Author: webrwanda

  • Nta wishwe n'inkongi yibasiye Isoko ry'i Musanze – #rwanda #RwOT

    Iyi nkongi yatangiye ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, ahagana saa Kumi z'umugoroba, ifata igice cyo hejuru cy'iyi nyubako y'amagorofa atanu, ikwirakwira mu bindi bice byayo ku buryo ahagana saa Kumi n'Ebyiri yari imaze kugera mu magorofa yose.

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yatangaje ko nubwo iyi nkongi yangije byinshi, igishimishije ari uko nta muntu yahitanye.

    Mu kiganiro yagiranye n'abaturage n'abacuruzi bahakorera, kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, Nsengimana yavuze ko ibikorwa byo kuzimya umuriro no kugenzura umutekano w'iyi nyubako bigikomeje.

    Yagize ati 'Turashimira Imana ko nta muntu wahasize ubuzima. Ibikorwa byo kuzimya umuriro burundu no kugenzura umutekano w'ahabereye inkongi biracyakomeje, ni yo mpamvu nta muntu wemerewe kwinjira muri iyi nyubako ngo akuremo ibicuruzwa cyangwa ngo arebe ibyangiritse.'

    Yakomeje avuga ko icy'ingenzi ari uko abantu barokotse, asaba abacuruzi kwihangana mu gihe hagikorwa isuzuma ry'uburyo iyi nyubako yangiritse.

    Meya Nsengimana yasabye abacuruzi n'abandi bari basanzwe bakorera muri GOICO kutinjira muri iyo nyubako, kuko hari impungenge z'uko bashobora gukomereketswa n'ibikoresho byangijwe n'umuriro.

    Ati “Turabasaba kuba muretse kwinjira muri iyi nyubako. Niba ejo warabashije gusohoka uri muzima uyu munsi ushobora kwinjira maze icyuma cyangwa ikirahure kikagukomeretsa'.

    Yashimangiye ko igihe inzego zibishinzwe zizaba zimaze kugenzura inyubako no kwemeza ko nta kibazo cy'umutekano gihari, abazifitemo ibikorwa bazamenyeshwa uburyo bwo kwinjira kureba ibyabo.

    Ati “Mu gihe gikwiriye nitubona ibintu biri ku murongo turaza kubamenyesha tubahe uburenganzira binyuze mu buyobozi”.

    Nubwo nta muntu wahitanywe n'iyi nkongi, bamwe mu bacururizaga muri GOICO batangaje ko bahuye n'igihombo gikomeye, nyuma y'uko ibicuruzwa byabo bikongotse.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iyi nkongi ishobora kuba yaratewe n'ibikorwa byo gusudira ibyuma byakorerwaga muri iyi nyubako.

    Bivugwa ko umuriro watangiriye mu gice cyo hagati cy'inyubako, ugenda ukwira mu bindi bice, ugera ku bicuruzwa n'ibikoresho bifatwa n'umuriro byoroshye, birimo matola n'amavuta, bituma ukaza umurego.

    Icyakora, inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

    Umuriro wacogoye ahagana saa Sita z'ijoro rishyira ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira, ariko kugeza mu gitondo, abashinzwe kuzimya inkongi bari bagikora ibikorwa byo kuzimya ibice byari bisigaye byaka.

    Ibyo bikorwa byakozwe n'Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe Kuzimya Inkongi no Gutabara, rifatanyije n'abasirikare ndetse n'abaturage.

    Nubwo iyi nkongi yangije byinshi, nta muntu wayiburiyemo ubuzima

    Abapolisi babashije kuzimya iyi nkongi yatangiye ku wa Gatandatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-wishwe-n-inkongi-yibasiye-isoko-ry-i-musanze

  • Inzira y'inzitane ya Mutsindashyaka wavutse ku butegetsi bwari bwarimitse irondabwoko – #rwanda #RwOT

    Ni ubuhamya yatangiye i Kigali ku itariki 7 Ukwakira 2026 mu Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa ryateguwe na Unity Club Intwararumuri mu mujyo w'Ukwezi k'Ubumwe n'Ubudaheranwa.

    Ryitabiriwe n'ab'ingeri zinyuranye mu Rwanda harimo n'ababaye mu myanya y'ubuyobozi kugira ngo bagaragaze amateka ashaririye banyuzemo yabera isomo urubyiruko mu kubaka ubumwe.

    Mutsindashyaka yamenyekanye mu myanya y'ubuyobozi inyuranye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri za minisiteri harimo kuba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye muri Minisiteri y'Uburezi.

    Yabaye kandi Meya w'Umujyi wa Kigali kuva mu 2001-2006 nyuma yabaye na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, ndetse ageze mu 2013 yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika ya Congo.

    Uyu mugabo kuri ubu ugeze mu zabukuru, yasobanuye ko yavutse ubwo Kayibanda Grégoire yari Perezida w'u Rwanda, avukira ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali ndetse arerwa na nyina gusa kuko se yari yaritabye Imana.

    Nyuma we na murumuna we bagiye kurererwa kwa sekuru mu Bugesera, bituma yiga amashuri abanza kuri GS Nyirarukobwa muri Murenge wa Ntarama, ndetse atangira kuhahurira n'ivangura nko kwitwa inzoka no kwirirwa babahagurutsa ngo bitandukanye n'Abahutu n'ibindi.

    Ati 'Nta mwana w'Umututsi watsindaga ngo ajye kwiga mu mashuri yisumbuye. N'abatsindaga bake nka bane bajyaga mu mashuri y'Iseminari.'

    Icyakora haje kuba igisa n'igitangaza mu 1973 kuri GS Nyirarukobwa, batsinda ari abana b'Abatutsi barimo na Mutsindashyaka ariko yari yaratsinze n'Ikizamini cyo kwiga mu iseminari.

    Ku bw'amahirwe yaje kwemererwa yoherezwa mu ishuri ry'Abasalesiyani ku Kimihurura, ndetse atsinda neza icyiciro rusange mu 1976, yoherezwa muri Collège Saint André.

    Yagezeyo ubuhanga bwe butuma Umupadiri w'Umuzungu wayoboraga icyo kigo amwikundira akajya amubwira ko ubundi yakamwohereje iwabo ariko ko abizi neza ko batamuha ibyangombwa by'inzira.

    Yaje kumuha inama yo gukora ikizamini cyo kwiga mu Ishuri ryitwaga École Royale Militaire ndetse azafashe mu gukopeza abandi bana bane ariko ntiyasohoka ku rutonde rw'abatsinze. Yabajije uwo mupadiri impamvu yamwohereje abizi ko atazatsinda, amubwira ko hari ikindi bizamufasha.

    Uwo mupadiri ni byo yahereyeho amusabira kujya kwiga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Butare, kuko yari yarasoje amashuri yisumbuye ari uwa mbere, ariko ntibyari kuba bihagije ngo akomeze.

    Yaje kugera i Butare kwiga icyiciro cya mbere cya kaminuza mu Mibare n'Ubugenge, basoza ari 11 muri 60 bari baratangiye. Abandi 10 bakomeje mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, ariko we kuko yari yagize amanota ya mbere bamwohereza kujya kwigisha ahitwa i Runyombyi.

    Ibyo yaboneye kwa Col. Nsekalije Aloys, ibindi bihamya y'itotezwa ry'Abatutsi

    Mutsindashyaka yavuze ko i Runyombyi yaje kuhakurwa azanwa kwigisha aho yize muri Collège Saint André, noneho kuko higaga abana b'abayobozi bituma amenyana na Col. Nsekalije Aloys wari mu bayobozi bakomeye icyo gihe.

    Ati 'Mu bo nigishaga Imibare n'Ubugenge hari harimo umukobwa wa Col. Nsekalije witwa Claudine. Uwo mwana yakunze Imibare cyane asaba ababyeyi be ko najya njya no kumwigishiriza mu rugo kugira ngo ayitsinde cyane, nkajya njyayo kabiri mu cyumweru.'

    Byaje gutuma ahura na Col. Nsekalije, amubwira ko ubuhanga bwe mu mibare yabwumvishe, ahubwo ashaka kugira ikindi yamufasha. Mutsindashyaka yamubwiye ko icyo yifuza ari ugukomeza kwiga.

    Ati 'Yahise afata telefone ahamagara Nyandwi ati 'Minisitiri ndi kumwe n'Umunya-Kigali mwenewanyu ariko w'Umututsi uvuga ko ashaka gukomeza kwiga kaminuza kandi ni umuhanga mu Mibare, kuki mutamuhaye buruse?'. Sinzi icyo Nyandwi yamusubije, ariko yahise ambaza ngo ko avuze ko abandi batangiye kwiga mubwire ngo iki. Naramubwiye nti 'mubwire ko nzagenda nkiga igihembwe cya kabiri.'

    Ubwo yaje guhuzwa na Minisitiri Nyandwi, amufasha ibindi bikurikiraho ajya kwiga ariko kubona buruse na byo biragorana gusa ariga atsinda neza mu Ishami ry'Ubugenge.

    Gusa, bamwimye amahirwe nk'umuntu wari wagize amanota ya mbere ngo ajye kuba umwarimu wungirije muri kaminuza nk'uko ku bandi byagendaga, bituma agaruka kwigisha muri Collège Saint André.

    Yarahigishije kugeza mu 1990, ubwo urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiraga, atangira kwibasirwa n'abo biganye muri kaminuza bamushinja kuba mu byitso by'Inkotanyi, ariko mu by'ukuri bapfaga kudahuza ubwoko.

    Ibi byatumye ashaka uburyo bwo kujya gufatanya n'Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora Igihugu bitewe n'itotezwa yari yarakuriyemo kugeza abaye umugabo abanza guca i Burundi arakomeza kugeza agiye ku rugamba.

    Mutsindashyaka Théoneste yagaragaje uburyo Abatutsi batotejwe kuva kera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzira-y-inzitane-ya-mutsindashyaka-wavutse-ku-butegetsi-bwari-bwarimitse

  • Mu Rwanda hashinzwe urugaga ruhuza abashoramari bo mu Buhinde – #rwanda #RwOT

    Ni urugaga rwafunguwe ku wa 10 Ukwakira, mu muhango wabereye i Kigali, aho ruzahuza abacuruzi, kurema amahirwe y'ishoramari, gusangira amakuru ndetse no gukora ubuvugizi.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), Jean Guy Afrika yavuze ko u Rwanda ari irembo ryiza ku bashoramari bifuza kugeza ibicuruzwa byabo mu karere ka Afrika y'Iburasirazuba.

    Yagaragaje ko bisaba kugenda ibilometero bitarenze 500 ukaba ugeze muri buri gihugu gituranye n'u Rwanda ku buryo gushora imari mu Rwanda utagaburira isoko ryo mu gihugu gusa.

    Yagize ati ' Ushobora kugeza ibicuzwa kuri miliyoni hafi 75 biturutse mu Rwanda kandi hakoreshejwe ubwikorezi bwo ku butaka bwonyine. Guca mu Rwanda ni byo byoroshye kurusha uko waca ahandi mu yindi mijyi iri mu karere. Hari abashoramari abamaze guca iryera ayo mahirwe ku buryo ubu batangiye kuyabyaza umusaruro'.

    Yagaragaje ko u Rwanda biciye muri RDB biteguye gufasha abashoramari bo muri urugaga kugera ku ntego zarwo, yongeraho ko u Rwanda rufata ishoramari riturutse hanze nk'inkingi y'ingenzi mu ntego z'igihugu zo kwihutisha iterambere.

    Umuyobozi Wungirije wa IBCR, Suman Alla yavuze ko urugaga ruzatuma habaho ubufatanye mu bucuruzi hagata y'abashoramari n'abacuruzi bo mu Buhinde n'abo mu Rwanda.

    Hazarebwa uburyo hashyirwa ingufu mu gushora imari mu nzego zitandukanye harimo; ubuhinzi,inganda, inganda ndetse n'ibindi.

    Yagize ati 'Abashoramari b'Abahinde bamaze gukora ishoramari rinini mu Rwanda. Ibi bigaragaza ko hari ubufatanye hagati y'ibihugu byombi. Mu byo IBCR izakora harimo ko izorohereza uburyo ibicuruzwa byo mu Rwanda byagera ku masoko yo mu Buhinde'.

    Yagaragaje ko kandi hazabaho ibiganiro hagati y'inzego za Leta ku buryo inzitizi zose zibangamira ubucuri zivaho, harimo no gukuriranaho imisoro y'ibicuruzwa byinjira ku masoko y'ibihugu byombi.

    Imibare ya RDB yo mu mwaka wa 2024 igaragaza ko abashoramari bo mu Buhinde bashoye imari ingana na miliyoni 445.1 z'amadolari ya Amerika, bingana na 13.6% by'ishoramari ryose ry'amahanga ryanditswe muri uwo mwaka. Ibyo byatumye u Buhinde buza ku mwanya wa kabiri, bukurikira u Bushinwa.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko kandi u Buhinde bwari ku mwanya wa munani mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 12,80$, mu gihembwe cya kabiri cya 2026.

    Naho ibicuruzwa byaturutse mu Buhinde byari bifite agaciro ka miliyoni 154,28$.

    Mu Rwanda hashinzwe urugaga ruhuza abashoramari bo mu Buhinde

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), Jean Guy Afrika, yijeje ubufatanye abashoramari bo mu Buhinde

    Abashoramari bo mu Buhinde biyemeje kongera imari bashoye mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hashinzwe-urugaga-ruhuza-abashoramari-bo-mu-buhinde

  • Ubuhamya butangaje bwa Depite Uwineza wize amategeko agamije kwihorera – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Ukwakira 2026, ubwo mu Karere ka Rwamagana ku bufatanye na Unity Club haberaga ibiganiro by'abagize Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa. Ibi biganiro byitabiriwe n'abaturutse mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma na Kirehe.

    Ni ibiganiro biri kubera mu Ntara zose aho bigamije kuganira ku mateka y'Igihugu n'urugendo rw'ubumwe n'Ubudaheramwa nyuma y'imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

    Muri iki gikorwa hatanzwe ikiganiro gihuriwemo na Visi Perezida w'Inteko ishinga Amategeko, Uwineza Beline, Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre na Mujawamariya Berthe wabaye Umudepite.

    Mujawamariya Berthe yagaragaje uburyo kuva kera Abatutsi bavangurwaga mu mashuri, uko batotezwaga kandi bakiri abana. Yashimiye Inkotanyi zamugiriye icyizere zititaye ko yari umurezi mbere ya Jenoside ahubwo akaba Umudepite.

    Senateri Prof Dusingizemungu we yagaragaje Indangamuntu ya mbere ya Jenoside n'uburyo yabaga irimo ubwoko. Yavuze ko nyuma ya Jenoside atiyumvishaga uburyo yabana n'abakoze Jenoside ariko ko byose byagezweho kubera ubuyobozi bwiza.

    Visi Perezida w'Inteko ishinga Amategeko, Uwineza Beline we yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari umwana ariko ko hari byinshi yibuka birimo amacakubiri yabaga mu bigo by'amashuri kugeza aho n'amakaye yabo bamwe mu banyeshuri bayajugunya kugira ngo ntibazigere babarusha ku ishuri.

    Depite Uwineza yakomeje avuga uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yamusigiye ibikomere kugeza ubwo yiyemeje kwiga amategeko kugira ngo azagire uruhare mu gucira imanza abakoze Jenoside.

    Ati 'Jenoside irangiye mu mutwe wanjye hajemo ko ngomba kwiga amategeko, nta yindi gahunda yari iyo guca imanza za Jenoside. Byari binakomeye cyane harimo umujinya mwinshi, ariko muri wa mujinya warangiye ngiye muri Kaminuza, umwarimu wa mbere twahuye witwa Prof Ngagi aza kundeba mubwira icyatumye nza kwiga amategeko.''

    Depite Uwineza yakomeje avuga ko uwo mwarimu yamubwiye ko ishuri yaje kwigamo ashobora kuba yayobye kuko amategeko yaje kwiga ari ukugira ngo azubahe uburenganzira bwa muntu atange ubutabera kuri buri wese. Yavuze ko ibyo kwihorera byaje kugenda bimuvamo yiga agamije kuzatanga ubutabera kuri buri wese.

    Depite Uwineza yishimira ko yagize uruhare mu Nkiko Gacaca akanashimira igihugu ko cyemeye ko umuntu uvuye mu bikomere bya Jenoside agira uruhare mu nkiko Gacaca kuko byanatumye akomera kurushaho ndetse anagira uruhare mu gutanga ubutabera aho kwihorera.

    Visi Perezida wa Sena, Dr. Alvera Mukabaramba wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye Umukuru w'Igihugu washyizeho ubumwe n'ubwiyunge.

    Yasabye buri wese witabiriye ibi biganiro gushyira imbere ubumwe no kwirinda guteshuka ku nshingano zo guteza imbere Abanyarwanda no gukomeza gushyira hamwe kuko ariwo musingi w'iterambere.

    Ibipimo by'Ubumwe n'Ubudaheranwa kigaragaza ko Intara y'Iburasirazuba iri kuri 97.2%, Akarere ka Rwamagana kari kuri 96.9%, Kayonza ikagira 98%, Ngoma ifite 97.8% mu gihe Kirehe ifite 97.1%.

    Depite Uwineza Beline yavuze uburyo yize amategeko agamije kuzacira imanza abakoze Jenoside ashimira ubuyobozi bwiza bwamwigishije imyumvire yari afite igahinduka

    Senateri Duaingizemungu yagaragaje indangamuntu ya kera n'uburyo yari irimo amoko asaba abakiri bato kwirinda ibyabacamo amacakubiri

    Visi Perezida wa Sena, Dr. Alvera Mukabaramba yasabye buri wese guharanira ko ubumwe buteza imbere mu Abanyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhamya-butangaje-bwa-depite-uwineza-wize-amategeko-agamije-kwihorera

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y'imikino Olempiki 2028 #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'Abagore, She-Amavubi, yakomereje imyiteguro yayo mu mujyi wa Dire Dawa muri Ethiopia, aho izakinira umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y'imikino Olempiki ya Los Angeles 2028.

    Urugendo rwa She-Amavubi rwatangiye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2026, ikipe ihaguruka i Kigali yerekeza muri Ethiopia. Nyuma yo kugera muri Addis Ababa, yakomereje urugendo mu ndege igana mu mujyi wa Dire Dawa, iherereye mu burasirazuba bwa Ethiopia.

    Ikipe n'abandi bagize delegasiyo bageze muri Dire Dawa amahoro, bacumbitse muri Sharif Hotel.

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2026, She-Amavubi yakoze imyitozo ya mbere kuva igeze muri Ethiopia. Iyi myitozo yabereye kuri Dire Dawa International Stadium, iri mu ntera y'ibilometero hafi bitatu uvuye kuri hoteli ikipe icumbitsemo, iyoborwa n'umutoza mukuru Casa Mbungo.

    Imyitozo yagenze neza, ikipe ikaba izongera gukora imyitozo kuri iki kibuga ku wa Mbere, tariki ya 12 Ukwakira, mu rwego rwo gukomeza kwitegura umukino uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026.

    Umukino uzabera kuri Dire Dawa International Stadium guhera saa kumi z'umugoroba ku isaha yo muri Ethiopia, ni ukuvuga saa cyenda z'amanywa ku isaha yo mu Rwanda.

    Uyu ni umukino wo kwishyura mu rugendo rwo gushaka itike y'imikino Olempiki ya 2028, nyuma y'umukino ubanza wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

    Kugeza ubu, amakuru atangwa na delegasiyo agaragaza ko abakinnyi n'abandi bayigize bameze neza, bakaba bakomeje imyiteguro nta kibazo.
    ImageImageImageImage

    Source : https://rushyashya.net/she-amavubi-yageze-muri-ethiopia-yatangiye-kwitegura-umukino-wo-kwishyura-na-ethiopia-mu-gushaka-itike-yimikino-olempiki-2028/

  • Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa 11 Ukwakira ubwo yasuraga ahabereye iyi nkongi mu rwego rwo kwihanganisha abacuruzi n'abandi bahakoreraga.

    Ati “Turabasaba kuba muretse kwinjira muri iyi nyubako. Niba ejo warabashije gusohoka uri muzima uyu munsi ushobora kwinjira maze icyuma cyangwa ikirahure kikagukomeretsa'.

    Yasabye abantu kwihangana no guha umwanya ababishinzwe bakabanza kungenzura iyi nyubako mbere y'uko abayicururisagamo bajya kureba niba hari ibyabashije kurokoka.

    Ati “Mu gihe gikwiriye nitubona ibintu biri ku murongo turaza kubamenyesha tubahe uburenganzira binyuze mu buyobozi”.

    Meya Nsengimana kandi yashimiye Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ku buryo ryitwaye kwitwara kinyamwuga mu kuzimya iyi nkongi no kugabanya ibyakwangirika.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iyi nkongi yatewe n'abantu bari bari gusudira ibyuma, ihera mu gice cyo hagati mu nyubako itangira gukwira mu bice bitandukanye byayo.

    Uko yakomeje gukwirakwira, yageze mu bindi bintu bifatwa n'inkongi y'umuriro birimo za matelas, amavuta n'ibindi, irushaho gukwira cyane.

    Kugeza ubu nta mubare w'abantu bahuye n'ibibazo kubera iyi nkongi wari wakamenyekana.

    Iri soko ryubatswe mu 2017 na sosiyete ya GOICO (Gorilla Investment Company) ihuriyemo abikorera 89 bo muri aka Karere ka Musanze, ritwara agera kuri miliyari 7,5 Frw.

    Ni inzu y'amagorofa atanu icururizwamo ibicuruzwa bitandukanye birimo imyenda, ibikoresho by'ikoranubuhanga n'ibindi. Harimo kandi amabanki n'amaguriro manini azwi nka Supermarkets.

    Ricururizwamo n'abasaga 1550 mu gihe urujya n'uruza rw'abarigana, bagera ku bihumbi 25 ku munsi.

    📸𝐀𝐌𝐀𝐅𝐎𝐓𝐎📸
    Nubwo inkongi y'umuriro yacogoye, ku Isoko rya GOICO mu Mujyi wa Musanze haracyagaragara abapolisi n'imodoka zagenewe kuzimya inkongi y'umuriro. Inzego bireba na zo zatangiye iperereza kuri iyi mpanuka. https://t.co/Gs2RWN2c4P

    — IGIHE (@IGIHE) October 11, 2026

    🚨 𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐀𝐆𝐄𝐙𝐖𝐄𝐇𝐎 🚨

    Umuhanda werekeza ku Isoko rya GOICO washyizwemo abapolisi bafasha abaturage kugenda mu byiciro hirindwa umubyigano. Hari imwe mu mihanda yafunzwe by'agateganyo, amagare n'ibinyabiziga birakumirwa. https://t.co/6TdilRY6wz

    — IGIHE (@IGIHE) October 11, 2026

    🎥 𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎 🎥: Inkongi yibasiye isoko rya Musanze rizwi nka Goico Saa Kumi zo ku wa Gatandatu, yacogoye ahagana Saa Sita z'ijoro rishyira kuri iki Cyumweru, gusa imyotsi iracyagaragara isohoka imbere mu nzu. https://t.co/U9pdecUGM1

    — IGIHE (@IGIHE) October 11, 2026

    GOICO yahiye irakongoka

    GOICO yacururizwagamo n'abasaga 1550

    GOICO iherereye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze yakongotse

    GOICO yatangiye gushya ku wa 10 Ukwakira 2026


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abacururizaga-muri-goico-basabwe-kuba-baretse-kuyinjiramo

  • Gushyira kaburimbo mu muhanda Karongi-Birambo-Ruhango bizatwara miliyari 100Frw – #rwanda #RwOT

    Umuhanda Karongi-Birambo-Ruhango ni umwe mu mihanda y'ingenzi ihuza Intara y'Amajyepfo n'Intara y'Iburengerazuba.

    Mu bihe by'imvura nyinshi, hari ubwo uba utari nyabagendwa kubera ko amazi ya Nyabarongo yuzura akarengera ikiraro cya Kirinda. Ahandi na ho, amazi ashobora guca umuhanda mo kabiri bitewe n'uko utakozwe neza.

    Ndahayo Damascène wo mu Murenge wa Gashari avuga ko kuba uyu muhanda utarashyirwamo kaburimbo bibangamira ubucuruzi, kuko bigora abacuruzi kugeza ibicuruzwa mu masantere ya Kirinda na Birambo.

    Ati 'Kuba udakoze biratubangamiye kuko biratugora kugeza umurwayi ku Bitaro bya Kirinda, imbangukiragutabara ziwunyuramo zisaza vuba, kandi kuva i Muhanga uzana ibicuruzwa biragoye, nyamara ari ho abacuruzi bo mu mirenge ya Murambi, Gashari, Murundi na Ruganda barangurira.'

    Umuhanda Karongi-Birambo-Ruhango uhuza amasantere akomeye y'ubucuruzi arimo Kirengeri, mu Karere ka Ruhango, na Birambo na Kirinda, mu Karere ka Karongi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gérald, yavuze ko inyigo yo gukora uyu muhanda yarangiye, Leta ikaba iri gushaka amafaranga azakoreshwa mu kuwushyiramo kaburimbo.

    Ati 'Ni umushinga w'umuhanda munini cyane uzatwara miliyari zirenga 100 Frw. Ntabwo ikintu nk'icyo wavuga ngo kiraboneka ejo cyangwa ejobundi, ariko icy'ingenzi ni uko kiri mu byihutirwa.'

    Uyu muhanda urimo bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange rihaguruka i Kigali zerekeza mu Birambo bya Gashari ariko mu gihe cy'izuba abagenzi bahagera bahindanye kubera ivumbi.

    Abagenzi bakeneye kuva i Rubengera mu Karere ka Karongi berekeza i Kirinda bo baremera bagahendwa na moto kuko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zidakomeza ngo zigere I Rubengera.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gushyira-kaburimbo-mu-muhanda-karongi-birambo-ruhango-bizatwara-miliyari-100frw

  • Akarere ka Huye gakeneye meterokibe ibihumbi 30 z'amazi ku munsi – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe Akarere ka Huye, kagizwe n'abaturage bari mu bice by'icyaro ndetse n'Umujyi wa Huye, ari na wo ufite igice kinini cy'abakiliya ba WASAC.

    Uyu mujyi wa Huye, ufite igice kimaze imyaka myinshi, ariko ukagira n'ibindi bice byawushibutseho mu myaka ya vuba biri mu mirenge ya Tumba, Mukura, Huye na Mbazi, ahasigaye hatuwe n'abatari bake, kandi ukabona nta myaka 10 ishize bahatuye.

    Aba ni bo bari mu bakunze kwinubira ibura rya hato na hano ry'amazi, ibishimangira ko ibikorwaremezo bafite bidahagije, n'ubwo bidasiga abo mu mirenge nka Ruhashya, Gishamvu n'ahandi.

    Bamwe mu baturage bo mu bice bya by'Akagari ka Rango A, mu Murenge wa Mukura, no mu Kagari ka Rukira mu Murenge wa Huye, babwiye IGIHE ko ibura ry'amazi rihora ribazonga bakabura amazi yo gukora isuku kandi baba barikokoye ngo bayageze mu rugo.

    Umwe muri bo yagize ati ''Iyo tugize amahirwe tubona amazi rimwe mu cyumweru, ariko akenshi turanayabura. Baduha n'ingengabihe y'isaranganya ariko ntijya yubahirizwa.

    Umuyobozi muri WASAC Group, Ishami rya Huye, Ndayambaje Clément, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu Akarere ka Huye gafite amasoko atanga amazi angana na meterokibe 11.000 gusa ku munsi, mu gihe byibura bakeneye amazi asaga meterokibe ibihumbi 26.

    Yagize ati 'Dufite ibice tubara nk'umujyi birimo imirenge irindwi, tukagira n'imirenge irindwi y'icyaro. Imirenge y'umujyi ifite amasoko atanga amazi angana na meterokibe 8000 ku munsi ava muri Kadahokwa, Nyamasharaza, Kabakene, mu Bisi bya Huye na Mbazi.'

    '⁠Imirenge y'icyaro ifite amazi meterokibe 1000 ava mu masoko y'ibisi bya Huye, no mu isoko ya Bishya riherereye mu Karere ka Nyanza yo iduha meterokibe 2000, bityo ingano y'amazi yose hamwe na meterokibe 11.000 mu Karere ka Huye, mu gihe dukeneye menshi cyane.'

    Ndayambaje, yakomeje avuga ko Akarere ka Huye gakeye amazi asaga meterokibe ibihumbi 30, ariko byibura habonetse n'ibihumbi 15 ku munsi asanga ahari kuri ubu ikibazo cyaba gikemutse biringaniye.

    Yongeyeho ko igisubizo kirambye, bagiteze ku iyubakwa ry'uruganda runini rw'amazi ruzubakwe ku Mugezi w'Akaganyaru, mu Karere ka Nyaruguru mu minsi iri imbere, asaba abaturage gukomeza kwihangana mu gihe uyu mushinga utaratungana.

    Muri rusange, mu Karere ka Huye, hamaze iminsi hakorwa ibikorwa byo kwegereza amazi abaturage, aho mu myaka itanu ishize hubatswe imiyoboro y'amazi ya kilometero zisaga 1300, nubwo amazi ayigendamo atarahaza.

    Akarere ka Huye gakeneye meterokibe ibihumbi 30 z'amazi ku munsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-huye-gakeneye-meterokibe-ibihumbi-30-z-amazi-ku-munsi

  • Umunyamakuru Tessy yatomagije umugabo we Shizzo #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy, yabwiye amagambo meza y’urukundo umugabo we usanzwe ari n’umuraperi, Hakizimana Ishimwe Agappe [Shizzo], amwibutsa ko kumuhitamo ari cyo cyemezo cyiza yafashe mu buzima bwe.

    Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yavuze ko atari yarigeze atekereza ko bazakundana bingana uko bimeze uyu munsi.

    Ati “Umunsi nakubwiraga nti yego, sinigeze ntekereza ko hagati yacu hazavuka urukundo rwimbitse n’ibyishimo nk’ibyo dufite uyu munsi.”

    Yashimiye Imana yamuzanye mu buzima bwe kandi amubwira ko bibaye ngombwa ko yongera kumuhitamo yabikora nta gushidikanya.

    Ati “Nshimira Imana kubera inkuru nziza y’urukundo rwacu. Mugabo wange nkunda cyane, bibaye ngombwa ko nongera guhitamo, nakongera ngahitamo wowe nta gushidikanya.”

    Yasoje agira ati “ikomeze kuba urufatiro rw’urukundo rwacu, ituyobore kandi iduhundagazeho ubuntu bwayo.”

    Ku wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026, ku Intare Conference Arena i Rusororo nibwo Tessy na Shizzo batangiye urugendo rwo kubana akaramata bakora ubukwe, biyemeza kuzatandukanywa n’urupfu.

    Tessy yatomagije umugabo we

    Source : http://isimbi.rw/umunyamakuru-tessy-yatomagije-umugabo-we-shizzo.html

  • Isoko rya Musanze ryahiye rirakongoka (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umwe mu baturage bari i Musanze yabwiye IGIHE ko umuriro watangiye ahagana saa kumi ati 'Umuriro waturutse muri etage ya gatanu n'ubu hari gushya.'

    Abaturage bari ahahereye iyi nkongi babwiye IGIHE ko batazi icyayiteye. Ubwo inyubako yatangiraga gushya, abaturage bahise bihutira gusohoka bajya hanze, bakiza amagara yabo.

    Abari bafitemo ibikorwa by'ubucuruzi bafashwe n'agahinda, bamwe barasohoka bicara hasi bararira nyuma yo kubona igihombo kinini bahuye nacyo.

    Twagerageje kuvugisha Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Claudien Nsengimana, kugira ngo tumenye imvano y'iyi nkongi atubwira ko aza kutumenyesha nyuma.

    Undi muturage uri mu Mujyi wa Musanze yatangaje ko igice cyibasiwe n'inkongi ari icyo hejuru, ahakorera abadozi n'abacuruza imyenda ya caguwa.

    Ati 'Kugeza ubu biracyari kwaka, kizimyamwoto iri kuzimya. Ubu tuvugana imaze iminota 20 iri kwaka. Yatangiye saa cyenda, hafi saa kumi.'

    Uyu muturage yavuze ko abantu bose bamaze kuva muri iyi nyubako, cyane cyane abakorera mu gice cyo hejuru bahangayitse cyane kuko hari ibyago ko ibicuruzwa byabo byose byahiye.

    Ati 'Abantu barahangayitse, birumvikana, ibintu byabo bahombye. Ndakeka abakorera hejuru aho byahereye nta kintu bari bukuremo, barahomba.'

    Kugeza Saa kumi n'igice, umuriro wari ukigaragara mu magorofa abiri y'iyi nyubako, iya gatanu n'iya kane, mu gihe Ishami rya Polisi y'Igihugu rishinzwe kuzimya inkongi ryari rikigerageza kurwana no kureba uko ryayizimya.

    Saa kumi n'iminota 35, undi muturage yatangaje ko umuriro ucyaka ariko ko wagabanyutseho gake, ibitanga icyizere ko inzego z'ubutabazi zishobora kuwuzimya.

    Yavuze ko kubera umuvundo wabayeho mu gihe abantu barwanaga no gusohoka muri iyi nyubako, hari abashobora kuba bakomeretse, cyane ko hageze n'imbangukiragutabara zirenze imwe.

    Ati 'Abakomeretse bo ntabwo babura bitewe n'akavuyo.'

    Byageze saa kumi n'imwe inzego z'ubutabazi zashoboye gucogoza iyi nkongi, aho yatangiriye hari kugaragara umwotsi gusa bitandukanye n'uko byari bimeze.

    Undi muturage ati 'Uko biri riri kuzima. Mu kanya gato baraba barizimije.'

    Amakuru ahari avuga ko bitewe n'abantu benshi basohotse muri iyi nyubako berekeza ku muhanda wa Musanze-Kigali ndetse n'abagiye kureba ibyabaye, ibinyabiziga biwunyuramo byagabanyutse.

    Umuturage wavuganye na IGIHE yatangaje ko abapolisi bari kugenda barekura ibinyabiziga bike bike mu kwirinda ko uyu muhanda wabamo impanuka.

    Polisi y'u Rwanda yatangaje ko abakorera mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi n'ubutabazi ryahageze.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga X, yagize iti 'Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi n'ubutabazi ryahageze.'

    Saa kumi n'imwe n'iminota 25, umuturage uri kuri iyi nyubako yabwiye IGIHE ko umuriro wamaze gufata igice cyo hasi.

    Ati 'Amagorofa yose ari gushya kuko no muri rimwe (Igorofa rya mbere) umuriro wagezemo. Hari kizimyamwoto enye.'

    Uyu muturage yatangaje ko amabanki ari mu gice cyo hasi cy'iyi nyubako na yo yamaze gufatwa n'umuriro.

    Ahagana saa kumi n'ebyiri, umuturage yatangaje ko kuzimya iyi nkongi byakomeje kunanirana kandi ko rimwe mu mashami ya banki akorera muri iyi nyubako, sosiyete y'ubwishingizi n'iguriro byahiye.

    Ati 'N'ubu umuriro ni mwinshi cyane. Bacuruzamo imyenda, ibintu bya pulasitiki ni byo biri kwenyegeza umuriro. Isoko ryose ricuruzwamo imyenda, matelas, ibintu bya pulasitiki.'

    Uyu muturage yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ko hari byinshi byangirika, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG) cyamaze guhagarika umuriro w'amashanyarazi uhagana.

    Saa kumi n'ebyiri n'iminota 33, umuturage uri kuri iyi nyubako yatangaje ko umuriro ucyaka mu bice byose, bakaba bafite impungenge ko umuriro urara waka.

    Ati 'Inyubako yose iri kwaka, nta hantu na hamwe hasigaye. Kizimyamoto ziracyagerageza nubwo nta kintu ziri kuramira.'

    Uyu muturage yagaragaje ko kubera ko inyubako yose yamaze gufatwa, icy'ingenzi gikenewe ari ugukumira inkongi kugira ngo itagera ku zindi nyubako ziyikikije.

    Yagize ati 'Abaturage baracyari benshi, bategereje uko biri bugende. Musanze yose yafunze, baje kureba ikiri gukorwa.'

    Saa moya n'iminota 24, umuturage uri mu Mujyi wa Musanze yatangaje ko umuriro ukiri mwinshi mu nyubako.

    Uyu muturage yavuze ko abashinzwe umutekano batangiye gusaba abaturage kuva kuri iyi nyubako, bagataha kuko bwije.

    Ati “Bose bari gutaha kuko inzego z'umutekano ziri gucyura abantu.”

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iyi nkongi yatewe n'abantu bari bari gusudira ibyuma, ihera mu gice cyo hagati mu nyubako itangira gukwira mu bice bitandukanye byayo.

    Uko yakomeje gukwirakwira, yageze mu bindi bintu bifatwa n'inkongi y'umuriro birimo za matelas, amavuta n'ibindi, irushaho gukwira cyane. Kugeza mu masaha ya saa mbili z'ijoro, nta mubare w'abantu bahuye n'ibibazo kubera iyi nkongi wari wakamenyekana, gusa umuriro wo wari ugikomeje kuba mwinshi ndetse aho watangiriye wari ukiri ikibatsi.

    Iri soko ryubatswe mu 2017 na sosiyete ya GOICO (Gorilla Investment Company) ihuriyemo abikorera 89 bo muri aka Karere ka Musanze, ritwara agera kuri miliyari 7,5 Frw.

    Ni inzu y'amagorofa icururizwamo ibicuruzwa bitandukanye birimo imyenda, ibikoresho by'ikoranubuhanga n'ibindi. Harimo kandi amabanki n'amaguriro manini azwi nka Supermarkets.

    Ricururizwamo n'abasaga 1550 mu gihe urujya n'uruza rw'abarigana, bagera ku bihumbi 25 ku munsi.

    Umuhanda wa Kigali- Musanze- Rubavu (mu mujyi rwagati) wafunzwe by’agateganyo mu gihe mu nkengero huzuye abantu benshi

    Umuriro wabanje kugabanyuka ariko nyuba wongera kwiyongera ujya no mu bindi bice by’inyubako

    Ibice byahiye birimo ahacururizwa imyenda n’ibindi byinshi bifatwa n’umuriro mu buryo bworoshye

    Uko amasaha akomeza, ni ko umuriro ukomeza kwiyongera

    Umuriro wahise uhinguka hejuru mu buryo bwihuse, ndetse abakorera mu gice cyo hejuru bacuruza caguwa bashobora kutagira icyo baramura

    Buri wese yatunguwe ariko agwa mu kantu abonye iyi nyubako itangiye gushya

    Umuriro ni mwinshi cyane ariko Polisi y’u Rwanda yoherejeyo kizimyamoto yo kuzimya

    Umwotsi mwinshi wazamukaga kuri iyi nyubako ugaragaza ko umuriro ari mwinshi cyane

    Abaturage mu mujyi bari benshi bareba iki kiza cyibasiye isoko, imbangukiragutabara ziteguye kujyana ku ivuriro abashobora gukomereka

    Abaturage bari bumiwe nyuma yo kubona ishyano ribaye mu Mujyi wa Musanze

    Ni ibihe bikomereye abacururizaga muri iri soko bahakuraga ibibatunga

    Uyu mubyeyi bigaragara ko ashobora kuba yahishije imari ye mu isoko kwiyakira byanze

    Abakora ubucuruzi bikoreye amaboko kubera igihombo batewe n’iyi nkongi

    Buri wese uri mu mujyi wa Musanze yumiwe nyuma yo kubona isoko rimaze isaha rishya

    Imbangukiragutabara zahageze ngo zifashishwe mu gihe byaba bikenewe

    Abari mu mujyi bose baretse ibyo bakoraga bajya kureba ibibaye mu Mujyi wabo

    Kizimyamoto ya Polisi y’u Rwanda ni yo yakoreshejwe mu guhosha iyi nkongi y’umuriro

    Polisi y’u Rwanda yafashije gucunga umutekano muri uyu mujyi

    Abantu ni uruvunganzoka mu Mujyi wa Musanze bareba inyubako y’isoko iri gushya

    Umuriro wari mwinshi cyane mu gice cyo hasi, ariko watangiriye hejuru

    Inyubako yahiye umuriro ugenda umanuka ujya no mu bice byo hasi, Polisi ikoresha kizimyamoto zayo ngo ihoshe inkongi

    Urubyiruko rw’abakorerabushake na rwo rwitabiriye ibi bikorwa kuzimya isoko

    Inzego z’umutekano zimaze umwanya zigerageza gukumira izindi ngaruka, mu gihe imbangukiragutabara ziteguye kujyana abakomereka

    Ibice bimwe by’umuhanda byakumiriwemo abantu kugira ngo hakorwe ubutabazi ku isoko cya GOICO riri gushya

    Abantu bose bari kubwira inshuti n’abavandimwe iryo baboneye ku isoko rya GOICO i Musanze

    I Musanze buri wese ari kwibaza icyabaye kuri iri soko

    Buri wese yakoresheje imbaraga nyinshi ngo ibikorwa byo kuzimya bigerweho

    Ibicuruzwa byavuye mu bice bimwe by’iyi nyubako byahise bishyirwa hanze

    Nta muntu uri gupfa kwegera kuri iyi nyubako usibye abashinzwe kuzimya n’abashinzwe umutekano

    Amafoto: Ishimwe Innocent


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isoko-rya-musanze-ryafashwe-n-inkongi-y-umuriro-amafoto