Author: webrwanda

  • Rutsiro: Imiryango irenga 2.300 yakuwe mu manegeka mu myaka itanu ishize – #rwanda #RwOT

    Iyi miryango yafashijwe binyuze mu kuyubakira inzu nshya no gusana izari zisanzweho, hagamijwe kuyifasha kubona aho gutura hatekanye kandi hajyanye n'igihe.

    Ibi bikorwa byagiye bishyirwa mu bikorwa mu myaka itandukanye, hifashishijwe ingengo y'imari y'Akarere ka Rutsiro n'inkunga y'abafatanyabikorwa bako mu iterambere.

    Imibare yatanzwe n'ubuyobozi bw'aka karere igaragaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022/2023 hubakiwe imiryango 358, indi 216 isanirwa inzu.

    Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/2024, hubakiwe imiryango 299, mu gihe indi 122 yasaniwe inzu.

    Mu mwaka wa 2024/2025, imiryango 554 yubakiwe inzu nshya, indi 80 isanirwa izari zisanzweho.

    Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026, hubakiwe imiryango 515, mu gihe indi 176 yasaniwe inzu zari zarangiritse.

    Mu bahawe amacumbi harimo imiryango yagizweho ingaruka n'ibiza byibasiye Intara z'Iburengerazuba n'Amajyaruguru mu ntangiriro za Gicurasi 2023, bigateza igihombo gikomeye ku baturage.

    Mu Karere ka Rutsiro, ibyo biza byagize ingaruka ku nzu 1.058, zirimo izasenyutse burundu n'izangiritse ku buryo zari zikeneye gusanwa.

    Kuva mu ntangiriro za 2024, Akarere ka Rutsiro, ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA), kasannye inzu 381 zari zarangijwe n'ibiza, ariko zubatse ahantu hadashyira ubuzima bw'abaturage mu kaga.

    Ibyo bikorwa byakozwe binyuze mu mushinga wa CERC, uterwa inkunga na Banki y'Isi, ugamije gufasha abaturage bahuye n'ingaruka z'ibiza kongera kubona amacumbi meza.

    Imiryango 406 iracyategereje gutuzwa

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yabwiye IGIHE ko mu miryango yafashijwe harimo iyasenyewe n'ibiza byo muri Gicurasi 2023, ashimangira ko hakomeje gushakishwa uburyo n'isigaye itarabona amacumbi yatuzwa.

    Ati 'Muri aka Karere, ibiza byo muri Gicurasi 2023 byagize ingaruka ku miryango 1.058, ku bufatanye na MINEMA habanje gusanwa inzu 381 zari zarangiritse ariko aho zahoze atari mu manegeka, ni mu gihe inzu 745 zari zarasenyutse burundu nazo MINEMA binyuze mu mushinga wa CERC yadufashije kugura ubutaka no kubakira imiryango 435 inzu nziza kandi zihanganira ibiza. Ni urugendo dukomeje mu gushakira imiryango 406 isigaye nayo aho yubakirwa.'

    Kayitesi yasobanuye ko ubuyobozi bw'akarere bukomeje gushaka ibisubizo birambye ku kibazo cy'imiryango itarabona amacumbi, cyane cyane mu gihe hitegurwa ibihe by'imvura nyinshi.

    Yagaragaje ko iyi miryango yamaze kuganirizwa ku ngamba zo kwirinda ingaruka z'ibiza, ndetse ko hateganywa kuyimura by'agateganyo no kuyikodeshereza amacumbi mu gihe bibaye ngombwa.

    Izi ngamba zigamije gukumira ko abaturage bakomeza gutura ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, mu gihe hakomeje gushakishwa ubushobozi bwo kububakira amacumbi arambye.

    Imibare ya Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi igaragaza ko mu Rwanda hakiri imiryango 7.559 ituye mu manegeka, yiganjemo iyo mu Turere twa Gakenke, Muhanga, Ngororero, Karongi na Rubavu.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Rutsiro bwagaragaje ko buzakomeza gukorana n'inzego za Leta n'abafatanyabikorwa mu iterambere, kugira ngo imiryango isigaye ituye ahashyira ubuzima bwayo mu kaga ibone amacumbi atekanye.

    Muri Rutsiro, imiryango irenga 2.300 yakuwe mu manegeka mu myaka itanu ishize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-imiryango-irenga-2-300-yakuwe-mu-manegeka-mu-myaka-itanu-ishize

  • Barishyuza miliyoni 60Frw! Uko Eldinho yabereye Rayon Sports amenyo ya ruguru #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yavuze ko bafite abakinnyi babatu bayishyuza miliyoni 60 Frw zo baguzwe (recruitmeny) ariko Mokono Elie [Eldinho] akaba yaranze kumvikana mu gihe abandi bemeye korohereza ikipe.

    Abo bakinnyi ni Umurundi Mokono Elie, myugariro ukomoka muri Nigeria, Mohamed Ouattara na rutahizamu ukomoka muri DR Congo, Moïse Bulaya Sandja bose barishyuza, Rayon Sports miliyoni 60 Frw.

    Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah akaba yabwiye Radio Rwanda ko bakomwe mu nkokora n’amafaranga y’abaterankunga bari bizeye ariko ntaboneke bituma batishyura aba bakinnyi.

    Yavuze ko n’ibihumbi 50 by’Amadorali CAF yohereje, yasanze igihe cyo guhemba kigeze bahitamo gukemura ikibazo babonaga cyihutirwa.

    Ati 'Byari bigoye kuvuga ngo ugiye gukemura ikibazo cy’abantu batatu hari abandi mirongo 30, ushyizeho n’ikipe y’abakobwa bitarakemuka, aho rero byabaye ngombwa ko tureba icy’ingenzi.'

    Yakomeje avuga ko baganirije aba bakinnyi babasaba kwihangana babwirwa ko tariki ya 30 Kanama 2026 hari amafaranga y’umufatanyabikorwa bategereje (Jayrutt) naza bazabishyura.

    Ati 'Twarababwiye ngo bihangane ko hari amafaranga y’umufatanyabikorwa duteganya kubona azaza tariki ya 30, rero kandi byarashobokaga dukurikije aho ibiganiro byari bimeze. Izo tariki zageze bamwe bari mu ikipe y’igihugu na Eldinho ni ho yari ari, abandi bakomeje imyitozo.'

    'Itariki 30 zarageze tuvugana n’umufatanyabikorwa, aratubwira ngo mwihangane ndimo kurwana n’ubucuruzi n’ibiri muri MAGERWA ntabwo birasohoka, ndarwana no kubikuramo, ntituratangira gucuruza mwihangane byibuze tugire amafaranga tubanza kwegeranya, abari mu ikipe y’igihugu baba baragarutse.'

    Yakomeje avuga ko aba bakinnyi begerewe basabwa kwihangana baremera ariko Eldinho we ababera ibamba ababwira ko atazigera akina.

    Ati 'Turavuga tuti rero ubu nta mafaranga dufite, Rayon Sports dufite iyo dufite amafaranga aba ahari, adahari kandi ubwo ntahari. Twababwije ukuri, tuti ese ko nta mafaranga ahari urihangana ukine naboneka tuzakwishyure? Harimo ababyemeye Elidihno we ntiyabyemeye ariko nka Ouattara nk’ejobundi ku mukino wa gicuti na Gicumbi FC yarakinnye, Bulaya ejobundi ku mukino wa Gorilla FC bagombaga gukina ariko umubare w’abanyamahanga murawuzi urababuza. Abo babiri baravuze ngo turihangana undi we aravuga ngo sinshobora kwinhangana mfite ibindi bibazo.'

    Mohameda Ouattara afitiwe na Rayon Sports miliyoni 30 Frw, Mokono Elie miliyoni 15 Frw na Sandja Bulaya miliyoni 15 Frw.

    Yavuze ko batangiye gushaka uko bakwishyura babiri Ouattara na Elidihno kuko Bulaya we hari ayo bari bamuhaye. Bamwe mu bantu bo muri Rayon Sports batangiye kwegeranya amafaranga ndetse ay’umwe akaba yari yabonetse harimo hashakwa ay’undi.

    Eldinho yanze kumvikana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/barishyuza-miliyoni-60frw-uko-eldinho-yabereye-rayon-sports-amenyo-ya-ruguru.html

  • Umukobwa wa Senderi Hit yinjiye mu muziki #rwanda #RwOT

    Umukobwa w’umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda, Senderi Hit, Red Iyizire yinjiye mu muziki aho yahise anasohora EP igizwe n’indirimbo 8.

    Red Iyizire akaba ari umuhanzi ukiri muto urimo kuzamuka mu muziki, aho indirimbo ze nyinshi ziganjemo iz’urukundo. Ep ye ya mbere akaba yarifashishije abahanzi babiri.

    Kugeza ubu uyu mukobwa wa Senderi Hit, amaze gusohora indirimbo umunani ariko nazo ziri kuri EP ye ya mbere yashyize hanze akaba yarayise 'Iyizire.’

    Iyi EP ikaba igizwe n’indirimbo 'Mu Rukundo’ yakoranye na Magna Romeo, 'Last Time’ yakoranye na Karambizi na Dani Kard, 'Intention’, 'Burundu’, 'Iyizire’, 'Mine’, 'Rimwe’ na 'This Way’.

    Red Iyizire umukobwa Senderi yinjiye mu muziki

    Source : http://isimbi.rw/umukobwa-wa-senderi-hit-yinjiye-mu-muziki.html

  • Kimenyi Yves yavuze ko afite umukunzi, ibyo kuba yaramaze kubona gatanya #rwanda #RwOT

    Kimenyi Yves yavuze ko ubu atari ‘single’, ageze ku byo kuba yaramaze kubona gatanya agatandukana na Muyango Claudine, aruma ahuhaho.

    Uyu wahoze ari umunyezamu, usigaye ukora ikiganiro yise Beyond 90, aherutse kuvuga ko mu kiganiro gitaha azasubiza ibibazo by’abantu bagiye bamubaza, bifuza kumenya.

    Ni cyo kiganiro cyari gitahiwe, ariko ibibazo byinshi byibanze ku buzima bwe bwite, aho inkuru igezweho kuri we ari ugutandukana kwe na Muyango Claudine.

    Abajijwe niba ubu nta mukunzi afite, yabiteye utwatsi avuga ko atari ‘single.’

    Ati “Tujye mu irangamimerere se? [Hahaha] Oya ntabwo ndi ‘single’.”

    Abajijwe niba afite umugore cyangwa umukunzi (girlfriend) yagize ati “Birashoboka byose mu gihe kiri imbere bizakunda.”

    Yavuze ko Muyango Claudine ari umuntu yubaha, kandi ko ikibaraje ishinga ari ukugira ngo umwana wabo Miguel akure neza kandi bose babigizemo uruhare.

    Ati “Njyewe na Mama Miguel twarahuye tubyara Miguel, umwana dukunda twese twifuza kubona akura yishimiye abigizemo uruhare nanjye nkabigiramo uruhare.”

    “Hari ibishobora kuza ku bw’impamvu ntazi ariko ni umuntu nubaha nka mama w’umwana wanjye ibindi byose niba navuga ngo tubitiza umurindi, gusa aho biri bimeze neza.”

    Mu minsi yashize aba bombi nibwo bagiye mu rukiko basaba gatanya, ku kuba yaramaze kuyibona, yarumye ahuhaho avuga ko bazabimenya.

    Ati “Ikintu nk’icyo nikiba ntabwo nzarindira ko bavuga nzaza mbibwire abantu. Ibyo bintu bibaye bitanabaye nzaza nkubwire kuko gatanya kuri njye ntabwo ivuze ikintu gikomeye, ikiba gikomeye ni ubuzima, iyo ubuzima bubayeho bugakomeza kuri wowe no ku wundi ni cyo cy’ingenzi kuko nshobora no kuyibona nkagenda nkabona
    undi ubuzima bugakomeza.”

    Ni umugabo wemeje ko azongera agashaka umugore ko kandi na Muyango amubwiye ko agiye gushaka yazamutwerera.

    Kimenyi Yves yanze kwerura niba yaramaze kubona gatanya cyangwa itaraboneka

    Source : http://isimbi.rw/kimenyi-yves-yavuze-ko-afite-umukunzi-ibyo-kuba-yaramaze-kubona-gatanya.html

  • Urenze kuba umugore nashatse – Papi Clever abwira Dorcas ku isabukuru ye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Papi Clever yabwiye umugore we Ingabire Dorcas basanzwe banaririmbana ko iyo arebye asanga ari buri kimwe kuri we atazigera arekura iminsi yose asigaje ku Isi.

    Ni amwe mu magambo aryoheye amatwi kandi asize umunyu, Papi Clever yabwiye Dorcas amufasha kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.

    Yavuze ko kuri uyu wa 11 Ukwakira, ari umunsi udasanzwe kuko ni wo munsi Imana yahaye Isi umugisha izana Dorcas waje kumubera umugore.

    Ati “Uyu ni umunsi udasanzwe kuko ni wo munsi Imana yahaye Isi umugisha w’umuntu umunsi umwe uzaba igice cy’agatangaza cy’ubuzima bwanjye. Niba hari ikintu kimwe ntashobora kurekera gushima Imana, ni impano yo kukugira nk’umugore wanjye.”

    Papi Clever yavuze ko iyo arebye aba bombi umuryango bubatse, aba abona ibirenze umugisha bahawe n’Imana.

    Ati “Uyu munsi iyo ndebye umuryango twubatse, mbona ibirenze umugisha, mbona ubudahemuka bw’Imana n’inkuru nziza dukomeje kwandika.”

    Yasoje ubutumwa bwe amwibutsa ko arenze kuba umugore we ahubwo ari buri kimwe atazigera arekura mu buzima bwe kugeza Isi irangiye

    Ati “Rukundo rwanjye, ndashaka ko umenya ko urenze umugore nashatse, uri buri kimwe nzakomeza guhitamo iminsi y’ubuzima bwacu. Isabukuru nziza mugore wanjye, inshuti magara yanjye n’urukundo rwanjye rw’ibihe byose.”

    Papi Clever na Dorcas bamamaye mu ndirimbo zirimo “Impamvu z’ibifatika”, “Ameniweka Huru Kweli” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 58 kuri Youtube n’izindi.

    Papi Clever yifurije isabukuru nziza umugore we Ingabire Dorcas mu magambo asize umunyu

    Source : http://isimbi.rw/urenze-kuba-umugore-nashatse-papi-clever-abwira-dorcas-ku-isabukuru-ye.html

  • Jali Finance yavuze ku kibazo cy'abamotari batinda gukorerwa 'mutation' za moto bamaze kwishyura – #rwanda #RwOT

    Iki kibazo cyagarutsweho ku wa Gatanu, tariki ya 9 Ukwakira 2026, ubwo Jali Finance yasozaga icyumweru cyahariwe abakiliya, mu birori byabereye ku ishami ryayo riri mu Mujyi wa Kigali.

    Ni ibirori byahurije hamwe ubuyobozi bw'iki kigo n'abakiliya bacyo, byanaranzwe no gusangira no kungurana ibitekerezo ku mitangire ya serivisi, ibibazo abakiliya bahura na byo ndetse n'uburyo bwo kurushaho kunoza imikoranire.

    Icyumweru cyahariwe abakiliya cyari gifite insanganyamatsiko igira iti 'Guha serivisi nziza umukiliya irenze iyo wari usanzwe umuha.'

    Muri iki cyumweru, Jali Finance yahaye abakiliya bayo umwanya wo kugaragaza ibyo bishimira muri serivisi bahabwa n'ibyo bifuza ko byanozwa.

    Hanamuritswe uburyo bw'ikoranabuhanga buzwi nka 'Jali KOI', bwashyizweho kugira ngo bworohereze abakiliya gusaba no kubona serivisi zitandukanye z'iki kigo.

    Jali Finance ifite abakiliya basaga 10.000, biganjemo abamotari bakoresha moto zikoresha lisansi n'izikoresha amashanyarazi.

    Iki kigo gitanga moto ku nguzanyo, aho umukiliya uyihawe yishyura 35.000 Frw buri cyumweru kugeza arangije kwishyura amafaranga yose yumvikanyweho.

    Moto itangwa iri kumwe n'ibyangombwa bikenewe, birimo ibijyanye n'imisoro, uruhushya rwa RURA, icyemezo cy'ubwishingizi n'ikarita y'umuhondo (Carte Jaune).

    Iyo umukiliya arangije kwishyura inguzanyo, hakorwa ihererekanyamutungo, rizwi nka 'mutation', kugira ngo moto yandikwe ku mazina ye, abe ari we uyegukana mu buryo bwemewe n'amategeko.

    Icyakora, bamwe mu bakiliya bagaragaje ko hari igihe barangiza kwishyura ariko bagatinda kubona ibyo byangombwa, bikabateza ibibazo birimo no guhanwa mu gihe bakora umwuga wabo.

    Umuyobozi Mukuru wa Jali Group na Jali Finance Ltd, Jean Félix Nkundimana, yavuze ko iki kigo gikora ibishoboka byose kugira ngo abakiliya barangije kwishyura moto zabo babone ibyangombwa ku gihe.

    Yasobanuye ko hari ubwo iki gikorwa gitinzwa n'ibibazo bya sisitemu z'ikoranabuhanga z'inzego za Leta zishinzwe gutanga ibyo byangombwa.

    Nkundimana yavuze ko Jali Finance igiye kurushaho gukorana n'inzego zibishinzwe kugira ngo iki kibazo kimaze igihe gihangayikishije bamwe mu bakiliya gikemuke burundu.

    Ati 'Icyo kibazo tumaze igihe kinini tugikoraho ni yo mpamvu twifuza ko cyabonerwa umuti urambye, turifuza kandi ko n'izindi nzego zadufasha kigakemuka.'

    Muri ibi birori, Jali Finance yanashimiye abakiliya bayo barindwi b'indashyikirwa, kubera imikoranire myiza bagiranye n'iki kigo.

    Aba ni Tuyishimire Olivier, Ndikubwayo Zachary, Munezero Théogène, Niyomwungeri Philémon, Muneza Egide, Mudahogora Liliane na Ntihemuka Anastase.

    Jali Finance Ltd yashinzwe mu 2017, itangira ibikorwa byayo mu 2018. Kuri ubu ifite amashami mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Kayonza, ndetse ikaba iteganya gufungura irindi shami mu Karere ka Musanze.

    Abakiliya ba Jali Finance bagaragaje ibibazo bafite kuri serivisi bahabwa

    Ibyishimo byari byose hagati y’abayobozi ba Jali Finance n’abakiliya babo

    Umuyobozi Mukuru wa Jali Group na Jali Finance Ltd, Jean Félix Nkundimana, yijeje abakiliya b’iki kigo gukomeza kubaha serivisi nziza

    Abakiliya bari ku mashami ya Jali Finance bagenewe impano

    Habayeho umwanya wo gusangira n’abakiliya babo

    Jali Finance yizihije icyumweru cyahariwe abakiliya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jali-finance-yavuze-ku-kibazo-cy-abamotari-batinda-gukorerwa-mutation-za-moto

  • Uko Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana avuga akaga gakomeye u Rwanda rwagize na banyirabayazana #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko u Rwanda rwapfiriye mu kugira Abategetsi, Abakuru b'Igihugu, Abakuru b'Amashyaka batibonamo abakuru bahagarariye Abanyarwanda, ahubwo bibona nk'Abahagarariye Ubwoko bumwe, Icyiciro kimwe kitwa Abahutu. Ati' Aka niko kaga karemereye u Rwanda rwagize'. Intandaro ni PARMEHUTU.

    Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana, ibi yabivugiye mu nama yabereye mu Karere ka Ruhango ku wa 08 Ukwakira 2026, aho yateguwe muri uku kwezi kwahariwe Ubumwe n'Ubudaheranwa, igahuza Inzego zitandukanye ziri mu muryango Unity Club Intwararumuri ndetse n'ibyiciro bitandukanye by'abavuga rikumvikana baturutse mu turere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango ahahoze ari Perefegitura ya Gitarama.

    Aganira n'abitabiriye iyi nama, Dr Jean Damascene Bizimana yagarutse cyane ku mateka y'imitegekere y'Igihugu cy'u Rwanda, ariko yitsa cyane ku butegetsi bwa Perezida Gregoire Kayibanda na Perezida Juvenal Habyarimana, aho yagaragaje ko bombi bahuriye ku kuba barimakaje Amacakubiri, Irondakoko n'Irondakarere.

    Avuga ko Ubukoroni bw'Ababiligi aribwo bwazanye Amacakubiri, Ivangura n'Irondabwoko, ariko kandi agashimangira ko Ishyaka rya PARMEHUTU, ariryo nyuma ryimitse ikibi kurusha ibindi, ryigisha ndetse ribiba urwango, ryumvikanisha ko ikibazo cy'u Rwanda ari Umututsi, rikomeza kubiba Urwango n'Amacakubiri kugera hagiyeho Ubutegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana nabwo bukomereza iyo nzira y'Ikibi.

    Dr Jean Damascene Bizimana, avuga ko ibi biganiro byateguwe muri uku Kwezi ku Ubumwe n'Ubudaheranwa ababyitabira bakwiye kurangwa no kuvuga ukuri nta guca ku ruhande, nta korosa kuko ariwo muti ukwiye. Ati' Tuganire mu kuri nibyo bidufasha kuvura. Umunyarwanda aravuga ngo utazi iyo ava ntamenya iyo ajya, Ushaka gukira Indwara arayirata, ushaka gukira ikibyimba aragikanda kikavamo amashyira kikuma, niko tugomba kubikora'.

    Mu biganiro byatanzwe ndetse n'Ubuhamya, byagarutse ku mateka y'u Rwanda ariko cyane cyane ku butegetsi bwa Kayibanda na Habyarimana bwazanye ikibi mu Banyarwanda kugeza ubwo hateguwe hakanashyirwa mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abasaga Miliyoni bishwe. Abitabiriye ibiganiro basabwe gushyira hamwe mu kurwanya ikibi, ahubwo bakimika Umumwe birinda icyo aricyo cyose cyakongera gutanya Abanyarwanda.

    Uretse Kamonyi, Muhanga na Ruhango, ibiganiro nk'ibi biteganijwe ko Tariki 13 Ukwakira 2026 bizahuza aba Huye, Nyanza na Gisagara, mu gihe Tariki 14 Ukwakira 2026 ibiganiro bizahuza aba Nyamagabe na Nyaruguru.

    Théogène Munyaneza

    The post Uko Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana avuga akaga gakomeye u Rwanda rwagize na banyirabayazana first appeared on Intyoza.

    The post Uko Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana avuga akaga gakomeye u Rwanda rwagize na banyirabayazana appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/10/11/uko-minisitiri-dr-jean-damascene-bizimana-avuga-akaga-gakomeye-u-rwanda-rwagize-na-banyirabayazana/

  • Linda Priya yashimiye umugabo we Christian #rwanda #RwOT

    Mu gihe bizihiza umwaka umwe bamaze bakoze ubukwe, Uwankusi Nkusi Linda [Lynda Priya] yabwiye umugabo we Irenge Christian ko ari cyo kintu cyiza cyamubayeho mu buzima bwe.

    Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yavuze ko gufata iki cyemezo cyo kumwemerera kuzaba umugore we atigeze agitekerezaho kabiri.

    Ati “Uyu munsi amezi 12 arashize mvuze yego ku muntu nkunda nakongera nkanahitamo inshuro zirenze miliyoni.”

    “Warakoze kuba icyemezo cyiza ntigeze ntekerezaho kabiri, buri kimwe cyahindutse mu buryo bwiza, warakoze gutuma urugo ruba urugo aho kuba aho kubarizwa.”

    Tariki ya 10 Ukwakira 2025 nibwo Lynda Priya yambitswe impeta na Irenge Christian, amusaba yo kozamubera umugore undi arabyemera.

    Tariki ya 8 Ugushyingo 2026, nibwo bakoze ubukwe maze isezerano bahanye icyo ryo kuzabana barishyira mu bikorwa.

    Lynda Priya yashimiye umugabo we Irenge Christian

    Source : http://isimbi.rw/linda-priya-yashimiye-umugabo-we-christian.html

  • Guverinoma yihanganishije abakorera mu Isoko rya GOICO bibasiwe n'inkongi y'umuriro – #rwanda #RwOT

    Ibi bikubiye mu butumwa bw'ihumure bwatanzwe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, nyuma y'inkongi yibasiye iri soko ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira, igateza igihombo gikomeye ku bari basanzwe bahakorera.

    Muri ubwo butumwa, Guverinoma yagaragaje ko yifatanyije n'abacuruzi, abikorera, abakoresha iri soko ndetse n'imiryango yose yagizweho ingaruka n'iyo nkongi.

    Yagize iti 'Mu izina rya Guverinoma y'u Rwanda, twihanganishije kandi twifatanyije n'abacuruzi, abikorera, bakoreshaga isoko rya Musanze (GOICO) ndetse n'imiryango yose yagizweho ingaruka n'inkongi y'umuriro yibasiye iri soko ku gicamunsi cyo ku itariki ya 10 Ukwakira 2026.'

    Guverinoma yashimiye inzego z'umutekano, abayobozi mu nzego z'ibanze n'abaturage bagize uruhare mu bikorwa byo kuzimya iyi nkongi, byatumye nta muntu uyipfiramo ndetse umuriro ntiwagera ku zindi nyubako z'ubucuruzi zegeranye n'iri soko.

    Yagize iti 'Leta irashimira byimazeyo ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi n'ubutabazi, abayobozi mu nzego z'ibanze n'abaturage muri rusange bafatanyije mu gutabara, bagakora ibishoboka byose mu gutuma nta muntu n'umwe uhasiga ubuzima, no gukumira ko umuriro wadukira izindi nyubako z'ubucuruzi zegeranye n'iri soko.'

    Abantu 17 bajyanywe mu bitaro

    Mu gihe iyi nkongi yangije byinshi mu bicuruzwa n'ibindi bikoresho byari muri GOICO, Guverinoma yatangaje ko nta muntu yahitanye, ariko ko hari abakomeretse n'abagize ibibazo by'ubuzima byatumye bajyanwa kwa muganga.

    Yagaragaje ko abantu babiri bakomeretse byoroheje, mu gihe abandi 15 bahungabanye kubera ibyabaye, bose bakaba barajyanywe mu bitaro kugira ngo bitabweho n'abaganga.

    Iti 'Muri iyi nkongi abantu babiri ni bo bakomeretse byoroheje n'abandi 15 barahungabana kandi bagejejwe mu bitaro bitabwaho n'abaganga. Abenshi bamaze gusezererwa, naho babiri mu bahungabanye ni bo bagikurikiranwa.'

    Guverinoma yanatangaje ko inzego zibifitiye ububasha zatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye iyi nkongi, mu gihe hakomeje ibikorwa byo kugenzura ibyangiritse.

    Yagize iti 'Inzego zibifitiye ububasha zirimo gukora igenzura ku cyaba cyarateye iyi nkongi, kandi Leta y'u Rwanda irizeza ubufatanye mu gusana iri soko kugira ngo ibikorwa by'ubucuruzi bisubukurwe.'

    Inkongi yangije igice kinini cy'isoko

    Isoko rya GOICO ryafashwe n'inkongi ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, ahagana Saa Kumi z'amanywa, itangirira mu gice cyo hejuru cy'inyubako mbere yo gukwirakwira mu yandi magorofa.

    Mu gihe gito, umuriro wari umaze gufata ibice bitandukanye by'iyi nyubako, urushaho gukaza umurego kubera ibicuruzwa byari biyirimo, birimo imyenda, matela n'ibikoresho bya pulasitiki.

    Abari muri iyo nyubako bihutiye kuyisohokamo kugira ngo bakize amagara yabo, mu gihe bamwe mu bacuruzi bagaragaje agahinda batewe no kubona ibicuruzwa byabo bikongoka.

    Inzego z'umutekano, zirimo Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe Kuzimya Inkongi n'Ubutabazi, zahise zitangira ibikorwa byo kuzimya umuriro no gukumira ko wakwira mu zindi nyubako zegeranye n'iri soko.

    Ibikorwa byo kuzimya iyi nkongi byamaze amasaha menshi, ndetse hari igihe umuriro wabanzaga kugabanuka ariko ukongera gukaza umurego no gukwirakwira mu bindi bice by'inyubako.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iyi nkongi ishobora kuba yaratewe n'ibikorwa byo gusudira ibyuma byakorerwaga muri iyo nyubako, icyakora impamvu nyayo yateye umuriro iracyakorwaho iperereza.

    Uretse guhumuriza abacuruzi bahuye n'igihombo, Guverinoma y'u Rwanda yagaragaje ko izafatanya n'inzego zibishinzwe mu bikorwa byo gusana iri soko kugira ngo risubire gukora.

    Ibi bije mu gihe abacururizaga muri GOICO bakomeje kugaragaza impungenge z'ahazaza h'ibikorwa byabo, nyuma y'uko umuriro wangije ibicuruzwa byari bibatunze.

    Isoko rya GOICO ryubatswe mu 2017 na sosiyete ya Gorilla Investment Company, ihuriyemo abikorera 89 bo mu Karere ka Musanze, ritwaye agera kuri miliyari 7,5 Frw.

    Ni inyubako y'amagorofa atanu icururizwamo ibicuruzwa bitandukanye, birimo imyenda, ibikoresho by'ikoranabuhanga n'ibindi. Harimo kandi amabanki n'amaguriro manini.

    Iri soko ricururizwamo n'abantu basaga 1550, mu gihe abarigana ku munsi bagera ku bihumbi 25.

    Kugeza ubu, agaciro k'ibyangijwe n'iyi nkongi ntikaratangazwa, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje kugenzura imiterere y'inyubako n'ibyangiritse kugira ngo hamenyekane ibikorwa bikenewe mu kuyisana.

    Guverinoma yihanganishije abakorera mu Isoko rya GOICO bibasiwe n'inkongi y'umuriro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-yihanganishije-abakorera-mu-isoko-rya-goico-bibasiwe-n-inkongi-y

  • Sunak asanga kohereza abimukira mu Rwanda ari igisubizo rukumbi cyatabara u Bwongereza – #rwanda #RwOT

    Sunak wayoboye u Bwongereza kuva mu Ukwakira 2022 kugeza muri Nyakanga 2024, yavuze ko igihugu cye gikwiye kwemera ko ingamba zagiye zigeragezwa mu guhangana n'iki kibazo zitatanze igisubizo kirambye, bityo gahunda yari yaragiranye n'u Rwanda ikongera gusuzumwa.

    Mu nyandiko yasohoye mu kinyamakuru The Sunday Times ku wa 10 Ukwakira 2026, Sunak yashimangiye ko kohereza abimukira mu kindi gihugu ari bwo buryo bushobora kubaca intege zo gukomeza kujya mu Bwongereza, kuko baba bazi ko kuhagera bidasobanuye ko bazemererwa kuhatura.

    Iyo nyandiko yayihaye umutwe ugira uti “Nimwemere ko kohereza abimukira mu Rwanda ari bwo buryo bwonyine bwo guhagarika ubwato bubazana.”

    Yagaragaje ko abakomeje kwamagana gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda badafite ikindi gisubizo gifatika bashobora gutanga.

    Ati “Abatunengaga bavugaga ko kuva mu Masezerano y'i Burayi yerekeye Uburenganzira bwa Muntu no kugenzura imipaka yacu ari inzozi. Ahubwo inzozi nyazo ni ugutekereza ko hari ubundi buryo bushoboka.”

    Sunak yasobanuye ko kugabanya umubare w'abimukira mu gihe runaka bidahagije, mu gihe hatarashyirwaho uburyo buhoraho bwo kubaca intege zo kwambuka inyanja bajya mu Bwongereza.

    Yagaragaje ko abimukira bakomeza gufata urugendo rwo kwambuka inyanja kuko baba bizeye ko nibagera mu Bwongereza bazashobora kuguma muri icyo gihugu.

    Ku bwe, gahunda yo kubohereza mu Rwanda yari gutuma bamenya ko kwinjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko bidatanga icyizere cyo kuhatura.

    Sunak yanenze abashingira icyizere ku Bufaransa

    Sunak yagarutse ku bitekerezo by'uko abimukira bambuka inyanja bashobora gusubizwa mu Bufaransa, aho benshi bahera mbere yo gufata ubwato bugana mu Bwongereza.

    Yagaragaje ko icyo gitekerezo kidashobora gukemura ikibazo mu gihe u Bufaransa butemeye kwakira abimukira bose basubizwa inyuma.

    Yavuze ko ibiganiro byagiye biba hagati y'ibihugu byombi bitatanze umusaruro wifuzwa, bityo ko gukomeza kubishingiraho bidatanga icyizere cy'igisubizo kirambye.

    Sunak yatanze urugero rw'amasezerano u Bwongereza bwagiranye na Albania, avuga ko yagize uruhare mu kugabanya umubare w'abimukira bakomoka muri icyo gihugu binjiraga mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Icyakora, yasobanuye ko uburyo bwo gusubiza abimukira mu bihugu bakomokamo budashobora gukoreshwa kuri bose, kuko hari abo gusubizayo bishobora gushyira mu kaga.

    Ni yo mpamvu asanga hakenewe amasezerano n'ibihugu bya gatatu nk'u Rwanda, bishobora kwakira abimukira no gusuzuma ubusabe bwabo bw'ubuhungiro.

    Sunak yanenze inzitizi zishingiye ku mategeko zagiye zibangamira gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, cyane cyane izaturutse ku Rukiko rw'i Burayi rw'Uburenganzira bwa Muntu, ECHR.

    Yagaragaje ko igihugu cye gikwiye kugira ububasha bwo gufata ibyemezo bijyanye n'umutekano w'imipaka yacyo, bitabaye ngombwa ko gahunda zo kohereza abimukira mu bindi bihugu zikomeza guhagarikwa n'inkiko.

    Yavuze ko u Bwongereza bukwiye kongera gusuzuma niba bugomba gukomeza kuba mu Masezerano y'i Burayi yerekeye Uburenganzira bwa Muntu, mu gihe yaba akomeje kubangamira ingamba Guverinoma ifata.

    Si ubwa mbere Sunak anenze inkiko ku bijyanye n'iyi gahunda.

    Mu Ukuboza 2023, ubwo yari akomeje kugerageza gukuraho inzitizi z'amategeko, yavuze ati “Sinzemera ko urukiko rw'amahanga ruhagarika izi ndege.”

    Mu Mata 2024, ubwo yagaragazaga impamvu ashyigikiye kohereza abimukira mu Rwanda, yavuze ko uburyo bwo kubaca intege zo kwinjira mu Bwongereza ari bwo bushobora gukemura ikibazo burundu.

    Yagize ati “Ibyo ni ingenzi kuko uburyo bwonyine bwo gukemura iki kibazo burundu ari ugushyiraho ingamba zica intege abashaka kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe.”

    Amasezerano y'ubufatanye hagati y'u Rwanda n'u Bwongereza mu bijyanye n'abimukira yashyizweho mu 2022, ubwo icyo gihugu cyayoborwaga na Boris Johnson.

    Yateganyaga ko bamwe mu bimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko boherezwa mu Rwanda, ubusabe bwabo bw'ubuhungiro bugasuzumirwa muri iki gihugu.

    Icyakora, ishyirwa mu bikorwa ryayo ryahuye n'inzitizi, zirimo icyemezo cy'Urukiko rw'i Burayi rw'Uburenganzira bwa Muntu cyahagaritse indege ya mbere yari iteganyijwe kugeza abimukira mu Rwanda muri Kamena 2022.

    Mu Ugushyingo 2023, Urukiko rw'Ikirenga rw'u Bwongereza na rwo rwemeje ko gahunda, uko yari iteguye icyo gihe, itari yubahirije amategeko.

    Mu Nyakanga 2024, ubwo Ishyaka ry'Abakozi ryatsindaga amatora, Minisitiri w'Intebe Keir Starmer yahagaritse iyi gahunda.

    Ibyatangajwe na Sunak bije nyuma y'uko abandi bayobozi b'Ishyaka ry'Aba-Conservateurs bagaragaje ko amasezerano n'u Rwanda yashoboraga gutanga igisubizo.

    Muri Kanama 2026, Depite Andrew Griffith yavuze ko iyo gahunda yari gutanga umusaruro iyo itaza kubangamirwa n'inkiko, abanyapolitiki ndetse n'abayobozi b'amadini.

    Yagize ati “Igihe cyose u Bwongereza butazaba bwivanye burundu muri aya masezerano mpuzamahanga, ntibuzigera bugira ubushobozi bwuzuye n'ukwigenga mu gushyiraho amategeko yabwo bwite no gukemura iki kibazo mu buryo bwa burundu.”

    Undi muyobozi muri iri shyaka, Kevin Hollinrake, na we yasabye Guverinoma ya Starmer kongera gusuzuma gahunda y'u Rwanda aho gukomeza gucumbikira abimukira muri hoteli.

    Yagize ati “Muri Guverinoma yabanjirije iy'ubu, twari twafashe umwanzuro w'aho bagomba gushyirwa. Twavuze ko bagomba gufungwa hanyuma bagasubizwa mu bihugu bakomokamo, cyangwa niba badashobora gusubizwa mu bihugu byabo, bakoherezwa mu Rwanda.”

    Nubwo gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yakomeje kunengwa n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n'abatavuga rumwe n'Aba-Conservateurs, Sunak asanga ari yo yari gutanga igisubizo kirambye ku kibazo cy'abimukira mu Bwongereza.

    Rishi Sunak asanga kohereza abimukira mu Rwanda ari gisubizo rukumbi cyatabara igihugu cye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rishi-sunak-asanga-kohereza-abimukira-mu-rwanda-ari-gisubizo-rukumbi-cyatabara