Blog

  • Twifuza ko umusaruro w'ikawa wiyongeraho 50%- Minisitiri Ndabamenye – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje ku wa 27 Kanama 2026 mu gikorwa cyo guhemba ikawa 25 zahize izindi mu marushanwa y'ubwiza bw'ikawa y'u Rwanda ya 2026, aho ikigo cya K Organic Company gikorera mu Karere ka Huye cyegukanye umwanya wa mbere ku nshuro ya kabiri muri aya marushanwa.

    Ni amarushanwa ngarukamwaka ategurwa mu rwego rwo gushimira abahinzi, abatunganya n'abohereza ikawa mu mahanga, kumenyekanisha ikawa y'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga no kuzamura igiciro cyayo.

    Aya marushanwa y'umwaka wa 2026 yitabiriwe n'ikawa 320 zivuye kuri 316 zari zitabiriye mu 2025. Muri zo 147 zabashije kurenga amajonjora, 50 zigera ku rwego rw'igihugu ari zo zavuyemo 25 zishobora guserukira u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

    Minisitiri Dr. Telesphore Ndabamenye, yagaragaje ko aya marushanwa agira urahare rukomeye mu kurushaho kumenyekanisha ikawa y'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga kuko ikawa zatsinze aya marushanwa ari zo zikomeza no guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga, n'imurikagurisha.

    Yakomeje ashimangira ko kandi u Rwanda rwashyize imbaraga mu kongera umusaruro w'ikawa woherezwa mu mahanga ndetse hifuzwa ko abahinzi bagira uruhare rufatika mu kuwongera.

    Ati 'Mu myaka itanu ishize twavuye kuri toni ibihumbi 22 tugera kuri toni hafi ibihumbi 28 tuba twohereza ku mwaka, ariko twifuza ko twanakongeraho hejuru ya 50%.'

    'Nk'uko twongera umusaruro w'ibihingwa muri rusange tuvuga ko twakongeraho 50% n'ikawa twumva ariko byagenda. Mu bijyanye n'ubwiza bikaba 100% ariko ibijyanye n'ingano ikiyongera binyuze mu gusazura ibiti no gutera ibindi bishya. Hari gahunda kandi yo kongera ubuso duhinga, nk'ubu twabona ko mu myaka itatu iri imbere dushobora kongeraho hegitari ibihumbi 10 ku buso duhinga.'

    Magingo aya mu Rwanda habarurwa ubuso bungana na hegitari ibihumbi 42 buhinzeho ikawa. Mu myaka itanu ishize (guhera mu 2020 kugeza 2025), ikawa yinjirije igihugu arenga miliyari 773 Frw, ni ukuvuga miliyoni 527$.

    Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yagaragaje ko mu myaka ibiri aya marushanwa amaze yatanze umusaruro ufatika kuko nk'impuzandengo y'igiciro cy'ikawa y'u Rwanda cyavuye kuri 24,77$ ku kilo kigera kuri 27,2$ ku kilo. Igiciro cyo hejuru ku kilo cyavuye kuri 71,87$ kigera kuri 88,18$ ku kilo.

    Ati 'Ibi bishimangira ko aya marushanwa ari urubuga rukomeye rwo kumenyekanisha ikawa yacu nziza, guhemba abayitunganya, ndetse no guhuza ikawa y'u Rwanda n'amasoko mpuzamahanga acuruza ikawa z'indobanure.'

    Muri aya marushwanywa iyahize izindi mu ikawa zatunganyirijwe mu nganda (fully washed) ni iya Great Coffee Farmers Ltd naho mu ikawa zatunganyijwe mu buryo bw'umwimerere K Organics Company yongera kwegukana uyu mwanya kuko no mu 2025 yari yabaye iya mbere.

    Umuyobozi Mukuru wa K Organics, Karangwa Evariste, yagaragaje ko ibanga ari ukwita ku ikawa guhera ku gihe cyo gutegura umurima kugeza mu isarura no kuyitunganya.

    Ati 'Kugira ngo ikawa iryohe biterwa n'ibintu byinshi uhereye ku butaka, icyerekezo cy'izuba, ifumbire ukoresha, ubwoko bw'ikawa wateye n'ibindi. N'uburyo usaruramo ikawa yawe nabyo bigira uruhare mu buryo iryohamo. Ibyo byose rero tubyitaho tukayirinda izuba n'ibindi.'

    'Ikintu ikawa yacu izwiho cyane ni impumuro, irahumura cyane ndeste ikagira icyanga ku buryo uyinyoye yumva harimo agasukari.'

    Izindi kawa zahembwe mu cyicyiro cy'izitunganyirizwa mu nganda zirimo iziva mu Abahuzamugambi ba Kawa-Maraba Cooperative, RWACOF, na CAFERWA n'izindi.

    Ni mu gihe mu cyiciro cy'ikawa zitunganyije mu buryo bw'umwimerere hahembwe iya Ubuntu, Abateraninkunga ba Sholi Cooperative, IMPEXCOR Ltd, Baho Coffee Company Ltd, n'izindi.

    Muri Gahunda ya Kabiri y'Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, NST2, u Rwanda rwihaye intego y'uko mu 2029 ikawa izaba yinjiriza igihugu miliyoni zisaga 115$ ku mwaka.

    Minisitiri Dr. Telesphore Ndabamenye, yagaragaje ko umusaruro w'ikawa ukwiye kwiyongeraho 50%

    Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yagaragaje ko aya marushanwa yafashije mu kongera agaciro k'ikawa y’u Rwanda

    Abasogongezi bo ku rwego rw’igihugu bashimiwe uruhare rwabo mu kugaragaza ikawa nziza mu Rwanda

    Ikigo cya K Organics cyongeye gutsindira igihembo cy’ikawa nziza y’u Rwanda

    Ikawa y’ikigo Great Coffee Farmers Ltd ni yo yegukanye umwanya wa mbere mu ikawa zitunganyirizwa mu ruganda

    Ikawa 25 nziza za 2026 zahawe ibihembo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twifuza-ko-umusaruro-w-ikawa-wiyongeraho-50-minisitiri-ndabamenye

  • U Rwanda na Turkiye: ubufatanye mu nganda za gisirikare bwongeye kugarukwaho #rwanda #RwOT

    Ku wa 27 Kanama 2026, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame  yagiranye ikiganiro kuri telefone na Perezida wa Türkiye Recep Tayyip Erdogan. Nk'uko byatangajwe n'Ibiro by'Itumanaho bya Perezida wa Türkiye, ibiganiro byibanze ku mubano w'ibihugu byombi ndetse n'ibibazo byo mu karere.

    Ikintu cy'ingenzi mu byaganiriweho  ku nganda za gisirikare ni uko Erdoğan yavuze ko, mu gihe ubucuruzi n'ishoramari hagati y'u Rwanda na Türkiye bikomeje gutera imbere, ibihugu byombi bizakomeza kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye, by'umwihariko urwego rw'inganda za gisirikare .

    Ibi ntabwo ari ubufatanye butangiye uyu munsi. Muri Mutarama 2025, ubwo Kagame na Erdoğan bahuraga muri Türkiye, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano ane, harimo n'amasezerano y'ubufatanye hagati y'Urwego rwa Türkiye rushinzwe inganda za gisirikare n'Ubunyamabanga bwa Minisiteri y'Ingabo y'u Rwanda.

    Mu magambo make, ubutumwa bwaturutse ku ruhande rwa Türkiye ni uko ubufatanye mu nganda za gisirikare bugomba gukomeza kwaguka, mu gihe umubano w'ibihugu byombi uri gutera imbere mu bucuruzi n'ishoramari. Ariko itangazo ry'ibiro bya Perezida wa Türkiye ntiryatangaje intwaro runaka, ibikoresho bya gisirikare, amafaranga, amasezerano mashya cyangwa umushinga wihariye wemeranyijweho muri icyo kiganiro.

    Abakuru b'ibihugu kandi baganiriye ku bibazo byo mu karere, cyane cyane ku mbaraga zo kugabanya ubushyamirane hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Erdoğan yashimye uruhare n'imyitwarire yubaka by'impande zombi, avuga ko Türkiye ishyigikiye iyo nzira. 

    Source : https://flash.rw/2026/08/28/u-rwanda-na-turkiye-ubufatanye-mu-nganda-za-gisirikare-bwongeye-kugarukwaho/

  • Rayon Sports yari yariraye turayihumuye – Nzotanga #rwanda #RwOT

    Myugariro Ndayishimiye Dieudonne [Nzotanga], yavuze ko gusezerera Rayon Sports bayihumuye kuko yari imaze kwirara.

    Ejo hashize ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026 Rayon Sports yakinaga na Police FC umukino wa 1/2 cya Super Cup.

    Wari umukino Rayon Sports yakinnye ihabwa amahirwe kuko mu mikino 8 iheruka yari itaratsindwa.

    Police FC yaje kuyisezerera kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.

    Mu magambo make, Nzotanga akaba yabwiye ISIMBI ko uku gusezerera Rayon Sports biyihumuye kuko yari yariraye.

    Ati “Rayon Sports turayihumuye. Yari imaze kwirara.”

    Rayon Sports irimo kwitegura umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup izakina na Panthere Sportive yo muri Cameroun tariki ya 5 Nzeri 2026 muri Cameroun.

    Rayon Sports mu mikino 8 iheruka itatakaje harimo ibiri ya Gor Mahia, Al Hilal SC, Tusker FC, Jamus SC, Mathare United na Al Ahli SC Wad Medani.

    Nzotanga yavuzs ko bahumuye Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yari-yariraye-turayihumuye-nzotanga.html

  • Filime Beauty in Black yakunzwe na benshi yongeye gusohoka #rwanda #RwOT

    Ku wa 27 Kanama 2026, Netflix yashyize hanze Season 3 ya Tyler Perry’s Beauty in Black, filime y’uruhererekane yagaragaje ko ikomeje kuba imwe mu nkuru zikomeye za Tyler Perry kuri Netflix.

    Beauty in Black yakozwe na Tyler Perry, akaba ari umwanditsi, umukinnyi wa filime, director na producer w’Umunyamerika. Ni we wayanditse, akayiyobora ndetse akayitunganya nka ‘executive producer.’ Production ikorwa na Tyler Perry Studios aho yatunganyijwe na Angi Bones na Tony Strickland.

    Iyi filime y’uruhererekane yatangiye kwerekanwa kuri Netflix ku wa 24 Ukwakira 2024.

    Ikirenzeho, Beauty in Black ntabwo ari serie isanzwe kuri Netflix. Igice cya mbere cyamaze ibyumweru 7 muri Netflix Global Top 10, ndetse kigera ku mwanya wa mbere mu bihugu 28.

    Igihe cya kabiri cyamaze ibyumweru 6 muri Global Top 10, kigera ku mwanya wa mbere mu bihugu 17.

    Kandi mu mibare ya Nielsen, Beauty in Black yigeze kugera ku mwanya wa 1 mu biganiro byose byarebwe kuri streaming muri Amerika, nyuma yo kugira hafi billion 1.36 z’iminota yarebwe mu cyumweru kimwe.

    Kugeza ubu, Netflix na Tyler Perry Studios ntibarashyira ahagaragara ingengo y’imari nyayo y’igice cya 3 (season 3) cyangwa amafaranga imaze kwinjiza. Ibi ni ingenzi kuko Netflix akenshi itangaza imibare y’ abarebye ariko ntitangaze amafaranga buri serie yinjije nk’uko bikorwa ku mafilime asohokera mu mazu y’imikino.

    Ikizwi ni uko Tyler Perry ari umwe mu bantu bakomeye cyane muri Hollywood. Forbes imubarira umutungo wa hafi miliyari 1.4 z’amadolari, kandi avuga ko Perry afite 100% y’ibikorwa byinshi yaremye.

    Perry kandi ni nyiri Tyler Perry Studios, studio nini iri i Atlanta, Georgia, ifite ikibanza cya hafi 330 acres n’amastage 12 yo gufatiramo amashusho.

    Ikindi gitangaje ni uko Netflix yari yaravuze ko igice cya 3 ari cyo cya nyuma. Ariko mbere y’uko isohoka, Netflix yahinduye icyemezo maze itangaza ko n’igice cya kane kizakorwa. Ibi bivuze ko inkuru ya Beauty in Black itarangiriye ku gice cya 3.

    Beauty in Black ni filime idasanzwe kuri Tyler Perry kuko ari filime y’uruhererekane ye ya mbere yakozwe na Netflix mu masezerano y’ubufatanye bw’imyaka myinshi.

    Rero, kuva ku gice cya 1 kugeza ku gice cya 3, Beauty in Black yagiye iva kuri serie nshya kuri Netflix, igahinduka imwe mu mishinga ya Tyler Perry yerekanye ko inkuru z’abakinnyi b’abirabura zishobora kugera ku rwego mpuzamahanga.

    Beauty in Black igice cya gatatu cyasohotse

    Jean François Regis

    Source : http://isimbi.rw/filime-beauty-in-black-yakunzwe-na-benshi-yongeye-gusohoka.html

  • BNR yazamuye inyungu fatizo iyigeza ku 8,75%, igipimo cyo hejuru mu myaka 17 ishize – #rwanda #RwOT

    Inyungu fatizo yo hejuru kuri iki kigero yaherukaga mu 2009 ubwo ibiciro by'ibiribwa n'ibikomoka kuri peteroli byari byatumbagiye cyane. Icyo gihe inyungu fatizo ya BNR yashyizwe ku 9% mu 2009 ariko mu Ukuboza uwo mwaka iragabanuka ishyirwa kuri 7,5%.

    Muri uwo mwaka, umuvuduko w'ibiciro ku masoko wari kuri 20%.

    Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, Soraya Hakuziyaremye, yatangaje ko umwanzuro wo kuzamura urwunguko rwa BNR ugamije kugira ngo umuvuduko w'ibiciro ku masoko ubashe kugabanuka ugana mu mbago za BNR z'uko bitagomba kurenga 8% no kurengera ubushobozi bw'Abanyarwanda kugira ngo babashe guhaha ku masoko.

    Muri Nyakanga uyu mwaka, ibiciro ku masoko byari byazamutse bigera kuri 14,5% bivuye kuri 13,6% mu kwezi kwari kwabanje.

    Ati “Ibipimo by'umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro ku masoko byagenzuwe na Komite ishinzwe Politiki y'Ifaranga, bigaragaza ko umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro muri uyu mwaka uzakomeza kuba hejuru ya 8%, ukaba wagera ku kigero cya 13,1%.'

    Yavuze ko BNR izakomeza gukorana na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi kugira ngo hashyirweho ingamba zigamije kugabanya umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro ku isoko.

    Hakuziyaremye yavuze ko umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro uri kuzamuka cyane kurusha imbago za BNR za 2% na 8% nk'igipimo cyifuzwa kugira ngo igihugu kigire ubukungu burambye.

    Ati 'Aho rero tugomba kuzamura urwunguko kugira ngo dushobore kugabanya uwo muvuduko w'izamuka ry'ibiciro tuzi ko watewe cyane n'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli bitewe n'intambara iri muri Iran no gufungwa k'umuhora wa Hormuz.'

    Inzitizi zishobora kongera igitutu ku izamuka ry'ibiciro, zirimo ubushyuhe budasanzwe mu Nyanja ya Pasifika, ibizwi nka El Niño bushobora kuba bwahungabanya umusaruro w'ubuhinzi mu gihugu no ku Isi.

    Ikindi ni ubushyamiranye bukomeje kugaragara mu Burasirazuba bwo Hagati bushobora gutuma ibiciro by'ibicuruzwa ku isoko mpuzamahanga biguma hejuru.

    Muri Nyakanga 2026, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 13,1%, ibiciro by'ibinyobwa bisembuye n'itabi byiyongereyeho 9,8%, ibiciro by'inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n'ibindi bicanwa byiyongereyeho 21%, ibiciro by'ibijyanye n'ubwikorezi byiyongereyeho 24,2% n'ibiciro by'amafunguro n'icumbi byiyongereyeho 14,2%.

    Muri uyu mwaka, ubukungu bw'Isi byitezwe ko buzagabanuka bukagera kuri 3,0% mu 2026 ugereranyije na 3,5% bwari buriho mu mwaka washize. Muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara bwo buzagabanuka bugere kuri 4,3% buvuye kuri 4,5% bwariho mu mwaka ushize.

    Ni mu gihe ibiciro ku masoko byo bizazamuka ku kigero cya 4,7% ku Isi hose naho muri Afurika yo munsi y'ubutayu bizazamuka ku 8,8% bivuye kuri 12,% mu mwaka ushize.

    Ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 0,87% mu mpera za Ukuboza 2025 na Kamena 2026. Ni mu gihe ubukungu bw'u Rwanda bwo bukomeje kuzamuka kuko umusaruro mbumbe w'igihembwe cya mbere wari wazamutseho 10,0%.

    Ku bijyanye n'izamuka ry'ibiciro ku masoko, mu gihembwe cya kabiri cy'uyu mwaka byageze kuri 13,2% mu gihe muri Nyakanga byari byazamutseho 14,5%.

    Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko kuzamura inyungu fatizo bigamije guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko

    Guverineri wungirije wa BNR, Nicky Barigye, asobanura impamvu y’izamuka ry’inyungu fatizo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bnr-yazamuye-inyungu-fatizo-iyigeza-ku-8-75-igipimo-cyo-hejuru-mu-myaka-17

  • Umujyi wa Kigali uri gushakirwa izindi bisi 34 zikoresha amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Iri soko ryatangajwe na RTDA ku wa 25 Kanama 2026. Iki kigo gisobanura ko uzatsindira iri soko agomba gutanga n'ibikoresho by'ibanze bifasha bisi gukora neza.

    RTDA yamenyesheje ba rwiyemezamirimo bashaka iri soko ko basabwa kugura ubwoko bwa bisi zagenewe gutwara abantu mu mijyi, zifite metero umunani z'uburebure kandi ko zigomba kuba zujuje ibisabwa bijyanye n'ubuziranenge bw'ibinyabiziga.

    Iki kigo cyasobanuye ko uretse gutanga ibikoresho bishobora gusimbura ibishaje, uzahabwa isoko azaba afite inshingano yo gushyiramo sisiteme z'ikoranabuhanga kandi akanahugura abazitwara.

    Abifuza iri soko basabwe gutanga ubusabe bitarenze tariki ya 16 Ukwakira 2026, uzaritsindira akaza afite amezi ane yo kuba yamaze kugeza izi bisi mu Mujyi wa Kigali, amasezerano akimara gusinywa.

    Umushinga wo kugura izi bisi uje mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubwikorezi bukoresha ingufu zisukuye, mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guteza imbere uburyo bwo gutwara abantu bugezweho.

    RTDA yatangaje ko Umujyi wa Kigali ukeneye izindi bisi 34 zigomba kuboneka mu mezi ane nyuma yo gusinya amasezerano na rwiyemezamirimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-uri-gushakirwa-izindi-bisi-34-zikoresha-amashanyarazi

  • Umujyi wa Kigali uteganya kubaka inzu 4000 mu Mudugudu wa Mpazi – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa 27 Kanama 2026.

    Yavuze ko bagiye kongera umubare w'inzu muri uyu mudugudu w'icyitegererezo nyuma yo kubona ko ubu buryo bwo kuvugurura imiturire bwatanze umusaruro kuko kugeza ubu hatujwemo imiryango irenga 500.

    Ati 'Kuri Mpazi hamaze kubakwa inzu 793 (housing units) yamaze gutuzwamo, mu gihe izindi nzu 44 zirimo kubakwa.'

    Yakomeje avuga ko ibyo bikorwa bitari byarangira kuko Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo kongera izi nzu.

    Ati 'Umushinga uzakomeza kwaguka buhoro buhoro. Biteganyijwe ko uzubaka inzu zigera ku 4.106 zose hamwe.'

    Yagaragaje ko ubu buryo bwo kuvugurura imiturire buri gushyirwa mu bikorwa muri Nyabisindu na Nyagatovu, aho imirimo yo kubaka inzu zigera ku 2.029 ikomeje.

    Yagaragaje ko gutuza abaturage hafi y'aho basanzwe batuye ari ingenzi cyane kuko bituma imiryango ikomeza kuba hafi y'akazi ndetse n'abana babo bagakomeza kwiga ku mashuri basanzwe bigamo.

    Ati 'Abaturage bakomeza guhahira mu masoko basanzwe bakoresha, kandi bagakomeza kubana n'abaturanyi basanzwe bamenyeranye.'

    Ntirenganya yagaragaje ko uru rugendo rwo kuvugurura imiturire y'akagajagari mu Mujyi wa Kigali yakomereje i Kabuhunde mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

    Biteganyijwe ko binyuze muri uyu mushinga, abaturage 716 bazatuzwa neza.

    Umujyi wa Kigali uteganya kubaka inzu 4000 mu Mudugudu wa Mpazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-uteganya-kubaka-inzu-4000-mu-mudugudu-wa-mpazi

  • Umwaka wa 2026 uzarangira Icyambu cya Rusizi kiri gukora – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Phanuel Sindayiheba, yabwiye IGIHE ko iki cyambu kitaratangira gukoreshwa, kuko imirimo yo kukirangiza itarasozwa.

    Ati 'Icyambu ntabwo kiratangira kuko imirimo igeze ku kigero cya 97%. Imirimo yose yararangiye, hasigaye mike cyane nko gushyira kaburimbo mu mihanda no gushyiraho ibyuma bishyira cyangwa bikanakura imizigo mu bwato.'

    Meya Sindayiheba yavuze ko imashini zizifashishwa mu gupakira no gupakurura imizigo zatumijwe mu mahanga n'ikigo cyatsindiye isoko, ndetse ko ari zo zitegerejwe kugira ngo imirimo yose isoze.

    Ati 'Izo mashini zatumijwe hanze n'ikigo cyabiherewe isoko ubu ni zo dutegereje, ariko icyifuzo cyacu ni uko uyu mwaka wa 2026 warangira cyatangiye gukoreshwa.'

    Icyambu cya Rusizi nikimara kuzura kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira toni miliyoni 2.3 z'ibicuruzwa ku mwaka, ndetse kikazajya cyakira abagenzi bagera kuri miliyoni 2.7 ku mwaka.

    Cyubatswe ku buryo kizajya cyakira ubwato bune bunini icyarimwe, aho bubiri bushobora kuba buri gupakira imizigo, mu gihe ubundi bubiri buri gupakurura.

    Icyambu kandi gifite ububiko bw'imizigo bufite ubushobozi bwo kubika metero kibe 800, ndetse kikagira igaraje rizajya rifasha mu gusana imodoka zaba zagize ibibazo zigeze ku cyambu.

    Hari kandi sitasiyo ya lisansi na mazutu izafasha ubwato n'ibindi binyabiziga bizajya bikorera muri iki cyambu kubona ibikomoka kuri peteroli.

    Icyambu cya Rusizi gifite imihanda ibiri yinjiramo, umwe ugenewe abagenzi undi ukaba uw'amakamyo atwaye imizigo, mu rwego rwo korohereza urujya n'uruza no gutandukanya ibinyabiziga bikora imirimo itandukanye. Iyi ni yo itari yashyirwamo kaburimbo.

    Mu rwego rwo kwirinda inkongi, cyashyizwemo uburyo bw'amazi buzifashishwa mu kuzimya inkongi igihe yaba ibaye. Ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu ahazajya habera ibikorwa by'icyambu kandi hazaba hari sitasiyo ya Polisi.

    Iki cyambu kizaba gifite ibiro by'abinjira n'abasohoka, ku buryo umuntu uzajya akoresha inzira y'amazi anyuze muri cyo azajya afatwa nk'uwinjiye cyangwa usohotse ku mupaka w'u Rwanda.

    Mu rwego rwo gufasha abatwara ubwato n'amakamyo bashobora kugera ku cyambu mu masaha y'ijoro bananiwe, cyashyizwemo ibyumba bitanu bizajya bibafasha kuruhuka no kuraramo.

    Usibye uruhare iki cyambu gitegerejweho mu guteza imbere ubukungu n'ubucuruzi, kuva imirimo yo kukibaka yatangira cyabaye isoko y'akazi ku baturage, aho abantu barenga 200 bamaze kubona imirimo muri uyu mushinga.

    Icyambu cya Rusizi kiri mu byambu bitanu Guverinoma y'u Rwanda iteganya kubaka mu Ntara y'Iburengerazuba, mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi no koroshya ubucuruzi hagati y'u Rwanda n'ibihugu byo mu karere.

    Icyambu cya Rubavu, na cyo kiri muri iyi gahunda, cyatangiye gukoreshwa mu ntangiriro za 2025.

    Minisiteri y'Ibikorwa Remezo igaragaza ko Guverinoma y'u Rwanda yateganyije ingengo y'imari ya miliyoni 28 z'Amadolari y'Amerika, mu mishinga yo kubaka ibyambu bigamije koroshya ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Umwaka wa 2026 uzarangira Icyambu cya Rusizi kiri gukora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwaka-wa-2026-uzarangira-icyambu-cya-rusizi-kiri-gukora

  • Amajyepfo: Polisi yatahuye amayeri akoreshwa n'abahishe inzoga z'ibyuma #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi araburira buri wese uziko yahishe inzoga zitujuje ubuziranenge, zidakoranywe umwimerere( zizwi ku byuma) ko icyaba cyiza ari ukuzivana aho zihishwe bakazitanga zikamenwa. Ibinyuranye n'ibyo ngo ni bitegure kwirengera ingaruka ku wo bazazifatana. Uzafatwa azinywa nawe ngo ntazasigara mu bazagezwa imbere y'Amategeko. Amayeri akoreshwa n'abazihishe bagamije kuzicuruza yaratahuwe. Polisi iti' Inzoga!, Si zo zawe, zange'.

    CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo avuga ko amayeri akoreshwa n'abahishe izi nzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina ry'Ibyuma yamaze gutahurwa, ko kandi Polisi itazihanganira uwo ariwe wese uzazisanganwa.

    Ati' Amayeri twarayavumbuye ku bufatanye bwiza buri hagati y'abaturage bamaze gusobanukirwa neza ko gutanga amakuru neza kandi ku gihe ari uruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya ibyaha. Twarayatahuye ndetse n'uzibeshya agakoresha izindi nzira nta kabuza azamenyekana afatwe'.

    Akomeza ati' Turashimira abafatanyabikorwa bacu ndetse n'abaturage baduha amakuru y'aho bakeka hari ibitemewe n'amategeko kimwe n'ababikora, by'umwihariko kuri aba bahishe izi nzoga zitujuje ubuziranenge, zidakoranywe umwimerere. Mu mayeri tumaze gutahura, hari abafata utu ducupa tw'amazi bakayanywa cyangwa bakayamena bagashyiramo ibyo biyobyabwenge, hari n'abafata utu ducupa twa Energy ibirimo bakabimena cyangwa bakabinywa ubundi bagasukamo ubwo burozi. Abo bose barimo bariyahura, bariyica, abo barimo barica Abanyarwanda kandi nka Polisi ntabwo dushobora kubyemera'.

    CIP Hassan Kamanzi akomeza agira ati' Abo bahishe izi nzoga, ubwo burozi turabafata, ndetse yaba n'uwo ubinywa wabikuye aho abikura atashatse gutangira amakuru ku gihe kandi vuba, nawe turamufata agahanwa nk'abandi. Tuributsa ko ari inshingano za buri wese, Gutabara, Gutabariza, Gutangira amakuru ku gihe ku wo ariwe wese uri mu kaga. Kutabikora rero, byumvikane ko uwo aba akoze icyaha gihanwa n'amategeko'.

    Avuga kandi ko, yaba ababihisha munsi y'Igitanda, ababitwara muri Teremosi n'ahandi, abo bose ngo uwabikinishije arafatwa agashyikirizwa Ubugenzacyaha/RIB igakora icyo igomba gukora ku bameze batyo bakoze ibyangwa n'amategeko.

    CIP Hassan Kamanzi, avuga ko mu nshingano za mbere za Polisi harimo kubungabunga Umutekano w'Abanyarwanda n'ibintu byabo. Ukora ibyo rero ngo byumvikane neza ko arimo kunyuranya n'Inshingano za Polisi, anyuranya n'Amategeko.

    Aragira ati' Gahunda ni hehe n'Icyuma!'. Yibutsa kandi Ubukangurambaga bwa Polisi buri mu nsanganyamatsiko ya 'Inzoga!, si zo zawe, zange'. Reka dufatanye twese tuzange'. Akomeza avuga ko ntawe uzavuga ko atabizi kuko ngo abaturage bari kwigishwa ndetse bakomeje kwigishwa ari nako bakangurirwa gutangira amakuru ku gihe bagaragaza aho bakeka hose hari ubwo burozi bushobora kubagirira nabi. Ashimangira ko uwakoze icyaha atari uwakoze ibyo binyobwa bitujuje Ubuziranenge gusa, ko n'uwamuhishiriye, uwanga gutanga amakuru abigambiriye, ubinywa, abo bose ngo bafatwa nk'abakekwa ho icyaha bagashyikirizwa RIB.

    Théogène Munyaneza

    The post Amajyepfo: Polisi yatahuye amayeri akoreshwa n'abahishe inzoga z'ibyuma first appeared on Intyoza.

    The post Amajyepfo: Polisi yatahuye amayeri akoreshwa n'abahishe inzoga z'ibyuma appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/08/27/amajyepfo-polisi-yatahuye-amayeri-akoreshwa-nabahishe-inzoga-zibyuma/

  • Visi Perezida wa Ghana yasabye abaturage bayo bari mu Rwanda kwiyandikisha – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivugiye mu biganiro yagiranye n'umuryango w'Abanya-Ghana baba mu Rwanda mu ntangiriro z'iki cyumweru.

    Prof. Naana Jane Opoku-Agyemang yumvise ibibazo bafite ndetse anabasobanurira ingamba Guverinoma ya Ghana iri gushyira mu bikorwa mu guteza imbere imibereho y'abaturage bayo.

    Mu butumwa yahaye Abanya-Ghana baba hanze y'igihugu, Prof. Opoku-Agyemang, yavuze ko ari ingenzi ko abenegihugu biyandikisha muri za ambasade kuko Ghana ikeneye kumenya aho abaturage bayo bari ku isi hose kugira ngo ibashe kubagiraho amakuru no kubafasha mu buryo bukwiye.

    Ati 'Ndashaka mwese kubakangurira niba mutarabikora, mwiyandikishe muri ambasade zacu, dukeneye kumenya aho muri. Murabizi mu minsi ishize twagize ikibazo muri Afurika y'Epfo. Twagiye mu bubiko bwacu tubona amakuru, dutangira gutegura ariko ntibyagenze neza kuko umubare nyirizina wari ukubye kabiri imibare twari dufite. Ni ingenzi ko tumenya aho muri, ntabwo dushaka kubatata, turashaka kumenya aho abaturage bacu bari gusa.'

    Ikibazo Visi Perezida wa Ghana yagarukagaho ni icyabaye mu minsi ishize ubwo muri Afurika y'Epfo hatangiraga imyigaragambyo igamije kwirukana Abanyafurika baba muri iki gihugu. Ghana iri mu bihugu byafashe umwanzuro wo gucyura abaturage babyo.

    Visi Perezida wa Ghana yavuze ko Abanya-Ghana baba hanze y'igihugu ari igice cy'ingenzi cy'igihugu cyabo nubwo baba batuye mu bihugu bitandukanye ku isi.

    Mu biganiro yagiranye n'Abanya-Ghana mu Rwanda, yanagarutse ku bikorwa bya Guverinoma ya Ghana mu rwego rw'ubukungu, aho yavuze ko igihugu cyahuye n'ibibazo birimo izamuka ry'ibiciro, gutakaza agaciro ku ifaranga ry'igihugu ndetse n'umwenda munini, ariko ko hari gahunda zo kubikemura.

    Yanasobanuye ko mu rwego rw'ubuzima hakenewe kongera kwita ku kwirinda indwara, cyane cyane izidakira, ndetse no guha ibitaro ibikoresho bikenewe kugira ngo serivisi z'ubuvuzi zirusheho kuba nziza.

    Ambasaderi wa Ghana mu Rwanda, Ernest Yaw Amporful, yashimye uruhare rw'Abanya-Ghana baba mu Rwanda mu guteza imbere umubano hagati y'ibihugu byombi, avuga ko bagira uruhare binyuze mu kazi kabo, ubucuruzi, kwihangira imirimo, uburezi n'ibindi bikorwa by'iterambere.

    Perezida w'Umuryango w'Abanya-Ghana baba mu Rwanda, Samuel Abban, yashimiye Visi Perezida wa Ghana ku mwanya yabahaye wo kubatega amatwi no kuganira ku buzima bwabo, ibibazo bafite ndetse n'ibyifuzo byabo.

    Prof. Jane Naana Opoku-Agyemang, yageze i Kigali ku wa Mbere tariki 24 Kanama, yitabiriye inama ya mbere ya Africa Mindset Reset Forum, yarangiye ku wa Gatatu.

    Visi Perezida wa Ghana, Prof. Naana Jane Opoku-Agyemang, yaganiriye n'Abanya-Ghana baba mu Rwanda

    Abaturage bo muri Ghana basabwe kwiyandikisha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/visi-perezida-wa-ghana-yasabye-abaturage-bayo-bari-mu-rwanda-kwiyandikisha