Love Family Choir, ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nduba, Paruwasi ya Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Turirimbe', indirimbo ibimburira umuzingo wayo mushya w’indirimbo umunani witwa 'Amateka ya Yesu'.
'Turirimbe' ni indirimbo irimo ubutumwa bwo guhimbaza Imana, kuyishimira imirimo yayo no guhamya ineza yayo mu buzima bw’abayizera.
Muri iyi ndirimbo, Love Family Choir iraririmba iti: 'Ku bw’imirimo yawe udukorera, turi ubuhamya bugenda”. Ikubiyemo ubutumwa mvamutima wo gushimira Imana no kuyishimagiza ibyo yakoreye abayizera.”
Iyi ndirimbo isohotse mu buryo bwa Live recording, ikaba ari yo yabimburiye urugendo rwo gusohora umuzingo 'Amateka ya Yesu', ugizwe n’indirimbo umunani ugamije gukomeza kwamamaza Yesu Kristo n’ubutumwa bw’agakiza.
Love Family Choir yaherekeje ubu butumwa n’amagambo yo muri Zaburi 95:1agira ati 'Nimuze turirimbire Uwiteka, tuvugirize impundu igitare cy’agakiza kacu.'
Kuri bo, 'Turirimbe' si indirimbo yo kwishimisha gusa, ahubwo ni ubutumwa bwo gutera abantu akanyabugabo mu guhimbaza Imana no kuba abahamya b’imirimo yayo.
Korali yizeye ko indirimbo zigize 'Amateka ya Yesu' zizagera ku bantu benshi, zigahumuriza imitima, zigakomeza abizera kandi zikaba inzira yo kugeza ubutumwa bwa Yesu Kristo ku bataramumenya.
'Turirimbe' yamaze kugera ku mbuga z’itumanaho, aho abakunzi b’umuziki wa Gospel bashobora kuyumva no kuyisangiza abandi, cyane cyane kuri YouTube Channel ya Love Family Choir Abanyamugisha, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Source : http://isimbi.rw/love-family-choir-yitegura-kumurika-album-yasohoye-indirimbo-nshya.html
Leave a Reply