Rwamagana: Abagororwa bahawe amahirwe yo kwitabira Expo – #rwanda #RwOT

Written by

in

Aba bagororwa babivuze nyuma yo guhabwa umwanya muri Expo imaze ibyumweru bitatu, aho bamurika imyenda bakoze n'ibiseke, bakaninjiza amafaranga binyuze mu gusiga abantu inzara, kubasuka no kubasokoza.

Abahawe uyu mwanya ni abari muri Rwamagana Social Reintegration Centre, ikigo gitegurirwamo abagororwa bahamijwe ibyaha bitandukanye bari hafi kurangiza ibihano. Kibafasha kongera kwimenyereza ibikorwa byo mu buzima busanzwe, birimo guhura n'imiryango yabo no kwifatanya n'abaturage mu bikorwa nk'Umuganda. Cyuzuye mu 2025 gitwaye miliyari 2,6 Frw.

Kugeza ubu, abarenga 150 bamaze kugororerwa muri iki kigo no gusubira mu buzima busanzwe, mu gihe abagore bagera kuri 215 ari bo bakigororerwamo.

Bahigishirizwa imyuga irimo ubudozi, kuboha ibiseke, gutunganya imisatsi n'ubwiza bw'abagore, ndetse n'ubuhinzi bwa kijyambere.

Hope Igirimbabazi wize ibijyanye n'ubudozi, yavuze ko, mbere yo gufungwa, yakoraga ibijyanye no kumurika imideli. Muri iki kigo yize kudoda imyenda kandi uwo mwuga watangiye kumwinjiriza amafaranga.

Ati 'Ni ibintu bikomeye kandi birenze ibyo natekerezaga kubona umugororwa yitabira imurikagurisha ririmo abandi baturage. Kugirirwa icyizere, ugahabwa amahirwe yo kwiga umwuga uri kugororwa, si ibintu bisanzwe; noneho ukanahabwa amahirwe yo kujya hanze ugacuruza ibyo wakoze. Ndashimira ubuyobozi bw'Igihugu cyacu bwaduhaye aya mahirwe.'

Ishimwe Providence, uvuka mu Karere ka Ruhango, wafungiwe kwihesha ikintu cy'undi, yavuze ko mu igororero yize gusuka imisatsi mu buryo butandukanye no gutunganya inzara. Yumva ko narangiza igihano cye, iyo myuga izamufasha kwiteza imbere.

Ati 'Nari nafungiwe kwihesha ikintu cy'undi. Nagiriwe amahirwe yo kwigishwa umwuga, ku buryo ninsohoka bizamfasha kwibeshaho no kwirinda gusubira mu cyaha nakoze. Mbere nari nzi ko nje gufungwa no kubaho nabi, ariko narafashijwe, ndagororwa kandi ndigishwa, ku buryo nzasohoka nkajya gushaka amafaranga.'

Umuganwa Babra wo mu Karere ka Kayonza, yavuze ko mbere yumvaga umuntu ufunzwe abaho nabi kandi nta bamwitaho.

Yavuze ko atari ko yabisanze, kuko Leta yamwitayeho ikamwigisha umwuga uzamufasha kwiteza imbere.

Ati 'Akenshi umuntu akora icyaha hari icyabimuteye. Ndashimira Leta ko yamfashije gushakira ibisubizo icyabinteye, kandi ubu ibyo byose byamaze kuva mu mutwe. Ningera hanze, nzaba mfite umwuga nzakora, ku buryo ntazongera gukora cya cyaha.'

Umuyobozi wa Rwamagana Social Reintegration Centre, SSUPT Oliver Nzayisenga, yavuze ko bakira abagororwa basigaje nibura hagati y'amezi atandatu n'umwaka ngo basubire mu miryango yabo. Abasoje ibihano barataha, ikigo kikakira abandi kugira ngo na bo bakomeze gutegurwa neza.

Ati 'Imyuga tubigisha itanga umusaruro cyane, kuko bagenda bamenyera kudoda no gutunganya imisatsi, bikabafasha kutongera gutekereza ku byabasubiza mu byaha, ahubwo bakitegura kwikorera. Tuba twarabigishije no kwihangira imirimo no kubana neza n'abaturanyi, ku buryo bibarinda kongera kugongana n'amategeko.'

SSUPT Nzayisenga avuga ko umugororwa uri muri iki kigo ashobora guhabwa uruhushya rwo kumara iminsi ibiri mu rugo, agiye gushyingura, gutaha ubukwe cyangwa gusura abo mu muryango we. Ibi bikorwa mu rwego rwo gukomeza kubategurira gutaha no kubamenyereza kongera kubana n'abandi muri sosiyete nyarwanda.

Ibiseke aba bagororwa bakoze biri mu byo bamurika

Umuganwa Babra avuga ko bishimiye guhabwa umwanya muri Expo bakamurika ibyo bakora

Mu byo bigishijwe harimo no gutunganya inzara z’abagore

Muri Expo aba bagororwa bari gusuka abaturage basanzwe

Igitimbabazi Hope avuga ko imyenda bamurika yagize uruhare mu kuyikora


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abagororwa-bahawe-amahirwe-yo-kwitabira-expo

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *