Category: Uncategorized

  • Intego Niyonshuti Ben yinjiranye mu Nteko – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora nyuma y'amatora yabaye ku wa 2 Nzeri 2026, aho Niyonshuti yagize amajwi 47, angana na 23,9% by'amajwi y'urubyiruko 198 rwatoye.

    Niyonshuti afite imyaka 27 y'amavuko, akaba yaravukiye kandi atuye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n'imiyoborere y'inzego za Leta n'iz'ibanze, yakuye muri Kaminuza ya Kigali mu 2023.

    Mu mashuri yisumbuye yize Ubugenge, Ubutabire n'Ibinyabuzima (PCB).

    Yatangiye ibikorwa by'ubukorerabushake mu 2017, ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye. Mu 2018, yahawe inshingano zo kuba umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko ku rwego rw'Umudugudu wa Ruliba, mu Murenge wa Kigali.

    Mu kiganiro na IGIHE, Niyonshuti yavuze ko kuva icyo gihe yakomeje kuzamuka mu nzego z'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko (NYC), abibangikanya n'inshingano mu rubyiruko rw'abakorerabushake ku rwego rw'akagari n'urw'umurenge.

    Yakomeje kuzamuka, maze mu 2022 atorwa kuba Umuyobozi wa Komisiyo y'Imibereho Myiza mu ihuriro ry'urubyiruko muri Nyarugenge. Mu Mujyi wa Kigali kandi akuriye agashami k'urubyiruko muri Komisiyo y'Ubukangurambaga mu Muryango FPR Inkotanyi.

    Ahamya ko urugendo rwe rw'igihe kirekire mu bukorerabushake rwamuhaye amahirwe yo kunguka ubunararibonye mu gukorana n'abandi. Mu gihe cya Covid-19, yayoboye urubyiruko rw'abakorerabushake rwafashaga abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Mu gihe cyo gukingira Covid-19, yayoboye kandi urubyiruko rwakurikiraga niba abantu bakingiwe, inshingano avuga ko zahembwaga.

    Niyonshuti ahamya ko gukora ubukorerabushake, ubusanzwe butari akazi gahemba, byagiye bimufungurira andi mahirwe yo kwinjiza amafaranga, bikanongera inyota yo gukomeza gukorera Igihugu.

    Ati 'Akenshi abantu bumva ibikorwa by'ubukorerabushake nk'ibintu bisanzwe, ariko njye nagiye mbikuramo inyungu. Ubumenyi nabikuyemo nagiye mbubyaza amafaranga. Hari ibiraka bito by'ubushakashatsi nagiye mbona, ndetse na bimwe byo mu gihe cya Covid-19 byari akazi, kuko nari mfite ikigo cyanjye cyakoreshaga urubyiruko rurenga 300.'

    Kuri ubu, uyu musore aracyakora ibiraka mu mishinga inyuranye y'imiryango itegamiye kuri Leta n'izindi nzego, akabibangikanya n'ubucuruzi.

    Niyonshuti yavuze ko ubunararibonye yungukiye mu gukorana n'urubyiruko ari bwo bwamuteye gukomeza kurukorera ku rwego rwisumbuye, yiyamamariza kuruhagararira mu Nteko Ishinga Amategeko, maze urugendo ruramuhira.

    Uretse kuba yishimiye icyizere yagiriwe n'urubyiruko rwamutoye, yasobanuye ko mu Nteko azahera ku kurufasha kumenya uko uru rwego rukora. Azajya kandi aruvugira ku bibazo rwamugejejeho, anarumenereshe ibisubizo byatanzwe.

    Ikindi azitaho ni ugufasha urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ahari ashingiye ku ikoranabuhanga u Rwanda rufite, by'umwihariko interineti, no kwita ku mirimo ishingiye ku buhinzi burengera ibidukikije.

    Ati 'Niba dufite internet nziza, kuki tutayikoresha tugakorera no mu buryo bw'ikoranabuhanga imirimo yo mu mahanga? Gusaba akazi ni byiza rwose, ariko twagashakira no hanze y'imipaka y'u Rwanda. Usanga iyo urubyiruko rushaka akazi rukabona ko gatangwa muri Gabon, Togo n'ahandi, ruhita rwumva ko atari akarwo. Nyamara hano iwacu abanyamahanga ni benshi kandi barahakorera.'

    Yashimangiye ko ibyo bijyana no kongera ubumenyi buzwi nka 'soft skills', bufasha umuntu usoje kwiga gusobanura no gukoresha neza ubumenyi afite, ku buryo aho abonye amahirwe hose ayabyaza umusaruro.

    Ati 'Usanga hari abatazi ko kuri LinkedIn umuntu ashobora kuhabonera akazi, kandi birirwa kuri interineti. Hari abasoza muri kaminuza zimwe bafite ubwo bumenyi, bagahita babona akazi keza. Nyamara hari izindi kaminuza zishyira ku isoko ry'umurimo abanyeshuri b'abahanga kurusha abo, ariko bakagira ikibazo cya 'soft skills'.'

    Niyonshuti yashimangiye ko kuba Leta yaraciye inzoga z'ibyuma ari icyemezo cy'ingenzi, kuko zari zangiza cyane cyane urubyiruko, bigatuma no gukora ngo rutere imbere biba ikibazo.

    Icyakora, asanga iki cyemezo gikwiye kujyana no gusuzuma niba hari ibikorwa urubyiruko ruhugiraho, byaba ibirwungura ubumenyi cyangwa ibyo kwidagadura, nk'inzu z'urubyiruko, ibibuga by'imikino n'ibindi. Ibyo byatuma n'urutarabona akazi rugira ibindi bikorwa birwubaka.

    Ku myambarire mu rubyiruko, yagize ati 'Igihugu ntabwo kirabitangaho umurongo uhamye, ariko ntekereza ko, mu bushishozi bwacyo, niba hari amabwiriza azashyirwaho, abantu bakwiye kuyamenya. Dufite abaturage n'urubyiruko bumva ko iyo ikintu cyatanzweho umurongo, bagomba kuwukurikiza.'

    Niyonshuti Ben watorewe guhagarira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko yagaragaje ibyo azibandaho mu kuruvugira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intego-niyonshuti-ben-yinjiranye-mu-nteko

  • Umugabo wa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umugabo wa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, witwa Hafidh Ameir Hassan, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, nyuma yo kurwara indwara y'umutima.

    Urupfu rwa Hafidh Ameir rwatangajwe na Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi, wavuze ko yapfiriye mu bitaro byo muri Zanzibar aho yari ari kuvurirwa. Yitabye Imana ahagana saa mbili za mu gitondo (8:00), nk'uko byatangajwe n'inzego za Leta.

    Hafidh Ameir yari ari kuvurwa indwara ijyanye n'umutima ubwo yitabaga Imana. Amakuru aturuka muri Tanzania avuga ko yari ari kuvurirwa ku bitaro bya Emilio Mzena Memorial Hospital muri Zanzibar.

    Visi Perezida Ndejembi yihanganishije Perezida Samia, umuryango we, inshuti n'abavandimwe ndetse n'Abanya-Tanzania bose muri rusange.

    Hafidh Ameir Hassan yari muntu ki?

    Hafidh Ameir Hassan yari umukozi w'umwuga mu bijyanye n'ubuhinzi ndetse n'umuntu wari uzwiho kugira ubuzima bwite butagaragara cyane mu ruhame.

    Yashakanye na Samia Suluhu Hassan mu mwaka wa 1978, mbere y'uko Samia atangira urugendo rurerure muri politiki. Bombi babyaranye abana bane, barimo abahungu batatu n'umukobwa umwe. Umukobwa wabo, Wanu Hafidh Ameir, na we afite uruhare muri politiki ya Zanzibar.

    Hafidh yari umuntu utajya agaragara cyane mu bikorwa bya Leta cyangwa ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byatumye ubuzima bwe bwite butamenyekana cyane ugereranyije n'ubw'umugore we, watangiye kuyobora Tanzania nk'Umukuru w'Igihugu mu 2021.

    Source : https://flash.rw/2026/09/07/umugabo-wa-perezida-wa-tanzania-samia-suluhu-hassan-yitabye-imana/

  • Eric Omondi yatawe muri yombi i Nairobi #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya akaba n'umwe mu bantu bakunze kugaragara mu bikorwa byo guharanira impinduka muri Kenya, Eric Omondi, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, ubwo yari mu gikorwa cyo gukusanya imikono mu mujyi wa Nairobi.

    Omondi yafatiwe mu gice cy'ubucuruzi cyo hagati mu mujyi wa Nairobi, kizwi nka Nairobi CBD, hafi y'inyubako ya Archives iri ku muhanda wa Moi Avenue. Yari amaze gutangiza igikorwa cyo gukusanya imikono ku Banyakenya bashyigikira gahunda ye izwi nka 'Punguza Mzigo'. igamije gusaba leta ya Kenya kugabanya umubare w'uturere

    Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Eric Omondi ari imbere y'abantu benshi, afashe ijambo mu gikorwa cyari cyateguwe kugira ngo abaturage batange imikono yabo.

    Mu buryo butunguranye, abagabo bari bambaye imyenda isanzwe batangiye kumukikiza, nyuma baramufata baramujyana. Kuba abamufashe batari bambaye imyambaro ya polisi byatumye amashusho y'ifatwa rye akwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Kugeza ubu, amakuru yatangajwe kuri iri fatwa ntiyagaragaje ku buryo burambuye niba Omondi yahise ashinjwa icyaha runaka cyangwa niba polisi ikimukoraho iperereza.

    Source : https://flash.rw/2026/09/07/eric-omondi-yatawe-muri-yombi-i-nairobi/

  • Joheirry Mola wambitswe ikamba rya Miss World 2026 ni muntu ki? #rwanda #RwOT

    Joheirry Mola Dominguez, umunyamideli n'umwarimu ukomoka muri Repubulika Dominikani, ni we wegukanye ikamba rya Miss World 2026, aba Umunya-Dominikani wa kabiri utsindiye iri rushanwa nyuma ya Mariasela Álvarez waryegukanye mu 1982.

    Mola yavutse ku wa 27 Nzeri 2001 i Santo Domingo muri Repubulika Dominikani. Yize muri Universidad Iberoamericana (UNIBE), aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n'imicungire n'ubuyobozi bw'ubucuruzi.

    Nubwo azwi cyane mu bijyanye n'imideli n'amarushanwa y'ubwiza, Joheirry Mola afite n'uruhare mu burezi, kuko akora nk'umwarimu. Yashinze kandi umushinga witwa Voices of Tomorrow, ugamije gufasha no guteza imbere abana n'urubyiruko.

    Mola afite ubunararibonye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, itangazamakuru, gutangaza amakuru kuri televiziyo, kumurika imideli ndetse n'ibikorwa byo guteza imbere imibereho y'abaturage.

    Uko yageze kuri Miss World

    Muri 2025, Joheirry Mola yahagarariye Distrito Nacional mu irushanwa rya Miss World Dominican Republic, aho yegukanye ikamba ry'igihugu ndetse ahita abona itike yo guhagararira Repubulika Dominikani muri Miss World 2026.

    Mu irushanwa rya Miss World 2026 ryabereye muri Vietnam, Mola yitwaye neza kuva mu byiciro bibanza. Mu marushanwa ya Top Model, yegukanye ikamba rihagarariye umugabane wa Americas & Caribbean, bituma agera mu bakobwa 40 bari basigaye bahatanira ikamba.

    Yakomeje gutsinda ibyiciro byakurikiyeho, kugeza ubwo yegukanye ikamba rikuru rya Miss World 2026.

    Intsinzi ye yabaye amateka kuri Repubulika Dominikani, kuko ari bwo bwa kabiri umugore ukomoka muri icyo gihugu atwaye ikamba rya Miss World. Uwa mbere ni Mariasela Álvarez, waryegukanye mu 1982.

    Uretse kuba Miss World 2026, Joheirry Mola azakomeza gukoresha ijwi n'izina rye mu bikorwa byo guteza imbere abana n'urubyiruko, cyane cyane binyuze mu mushinga we wa Voices of Tomorrow.

     

    Source : https://flash.rw/2026/09/07/joheirry-mola-wambitswe-ikamba-rya-miss-world-2026-ni-muntu-ki/

  • Mu magambo asize umunyu Micky yashimiye AG Promoter ku ruhare yagize mu buzima bwe #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Micky yashimiye byimazeyo umugabo we AG Promoter, agaragaza ko yagize uruhare rukomeye mu buzima bwe ndetse no mu rugendo rwe rwo kwiyubaka.

    Mu butumwa bwuzuyemo amarangamutima yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Micky yavuze ko ashimira Imana kuba yaramuzanye mu buzima bwe, kuko yabaye umugisha ukomeye kuri we no ku muryango we.

    Micky yavuze ko AG Promoter yamufashije kubona ibintu byinshi atabonaga kuri we.

    Ati “Nshimira Imana cyane ko yakuzanye mu buzima bwanjye, kuko wabaye umugisha ukomeye kuri njye no ku muryango wanjye. Wanyeretse inzira nziza, umpa urukundo, unyereka agaciro kanjye kandi unyereka uwo ndiwe.”

    “Nubwo hari igihe ntari nzi neza uwo ndiwe cyangwa ibyo nshoboye, wowe warabibonye, urabyizera kandi urabimfashamo. Wambereye umugabo, inshuti, umujyanama ndetse n’umuntu wanyeretse inzira nziza.”

    Micky kandi yashimiye AG Promoter ku bwitange yamugaragarije, avuga ko ibyiza yamukoreye we n’umuryango we ari byinshi ku buryo amagambo ataba ahagije kugira ngo abimushimire cyangwa abishyure.

    Mu butumwa bwe, Micky yongeye gushimangira ko atazigera afata nk’ibisanzwe ibyo AG Promoter yamukoreye. Yashimiye urukundo, ukwizera, ubwitange ndetse n’uburyo ahora amwifuriza gutera imbere.

    Micky yavuze kandi ko amwishimira cyane ndetse ko amukunda, agaragaza ko umubano wabo ushingiye ku rukundo, icyizere no gufashanya mu rugendo rw’ubuzima.

    AG Promoter na Micky bakoze ubukwe muri Mutarama uyu mwaka aho banitegura kwiburaka imfura yabo.

    Micky yashimiye bikomeye umugabo we AG Promoter

    Source : http://isimbi.rw/mu-magambo-asize-umunyu-micky-yashimiye-ag-promoter-ku-ruhare-yagize-mu-buzima.html

  • Eric Omondi yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya wo muri Kenya umaze kwamamara muri Afurika y’Iburasirazuba, Eric Omondi, yatawe azira gukusanya imikono asaba ko umubare ugize uturere twa Kenya ugabanuka.

    Uyu munyarwenya akaba asigaye azwi mu bikorwa byo guharanira impinduka mu mibereho n’imiyoborere y’igihugu, yatawe muri yombi.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026, nibwo Eric Omondi nibwo yatawe muri yombi ari imbere y’inyubako ya Nairobi National Archives, akusanya imikono y’abaturage bashyigikiye ko umubare w’uturere two muri Kenya ugabanywa.

    Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga Eric Omondi yarimo abaza abapolisi icyaha yakoze ni mu gihe barimo bamwambika amapingu.

    Uyu munyarwenya arasaba ko intara Uturere twa Kenya tugabanywa tukava kuri 47 tukagera ku munani, igihugu kigasubira ku turere umunani cyari gifite mbere y’ivugururwa ry’imiyoborere.

    Arasaba kandi ko Sena n’imyanya y’abadepite b’abagore bahagararira intara bikurwaho.

    Mu bindi asaba harimo gukuraho imyanya y’abahagarariye abaturage bashyirwaho batanyuze mu matora no kugabanya umubare w’abagize inteko z’uturere.

    Yagize ati 'Mugabanye umubare w’uturere, uve kuri 47 ugere ku munani; mukureho abagize Inteko bashyirwaho batowe, muvaneho Sena n’imyanya y’abadepite b’abagore bahagararira uturere, kandi mugabanye umubare w’abagize inteko z’uturere.'

    Omondi yavuze ko kwegereza ubuyobozi abaturage cyari igitekerezo cyiza, ariko cyananiranye kubera ko Abanya-Kenya bakomeje kuremererwa n’imisoro myinshi ikoreshwa mu guhemba abayobozi batowe n’abashyirwaho.

    Yari yasabye abaturage kunyura kuri Nairobi National Archives bagashyira umukono ku busabe bwe, mbere y’uko bushyikirizwa Komisiyo yigenga ishinzwe amatora kugira ngo hategurwe kamarampaka.

    Nyuma yo kumuta muri yombi, ntihahise hamenyekana aho Omondi yajyanywe.

    Si ubwa mbere Omondi afunzwe azira ibikorwa byo kwamagana ibyemezo bya Leta.

    Muri Kamena 2026, yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Jomo Kenyatta, nyuma yo kuyobora imyigaragambyo yamaganaga izamuka ry’ibiciro bya lisansi.

    Mu 2024 na bwo yatawe muri yombi ari hafi y’inyubako y’Inteko Ishinga Amategeko, ubwo yamaganaga umushinga w’itegeko ry’imari wari wateje impaka muri Kenya.

    Eric Omondi yatawe muri yombi

    Source : http://isimbi.rw/eric-omondi-yatawe-muri-yombi.html

  • Madamu Jeannette Kagame yibukije ko ubuhanga bwonyine budahagije mu kubaka ingo nziza – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 6 Nzeri 2026, mu masengesho y'abayobozi bakiri bato azwi nka 'Young Leaders Prayer Breakfast', yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye, agamije gusabira igihugu.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kimwe mu bibazo bihangayikishije umuryango nyarwanda ari imyitwarire y'abantu ituma kubaka umuryango bigenda bitakaza agaciro, aho bamwe batinya cyangwa bagahunga inshingano zijyanye no kwiyemeza kubana.

    Yavuze ko muri iki gihe abantu benshi bagenda bafata gushaka no kwiyemeza kubana nk'amahitamo ashobora gutegereza kugeza umuntu amaze kugera ku bindi byifuzo bye.

    Ati 'Gushaka bigenda birushaho gufatwa nk'amahitamo, cyangwa nk'ikintu umuntu agomba gukora ari uko amaze kubanza kuzuza ibindi byose yifuza kugeraho. Urugero ni nko kurangiza amashuri, kubona akazi keza, kwishyura amadeni yose n'ibindi.'

    Yakomeje avuga ko iyo umuntu amaze kugera kuri ibyo byose, rimwe na rimwe muri uko gutegereza ubushake bwo kwiyemeza gushaka bushobora kugenda bugabanuka.

    Yavuze ko ibi bigaragaza imwe mu mpinduka ziri mu mibanire y'abantu muri iki gihe.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubu abantu bahaye umubano amazina atandukanye arimo abizwi nka 'situationship' ndetse n'ibyiciro bitandukanye by'umubano nko kuvugana, kuganira, gukundana, hakabona kubaho ibyo gushaka.

    Yagaragaje ko urubyiruko rwahawe amahirwe yo kuyobora no guhabwa inshingano zitandukanye ariko ababyeyi basa n'abibagiwe gukomeza kurwigisha uburere no gufata inshingano.

    Ati 'U Rwanda rwahisemo kugirira icyizere urubyiruko, ruhabwa inshingano mu nzego zitandukanye, ntabwo ari ho gusa no mu bikorera higanjemo urubyiruko. Icyo cyizere ahanini gishingira ku byo umuntu ashobora kugaragaza aha twavuga nk'amashuri, ubushobozi bwo gutekereza, ubunararibonye, indangagaciro n'ibindi. Kandi byose ni ingenzi cyane.'

    Yakomeje agaragaza ko kugira urugo rwiza hari ikindi bisaba kirenze ubuhanga abantu baba bafite mu ishuri no mu kazi.

    'Ariko se ibi haba hari icyuho byateye? Ese ntidushobora kuba twaritaye ku mwanya n'ubushobozi ariko ntitugire umwanya wo kubafasha mu gukura mu mico, mu marangamutima no mu mibanire kandi na byo bikenewe kugira ngo umuntu abashe kuba umuyobozi mwiza haba mu rugo cyangwa no mu kazi kandi? Kuba umuhanga byagufasha kuba indashyikirwa mu kazi ariko iyo bigeze mu rugo imibanire yawe n'uwo mwashakanye, uburere uha abana bawe, kurinda ubumwe bw'umuryango mu gihe kibibazo ntabwo kugira ubwenge gusa bihagije hakenewe n'izindi mbaraga n'ingangagaciro zirinda umwana.'

    Yashimangiye ko 'Niba Umuryango uhamye ariwo musingi igihugu cyubakiraho, inshingano z'urubyiruko ni gukomeza uwo musingi duhereye mu ngo zacu, kugira ngo ibyo tuzaraga abana bacu bitazaba ibikomere bazakomeza kwivura ahubwo bibe urufatiro rukomeye bazubakiraho.'

    Madamu Jeannette Kagame kandi yibukije ko nta muntu wubaka ateganya gusenya bityo ugize ibyago urugo rukamunanira bidakwiye kuba bigabanya agaciro ke.

    Ati 'Hari ibibazo byagiye bugaragazwa hari n'ibyo nanjye maze iminsi ntekerezaho, ibyo twumvise rero ni igihamya ko tugomba kubiganiraho ko tugomba kubaka imiryango ifite ireme. Ari abubatse cyangwa abari gushaka abo bazabana, urugendo rwo kubaka kuri twese rutangirana n'urukundo, rutangirana no kwizerana. Ntawe uba ateganya ko kubaka bizamugora cyangwa bizagenda nabi ku buryo bishobora no kuvamo gutandukana, ariko uko ubuzima buhora bugenda uko tutabuteganyije, mu guhe bitagenze neza ntibikwiye kuba igipimo cy'agaciro k'umuntu.'

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Leaders Fellowship, Moses Ndahiro, yavuze ko ababyeyi bakwiye kwibuka ko nubwo baba bafite inshingano zikomeye mu kazi cyangwa mu buyobozi, iyo bageze mu rugo baba ari ababyeyi bafite inshingano zo kurera abana babo.

    Yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye mu kubaka ubumwe, amahoro, iterambere no kwiyubaka, ariko ko imiryango ikomeje guhura n'ibibazo birimo ibibazo by'ubukungu, ikoreshwa nabi ry'ikoranabuhanga, ibiyobyabwenge ndetse no kutabona umwanya uhagije wo kurera abana.

    Ati 'Mu Kinyarwanda baravuga ngo uburere buruta ubuvuke'. Kubyara umwana ni intangiriro, ariko kumurera, kumuba hafi, kumwereka urukundo, kumwigisha kubaha Imana no kubaha abantu ni umurimo usaba kwihangana no kwitanga.'

    Yakomeje avuga ko umwana ashobora kwibagirwa impano yahawe, ariko atazigera yibagirwa umwanya umubyeyi yamuhaye, kumutega amatwi n'urukundo yamugaragarije.

    Amasengesho y'abayobozi bakiri bato (Young Leaders Prayer Breakfast) ahuza abayobozi bo mu nzego nkuru z'igihugu zirimo iza Leta, amadini n'amatorero, abahagarariye imiryango itari iya Leta, abikorera ndetse n'urubyiruko, hagamijwe gusabira igihugu.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean-Népo Abdallah, yafashe umwanya wo gusenga

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée

    Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire ni umwe mu bayobozi bitabiriye aya masengesho

    Umunyamakuru Irene Murindahabi n'umugore we batumiwe muri aya masengesho

    Apôtre Mignonne Kabera yitabiriye aya masengesho

    Ababyeyi batandukanye baganiriye ku bibazo byugarije umuryango Nyarwanda

    Madamu Jeannette Kagame yibukije urubyiruko ko rugomba kwibuka ko mu nshingano rufite harimo kubaka umuryango

    Umuyobozi Mukuru w'Umuryango wa Rwanda Leaders Fellowship, Moses Ndahiro, yasabye ababyeyi kwibuka ko abana batabazi nk’abayobozi

    Abayobozi batandukanye bitabiriye masengesho y'abayobozi bakiri bato azwi nka 'Young Leaders Prayer Breakfast'

    Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko umuntu ashobora kuba umuhanga mu mirimo akora, ariko imibanire ye n’abantu ari yo izamufasha kubaka

    Madamu Jeannette Kagame yasabye ababyeyi kwigisha abana babo gukomeza gusigasira umuryango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yibukije-ko-ubuhanga-bwonyine-budahagije-mu-kubaka-ingo

  • U Rwanda ruteganya gufungura Ambasade muri Azerbaijan – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru rya Report News Agency, nyuma yo kwitabira inama mpuzamahanga yabereye i Baku yateguwe n'Umuryango Baku Initiative Group (BIG), yagarutse ku ngaruka z'ubukoloni bw'Ababiligi.

    Ubwo yabazwaga niba u Rwanda rufite gahunda yo gufungura Ambasade muri Azerbaijan, Kayonga yavuze ko ari gahunda iri gutegurwa kandi ko izashyirwa mu bikorwa mu gihe kiri imbere.

    Ati 'Bizabaho rwose mu gihe kizaza, kandi ubu turi kubitegura. Azerbaijan ni igihugu cy'ingenzi cyane.'

    Gen (Rtd) Charles Kayonga ahagarariye u Rwanda muri Azerbaijan ariko afite cyicaro muri Turikiya.

    Ambasaderi Kayonga yavuze ko umubano w'u Rwanda na Azerbaijan umaze gutera imbere cyane, cyane cyane mu rwego rwa politiki, aho yavuze ko ibihugu byombi bifite ubushake bwo kurushaho gukorana mu nzego zitandukanye.

    Yagize ati 'u Rwanda rwifuza ko Azerbaijan n'u Rwanda byaba ibihugu bifitanye umubano wihariye, nubwo biri mu bice bitandukanye by'Isi.'

    'Bizabaho mu gihe kizaza, kandi ubu turimo kubitegura. Azerbaijan ni igihugu gifite akamaro gakomeye. Turashaka ko u Rwanda na Azerbaijan biba ibihugu by'abavandimwe.'

    Gen (Rtd) Charles Kayonga yavuze ko kuva yatangira inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Azerbaijan mu 2024, Perezida Paul Kagame yasuye icyo gihugu inshuro ebyiri.

    Yavuze ko Perezida Kagame yagiye muri Azerbaijan mu Ugushyingo 2024 yitabiriye inama ya COP29 yiga ku mihindagurikire y'ibihe, ndetse akanahagirira uruzinduko mu 2025.

    Muri urwo ruzinduko rwo mu 2025, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano atanu agamije gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo serivisi, ubuhinzi, uburezi, ubucuruzi n'ubwikorezi bwo mu kirere.

    Ambasaderi Kayonga yavuze kandi ko Azerbaijan yahaye abanyeshuri b'u Rwanda buruse 20 zo kwiga ibijyanye n'igisirikare.

    Ambasaderi Kayonga yavuze ko u Rwanda rufite byinshi rushobora gusangiza abaturage ba Azerbaijan birimo ubukerarugendo n'ibicuruzwa byarwo.

    Yavuze ko abashyitsi bo muri Azerbaijan bashobora gusura ibyiza nyaburanga birimo imisozi y'ibirunga ibamo ingagi zo mu misozi, Pariki y'Igihugu ya Nyungwe ifite amoko menshi y'inyamaswa n'ibimera, ndetse na Pariki y'Akagera ibonekamo inyamaswa zikomeye.

    Ambasaderi Kayonga yavuze kandi ko u Rwanda ruteganya gutegura umunsi w'umuco w'u Rwanda muri Baku mu mwaka utaha, mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha igihugu n'umuco wacyo muri Azerbaijan.

    Gen (Rtd) Charles Kayonga yavuze ko u Rwanda ruteganya gufungura Ambasade muri Azerbaijan


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ruteganya-gufungura-ambasade-muri-azerbaijan

  • Banki ya Kigali na IFAD bigiye gushora miliyoni 21$ mu gufasha abahinzi bo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yiswe 'Farmers' Organizations Financing Programme-Rwanda' (FOFP-R), izahuriza hamwe miliyoni 12$ zizatangwa na IFAD na miliyoni 9$ zizatangwamo inguzanyo na Banki ya Kigali.

    Amasezerano yayo yashyizweho umukono ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, mu nama ya Africa Food Systems Forum yabereye i Kigali.

    Biteganyijwe ko iyi gahunda izafasha amahuriro y'abahinzi igera kuri 215 kongera ubushobozi, mu gihe igera kuri 172 izahabwa inkunga cyangwa inguzanyo.

    Izagirira akamaro abahinzi bato barenga ibihumbi 35, by'umwihariko abagore n'urubyiruko.

    Izibanda ku ruhererekane nyongeragaciro rw'ibihingwa n'ibikomoka ku buhinzi birimo ibigori, umuceri, imyumbati, amata, imboga n'imbuto.

    Visi Perezida wa IFAD, Dr Gérardine Mukeshimana, yavuze ko iyi gahunda igaragaza impinduka mu gushaka uburyo bushya bwo gutera inkunga ubuhinzi.

    Ati 'Akamaro ka Farmers' Organizations Financing Programme-Rwanda kagaragaza impinduka nini mu gushaka ibisubizo bishya mu gutera inkunga ubuhinzi. Guhanga udushya ntibishingira ku ikoranabuhanga gusa, ahubwo binareba imari, inzego, ubufatanye no kwihangira imirimo.'

    Yakomeje avuga ko FOFP-R yitezweho kugabanya ibyago biterwa no gushora imari mu buhinzi, gukurura abandi bashoramari no kwagura amahirwe ku bikorera bo mu cyaro, amahuriro y'abahinzi n'abahinzi bato.

    Ubuhinzi butanga akazi ku barenga 70% by'Abanyarwanda kandi bugira uruhare rwa hafi 25% mu musaruro mbumbe w'igihugu.

    Icyakora, kubona imari biracyari imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamiye uru rwego. Inguzanyo zihabwa ubuhinzi ziracyari nke ugereranyije n'inguzanyo zose zitangwa n'ibigo by'imari.

    Amahuriro y'abahinzi igira uruhare rukomeye mu guhuriza hamwe umusaruro, gufasha abanyamuryango kubona inyongeramusaruro n'amasoko no kubahuza n'ibigo by'imari.

    Nubwo bimeze bityo, IFAD igaragaza ko hafi 70% by'imari iyi miryango ikenera itaraboneka. Ibi biterwa n'imbogamizi zirimo kubura ingwate zihagije, kudatunganya neza inyandiko z'imari n'ubumenyi buke mu bijyanye n'imikoreshereze y'amafaranga. Ibyo bituma ibigo by'imari bibona ko kuguriza abahinzi bishobora kubamo ibyago byinshi.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko ubu bufatanye buzahuza imari n'ubufasha bwa tekiniki bugamije kongerera imbaraga amahuriro y'abahinzi.

    Yagize ati 'Amahuriro y'abahinzi ni inkingi y'ubukungu bw'u Rwanda bushingiye ku buhinzi, ariko imaze igihe kinini itagerwaho uko bikwiye n'uburyo busanzwe bwo gutanga inguzanyo.'

    Dr Karusisi yavuze ko binyuze mu bufatanye na IFAD, Banki ya Kigali izageza ibisubizo bishya kandi bidaheza mu bijyanye n'imari ku babikeneye kurusha abandi. Ibi bizakorwa hahuzwa igishoro n'ubufasha bwa tekiniki iyi miryango ikeneye kugira ngo ikomeze imiyoborere n'imicungire yayo y'imari.

    Uko miliyoni 21$ zizakoreshwa

    Miliyoni 12$ zizashyirwa muri iyi gahunda na IFAD zigizwe n'inguzanyo ya miliyoni 9$, inkunga ya miliyoni 1,8$ yo kugabanya ibyago bishobora kuvuka mu gutanga inguzanyo n'inkunga ya miliyoni 1,2$ yo gutanga ubufasha bwa tekiniki.

    Ubufasha bwa tekiniki buzafasha amahuriro y'abahinzi kunoza imiyoborere, imicungire y'imari n'ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga.

    Buzanafasha Banki ya Kigali gutegura ibikoresho no kugira ubumenyi bukenewe mu gutanga serivisi zirambye ku miryango y'abahinzi.

    Iyi gahunda yanahawe miliyoni 6$ zagejejwe kuri IFAD binyuze muri Business Investment Financing Track (BIFT), uburyo bwo gutanga imari bushamikiye kuri Global Agriculture and Food Security Program (GAFSP).

