Zabikomojeho ku wa 10 Kanama 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Abatutsi b'Abanye-Congo biciwe ahantu 14 hatandukanye harimo no mu Nkambi ya Gatumba mu Burundi.
Ni igikorwa cyabanjirijwe n'urugendo rwo kwibuka no gucana urumuri rw'icyizere aho izi mpunzi zimaze imyaka irenga 30 mu Rwanda zivuga ko nubwo byatinze zifite icyizere ko zizataha kandi zikabona ubutabera.
Iki gikorwa kibaye mu gihe muri RDC umugambi wo kuvugurura Itegeko Nshinga urimbanyije kugira ngo Perezida Tshisekedi yemererwe kwiyamamariza manda ya gatatu.
Umuhuzabikorwa w'inkambi zo mu Rwanda, Mpumuro Joseph yavuze ko mu byo Perezida wa RDC, Tshisekedi agamije mu kuvugurura itegeko nshinga harimo no kwambura ubwenegihugu Abatutsi b'Abanye-Congo.
Ati 'Tshisekedi mu kuvugurura Itegeko Nshinga, uretse kuba ashaka kuziyamamariza manda ya 3 arashaka no kutwambura ubwenegihugu kugira ngo atwangaze'.
Mpumuro yavuze ko akarengane k'Abatutsi b'Abanye-Congo kameze imvi kuko katangiye mu myaka 141 ishize mu nama y'i Berlin yo mu 1885 yashyizeho imbizi z'ibihugu by'Afurika yatumye igice gikurwa ku Rwanda cyomekwa kuri RDC.
Ati 'Impunzi z'Abanye-Congo, turashaka ubutabera, turashaka gutaha iwacu muri Congo. Urubyiruko rw'impunzi z'Abanye-congo mukwiye guharanira gutaha, aho gushyira umutima ku kujya mu mahanga kuko ntakujya ishyanga utagira gakondo'.
Ndarishize Benjamin, umwe mu barokotse ubwicanyi bwabereye mu nkambi ya Gatumba, yavuze ko bavuye Uvira bahungira mu Burundi u Burundi bubaha inkambi iri hafi y'umupaka abicanyi bahabasanga mu 2004, barabatwikira, abarokotse umuriro bagatemagurwa, abandi bakaraswa.
Ati 'Ingabo z'u Burundi zari hafi ariko ntabwo zigeze zitabara, ni akagambane twari twakorewe. Turasaba ubutabera kuko kugeza n'ubu abatwishe ntabwo bigeze bahanwa. Agathon Rwasa yagiye mu itangazamakuru arabyigamba'.
Albert Bisore Ngemanyi, uhagarariye umuryango Congolese Tutsi Survivors Voice ushinzwe gutegura ibikorwa byo kwibuka Abatutsi b'Abanye-Congo yabwiye IGIHE ko kugeza ubu babarura abarenga 15.000 bamaze kugwa muri ubu bwicanyi ndengakamere kuva mu 1992.
Ati 'Ubutabera turabusaba Leta y'u Burundi na Leta ya Congo ko bakurikirana Gen Ekenge na Bitakwira bakoresha imvugo z'urwango. Ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b'Abanye-Congo n'uyu munsi burakomeje kuko twumva indege zavuye i Kinshasa zikajya kwica Abatutsi mu Minembwe'.
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yashimiye izi mpunzi ko nubwo zikorerwa akarengane zidafite umutima wo kugira nabi.
Ati 'Nta kitagira iherezo. Iyi si uko iteye umuntu ni we wishakira igisubizo. Turabasaba gukomeza kubaka ubumwe, ubufatanye, ubwubahane no kujyana abana banyu mu mashuri kugira ngo bazabeho neza ejo hazaza'.
Kugeza muri Werurwe 2026, mu Rwanda habarurwaga impunzi z'Abanye-Congo zirenga 79.000. Uretse mu nkambi Kiziba igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Abatutsi b'Abanye-Congo bishwe bazira uko baremwe cyabereye no mu zindi nkambi zose zirimo Abanye-Congo ari zo Mahama, Kiziba, Nyabiheke, Kigeme, n'i Mugombwa.





Leave a Reply