Author: webrwanda

  • Niyomugabo Claude na Ruboneka Bosco ntiwabifuriza gukina mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Kigali FC yahoze ari AS Kigali, Bisengimana Justin yavuze ko Ruboneka Bosco na Niyomugabo Claude bamaze iminsi bakorera imyitozo muri iyi kipe atari abakinnyi wakwifuriza gukina mu Rwanda.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Bisengimana Justin yavuze ko aba bakinnyi baje mu ikipe ye basaba gukora imyitozo gusa nta kindi kibyihishe inyuma.

    Ati “Ruboneka ni umukinnyi w’Umunyarwanda, ni umukinnyi ukinira ikipe y’igihugu, ni umukinnyi utarabona ikipe, yasabye ko yaza akaba akora imyitozo, twamuhaye ayo mahirwe kubera ko ni umukinnyi w’umunyarwanda, agomba kuba ameze neza igihe cyose yabonera ikipe, yahita agenda nta kibazo.”

    Kuba amutekereza kuba yamukinisha, yagize ati “Biramutse bikunze byaba ari amahirwe kuko nubwo bunararibonye turabukeneye kugira ngo barumuna be bagire icyo bamwigiraho ariko intego yo kuza hano ntabwo ari ukuguma muri AS Kigali ni ukugira ngo tumufashe agume meze neza.”

    Ibi ni nabyo yavuze kuri Niyomugabo Claude, aho yavuze ko na we ari umukinnyi urimo gukoreramo imyitozo gusa.

    Ati “Na we ni uko, bose nta n’umwe twahamagaye ngo aze gukora imyitozo, basabye ko twabafasha kandi ntekereza ko ari byiza kugira ngo nibaramuka babonye ikipe yaba hanze y’igihugu cyangwa mu gihugu bazagende bameze kugira ngo bizabafashe gutanga umusaruro mu kazi gashya bazaba babonye.”

    Ku kuba hari ibiganiro hagati yabo n’iyi kipe yagize ati “Oya nta biganiro bihari.”

    Umutoza Bisengimana Justin ariko na none yavuze ko ababonye atabanga ariko na none atabona ari abakinnyi bakiri ku rwego rwo gukina mu Rwanda.

    Ati “Ntabwo nakwanga umukinnyi mwiza, mubonye nabyishimira ariko ibyifuzo byanjye mu by’ukuri ni abakinnyi bamaze kugera ku rwego utakwifuriza ko bakina mu Rwanda, baramutse babonye ikipe nziza bagasohoka bakajya gushakira hanze, byaba ari byiza ariko umupira ni ugukina, ayo mahirwe batayabonye icyiza si uko bakicara mu rugo.”

    Nibwo Kigali FC yagerageje kubasinyisha, ntabwo byakunze kuko bayiciye amafaranga menshi ikindi ISIMBI yamenye ni uko barimo kugerageza amakipe yo hanze y’u Rwanda aho nka Niyomugabo Claude ashobora kwerekeza muri Al Merrikh SC gusa bidakunze bahaye isezerano iyi kipe ko bazayikinira.

    Niyomugabo Claude arakorera imyitozo muri AS Kigali ariko ari mu biganiro na Al Merrik SC

    Ruboneka Bosco ni umukinnyi wifuzwa na AS Kigali ariko aracyategereje ibyo kwerekeza hanze

    Source : http://isimbi.rw/niyomugabo-claude-na-ruboneka-bosco-ntiwabifuriza-gukina-mu-rwanda.html

  • APR FC iremera guterwa mpaga muri Champions League ko CAF yateye utwatsi ubusabe bwayo? #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamye y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yanze ubusabe bwa APR FC yari yasabye ko umukino wayo ubanza na Aigles du Congo utazabera muri DR Congo ukaba wabera mu kindi gihugu bitewe n’icyocorezo cya Ebola kiri muri iki gihugu n’umutekano muke.

    Mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, APR FC yatomboye kuzahura na Aigles du Congo aho umukino ubanza ugomba kuzabera muri DR Congo tariki ya 5 Nzeri 2026.

    APR FC binyuze muri FERWAFA ikaba yari yandikiye CAF isaba ko umukino ubanza wazabera ahandi hatari muri DR Congo byanaba ngombwa n’uwo kwishyura ntuzabere mu Rwanda.

    Impamvu APR FC yashingiye ku kuba muri iki gihugu harimo icyorezo cya Ebola ndetse hakaba hari n’umutekano muke kubera intambara iri muri iki gihugu n’umubano w’ibihugu byombi ukaba utameze neza.

    Ubwo yari amaze gukina na Etincelles FC, umutoza wa APR FC, Talib yavuze ko batiteguye kujya gukina muri Congo kuko batashyira abakinnyi babo mu kaga.

    Ati “Nk’uko mubizi muri Congo hari Ebola. Ejo nabonye kuri tekeviziyo ko mu mujyi umwe hari abarwayi ibihumbi 4000. Twebwe rero ntabwo twashyira abakinnyi bacu mu kaga. Ntidushobora kujya mu gihugu kirimo indwara ishobora kuduteza ibibazo by’ubuzima.”

    “Ikindi kandi hari intambara. Turimo kurebera hamwe na CAF ko twakinira ku kibuga kitabogamye ariko tuzageragereza amahirwe. Dufite ubushake kandi turiteguye.”

    Kuri ubu APR FC, ISIMBI yamenye amakuru ko yamaze gusubizwa na CAF ko bitakunda igomba kujya gukina muri Congo.

    Haribazwa niba izajyayo cyangwa izakomeza icyemezo cyayo igaterwa mpaga maze ikazakira umukino wo kwishyura i Kigali.

    CAF yanze ubusabe bwa APR FC

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-iremera-guterwa-mpaga-muri-champions-league-ko-caf-yateye-utwatsi.html

  • Ubukwe bw’abantu bane nk’ubwa Cristiano bwo nzabukora – Rocky Kimomo #rwanda #RwOT

    Rocky Kimomo, wamamaye cyane mu gusobanura filime, yatangaje ko nubwo kugeza ubu agikomeye ku mwanzuro wo kutazashaka umugore, ubwukwe bw’abantu bacye cyane nk’ubwakozwe na Cristiano Ronaldo bushobora gutuma yemera bukaba guhindura icyemezo cye cya 'Nta gikwe’.

    Rocky yavuze ko ubukwe bw’abantu bake cyane, nk’ubwo Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodríguez bahisemo, ari bwo bwamushimisha kurusha ibirori binini bitwara amafaranga menshi.

    Mu gihe benshi bari bategereje ko Cristiano Ronaldo na Georgina Rodríguez bazakora ubukwe buhambaye bwitabirwa n’ibyamamare byo ku Isi, aba bombi bahisemo gukora ibitandukanye n’ibyari byitezwe.

    Basezeranye ku wa 11 Kanama 2026 mu rugo rwabo ruherereye i Cascais muri Portugal, mu muhango muto wabereye mu cyumba cy’uruganiriro rw’umuryango wabo, aho bari kumwe n’abana babo gusa.

    Ibi ni byo Rocky Kimomo avuga ko na we ashyigikira, kuko adashimishwa n’ubukwe butwara amafaranga menshi. Yasobanuye ko bidakwiye ko umuntu amara imyaka myinshi akorera amafaranga, hanyuma akayakoresha hafi yose mu ijoro rimwe ry’ubukwe.

    'Ni gute amafaranga ukoreye cyangwa utanakoreye mu myaka itanu uyarya mu ijoro rimwe? Nanjye ni byo mbona nk’aho ari ukwangiza amafaranga rwose. Ku buryo njyewe ndamutse mbukoze, nabikora nk’ubwa Cristiano watumiye abantu bane na mama we atarimo.' Ubwo yaganiraga na Igihe .

    Rocky yanongeyeho ko yakwemera ubukwe buto, aho abageni n’abavandimwe ba hafi ari bo bonyine baba bahari, kurusha ibirori binini bishobora gutwara umutungo munini.
    Ati “Nta gikwe rero cyo ku giti cyanjye ndacyayitsimbarayeho kuko ari amahitamo y’umuntu, ariko mba numva rimwe na rimwe hari igihe ntabushyigikira. Gusa ariko wanareba na ba Jay-Z na Beyoncé, Mr Beast, ukumva bakoze ubukwe bw’abantu batatu bane, cyakora nk’ubwo bukwe bwo nabwemera nkabukora.'

    Kugeza ubu, Rocky Kimomo avuga ko agikomeye ku cyemezo cyo kutazashaka umugore, gusa ntahakana ko ubukwe bw’abantu bake kandi budasanzwe nk’ubwa Cristiano Ronaldo bushobora gutuma yisubiraho.

    Rocky yavuze ko akoze ubukwe yakora nk’ubwa Cristiano Ronaldo bw’abantu mbarwa

    Source : http://isimbi.rw/ubukwe-bw-abantu-bane-nk-ubwa-cristiano-bwo-nzabukora-rocky-kimomo-13727.html

  • Perezida wa FERWAFA dosiye ye yagejejwe mu Bushinjacyaja #rwanda #RwOT

    Dosiye ya perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice uregwa gutanga Sheki itazigamiye, yagejejwe mu Bushinjacyaha.

    Ni amakuru yemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho dosiye ye yagejejwe mu Bushinjacyaha ejo hashize tariki ya 18 Kanama 2026.

    Iperereza rikaba rigikomeje ku cyaha akurikiranyweho n’ibifitanye isano nabyo.

    Shema Fabrice akaba yaratawe muri yombi Ku wa 11 Kanama 2026 aho afungiwe kuri Sitasiyo ya Kicukiro.

    Yinjiye muri FERWAFA nyuma y’imyaka 6 yamaze ari Umuyobozi wa AS Kigali aho yatorewe kuyobora FERWAFA tariki 30 Kanama 2026.

    Shema Fabrice asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Africa Medical Supplier, gicuruza ibikoresho by’ubuvuzi mu Rwanda.

    Shema Ngoga Fabrice dosiye ye yagejejwe mu Bushinjacyaha

    Source : http://isimbi.rw/perezida-wa-ferwafa-dosiye-ye-yagejejwe-mu-bushinjacyaja.html

  • World Vision Rwanda mu bukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi y'abana binyuze mu marushanwa ya Golf. #rwanda #RwOT

    World Vision Rwanda, isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibyo gufasha no kubungabunga ubuzima by'umwihariko mu miryango itishoboye,ibinyujije muri Friends of World Vision Rwanda, yateguye amarushanwa y'umukino wa Golf yiswe:'Friends of World Vision Rwanda Annual Golf Tournament'

    Pauline Okumu,umuyobozi wa World Vision Rwanda

    Aya marushanwa azahuza abakina Golf, abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi, abafatanyabikorwa mu bikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n'abandi bafite aho bahuriye n'iterambere, hagamijwe gukusanya inkunga yo gushyigikira ibikorwa byo kurwanya imirire mibi y'abana.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama,Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda,Pauline Okumu yavuze ko kurwanya imirire mibi y'abana bisaba uruhare rwa buri wese.

     

    'Kurwanya imirire mibi y'abana bisaba ubufatanye bwa twese. Guverinoma, abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere, abaturage ndetse n'abantu ku giti cyabo, bose bafite uruhare mu gutuma abana babona amahirwe yo gukura bafite ubuzima bwiza no kugera ku ntego zabo.'

    Iri rushanwa rikaba riri mu bikorwa bya World Vision Rwanda byo kurwanya imirire mibi binyuze mu bukangurambaga bwiswe 'Enough'bushishikariza abantu ku giti cyabo, imiryango, inzego za Leta, abikorera n'abafatanyabikorwa kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi y'abana bityo bigatuma buri mwana abona indyo yuzuye akeneye kugira ngo akure neza, yige kandi agire ejo hazaza heza.

    Iri rushanwa rizaba umwanya mwiza wo kuzamura ijwi binyuze muri siporo, ubufatanye mu iterambere ndetse n'inshingano z'imiryango n'ibigo, mu gukusanya ubushobozi,kubaka ubufatanye burambye no gushishikariza abantu kongera ibikorwa bigamije gutuma abana batishoboye babona indyo yuzuye ibafasha gukura neza, kwiga no kugira ubuzima bwiza.rikaba riteganyijwe kubera I Kigali ku wa 22 Kanama 2026, kuri Kigali Golf Resort & Villas,nyuma yaho ibikorwa byo Gufasha aba bana bikazahita bikomereza mu karere ka Burera.

    Source : https://flash.rw/2026/08/19/world-vision-rwanda-mu-bukangurambaga-bwo-kurwanya-imirire-mibi-yabana-binyuze-mu-marushanwa-ya-golf/

  • Kuba uri ku isi ubabaye si uko aribyo wagenewe – Ihumure rya Sarah Sanyu wa Ambassadors of Christ #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi Uwera Sanyu Sarah wo muri Korali Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, yatangaje ko umuntu uri mu bihe bikomeye atagomba gucika intege, ahubwo akomeza kwizera ko Imana ishobora kumufasha no kumukura mu bibazo arimo.

    Uwera Sanyu Sarah yabigarutseho ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Isimbi, asobanura ubutumwa yaha umuntu umaze igihe ategereje isezerano ry’Imana, ariko akaba afite ibikomere cyangwa umutwaro uremereye umutima.

    Yavuze ko rimwe na rimwe bitoroshye kubona amagambo ahagije yo gukomeza umuntu uri mu bibazo, kuko buri wese agira ibigeragezo bye.

    Ati “Kuba Imana yaragushyize ku isi akaba ubabaye ntabwo ariko wagenewe ibyo bibi kandi buriya twese tubinyuramo kuko nshobora kuba mfite ikigeragezo cyanjye na runaka afite icye ariko ukabicamo kigashira ariko umuntu ubishobora wenyine ni Imana kuko umuntu yakubwira ngo 'Komera’ ,’Ihangane’ ariko ntacyo bivuze ku muntu uri mu bibazo ahubwo hari ukuntu nayo yongera ibikomere .”

    'Icyo namusaba ni uko yakomeza kwizera Imana. Iyo uje ahantu hari ivugabutumwa, hari ukuntu bifasha umuntu wacitse intege binyuze mu ndirimbo, mu buhamya bw’abandi cyangwa mu Ijambo ry’Imana.'

    Uyu muririmbyi yavuze ko indirimbo, ubuhamya n’ubutumwa bw’Imana bishobora guhindura umutima w’umuntu wari ugeze ahantu h’umwijima, bikamugarurira icyizere n’imbaraga zo gukomeza.

    Yatanze urugero ku bantu bazitabira igitaramo cyabo kizabera muri BK Arena, avuga ko umuntu ashobora kuhagera afite ikibazo kimuremereye, ariko akahabonera igisubizo atari yiteze.

    Ati: 'Hari umuntu ako kanya ushobora guhita akira ari igitangaza Imana yaba yaragennye ko azakirira muri BK Arena, kuko ntituzi aho Imana ikorera.'

    Ubu butumwa buje mu gihe Korali abarizwamo ya Ambassadors of Christ iri kwitegura igitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 30 imaze ikora umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Iki gitaramo giteganyijwe ku itariki ya 30 Kanama 2026, kikazabera muri BK Arena .

    Source : http://isimbi.rw/kuba-uri-ku-isi-ubabaye-si-uko-aribyo-wagenewe-ihumure-rya-sarah-sanyu-wa.html

  • Igisabwa ngo umuraperi yazuze Arena mu mboni za Racine na Icenova #rwanda #RwOT

    Mu gihe Hip Hop nyarwanda ikomeje gushaka umwanya ukomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda, hakomeje kwibazwa niba umuhanzi ukora Rap ashobora gutegura igitaramo cye bwite, akuzuza abafana muri Arena.

    Bamwe mu baraperi bavuga ko bishoboka, ariko ko bisaba gutegura neza, kwamamaza bihagije no guhuza imbaraga z’abahanzi.

    Iki kibazo cyongeye kugarukwaho mu gihe i Kigali hategerejwe iserukiramuco rya I Am Hip Hop Festival, riteganyijwe kubera muri Institut Français du Rwanda ku wa 28 na 29 Kanama 2026. Rizitabirwa n’abahanzi bagera kuri 30 bo mu Rwanda, Uganda n’u Burundi.

    Ubwo barimo kwitegura iri serukiramuco, Racine na Ice Nova baganiriye na mugenzi wabo Jay Pac kuri iyi ngingo yo kumenya niba abakora Hip Hop nyarwanda bafite ubushobozi bwo kuzuza Kigali Arena.

    Racine yavuze ko mu Rwanda hari umuryango mugari w’abantu bumva kandi bakunda Hip Hop, ariko ikibazo kikaba uko abo bafana begerezwa ibikorwa by’abahanzi.

    Ati 'Buriya tumaze kugira umuryango mugari hano mu Rwanda w’abantu bumva, bakanakunda Hip Hop. Ahubwo ikibura ni uko umuntu yabegera akabatumira neza, kuko buriya ibintu byose ni ukubyamamaza. Igihe cyose umuntu yabibashishikarije akabakangura, agafata igihe kirekire, baza rwose.'

    Ku rundi ruhande, mugenzi we Ice Nova nawe asanga ubufatanye ari bwo bwatuma Hip Hop igera ku rwego rwo kuzuza inyubako nk’iya Arena.

    Ati “Njyewe mbona hakwiye no kwimakazwa ikintu cyo gukomeza gufatanya. Ntekereza ko Hip Hop iryoha imeze nk’agatsinda k’abantu benshi bihurije hamwe. Umunsi ukwifatanya kw’abahanzi bakora Hip Hop kuzagerwaho kuri rwa rwego rwo hejuru, nibwo za Arena zigomba kuzura.'

    Ice Nova yavuze ko nk’itsinda ry’abaraperi bagera kuri 15, bose bari mu bihe byiza by’umuziki wabo, bashyize hamwe imbaraga mu kwamamaza no gutanga ibyishimo ku bafana, bashobora gukurura abantu benshi.

    Ni ubwa mbere iri serukiramuco rya I Am Hip Hop Festival rizaba ryitabiriwe n’abaraperi baturutse hanze y’u Rwanda, nyuma y’imyaka ryahuzaga abahanzi b’Abanyarwanda gusa.

    Ryatangiye mu 2017 ari igikorwa gisanzwe cyahuzaga abakora Hip Hop, mbere yo kuvugururwa rikagirwa iserukiramuco guhera mu 2024. Uyu mwaka ryaguwe rihindurwa iry’Akarere, hagamijwe guteza imbere ubufatanye bw’abaraperi bo muri Afurika y’Iburasirazuba.

    Kwamamaza Racine abona kwamamaza ari byo byafasha abaraperi kuzuza Arena

    Icenova abona ubufatanye ari bwo bwa mbere

    Source : http://isimbi.rw/igisabwa-ngo-umuraperi-yazuze-arena-mu-mboni-za-racine-na-icenova.html

  • Ruboneka Bosco na Niyomugabo Claude bari gukorera imyitozo muri Kigali FC #rwanda #RwOT

    Ruboneka Bosco na Niyomugabo Claude baheruka gutandukana na APR FC, bari gukorera imyitozo muri Kigali FC.

    Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru, nibwo aba bakinnyi batangiye gukorera imyitozo muri Kigali FC yahoze ari AS Kigali.

    Kugeza ubu nta kipe bafite, gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yifuza kuba yabasinyisha ariko bakaba batarumvikana ku mafaranga igomba kubaha.

    Bivugwa ko babwiye iyi kipe ko yabaha ibihumbi 80 by’Amadolari kuri buri umwe maze bagasinya imyaka ibiri, ni amafaranga Kigali FC ivuga ko itabona ariko bakaba bagikomeje ibiganiro nabo.

    Kuri Niyomugabo Claude we ari no mu biganiro na Al Merrikh SC yifuza kumusinyisha ariko bakaba batarumvikana ku mafaranga imuha kuko yanze gusinya kubera amafaranga make.

    Niyomugabo Claude asinyiye Kigali FC ntabwo yaba ari ubwa mbere ayikiniye kuko muri 2019 ni yo yavuyemo ajya muri APR FC.

    Ruboneka Bosco mu minsi yashize yavuzwe muri Rayon Sports ariko ntibyakunda, gusa amakuru aturuka hafi y’aba bakinnyi ni uko bavuga ko aho kujya muri Rayon Sports bajya muri Kigali FC.

    Ruboneka Bosco na Niyomugabo Claude barimo gukorera imyitozo muri Kigali FC

    Source : http://isimbi.rw/ruboneka-bosco-na-niyomugabo-claude-bari-gukorera-imyitozo-muri-kigali-fc.html

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga; Nininahazwe Pacifique #rwanda #RwOT

    Uruhare rw'Abarundi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane mu gice cy'Amayaga (nka Ruhango na Ntongwe), rugaragaza ko bamwe mu Bari barahungiye mu Rwanda bafatanyije na Leta ya Habyarimana mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside. Dr. Jean Damascène Bizimana yagaragaje kenshi ko aba Barundi bakoze ubwicanyi ndetse n'ubu bakaba bakidegembya mu gihugu cyabo bataratabwa muri yombi ngo baryozwe ibyo bakoze

    Mu 1994, bamwe mu Abarundi bari batuye mu nkambi mu gice cy'Amayaga ntabwo bari bahunze gusa, ahubwo binjiye mu mugambi wa Leta yo gushyiraho za bariyeri no kubarura Abatutsi ngo bicwe.

    Abarundi bafatanyije n'Interahamwe mu gikorwa cyo kwica Abatutsi muayaga, ibikorwa bimwe na bimwe bikaba bisobanurwa mu nyubako z'amateka zashyizweho nka za 'Icyumba cy'Umukara' mu karere ka Ruhango yewe n'ahandi

    Dr. Jean Damascène Bizimana agaragaza kenshi imbogamizi z'uko u Burundi butigeze bugaragaza ubushake bwa politiki bwo gushyikiriza ubutabera cyangwa kohereza mu Rwanda Abarundi bakekwaho uruhare muri Jenoside bihishe iwabo ibyo rero bikagaragaza ko nta cyiza cyava kuri Minisitiri Bizimana Edouard iteka uhora arajwe ishinga no gutera icyuhagiro benewabo bo muri FDLR

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burundi, Edouard Bizimana, yongeye kumvikana atera icyuhagiro umutwe wa FDLR, anavuga ku Rwanda mu mvugo amenyereweho y'amacakubiri, ha handi iyo bigeze kuri Kigali, yiyambura umwambaro wa dipolomasi akambara uw'amatiku.

    Mu kiganiro Bizimana yagiranye n'umunyamakuru wa Main Switch 27 cyagiye hanze ku wa 17 Kanama 2026, uyu muyobozi yavuze ko igihugu cye kibanye neza n'ibindi bihugu uretse u Rwanda.

    Kuri Bizimana, iyi mibanire mibi ituruka ku kuba u Rwanda rwaranze guha u Burundi abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015.

    Ati 'Ahantu habaye agatotsi gato ni ku gihugu cy'u Rwanda. Muzi ko ari cyo gicumbikiye abagerageje guhirika ubutegetsi mu Burundi mu 2015, ariko na bo twakomeje kuganira gusa rimwe na rimwe dusanga ibyo bavuga batabishyira mu bikorwa kuko bari bemeye gusubiza abo bantu, bakabasubiza u Burundi kugira ngo bashyikirizwe ubutabera, ariko ntibabikoze, bakomeje kuducengacenga, hanyuma baranabakoresha mu mpande zihanganye muri Congo kugira ngo badutere bateze akavuyo mu gihugu, ariko ibyo byose Imana yaradufashije kandi turi maso ntaho bazaca.'

    U Rwanda rwasobanuye kenshi ko rudashobora kubatanga kuko rwabakiriye nk'impunzi, kandi ko ikibazo cy'impunzi kigengwa n'amategeko mpuzamahanga.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, aherutse kuvuga ko u Rwanda rutigeze rwemera ko ruzoherereza u Burundi abagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Nkurunziza.

    Yagize ati 'Ibiganiro kuri iki kibazo cy'abantu bashinjwa uruhare muri coup d'etat mu Burundi byabaye mu myaka itatu ishize, muri 2023, ariko ntibyarangiye neza kuko hari ibintu bike byasabwe uruhande rw'u Burundi bitigeze byubahirizwa.'

    Bizimana yavuze ko ibiganiro bikomeje, ati 'Ariko ibijyanye n'ibiganiro turavugana, hari inzego zivugana kugira ngo turebe ko ibintu byasubira mu buryo, kuko twe tuzi kandi na bo barabizi ko umutekano udahari mu bihugu byacu, ubuhahirane butameze neza, nta terambere tuzabona.'

    Bizimana n'ivanguramoko

    Igice cyibanzweho cyane muri iki kiganiro ni aho Bizimana yagereranyije inzira u Burundi n'u Rwanda byafashe nyuma y'amateka mabi byombi byanyuzemo.

    Yavuze ko u Burundi bwahisemo kubanisha Abahutu, Abatutsi n'Abatwa, ariko ageze ku Rwanda avuga ko hari igice cy'Abanyarwanda cyahejwe.

    Ati 'Bo bafashe indi nzira, bakomeza kuvuga ngo mwe nta mwanya mufite hano, hanyuma bagakomeza kwirengagiza ko abantu igihugu Imana yakibahaye bose. Twe twabibonye imbere, Abahutu, Abatutsi, Abatwa n'abandi ntaho tuzashyirana, dufite igihugu kimwe ni cyo Imana yaduhaye, dutegetswe kukibanamo twese ibirimo, tukabisangira, tugafashanya tukacyubaka twese.'

    Yakomeje ati 'Abandi na bo bafashe iyo inzira, nibwira ko iyo nzira atari nzima kuko twarabibonye mu nzira y'amateka y'u Burundi, uko byarangiye mwarabibonye, nibaza ko bazabibona ko inzira bafashe nta gisubizo itanga.'

    Bizimana ntiyasobanuye igice cy'Abanyarwanda avuga ko cyahejwe ariko iyi mvugo ishimangira uburyo agerageza gusubiza u Rwanda mu ndorerwamo y'amoko rwavuyemo mu myaka irenga 30 ishize.

    Umuyobozi w'umuryango FOCODE, Pacifique Nininahazwe, uri mu bakurikiranira hafi politiki y'u Burundi, yamaze igihe anenga imvugo ze.

    Nininahazwe yagize ati 'Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga. Ni Minisitiri ukoresha imvugo ijya kuba iya gishumba.'

    Nininahazwe agaragaza Bizimana nk'umuyobozi urangwa n'imvugo mbi kandi ikarishye, ishobora guteza ibibazo dipolomasi y'u Burundi, aho kuyifasha.

    Yateye FDLR icyuhagiro

    Amateka ya Bizimana kuri X agaragaza ko FDLR n'u Rwanda ari zimwe mu ngingo avuga adakaraze ururimi karindwi. Mbere yo kujya muri Guverinoma, yari yaranditse ko FDLR itakiri ikibazo ku Rwanda, ahubwo ko ikoreshwa nk'urwitwazo.

    Umunyamakuru yabajije Minisitiri Bizimana ku birego by'uko u Burundi bukorana na FDLR, amusubiza ko atemera ko FDLR ari ikibazo gikomeye ku Rwanda, ndetse ayivugaho mu buryo bugabanya uburemere bw'amateka n'ibikorwa byayo.

    Ati 'FDLR ntiyigeze itera u Rwanda, hashize imyaka irenga 30 bayivuga ariko nta gitero uwo mutwe wigeze ugaba mu Rwanda. Kuva mu 1996, habaye ibitero, bakorana na Leta ya Congo barabarwanya […] twe FDLR ntabwo dushobora kuyifasha kuko turabizi ko nta kamaro.'

    Kuri Bizimana rero, FDLR imaze imyaka irenga 30 mu Burasirazuba bwa RDC isa n'ikibazo kigira agaciro bitewe n'uwakivuze. Kuri we iyo u Rwanda rukivuze, biba ari 'urwitwazo'.

    Nyamara gusenya FDLR ni imwe mu ngingo nyamukuru ziri mu masezerano y'amahoro ya Washington yasinywe hagati y'u Rwanda na RDC, ndetse n'amahanga yakomeje gusaba uyu mutwe w'iterabwoba usenywa bifatika.

    Si ubwa mbere Bizimana agaragaza uyu murongo kuko mu ntangiriro za Nyakanga 2025, nyuma y'uko Perezida Kagame agaragaje ko u Rwanda rutegereje ko RDC isenya FDLR, Bizimana yifashishije X agira ati 'Ntabwo ikarita ya FDLR igikora.'

    Bizimana yanigeze kuvuga ko FDLR 'itakiri ikibazo ku Rwanda', ahubwo ko Kigali iyikoresha nk'urwitwazo, imvugo yari yarakoresheje na mbere yo kugirwa Minisitiri.

    Ikiganiro cyinjiye mu masambu y'Abarundi

    Muri iki kiganiro, Bizimana ntiyagarukiye ku mutekano na politiki. Yageze no ku mibereho y'Abanyarwanda, avuga ko mu Rwanda hari inzara ikomeye ituma bamwe bajya kwiba imyaka mu Burundi.

    Nta mibare cyangwa ikindi kimenyetso yatanze gishyigikira ibyo yavuze.

    Ati 'Nibaza ko babona ibibazo bafite, twumvise Abanyarwanda bahora baza mu Burundi kwiba, bagacengera hari abaje kwiba mu mirima kubera inzara itaboroheye.'

    Keretse aho dipolomasi yimukiye amatiku yo mu rugo, nta handi hantu Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga avuga amagambo nk'aya adafite ikimenyetso na kimwe, atanashobora kugira icyo afasha igihugu cye.

    Umusesenguzi w'ibibera mu karere wavuganye na IGIHE, yagaragaje ko Bizimana ari umwe mu badipolomate babi u Burundi bwagize, kubera amagambo mabi akunze gukoresha iyo bigeze ku Rwanda.

    Yagize ati 'Minisitiri Bizimana nta burere agira. Buri gihe iyo bigeze ku Rwanda, akoresha amagambo atameshe, akagaragaza ko ashyigikiye umuntu uwo ari we wese waba arurwanya. Mwabonye ukuntu agaragaza ko FDLR nta kibazo cyayo n'uko yibasiye Qatar isanzwe ihuriza Leta ya RDC na AFC/M23 mu biganiro i Doha.'

    Tariki ya 3 Mutarama 2026, Minisitiri Bizimana yagiye ku mbuga nkoranyambaga, ashinja Qatar gukoresha amafaranga yayo mu bibazo birebana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo u Rwanda rudafatirwa ibihano.

    Ati 'Ni ingenzi kugaragaza uruhare rubi rwa Qatar, ikoresha ijambo n'amafaranga ifite mu kubuza Amerika gufata ibyemezo.'

    Aya magambo yateje impaka zikomeye n'igitutu ku Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye asabira imbabazi ku mbuga nkoranyambaga. Minisitiri Bizimana yamaze igihe adakoresha izi mbuga.

    Hagati ya Kigali na Bujumbura, aho impande zombi zivuga ko amarembo y'ibiganiro agifunguye, amagambo ashobora kuba ikiraro cyangwa umuriro utwika. Bizimana we aracyagerageza kubaka ikiraro, anatwika ibyo impande zombi zigeraho.

    Minisitiri Bizimana yongeye kumvikana mu mvugo ishotora u Rwanda

    Source : https://rushyashya.net/rimwe-mu-makosa-leta-ya-ndayishimiye-izicuza-ni-ukuba-yaragennye-edouard-bizimana-nka-minisitiri-wububanyi-namahanga/

  • Bidasubirwaho APR FC ntizakina Super Cup yasimbujwe Mukura VS #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemeje ko APR FC itazakina igikombe kiruta ibindi (Super Cup) nk’uko yari yanditse igisezeramo.

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru FERWAFA yasohoye, yagize iti “Nyuma y’ibiganiro bitandukanye FERWAFA yagiranye n’amakipe ya APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC.”

    “None ku wa 18 Kanama 2026 hemejwe ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane, mu mikino ibiri ya ½ cy’irangiza n’umukino wa nyuma nk’uko byari biteganyijwe.”

    Yakomeje ivuga ko kuko APR FC yamenyesheje FERWAFA ko itazitabira irushanwa, isimburwa na Mukura VS.

    Iti “Kubera ko APR FC yamenyesheje FERWAFA ko itazitabira iri rushanwa muri ubu buryo bw’amakipe ane, hemejwe ko Mukura Victory Sports & Loisirs, yabaye iya gatanu muri BK Pro League ya 2025/2026 ari yo izitabira iri rushanwa nk’ikipe ya 4.”

    Imikino ya ½ cy’irangiza ikaba izaba ku wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026, kuri Kigali Pelé Stadium:
    Saa cyenda (15h00′): Kiyovu Sports na Mukura VS&L maze
    Saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18h30′): Rayon Sports na Police FC.

    Umukino wa nyuma n’umuhango wo gutanga igikombe bizaba ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, guhera saa cyenda z’amanywa (15h00′) kuri Kigali Pelé Stadium.

    Yasoje iri tangazo igira iti “Buri kipe izitabira izahabwa amafaranga yo kwitabira, kandi ibihembo by’ikipe izegukana igikombe n’ikipe izaba iya kabiri bikaba byarongerewe.”

    APR FC yamenyesheje FERWAFA ko itazakina iyi Super Cup y’amakipe ane kubera ko bayibatunguije batigeze babimenyesha amakipe cyangwa ngo bayagishe inama, yo ikaba yariteguye umukino umwe wa Super Cup na Rayon Sports.

    Super Cup ubusanzwe yahuzaga ikipe yatwaye Shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro.

    APR FC ntizakina Super Cup

    Source : http://isimbi.rw/bidasubirwaho-apr-fc-ntizakina-super-cup-yasimbujwe-mukura-vs.html