RSSB yaguze imigabane yose ya Inyange Industries na Ruliba Clays – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu itangazo RSSB yasohoye kuri uyu wa 27 Kanama 2026, yavuze ko ubusanzwe yari ifite 40% by'imigabane ya Inyange Industries na 50% by'imigabane ya Ruliba Clays, ariko ikaba yarangije kugura imigabane yari isigaye.

RSSB yasobanuye ko iki cyemezo kigamije gukomeza guteza imbere ishoramari ryayo no kubungabunga inyungu z'abanyamuryango bayo, binyuze mu gucunga neza umutungo no gushora mu bikorwa bifite umusaruro urambye.

Inyange Industries ni kimwe mu bigo bikomeye mu Rwanda bitunganya ibiribwa n'ibinyobwa, aho kimaze kubaka izina ku isoko ryo mu gihugu ndetse no mu karere.

RSSB yavuze ko iki kigo gifite uruhare mu kongera agaciro k'umusaruro w'ubuhinzi, binyuze mu gutunganya ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi.

Ku ruhande rwa Ruliba Clays, RSSB yavuze ko iki kigo gifite uruhare rukomeye mu bijyanye n'inganda z'ubwubatsi, cyane cyane mu gukora ibikoresho byifashishwa mu kubaka.

RSSB yavuze ko kugura imigabane yose muri ibi bigo bizayifasha kugira uruhare runini mu micungire yabyo, kongera imikorere no gushaka uburyo byarushaho kungukira abanyamuryango bayo.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku ntego yo kubaka ibigo birambye kandi bifite ubushobozi bwo guhatana ku isoko.

Ati 'Kugura imigabane 100% y'ibigo byombi bishimangira icyizere dufitiye ubushobozi bwabyo bwo gutera imbere mu buryo burambye. Intego yacu ni ugufasha mu kubaka ibigo bikomeye, bihangana ku isoko kandi bifite ubushobozi bwo kubyara inyungu ku buryo bishobora kwagura ibikorwa bikarenga amasoko bisanzwe bikoreramo, bigakurura abafatanyabikorwa bakomeye bityo bigatanga inyungu zirambye ku banyamuryango bacu.'

Rugemanshuro yakomeje ati 'Uko ibi bigo bizakomeza gukura no gutera imbere, tuzakomeza gukoresha ubushishozi mu gushakisha amahirwe agamije kubyaza umusaruro ishoramari ryabyo no kuryongera agaciro uko ibihe biha ibindi.”

RSSB yavuze ko nyuma yo kugura imigabane yose muri ibi bigo, izakomeza gushaka abafatanyabikorwa bashya n'amahirwe y'ishoramari azafasha kongera ubushobozi bwabyo no kubibyaza umusaruro birushijeho.

Iki kigo cy'ubwiteganyirize cyagaragaje ko kimaze igihe ari umufatanyabikorwa wa CVL mu ishoramari rya Inyange Industries kuva mu mwaka wa 2014, no muri Ruliba Clays kuva mu mwaka wa 2009.

RSSB yatangaje ko uretse inyungu z'amafaranga, iterambere rirambye rya Inyange Industries na Ruliba Clays ritegerejweho kugira uruhare mu iterambere ry'inganda mu Rwanda, binyuze mu kuzamura urwego rw'inganda zikorerera imbere mu gihugu, guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw'imbere mu gihugu, guhanga imirimo no kongera ubwiza bw'ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bikabasha guhangana ku masoko yo mu karere.

Iki kigo cyasobanuye ko gikomeje kwiyemeza gushishoza mu ishoramari no kuba maso mu micungire yaryo, hagamijwe kurinda no kongerera agaciro imisanzu y'abanyamuryango, ari na ko iryo shoramari rigira uruhare mu kunganira imikorere inoze ya gahunda z'ubwiteganyirize RSSB ifite mu nshingano.

Imigabane ya Inyange Industries yose yaguzwe na RSSB

Imigabane yose yari isigaye muri Ruliba Clays yaguzwe na RSSB

Ubu imigabane yose ya Inyange Industries na Ruliba Clays ni iya RSSB


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rssb-yaguze-imigabane-yose-ya-inyange-industries-na-ruliba-clays

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *