Aba bahinzi barimo abakodesha ubutaka bavuga ko kubona inyongeramusaruro bisaba kuba ufite nimero y'icyangombwa cy'ubutaka, bagasaba inzego bireba kubafasha kubona umuti urambye w'iki kibazo.
Kuradusenge Pascal utuye mu Mudugudu wa Kiyovu, Akagari ka Nyabitekeri mu Murenge wa Tabagwe, yagize ati “Kugira ngo uzabone ifumbire, bisaba kujya gushaka uwagukodesheje ubutaka, akajyana icyangombwa akibaruza bakamuha ifumbire, kandi twese ntabwo ari ko bidushobokera kuko hari ugukodesha ubutaka atari hafi. Byaba byiza umuntu wese wakodesheje ubutaka habayeho uburyo bwo kumufasha kubona ifumbire.”
Uyu muturage yavuze ko muri iki gihe bari kwitegura ihinga, umuhinzi ufite amafaranga yakabaye ajya ku mucuruzi akamuha ifmbire hakiri kare, kuko ari ngombwa kwitegura kugira ngo hazaboneke umusaruro mwiza.
Mukeshimana Joyeuse ukorera ubuhinzi mu Kagari ka Nyabitekeri mu Murenge wa Tabagwe ati “Ifumbire y'imvaruganda kuyibona ku muntu udafite icyangombwa cy'ubutaka biragoye cyane, kandi bituma umuntu ahinga impitagihe, ku muntu ukodesha ubutaka. Hagakozwe ubuvugizi buri muhinzi akoroherezwa kubona ifumbire kandi ku gihe.”
Mu Karere ka Nyagatare haracyagaragara ubutaka butabaruye kandi bukorerwaho ubuhinzi. Abaturage bahamya ko ari ikibazo badahwema kugaragaza ariko kidashakirwa igisubizo kirambye.
Hafashimana Emmanuel wo mu Mudugudu wa Kangoma mu Kagari ka Nyabitekeri yagize ati “Hari igihe uba uhinga ubutaka butari bwabona icyangombwa cy'ubutaka bikagorana. Ubwo rero bibaye byiza, umuturage wese yabona ifumbire agahingira ku gihe kuko
ifumbire iragoye kuyibona nta cyangombwa.”
Ati “Kuba nta cyangombwa kandi ukeneye ifumbire bituma uhendwa kuko ushaka undi ufite ifumbire akayikugurisha ku giciro yishakiye kandi hari ibiciro biba byarashyizweho, niba ikiro ari 900 ukaba wakigura 1200. Bityo rero ababishinzwe bakwiye kubyoroshya kuko iyo udakoresheje ifumbire, urahomba.”
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, avuga ko akenshi ikibitera ari ukutizerana hagati y'ababa baragiranye amasezerano y'ubukode bw'ubutaka, nyamara bitagakwiye.
Yagize ati “Ikibitera ahanini ni imyumvire mu baturage, nyir'ubutaka agatinya guha icyangombwa uwakodesheje akeka ko wenda ashobora kubugurisha, rero kuko nta muturage ushobora guhabwa ifumbire atagaragaje ubuso agiye guhinga, abafite ubutaka tubakangurira gufasha abaturage kubona inimero y'icyangombwa cy'ubutaka kugira ngo babashe kubona ifumbire.”
Ku kibazo cy'abaturage badafite icyangombwa cy'ubutaka bwabo, Meya Kakooza avuga ko abaturage bakwiye kwandikisha ubutaka bwabo kuko iyi serivisi isigaye itangirwa ku murenge.
Yagize ati “Abaturage bakwiye kwandikisha ubutaka kuko iyo serivisi ku murenge iratangwa no ku karere ziratangwa kandi serivisi yo gushaka icyangombwa nta cyumweru bisaba. Bakwegera ubuyobozi bw'umurenge bakandikisha ubutaka, akarere kakabaha ibyangombwa kuko akarere kahawe ububasha, ntabwo bikijya hejuru ngo bibe byatinda.”
Mu gihembwe cy'igihinga 2027A, mu Karere ka Nyagatare hateganyijwe guhingwa ibigori ku buso bwa hegitari zirenga ibihumbi 29, ibishyimbo kuri hegitari zirenga ibihumbi 14, umuceri kuri hegitari zirenga ibihumbi 2. Hazanahingwa soya, ibirayi, imyumbati, ibijumba n'imboga.













