Bikubiye mu itangazo NEC yashyize hanze rigaragaza imigendekere y'aya matora muri rusange, agiye kuba ngo hotorwe abayobozi basimbura abandi batowe mu mpera za 2021.
Ni amatora azatorwamo abayobozi kuva ku rwego rw'Umudugudu kugera ku turere, ariko harimo n'abazatorwa ku rwego rw'uturere bazaba bahagarariye inzego batorewe ku rwego rw'Igihugu.
NEC igaragaza ko aya matora azatangirira ku rwego rw'Umudugudu, agakomeza ku Kagari, Umurenge n'Akarere, ndetse hazaba n'amatora y'inzego zihagarariye abagore, urubyiruko n'abafite ubumuga, kugeza ku rwego rw'Intara n'Umujyi wa Kigali ndetse n'abazaba bari mu Nama z'Igihugu.
Ibikorwa by'amatora bizatangira ku wa 1 Ukwakira 2026, ubwo hazatangira igikorwa cyo gutumira no kwakira indorerezi z'amatora kugeza ku wa 22 Ukwakira.
Hagati ya tariki ya 10 na 21 Ukwakira, NEC izakira kandidatire z'abifuza kujya mu Nama Njyanama z'Uturere naho ku wa 26 Ukwakira hazemezwa kandi hatangazwe urutonde rw'agateganyo rw'abakandida, mu gihe urutonde rwa nyuma ruzatangazwa ku wa 30 Ukwakira.
Ku wa 24 Ukwakira ni bwo hazaba amatora ku rwego rw'Umudugudu aho zatorwa Komite Nyobozi y'Umudugudu, Umujyanama uhagarariye Umudugudu mu Nama Njyanama y'Akagari, abakandida babiri b'abagore batorwamo abajyanama bangana na 30% by'abagize Inama Njyanama y'Akagari.
Uwo munsi kandi hazatorwa n'abagize Komite Nyobozi z'Inama z'Abagore n'Urubyiruko ku rwego rw'Umudugudu.
Ku wa 31 Ukwakira, amatora azakomereza ku rwego rw'Akagari hatorwe Umujyanama uhagarariye Akagari mu Nama Njyanama y'Umurenge, abajyanama b'abagore bangana na 30% by'abagize Inama Njyanama y'Umurenge, abakandida babiri b'abagore bangana na 30% by'abagize Komite Nyobozi z'Inama z'Abagore.
Hazatorwa kandi abagize komite nyobozi z'Inama z'Igihugu ku rwego rw'Akagari, abajyanama bahagarariye ibyiciro byihariye ndetse na Biro y'Inama Njyanama y'Akagari.
Ku wa 7 Ugushyingo, amatora azakomeza ku rwego rw'Umurenge, aho hazatorwa abajyanama bahagarariye ibyiciro byihariye, Komite Nyobozi z'Inama z'Abagore, Urubyiruko n'Abafite Ubumuga.
Hazatorwa kandi abajyanama b'abagore bangana na 30% mu bagize Inama Njyanama y'Umurenge ndetse na Biro y'Inama Njyanama y'Umurenge.
Kuri iyo tariki ya 7 Ugushyingo kandi ni bwo hazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira imyanya mu Nama Njyanama z'Uturere.
Ibi bikorwa bizakorwa kugeza ku wa 21 Ugushyingo 2026 bivuze ko abaziyamamariza kuyobora uturere bazagira iminsi 15 yo kwiyamamaza.
Ku wa 14 Ugushyingo, hazatorwa abagize Komite Nyobozi z'Inama z'Abagore, Urubyiruko n'Abafite Ubumuga ku rwego rw'Uturere.
Ku wa 17 Ugushyingo, hazatorwa abagore batanu bazaba bagize Inama Njyanama z'Uturere, mu rwego rwo kubahiriza ihame rya 30% by'abagore.
Ku wa 21 Ugushyingo, hazatorwa abajyanama umunani rusange bazaba bagize Inama Njyanama z'Uturere maze ku wa 24 Ugushyingo hatorwe abagize Biro y'Inama Njyanama y'Akarere ndetse na Komite Nyobozi y'Akarere.
Komite Nyobozi y'Akarere igizwe n'Umuyobozi w'Akarere n'Abayobozi b'Akarere bungirije babiri, umwe ushinzwe iterambere ry'ubukungu n'undi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.
Ku wa 28 Ugushyingo, hazatorwa Komite Nyobozi z'Inama z'Abagore n'Inama y'Abafite Ubumuga ku rwego rw'Intara n'Umujyi wa Kigali naho ku wa 30 Ugushyingo 2026 hatorwe abagize izi Komite Nyobozi z'Inama z'Igihugu.
NEC ivuga ko ku wa 15 Ukuboza 2026 ari bwo inzego z'Inama z'Igihugu zizaba zuzuye, mu gihe raporo rusange y'amatora igomba gutangwa bitarenze ku wa 30 Ukuboza 2026.
Aba bayobozi mu nzego z'ibanze bagiye gutorwa, bagira manda y'imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe binyuze mu yandi matora.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-matora-y-inzego-z-ibanze-ategerejwe
Leave a Reply