Author: webrwanda

  • Bugesera: Mu myaka ine urubyiruko rwubakiye abatishoboye rukoresheje miliyoni 200 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje ku wa 9 Ukwakira 2026, ubwo urubyiruko rwo muri aka Karere rwashyikirizaga inzu ebyiri imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gikorwa bise 'Urubyiruko turashima' cyari kibaye ku nshuro ya kane .

    Izi nzu zatashywe zubatswe mu Murenge wa Musenyi ku mafaranga arenga miliyoni 30 Frw yakusanyijwe n'urubyiruko rwo muri aka Karere. Uretse inzu iyi miryango yahawe ibigega by'amazi, inka ndetse n'ibikoresho byose byo mu nzu birimo ibitanda, intebe na matela.

    Wihogora Christine utuye mu Mudugudu wa Cyeza mu Kagari ka Musenyi mu Murenge wa Musenyi, yavuze ko yari amaze igihe kinini adafite aho kuba ku buryo yari abayeho acumbikiwe na bagenzi be. Yavuze ko kuba yubakiwe n'urubyiruko, rukanamuha inka ari indi ntambwe ateye mu buzima bwe ku buryo agiye kwiteza imbere akava mu buzima bubi.

    Ati ' Iyo umuntu afite aho aba umuntu agira imitekerereze myiza bigatuma n'ibindi wakora bigenda neza. Urubyiruko narushimira nkarusaba gukomeza kugira urukundo n'ubumwe, ndanashimira ubuyobozi bwabigizemo uruhare.''

    Mukamana Jeannette na we wubakiwe inzu yavuze ko yari asanzwe akodesha we n'abana be bane. Yavuze ko ubuzima bwe bwari bugoye cyane agashimira urubyiruko rwamwubakiye inzu nziza, rukamuha inka n'ikigega cy'amazi.

    Ati ' Icyo nizeza Leta ni uko iyo nzu bampaye nyuma nzabereka ko nari nyikeneye, iyo nka na yo bampaye nzayifata neza ku buryo hari undi nanjye nzafasha. Urubyiruko rwacu dufite uyu munsi rufite urukundo no gufasha abatishoboye, tuzakomeza natwe kubaba hafi no guharanira ko ibyo baduhaye tubifata neza.''

    Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mbonimpaye Pascal, yavuze ko iyi ari inshuro ya kane bategura gahunda y'urubyiruko turashima, aho bamaze kubakira imiryango umunani irimo itandatu y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'indi miryango ibiri itishoboye.

    Yavuze ko ibikorwa bimaze gukorerwa iyo miryango umunani bifite agaciro ka miliyoni zirenga 200 Frw harimo kububakira inzu n'amatafari ahiye, kubaha inka n'ibikoresho byo mu nzu, kongeraho n'ibibanza izo nzu ziba zubatsemo.

    Ati ' Tubikora kugira ngo dushimire Umukuru w'Igihugu cyacu nyuma yo kureba uburyo urubyiruko tubayeho mu bukungu, mu mibereho myiza, mu miyoborere n'ubuyobozi bwiza budutoza indangagaciro ni bwo twavuze ngo ni gute twashyigikira Umukuru w'Igihugu. Twatangiye twubakira abatishoboye kugira ngo nk'imbaraga zacu, umuntu umwe babiri babeho neza binyuze mu mbaraga zacu nk'urubyiruko. Ubu turashima ko tumaze gutuza imiryango umunani tukanabaha inka n'ibindi byinshi.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye urubyiruko ku bikorwa byiza bakora byo kugira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo bihari, avuga ko abantu bubakirwa akenshi ari abaturage baba batishoboye.

    Ati ' Mu mateka yacu tuziko hari urubyiruko rwayobowe nabi rugasenya ariko urw'uyu munsi rurubakira abantu. Icyo cyonyine kirahagije, n'iyo utakubaka ariko ukirinda gusenya birahagije ariko urwacu ntabwo rwirinda gusa ahubwo rurasana ibiraro, rurubakira abantu amacumbi. Icyo ubwacyo kirerekana ko bageze aheza.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimiye urubyiruko ku bikorwa byiza biruranga

    Uyu mwaka bubatse inzu ebyiri zbatanga n’inka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-mu-myaka-ine-urubyiruko-rwubakiye-abatishoboye-rukoresheje-miliyoni

  • Spiro yahaye impano abamotari barenga 200 bitwaye neza basaba serivisi zayo – #rwanda #RwOT

    Byakozwe hizihizwa icyumweru cyahariwe abakiliya, aho uru ruganda rwatanze ibihembo bitandukanye birimo ikarita yo guhaha n'imyambaro y'imvura.

    Umukozi ushinzwe abakiliya muri Spiro Rwanda, Alex Niyonsenga, yasabye abakiliya bayo kunononsora amakuru bahabwa n'abantu batandukanye, abasaba kujya batanga ibibazo bafite kuri Spiro nyirizina.

    Ati 'Turasaba abamotari kutugezaho ibibazo bafite tubikemure. Amakuru y'ingenzi nta handi bayakura ni muri Spiro nyirizina. Batazajya bumva amakuru bakuye ahantu hose nko mu bandi bamotari no ku ruhande.'

    Yakomeje avuga ko kuri uyu wa Gatanu hahembwe abamotari 67 bitwaye neza muri Nzeri, aho hashimiwe abakoze 'swap' [gusimbuza batiri] inshuro nyinshi, uwahize abandi akaba yarakoze 'swap' 150.

    Umwe mu bamotari bahembwe, Mushinzimana Fabien, yasabye bagenzi be batabashije guhembwa kwirinda gukora amayeri akunze kuranga abamotari mu gihe bakora 'swap' ndetse ko bakwiye kuyikora inshuro nyinshi.

    Ati 'Icyo nasaba bagenzi banjye ni ukujya kuri sitasiyo bagakora swap ya batiri nta manyanga abayeho, kugira ngo na bo babashe kubigeraho.'

    Yashimiye Spiro by'umwihariko ku bwo kubazirikana ndetse ashimangira ko ibihembo bahawe bizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi kandi bakazakomeza kwitwara neza baba inyangamugayo mu gihe basaba serivisi.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abakozi muri Spiro Rwanda, Annet Dengeri, yashimangiye ko imwe mu ndangagaciro zayo ari ukwita ku bakiliya mu buryo bwose.

    Ati 'Uretse no kuba ari icyumweru cyahariwe abakiliya, muri Spiro imwe mu ndangagaciro zacu ni ukwita ku mukiliya. Ni yo mpamvu mwabonye tumaze iminsi duhemba abakiliya, tureba abakoze neza, cyane cyane nk'uyu munsi twarebye abantu bakoze 'swap' inshuro nyinsi kurenza abandi kandi bakabikora mu buryo butanyuranyije n'amategeko.'

    Yakomeje ashishikariza abakiliya ba Spiro gukorera mu mucyo uko amategeko abiteganya, niba ari ugukora 'swap' bigakorerwa muri systeme, niba ari ukubikora inshuro nyinshi bakabikora mu buryo bwemewe n'amategeko.

    Ibikorwa byo guhemba abamotari batwara Spiro bitwaye neza byakozwe mu gihe cy'icyumweru cyose aho bagiye basanga abamotari ku mihanda bakabaha amakarita yo guhaha ahagaze ibihumbi 20 Frw.

    Ni mu gihe ibikorwa byo guhemba ku wa 9 Ukwakira 2026 byakorewe kuri Mega Station ya Kimironko ndetse na Mega Station ya Kicukiro Centre, abamotari bahembwe bahabwa imyambaro y'imvura. Muri rusange, abahembwe bose muri iki cyumweru cyahariwe abakiliya ni abamotari barenga 200.

    Abamotari bahembwe ku bwo kwitwara neza, bavuze ko babonye imyambaro izajya ibafasha gukora akazi mu mvura

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abakozi muri Spiro Rwanda, Annet Dengeri, yavuze ko kwita ku bakiliya ari imwe mu ndangagaciro yabo

    Umukozi ushinzwe Abakiliya muri Spiro Rwanda, Alex Niyonsenga, yasabye abakiliya kunononsora amakuru bahabwa n’abandi

    Umwe mu bamotari bahembwe, Mushinzimana Fabien, yasabye bagenzi be kwirinda amayeri mu gihe basaba serivisi

    Igihembo cyatanzwe ku wa 9 Ukwakira 2026 ni imyambaro y’imvura ifasha abamotari mu kazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/spiro-yahaye-impano-abamotari-barenga-200-bitwaye-neza-basaba-serivisi-zayo

  • Brig Gen (Rtd) Semugeshi wabaye Umushinjacyaha Mukuru wa FDLR yavuze impamvu hari abarwanyi badataha – #rwanda #RwOT

    Brig Gen (Rtd) Semugeshi yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1994 afite ipeti rya Sous Lieutenant, aba mu mutwe wa FDLR ari Umushinjacyaha Mukuru wawo. Nyuma yabaye mu mutwe wa CNRD aza kwitandukanya na wo, maze tariki ya 8 Werurwe 2017 yakirwa ku butaka bw'u Rwanda.

    Mu biganiro by'Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa byabereye mu Karere ka Rwamagana, byahurije hamwe abo mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma na Kirehe ku wa 8 Ukuboza 2026, ni umwe mu batanze ubuhamya bw'uko FDLR igifite abayobozi bafite ingengabitekerezo.

    Brig Gen (Rtd) Semugeshi yavuze ko yinjiye mu ngabo za Ex-FAR mu 1990, ahera muri Ecole des Officiers Miltaire (ESM), arangiza amasomo mu 1992 ahita yinjira mu kazi. Uyu mugabo ubusanzwe uvuka mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyiginya, yabaye umujandarume.

    Mu kiganiro yatanze, yagarutse ku buryo Leta yashyigikiraga imyigaragambo yamagana inyenzi ndetse abayikora bakarindwa n'ishami yakoragamo ryari rishinzwe gukumira imyigaragambyo.

    Yavuze ko iyo hari abandi baturage bakoraga imyigaragambyo bashaka kwamagana ubutegetsi bwa Habyarimana, babamishagamo imyuka iryana mu maso ku buryo imyigaragambyo yari yemewe gushyigikirwa gusa ari iyamagana FPR-Inkotanyi.

    Brig Gen (Rtd) Semugeshi yavuze ko ubwo ingabo zari iza RPA zafata igihugu mu 1994, abari mu buyobozi bukuru bw'igisirikare basabye abasirikare bose kwerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo bisuganye bagaruke gukuraho ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi bwari bumaze kubatsinda.

    Bageze mu mashyamba ya RDC, bahise bahabwa amabwiriza yo kwishyira hamwe kugira ngo bagaruke mu Rwanda kurwanya Umututsi kuko yari amaze kubakura ku buyobozi.

    Yakomeje avuga ko mu 1996 ari bwo batangiye gutera mu Rwanda bagamije kongera gufata ubutegetsi ariko ntibyabahira, ibyatumye abasirikare bamwe batatana, bamwe bajya i Masisi abandi berekeza muri Centafrique ari naho we yari ari.

    Yavuze ko mu 1998 Laurent-Désiré Kabila ari we wongeye guhuza abari abasirikare mu ngabo zatsinzwe bose kugira ngo bamufashe kurwanya Ingabo za RPA, na we abemerera ko azabafasha gusubira ku butegetsi mu Rwanda.

    Ati 'Yaratubwiye ngo tumufashe kurwanya abasirikare b'Abatutsi bamuteye, na we azadufasha nk'Abahutu gusubira ku butegetsi ibihugu byombi bibane neza.''

    Brig Gen (Rtd) Semugeshi yavuze ko we yari ari mu Ntara ya Equateur aho yahuriye n'abasirikare ba Tchad bafatanya intambara yo kurwanya ingabo zari iza RPA.

    Bigeze mu 2000, bakomereje intambara muri Katanga ari na ho haje kuvukira FDLR. Yavuze ko mu 2004 ari bwo abasirikare bakuru benshi b'uyu mutwe bahuye batangira gushyiraho amategeko ari na ko bamanika amafoto ya Gitera, Kayibanda na Habyarimana nka bamwe mu bayoboye ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Brig Gen (Rtd) Semugeshi yavuze ko mu 2006 ari bwo uyu mutwe w'iterabwoba washyizeho amategeko akarishye cyane, y'uko umuntu wese uzajya ukekwaho gushaka gutoroka ngo aze mu Rwanda azajya ahita yicwa, bituma benshi mu barwanyi barushaho kugira ubwoba no gutinya gutaha.

    Impamvu hari abarwanyi ba FDLR badataha

    Brig Gen (Rtd) Come Semugeshi yavuze ko hari benshi yasize mu mashyamba ya RDC avugana na bo, akabasobanurira ko abayeho neza, bamwe bakamwumva bagataha abandi ntibabyumve bitewe n'ingengabitekerezo binjijwemo.

    Ati 'Hari abo tuganira ntibatwumve ngo baze, twakurikirana tugasanga wenda yakoze Jenoside, Inkiko Gacaca zaramukatiye, uwo ntashobora kuza. Ikindi akaba ari umwana wavukiye hariya akahakurira bakamupakiramo iyo ngengabitekerezo. Kugira ngo uwo umwigishe biragoye.''

    Yasabye ababishinzwe kujya bareba imiryango iri hano mu Rwanda igifite abantu bari mu mashyamba ya RDC bakabafasha kuvugana na bo kugira ngo babigishe, babereke uburyo ubuzima n'amahoro bimeze neza imbere mu gihugu kugira ngo barebe ko bataha.

    Brig Gen (Rtd) Semugeshi yavuze ko igituma bamwe mu barwanyi bakuru ba FDLR badataha ari uko bakoze Jenoside

    Brig Gen (Rtd) Semugeshi yabaye Umushinjacyaha Mukuru wa FDLR mbere yo gutaha mu Rwanda

    Ku wa 8 Ukwakira 2026, mu Karere ka Rwamagana habereye ibiganiro by'Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/brig-gen-rtd-semugeshi-wabaye-umushinjacyaha-mukuru-wa-fdlr-yavuze-impamvu-hari

  • Kuva ku mudali wa zahabu kugera muri Politiki: Urugendo rwa Beleniuk, Umudepite wo muri Ukraine ukomoka mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi ariko ni ibisanzwe ku muntu uzi neza Zhan Beleniuk, wegukanye umudali wa zahabu mu 2020 mu Mikino Olempike yabereye i Tokyo mu Buyapani, mu mukino njyarugamba wo gukirana uzwi nk'uw'Abagereki n'Abaromani (Greco-Roman Wrestling).

    Iyi yabaye intsinzi yishimiwe bidasanzwe mu mihanda y'i Kyiv n'i Kigali, dore ko uyu ari wo mudali wa zahabu wonyine Ukraine yegukanye muri iyi mikino.

    Uyu kandi ni we w'uruhu rwirabura wa mbere wabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko mu mateka ya Ukraine.

    Mu minsi ishize, Beleniuk yageze i Kigali, atari gusa nk'umunyacyubahiro w'umunyamahanga wasuye u Rwanda, ahubwo nk'umwana ugarutse mu rugo, dore ko atari ubwa mbere ahakandagiye.

    Mu nshingano ze nk'Ukuriye Itsinda ry'Ubucuti mu Nteko Ishinga Amategeko hagati y'u Rwanda na Ukraine (Parliamentary Friendship Group for Rwanda), yaje aherekejwe na Alexander Merezhko, Ukuriye Komisiyo ishinzwe Politiki y'Ububanyi n'Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ukraine.

    Bombi baje mu Rwanda mu butumwa bw'akazi nyuma y'imyaka ibiri gusa Ukraine ifunguye ku mugaragaro ambasade yayo i Kigali.

    Nk'intumwa za rubanda, urugendo rwabo ahanini rushingiye ku kubaka ubufatanye bushya mu mikoranire haba mu bya gisirikare, ubukungu hagati y'ibihugu byombi, n'ibindi.

    Kuri Beleniuk ariko, ubu butumwa burenze kuba ubw'akazi gusa kuko bufite ikindi gikomeye busobanuye ku buzima bwe bwite.

    Amateka ya Zhan Beleniuk atangirira i Kyiv mu 1991. Ni imbuto y'urukundo ruzira imbereka rwahuje nyina w'Umunya-Ukraine na se w'Umunyarwanda wari waragiye kwiga ibyo gutwara indege [aviation] mu yahoze ari Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyete.

    Uko ibibazo bya politiki mpuzamahanga byagendaga bifata indi sura, se yafashe icyemezo gikomeye cyo kugaruka mu Rwanda kugira ngo atange umusanzu we mu kubaka igihugu.

    Kubw'amahirwe make, mu 2001, ubwo Zhan yari afite imyaka 10 gusa, se yitabye Imana aguye mu mpanuka y'imodoka mu muhanda ugana i Rubavu.

    Mu gukura kwe arerwa gusa na nyina ndetse na nyirakuru warokotse inzara ndengakamere yiswe Holodomor yabaye muri Ukraine mu myaka ya 1930, Beleniuk yahoze arota umunsi umwe guhuza n'inkomoko ye.

    Iyi ntego ye yaje kugerwaho nyuma y'intsinzi ye ya mbere ikomeye ku rwego rw'Isi ubwo yegukanaga umudali wa feza mu Mikino Olempike yabereye i Rio muri Brésil mu 2016.

    Yitwaje ubushobozi yari amaze kubona ndetse n'uko yari amaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, Beleniuk yagiriye urugendo rwe rwa mbere mu Rwanda mu 2017 ndetse anasura Komite Olempike y'u Rwanda, yayoborwaga na Bayigamba Robert.

    Aha ni ho yahuriye bwa mbere n'umuryango we w'Abanyarwanda, barimo nyirakuru w'imyaka 82, musaza we na mushiki we bava inda imwe kuri se.

    Mu kiganiro na NewTimes Beleniuk yavuze ko afite abantu benshi bafitanye isano mu Rwanda kurusha muri Ukraine.

    Ati 'Kuri njye uru ruzinduko ntirusanzwe. Aha ni mu rugo ha kabiri. Ncaka kuba ikiraro gihuza ibihugu byombi.'

    Zhan Beleniuk yegukanye umudali wa zahabu mu 2020 mu Mikino Olempike yabereye i Tokyo ahesha ishema u Rwanda ndetse na Ukraine

    Zhan Beleniuk hamwe n'itsinda rigari ryaturutse muri Ukraine bijeje umubano udasanzwe n'u Rwanda

    Indege zitagira abapilote (drones), ubuhinzi, ndetse n'amajwi mu Muryango w'Abibumbye

    Uretse ibyishimo byo kugaruka mu rwamubyaye kuri Zhan Beleniuk, intumwa za Ukraine zageze mu Rwanda zifite gahunda isobanutse neza ku mikoranire ishaka kubakwa ishingiye kuri politiki y'ibihugu byombi.

    Muri ibi bihe Ukraine ikomeje kurwanirira ubusugire bwayo ihangana n'ibitero by'u Burusiya, umugabane wa Afurika wabaye uw'ingenzi cyane mu ngamba zayo.

    Alexander Merezhko wavuze ko ikawa y'u Rwanda iza ku mwanya wa mbere nyuma yo gusura ibihugu birenga 60, yasobanuye neza ko Ukraine itaje gushaka amagambo yo kubafata mu mugongo gusa; ahubwo bazanye gahunda ihamye yo gukorana harimo no guhana ikoranabuhanga n'amahirwe atandukanye ashingiye ku mutungo.

    Yashimiye aho u Rwanda ruhagaze ku kubahiriza amategeko mpuzamahanga avuga ko 'Ijwi ry'u Rwanda ni ingenzi cyane mu matora y'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye mu gushyigikira ubusugire bwa Ukraine.'

    Ubu Ukraine ihanze amaso inzego z'ingenzi ishobora gukoranamo n'u Rwanda.

    Nyuma yo kuvugurura amayeri yayo mu bya gisirikare kubera ibihe by'amaburakindi irimo, ubu uwavuga ko Ukraine iri mu bihugu biyoboye mu ikoranabuhanga ry'indege zitagira abapilote (drone technology) ndetse n'ubwirinzi bwo mu kirere (air defense systems) ntiyaba ari kure y'ukuri.

    Merezhko yashimangiye ko igihugu cye gifite ubushake bwo gusangira iri koranabuhanga rigezweho n'u Rwanda.

    Ku rundi ruhande, nka kimwe mu bihugu by'ibihangange mu buhinzi ku Isi, Ukraine irashaka gukorana n'u Rwanda mu gushyigikira gahunda zo kwihaza mu biribwa binyuze mu mishinga ihuriweho yo gukora ifumbire ndetse no kwiyambaza ikoranabuhanga rigezweho n'ubuhanga buhanitse mu buhinzi.

    Ikoranabuhanga ry'indege zitagira abapilote (drones), n'ubuhinzi buteye imbere, mu byo Ukraine yiteguye gusangiza u Rwanda

    Dipolomasi ishingiye kuri siporo…

    Mu Mikino Olempike yabereye i Paris 2024, Zhan Beleniuk yatsinze Arkadiusz Kulynycz ukomoka muri Pologne, yegukana umudali w'Umuringa mu cyiciro cy'abapima ibilo 87.

    Kuri uwo munsi, yakuyemo inkweto ze akinana azisiga hagati ku itapi bakiraniraho muri Champ-de-Mars Arena, nk'ikimenyetso gikomeye cy'uko asezeye burundu ku gukina uyu mukino kinyamwuga.

    Kuri ubu nubwo atagikina nk'uwabigize umwuga, yifuza ko imbaraga ze yazishyira mu kubaka dipolomasi ishingiye kuri siporo nk'umudepite.

    Ygaragaje ko abona ko hari ubushobozi budasanzwe butarabyazwa umusaruro mu rubyiruko rw'u Rwanda.

    Nyuma yo kugirana ibiganiro na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Beleniuk ari gutegura gahunda idasanzwe yashingirwaho hazamurwa impano zo mu Rwanda, aho yagaragaje ko iki gihugu gifite urufatiro rwiza mu mikino ngororamubiri [track and field], basketball, ndetse n'umukino wo gukirana.

    Icyerekezo cye gishingiye ku kuzana abayobozi n'abatoza babigize umwuga bo muri Ukraine mu Rwanda.

    Ati '[…]Kubera ko dufite abatoza n'abayobozi benshi babigize umwuga mu rwego rwa siporo, mbona ari ingenzi cyane ko twasangira ubumenyi n'ubuhanga bwacu n'Abanyarwanda, hagamijwe guteza imbere siporo mu Rwanda.'

    Yakomeje avuga ko hakwiye no gushyirwa imbaraga muri gahunda zo guhana abakinnyi, no kohereza abakinnyi b'Abanyarwanda mu bigo by'imyitozo bikomeye i Burayi.

    Ati 'Ibigwi byanjye birazwi kandi nshobora kubisangiza abaturage b'u Rwanda.'

    Yashimangitye ko kugera kure bidasaba impano gusa, ahubwo bisaba n'ibikorwaremezo byiza, ibyo yizeye gufasha igihugu kugeraho.

    Ati 'Umuntu ushaka kugera ku ntego ze, ashakisha amahirwe; ariko utabishaka, ashakisha impamvu z'ibibazo nk'ibura ry'ibikorwaremezo… Ugomba gukoresha ubwenge. Ugomba kuba ukikijwe n'abantu bizera ko uri umutsinzi.'

    Kuri we, 'Iyi si inkuru y'umunyempano gusa wabyutse umunsi umwe akagaragaza umusaruro udasanzwe. Byasabye intambwe ku yindi, kwiyizera, gushyigikirwa no gukora bidasanzwe.'

    Zhan Beleniuk wasezeye mu 2024, kuri ubu yifuza ko imbaraga ze yazishyira mu kubaka dipolomasi ishingiye kuri siporo

    Ubudaheranwa no gukunda igihugu, isomo kuri Ukraine…

    Ku itariki ya 24 Gashyantare 2022, u Burusiya bwagabye ibitero simusiga kuri Ukraine, byateje intambara ikakaye kurusha izindi zose zabaye ku mugabane w'u Burayi nyuma y'Intambara ya Kabiri y'Isi.

    Kugeza ubu, iyi ntambara imaze imyaka irenga ine n'igice, imaze guhekura imiryango myinshi, aho abantu babarirwa mu bihumbi amagana bahasize ubuzima, barimo n'abasivili benshi.

    Si ibyo gusa kuko ibice byinshi muri Ukraine byahindutse amatongo, ibikorwaremezo by'ingenzi nk'ibitaro, amashuri, imiyoboro y'amazi n'amashanyarazi birangirika, ibintu bikomeje kwangiza bikomeye isura n'ubukungu by'iki gihugu.

    Abajijwe icyamukoze ku mutima kurusha ibindi nyuma yo kugera mu Rwanda, Beleniuk ntiyazuyaje. Yavuze ko 'Ni abaturage ndetse n'imitima yabo idasanzwe'.

    Nk'umuturage wo mu gihugu kugeza ubu kiri mu ntambara, Beleniuk yagaragaje ko yatangajwe cyane n'uburyo Abanyarwanda bavuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babashije gukomeza kugira urugwiro, umuco wo kwakira ababagana, ndetse no gukunda igihugu bidasanzwe.

    Ati 'Iyo abantu banyuze mu bihe by'icuraburindi nk'ibi ariko bagakomeza kugira imtima ifunguye, ni ikuntu abantu nkatwe b'Abanya-Ukraine dukwiye kwiga. Ubu igihugu cyacu kiri mu bihe bigoye, ariko icy'ingenzi kurusha ibindi ni ibizaba nyuma y'instinzi no kugarura amahoro. Tugomba gukomeza kuba abanyamutima. U Rwanda rutwereka ko bishoboka n'uko bikorwa.'

    Zhan Beleniuk yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikoranabuhanga-rya-drones-siporo-n-ubuhinzi-impamba-y-intumwa-za-ukraine

  • Minisitiri w'Intebe yijeje abahinzi kubasanira uburyo bwo kuhira bwangiritse – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 10 Ukwakira 2026, ubwo yatangizirizaga igihembwe cy'ihinga cya 2027 A (Umuhindo) mu gishanga cya Nyarububa.

    Ni igishanga gikora ku mirenge ya Rukozo na Cyungo mu Karere ka Rulindo aho gihingwamo n'abahinzi 1.302 bibumbiye muri Koperative KOYAKIRU, kikaba gifite ubuso bwa hegitari 97,27.

    Muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2027 A hatewemo ibigori kuri hegitari 85,77, ibirayi kuri hegitari 10, naho imboga kuri hegitari 1,5.

    Uyu munsi hegitari zateweho ibigori zari zarasigaye ni 0,3 ubwo Dr. Nsengiyumva yatangizaga Umuhindo ku rwego rw'Igihugu.

    Iki gishanga cyatunganyijwe mu 2008 binyuze mu mushinga RSSP II, wari ugamije kongera umusaruro w'ubuhinzi mu bishanga no ku misozi kandi ni kimwe mu byanya bigega by'ubuhinzi mu Karere ka Rulindo.

    Irakarama Gonzague wo mu Murenge wa Rukozo uri mu bahinga muri iki gishanga, yavuze ko kitaratunganywa bahingagamo mu kajagari ibirimo amateke, imyumbati n'ibisheke ariko kimaze gutunganywa bahuza ubutaka bahinga igihingwa kimwe.

    Byatumye umusaruro babonaga uva kuri toni ebyiri n'igice kuri hegitari imwe none ubu bageze kuri toni esheshatu n'igice kuri hegitari imwe ku bigori, mu gihe ku bishyimbo wavuye kuri toni imwe n'igice kuri hegitari, none bageze kuri eshatu n'igice kandi bafata mu bwihingizi bw'ibihingwa.

    Nubwo umusaruro wiyongereye, abahinzi bahura n'imbogamizi zirimo amazi adahagije, cyane cyane mu gihe cy'izuba kandi bimwe mu bikorwaremezo byo kuhira byubatswe muri RSSP II byarangiritse, bigatuma amazi make aboneka atagera ku mirima yose.

    Ikindi kibazo ni isuri ituruka ku misozi yangiza umusaruro mu gihe cy'imvura nyinshi.

    Dr. Nsengiyumva yasabye aba baturage kutarebera ibikorwaremezo bubakiwe ngo bigere ubwo byangirika, abasaba gufatanya n'Akarere ka Rulindo gushaka uko bajya bazigama amafaranga make ava ku musaruro akajya abisana, ariko anabizeza inkunga ya Leta.

    Ati 'Nka koperative icyo nababwira ni uko mukwiye gushaka amafaranga make mu musaruro mubona yo gufata neza ibidendezi by'amazi kandi mushobora kuhakora n'umuganda. Naho ubwo buryo bwo kuhira bwo tuzabukora. Umuyobozi wa RAB ari hano, bagiye kubikurikirana ariko icyo dushaka ni uko nibimara gukorwa nitugaruka umwaka utaha mutazongera kutubwira ko bongeye gupfa. Mudufashe rwose.'

    Dr. Nsengiyumva kandi yasabye abaturage n'ubuyobozi guhagurukira ikibazo cy'igwingira kugira ngo umusaruro w'ubuhinzi babona uzamure imikurire y'abana, kuko imibare y'abagwingira ikiri hejuru.

    Ati 'Imibare itwereka ko dufashe abana 10 bo mu Rulindo twasanga batatu baragwingiye kandi ni benshi. Ntabwo twaba Igihugu kihesha agaciro gifite abana bagwingiye. (…). Igihugu gifite abana bagwingiye ni Igihugu gifite abantu bagwingiye. Mugerageze iyo mibare mu myaka nk'ingahe muzayigabanye cyane.'

    Meya wa Rulindo Mukanyirigira Judit, yavuze ko mu guhangana n'iki kibazo babaruye abana bafite igwingira noneho ababyeyi babo batangira guhabwa inyigisho zihariye zituma bahindura imyumvire mu gutegura indyo yuzuye, kandi abana bafite ikibazo cyane bajyanwa ku bigo nderabuzima bagahabwa ubufasha bwihariye.

    Dr. Nsengiyumva kandi yaboneyeho gusaba abaturage kwitegura imvura nyinshi izagwa muri iki gihembwe, haba mu buryo bw'ubuhinzi n'imiturire kugira ngo ingaruka zayo zitazaba nyinshi.

    Ministiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yatangije igihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo

    Ibigori batewe byahise binafumbirwa

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yemereye abahinzi kubasanira uburyo bwo kuhira bwangiritse i Rulindo

    Abayobozi batandukanye bitabiriye gutangiza igihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo i Rulindo

    Abaturage bishimiye gufatanya na Leta kubungabunga ibikorwaremezo byo kuhira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-yijeje-abahinzi-kubasanira-uburyo-bwo-kuhira-bwangiritse

  • Ibiciro ku masoko byazamutseho 17,2% – #rwanda #RwOT

    Muri Nzeri 2026, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 20,9%, ibiciro by'inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n'ibindi bicanwa byiyongereyeho 18,3%.

    Ibiciro by'ibijyanye n'ubwikorezi byiyongereyeho 22,4% n'ibiciro by'amafunguro n'icumbi byiyongereyeho 18,9%. Ugereranyije Nzeri 2026 na Kanama 2026, ibiciro byiyongereyeho 2,7%.

    Iri zamuka ryatewe ahanini n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,3%. Ugereranyije Nzeri 2026 na Nzeri 2025, ibiciro by'ibintu bitarimo ibiribwa n'ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 11,4%.

    Ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 20,9%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiciro-ku-masoko-byazamutseho-17-2

  • U Bufaransa: Polisi yakijweho umuriro nyuma y'imyigaragambyo y'abanyeshuri yakomerekeyemo benshi – #rwanda #RwOT

    Urwego rushinzwe kugenzura imikorere ya Polisi mu Bufaransa, IGPN, ruri gukora iperereza ku byabaye bifitanye isano n'uburyo Polisi yakoresheje imbaraga mu guhangana n'abigaragambya.
    Polisi imaze gufata abantu 6.877, benshi muri bo ni abana cyangwa urubyiruko rutarageza ku myaka y'ubukure.

    Mu bakomeretse harimo Eden w'imyaka 14, wavunitse urwasaya kandi ameneka amenyo menshi nyuma yo guterwa imyuka iryana mu maso. Umuryango we watanze ikirego ushinja umupolisi kugerageza kumwica.

    Reuters ivuga ko imaze gukusanya amakuru ku bantu 28 bakomeretse bitewe n'imbaraga za Polisi, harimo abakomerekejwe n'amasasu ya atica, imyuka iryana mu maso, inkoni ndetse n'ibikorwa bya Polisi zikoresha amafarashi.

    Muri bo harimo umuntu watakaje ijisho cyangwa rikangirika, ndetse n'umwana w'imyaka 15 watakaje ukuboko, bikekwa ko byatewe n'igisasu cyakoreshejwe na polisi.

    Minisitiri w'Umutekano w'Imbere, Laurent Nunez, yavuze ko abanyeshuri hafi 200 bakomerekeye muri iyi myigaragambyo, ariko avuga ko bake cyane muri bo bakomeretse biturutse ku bikorwa bya Polisi.

    Amwe mu mafoto y'abapolisi bahanganye n'abigaragambya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bufaransa-polisi-yakijweho-umuriro-nyuma-y-imyigaragambyo-y-abanyeshuri

  • Ruhango: Polisi yafashe abasore 4 bakekwaho ubujura bw'ihene 6 #rwanda #RwOT

    Ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'inzego z'ibanze, hafashwe abasore 4 bakekwaho kwiba ihene 6 z'abaturage mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Gisali, Umudugudu wa Gisali, mu Karere ka Ruhango. Izo hene zasubijwe ba nyirazo, bashimira Polisi n'izindi nzego zagize uruhare mu gutahura abakekwa bigatuma amatungo yabo agaruzwa.

    Abafashwe ni Niyomugabo Joseph w'imyaka 18, Ishimwe Straton w'imyaka 19, Nshimiyumukiza Claude w'imyaka 17 na Dushimimana Maurice w'imyaka 19, ukekwaho gutwara moto yari ipakiyeho izo hene.

    Ihene 6 zari zibwe ni iza Nyirangirayindimwe Fortunée na Ntakirutimana Emmanuel. Nyuma yo gusubizwa amatungo yabo bashimye Polisi n'izindi nzego zabafashije kongera kubona ihene zabo.

    Nyirangirayindimwe Fortunée yagize ati' Turashimira Polisi n'izindi nzego zagize uruhare mu gutahura abakekwaho kutwiba ihene, zigafatwa tukazisubizwa. Twari twababajwe no kuzibura, ariko turishimira ko twongeye kuzibona'.

    Ntakirutimana Emmanuel na we yagize ati' Turashimira inzego z'umutekano n'iz'ibanze ku bufatanye zagize kugira ngo abakekwa bafatwe, ihene zacu zigaruzwe kandi tuzisubizwe. Turifuza ko ubufatanye nk'ubu bukomeza kugira ngo ibyaha by'ubujura bicike burundu'.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko ubufatanye bw'abaturage, Polisi n'inzego z'ibanze ari ingenzi mu gukumira no kurwanya ibyaha.

    Yagize ati' Turashimira abaturage n'inzego z'ibanze bagize uruhare mu gufatanya gutahura abakekwaho ibyaha. Ubu bufatanye ni ingenzi mu gukumira ibyaha no gufata ababikekwaho. Turasaba abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe, kuko bifasha inzego z'umutekano gukurikirana no gukumira ibyaha vuba'.

    CIP Kamanzi yongeyeho ati' Abaturage bagomba kwirinda kugura amatungo bakeka ko yibwe, kandi abafite amakuru ku bikorwa nk'ibi bakayageza kuri Polisi cyangwa ku zindi nzego zibishinzwe'.

    Abakekwa ho gukora ubu bujura bw'izi hene, bafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinazi kugira ngo bashyikirizwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).
    intyoza

    The post Ruhango: Polisi yafashe abasore 4 bakekwaho ubujura bw'ihene 6 first appeared on Intyoza.

    The post Ruhango: Polisi yafashe abasore 4 bakekwaho ubujura bw'ihene 6 appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/10/10/ruhango-polisi-yafashe-abasore-4-bakekwaho-ubujura-bwihene-6/

  • Amahirwe RwandAir ishobora kubona mu masezerano y'u Rwanda na Algérie, Azerbaijan na Guyana – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yemejwe binyuze mu Mateka ya Perezida yo ku wa 9 Nzeri 2026, yatangajwe mu Igazeti ya Leta idasanzwe yo ku wa 6 Ukwakira 2026.

    Mu buryo bw'amategeko, aya masezerano ntabwo yandikiwe RwandAir ku izina, ahubwo avuga sosiyete y'indege yagenwe na buri gihugu. Ku ruhande rw'u Rwanda ariko, mu buryo bufatika, RwandAir ni yo sosiyete y'igihugu ishobora kuba gukoresha ayo mahirwe, bitewe n'imyanzuro izafatwa ku ngendo n'amasoko izashaka kwinjiramo.

    Uburenganzira buteganywa muri aya masezerano kandi bukora ku mpande zombi. Ibyo bivuze ko ibyo sosiyete y'indege yagenwe n'u Rwanda yemerewe gukorera muri Algérie, Azerbaijan cyangwa Guyana, ari na byo sosiyete yagenwe n'icyo gihugu ishobora kwemererwa gukorera mu Rwanda, hubahirijwe ibisabwa.

    RwandAir ishobora kongera ingendo no kwagura aho igera

    Aya masezerano yemerera sosiyete y'indege yagenwe n'u Rwanda kunyura mu kirere cy'ikindi gihugu itahaguye, cyangwa kuhahagarara ku mpamvu zitari izo gufata cyangwa gusiga abagenzi n'imizigo.

    Ikirenze kuri ibyo, iyo sosiyete ishobora no kuhakorera ingendo mpuzamahanga, igatwara abagenzi, imizigo n'iposita ku nzira zizaba zemejwe.

    Ibyo bishobora guha RwandAir amahirwe yo kwagura ingendo zayo, bitewe n'uko isoko rizaba rihagaze n'ibyemezo by'ubucuruzi izafata.

    Hari ariko umurongo udashobora kurengwa. Sosiyete y'indege y'igihugu kimwe ntiyemererwa gutwara abagenzi cyangwa imizigo ku mafaranga hagati y'ahantu habiri imbere mu kindi gihugu, keretse habaye andi masezerano abyemera.

    Ku masezerano na Algérie, hateganywa ingendo zigera kuri zirindwi mu cyumweru zitwara abagenzi cyangwa abagenzi n'imizigo hamwe, ndetse n'izindi zigera kuri zirindwi z'indege zitwara imizigo gusa.

    Ku ruhande rwa Azerbaijan, amasezerano aha sosiyete z'indege zagenwe umudendezo mugari wo kugena umubare w'ingendo n'ubushobozi bwo gutwara abantu n'ibintu hashingiwe ku isoko.
    Ni na ko biteganywa mu masezerano na Guyana.

    Muri aya masezerano yombi, igihugu kimwe ntigishobora kwifatira icyemezo cyo kugabanya umubare w'ingendo cyangwa gutegeka ubwoko bw'indege izakoreshwa, keretse hari impamvu zemewe zirimo iza gasutamo, tekiniki, imikorere cyangwa ibidukikije.

    Guyana ishobora gufungurira RwandAir irindi soko

    Mu masezerano yose atatu, aya Guyana afite umwihariko ushobora kugira akamaro cyane ku kwagura urusobe rw'ingendo.

    Yemera uburenganzira buzwi nka 'fifth freedom', bushobora gutuma sosiyete y'indege yagenwe n'u Rwanda itwara abagenzi cyangwa imizigo hagati ya Guyana n'ikindi gihugu cya gatatu, igihe urwo rugendo rufitanye isano na serivisi ikorera mu Rwanda.

    Mu buryo bworoshye, RwandAir iramutse ikoresheje ubu burenganzira, ntabwo byaba ngombwa ko urugendo rwayo rugarukira ku Rwanda na Guyana gusa.

    Indege ishobora kugera muri Guyana, igakomeza ku kindi cyerekezo, kandi ikemererwa gutwara abagenzi cyangwa imizigo hagati ya Guyana n'icyo gihugu cya gatatu, mu gihe ibisabwa byose byubahirijwe.

    Ibi bishobora kuba amahirwe akomeye mu kwagura isoko, cyane cyane iyo sosiyete ishaka kugera ku bindi byerekezo itabanje gushyiraho urugendo rwihariye rutangirira i Kigali.

    Sosiyete y'indege yagenwe na Guyana na yo ihabwa ubwo burenganzira ku ruhande rw'u Rwanda.
    Ku masezerano na Algérie na Azerbaijan, gukoresha bene ubwo burenganzira bisaba kubanza kwemerwa n'inzego zishinzwe indege ku mpande zombi.

    Lisansi, moteri n'ibindi bikoresho bishobora gusonerwa imisoro

    Ikindi gice gikomeye cy'aya masezerano kijyanye n'ikiguzi cyo gukora ubwikorezi bwo mu kirere.
    RwandAir, igihe yaba iri gukora ingendo zishingiye kuri aya masezerano, ishobora koroherezwa ku misoro n'amahoro kuri bimwe mu bikoresho ikenera mu mikorere yayo.

    Muri byo harimo lisansi, amavuta akoreshwa mu ndege, ibikoresho bisanzwe biba mu ndege, ibyuma byo kuzikoresha no kuzisana birimo moteri, ndetse n'ibikoresho bigenewe abagenzi.

    Hari kandi aho amasezerano ateganya ko amatike yacapwe, inyandiko zifashishwa mu gutwara imizigo n'ibikoresho byamamaza na byo bishobora kugenerwa ubwo bworohere.

    Iri sonerwa ariko ntirikorwa uko ikigo kibishatse. Ibyo bikoresho bigomba kuba bigenewe imikorere y'indege kandi bimwe bishobora kuguma bigenzurwa na gasutamo. Kubikura mu ndege na byo bishobora gusaba uruhushya.

    Ku masezerano na Algérie, amafaranga sosiyete y'indege yinjiza mu gutwara abantu n'ibintu mu ngendo mpuzamahanga ateganywa gusoreshwa gusa n'igihugu cyayishyizeho.

    Aya Azerbaijan na yo ateganya ko inyungu zikomoka kuri izo ngendo zisoreshwa gusa mu gihugu ikigo cyanditsemo.

    Aho hari amasezerano yihariye hagati y'ibihugu yerekeye imisoro, ni yo abanza gukurikizwa.

    RwandAir ishobora gufungura ibiro no kugurisha serivisi zayo

    Aya masezerano ntabwo agarukira ku kugurutsa indege gusa.

    Aha sosiyete z'indege zagenewe uburenganzira bwo gukorera ubucuruzi mu kindi gihugu, harimo kugurisha amatike n'izindi serivisi ubwazo cyangwa binyuze ku bazihagarariye.

    Mu masezerano na Algérie na Guyana, harimo n'uburenganzira bwo gufungura ibiro.

    Ibi bishobora guha RwandAir uburyo bwo kugira abakozi cyangwa abahagarariye ibikorwa byayo muri ibyo bihugu, aho kugendera gusa ku bacuruzi b'amatike cyangwa ku zindi sosiyete.

    Serivisi zishobora kugurishwa mu ifaranga ry'igihugu ikoreramo cyangwa mu mafaranga y'amahanga yemerewe kuvunjishwa, bitewe n'amategeko ahari.

    Sosiyete y'indege inemererwa kohereza abakozi ikeneye mu by'ubucuruzi, tekiniki n'imikorere, hubahirijwe amategeko agenga kwinjira, gutura no gukorera muri icyo gihugu.

    Amasezerano na Algérie anemerera sosiyete y'indege gufungura konti za banki ku butaka bw'ikindi gihugu.

    Amafaranga yinjijwe ashobora koherezwa hanze

    Kuri sosiyete y'indege ikorera mu mahanga, ikibazo si ukwemererwa kugurisha amatike gusa, ahubwo ni n'uburyo amafaranga yinjijwe ashobora koherezwa aho ifite icyicaro.

    Aya masezerano na yo arabiteganya.

    Ku masezerano na Algérie, sosiyete y'indege yemererwa kuvunja no kohereza mu mahanga amafaranga yinjije aho ikorera, hakurikijwe ibisabwa.

    Ku masezerano na Azerbaijan na Guyana, sosiyete ishobora kohereza amafaranga asigaye nyuma yo kwishyura ibyo yakoresheje muri icyo gihugu.

    Ibi bishobora gufasha RwandAir kutagira amafaranga menshi afungirwa ku isoko ikoreramo, ahubwo ikayohereza aho ikorera ibikorwa byayo, hubahirijwe amategeko agenga iyoherezwa ry'amafaranga.
    Serivisi zisanzwe za banki ariko zishobora kwishyuzwa.

    RwandAir ishobora kugera ahandi itahohereje indege yayo

    Aya masezerano anafungura inzira yo gukorana n'izindi sosiyete z'indege binyuze mu buryo buzwi nka code sharing.

    Muri ubu buryo, sosiyete ebyiri cyangwa nyinshi zishobora gufatanya ku rugendo rumwe, ku buryo imwe ari yo ikora urugendo ariko amatike yarwo akagurishwa no ku mazina cyangwa kode z'izindi sosiyete bafitanye amasezerano.

    Ku RwandAir, ibi bishobora kuyifasha kongera ahantu igaragara ko igera, nubwo itahohereza indege yayo kuri buri cyerekezo.

    Urugero, RwandAir ishobora kugurisha urugendo rugera ahantu runaka binyuze mu bufatanye n'indi sosiyete y'indege ikorera igice cya nyuma cy'urugendo.

    Ubu bufatanye buteganywa mu masezerano u Rwanda rwagiranye n'ibihugu byose bitatu kandi bushobora no gukorwa n'amasosiyete yo mu bihugu bya gatatu, igihe impushya n'ibisabwa byujujwe.

    Kutavangurwa ku bibuga by'indege

    Aya masezerano anashyiraho ihame ryo kutavangura sosiyete z'indege mu mafaranga zishyuzwa ku bibuga cyangwa kuri serivisi zifitanye isano n'ingendo.

    Ni ukuvuga ko RwandAir iramutse ikorera muri kimwe muri ibyo bihugu, idakwiye gushyirirwaho amafaranga cyangwa amabwiriza ayibangamira kurusha izindi sosiyete zikora serivisi zisa.

    Mu masezerano na Algérie harimo n'uburenganzira bwo kuba sosiyete y'indege yakwikorera zimwe muri serivisi zo ku kibuga cyangwa ikaziha ikindi kigo kibifitiye uburenganzira.

    Ibi bishobora kugira uruhare mu kugabanya bimwe mu biciro by'imikorere cyangwa gutuma sosiyete igenzura neza serivisi ihabwa ku kibuga.

    Amasezerano yemejwe, ariko ntibivuze ko RwandAir ihita ijyayo

    Nubwo aya Mateka ya Perezida yemeza burundu aya masezerano ku ruhande rw'u Rwanda, ntabwo bivuze ko RwandAir ihita itangira ingendo muri Algérie, Azerbaijan cyangwa Guyana.

    Buri masezerano ateganya uburyo impande zombi zibanza kumenyeshanya ko zarangije inzira zose zisabwa n'amategeko yazo kugira ngo atangire gukurikizwa.

    Ndetse n'iyo ibyo byaba byarangiye, icyemezo cyo gutangiza urugendo rushya kizaterwa n'uko isoko rihagaze, umubare w'abagenzi cyangwa imizigo ishobora kuboneka, ikiguzi cy'urugendo n'ingamba z'ubucuruzi za RwandAir.

    Ni ukuvuga ko aya masezerano afungura inzira, ariko ntategeka ko urugendo ruhita rutangira.

    U Rwanda rwasinye amasezerano yerekeranye no gutwara abantu n’ibintu na Algérie, Azerbaijan na Guyana azatuma sosiyete z’ubwikorezi zarwo zibasha gukorera muri ibyo bihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amahirwe-rwandair-ishobora-kubona-mu-masezerano-y-u-rwanda-na-algerie

  • Kigali FC yatsinze Gicumbi FC ya mbere ku rutonde rwa Shampiyona #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Habimana Yves cyafashije Kigali FC gutsinda Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2026-27.

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukwakira 2026 kuri Kigali Pelé Stadium aho Gicumbi FC yari iya mbere n’amanota icyenda n’aho Kigali FC yari iya 16 n’inota rimwe

    Kigali FC ni yo yihariye igice cya mbere cy’umukino, gusa amahirwe yagiye irema igorwa no kuyabyaza umusaruro.

    Amahirwe ya mbere akomeye muri uyu mukino yabonetse ku munota wa 14 ubwo Theodor Yawanendji Malipangou yinjiraga mu bwugarizi bwa Gicumbi FC ku kazi gakomeye kari kamaze gukorwa na Mangubu Patrick Baombolia ariko umupira awutera inyuma y’izamu.

    Kigali FC yakomeje gushaka igitego, mu buryo butandukanye yagiye irema ikaba yaje gufungura amazamu ku munota wa 31 ku gitego cyatsinzwe na Habimana Yves ku mupira yari ahawe na Mangubu Patrick Baombolia.

    Ku munota wa 38, Mangubu Patrick yagerageje ishoti ariko umupira uruhukira mu ntoki z’umunyezamu Nahimana Jonathan.

    Gicumbi yarimo ishaka uko yishyura, yaje gukanguka ishyira igitutu kuri Kigali FC aho ku munota wa 39, Karanzi Joseph yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Ndikuriyo Patient awukuramo.

    Aya mahirwe yakurikiwe n’andi ya Tuyisenge Jean Merveil yo ku munota wa 40 ku mupira yari acomekewe na Rucogoza Eliasa ariko ateye mu izamu, Ndikuriyo Patient awukuramo.

    Kigali FC iba yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 42 ubwo Habimana Yves yinjiraga mu rubuga rw’amahina maze ateye mu izamu, umupira unyura hanze gato y’izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Gicumbi FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Hakizimana Steven aha umwanya Iradukunda Kevin.

    Muri iyi minota, Gicumbi FC yarimo ishaka kwishyura, yaje gukora izindi mpinduka 2 ku munota wa 56, Bahati Wogi Patrick na Munezero Yasiri bavuyemo hinjiramo Okeke Vincent Ofam na Hakizimana Abdallatif

    Muri iyi minota, Gicumbi FC yarimo ikina neza ariko kwinjira mu bwugarizi bwa Kigali FC birayigora.

    Kigali FC yakoze impinduka za mbere ku munota wa 69 ubwo Onyeabor Franklin wagize ikibazo cy’imvune yahaga umwanya Kwitonda Yves.

    Ku munota wa 71 Kigali FC iba yabonye igitego cya kabiri ku mupira Mangubu Patrick yacomekeye Theodor Yawanendji Malipangou ariko awuteye ukubita igiti cy’izamu.

    Nyuma yo gukinana neza, ku munota wa 75 Gicumbi FC yinjiye rubuga rw’amahina rwa Kigali FC, maze Tuyisenge Jean Merveil ateye mu izamu, Kwitonda Ally awugaruriramo ku murongo.

    Kigali FC yakoze impinduka ku munota wa 78 ubwo Benedata Janvier na Habimana Yves bavuyemo hinjiramo Hoziyana Kennedy Eric Yemi Iyomi.

    Mu minota itanu y’inyongera, Kigali FC yakoze impinduka za nyuma, Dushimimana Olivier na Mutsinzi Charles binjiye mu kibuga havamo Jeremie Basilua Makola na Theodor Yawanendji Malipangou.

    Umukino warangiye ari 1-0. Kigali FC yahise ifata umwanya wa kane n’amanota ane ni mu gihe urutonde rutobowe na Gicumbi FC n’amanota icyenda.

    Igitego cya Habimana Yves ni cyo cyatandukanyije impande zombi

    Source : http://isimbi.rw/kigali-fc-yatsinze-gicumbi-fc-ya-mbere-ku-rutonde-rwa-shampiyona.html