Blog

  • Umukinnyi yajyanywe muri ‘Morgue’ ari munzima #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’Umunya-Nigeria, ukinira Katsina United, Ozor Chinedu yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro (Morgue) ari muzima.

    Ni nyuma y’uko aguye mu kibuga akajyanwa kwa muganga bakemeza ko yapfuye kandi akiri muzima.

    Byabaye ejo hashize ku wa Kabiri, Katsina United yakinnye umukino wa gicuti na Niger Tornadoes FC mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2026-27.

    Uyu mukinnyi usanzwe ukina nka myugariro wo ku ruhande rw’uburyo, yagize ikibazo yitura hasi yihutanwa ku bitaro bya K-Dara Specialist Hospital.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 27, abaganga bemeje ko yapfuye bamutwara muri morgue ndetse n’ikipe ye yemeza ko yapfuye.

    Gusa ibinyamakuru byo muri Nigeria byanditse ko abo mu muryango we batangaje ko bagiye kumureba basanga arasa n’unyeganyeza akaboko, bamusuzumye basanga aracyari muzima, bamusubiza mu bitaro banamushyiramo ibyuma bimwongerera umwuka.

    Ozor Chinedu yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro ari muzima

    Source : http://isimbi.rw/umukinnyi-yajyanywe-muri-morgue-ari-munzima.html

  • Impamvu Abanyarwanda bakwiye kwitabira igiterane cya 'Rwanda Shima Imana' – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro n'itangazamakuru gitegura igiterane cya Rwanda Shima Imana kizaba ku wa 16 Kanama 2026, muri Stade Amahoro i Remera. Ni igiterane kizaba hizihizwa imyaka 32 ishize u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse hanishimirwa urugendo igihugu kimaze gukora mu iterambere.

    Umuyobozi wa Komite itegura igiterane cya Rwanda Shima Imana, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko hari byinshi Abanyarwanda bahuriyeho bikwiriye gutuma bashimira Imana cyane cyane kuba mu Rwanda hasigaye harangwa amahoro n'umutekano kandi mu myaka 32 ishize cyari mu icuraburindi rikomeye cyane.

    Ati 'Iyo usubije amaso inyuma mu myaka 32 ishize, ukareba ahantu igihugu cyacu cyavuye ndetse n'uburyo cyiyubatse, ukareba amahoro n'umutekano dufite mu Rwanda n'Abanyarwanda, ibyo bikwiriye gutuma tujya hamwe tugashimira Imana yabanye natwe, ikaduha amahoro n'umutekano.'

    Yavuze ko kuba ubumwe bw'Abanyarwanda bwaregeze kuri 95,6% nabyo ari ibintu bikwiriye gutuma bahaguruka bakayishimira kuko basigaye babana mu mahoro.

    Ati 'Uyu munsi kuba igipimo cy'ubumwe bw'Abanyarwanda kimaze kurenga 95% ni ikimenyetso kitwereka ko dukwiriye guhura nk'Abanyarwanda kugira ngo dushime Imana kuko yabanye natwe mu rugendo rwo kwiyubaka ndetse ikaduha abayobozi beza bayobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuko yatubereye Umuyobozi mwiza aduha icyerekezo cyiza cyo kubana mu bumwe.'

    Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana, Pasiteri Nzabakira Floribert yavuze ko insanganyamatsiko y'iki giterane uyu mwaka ari 'Gusigasira umurage wo gushima Imana' mu rwego rwo gushimangira umuco wo gushima Imana.

    Yavuze ko kuba mbere Abanyarwanda barasengaga basaba Imana ko yaha u Rwanda amahoro n'umutekano ikaba yarabikoze bakwiriye kuzajya bakomeza kuyishimira kuko ubu rusigaye ruri mu bihugu byo ku Isi bya mbere biyagira.

    Ati 'Niba mbere hari abantu basengaga basaba Imana ngo ihe igihugu cyacu umutekano n'amahoro, ubu tukaba tubifite, aho umuntu ashobora kuva mu Burasirazuba bw'Igihugu akagera mu Burengera bwacyo adafashwe n'umuntu cyangwa igisambo kimwibe biri mu mpamvu dukwiriye kuyishimira.'

    Kwinjira muri iki giterane kuri buri wese ni ubuntu. Kizaririmbamo abahanzi batandukanye bazaba bibumbiye muri korarli yitwa 'Mass Choir', hazaba harimo amakorali atandukanye akomeye arimo Hosiana, Ambassadors of Christ Choir, Hoziana Choir, ndetse n'izindi zitandukanye.

    Igiterane cya 'Rwanda Ishima Imana' cyatangiye mu 2012 kigamije guha umwanya Abanyarwanda bagashima Imana ku byo yabakoreye. Gitegurwa na PEACE Plan Rwanda.

    Umushumba w'Itorero rya Potter's Hand Ministries, Jimmy Muyango yakanguriye Abanyarwanda kuzitabira igitaramo cya Rwanda Shima Imana

    Iki kiganiro n’itangazamakuru cyitabiriwe n’Abanyamakuru batandukanye bo mu Rwanda

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-abanyarwanda-bakwiye-kwitabira-cya-rwanda-shima-imana

  • Ntwari Fiacre na Mangwende barasubirana umwanya wabo mu Mavubi? #rwanda #RwOT

    Harabura ukwezi n’iminsi mike u Rwanda rugatangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afuruka cya 2027 aho ruzahera kuri Liberia, hari abakinnyi bashobora gutakaza imyanya igafatwa n’abandi.

    Kugeza ubu iyo urebye usanga hashobora kuzaba impinduka mu bakinnyi umutoza Stephen Constantine azahamagara ugereranyije n’abaheruka gukoresha atwara FIFA Series.

    Nta mpinduka nyinshi zishobora kuzaba ariko nk’iyo urebye hari nk’abakinnyi ubu badafite amakipe kandi bifashishijwe mu mikino iheruka, abo biragoye ko niyo babona ikipe bazahamagarwa.

    Muri rusange u Rwanda ruzakina na Liberia i Kigali tariki ya 23 Nzeri 2026 mu gihe tariki ya 27 Nzeri 2026 azaba ari muri Cape Verde gukina nayo.

    Bivuze ko byibuze hagati ya tariki ya 10 na 13 Nzeri umutoza azaba yamaze guhamagara abakinnyi azifashisha muri iyi mikino yombi.

    Ni ukuvuga ko hasigaye ukwezi kuzuye ku bakinnyi ngo babe bagaragaza urwego bariho maze umutoza abe yazabifashisha.

    Umukinnyi kugeza uyu munsi udafite ikipe, utaratangira imyitozo mu ikipe ye, biragoye ko n’iyo yayibona muri uku kwezi yazamahagarwa kuko azaba ataragera ku rwego rw’abandi cyane ko ubu hari n’abamaze ukwezi bakora, bakina amarushanwa abandi nabo batangiye kwitegurana n’amakipe yabo.

    Nk’iyo urebye mu bakinnyi yakinishaga, by’umwihariko abo yabanzagamo hari abakinnyi batatu bashobora kubura umwanya mu kwezi gutaha kuko ubu nta kipe bafite.

    Mu izamu ryarimo Kwizera Olivier, uyu mukinnyi wakiniraga Rayon Sports yibereye mu rugo nta kipe afite, bivuze ko Ntwari Fiacre yari yambuye uyu mwanya kubera yari amaze igihe adakina, ashobora gusubirana umwanya we cyane ko ubu yabonye ikipe nshya ya Kruger United mu cyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo ndetse ikaba yiteguye kuba ari we yubakiraho izamu ryayo.

    Ku ruhande rw’iburyo hakinnye Byiringiro Gilbert wa APR FC, we arahari ndetse arimo no gukina gusa ashobora na we kuzabanza ku ntebe kuko bivugwa ko Warren Kamanzi azaba na we yemeye gukinira u Rwanda.

    Ku ruhande rw’ibumoso habanjemo Niyomugabo Claude, uyu mukinnyi wari umaze kuba inking ya mwamba mu Mavubi, kugeza uyu munsi nta kipe afite, akora imyitozo ye ku giti cye, uyu na we umwanya we ushobora kuzafatwa na Imanishimwe Emmanuel Mangwende uheruka gusinyira Chennaiyin FC yo mu Buhinde. N’ubundi Claude yari yafashe uyu mwanya kubera imvune ya Mangwende. Kuri uyu mwanya, Ishimwe Christian wa APR FC ashobora kuzaba ari we uzaba uri ku ntebe y’abasimbura.

    Undi ni Biramahire Abeddy na we udafite ikipe ubu, ashobora kwisanga adahamagawe n’ubwo yari umukinnyi ubanza mu kibuga. Abandi ni Kavuta Phanuel, Mutsinzi Ange Jimmy, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Leroy Jacques Mickels, Joy Lance Mickels na Jojea Kwizera bameze neza nta kibazo.

    Ntwari Fiacre ashoboragusubirana umwanya we

    Mangwende ashobora gusubirana umwanya ubanzamo mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/ntwari-fiacre-na-mangwende-barasubirana-umwanya-wabo-mu-mavubi.html

  • Dukwiye kujya hamwe tugashima Imana – Pasiteri Ndayizeye Isaïe #rwanda #RwOT

    Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko iyo urebye u Rwanda ahantu ruri, umutekano rufite, iterambere n’ibindi rwagezeho ari impamvu ikomeye y’uko abantu bakwiye guhurira hamwe bagashima Imana.

    Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2026 aganira n’itangazamakuru giterane ngaruka mwaka cya Rwanda Shima Imana kizaba ku wa 16 Kanama 2026, muri Stade Amahoro i Remera.

    Pasiteri Ndayizeye Isaïe, usanzwe ari n’umuyobozi wa Komite itegura iki giterane, yavuze ko imyaka 32 ishize u Rwanda rwibohoye, Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe u rukaba rufite umutekano ari impamvu ikomeye yo gushima Imana.

    Ati 'Iyo usubije amaso inyuma mu myaka 32 ishize, ukareba ahantu igihugu cyacu cyavuye ndetse n’uburyo cyiyubatse, ukareba amahoro n’umutekano dufite mu Rwanda n’Abanyarwanda, ibyo bikwiriye gutuma tujya hamwe tugashimira Imana yabanye natwe, ikaduha amahoro n’umutekano.'

    Yavuze ko kuba ubumwe bw’Abanyarwanda bwaregeze kuri 95,6% nabyo ari ibintu bikwiriye gutuma bahaguruka bakayishimira kuko basigaye babana mu mahoro.

    Ati 'Uyu munsi kuba igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda kimaze kurenga 95% ni ikimenyetso kitwereka ko dukwiriye guhura nk’Abanyarwanda kugira ngo dushime Imana kuko yabanye natwe mu rugendo rwo kwiyubaka ndetse ikaduha abayobozi beza bayobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuko yatubereye Umuyobozi mwiza aduha icyerekezo cyiza cyo kubana mu bumwe.'

    Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana, Pasiteri Nzabakira Floribert yavuze ko insanganyamatsiko y’iki giterane uyu mwaka ari 'Gusigasira umurage wo gushima Imana' mu rwego rwo gushimangira umuco wo gushima Imana.

    Yavuze ko kuba mbere Abanyarwanda barasengaga basaba Imana ko yaha u Rwanda amahoro n’umutekano ikaba yarabikoze bakwiriye kuzajya bakomeza kuyishimira kuko ubu rusigaye ruri mu bihugu byo ku Isi bya mbere biyagira.

    Ati 'Niba mbere hari abantu basengaga basaba Imana ngo ihe igihugu cyacu umutekano n’amahoro, ubu tukaba tubifite, aho umuntu ashobora kuva mu Burasirazuba bw’Igihugu akagera mu Burengera bwacyo adafashwe n’umuntu cyangwa igisambo kimwibe biri mu mpamvu dukwiriye kuyishimira.'

    Kwinjira muri iki giterane kuri buri wese ni ubuntu. Kizaririmbamo abahanzi batandukanye bazaba bibumbiye muri korarli yitwa 'Mass Choir’, hazaba harimo amakorali atandukanye akomeye arimo Hosiana, Ambassadors of Christ Choir, Hoziana Choir, ndetse n’izindi zitandukanye.

    Igiterane cya 'Rwanda Ishima Imana' cyatangiye mu 2012 kigamije guha umwanya Abanyarwanda bagashima Imana ku byo yabakoreye. Gitegurwa na PEACE Plan Rwanda.

    Umushumba w’Itorero ADEPR yavuze ko hari impamvu nyinshi zo gushima Imana

    Hagiye kuba igitaramo Rwanda Shima Imana

    Source : http://isimbi.rw/dukwiye-kujya-hamwe-tugashima-imana-pasiteri-ndayizeye-isaie.html

  • Amarangamutima adasanzwe ya Miss Naomie witegurwa kwibaruka imfura ye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yagaragaje ibyishimo bikomeye yatewe no kuba yitegura kwibaruka imfura ye n’umugabo we, Michael Tesfay.

    Miss Nishimwe Naomie, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashyizeho amafoto amugaragaza akuriwe ndetse ashyiraho n’ifoto yo muri ‘ecography’ igaragaza umwana mu nda uko ameze.

    Aya mafoto akaba yaherekejwe n’amagambo meza yuje amarangamutima yumvikanisha uburyo atewe ishema no kuba agiye kubyara ndetse ko atari we uzabona abyaye.

    Ati “Yezu, warakoze cyane kutugira ababyeyi. Warakoze kurinda isezerano ryawe ukaduha umugisha w’agaciro gakomeye. Ubu arakunzwe kurusha uko amagambo yabisobanura. Sitwe tuzabona duhuye na we.”

    Miss Naomie akaba yari yaragize ibanga ko atwite, gusa abakundaga guhura na we babonaga ko hari impinduka zabaye ku mubiri we nubwo ku giti cye igihe cyo kubishyira hanze cyari kitaragera.

    Mu gitabo cye More Than Crown aheruka gushyira hanze, hari agace yavuze uburyo yanyuze mu buribwe bukomeye nyuma y’uko yatwise ariko inda ikaza kuvamo.

    Miss Nishimwe yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Michael Tesfay ukomoka muri Ethiopia, ku wa 27 Ukuboza 2024, indi mihango y’ubukwe bwabo iba ku wa 29 Ukuboza 2024.

    Miss Nishimwe Naomie arenda kwibaruka imfura ye

    Umwana mu nda

    Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-adasanzwe-ya-miss-naomie-witegurwa-kwibaruka-imfura-ye-amafoto.html

  • Uko Diamond Platnumz yashenguwe no kutitabira isabukuru y’umukobwa we Tiffah #rwanda #RwOT

    Diamond Platnumz yasobanuye impamvu atashoboye kujya muri Afurika y’Epfo kwizihiza isabukuru y’imyaka 11 y’umukobwa we, Tiffah, nubwo yari yabiteguye ndetse ateganya kujyana n’umuryango, inshuti n’abandi bahanzi.

    Ubwo Diamond yaganiraga na Wasafi TV, yemeje ko yari yateguye urugendo rwihariye rwo kujya kwizihiza uyu munsi w’amavuko.Yavuze ko bari bateguye gukodesha indege yabo bwite, ndetse ko bari gutwara abantu ba hafi ya Tiffah, barimo abo mu muryango, inshuti n’abahanzi Nandy, Marioo na Rayvanny.

    Icyakora, gahunda yahindutse ubwo ikibazo cy’impapuro z’urugendo cyabujije iri itsinda gukomeza urugendo. Diamond yavuze ko bari bageze ku kibuga cy’indege mu gitondo, ariko ntibabona uruhushya rw’inzira rwari rukenewe ku gihe.

    Ati: 'Twari twateguye byose; twateguye aho ibirori bizabera, dutumira umuryango, inshuti za hafi n’abahanzi, ndetse tunakodesha indege yihariye.'

    Uyu muhanzi yavuze ko kutabasha kujya muri Afurika y’Epfo byamubabaje cyane, cyane ko yari yashyize imbaraga mu gutegura isabukuru y’umwana we. Diamond yavuze ko nk’umubyeyi yifuza kuba hafi y’abana be mu bihe by’ingenzi, ariko ahitamo kwemera ko ibyabaye bishobora kuba byaragize impamvu yabyo.

    Yagize ati: 'Nizera ko Imana igena buri kintu ku mpamvu runaka. Wenda yari iturinze impanuka cyangwa ikindi kibazo gikomeye cyashoboraga kutubaho mu nzira.'

    Tiffah, amazina ye yose akaba Latiffah, yujuje imyaka 11 ku wa 6 Kanama 2026. Nyina, Zari Hassan, ari mu bafashe iya mbere mu kumwifuriza isabukuru nziza anasangiza abamukurikira amafoto y’umukobwa we.

    Tiffah ni imfura ya Diamond Platnumz, akaba umwe mu bana babiri uyu muhanzi asangiye na Zari.

    Diamond Platnumz ntabwo yitabiriye isabukuru y’umukobwa we

    Source : http://isimbi.rw/uko-diamond-platnumz-yashenguwe-no-kutitabira-isabukuru-y-umukobwa-we-tiffah.html

  • Miliyari 23 Frw zashowe mu mishinga ifasha iterambere ry'abaturiye pariki – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe n'Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kubungabunga Urusobe rw'Ibinyabuzima muri, RDB, Mutangana Eugène, ku wa 11 Kanama 2026.

    Mutangana yagaragaje ko ubukerarugendo mu Rwanda bugenda burushaho gutera imbere cyane ko mu 2025 urwego rw'ubukerarugendo rwinjirije rwinjirije u Rwanda arenga miliyoni 685$ avuye kuri miliyoni 647$ yinjiye mu 2024.

    Yavuze ko uyu musaruro uva cyane muri pariki z'igihugu zitandukanye gusa mu 2025 Pariki y'Igihugu y'Ibirunga yihariye hafi 88% by'umusaruro winjijwe na pariki zose zo mu gihugu aho yinjije arenga miliyoni 35,8$.

    Mutangana yasobanuye ko kuva hatangizwa gahunda yo gusangiza abaturage baturiye pariki 10% y'umusaruro uva muri izo pariki, hamaze gutangwa arenga miliyari 23 Frw mu mishinga ifasha abaturage.

    Ati 'Kugeza uyu munsi arenga miliyari 23 Frw (agera kuri 16$) yashowe mu mishinga igera ku 1300 yo guteza imbere abaturage, irimo kubaka amashuri, ibigo nderabuzima, ibikorwaremezo by'amazi n'ibindi bikorwa byose biteza imbere imibereho y'abaturage.'

    Agaragaza ko ibyo byerekana inyungu iri mu kubungabunga izi pariki ndetse n'urusobe rw'ibinyabuzima bizirimo.

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yagaragaje ko kugira pariki y'Igihugu y'Iburunga bifite uruhare runini mu iterambere ry'abaturage bo muri iyi ntara ndetse kubera imishinga bagiye babona bagenda barushaho kumva impamvu yo kubungabunga pariki.

    Ati 'Abaturage baturiye pariki ubu babonye amashuri, bafite amashanyarazi, amazi, amasoko, imihanda, byose bakesha Pariki y'Ibirunga. Hari n'indi mishinga ibateganyirijwe irimo imidugudu y'ikitegererezo. Ibyo byose ni ibibereka akamaro ko guturira no kubungabunga pariki ku buryo uyu munsi ubu aribo bafata iya mbere mu kurwanya abahiga, abashaka kwangiza ibikorwa bya pariki n'ibindi.'

    Uretse kuba hari amafaranga ava muri pariki ashorwa mu mishinga yo guteza imbere abaturage, ariko na bo bagakoresha ayo mahirwe bakora ubucuruzi bugendanye n'iterambere rigaragara mu duce batuyemo.

    Ati 'Ubu uyu munsi mu ntara y'Amajyaruguru hari hoteli zifite inyenyeri zirenga 50 kandi inyinshi ziri hafi y'Ibirunga kugira ngo uzaza gusura ingagi atazabura icumbi, atazabura aho kurira n'ibindi. Ibyo byose ni ibikorwa byatijwe umurindi no kuba hari Pariki y'Igihugu y'Ibirunga yazanye iterambere mu nkenegero zayo.'

    Gahunda yo gufasha abaturiye pariki z'igihugu guhindurirwa ubuzima yatangiye mu 2005, itangira hakoreshwa 5% y'umusaruro uva muri izi pariki, ariko guhera mu 2017 yariyongereye abaturage bagenerwa 10% kuri uwo musaruro.

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yagaragaje Pariki y’igihugu y’Ibirunga yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’abaturage

    Mutangana Eugène yahamije ko abaturiye pariki zitandukanye babyungukiramo

    Abayobozi mu nzego zitandukanye zishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bitabiriye iki kiganiro

    Biteganyijwe ko abarenga ibihumbi 10 bazitabira umuhango wo Kwita Izina

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-23-frw-zashowe-mu-mishinga-ifasha-iterambere-ry-abaturiye-pariki

  • Kicukiro: Urubyiruko 20 rwafatiwe muri 'house party' runywa inzoga zitemewe – #rwanda #RwOT

    Ni rubyiruko rwafatiwe mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Niboye, aho rwari ruri gukorera ibirori bibera mu ngo bizwi nka 'house party' bisanzwe bibujijwe ahanini bitewe n'ibikorwa bitewewe biberamo.

    Yari inzu yarimo urubyiruko rwinshi, ariko ubwo Polisi yahageraga bamwe baracitse, ibasha gufata abagera kuri 20

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye IGIHE ko abo bose bafashwe baraganirizwa bemera ko batazabyongera bararekurwa.

    Ati 'Inzoga banywaga harimo n'izakuwe ku masoko, ariko igikomeye ni uko bari banasinze bikomeye. Urumva urubyiruko ruhuriye hamwe rugasinda ruteza imidugararo, kandi runanywa inzoga zitujuje ubuziranenge.'

    CIP Gahonzire yibukije abantu kandi ko inzoga zose zakuwe ku isoko zitemewe gukoreshwa n'abantu mu buryo ubwo ari bwo bwose, kandi ko abazafatwa bazabihanirwa nta kabuza.

    Ati 'Inzoga zahagaritswe, hari abacyumva ko bazihisha, abandi bakazinywera mu ngo n'ibindi bitandukanye. Turaburira abijandika mu bikorwa nk'ibyo kubireka.'

    Yavuze ko hari n'abafite utubari bamaze iminsi bafatwa barengeje amasaha yagenwe n'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Iterambere yo gufunga utubari.

    Ati 'Abari kurenza amasaha y'utubari kandi bakanateza urusaku turabibutsa ko bitemewe. Twarababonye za Kicukiro babikora, ugasanga abayobora tubari baranijandika no mu bindi byaha byo gufungirana inzego z'umutekano zije kubafata cyangwa gushaka gutanga ruswa.'

    Yasobanuye ko abazafatwa bazajya bakurikiranwa ku byo bakoze byose, birimo kugerageza gutanga ruswa, kuba barengeje amasaha ndetse n'abagerageza gucikisha abakiliya bari bari mu kabari.

    Kugeza ubu inganda zirenga 150 zengaga inzoga zitujuje ubuziranenge mu Rwanda zimaze gufungwa, ndetse ibinyobwa byazo n'ibindi byatumizwaga mu mahanga biri muri uyu mujyo byarahagaritswe.

    Minititeri y'Ubuzima igaragaza ko abarenga 50 bishwe n'inzoga zitujuje ubuziranenge, 100 barahuma mu gihe ibihumbi 11 babaswe na zo mu mezi atandatu gusa.

    Umuvuigizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yavuze ko urubyiruko 20 rwafatiwe muri 'house party' runywa inzoga zitemewe ku Kicukiro

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-urubyiruko-20-rwafatiwe-muri-house-party-runywa-inzoga-zitemewe