    BIFT iha ibigo mpuzamahanga biteza imbere ubukungu inkunga n'imari itangwa ku buryo bworohereza abayihabwa, hagamijwe gushyigikira udushya mu by'imari tugenewe abahinzi bato n'ibigo by'ubuhinzi n'ubucuruzi bw'ibikomoka ku buhinzi bikiri mu cyiciro cyo gutangira.

    Umuyobozi wa GAFSP, Shobha Shetty, yavuze ko ubu buryo buzafasha abantu benshi kubona igishoro mu rwego rw'ubuhinzi n'ibiribwa mu Rwanda.

    Yagize ati: 'Ubu buryo bushya bwo gutanga imari binyuze muri BIFT buzafasha kubaka isoko ry'imari ridaheza mu Rwanda. Bizafasha abafite intege nke kurusha abandi bakora mu rwego rw'ubuhinzi n'ibiribwa, barimo abahinzi bato, abagore n'urubyiruko, gushora imari ishobora guhindura ejo hazaza habo.'

    Iyi gahunda iterwa inkunga binyuze mu Kigega cya IFAD gishinzwe abikorera, ikaba yaranahawe ubufasha na GAFSP ndetse na Guverinoma ya Canada.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko ubu bufatanye buzahuza imari n'ubufasha bwa tekiniki bugamije kongerera imbaraga amahuriro y'abahinzi

    Visi Perezida wa IFAD, Dr Gérardine Mukeshimana, yavuze ko iyi gahunda igaragaza impinduka mu gushaka uburyo bushya bwo gutera inkunga ubuhinzi

    Banki ya Kigali na IFAD bigiye gushora miliyoni 21$ mu gufasha abahinzi bo mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-ya-kigali-na-ifad-bigiye-gushora-miliyoni-21-mu-gufasha-abahinzi-bo-mu

  • Ibikomeje kugira u Rwanda na Oman nk'agati k'inkubirane – #rwanda #RwOT

    Urugendo rw'akazi Perezida Kagame, agiye kugirira muri Oman, ruje mu rwego rwo gukomeza inyungu zihuriweho mu guteza imbere umubano w'ibihugu byombi no kongera ubufatanye mu bya politiki, ubukungu n'ishoramari, bikaba intangiriro y'andi mahirwe mashya y'ubufatanye hagati ya Oman n'u Rwanda.

    Ibihugu byombi bisangiye amateka ashingiye ku mubano wa kera Oman yagiranye n'Afurika y'Iburasirazuba, aho mu binyejana byashize wagize uruhare mu guteza imbere ubucuruzi, ibikorwa by'ubutabazi n'umuco.

    Aya mateka ni umusingi w'umubano umaze igihe hagati ya Oman n'u Rwanda, ushingiye ku kubahana, ubufatanye no kuba impande zombi ziteguye kubyaza umusaruro amahirwe mashya y'imikoranire mu gihe kizaza.

    Ibihugu byombi byakomeje ibikorwa byo gushimangira umubano wabyo binyuze mu ngendo z'abayobozi n'intumwa za Leta zitandukanye.

    Nka Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagiriye uruzinduko muri Oman kuva ku wa 10 kugeza ku wa 11 Mutarama 2026.

    Icyo gihe yari ayoboye itsinda ryari rigizwe n'abandi ba minisitiri bane b'u Rwanda, barimo Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo ndetse n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu cy'Iterambere (RDB).

    Urwo ruzinduko rwahaye abayobozi b'impande zombi umwanya wo kugirana ibiganiro n'abaminisitiri batandukanye ba Oman, baganira ku buryo bwo guteza imbere umubano no kunoza imikoranire mu nzego zungura ibihugu byombi.

    Hanasinywe amasezerano y'ubufatanye mu nzego zirimo ubwikorezi, itumanaho n'ikoranabuhanga, harimo n'ayo RDB yagiranye na Oman Airports Management Company, agamije guteza imbere ubufatanye mu iterambere n'imicungire y'ibibuga by'indege, kungurana ubumenyi no gushakisha amahirwe y'ishoramari ari mu rwego rw'ubwikorezi bwo mu kirere n'ibikorwaremezo bifitanye isano na rwo.

    Hanemejwe kandi ubufatanye mu bijyanye na serivisi z'ubwikorezi bw'ibicuruzwa n'iterambere ndetse n'imicungire y'ibyambu byo ku butaka n'izindi serivisi zijyanye n'uruhererekane rw'ibicuruzwa.

    Hari na gahunda y'ubufatanye mu bijyanye n'ibigo bibika amakuru kubika amakuru kuri murandasi, ibikorwaremezo n'imishinga itandukanye ndetse no gufatanya mu guteza imbere ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano.

    Mu 2025 Oman n'u Rwanda byasinye amasezerano y'imikoranire agamije guteza imbere ubufatanye mu itumanaho no guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

    Hari mu Nama Mpuzamahanga yigaga ku guteza imberere ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano muri Afurika (Global Summit on Artificial Intelligence in Africa) yabereye i Kigali, aho Oman yari yitabiriye.

    Mu rwego rwo gushimangira imikoranire mu bijyanye n'ingendo zo mu kirere, urwo ruzinduko rwanatangarijwemo itangira ry'ingendo z'indege zitaziguye hagati ya Muscat na Kigali.

    Sosiyete y'indege ya SalamAir yatangiye ingendo zayo za mbere zitaziguye hagati ya Muscat muri Oman na Kigali ku wa 21 Nyakanga 2026.

    Hemejwe ko indege z'iki kigo zizajya zikora ingendo ebyiri buri cyumweru. Ibi byongereye uburyo bwo kugenderanirana hagati y'ibihugu byombi ndetse biteza imbere ubukungu, ubukerarugendo n'ishoramari.

    Ku rwego rwa politiki, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Oman, Sayyid Badr bin Hamad Al Busaidi, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Rwanda i New York muri Nzeri 2025, hari nyuma y'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye , mu rwego rwo gukomeza itumanaho hagati y'ibihugu byombi no kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye.

    U Rwanda rwimakaje politiki yo guha ikaze abarugana no kubaka ubufatanye n'ibindi bihugu, rwibanda ku guteza imbere amahoro n'umutekano ndetse n'iterambere rirambye.

    Umubano warwo n'amahanga ushingiye kuri dipolomasi y'ubukungu, gukurura ishoramari ndetse no kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi.

    U Rwanda ni umunyamuryango w'imiryango mpuzamahanga n'iy'uturere itandukanye, harimo Umuryango w'Abibumbye, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) ndetse n'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Icyongereza (Commonwealth).

    Umubano wa dipolomasi hagati ya Oman na Repubulika y'u Rwanda watangiye mu 1982, icyo gihe ba ambasaderi bari bahagarariye ibihugu byombi ntibari bafite icyicaro muri buri gihugu.

    Kugeza ubu, Oman ihagararirwa mu Rwanda binyuze kuri Ambasade yayo iri i Nairobi muri Kenya, mu gihe u Rwanda ruhagararirwa muri Oman binyuze kuri Ambasade yarwo iri i Cairo mu Misiri.

    Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Oman rwitezweho gukomeza gushimangira umubano w'ubukungu hagati y'ibihugu byombi no kongera ubucuruzi, bigizwemo uruhare n'amasezerano y'ubufatanye yasinywe.

    Hari amahirwe menshi y'ubufatanye n'ishoramari hagati y'ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ingufu, ingufu zisubira, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ibyambu byo ku butaka, ibibuga by'indege, kwakira abashyitsi, ubuvuzi ndetse n'uburezi.

    Umubano mu by'ubukungu n'ubucuruzi hagati ya Oman n'u Rwanda wagiye utera intambwe umunsi ku wundi ugizwemo uruhare n'ibirimo ibigo birenga 80 byo muri Oman byitabiriye Imurikagurisha ry'ibicuruzwa bya Oman (Oman Products Exhibition – OPEX 2020) ryabereye i Kigali muri Werurwe 2020, rigamije guteza imbere ubucuruzi no gushaka amasoko mu Rwanda.

    Icyo gihe hasinywe amasezerano y'ubucuruzi, harimo aya Tatronk Middle East Technical Services na Al Rashidi General Trading Company, ajyanye no kohereza mu Rwanda igicuruzwa cya 'Oman Tak'.

    Andi yasinywe hagati ya National Pharmaceutical Industries Company na Sun Enterprises Rwanda, ajyanye no guteza imbere ubuzima.

    Mu bihe byashize, ubukungu bw'u Rwanda bwashingiraga cyane ku buhinzi, ku bihingwa by'ingenzi birimo ikawa, icyayi, ibigori n'ibirayi.

    Icyakora u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere urwego rwa serivisi, cyane cyane ikoranabuhanga, ubukerarugendo na serivisi z'imari, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y'Icyerekezo 2050, izasiga Rwanda ruri mu bihugu bikize ku Isi.

    U Rwanda rutanga amahirwe y'ishoramari mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubworozi, ubukerarugendo, kwakira abashyitsi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ikoranabuhanga mu itumanaho, inganda, ingufu, imiti, ndetse n'iterambere ry'ibyanya by'inganda.

    Kwihutisha umubano hagati ya Oman n'u Rwanda bitanga umusingi mwiza wo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y'ibihugu byombi mu gihe kiri imbere, hifashishijwe amahirwe ari mu bucuruzi, ishoramari, ingufu, ubwikorezi, ikoranabuhanga n'ubukerarugendo.

    Oman ni igihugu kiri mu Burasirazuba bwo Hagati, kikagira umurwa mukuru witwa Muscat ari na ho indege ziva i Kigali zizajya zihagarara.

    Ifite ubuso bungana na kilometero kare 309.500, mu gihe kugera muri Gicurasi cyari gituwe n'abaturage miliyoni 5,3 bagizwe ahanini n'abanyamahanga bangana na kimwe cya kabiri.

    Abanyamahanga bagize igice kinini cy'abakozi bayo, cyane cyane mu bwubatsi, ubuzima, ubukerarugendo, ubwikorezi n'ibindi.

    Oman ni igihugu gikora ku muhora wa Hormuz umaze igihe udakora neza kubera intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel bagabye kuri Iran. Nyamara unyuzwamo hafi 20% y'ibikomoka kuri peteroli bikenerwa ku Isi hose.

    Ururimi rwemewe runakoreshwa cyane ni Icyarabu, ariko Icyongereza gikoreshwa cyane mu bucuruzi no mu bukerarugendo.

    Ifaranga ryo muri Oman ryitwa 'Omani Rial riri muyihagazeho ku Isi kuko ifaranga rimwe ringana n'arenga 3.800 Frw. Iki gihugu kiyoborwa n'Umwami Haitham Bin Tarik.

    Kuri ubu umusaruro mbumbe w'igihugu mu 2024 wabarirwaga hafi miliyari 107$ kandi ubukungu bwacyo bushingiye kuri peteroli na gaz nubwo igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ibikorwaremezo, ubwikorezi n'ibyambu, ingufu zisubira.

    Haherutse gutangizwa ingendo zihuza u Rwanda na Oman


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikomeje-kugira-u-rwanda-na-oman-nk-agati-k-inkubirane