Murenzi Abdallah yahawe umugisha – Muhire Kevin #rwanda #RwOT

Written by

in

Muhire Kevin abona abakunzi ba Rayon Sports bakwiye kureka Murenzi Abdallah agakomeza kuyobora iyi kipe kuko buri gihe iyo ayijemo ibintu bijya ku murongo.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI cyagarukaga ku buryo amubona nyuma y’igihe gito amaze ayiyobora.

Kevin Muhire ukinira Jamus SC, akaba yarakiniye na Rayon Sports adahisha ko akunda, yavuze ko ibyo Murenzi Abdallah akora ari umugisha.

Ati “Niba nabyita amahirwe, niba nabyita umugisha, reka tubyite umugisha. 2013 yafashe Rayon Sports imeze nabi ifite abakinnyi 13 itwara igikombe. Agarutse muri Rayon Sports nyuma ya Jean Fidele ifite akajagari niba ari akavuyo niko nabyita, ayishyize ku murongo, abaterankunga barimo baraza, amafaranga arimo kuboneka ku bwinshi, navuga ko ari umugabo wahawe umugisha.”

Yavuze ko akeneye abantu kugira ngo ikipe itazisanga mu bukene kandi yari iri mu murongo mwiza.

Ati “ikipe arayikwiye, bishoboka bayimuha akayiyobora. Akeneye kugira ubufasha mu bijyanye n’imibereho y’abakinnyi, imibereho y’ikipe kugira ngo ikipe itazisanga mu bibazo by’ubukene kandi iri mu murongo mwiza.”

Ashimangira ko Gikundiro nk’uko bakunda kuyita icyo ibura ari ubushobozi n’aho ubundi nta kipe yayitsinda.

Ati “Icyo Rayon Sports ibura ni ubushobozi, ibonye ubushobozi buhamye, nta kipe yayihagarika yaba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.”

Muhire Kevin yashimangiye ko mu mezi make Murenzi amaze ayobora Rayon Sports iyi kipe yerekanye ubushobozi bukomeye rero ko bakwiye kumureka agakomeza kuyiyobora.

Ati “Arabikwiye kuko amezi amazemo ubwayo arabigaragaza, nta nduru zikivugwa muri Rayon Sports, bya bintu bibi byavugwaga muri Rayon Sports nta birimo ubu.”

“Ni cyo gihe na we bamuhe umwanya ayiyobore kandi inzira arimo y’uko ashaka ko Rayon Sports ibaho, urabona ko ari ibintu byiza byubaka, bamuhe umwanya banamushyigikire.”

Mu Gushyingo 2025 ni bwo Murenzi Abdallah yagiye ku buyobozi bwa Rayon Sports nk’umuyobozi w’inzubacyuho, amaze gusa n’usubiza ikipe ku murongo, amikoro yarabonetse ndetse inaheruka gutwara Igikombe cya CECAFA Kagame Cup.

Muhire Kevin yavuze ko Murenzi Abdallah ari umugisha kuri Rayon Sports

Murenzi Abdallah arimo gushyira Rayon Sports ku murongo

Source : http://isimbi.rw/murenzi-abdallah-yahawe-umugisha-muhire-kevin.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *