Minisports mu biganiro byo gusubiza mu mashuri yose ibibuga by'imikino – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu myaka yashize, ibigo by'amashuri byinshi byari bifite ibibuga bifasha abana gukina imikino inyuranye mu gihe abana bagiye mu karuhuko.

Ibyinshi byabaga atari ibibuga byubatse mu buryo bunoze bitewe n'umukino ariko byafashaga abana kwidagadura no kwagura impano.

Nyuma ibyo bibuga byaje guhagarikwa, aho byari haterwa ubusitani, ahandi hubakwamo ibyumba by'amashuri, ku buryo ibigo byasigaye nta hantu abana bakinira hahari, cyane cyane aho abanyeshuri biga bataha.

Ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru gitambuka ku bitangazamakuru binyuranye, Ngabo yavuze ko guhagarika ibyo bibuga bitari bivuze ko gukina nta cyo bimariye abana, kuko hamwe hari hakenewe umwanya wo kubakamo ibindi byumba by'amashuri mu rugendo rwo kugabanya ubucucike mu mashuri.

Icyakora kuri ubu ngo bari kuganira na Minisiteri y'Uburezi kugira ngo bigarurwe, abana bongere babikoreshe kuko byari ingirakamaro cyane kuri bo.

Ati 'Tumaze iminsi turi mu biganiro n'abashinzwe Minisiteri y'Uburezi kugira ngo ibyo bibuga byongere bigarurwe. Bizanafasha kugarura wa mwuka twakuriyemo wo kuba umu-sportif, kuko bifasha mu kurera impano. N'iyo ugarutse mu mitekerereze usanga abo mu burezi babizi ko umwana ukora siporo uburyo atsinda mu ishuri bitandukanye n'udafite ibindi ajyamo.'

Ibyi kandi byatanga umusanzu wo kongera abana bazavamo abakora siporo mu buryo bw'umwuga, kuko hari ibigo bimwe bifite ibibuga cyane cyane ibyigisha abanyeshuri bibacumbikira, aho usanga bifite abana batsinda amasomo asanzwe n'abandi bakinnyi beza b'imikino inyuranye bashobora kubikomeza nyuma nk'umwuga.

Yagaragaje ko aho ibyo biganiro bigeze ubu ari ukureba icyo byasaba gufatanya kugira ngo abana babone aho bakinira.

MINISPORTS ariko inateganya ko iyo gahunda izaba yagutse harimo no gufatanya n'inzego z'ibanze mu kureba uko mu tugari n'imirenge haba ibikorwaremezo nk'ibibuga bifasha urubyiruko kubona ibyo bahugiraho kandi bikazamura impano zarwo ku buryo byarubyarira akazi.

Minisports yifuza ko mu mashuri yose habamo ibibuga bifasha gukuza impano z’abakinnyi


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisports-mu-biganiro-byo-gusubiza-mu-mashuri-yose-ibibuga-by-imikino

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *