Author: webrwanda

  • U Burundi: Minisitiri Bizimana yongeye gutera icyuhagiro FDLR, anakoresha imvugo 'zitameshe' ku Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Bizimana yagiranye n'umunyamakuru wa Main Switch 27 cyagiye hanze ku wa 17 Kanama 2026, uyu muyobozi yavuze ko igihugu cye kibanye neza n'ibindi bihugu uretse u Rwanda.

    Kuri Bizimana, iyi mibanire mibi ituruka ku kuba u Rwanda rwaranze guha u Burundi abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015.

    Ati 'Ahantu habaye agatotsi gato ni ku gihugu cy'u Rwanda. Muzi ko ari cyo gicumbikiye abagerageje guhirika ubutegetsi mu Burundi mu 2015, ariko na bo twakomeje kuganira gusa rimwe na rimwe dusanga ibyo bavuga batabishyira mu bikorwa kuko bari bemeye gusubiza abo bantu, bakabasubiza u Burundi kugira ngo bashyikirizwe ubutabera, ariko ntibabikoze, bakomeje kuducengacenga, hanyuma baranabakoresha mu mpande zihanganye muri Congo kugira ngo badutere bateze akavuyo mu gihugu, ariko ibyo byose Imana yaradufashije kandi turi maso ntaho bazaca.'

    U Rwanda rwasobanuye kenshi ko rudashobora kubatanga kuko rwabakiriye nk'impunzi, kandi ko ikibazo cy'impunzi kigengwa n'amategeko mpuzamahanga.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, aherutse kuvuga ko u Rwanda rutigeze rwemera ko ruzoherereza u Burundi abagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Nkurunziza.

    Yagize ati 'Ibiganiro kuri iki kibazo cy'abantu bashinjwa uruhare muri coup d'etat mu Burundi byabaye mu myaka itatu ishize, muri 2023, ariko ntibyarangiye neza kuko hari ibintu bike byasabwe uruhande rw'u Burundi bitigeze byubahirizwa.'

    Bizimana yavuze ko ibiganiro bikomeje, ati 'Ariko ibijyanye n'ibiganiro turavugana, hari inzego zivugana kugira ngo turebe ko ibintu byasubira mu buryo, kuko twe tuzi kandi na bo barabizi ko umutekano udahari mu bihugu byacu, ubuhahirane butameze neza, nta terambere tuzabona.'

    Bizimana n'ivanguramoko

    Igice cyibanzweho cyane muri iki kiganiro ni aho Bizimana yagereranyije inzira u Burundi n'u Rwanda byafashe nyuma y'amateka mabi byombi byanyuzemo.

    Yavuze ko u Burundi bwahisemo kubanisha Abahutu, Abatutsi n'Abatwa, ariko ageze ku Rwanda avuga ko hari igice cy'Abanyarwanda cyahejwe.

    Ati 'Bo bafashe indi nzira, bakomeza kuvuga ngo mwe nta mwanya mufite hano, hanyuma bagakomeza kwirengagiza ko abantu igihugu Imana yakibahaye bose. Twe twabibonye imbere, Abahutu, Abatutsi, Abatwa n'abandi ntaho tuzashyirana, dufite igihugu kimwe ni cyo Imana yaduhaye, dutegetswe kukibanamo twese ibirimo, tukabisangira, tugafashanya tukacyubaka twese.'

    Yakomeje ati 'Abandi na bo bafashe iyo inzira, nibwira ko iyo nzira atari nzima kuko twarabibonye mu nzira y'amateka y'u Burundi, uko byarangiye mwarabibonye, nibaza ko bazabibona ko inzira bafashe nta gisubizo itanga.'

    Bizimana ntiyasobanuye igice cy'Abanyarwanda avuga ko cyahejwe ariko iyi mvugo ishimangira uburyo agerageza gusubiza u Rwanda mu ndorerwamo y'amoko rwavuyemo mu myaka irenga 30 ishize.

    Umuyobozi w'umuryango FOCODE, Pacifique Nininahazwe, uri mu bakurikiranira hafi politiki y'u Burundi, yamaze igihe anenga imvugo ze.

    Nininahazwe yagize ati 'Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga. Ni Minisitiri ukoresha imvugo ijya kuba iya gishumba.'

    Nininahazwe agaragaza Bizimana nk'umuyobozi urangwa n'imvugo mbi kandi ikarishye, ishobora guteza ibibazo dipolomasi y'u Burundi, aho kuyifasha.

    Yateye FDLR icyuhagiro

    Amateka ya Bizimana kuri X agaragaza ko FDLR n'u Rwanda ari zimwe mu ngingo avuga adakaraze ururimi karindwi. Mbere yo kujya muri Guverinoma, yari yaranditse ko FDLR itakiri ikibazo ku Rwanda, ahubwo ko ikoreshwa nk'urwitwazo.

    Umunyamakuru yabajije Minisitiri Bizimana ku birego by'uko u Burundi bukorana na FDLR, amusubiza ko atemera ko FDLR ari ikibazo gikomeye ku Rwanda, ndetse ayivugaho mu buryo bugabanya uburemere bw'amateka n'ibikorwa byayo.

    Ati 'FDLR ntiyigeze itera u Rwanda, hashize imyaka irenga 30 bayivuga ariko nta gitero uwo mutwe wigeze ugaba mu Rwanda. Kuva mu 1996, habaye ibitero, bakorana na Leta ya Congo barabarwanya […] twe FDLR ntabwo dushobora kuyifasha kuko turabizi ko nta kamaro.'

    Kuri Bizimana rero, FDLR imaze imyaka irenga 30 mu Burasirazuba bwa RDC isa n'ikibazo kigira agaciro bitewe n'uwakivuze. Kuri we iyo u Rwanda rukivuze, biba ari 'urwitwazo'.

    Nyamara gusenya FDLR ni imwe mu ngingo nyamukuru ziri mu masezerano y'amahoro ya Washington yasinywe hagati y'u Rwanda na RDC, ndetse n'amahanga yakomeje gusaba uyu mutwe w'iterabwoba usenywa bifatika.

    Si ubwa mbere Bizimana agaragaza uyu murongo kuko mu ntangiriro za Nyakanga 2025, nyuma y'uko Perezida Kagame agaragaje ko u Rwanda rutegereje ko RDC isenya FDLR, Bizimana yifashishije X agira ati 'Ntabwo ikarita ya FDLR igikora.'

    Bizimana yanigeze kuvuga ko FDLR 'itakiri ikibazo ku Rwanda', ahubwo ko Kigali iyikoresha nk'urwitwazo, imvugo yari yarakoresheje na mbere yo kugirwa Minisitiri.

    Ikiganiro cyinjiye mu masambu y'Abarundi

    Muri iki kiganiro, Bizimana ntiyagarukiye ku mutekano na politiki. Yageze no ku mibereho y'Abanyarwanda, avuga ko mu Rwanda hari inzara ikomeye ituma bamwe bajya kwiba imyaka mu Burundi.

    Nta mibare cyangwa ikindi kimenyetso yatanze gishyigikira ibyo yavuze.

    Ati 'Nibaza ko babona ibibazo bafite, twumvise Abanyarwanda bahora baza mu Burundi kwiba, bagacengera hari abaje kwiba mu mirima kubera inzara itaboroheye.'

    Keretse aho dipolomasi yimukiye amatiku yo mu rugo, nta handi hantu Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga avuga amagambo nk'aya adafite ikimenyetso na kimwe, atanashobora kugira icyo afasha igihugu cye.

    Umusesenguzi w'ibibera mu karere wavuganye na IGIHE, yagaragaje ko Bizimana ari umwe mu badipolomate babi u Burundi bwagize, kubera amagambo mabi akunze gukoresha iyo bigeze ku Rwanda.

    Yagize ati 'Minisitiri Bizimana nta burere agira. Buri gihe iyo bigeze ku Rwanda, akoresha amagambo atameshe, akagaragaza ko ashyigikiye umuntu uwo ari we wese waba arurwanya. Mwabonye ukuntu agaragaza ko FDLR nta kibazo cyayo n'uko yibasiye Qatar isanzwe ihuriza Leta ya RDC na AFC/M23 mu biganiro i Doha.'

    Tariki ya 3 Mutarama 2026, Minisitiri Bizimana yagiye ku mbuga nkoranyambaga, ashinja Qatar gukoresha amafaranga yayo mu bibazo birebana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo u Rwanda rudafatirwa ibihano.

    Ati 'Ni ingenzi kugaragaza uruhare rubi rwa Qatar, ikoresha ijambo n'amafaranga ifite mu kubuza Amerika gufata ibyemezo.'

    Aya magambo yateje impaka zikomeye n'igitutu ku Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye asabira imbabazi ku mbuga nkoranyambaga. Minisitiri Bizimana yamaze igihe adakoresha izi mbuga.

    Hagati ya Kigali na Bujumbura, aho impande zombi zivuga ko amarembo y'ibiganiro agifunguye, amagambo ashobora kuba ikiraro cyangwa umuriro utwika. Bizimana we aracyagerageza kubaka ikiraro, anatwika ibyo impande zombi zigeraho.

    Minisitiri Bizimana yongeye kumvikana mu mvugo ishotora u Rwanda

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-burundi-bwongeye-kweza-fdlr-bubeshyera-abanyarwanda-kujya-kwibayo

  • BPR Bank Rwanda Plc na Fortis Green Housing mu bufatanye bwo korohereza Abanyarwanda gutunga inzu – #rwanda #RwOT

    Ni ubufatanye bwatangijwe ku wa 13 Kanama 2026, ubwo ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda Plc bwajyaga gusura ahari kubakwa uyu mudugudu.

    Masaka Views Eco Estate ni umudugudu uri kubakwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro, uzaba ugizwe na apartment ifite inzu 302 zirimo iz'icyumba kimwe kugeza kuri bitatu, inzu 51 ziri ukwazo (family house), ndetse na 'townhouses' 33.

    Mu rwego rwo korohereza abantu gutunga inzu muri uyu mudugudu, BPR Bank Rwanda Plc, yashyizeho uburyo bwo kubona inguzanyo igufasha gutunga inzu binyuze mu nguzanyo zayo zisanzwe zirimo iyo kubaka cyangwa kugura.

    Ni uburyo bwashyizweho kugira ngo umuntu ushaka gutunga inzu muri uyu mudugudu ariko adafite amikoro yo guhita agura iyo nzu ako kanya ahabwe ubushobozi azagende yishyura.

    Ibi kandi bizabafasha kubona inzu hakiri kare kuko inzu ziri muri uyu mudugudu ari nke bityo umuntu ashobora gucikanwa.

    BPR Bank Rwanda Plc igaragaza ko ubu bufatanye bushimangira gahunda yayo yo gufasha Abanyarwanda kugera ku nzozi babo zo gutunga inzu zabo zo guturamo ndetse no kubafasha gutura ahantu heza, hagezweho kandi habungabunga ibidukikije.

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko nka BPR Bank Rwanda Plc bizera ko kubona imari mu buryo bukwiye kandi bworoshye ari kimwe mu bintu by'ingenzi bituma Abanyarwanda benshi bashobora kugera ku nzozi zabo.

    Ati 'Ubufatanye bwacu na Fortis Green Housing buzadufasha gutanga ibisubizo by'imari bihuye n'ibyo abakiliya bakeneye mu byiciro bitandukanye uyu mushinga urimo. Binyuze mu guhuza uburyo bworoshye bwo gutera inkunga abagura inzu n'imishinga y'imiturire myiza kandi irambye, turi guha amahirwe menshi abantu yo gushora imari mu nzu zihuye n'ibyo bifuza.'

    Muri ubu bufatanye BPR Bank Rwanda Plc izajya ifasha abakiliya kubona ubujyanama ku bwoko bw'inguzanyo bafata bigendanye n'ibyiciro by'inzu ziri kubakwa mu mudugudu. Uhisemo ikiri kubakwa azajya afashwa kuyikurikirana kugeza yuzuye ayihawe.

    Umudugudu wa Masaka Views Eco Estate watangiye kubakwa mu 2025, aho inzu ziri kugurishwa ziri hagati ya miliyoni 103 Frw ndetse na miliyoni 235 Frw.

    Abakozi ba BPR Bank Rwanda Plc bagiye berekwa ibicve bitandukanye by’uyu mudugudu uri kubakwa i Masaka

    BPR Bank Rwanda Plc na Fortis Green Housing byinjiye mu bufatanye bwo korohereza Abanyarwanda gutunga inzu

    Masaka Views Eco Estate ni umudugudu w’ikitegererezo uri kubakwa i Masaka muri Kicukiro

    Muri Masaka Views Eco Estate harimo inzu zizwi nka Town house zigizwe n’ibyumba bibiri cyangwa bitatu

    BPR Bank Rwanda Plc na Fortis Green Housing byiyemeje gufasha Abanyarwanda kubona inzu nziza zigezweho

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bpr-bank-rwanda-plc-na-fortis-green-housing-mu-bufatanye-bwo-korohereza

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n'amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko Super Cup 2026 izakinwa nk'uko byari byatangajwe, ariko APR FC yari yaramenyesheje iri shyirahamwe ko itazitabira, isimbuzwa Mukura Victory Sports & Loisirs.

    Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'ibiganiro byahuje FERWAFA n'amakipe bireba, aho byemejwe ko imikino ya Super Cup 2026 izakinwa n'amakipe ane, aho kuba abiri nk'uko byari biteganyijwe mbere.

    Ubusanzwe Super Cup yakinwaga n'amakipe yatwaye shampiyona y'u Rwanda ndetse n'iyatwaye igikombe cy'Amahoro  cy'umwaka w'imikino uheruka, byose bikaba byari byatwawe na APR FC yagombaga guhura n'iyabaye iya kabiri muri shampiyona iyo akaba ari Rayon Sports.

    Nyuma yahoo FERWAFA ibonye umuterankunga w'uyu mwaka akaba ari Turbo King, yahisemo kongera umubare w'amakipe ava kuri abiri aba ane, aha akaba ariho ikipe ya APR FC yanditse ivuga ko itazabasha kwitabira iri rushanwa.

    Ibiganiro byahuje FERWAFA n'amakipe ane yari yabwiywe ko azakina iri rushanwa byanzuye ko APR FC isimbuzwa Mukura VS yo yari yabaye iya Gatanu muri shampiyona, ikaba ije yiyunga ku nyandi makipe yari yabaye iya kabiri, gatatu ndetse n'iyakane ariyo Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC.

    Ibi bivuze ko Super Cup 2026 igiye kuba iya mbere mu mateka y'umupira w'amaguru w'u Rwanda izakinwa n'amakipe ane, kandi APR FC yatwaye shampiyona y'u Rwanda ikazaba itari mu makipe azahatana.

    Biteganyijwe ko imikino ya ½ cy'irangiza izakinwa ku wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026, kuri Kigali Pele Stadium aho guhera ku I saha ya saa cyenda ikipe ya Kiyovu Sports izakina na Mukura VS&L naho ku isaha ya saa kumi n'Ebyiri n'Igice Rayon Sports izakine na Police FC.

    Amakipe azatsinda azahurira ku mukino wa nyuma uzakinwa ku cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, saa 15:00, kuri Kigali Pele Stadium ari naho hazatangwa igikombe.

    FERWAFA kandi yatangaje ko buri kipe izitabira izahabwa amafaranga yo kwitabira.

    Image

    ImageImage

    ImageImage

    Source : https://rushyashya.net/ferwafa-yemeje-ko-super-cup-2026-izakinwa-namakipe-ane-atarimo-apr-fc-yasimbujwe-mukura-vs/

  • Kumenya gukoresha ibikorwaremezo icyo byagenewe ni intsinzi – Minisitiri w'intebe Dr Justin Nsengiyumva – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivugiye mu nama Nyafurika yiga ku miyoborere mu bijyanye n'amazi, isuku n'isukura, yatangijwe ku wa 18 Kanama 2026. Ni inama izamara iminsi itanu.

    Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko muri Afurika, abantu miliyoni 418 badafite serivisi z'ibanze z'amazi, abantu miliyoni 779 ntibagire serivisi z'ibanze z'isuku naho abantu miliyoni 839 bakaba nta uburyo bw'ibanze bw'isukura bagira (hygiene).

    Yashimangiye ko ibyo atari uko ibihugu byicaye ngo birebere ahubwo hubakwa ibikorwaremezo by'amazi ariko abantu bakirengagiza ko Atari byo bigena ko abaturage bose bagerwaho n'ibikorwaremezo by'amazi isuku n'isukura.

    Ati 'Hirya no hino ku mugabane wacu, hamaze gushorwa imari nyinshi. Hashyizwe imiyoboro y'amazi, hacukurwa amariba, hubakwa kandi hatangizwa ibigo bitunganya amazi bitandukanye. Nyamara, uyu munsi, byinshi muri ibyo bikorwa remezo ntibigitanga neza serivisi byari byaragenewe gutanga.'

    Akomeza agira ati 'Kubaka ibikorwaremezo ni ingenzi, ariko ahanini ibyo biba ari intangiriro gusa. Igipimo nyakuri cy'intsinzi ni ukureba niba ibyo bikorwaremezo bikora neza kandi bikageza serivisi ku baturage mu buryo burambye.'

    Minisitiri Dr Nsengiyumva yagaragaje ko kudacunga neza ibikorwaremezo byubatswe ari byo bituma hakomeza gutakazwa amafaranga menshi mu mishinga y'amazi nyamara bikozwe neza byatuma bidatakariramo amafaranga menshi.

    Ati 'Itsinda ry'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rishinzwe ishoramari mu rwego rw'amazi ryagaragaje ko imiyoborere myiza, gushyiraho ibiciro bya serivisi biboneye, gukusanya amafaranga mu mucyo no gucunga imari neza bishobora gutuma haboneka hafi miliyari 11,5$ buri mwaka kuri uyu mugabane. Gukusanya no kunoza ikoreshwa ry'umutungo w'imbere mu bihugu, bikozwe neza, na byo bishobora gutuma haboneka izindi miliyari 17,5$'

    'Ibyo bitwereka ko nubwo ubufatanye n'amahanga ari ingenzi, ariko twagiye tubona ko inkunga ituruka hanze igize umugabane muto w'imari ikenewe. Ibi rero bikwiye ku twereka ko ko ejo hazaza h'urwego rw'amazi muri Afurika hashobora kandi hakwiye guterwa inkunga n'Abanyafurika ubwabo.'

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Murwanashyaka Damien, yagaragaje ko amazi isuku n'isukura atari ibintu bireba urwego rumwe gusa, ahubwo ari inkingi y'ingenzi y'ubuzima rusange, iterambere ry'ubukungu, ubushobozi bwo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, guteza imbere imijyi no guha umuntu agaciro akwiye.

    Ati 'Ikibazo si ukubaka ibikorwaremezo byinshi gusa. Tugomba kubaka ibikorwaremezo by'amazi, isuku n'isukura byizewe, bihendutse, bitekanye, kandi birambye ku buryo bishobora gukomeza kugera ku baturage ndetse bigateza imbere n'ubukungu bwacu.'

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko mu rugendo rwo gukemura ikibazo cy'amazi meza adahagije agera ku baturage, hari gushyirwa mu bikorwa imishinga itandukanye izatanga amazi ku buryo mu 2029 hazaba hatunganywa meterokibe ibihumbi 688 z'amazi meza agera ku baturage mu gihugu hose

    Ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y'Ingo muri Rusange (EICV7), bwagaragaje ko imibare y'Abanyarwanda bagerwaho n'amazi meza yageze kuri 90% bavuye kuri 87% mu 2017.

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yagaragaje ko kubaka ibikorwaremezo bidahagije ahubwo kumenya ko bikoreshwa icyo byagenewe aricyo cy’ingenzi

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Murwanashyaka Damien, yagaragaje ko amazi isuku n'isukura atari ibintu bireba urwego rumwe gusa

    mu Rwanda hari kubera inama Nyafurika yiga ku miyoborere mu bijyanye n'amazi, isuku n'isukura

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kumenya-gukoresha-ibikorwaremezo-icyo-byagenewe-ni-intsinzi-minisitiri-w-intebe

  • Kirehe: Impanuka y'imodoka yaguyemo abantu bane, 16 barakomereka – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye mu ijoro rishyira ku wa 18 Kanama 2026 ibera mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Kagese.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamdun, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yabaye mu rukerera, ikorwa n'imodoka isanzwe itwara abagenzi ya Coaster. Yavuze ko abantu babiri bahise bitaba Imana ikiba, abandi babiri bitaba Imana ubwo bajyanwaga kwa muganga.

    Ati ' Kugeza ubu ntituramenya icyayiteye ariko umushoferi yavuze ko yabuze feri kuko ni ahantu hamanuka cyane, bishobora kuba rero byaratewe n'umuvuduko. Impanuka ikimara kuba haguyemo abantu babiri ako kanya abandi babiri bo bapfiriye mu nzira bajyanywe kwa muganga.''

    SSP Twizeyimana yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko mwinshi, bakirinda ibisindisha kandi bagasuzumisha ubuziranenge bw'ibinyabiziga byabo. Yavuze ko ibindi biri gutera impanuka muri iyi minsi ari ugutwara umushoferi ananiwe abasaba kubyirinda kugira ngo baramire ubuzima bwabo batwaye.

    Ati ' Ikindi turasaba abagenzi kutareberera amakosa akorerwa mu muhanda, niba umushoferi agutwara agenda akora amakosa bibwire Polisi hakiri kare kugira ngo ikumire, ikindi abagenzi na bo bashobora kubwira ubatwaye ko ari kugenda nabi akora amakosa, ibi bifasha buri wese kuba ijisho rya mugenzi we.''

    Kuri ubu abantu 16 bakomerekeye muri iyi mpanuka bari kuvurirwa mu bitaro bitandukanye.

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-impanuka-y-imodoka-yaguyemo-abantu-bane-16-barakomereka

  • The Ben yakuyeho agahigo kari kisangijwe na Meddy #rwanda #RwOT

    Umuhanzi The Ben yongeye kwandika amateka mashya kuri YouTube, nyuma y’uko indirimbo ye nshya 'Inshallah’ igeze ku bantu barenga miliyoni imwe mu minsi ibiri gusa, igaca agahigo kari kamaze imyaka itanu gafitwe na Meddy.

    'Inshallah’ yasohotse ku wa 16 Kanama 2026, yakirwa neza n’abakunzi b’umuziki. Mu masaha 48 gusa, amashusho yayo yari amaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 1.1 kuri YouTube, umubare watumye The Ben arenga ku gahigo kari gafitwe na Meddy binyuze mu ndirimbo 'My Vow’.

    Uretse aka gahigo ko kuri YouTube ivanyeho, 'Inshallah’ iri no kuvugwa kubera ubutumwa bwayo bushingiye ku rukundo. Muri iyi ndirimbo, The Ben aririmba ku musore ukunda umukobwa byimazeyo, akamwizeza ko urukundo amufitiye ari urw’ukuri ndetse ko yifuza ko bazabana, kugeza ubwo yamwambika impeta.

    'My Vow’ yagiye hanze mu 2021, icyo gihe iba indirimbo y’umuhanzi Nyarwanda ku giti cye yihuse kugera kuri miliyoni imwe y’abayirebye mu minsi ibiri. Yakomeje kwitabirwa cyane, kuko yageze kuri miliyoni ebyiri mu minsi itanu, mbere yo kurenga miliyoni 10 mu mpera z’Ugushyingo 2021.

    Indirimbo yatunganyijwe na Producer MadeBeat mu buryo bw’amajwi, mu gihe amashusho yayo yakozwe mu buryo bwibanda ku nkuru y’urukundo yayobowe na Julien Bmjizzo afatanyije na Bright Ngabo.

    Indirimbo ‘Inshallah’ ya The Ben yakuyeho agahigo kari gafitwe na Meddy ku ndirimbo ye My Vow

    Source : http://isimbi.rw/the-ben-yakuyeho-agahigo-kari-kisangijwe-na-meddy.html

  • Buri munyeshuri agira umujyanama wihariye; Imaramatsiko ku burezi butangirwa muri Ntare Louisenlund School – #rwanda #RwOT

    Iri shuri ryubatswe mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, iminota 45 uvuye mu Mujyi wa Kigali. Riri ku buso bwa hegitari 60.

    Mu myaka iri shuri rimaze rikora, ryashyize imbere uburyo bw'imyigishirize bushingiye ku kwita kuri buri munyeshuri ku giti cye, ubumenyi n'ikoranabuhanga, ubujyanama, imyigire ishingiye ku bumenyingiro ndetse no gutoza abanyeshuri gufata inshingano mu mibereho yabo ya buri munsi ku ishuri.

    Rihuza amasomo asanzwe yo mu ishuri na laboratoire, ahakorerwa imishinga yo guhanga, ubuzima bw'abanyeshuri baba ku ishuri, siporo, gahunda z'ubujyanama ndetse n'ibikorwa birenga 50 abanyeshuri bakora hanze y'amasomo asanzwe.

    Ubuyobozi bwaryo buvuga ko intego atari ugutoza gusa abanyeshuri batsinda neza mu masomo, ahubwo ari ukubaka abakiri bato bafite amatsiko yo kumenya, bafata inshingano, bashobora kwigenga no gukomeza kwiga mu buzima bwabo bwose.

    Umuyobozi Mukuru wa Ntare Louisenlund School, Damien Paul Vassallo, avuga ko iri shuri ryashyizweho rifite intego ikomeye yo gutegura abayobozi b'ejo hazaza, by'umwihariko mu bijyanye na siyansi, ikoranabuhanga n'imibare, bizwi nka STEM.

    STEM ni impine y'amagambo y'Icyongereza Science, Technology, Engineering and Mathematics. Mu mikorere ya NLS, ntabwo STEM ifatwa nk'amasomo ane yigishwa ukwayo gusa. Ahubwo aya masomo arahuzwa kugira ngo umunyeshuri ashobore gukoresha ubumenyi yavanye mu ishuri mu gushaka ibisubizo by'ibibazo, gukora ubushakashatsi cyangwa kugerageza ibitekerezo bishya.

    Mu kiganiro na IGIHE, Vassallo yavuze ko kugera kuri iyo ntego bisaba kurenga ku buryo busanzwe bw'imyigishirize, aho umunyeshuri ahanini yakiraga ibyo umwarimu amwigishije, akabifata mu mutwe kugira ngo azabikoreshe mu kizamini.

    Ahubwo, Ntare Louisenlund School ishyira imbere icyo Vassallo yita 'practical, hands-on learning', ni ukuvuga imyigire ishingiye ku gushyira mu bikorwa ibyo umunyeshuri yigishwa. Abanyeshuri bashishikarizwa kubaza ibibazo, gukora ubushakashatsi, kugerageza, gukora imishinga no gusuzuma icyo ibyo bakoze byabigishije.

    Hands-on learning ni uburyo bwo kwiga umunyeshuri atagarukira ku kumva cyangwa gusoma gusa, ahubwo akora igikorwa gifatika gifitanye isano n'ibyo ari kwiga. Urugero, aho kwiga gusa uko itara rikora mu gitabo, umunyeshuri ashobora guhabwa umushinga wo gukora itara akoresheje ibikoresho bitandukanye. Ibyo bituma ibyo yize mu mibare, siyansi cyangwa ikoranabuhanga abishyira mu bikorwa kandi akabona aho bikoreshwa mu buzima busanzwe.

    Vassallo yavuze ko amasomo agomba kuba afite aho ahuriye n'ubuzima bw'umunyeshuri, akamushishikaza kandi akamufasha gukomeza kugira amatsiko yo gushaka kumenya byinshi.

    Yagize ati 'Tubikora binyuze mu buryo bushingiye cyane ku bikorwa, duha abanyeshuri amahirwe yo kwiga ibintu bifitanye isano na bo, bibashishikaza, bikangura amatsiko yabo kandi, icy'ingenzi kurushaho, bikabafasha kugira inyota yo gukomeza kwiga ubuzima bwabo bwose.'

    Umuyobozi Mukuru wa Ntare Louisenlund School, Damien Paul Vassallo, avuga ko iri shuri ryashyizweho rifite intego ikomeye yo gutegura abayobozi b'ejo hazaza

    Ibyo bize mu buryo bw’amagambo bagira umwanya wo kubishyira mu ngiro

    Kwiga ntibirangirana n'ishuri

    Vassallo yavuze ko kimwe mu bintu by'ingenzi uburezi bugomba kugeraho ari ugufasha umunyeshuri gusobanukirwa ko kwiga bitarangira igihe asoje amashuri.

    Ni igitekerezo azirikana cyane cya lifelong learning, cyangwa gukomeza kwiga mu buzima bwose.

    Lifelong learning ni imyumvire y'uko umuntu atiga gusa kugira ngo atsinde ikizamini cyangwa abone impamyabumenyi. Ahubwo aba agomba gukomeza gushaka ubumenyi bushya, kongera ubushobozi no kwiga ku byo ahura na byo no nyuma yo kurangiza amashuri. Muri NLS, ibyo bivuze kubaka umunyeshuri ufite amatsiko ahoraho yo gusobanukirwa ibintu no gukomeza kwiteza imbere.

    Vassallo yavuze ko NLS ishaka guha abanyeshuri umusingi uzabafasha gukomeza kugira amatsiko yo kumenya mu buzima bwabo bwose, gukomeza mu mashuri makuru no guhanga imirimo, ariko banatanga umusanzu mu mibereho y'abandi.

    Yagize ati 'Kwiga ntibirangirana n'ishuri. Birakomeza mu buzima bwose.'

    Ubuyobozi bw'iri shuri buteganya ko abanyeshuri bahanyuze bazashobora gukomeza amashuri yabo muri za kaminuza zikomeye no gukora imirimo ijyanye na STEM cyangwa izindi nzego. Ariko Vassallo avuga ko gutsinda mu masomo no kugira akazi keza atari byo gusa bishyirwa imbere, ahubwo ko ishuri rishaka ko abarirangijemo banagira uruhare rugaragara mu guteza imbere sosiyete babamo.

    Iyo myumvire igaragarira no mu buryo NLS ihuza amasomo yo mu ishuri n'ubunararibonye umunyeshuri akura mu bikorwa byo hanze y'ishuri.

    Vassallo avuga ko igice kinini cy'uburezi umwana abona gikomoka ku byo ahura na byo mu buzima busanzwe. Nubwo amasomo yo mu ishuri ari ingenzi, avuga ko uburezi bunakubiyemo kwiga gufata ibyemezo, gukorana n'abandi, gufata inshingano no kubaho ugendera ku ndangagaciro.

    Ni muri urwo rwego ishuri ryibanda ku ndangagaciro zirimo ubushobozi bw'umunyeshuri bwo kwifatira ibyemezo, inshingano, kwirengera ibyo yakoze no kugira ubunyangamugayo.

    Vassallo akomeza avuga ko uburezi budakwiye gufatwa nk'urugendo rw'umuntu ku giti cye gusa. Yagarutse ku ihame rya Ubuntu, ubufatanye, gukorera hamwe no kugira ishema ryo kuba mu muryango mugari w'ishuri.

    Ubuntu ni imyumvire ishingiye ku kuba umuntu atabaho wenyine, ahubwo agira icyo ahuriyeho n'abandi ndetse n'iterambere rye rikaba rifitanye isano n'iry'umuryango abarizwamo. Muri NLS, iryo hame rigaragarira mu gutoza abanyeshuri gukorera hamwe, gufashanya no kwita ku bandi.

    NLS ikoresha uburyo abanyeshuri bagabanywamo amatsinda yiswe houses, mu kubafasha kugira imyumvire y'umuryango no kumenya agaciro ko gukorana n'abandi.

    House system ni uburyo abanyeshuri b'ishuri bagabanywa mu matsinda mato ahoraho, buri tsinda rikagira umwirondoro, indangagaciro n'ibikorwa byaryo. Muri NLS, 'house' ni nk'umuryango muto uri imbere mu ishuri, ufasha abanyeshuri kumenyana, gufatanya no gutozwa kuyobora abandi.

    Igihe kinini abanyeshuri ba Ntare Louisenlund School bakimara bakora ubushakashatsi ku byo bize

    Ntare Louisenlund School ishaka kuba icyitegererezo mu bijyanye n’imyigishirize igezweho

    Buri munyeshuri yitabwaho ku buryo bwihariye

    Kimwe mu byo Vassallo avuga ko bitandukanya Ntare Louisenlund School n'andi mashuri ni uburyo bw'imyigishirize bwita kuri buri munyeshuri ku giti cye, buzwi nka personalized learning.

    Personalized learning ni uburyo imyigire itegurwa hitawe ku kuba abanyeshuri batandukanye mu bushobozi, impano, umuvuduko bigiraho, ibyo bakunda n'intego bafite. Mu mwanya wo gufata abanyeshuri bose nk'aho bafite ubushobozi n'ibyifuzo bimwe, umwarimu cyangwa ishuri bashaka kumenya buri wese n'ibyo akeneye kugira ngo atere imbere.

    Vassallo avuga ko abanyeshuri bose badashobora kwiga mu buryo bumwe kuko buri wese aza afite ibyo akunda, impano, ubushobozi, ibyo akeneye ndetse n'intego ze bwite.

    Yagize ati 'Buri munyeshuri arihariye.'

    Vassallo avuga mu ko imwe nenge zikomeye zabaye mu buryo bw'uburezi bwakoreshejwe mu binyejana byashize ari uguha abanyeshuri bose gahunda imwe, kandi buri wese afite ibyo akunda n'ubushobozi bitandukanye.

    Ati 'Rimwe mu makosa akomeye twakoze mu binyejana bibiri bishize mu kwigisha abana bacu ni uko twabahaga gahunda imwe bose, kandi bafite ibyo bakunda bitandukanye. Bafite impano n'ubushobozi bitandukanye mu nzego runaka, kandi buri wese ni umuntu ku giti cye.'

    Avuga ko uburyo bw'imyigishirize bushyira umunyeshuri ku isonga, buzwi nka learner-centred education, bugomba kwita ku miterere n'ubushobozi bwa buri wese.

    Learner-centred education ni uburyo umunyeshuri aba ari we ushyirwa ku isonga ry'imyigire aho kuba umwarimu cyangwa gahunda y'amasomo gusa. Umwarimu aba afite uruhare rukomeye, ariko ntabwo aba ari we wenyine utanga ibisubizo byose. Ahubwo afasha umunyeshuri kubaza, gutekereza, gukora ubushakashatsi no kwishakira ibisubizo.
    Muri NLS, ibyo bikorwa hifashishijwe uburyo bwitwa blended learning, bukomatanya imyigishirize isanzwe n'ikoranabuhanga mu burezi.

    Blended learning ni uburyo bwo kwiga buhuza guhura n'umwarimu imbonankubone n'imikoreshereze y'ikoranabuhanga. Umwana ashobora kugira igice cy'isomo asobanurirwa n'umwarimu, ikindi akagikora akoresheje mudasobwa cyangwa izindi porogaramu z'ikoranabuhanga. Intego si ugusimbuza umwarimu mudasobwa, ahubwo ni ugukoresha ikoranabuhanga nk'ikindi gikoresho cyo gufasha buri munyeshuri kwiga mu buryo bumubereye.

    Abana bigishwa gufata inshingano no gutanga ibitekerezo bakiri bato

    Buri cyumweru umunyeshuri aganira n'umujyanama we

    Uburyo bwo kwita ku munyeshuri ku giti cye ntibugarukira ku masomo gusa.

    Buri munyeshuri ahabwa mentor, cyangwa umujyanama wihariye, bagirana ikiganiro nibura rimwe mu cyumweru.

    Mentor ni umuntu uba hafi y'umunyeshuri kugira ngo amufashe kureba iterambere rye, intego afite n'imbogamizi ahura na zo. Atandukanye n'umwarimu utanga isomo gusa, kuko ibiganiro byabo bishobora no kwibanda ku buryo umunyeshuri yitwara, aho ashaka kugera, imbaraga ze n'aho akeneye ubufasha. Muri NLS, mentor ni umwe mu barimu cyangwa abarezi bazi uwo munyeshuri.

    Vassallo avuga ko muri gahunda y'amasomo y'abanyeshuri harimo ibihe bibiri byihariye byateganyirijwe ibiganiro by'abo n'abajyanama.

    Abo bajyanama ni abarimu n'abandi barezi bazi neza abanyeshuri kandi bashobora kubafasha kureba aho bageze mu myigire n'iterambere ryabo.

    Ibiganiro by'umunyeshuri n'umujyanama we bimufasha gutekereza ku ntego ze, aho ageze, aho yavuye ndetse n'aho ashaka kugera. Umujyanama amufasha gutekereza ku ntambwe agomba gutera kugira ngo akomeze gutera imbere.

    Ubu bujyanama bukomeza no mu buzima bw'abanyeshuri baba ku ishuri. NLS ifite abo yita residential life coaches.

    Residential life coach ni umurezi ukurikirana umunyeshuri mu buzima bwo kuba ku ishuri, atita ku masomo gusa ahubwo akanareba imibanire ye n'abandi, uko yitwara, uko akemura ibibazo ndetse n'imikurire ye mu marangamutima. Mu yandi magambo, ni umuntu ufasha umunyeshuri kugira ubuzima bwiza kandi bufite umurongo mu gihe aba kure y'umuryango we.

    Abo barezi bita ku iterambere ry'abanyeshuri mu mibanire n'abandi no mu marangamutima, bagakorana n'abajyanama kugira ngo umunyeshuri atere imbere mu masomo no mu mibereho ye bwite.

    Vassallo avuga ko intego ari ugufasha abanyeshuri gutera imbere 'nk'abanyeshuri ndetse no nk'abantu', ari na ko bubaka imico yabo.

    Umwarimu agira umwanya munini wo kuganira na buri munyeshuri

    Muri Ntare Louisenlund School biga ari bake, ibifasha umwari gukurikirana buri munyeshuri

    Ibikorwa birenga 50 hanze y'amasomo

    Ubuzima bw'abanyeshuri muri NLS ntibugarukira ku masomo.

    Ishuri rifite ibikorwa birenga 50 byitwa co-curricular activities, birimo siporo, koga, kubumba, ibiganiro mpaka n'ibindi.

    Co-curricular activities ni ibikorwa umunyeshuri akora byunganira ibyo yiga mu ishuri, ariko bitari amasomo asanzwe yicara mu ishuri ngo yigishwe. Bishobora kuba siporo, ibiganiro mpaka, ubuhanzi, kubumba cyangwa indi mishinga. Nubwo bitabarwa nk'isomo risanzwe, bifasha umunyeshuri kubaka impano, kwigirira icyizere, gukorera mu itsinda, kuyobora no gukoresha neza igihe.

    Ubuyobozi bwa NLS buvuga ko ibi bikorwa bigamije kubaka imico y'umunyeshuri kimwe n'uko yitwara neza mu masomo.

    Ubuzima bwo mu mpera z'icyumweru na bwo ni kimwe mu bice bigize gahunda y'abanyeshuri baba ku ishuri.

    Ku wa Gatandatu mu byumweru bimwe, amasomo atangira saa tatu za mu gitondo kugeza saa saba z'amanywa, nyuma abanyeshuri bagakora ibikorwa baba biteguriye ubwabo, rimwe na rimwe hakanabaho kurebera hamwe filime.

    Ku Cyumweru hashobora kubaho gahunda yo gukora isuku no gutunganya ibikoresho byawe, gufata amafunguro (brunch) ndetse no gukora ibikorwa birimo koga no gukina tennis.

    Brunch ni ifunguro rihuriza hamwe iryo mu gitondo n'iryo ku manywa, rikaba rifatwa hagati mu gitondo cyangwa hafi ya saa sita. Mu buzima bw'abanyeshuri baba kuri NLS, ni kimwe mu bigize gahunda yo mu mpera z'icyumweru, aho baba bafite igihe gitandukanye n'iminsi isanzwe y'amasomo.

    Ishuri rinagena uburyo abanyeshuri bo mu madini atandukanye, barimo Abadiventisiti, Abaporotesitanti n'Abagatolika, babona umwanya wo kujya mu bikorwa by'idini ryabo.

    Nk’ishuri riri mu Rwanda, Ntare Louisenlund School ishyira imbere umuco w’igihugu

    Yaba abahungu n’abakobwa, buri munyeshuri agira umukino yibonamo

    Karate iri mu mikino ihabwa umwanya cyane muri iri shuri

    Icyiciro cya mbere kizasoza mu 2030

    Nubwo Vassallo ashyira imbaraga nyinshi ku buzima abanyeshuri bafite ubu, avuga ko ishuri ryatangiye no gutegura uko bazabaho nyuma yo kurangiza NLS.

    Icyiciro cya mbere cy'abanyeshuri b'iri shuri giteganyijwe kurangiza mu 2030.

    Vassallo yavuze ko kimwe mu byo ishuri ririmo gukora kuva ubu kugeza icyo gihe ari ugushaka uburyo abanyeshuri bazabona amahirwe yo gukomeza muri kaminuza zikomeye haba mu Rwanda no mu mahanga.

    Kimwe mu byo bari gusuzuma ni ukugira imikoranire na za kaminuza zo mu Budage.

    Ku NLS, ubufatanye na kaminuza bushobora gufasha abanyeshuri kubona inzira zo gukomeza amashuri makuru, cyangwa izindi gahunda zifasha abanyeshuri nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye.

    Vassallo yavuze ko amashuri makuru yo mu Budage ari meza kubera ko afite ireme ryo ku rwego rwo hejuru, ariko amasomo yayo akaba adahenze ugereranyije n'ahandi.

    Avuga ko ibyo bishobora gufasha by'umwihariko abanyeshuri biga kuri buruse bashaka gukomeza amashuri makuru nyuma yo kurangiza muri NLS.

    Ati 'Kimwe mu byo ndi gukorana n'itsinda ryanjye cyane muri iki gihe ni ugushaka ubufatanye na kaminuza zo mu Budage, aho amashuri makuru afite ireme ryo ku rwego rwo hejuru ariko kandi akaba ahendutse cyane.'

    Mu gihe kirekire, Vassallo ntabwo yifuza ko NLS igira uruhare gusa ku banyeshuri bayigamo.

    Yifuza ko ishuri rihinduka ihuriro ryo guhanga udushya mu burezi, by'umwihariko mu Rwanda.

    Mu cyerekezo cya Vassallo, NLS ntiyifuza ko uburyo ikoresha buguma ku banyeshuri bayo gusa, ahubwo ko bushobora no kubera abandi barezi n'amashuri isoko y'ubunararibonye.

    Ati 'Nitugera ku bushobozi bwacu bwose, tuzaba dufite abanyeshuri hafi igihumbi muri iri shuri, ariko twifuza kugira uruhare ku banyeshuri miliyoni imwe cyangwa barenga.'

    Vassallo yavuze ko kimwe mu bintu akunda ku Rwanda ari uburyo igihugu giha agaciro urwego rw'uburezi.

    Avuga ko hari ibihugu byinshi bivuga ko uburezi ari ingenzi, ariko bikarangira bigabanya ingengo y'imari ibugenewe. Ku Rwanda, asanga imvugo ijyana n'ibikorwa.

    Ati 'Ibihugu byinshi n'imiryango hirya no hino ku Isi bavuga ku burezi n'akamaro kabwo, nyuma ugasanga baragabanya ingengo y'imari yabwo. Ariko u Rwanda rushora mu burezi kugira ngo rushore mu hazaza.'

    Ku miryango ishobora kuba itekereza kohereza abana muri NLS, Vassallo yavuze ko kwigisha umwana muri iri shuri bigomba gufatwa nk'ishoramari ry'igihe kirekire mu hazaza he.

    Yagize ati 'Nushora mu hazaza h'umwana wawe hano muri NLS uyu munsi, tuzakora ibishoboka kugira ngo amahirwe ari imbere ye azatume iryo shoramari rigira agaciro.'

    Ntare Louisenlund School imaze imyaka ine itangiye gukorera mu Rwanda

    Ntare Louisenlund School yubatse mu buryo bugezweho bufasha abanyeshuri mu myigire

    Abanyeshuri bo muri Ntare Louisenlund School bigishwa gufata inshingano bakiri bato

    Iri shuri ryitezweho kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda

    Muri Ntare Louisenlund School bifashisha uburyo bw’imyigishirize bufasha umunyeshuri guhora yiga

    Ubugeni buhabwa umwanya ukomeye muri Ntare Louisenlund School

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imaramatsiko-ku-myigishirize-yo-muri-ntare-louisenlund-school

  • Huye: Abakekwaho kwikomeretsa ku myanya y'ibanga kugira ngo basabirize bafunzwe – #rwanda #RwOT

    Abafashwe bafatiwe mu karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma mu Kagari ka Matyazo aho hafashwe abantu bane basabirizaga bari mu masoko atandukanye basaba ubufasha bw'amafaranga yo kuvuza ibisebe bafite ku myanya yabo y'ibanga kubera ibisebe biciye ku bushake.

    Abafashwe harimo umusore w'imyaka 23 wo mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza. Mu buhamya bwe avuga ko amaze imyaka itandatu abikora aho yahawe imiti imuca ibisebe ku myanya ye y'ibanga kugira ngo ajye asaba, avuga ko ashaka kujya kwivuza gusa yarakoraga amafaranga akoreye akayaha uwamusize imiti na we akamuhemba buri cyumweru amafaranga ibihumbi 100 Frw gusa baje kunaniranwa kuko umukoresha we yamwambuye maze nawe ahita atangirira kwikorera akajya asaba amafaranga ahawe yose akayatwara.

    Mu bafashwe kandi harimo umusore w'imyaka 26 wo mu murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru na we wasizwe imiti ku bushake ku myanya ye y'ibanga imuca ibisebe atangira gusaba ariko akorera uwamusize imiti akamuhemba amafaranga ibihumbi 100 Frw ku kwezi ndetse akamumenyera icumbi akanamugaburira.

    Gusa na we baje gupfa ko yamwambuye na we ajya kwikorera ku buryo amafaranga yahabwaga yayitwariraga, undi mu bafashwe na we ni umusore w'imyaka 20 uvuka mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi yagiye i Kigali ahura n'umuntu bumvikana ko agiye kumusiga imiti imuca ibisebe ku bushake akamujyana i Rusizi akajya asaba maze akazajya ayaha uwamusize imiti agahembwa amafaranga ibihumbi 100 Frw ku kwezi nyuma aramwambura atangira kwisabira ku giti cye.

    Undi watawe muri yombi n'umugore w'imyaka 27 uvuka mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye wabanaga n'umwe mu bacitse ibisebe ku bushake ku myanya ye y'ibanga aho babanaga nk'umugore n'umugabo, umugore yaherekezaga umugabo mu isoko nk'umurwaza.

    Bombi mu buhamya bwabo bavuga ko bumvikanye ko bari kuzajya i Kigali gushyira imiti imuca ibisebe ku ibere kugira ngo bombi bajye bajyana gusabiriza.

    Amakuru avuga ko abafashwe bose bakoreraga umuntu umwe wo mu mujyi wa Kigali wari unafite umukozi ubakurikirana (Manager) ariko yari mushiki we gusa nyuma baje gutandukana kubera kubahemba nabi rimwe na rimwe bakanamburwa batangira gusabiriza ntawe bashyira amafaranga.

    Abafashwe kandi mu buhamya bwabo bavuga ko imiti bashyiraga ku myanya yabo y'ibanga ibaca ibisebe ku bushake yazanwaga n'umuntu wo mu mujyi wa Kigali ndetse iyo bagendaga mu masoko babaga bafite indangururamajwi bazikodeshaga umuntu.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye Ange Sebutege yabwiye IGIHE ko bafashwe bakaba bari gukurikiranwa

    Yagize ati “Yego twabafashe, operasiyo irakomeje andi makuru muzayamenyeshwa nyuma”

    Abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma.

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abakekwaho-kwikomeretsa-ku-myanya-y-ibanga-kugira-ngo-basabirize-bafunzwe