Rwatubyaye Abdul yisubiriye i Burayi #rwanda #RwOT

Written by

in

Myugariro w’umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul yamaze kumvikana n’ikipe ya FC Shkëndija ikina icyiciro cya mbere muri Macedonia.

Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi, ku wa Kabiri w’iki cyumweru nibwo amakuru yagiye hanze ko yamaze kumvikana n’iyi kipe yo mu Majyaruguru na Macedonia agomba gutangira kuyikinira mu mwaka w’imikino wa 2026-27.

Si ubwa mbere yaba agiye gukina muri iki gihugu kuko 2021 kugeza 2022 yakiniraga FC Shkupi, yayisubiyemo 2023 ayimaramo umwaka umwe ahita yerekeza muri Brera Strumica yo muri iki gihugu ariko nta gihe yayimazemo.

Umwaka wa 2025-26 yawukinnye muri Libya mu ikipe Al-Soqour Club ari nayo batandukanye ahita yerekeza muri Macedonia.

Hanze y’u Rwanda kandi yakiniye amakipe atandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Kansas City, Colorado FC na Colorado Springs Switchbacks FC.

Mu Rwanda yakiniye amakipe atandukanye nka Isonga FC, APR FC na Rayon Sports.

Rwatubyaye Abdul agiye gusubira gukina i Burayi

Source : http://isimbi.rw/rwatubyaye-abdul-yisubiriye-i-burayi.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *