Category: Uncategorized

  • Amerika yemereye OpenAI kwigisha AI ikoresheje inyandiko idafiteho uburenganzira – #rwanda #RwOT

    By'umwihariko, iki kinyamakuru cyareze iki kigo ko cyakoresheje inyandiko zacyo nta ruhushya, mu bikorwa byacyo byo kwigisha ikoranabuhanga rya AI nka ChatGPT.

    Leta ya Amerika yinjiye muri uru rubanza itanga inyandiko ya paji 20 irengera OpenAI.

    Yavuze ko kubangamira iterambere ry'iri koranabuhanga kubera impungenge z'uburenganzira ku bihangano runaka byahungabanya ubwiyongere bw'ubukungu bwa Amerika n'ubushobozi bwayo ku rwego rw'Isi.

    Leta ya Amerika yatangaje ko kuba OpenAI yarakoresha inyandiko za The New York Times zamaze gutangazwa kuri murandasi bidakwiye kuba ikibazo kandi bikwiye kwemerwa n'amategeko.

    Ibyemewe n'amategeko muri uru rwego, ni irengayobora ryemerera ikoreshwa ry'ibihangano bifite uburenganzira bwa nyira byo gusa mu gihe umusaruro ari ikintu gishya kandi gifite umwimerere wacyo wihariye.

    Amerika yagereranyije ibi bikorwa byo gutoza AI, nk'umuntu usoma igitabo kugira ngo yige kwandika.

    Mu bihe byashize, ikigo cya Anthropic cyategetswe kwishyura impozamarira ingana na miliyari 1,5$ kubera gukoresha ibitabo n'izindi nyandiko byakuwe ku mbuga zitemewe mu gutoza ikoranabuhanga ryacyo rya AI.

    Gusa ariko urukiko rwanzuye ko kwigisha ikoranabuhanga rya AI ubwabyo byari byemewe n'amategeko.

    Iyi nyandiko ya leta ni igice kimwe gusa mu bigize urubanza, si umwanzuro w'urukiko. Uruhande rwayo ruvuze byinshi ku mpaka zerekeye gukoresha ibihangano by'abandi mu buryo byemewe n'amategeko.

    Amerika yemereye OpenAI kwigisha AI ikoresheje inyandiko idafiteho uburenganzira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amerika-yemereye-openai-kwigisha-ai-ikoresheje-inyandiko-idafiteho

  • APR FC izakina umukino wo kwishyura idafite Ssekiganda, yatsindiwe muri Congo #rwanda #RwOT

    Umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League wahuzaga APR FC na Les Aigles du Congo, warangiye iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu itsinzwe 1-0.

    Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Lubumbashi.

    Iyi kipe yari yasabye ko umukino ubanza n’uwo kwishyura wabera mu kindi gihugu kubera icyorezo cya Ebola n’ibibazo by’umutekano ariko CAF ikabyanga, yahagurutse mu Rwanda uyu munsi ku Cyumweru ari nabwo umukino wabaye.

    Yaje gutsindwa igitego kimwe ku busa cyinjiye ku munota wa 44 gitsinzwe na Soze Zemanga.

    Umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 11 Nzeri 2026 aho APR FC izaba idafite Ssekiganda Ronald wahawe ikarita itukura umukino urangiye kubera kuburana n’abasifuzi.

    11 APR FC yabanje mu kibuga

    APR FC yagerageje ibishoboka byose ariko kwishyura biranga

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-izakina-umukino-wo-kwishyura-idafite-ssekiganda-yatsindiwe-muri-congo.html

  • Bwa mbere Muyango amubwira ko atwite Miguel, kuri gatanya, abana afite – Kimenyi Yves yavuze #rwanda #RwOT

    Kimenyi Yves wahoze ari umunyezamu wakiniye amakipe atandukanye arimo n’ikipe y’igihugu Amavubi, yavuze birambuye kuri byinshi byagiye bimuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga, ageze kuri gatanya ye na Muyango Claudine aryumaho.

    Ni mu kiganiro Beyond90 azajya agaragaramo cyane aho yahisemo kugitangiza kugira ngo agire abo agira inama cyangwa se barumuna be mu mupira bazagire icyo bamwigiraho.

    Ikindi ni uko iki kiganiro hari benshi bamuzi mu kibuga ariko na none batamuzi hanze y’ikibuga ari n’aho havuye “Beyond90” umuntu ashatse yagereranya mu kinyarwanda na “Ibirenze iminota 90”.

    Muri iki kiganiro azakorana bya hafi n’abarimo Director Aime Gad uzwi cyane mu myidagaduro, Wa Muniga uzwi mu kogosha abasitari.

    Ikiganiro cya mbere bakaba bari batumiye Emery Bayisenge wari wateguye ibibazo byo kubaza Kimenyi Yves.

    Ibi bibazo byibanze ku buzima bwe bwo hanze y’ikibuga aho yatangiye amubaza abana afite (abana yabyaye).

    Ati “Mfite umwana umwe, Kimenyi Yannis Miguel. “

    Emery Bayisenge yahise amubaza ati “Abo numva bagutwerera se? Mbwira ndashaka mubimenya.”

    Kimenyi Yves yamubwiye ati “Buriya abantu bavuze ibintu bitari byo, bashatse gusebanya ariko ntabwo ari ugusebya kuko kugira abana si ibintu bibi, ariko umuntu aba agomba kuvuga iby’ukuri, iby’ukuri rero ni ibyo mfite umwana umwe, Miguel.”

    Yakomeje avuga ko hari ibintu bavugwaho ku mbuga nkoranyambaga abantu babavugaho byinshi ariko kuko nta mwanya wo kwisobanuro baba bafite bikarangira hari ababifashe nk’ukuri.

    Muri iki kiganiro, Kimenyi Yves yavuze ko umunsi wa mbere Muyango amubwira ko atwite yari muri CHAN byari 2021 ari muri Cameroun mu ikipe y’igihugu yagiye gukina CHAN.

    Ati “Urumva yari yagize ubwoba, arambwira ati ese ko numva ibimenyetso mfite nshobora kuba mfite akana. Nshyira telefoni ku ruhande ndabanza ndiruhutsa, ndavuga ngo Mana umfashe bibe ari ukuri bitaba ari ukurwara mu nda.”

    Yavuze ko Muyango yakomeje kujya amuhisha ashaka kuzamubwira byinshi bari kumwe, aje rero nibwo yamubwiye byose biba ngombwa ko na we amwitwarira kwa muganga ngo abyemeze, avuyeyo nibwo yatangiye kujya yiyumva nk’umugabo.

    Akibona Muyango amaze kubyara n’umwana, yagize amarangamutima akomeye kugeza aho amarira yatembaga ajya mu nda, “ni ibintu bingora gusobanura, ikintu nibuka muganga yambwiye yarambwiye ngo ‘ubyaye umwana musa’.”

    Ikibazo cyahise gikurikiraho, ni ikibazo cyo kumubaza uko abanye na Mama Miguel (Muyango Claudine) aho yavuze ko babanye neza.

    Ati “Ni mama w’umwana wanjye, akaba n’inshuti, ni umubyeyi nubaha. Tubanye neza.”

    Yavuze ko hari ibintu byinshi abantu bongeramo bitari ukuri cyane aho akeka ko baba bashaka amaramuko.

    Aha niho Gad yahise aziramo avuga ko atabyumva neza amubaza niba baba bakibana mu nzu, Kimenyi yamusubije ati “ibyo ufite uburenganzira bwo kubimbaza ariko nanjye mfite uburenganzira bwo kutabigusubiza.”

    Yahise amubaza ibya gatanya yabonye bivugwa ko yagiye gusaba, undi amusubiza ati “none se bibaye ari byo bikuraho ko mwaba mubanye neza? Ni ibintu bibiri bitandukanye, ibyo ntabwo umubano wavaho kuko habayeho kutumvikana mukaba mwasinyura, ibyo ni ibintu bisanzwe.”

    Bakomeje kumuhatiriza ngo avuge niba ari ukuri koko baragiye gusaba gatanya maze agira ati “Ukuri kwanjye hari igihe nzakubabwira, ubu nta kintu nshaka kubivugaho.”

    Yavuze ko bishoboka ko no mu biganiro biri imbere bazahamagara na Muyango muri iki kiganiro.

    Yavuze ko we na Muyango Claudine babanye neza

    Source : http://isimbi.rw/bwa-mbere-muyango-amubwira-ko-atwite-miguel-kuri-gatanya-abana-afite-kimenyi.html

  • Rwamagana: Abagororwa bahawe amahirwe yo kwitabira Expo – #rwanda #RwOT

    Aba bagororwa babivuze nyuma yo guhabwa umwanya muri Expo imaze ibyumweru bitatu, aho bamurika imyenda bakoze n'ibiseke, bakaninjiza amafaranga binyuze mu gusiga abantu inzara, kubasuka no kubasokoza.

    Abahawe uyu mwanya ni abari muri Rwamagana Social Reintegration Centre, ikigo gitegurirwamo abagororwa bahamijwe ibyaha bitandukanye bari hafi kurangiza ibihano. Kibafasha kongera kwimenyereza ibikorwa byo mu buzima busanzwe, birimo guhura n'imiryango yabo no kwifatanya n'abaturage mu bikorwa nk'Umuganda. Cyuzuye mu 2025 gitwaye miliyari 2,6 Frw.

    Kugeza ubu, abarenga 150 bamaze kugororerwa muri iki kigo no gusubira mu buzima busanzwe, mu gihe abagore bagera kuri 215 ari bo bakigororerwamo.

    Bahigishirizwa imyuga irimo ubudozi, kuboha ibiseke, gutunganya imisatsi n'ubwiza bw'abagore, ndetse n'ubuhinzi bwa kijyambere.

    Hope Igirimbabazi wize ibijyanye n'ubudozi, yavuze ko, mbere yo gufungwa, yakoraga ibijyanye no kumurika imideli. Muri iki kigo yize kudoda imyenda kandi uwo mwuga watangiye kumwinjiriza amafaranga.

    Ati 'Ni ibintu bikomeye kandi birenze ibyo natekerezaga kubona umugororwa yitabira imurikagurisha ririmo abandi baturage. Kugirirwa icyizere, ugahabwa amahirwe yo kwiga umwuga uri kugororwa, si ibintu bisanzwe; noneho ukanahabwa amahirwe yo kujya hanze ugacuruza ibyo wakoze. Ndashimira ubuyobozi bw'Igihugu cyacu bwaduhaye aya mahirwe.'

    Ishimwe Providence, uvuka mu Karere ka Ruhango, wafungiwe kwihesha ikintu cy'undi, yavuze ko mu igororero yize gusuka imisatsi mu buryo butandukanye no gutunganya inzara. Yumva ko narangiza igihano cye, iyo myuga izamufasha kwiteza imbere.

    Ati 'Nari nafungiwe kwihesha ikintu cy'undi. Nagiriwe amahirwe yo kwigishwa umwuga, ku buryo ninsohoka bizamfasha kwibeshaho no kwirinda gusubira mu cyaha nakoze. Mbere nari nzi ko nje gufungwa no kubaho nabi, ariko narafashijwe, ndagororwa kandi ndigishwa, ku buryo nzasohoka nkajya gushaka amafaranga.'

    Umuganwa Babra wo mu Karere ka Kayonza, yavuze ko mbere yumvaga umuntu ufunzwe abaho nabi kandi nta bamwitaho.

    Yavuze ko atari ko yabisanze, kuko Leta yamwitayeho ikamwigisha umwuga uzamufasha kwiteza imbere.

    Ati 'Akenshi umuntu akora icyaha hari icyabimuteye. Ndashimira Leta ko yamfashije gushakira ibisubizo icyabinteye, kandi ubu ibyo byose byamaze kuva mu mutwe. Ningera hanze, nzaba mfite umwuga nzakora, ku buryo ntazongera gukora cya cyaha.'

    Umuyobozi wa Rwamagana Social Reintegration Centre, SSUPT Oliver Nzayisenga, yavuze ko bakira abagororwa basigaje nibura hagati y'amezi atandatu n'umwaka ngo basubire mu miryango yabo. Abasoje ibihano barataha, ikigo kikakira abandi kugira ngo na bo bakomeze gutegurwa neza.

    Ati 'Imyuga tubigisha itanga umusaruro cyane, kuko bagenda bamenyera kudoda no gutunganya imisatsi, bikabafasha kutongera gutekereza ku byabasubiza mu byaha, ahubwo bakitegura kwikorera. Tuba twarabigishije no kwihangira imirimo no kubana neza n'abaturanyi, ku buryo bibarinda kongera kugongana n'amategeko.'

    SSUPT Nzayisenga avuga ko umugororwa uri muri iki kigo ashobora guhabwa uruhushya rwo kumara iminsi ibiri mu rugo, agiye gushyingura, gutaha ubukwe cyangwa gusura abo mu muryango we. Ibi bikorwa mu rwego rwo gukomeza kubategurira gutaha no kubamenyereza kongera kubana n'abandi muri sosiyete nyarwanda.

    Ibiseke aba bagororwa bakoze biri mu byo bamurika

    Umuganwa Babra avuga ko bishimiye guhabwa umwanya muri Expo bakamurika ibyo bakora

    Mu byo bigishijwe harimo no gutunganya inzara z’abagore

    Muri Expo aba bagororwa bari gusuka abaturage basanzwe

    Igitimbabazi Hope avuga ko imyenda bamurika yagize uruhare mu kuyikora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abagororwa-bahawe-amahirwe-yo-kwitabira-expo

  • Gicumbi: Bategerezanyije amatsiko umuhanda Byumba–Ngondore – #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bahamya ko kubaka umuhanda Byumba–Ngondore bizagira uruhare mu koroshya ingendo no guteza imbere ubuhahirane hagati y'abatuye aka karere n'abo mu bindi bice by'igihugu, ndetse n'abaturiye umupaka wa Gatuna.

    Uyu muhanda ufite uburebure bwa kilometero 11,17, uva mu Mujyi wa Byumba ugana i Ngondore, aho uhura n'umuhanda werekeza ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda.

    Abaturage bavuga ko mbere y'uko uyu muhanda utunganywa, ingendo muri aka gace zitari zoroshye, cyane cyane mu gihe cy'imvura. Bemeza ko imiterere yawo yatumaga ibinyabiziga bitawukoresha uko bikwiye, ingendo zigahenda kandi zigatwara igihe kinini, kuko hari aho byasabaga kuzenguruka mu Rukomo.

    Kankundiye Charittine, utuye mu Mudugudu wa Rurambi, Akagari ka Mirama, Umurenge wa Byumba, yavuze ko uyu muhanda uzatuma abaturage bagera ku masoko no mu bindi bice by'akarere mu buryo bworoshye.

    Ati 'Mbere kubona imodoka iza muri aka gace byari bigoye, cyane cyane iyo imvura yabaga yaguye. Kujyana umusaruro ku isoko byatwaraga igihe kandi rimwe na rimwe bikaduhenda. Ubu twizeye ko umuhanda numara kuzura ingendo zizoroha.'

    Mukahirwa Marie Chantal, utuye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Nyakabungo, avuga ko uyu muhanda uzafasha abacuruzi, kuko uzatuma ibicuruzwa n'umusaruro bitwarwa mu buryo bworoshye, bityo abahinzi n'abacuruzi bakabona amasoko meza.

    Ati 'Kuba uyu muhanda uhuza Byumba n'umuhanda ujya i Gatuna ni amahirwe akomeye. Bizatuma ubucuruzi bwiyongera kandi abaturage babone uburyo bworoshye bwo kugeza umusaruro ku isoko.'

    Mukamazimpaka Claudine, utuye mu Mudugudu wa Kanunga, Akagari ka Nyakabungo, avuga ko kimwe mu bibazo bikomeye abaturage bari bafite ari ingendo zagoranaga mu gihe cy'imvura.

    Ati 'Iyo imvura yagwaga, hari aho imodoka zitageraga cyangwa zikahagenda bigoranye. Ibyo byatumaga abaturage bagorwa no kugeza umusaruro ku isoko. Ikindi, moto zarahendaga, bikatugora kugera aho tujya. Turishimira ko uyu muhanda uri gukorwa kuko uzadukemurira icyo kibazo.'

    Nshimiyimana Jean Claude avuga ko umuhanda mwiza ushobora gutuma ibinyabiziga byinshi biwukoresha, bityo ingendo zikoroha kandi ibiciro byazo bikaba bibereye abaturage.

    Ati 'Iyo umuhanda umeze neza, abatwara abantu n'ibintu barawukunda. Bizatuma imodoka ziboneka mu buryo bworoshye kandi n'ingendo zigire ibiciro abaturage bashobora kwishyura.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko umuhanda Byumba–Ngondore ari igikorwa gifite akamaro kanini ku iterambere ry'aka karere, cyane ko ari umuhanda abaturage bemerewe n'Umukuru w'Igihugu.

    Yagize ati 'Uyu muhanda ni uwo abaturage bemerewe n'Umukuru w'Igihugu. Uzafasha mu buhahirane kuko uduhuza n'umupaka wa Gatuna ndetse n'igihugu cy'abaturanyi cya Uganda. Numara kuzura, uzafasha abaturage kandi ugire uruhare mu iterambere ry'Umujyi wa Byumba uri kwaguka.'

    Umuyobozi w'Akarere avuga kandi ko uyu muhanda uri mu bikorwa byo guteza imbere ibikorwaremezo by'imihanda bikomeje gukorwa mu Mujyi wa Byumba.

    Yagize ati 'Harimo kubakwa umuhanda Byumba–Ngondore, hakaba n'uva i Byumba ujya ku Kigo cy'Amashuri cya Bonne Concelle. Hari kandi umuhanda w'amabuye uzenguruka ubusitani, na wo uzashyirwamo kaburimbo.'

    Muri rusange, imihanda iri kubakwa mu Mujyi wa Byumba ifite uburebure bwa kilometero 15,53.

    Umuhanda Byumba–Ngondore ufite uburebure bwa kilometero 11,17, ukaba uteganyijwe kuzura mu Kuboza 2026. Kugeza ubu, imirimo yo kuwubaka imaze kugera kuri 68%.

    Imirimo yo kubaka iyi mihanda ifite agaciro ka miliyoni zisaga 20 z'amadolari ya Amerika.

    Uyu muhanda utegerejweho kuba igice cy'ingenzi mu koroshya ingendo no guhuza Umujyi wa Byumba n'umuhanda werekeza ku mupaka wa Gatuna.

    Umushinga w'imihanda ya Byumba, urimo umuhanda Byumba–Ngondore, ni umwe mu bikorwa byo guteza imbere ibikorwa remezo muri aka gace.

    Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bavuga ko umuhanda Byumba–Ngondore uri kubakwa uzoroshya ingendo n'ubwikorezi

    Uyu muhanda ufite uburebure bwa kilometero 11,17, uva mu Mujyi wa Byumba ugana i Ngondore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-bategerezanyije-amatsiko-umuhanda-byumba-ngondore

  • Gen Mubarakh yibukije abakinnyi ba APR FC ko nta gutsindirwa i Lubumbashi #rwanda #RwOT

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’umuyobozi wungirije w’icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga yabukije abakinnyi b’iyi kipe ko batagomba gutsindirwa i Lubumbashi.

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026, APR FC yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukina umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze na Les Aigles du Congo.

    Mu ijoro ryakeye ikaba yari yasuwe na Gen Mubarakh Muganga, aho yayibukije ko bagomba gukotana bagatahukana intsinzi muri uyu mukino ubera Lubumbashi.

    Ati “Ni ugukotana, maze umuhigo mukawuhigurira hakurya. Mufite umukino ku munsi w’ejo, uwo mukino ni nk’uwa nyuma kuri twe kandi intsinzi igomba kubonekera hariya hakurya i Lubumbashi, ibindi tukazahurira ku kibuga cy’indege tuje kubakirana ubwuzu ku bwo guhesha ishema ikipe n’abakunzi bacu.'

    'Bibe byiza mwitwaye neza mu mukino ubanza, kuko ni rwo rufunguzo rwa byose. Uwo kwishyura tuzawukine twararangije ibyacu dufite n’umushyitsi mukuru.'

    Iyi kipe yahagurutse mu Rwanda ifite buri kimwe yaba ibyo kurya no kunywa, amakuru avuga ko batari bugire hoteli n’imwe bajyamo aho bageze ku kibuga cy’indege bafata urugendo rwerekeza kuri Stade cyane ko umukino uri bukinwe kuri iki Cyumweru saa 15h00′.

    Umukino urarangira bahita bagaruka mu Rwanda baza kwitegura umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 13 Nzeri 2026.

    Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC kudatsindirwa muri DR Congo

    Abakinnyi batuje bumva impanuro

    Source : http://isimbi.rw/gen-mubarakh-yibukije-abakinnyi-ba-apr-fc-ko-nta-gutsindirwa-i-lubumbashi.html

  • Love Family Choir yitegura kumurika album yasohoye indirimbo nshya #rwanda #RwOT

    Love Family Choir, ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nduba, Paruwasi ya Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Turirimbe', indirimbo ibimburira umuzingo wayo mushya w’indirimbo umunani witwa 'Amateka ya Yesu'.

    'Turirimbe' ni indirimbo irimo ubutumwa bwo guhimbaza Imana, kuyishimira imirimo yayo no guhamya ineza yayo mu buzima bw’abayizera.

    Muri iyi ndirimbo, Love Family Choir iraririmba iti: 'Ku bw’imirimo yawe udukorera, turi ubuhamya bugenda”. Ikubiyemo ubutumwa mvamutima wo gushimira Imana no kuyishimagiza ibyo yakoreye abayizera.”

    Iyi ndirimbo isohotse mu buryo bwa Live recording, ikaba ari yo yabimburiye urugendo rwo gusohora umuzingo 'Amateka ya Yesu', ugizwe n’indirimbo umunani ugamije gukomeza kwamamaza Yesu Kristo n’ubutumwa bw’agakiza.

    Love Family Choir yaherekeje ubu butumwa n’amagambo yo muri Zaburi 95:1agira ati 'Nimuze turirimbire Uwiteka, tuvugirize impundu igitare cy’agakiza kacu.'

    Kuri bo, 'Turirimbe' si indirimbo yo kwishimisha gusa, ahubwo ni ubutumwa bwo gutera abantu akanyabugabo mu guhimbaza Imana no kuba abahamya b’imirimo yayo.

    Korali yizeye ko indirimbo zigize 'Amateka ya Yesu' zizagera ku bantu benshi, zigahumuriza imitima, zigakomeza abizera kandi zikaba inzira yo kugeza ubutumwa bwa Yesu Kristo ku bataramumenya.

    'Turirimbe' yamaze kugera ku mbuga z’itumanaho, aho abakunzi b’umuziki wa Gospel bashobora kuyumva no kuyisangiza abandi, cyane cyane kuri YouTube Channel ya Love Family Choir Abanyamugisha, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

    Love Family Choir yasohoye indirimbo nshya

    Source : http://isimbi.rw/love-family-choir-yitegura-kumurika-album-yasohoye-indirimbo-nshya.html

  • Rotary Club of Kigali Virunga yahaye abana 5.000 imfashanyo yiganjemo ibiryamirwa – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyasorejwe mu Karere ka Kicukiro ku wa 5 Nzeri 2026, aho abana 1000 bahawe ibikoresho birimo matola, ibiringiti, amashuka n'inzitiramubu.

    Bahawe kandi amakayi, amakaramu, amabase, inkweto zifunguye, impuzankano n'imyambaro ya siporo.

    Iki gikorwa cyakorewe no mu tundi turere guhera ku wa 26 Kanama 2026. Cyatangiriye i Rulindo, gikomereza i Burera, i Rwamagana n'i Ngoma, aho abandi bana 4000 bahawe imfashanyo nk'iyi.

    Rotary Club of Kigali Virunga ikora iki gikorwa buri mwaka, iyi ikaba yari inshuro ya gatanu. Kigamije gufasha imiryango itishoboye kuzamura imibereho y'abana mu rugo, kugira ngo bige neza kandi batsinde.

    Perezida wa Rotary Club of Kigali Virunga, Ndibwami Alex, yavuze ko gutanga imfashanyo nk'iyi biri mu bikorwa Rotary ikorera no mu bindi bihugu, ifatanyije n'andi mashami yayo.

    Iyi gahunda yatangijwe n'Abanya-Canada, igamije gufasha abana bo mu miryango itishoboye kubona ibiryamirwa n'ibindi bikoresho by'ibanze. Abayitangije bashingira ku kuba iyo umuntu yasinziriye neza agira umunsi mwiza kandi agakora neza, bikaba akarusho ku bana biga kuko bibafasha kwiga neza.

    Ndibwami yongeyeho ati 'Uwatangije iyi gahunda yagize igitekerezo nyuma yo kubona umwana uryamye ku muhanda. Yibajije niba atahuriza abandi hamwe, bagakora uko bashoboye kugira ngo barinde abantu kubura amikoro ku buryo baryama ku mihanda.'

    Abana bahabwa imfashanyo bakomoka mu miryango itishoboye itoranywa n'inzego z'ibanze.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kicukiro, aho iki gikorwa cyasorejwe, bwagaragaje ko hari imiryango 3.500 iri muri gahunda y'imyaka ibiri yo gufashwa kwivana mu bukene. Abana 1000 bahawe imfashanyo batoranyijwe muri iyo miryango.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yasabye abaturage kutagurisha inkunga bahawe, kuko igamije kubafasha kuzamura imibereho myiza y'imiryango yabo, by'umwihariko iy'abana biga.

    Abahawe iyi nkunga ni abana bafite hagati y'imyaka itandatu na 12, biga mu mashuri abanza. Ababyeyi babo bagaragaje ko bahawe ubufasha bw'ingirakamaro, buzahindura imibereho yabo mu rugo.

    Mukasine Jeanette, utuye mu Murenge wa Gatenga kandi ufite abana babiri bahawe imfashanyo, yavuze ko yishimiye cyane matela bahawe, kuko abana be bari basanzwe baryama babyigana.

    Ati 'Mfite abana bane, ariko matela bararagaho ntizari zihagije, bakaryama babyigana. Ndishimye kuko mbonye ubufasha. Ubu bagiye kujya baryama neza, kandi bahawe n'ibikoresho by'ishuri bizabafasha kwiga neza no gutsinda.'

    Tuyizere Marie Chantal, na we utuye mu Murenge wa Gatenga, yavuze ko kuba Rotary Club of Kigali Virunga yahaye umwana we imfashanyo bigaragaza umutima mwiza w'abayigize, kandi ko bizamufasha kugira imibereho myiza no kwiga neza.

    Umurungi Diana, wo muri Rotaract Club of Kigali SFB, wari mu bakorerabushake batanze ibyo bikoresho, yavuze ko kwitabira ibikorwa bigirira abandi akamaro bimwubaka kandi bikamwibutsa ko kwitanga ari inshingano ya buri wese.

    Rotary Club of Kigali Virunga imaze imyaka 25 ikora ibikorwa bitandukanye by'ubugiraneza. Ni yo Club ya gatatu ya Rotary yashinzwe mu Rwanda, nyuma ya Rotary Club of Butare na Rotary Club of Kigali Doyen. Ubu mu gihugu hari Clubs 13.

    Abana bahawe ibikoresho bageze kuri 1000

    Rotary Club of Kigali Virunga yatanze imfashanyo yiganjemo ibiryamirwa ku bana 5000

    Ibikoresho byatanzwe birimo ibyo mu rugo no ku ishuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-club-of-kigali-virunga-yahaye-abana-5-000-imfashanyo-yiganjemo

  • Nyagatare: Bamwe mu baturage basigaye basengera mu nzuri – #rwanda #RwOT

    Aba baturage basengera mu rwuri runini ruri mu Mudugudu wa Busana, mu Murenge wa Nyagatare. Abahurira muri uru rwuri baba bari mu matsinda atandukanye, buri tsinda rigashingira ku gace abarigize baturukamo.

    Bamwe mu bahasengera bavuga ko bahisemo kuhajya kubera ko insengero bari basanzwe basengeramo zafunzwe, bityo bakumva ko bagomba gushaka ahandi bakomereza amasengesho.

    Umwe mu baturage baganiriye na IGIHE, utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko yaturutse i Bugaraga mu Murenge wa Rwimiyaga.

    Yagize ati 'Insengero zarafunzwe kandi dukeneye gusenga. Ni yo mpamvu twaje hano, kuko dushaka gukomeza gusenga. Tuza hano kuko ari ho ibyifuzo byacu bisubizwa.'

    Undi muturage uturuka i Bugaraga na we yavuze ko 'Twaje hano kuko dukeneye gusenga. Nubwo insengero zarafunzwe, natwe dukeneye aho dukorera amasengesho yacu, tukageza ku Mana ibibazo n'ibyifuzo byacu.'

    Undi muturage uturuka i Kabare mu Murenge wa Musheri, yavuze ko bakomeza gusengera muri urwo rwuri kuko bumva ko ari ho babonera umugisha, ibyifuzo byabo bikahasubirizwa.

    Yagize ati 'Impamvu tuza hano ni uko ari ho tubonera imigisha kandi ibyifuzo byacu bigasubizwa. Ni yo mpamvu dukomeza kuza kuhasengera.'

    Nubwo abajya gusengera muri urwo rwuri bavuga ko bafite impamvu zibatera kubikora, hari abandi baturage banenga iyo myitwarire, bavuga ko hari abata imirimo yabo bakirirwa mu masengesho.

    Aba baturage, IGIHE yasanze bakora mu muhanda, bavuze ko gusenga ari ingenzi, ariko ko bitagakwiye gutuma umuntu yirengagiza inshingano ze cyangwa imirimo imutunze. Bongeyeho ko batumva impamvu hari abahitamo gukora ibikorwa bibujijwe.

    Bavuze ko hari abantu bamara igihe kinini mu masengesho, bakibagirwa gukora imirimo y'ubuhinzi, ubworozi cyangwa indi ibafasha kubona ibitunga imiryango yabo.

    Bemeza ko iyo myitwarire ishobora kugira ingaruka ku mibereho y'umuryango, kuko umuntu ashobora kwisanga mu bukene cyangwa agahanirwa kutubahiriza amabwiriza yashyizweho.

    Umwe mu baturage banenga iyo myitwarire yavuze ko gusenga no gukora bikwiye kujyana.

    Yagize ati 'Gusenga ni byiza, ariko umuntu agomba no gukora. Ntibikwiye ko ahora ajya gusenga, akibagirwa imirimo imutunze n'inshingano ze.'

    Yakomeje ati 'Njye ntuye mu Mudugudu wa Mugari. Hari umuturanyi uhora ajya gusengera hariya. Twumva bavuga ngo 'Haleluya, Haleluya', ariko njye sinajyayo kuko bibujijwe.'

    Bamwe mu baturage bagaragaza kandi ko aho abo bantu basengera muri urwo rwuri hari ikimenyetso cyerekana ko kuhakorera ibyo bikorwa bitemewe.

    Bavuga ko hari abagerageje gusiba icyo kimenyetso, ariko ko kugisiba bidakuraho amabwiriza yashyizweho cyangwa ngo bitume ibyo bikorwa byemerwa.

    Aba baturage bavuga ko gukomeza gusengera ahantu hatemewe bishobora guteza ibibazo, cyane cyane mu gihe ubuyobozi bukomeje kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza agenga ahakorerwa ibikorwa byo gusenga.

    Aganira na IGIHE, Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yavuze ko ubuyobozi bwamenye ikibazo cy'abaturage basengera mu nzuri kandi ko ibyo bikorwa bitemewe. Yahamije ko hamaze gufatwa abantu 58, bakigishwa ko bakwiye gusengera mu nsengero zemewe.

    Yavuze ko abaturage bagomba kubahiriza amabwiriza kandi bakirinda ibikorwa bitemewe.

    Ati 'Iki ni ikibazo twamenye kandi ntabwo byemewe. Abaturage bagomba kwirinda ibikorwa bitemewe. Hari insengero zemewe basengeramo; bagomba kubahiriza icyemezo cyafashwe aho gushaka ahandi hatemewe gukorera ibikorwa byo gusenga.'

    Ubuyobozi busaba kandi abaturage kwirinda ko ibikorwa byo gusenga bibatera kwirengagiza inshingano zabo za buri munsi. Bushimangira ko umuturage akwiye kugira gahunda imufasha gusenga, ariko akanakora imirimo imutunze n'itunga umuryango we.

    Kakooza yavuze kandi ko gusengera ahatemewe bishobora guteza ingaruka nyinshi, zirimo kuba abantu bahagirira ibyago ntibimenyekane.

    Ati 'Bagomba gusengera ahantu hemewe, kuko bashobora kugira ibyago ntitubimenye. Si rimwe cyangwa kabiri humvikanye abantu baguye ahantu hatandukanye. Basengere ahantu hemewe, kuko ku gasozi bashobora kuhagirira ibyago.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-bamwe-mu-baturage-basigaye-basengera-mu-nzuri

  • Ababyeyi bigishe abahungu babo kubaha abagore n'imibiri yabo- Nduhungirehe – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa 6 Nzeri 2026, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko abagabo bo mu Rwanda bakwiye kurangwa n'imyumvire myiza y'ubugabo, ishingiye ku kubaha abagore n'uburenganzira bwabo.

    Ati 'Imyumvire myiza y'ubugabo irakenewe mu bagabo bose b'Abanyarwanda. Ndibutsa ko guhoza abagore ku nkeke bishingiye ku gitsina, haba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa imbonankubone, ari icyaha gikomeye mu Rwanda.'

    Yakomeje avuga ko nta mugabo ufite uburenganzira ku mubiri w'umugore kandi ko nta myambarire ikwiye gukoreshwa nk'urwitwazo rwo kumutesha agaciro, kumukorera ihohotera cyangwa kumukorakora.

    Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko inzego zishinzwe kubahiriza amategeko zitazihanganira ibyo bikorwa kandi ko ababikora bazabiryozwa.

    Ati 'Nubwo nk'umuryango mugari dushobora kuganira ku bijyanye n'imyambarire n'imyitwarire iboneye mu ruhame, abagore bakwiye guhora bumva batekanye mu bikorwa byabo bya buri munsi. Ababyeyi na bo bakwiye kwigisha abahungu babo kubaha abagore n'imibiri yabo.'

    Ubu butumwa bwatanzwe nyuma y'uko Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, na we yari yaburiye abasore n'abagabo bumva ko bemerewe guhohotera abagore n'abakobwa bitwaje imyambarire yabo.

    Dr Murangira yavuze ko imyambarire umuntu yahisemo idashobora kuba impamvu yo gucunaguzwa, gukomerwa cyangwa gukorerwa irindi hohoterwa iryo ari ryo ryose.

    Ati 'Nta myambarire y'umuntu ishobora gutuma cyangwa kuba impamvu yo kuba yahohoterwa. Uko waba wambaye kose ntabwo ugomba guhohoterwa.'

    Yavuze ko RIB imaze iminsi ibona ubutumwa bw'abasore bo ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko abakobwa bambara imyenda migufi babatera irari, bakumva ko ibyo bibaha uburenganzira bwo kubahohotera.

    Dr Murangira yaburiye abafite iyo myumvire ko inzego zigiye kubakurikirana, kuko nta myambarire ishobora guha umuntu uburenganzira bwo gukora icyaha.
    RIB ariko yibukije ko kurwanya ihohoterwa bidaha abantu uburenganzira bwo gukora ibikorwa by'urukozasoni mu ruhame, kuko na byo bihanwa n'amategeko.

    Positive masculinity is indeed required from all Rwandan men. Let me recall that sexual harassment of women, whether online or physical, is a serious crime in Rwanda. No man has any right on a woman’s body and no dress can serve as a pretext for men to disparage, harass or touch… https://t.co/6JHi2djJd9

    — Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) September 5, 2026

    Nduhungirehe yakebuye abagabo n'abasore bumva ko imyambarire y'umugore cyangwa umukobwa ishobora kubaha urwaho rwo kumutesha agaciro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyeyi-bigishe-abahungu-babo-kubaha-abagore-n-imibiri-yabo-nduhungirehe