Perezida Kagame yaganiriye na Monica Geingos ku ngingo zirimo uburezi – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibiganiro byabaye ku wa 26 Kanama 2026.

Ubutumwa bwashyizwe kuri X y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, bugaragaza ko Monica Geingos yageze mu Rwanda yitabiriye inama izwi nka Africa Mindset Forum.

Buti 'Perezida Kagame yakiriye Monica Geingos, wabaye umugore wa Perezida wa Namibia akaba n'Umuyobozi w'Ikirenga wa Kepler College, uri i Kigali aho yitabiriye inama ya Africa Mindset Reset Forum. Baganiriye ku kamaro k'uburezi no kugera ku mahirwe hagamijwe kongerera ubushobozi bw'urubyiruko mu Rwanda no ku mugabane.'

Monica Geingos yagizwe Umuyobozi w'Ikirenga wa Kepler College muri Nyakanga 2024.

Monica Geingos yabaye umugore wa Perezida wa Namibia kuva mu 2015 ubwo yasezeranaga kubana nk'umugabo n'umugore na Hage Geingob wayoboye iki gihugu kugeza muri Gashyantare mu 2024, ubwo yitabaga Imana azize uburwayi.

Nk'umugore wa Perezida yagize uruhare mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho y'Abanya-Namibia ndetse n'Abanyafurika muri rusange. Yabikoraga binyuze mu muryango yashinze witwa One Economy Foundation.

Kepler yatangiye mu 2004 yitwa Orphans of Rwanda, mu 2008 iza guhindurirwa izina iba Generation Rwanda, ari gahunda igamije gufasha abana n'abahanga bo mu miryango itishoboye, kwiga mu mashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda.

Mu 2013 yahinduye imikorere, itangiza gahunda yari itegerejweho gufasha abanyeshuri barangiza amasomo kugira amahirwe menshi yo kubona imirimo.

Nibwo yasinye amasezerano na Southern New Hampshire University (SNHU), itangira gufasha abanyeshuri bayo kubona impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere n'icya kabiri cya kaminuza.

Mu 2022 Guverinoma yemereye Kepler College gukorera mu Rwanda nka kaminuza yigenga, nyuma y'igihe ikora nka gahunda y'amasomo ifasha abanyeshuri guhabwa impamyabumenyi muri Southern New Hampshire University yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Monica Geingos ku ngingo zirimo uburezi


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-monica-geingos-ku-ngingo-zirimo-uburezi

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *