Inzoga igera mu bwonko igasiga yangije- Dr. Gishoma – #rwanda #RwOT

Written by

in

Byagarutsweho n'Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr. Gishoma Darius, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y'Igihugu.

Uyu muyobozi yasobanuye ko ubundi abahanga mu by'ubuzima bagaragaza ko gutinda gutangira kunywa inzoga byongera amahirwe yo kugabanya ingaruka zikurikiraho, harimo no kuba imbata yazo.

By'umwihariko, inzoga zinyowe ku rugero runini zangiza ubwonko, kandi kuba umuntu yazinywa akiri mu gihe ubwonko bukiri mu myaka yo gukura byo ni ikindi kibazo.

Ati 'Ubushakashatsi mu bijyanye n'inzoga butanga inama yo gutangira kuzinywa nibura hejuru y'imyaka 24 cyangwa 25. Ubwonko burakura kugeza kuri iyo myaka kandi uko umuntu atinda gutangira kunywa inzoga ni ko bimwongerera amahirwe yo kutaba imbata yazo. Uko atangira hakiri kare cyane na byo bimwongerera ibyago byo guhura n'ibibazo byose ziteza.'

Yagaragaje ko kugira ngo umuntu abe imbata y'inzoga binyura mu byiciro bitandukanye, bibanzirizwa no kugerageza kuzinywa, kongera ingano y'izo yatangiye anywa ndetse n'inshuro azinywa.

Bimwe mu bimenyetso by'umuntu watangiye kuba imbata y'inzoga harimo kugira igisa no kwicuza yararaye azinyoye ariko akabura imbaraga zo kuzireka, ndetse no gushaka kunywa mu buryo bukabije yumva ari byo bimushimisha.

Yongeyeho ati 'Ibyo bikurikirwa no gutangira kumva hari ikitagenda mu mubiri igihe atanyoye, bikamusaba kunywa kugira ngo yongere kwiyumva bisanzwe. Ikindi ni ingaruka mu buzima bwe bwose akaba yananirwa nko gukora, kwiga se n'ibindi yakoraga, kandi kumwiyama inzoga akaba atabikozwa.'

Agaruka ku ngaruka z'inzoga ku buzima bwo mu mutwe, Dr. Darius yasobanuye ko ubundi zangiza ibice byinshi by'umubiri kandi by'ingenzi.

Ati 'Inzoga igera mu bwonko ikazamura imisemburo y'ibyishimo ariko by'akanya gato gusa igasiga yangije. Ni kuriya usanga umuntu yananiwe kuvuga neza, agenda adandabirana cyangwa akibagirwa, ariko byose ni igihe gito. Iyo bibaye kenshi bigera aho ibyangiritse mu bwonko biba burundu mu buryo butasubizwa inyuma.'

Inzoga kandi zangiza umwijima kuko kuzivana mu mubiri biwunaniza cyane cyane ku bazinywa kenshi bikagera ubwo uwangirika ukarwara, zikangiza igifu, zigatera umuvuduko w'amaraso udasize no kurwara umutima n'impyiko.

Mu bijyanye no kuvura ingaruka z'inzoga mu buryo bw'ubuvuzi, Dr. Gishoma yavuze ko abaganga bashobora gufasha abantu kureka inzoga, ariko iyo bamaze kuba imbata biragora kandi bigahenda ku buryo icyiza ari ukuzirinda cyangwa kuzinywa ku rugero ruto.

Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko mu Rwanda abanywa inzoga atari bake, kuko umugabo umwe muri babiri azinywa mu gihe umugore umwe muri batanu azinywa.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr. Gishoma Darius yagaragaje impamvu abanywa inzoga bakwiye kubitangira hejuru y'imyaka 25


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzoga-igera-mu-bwonko-igasiga-yangije-dr-gishoma

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *