APR FC izakina umukino wo kwishyura idafite Ssekiganda, yatsindiwe muri Congo #rwanda #RwOT

Written by

in

Umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League wahuzaga APR FC na Les Aigles du Congo, warangiye iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu itsinzwe 1-0.

Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Lubumbashi.

Iyi kipe yari yasabye ko umukino ubanza n’uwo kwishyura wabera mu kindi gihugu kubera icyorezo cya Ebola n’ibibazo by’umutekano ariko CAF ikabyanga, yahagurutse mu Rwanda uyu munsi ku Cyumweru ari nabwo umukino wabaye.

Yaje gutsindwa igitego kimwe ku busa cyinjiye ku munota wa 44 gitsinzwe na Soze Zemanga.

Umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 11 Nzeri 2026 aho APR FC izaba idafite Ssekiganda Ronald wahawe ikarita itukura umukino urangiye kubera kuburana n’abasifuzi.

11 APR FC yabanje mu kibuga

APR FC yagerageje ibishoboka byose ariko kwishyura biranga

Source : http://isimbi.rw/apr-fc-izakina-umukino-wo-kwishyura-idafite-ssekiganda-yatsindiwe-muri-congo.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *