Abakurikira intambara ya Ukraine n'u Burusiya babonye uburyo ikoranabuhanga ryahinduye uburyo bw'imirwanire ku buryo Ukraine ishobora kugaba igitero mu bilometero ibihumbi mu Burusiya, ikoresheje drones cyangwa u Burusiya bukarasa mu mijyi inyuranye nta musirikare wabwo uhakandagiye.
Izi drones zirimo An-196 Liutyi ishobora kuraza muri kilometero 1000-2000, igahita ishwanyagurika. Ibanza gushyirwamo inzira igomba kunyuramo kugeza igeze aho igomba guturitsa ubundi ikihagurutsa ikijyana.
Hari irindi koranabuhanga rikoreshwa mu gisirikare nka robots zifite ubushobozi bwo kureba, zifite utwuma [sensors] tuzifasha kumenya icyo zishakisha, gusesengura no gufata icyemezo, rigashyira mu bikorwa hatabayeho uruhare rw'umuntu.
Mu bya vuba wareba ni intambara ya Amerika, Israel na Iran ni uburyo Israel yinjiye mu butasi bwa Iran, ikohereza drones zikarasa ahantu henshi mu gihe gito, uburyo ibindi bitero byagiye bigabwa mu bice byinshi cyane icyarimwe cyangwa mu masaha make, bigaragaza ikoreshwa rihambaye ry'ubwenge buhangano mu ntambara.
Minisitiri Nduhungirehe ubwo yatangizaga Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA) yabereye i Kigali ku wa 12 Kanama 2026, yagaragaje ko iri koranabuhanga ryamaze kugera mu bigaza by'inzego z'umutekano za Leta n'imitwe yitwaje intwaro ikorera mu bice bitandukanye, ku buryo ingabo za Leta zisabwa kugira ubushobozi buri hejuru mu kurikoresha.
Ati 'Ikoranabuhanga rihambaye ryikoresha [autonomous systems] n'ubwenge buhangano biri koroha cyane kugerwaho no ku mitwe itari iya za Guverinoma. Ibi bivuze ko ingabo zacu n'inzego z'umutekano zigomba kubyinjiramo kandi zigahora imbere. Afurika ntiyakwemera gusigara inyuma mu gihe iri koranabuhanga rikomeje gutera imbere, tugomba kumenya icyo rivuze ku mutekano wacu ariko no ku busugire bwacu.'
Afurika imaze igihe ihanganye n'intambara zibasiye ibice birimo akarere ka Afurika yo mu Burengerazuba ahari imitwe y'iterabwoba, mu karere k'Ibiyaga bigari n'ahandi.
Ati 'Ikoranabuhanga rihambaye ryikoresha ni amahirwe. Rishobora kudufasha guhangana neza na bimwe mu bibangamira umutekano wacu birimo iterabwoba, ibitero by'imitwe yitwaje intwaro n'ibyaha byateguwe. Kugira ngo iri koranabuhanga turibyaze umusaruro byuzuye, Afurika igomba gushora imari mu bushobozi bwayo, ni ukuvuga guteza imbere ubushobozi bukenewe, kongerera ubushobozi inzego zacu, no kubaka ubushobozi bufasha guhanga ibisubizo bikemura ibibazo mu buryo bwacu.'
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ISCA yatanze urubuga rwo gukomeza kungurana ibitekerezo no guhanga ibisubizo nyafurika ku bibazo by'umutekano byugarije umugabane.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubushakashatsi n'Iterambere mu Ngabo z'u Rwanda, Col Patrick Nyirishema yagaragaje ko mu bihe byashize abantu barebaga igisirikare gikmeye bagendeye ku mubare munini w'abasirikare gifite cyangwa intwaro nyinshi, inganda zikomeye gifite ariko ubu byarahindutse.
Ati 'Twinjiye mu gihe imashini [robots] ishobora kureba, gusesengura, gufata ibyemezo, zishobora gukora uruhare rw'umuntu rukagabanyuka.'
Col Nyirishema yagaragaje ko icyibazwa kuri Afurika ari ukureba niba ibihugu byayo bizashobora gushora imari mu kubakira abaturage ubushobozi ku buryo bakomeza kurikoresha cyangwa inzego zinyuranye zizavugurura imikorere yazo zikarikoresha.
Yavuze ko ikoranabuhanga rihambaye ryikoresha, ryahinduye imiterere y'urugamba, ku buryo no mu buryo ibihugu byubaka ingabo zabyo byagizweho ingaruka.
Ati 'Uburyo twinjiza ingabo, abo twinjizamo, n'uburyo tubatozamo biri guhinduka. Iyo ushyize ikoranabuhanga rihambaye mu nzego z'umutekano umubare w'abakozi ukeneye urushaho kuba muto cyane, ariko abantu ufite nubwo ari bake bagomba kuba ari ingenzi cyane. Kuko ukeneye abantu bazakorana n'iryo koranabuhanga. Ukeneye abantu bazarikoresha, ukeneye abantu bazaryubaka, ukeneye abantu bategura ibikorwa bya gisirikare bagendeye ku bushobozi bw'iryo koranabuhanga.'
Col Nyirishema yavuze ko u Rwanda ruhora rushaka uburyo rujyana n'igihe ku byerekeye ikoranabuhanga ariko n'ibindi bihugu bya Afurika bigomba guhindura uburyo biteguramo ingabo, birenze kujya gukura systeme z'umutekano zihenze cyane, ahubwo hakanitabwa ku mpinduka zigenda zigaragara mu buzima bwa buri munsi.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop yavuze ko kubera ubunini bw'igihugu cyabo, gifite ubuso burenga kilometero kare miliyoni 1,2, basanze bidashoboka kubona abasirikare bazarinda ubusugire bwacyo bahitamo gushora imari mu ikoranabuhanga mu bya gisirikare.
Ati 'By'umwihariko mu ikoranabuhanga rya drones urebye kuri Mali, mu myaka itanu ishize Mali ntabwo yagiraga za drones mu bubiko, uyu munsi hari amagana y'ibi bikoresho bikoreshwa n'inzego zacu z'umutekano,…drones za Mali zikoreshwa n'urubyiruko rw'abenegihugu rwatojwe kugira ngo bakemure ikibazo cy'umutekano kandi ikoranabuhana rigize igice kinini mu rwego rw'umutekano rwacu.'






Leave a Reply