Bwa mbere Muyango amubwira ko atwite Miguel, kuri gatanya, abana afite – Kimenyi Yves yavuze #rwanda #RwOT

Written by

in

Kimenyi Yves wahoze ari umunyezamu wakiniye amakipe atandukanye arimo n’ikipe y’igihugu Amavubi, yavuze birambuye kuri byinshi byagiye bimuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga, ageze kuri gatanya ye na Muyango Claudine aryumaho.

Ni mu kiganiro Beyond90 azajya agaragaramo cyane aho yahisemo kugitangiza kugira ngo agire abo agira inama cyangwa se barumuna be mu mupira bazagire icyo bamwigiraho.

Ikindi ni uko iki kiganiro hari benshi bamuzi mu kibuga ariko na none batamuzi hanze y’ikibuga ari n’aho havuye “Beyond90” umuntu ashatse yagereranya mu kinyarwanda na “Ibirenze iminota 90”.

Muri iki kiganiro azakorana bya hafi n’abarimo Director Aime Gad uzwi cyane mu myidagaduro, Wa Muniga uzwi mu kogosha abasitari.

Ikiganiro cya mbere bakaba bari batumiye Emery Bayisenge wari wateguye ibibazo byo kubaza Kimenyi Yves.

Ibi bibazo byibanze ku buzima bwe bwo hanze y’ikibuga aho yatangiye amubaza abana afite (abana yabyaye).

Ati “Mfite umwana umwe, Kimenyi Yannis Miguel. “

Emery Bayisenge yahise amubaza ati “Abo numva bagutwerera se? Mbwira ndashaka mubimenya.”

Kimenyi Yves yamubwiye ati “Buriya abantu bavuze ibintu bitari byo, bashatse gusebanya ariko ntabwo ari ugusebya kuko kugira abana si ibintu bibi, ariko umuntu aba agomba kuvuga iby’ukuri, iby’ukuri rero ni ibyo mfite umwana umwe, Miguel.”

Yakomeje avuga ko hari ibintu bavugwaho ku mbuga nkoranyambaga abantu babavugaho byinshi ariko kuko nta mwanya wo kwisobanuro baba bafite bikarangira hari ababifashe nk’ukuri.

Muri iki kiganiro, Kimenyi Yves yavuze ko umunsi wa mbere Muyango amubwira ko atwite yari muri CHAN byari 2021 ari muri Cameroun mu ikipe y’igihugu yagiye gukina CHAN.

Ati “Urumva yari yagize ubwoba, arambwira ati ese ko numva ibimenyetso mfite nshobora kuba mfite akana. Nshyira telefoni ku ruhande ndabanza ndiruhutsa, ndavuga ngo Mana umfashe bibe ari ukuri bitaba ari ukurwara mu nda.”

Yavuze ko Muyango yakomeje kujya amuhisha ashaka kuzamubwira byinshi bari kumwe, aje rero nibwo yamubwiye byose biba ngombwa ko na we amwitwarira kwa muganga ngo abyemeze, avuyeyo nibwo yatangiye kujya yiyumva nk’umugabo.

Akibona Muyango amaze kubyara n’umwana, yagize amarangamutima akomeye kugeza aho amarira yatembaga ajya mu nda, “ni ibintu bingora gusobanura, ikintu nibuka muganga yambwiye yarambwiye ngo ‘ubyaye umwana musa’.”

Ikibazo cyahise gikurikiraho, ni ikibazo cyo kumubaza uko abanye na Mama Miguel (Muyango Claudine) aho yavuze ko babanye neza.

Ati “Ni mama w’umwana wanjye, akaba n’inshuti, ni umubyeyi nubaha. Tubanye neza.”

Yavuze ko hari ibintu byinshi abantu bongeramo bitari ukuri cyane aho akeka ko baba bashaka amaramuko.

Aha niho Gad yahise aziramo avuga ko atabyumva neza amubaza niba baba bakibana mu nzu, Kimenyi yamusubije ati “ibyo ufite uburenganzira bwo kubimbaza ariko nanjye mfite uburenganzira bwo kutabigusubiza.”

Yahise amubaza ibya gatanya yabonye bivugwa ko yagiye gusaba, undi amusubiza ati “none se bibaye ari byo bikuraho ko mwaba mubanye neza? Ni ibintu bibiri bitandukanye, ibyo ntabwo umubano wavaho kuko habayeho kutumvikana mukaba mwasinyura, ibyo ni ibintu bisanzwe.”

Bakomeje kumuhatiriza ngo avuge niba ari ukuri koko baragiye gusaba gatanya maze agira ati “Ukuri kwanjye hari igihe nzakubabwira, ubu nta kintu nshaka kubivugaho.”

Yavuze ko bishoboka ko no mu biganiro biri imbere bazahamagara na Muyango muri iki kiganiro.

Yavuze ko we na Muyango Claudine babanye neza

Source : http://isimbi.rw/bwa-mbere-muyango-amubwira-ko-atwite-miguel-kuri-gatanya-abana-afite-kimenyi.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *