Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yavuze ko amagambo Wasili yamutangajeho atatekereje neza kandi ko bashatse baba bishima aka kanya ko igihe cyabo cyo kubabara cyegereje.
Ni nyuma y’uko ubwo Rayon Sports yari imaze gutsinda Mathare United 3-0 mu mukino wa gicuti wabaye ejo hashize, umuvugizi w’abafana ba Rayon Sports, Wasili yavuze ko we agiye kujya avugira ikipe mu mikino Nyafurika gusa.
Yavuze ko mu Rwanda barimo gushaka umwe mu bavugizi b’amakipe yo mu Rwanda akaba ari we baha izo nshingano.
Ati “Turimo gushaka uko twareba uko muri ya makipe twakuramo umuvugizi… Umuvugizi wa Gasogi United nabonye ari na perezida wayo… Buriya nabonye uwa Gasogi ari sawa, akaba perezida hariya akaza akaba umuvugizi hano.”
“Njyewe ndambiwe kuvuga ikinyarwanda, perezida wa Rayon Sports yamaze kunshakira umuntu urimo kuntoza kuvuga Ikinya-Portugal.”
Mu kiganiro Rirarashe, KNC adaciye ku ruhande, yavuze ko Wasili wagira ngo ni we ubitse ibyuma byaciwe.
Ati “Hari umuvugizi wayo nabonye, yavuze ibintu ndavuga se uyu ng’uyu, ikibazo mfite ashobora kuba ahishe izaciwe.”
Yakomeje abwira Rayon Sports ko indirimbo baririmba mu kiriyo si zo baririmba mu bukwe.
Ati “Mukomeze mwikirigite museke, indirimbo baririmba mu kiriyo si zo baririmba mu bukwe.”
Yavuze kandi ko nta gitangaza kirimo kuko imikino yose biteguriye buri gihe bayitsinda.
Ati “Ibi ngibi murimo, ubundi ni ryari… imikino yose biteguriye barayitsinda n’ubundi kuko barasunika, ariko mureke ibyo murimo kuko iyo wambaye ipantalo ya so ikagukwira ntibivuze ko wabaye umugabo wa nyoko.”
KNC yayibukije ko hasigaye iminsi mike Shampiyona igatangira ari bwo bazabona igisubizo cy’ibi.
Ati “Hasigaye iminsi ingahe ko tuzabakanda utumyira tukamanuka, ibyo murimo. Mubanze mwishimire preseason ariko ibyo murimo ngo imikino 8 mudatsinzwe, hari n’abo twahangamuye batwaye ibikombe badatsinzwe, ariko ntibagiye kuvuga amagambo menshi.”
Yavuze ko Rayon Sports ikunda amafoto ari nka Slay Queen, ariko bafite aho bazayifatira.
Ati “Njye narababwiye ko iriya kipe imeze nka Slay Queen, ni yo ikunda amafoto kuruta ibindi, ariko nta na hamwe muzakwepera, tubafitiye inzika, guceceka ibyo turimo turabizi, tuzabafatira mu ikorosi hasi ari imanga hejuru ari imanga ubundi tuvunire mu ivi.”
Mu mwaka ushize w’imikino, Rayon Sports yateye Gasogi United ya KNC mpaga ubwo iyi kipe yangaga gukina kuko umukino wimuwe mu buryo yavuze ko binyuranyije n’amategeko.
Source : http://isimbi.rw/ashobora-kuba-ari-we-uhishe-ibyuma-byaciwe-tuzavunira-mu-ivi-knc-yasubije.html
Leave a Reply