Umuraperi Shizzo, wari umaze iminsi ari mu nkubiri y’amakimbirane n’abafana ba Rayon Sports, yatangaje ko ameze nyuma y’amakuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ariko ashimangira ko ibyiriwe ku mbuga nkoranyambaga atari byo byatuma afungwa.
Kuva ejo mu gitondo, Konti ye ya Instagram ntabwo yari iriho ndetse hatangira kuvugwa ko yaba yafunzwe azira amagambo yatangaje ku bafana ba Rayon Sports aho yabise injiji.
Mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Shizzo yatangaje ko kugeza ubu ari mu rugo kandi ameze neza, ashimira RIB n’abandi bagize uruhare mu byamubayeho, avuga ko bamweretse inzira nyayo.
Ati 'Ndi mu rugo meze neza. Ndashimira RIB n’abandi bagize uruhare mu kutwereka inzira nyayo. Nta birenze. Mugire umugisha mwese naho abo bakwirakwiza ibinyoma mubasengere.'
Yakomeje avuga ko ibyatumye ajya kuri RIB ntaho bihuriye n’ibyo by’abafana ba Rayon Sports, ababivuze bashakaga gukomeza kumusebya.
Ati “Ntabwo impamvu yanjyana kureba boss mukuru hariya ari ayo marangamutima yanyu n’amakipe mufana. Hari indi mpamvu nari hariya igice cy’umunsi itandukanye na Rayon na APR FC ariko kuko abarayon nababwiyeko muri amadage buriya mwiriwe mu mwishima ngo barakijyanye.”
Gusa ubu butumwa akaba bwose yahise abusiba kuri Konti ye ya Instagram nubwo benshi bari bamaze kubufata mu buryo bwa ‘Screenshot.’
Amakuru yo gufatwa kwa Shizzo yari yatangiye gukwirakwira nyuma y’imvugo zikarishye yagiranye n’abafana ba Rayon Sports, ubwo yageraga ku mbuga nkoranyambaga atabara umugore we, Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy.
Amakimbirane yatangiye nyuma y’uko Tessy, mu kiganiro kuri YouTube, yavuze ko bamwe mu bafana ba Rayon Sports badafite ubusirimu nk’ubwa bagenzi babo bafana APR FC. Aya magambo yakurikiwe n’ibitero bikomeye kuri we ku mbuga nkoranyambaga, bituma aza gusaba imbabazi avuga ko atari agamije gusuzugura abakunzi b’iyi kipe.
Shizzo na we yahise asubiza abibasiye umugore we, avuga ko bamwe mu bafana ba Rayon Sports atari abasirimu gusa, ahubwo ko ari n’injiji. Ibi byakomeje kongera umwuka mubi hagati ye n’abafana b’iyi kipe.
Nyuma yaje gutangaza ko na we yakwiye gusabwa imbabazi kubera uburyo yababajwe n’ibyamubayeho, mbere y’uko asubira ku mbuga nkoranyambaga asaba imbabazi.
Uretse kuba Shizzo yatangaje ko yarekuwe, konti ye ya Instagram na yo yongeye kuboneka, nyuma y’uko yari imaze igihe itagaragara.
Source : http://isimbi.rw/ayo-marangamutima-yanyu-si-yo-yantwara-muri-rib-shizzo.html
Leave a Reply