Rotary Club of Kigali Virunga yahaye abana 5.000 imfashanyo yiganjemo ibiryamirwa – #rwanda #RwOT

Written by

in

Iki gikorwa cyasorejwe mu Karere ka Kicukiro ku wa 5 Nzeri 2026, aho abana 1000 bahawe ibikoresho birimo matola, ibiringiti, amashuka n'inzitiramubu.

Bahawe kandi amakayi, amakaramu, amabase, inkweto zifunguye, impuzankano n'imyambaro ya siporo.

Iki gikorwa cyakorewe no mu tundi turere guhera ku wa 26 Kanama 2026. Cyatangiriye i Rulindo, gikomereza i Burera, i Rwamagana n'i Ngoma, aho abandi bana 4000 bahawe imfashanyo nk'iyi.

Rotary Club of Kigali Virunga ikora iki gikorwa buri mwaka, iyi ikaba yari inshuro ya gatanu. Kigamije gufasha imiryango itishoboye kuzamura imibereho y'abana mu rugo, kugira ngo bige neza kandi batsinde.

Perezida wa Rotary Club of Kigali Virunga, Ndibwami Alex, yavuze ko gutanga imfashanyo nk'iyi biri mu bikorwa Rotary ikorera no mu bindi bihugu, ifatanyije n'andi mashami yayo.

Iyi gahunda yatangijwe n'Abanya-Canada, igamije gufasha abana bo mu miryango itishoboye kubona ibiryamirwa n'ibindi bikoresho by'ibanze. Abayitangije bashingira ku kuba iyo umuntu yasinziriye neza agira umunsi mwiza kandi agakora neza, bikaba akarusho ku bana biga kuko bibafasha kwiga neza.

Ndibwami yongeyeho ati 'Uwatangije iyi gahunda yagize igitekerezo nyuma yo kubona umwana uryamye ku muhanda. Yibajije niba atahuriza abandi hamwe, bagakora uko bashoboye kugira ngo barinde abantu kubura amikoro ku buryo baryama ku mihanda.'

Abana bahabwa imfashanyo bakomoka mu miryango itishoboye itoranywa n'inzego z'ibanze.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kicukiro, aho iki gikorwa cyasorejwe, bwagaragaje ko hari imiryango 3.500 iri muri gahunda y'imyaka ibiri yo gufashwa kwivana mu bukene. Abana 1000 bahawe imfashanyo batoranyijwe muri iyo miryango.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yasabye abaturage kutagurisha inkunga bahawe, kuko igamije kubafasha kuzamura imibereho myiza y'imiryango yabo, by'umwihariko iy'abana biga.

Abahawe iyi nkunga ni abana bafite hagati y'imyaka itandatu na 12, biga mu mashuri abanza. Ababyeyi babo bagaragaje ko bahawe ubufasha bw'ingirakamaro, buzahindura imibereho yabo mu rugo.

Mukasine Jeanette, utuye mu Murenge wa Gatenga kandi ufite abana babiri bahawe imfashanyo, yavuze ko yishimiye cyane matela bahawe, kuko abana be bari basanzwe baryama babyigana.

Ati 'Mfite abana bane, ariko matela bararagaho ntizari zihagije, bakaryama babyigana. Ndishimye kuko mbonye ubufasha. Ubu bagiye kujya baryama neza, kandi bahawe n'ibikoresho by'ishuri bizabafasha kwiga neza no gutsinda.'

Tuyizere Marie Chantal, na we utuye mu Murenge wa Gatenga, yavuze ko kuba Rotary Club of Kigali Virunga yahaye umwana we imfashanyo bigaragaza umutima mwiza w'abayigize, kandi ko bizamufasha kugira imibereho myiza no kwiga neza.

Umurungi Diana, wo muri Rotaract Club of Kigali SFB, wari mu bakorerabushake batanze ibyo bikoresho, yavuze ko kwitabira ibikorwa bigirira abandi akamaro bimwubaka kandi bikamwibutsa ko kwitanga ari inshingano ya buri wese.

Rotary Club of Kigali Virunga imaze imyaka 25 ikora ibikorwa bitandukanye by'ubugiraneza. Ni yo Club ya gatatu ya Rotary yashinzwe mu Rwanda, nyuma ya Rotary Club of Butare na Rotary Club of Kigali Doyen. Ubu mu gihugu hari Clubs 13.

Abana bahawe ibikoresho bageze kuri 1000

Rotary Club of Kigali Virunga yatanze imfashanyo yiganjemo ibiryamirwa ku bana 5000

Ibikoresho byatanzwe birimo ibyo mu rugo no ku ishuri


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-club-of-kigali-virunga-yahaye-abana-5-000-imfashanyo-yiganjemo

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *