Ndabizi ko umugabo uzanshaka azaba arongoye neza – Mutako Sonia #rwanda #RwOT

Written by

in

Umukinnyi wa filime, Mutako Sonia, yatangaje ko yizeye ko umugabo uzamushaka azaba abonye amahirwe adasanzwe yo kurongora umugore mwiza kandi witeguye kubaka rugakomera.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Mutako yavuze ko kuba yaranyuze mu mubano w’urukundo n’abasore batandukanye, barimo na se w’umwana we, byamufashije kumenya byinshi ku bijyanye n’imibanire y’abashakanye ndetse n’iby’urugo.

Ati “Ndabizi ko umugabo uzanshaka azaba arongoye umugore mwiza, nubwo atumva ikinyarwanda; yego nta muntu wiha amanota ariko ndabyizeye kuko kwihangana narakugize kuko urumva nagize abasore nka batatu twabanje gukundanaho harimo na papa w’umwana wanjye Rero ntekereza ko nta kintu ntazi mu bijyanye n’urugo.”

Uyu mubyeyi w’umwana umwe kandi yanavuze ko abashakanye bakwiye kubana nk’inshuti kandi bakagira ubwumvikane ku nshingano zabo. Ku bwe, umugabo ni umuntu umugore agomba kumvira no guca bugufi imbere ye, kuko ari we babana umunsi ku wundi.

Ati 'Ntekereza ko niba umugabo mwarasezeranye aba ari inshuti yawe, ari na papa wawe nubwo baba bahari, kuko nubundi ni we mubana umunsi ku wundi kandi inshingano z’umugore ni ukumvira no gucira bugufi umugabo.'

Uyu mukinnyi wa filime yavuze kandi ko ubwumvikane ku mwuga n’imibereho y’abashakanye ari ingenzi mu kwirinda amakimbirane ashobora kugeza ku gutandukana.

Yatanze urugero ku mwuga we, avuga ko umugabo we azaba agomba gusobanukirwa ibisabwa n’akazi ko gukina filime, kuko hari igihe gashobora kumusaba kumara iminsi cyangwa igihe kirekire hanze y’urugo.

Ibi Sonia yabivuze mu gihe nta masaha 24 anyuzeho Urwego rw’Ubucamanza rutangaje ko inkiko zo mu Rwanda zakiriye imanza 3,620 zisaba ubutane bwa burundu mu mezi atandatu ya mbere ya 2026.

Sonia Mutako yavuze ko uzamushaka azaba ashatse umugore mwiza

Source : http://isimbi.rw/ndabizi-ko-umugabo-uzanshaka-azaba-arongoye-neza-mutako-sonia.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *