Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’umuyobozi wungirije w’icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga yabukije abakinnyi b’iyi kipe ko batagomba gutsindirwa i Lubumbashi.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026, APR FC yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukina umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze na Les Aigles du Congo.
Mu ijoro ryakeye ikaba yari yasuwe na Gen Mubarakh Muganga, aho yayibukije ko bagomba gukotana bagatahukana intsinzi muri uyu mukino ubera Lubumbashi.
Ati “Ni ugukotana, maze umuhigo mukawuhigurira hakurya. Mufite umukino ku munsi w’ejo, uwo mukino ni nk’uwa nyuma kuri twe kandi intsinzi igomba kubonekera hariya hakurya i Lubumbashi, ibindi tukazahurira ku kibuga cy’indege tuje kubakirana ubwuzu ku bwo guhesha ishema ikipe n’abakunzi bacu.'
'Bibe byiza mwitwaye neza mu mukino ubanza, kuko ni rwo rufunguzo rwa byose. Uwo kwishyura tuzawukine twararangije ibyacu dufite n’umushyitsi mukuru.'
Iyi kipe yahagurutse mu Rwanda ifite buri kimwe yaba ibyo kurya no kunywa, amakuru avuga ko batari bugire hoteli n’imwe bajyamo aho bageze ku kibuga cy’indege bafata urugendo rwerekeza kuri Stade cyane ko umukino uri bukinwe kuri iki Cyumweru saa 15h00′.
Umukino urarangira bahita bagaruka mu Rwanda baza kwitegura umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 13 Nzeri 2026.
Source : http://isimbi.rw/gen-mubarakh-yibukije-abakinnyi-ba-apr-fc-ko-nta-gutsindirwa-i-lubumbashi.html
Leave a Reply