Category: Uncategorized

  • Ni we munyezamu wa mbere, uburwayi bwe abaganga barabubonye – Talib kuri Ernani Siluane #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Talib Abderrahman yavuze ko umunyezamu we, Ernani Siluane nyuma yo kunyura mu cyuma (MRI) basanze afite ikibazo cya ‘Meniscus’.

    Umunyezamu ukomoka muri Mozambique, Ernani Siluane nyuma y’umukino APR FC yatsinzwemo na Gor Mahia, ntabwo yongeye kugaragara mu kibuga.

    Nubwo hari amakuru yavugaga ko yashyizwe ku ruhande ariko umutoza we Talib Abderrahman yavuze ko afite ikibazo cy’imvune.

    Nyuma y’umukino baraye batsinzemo Vipers SC 2-1, Talib yavuze ko Ernani Siluane yamaze kunyura muri MRI basanga afite ikibazo cya ‘Meniscus’ (ni inyama iba hagati mu ivi ituma igufa ryo hepfo ritikubanaho n’iryo hejuru).

    Ati “Ejo hashize (ku wa Gatatu) yanyuze mu cyuma (MRI) mu Bitaro bya Gisirikare, basanze afite ikibazo cya ‘Meniscus.’”

    Yakomeje avuga ko yanze kumukinisha atarakira ariko akaba azatangira imyitozo nyuma y’icyumweru.

    Ati “Nanze kumukinisha atari muzima, nabwiye umuganga ko ntakinisha umukinnyi wavunitse, akeneye kuvurwa, yatangiye ‘physiotherapy’ uyu munsi, akeneye byibuze icyumweru cyo kuruhuka.”

    Yavuze ko na Adolphe Hakizimana yamusigariyeho neza ariko Siluane ni umukinnyi ukomeye bakeneye.

    Ati “Twagize amahirwe twari dufite Adolphe, ni umukinnyi ukiri muto kandi w’umunyarwanda, gusa kuri we ni umukinnyi ukomeye, ufite ubunararibonye, yakiniye Mozambique mu Gikombe cya Afurika giheruka.”

    Talib Abderrahman yashimangiye ko Ernani Siluane akiri umunyezamu we wa mbere akeneye mu mikino Nyafurika na Adolphe azigiraho byinshi.

    Ati “Njye ku bunararibonye bwe mufata nk’umuntu uzafasha umwana nka Adolphe kandi tunamukeneye mu mikino mpuzamahanga. Nk’uko mubizi vuba turakina Champions League, dukeneye umukinnyi ufite ubunararibonye nka we.”

    Ernani Siluane w’imyaka 27 akaba yaraje muri APR FC muri iyi mpeshyi ya 2026 avuye muri Black Bulls y’iwabo muri Mozambique.

    Ernani Siluane afite ikibazo cy’imvune

    Meniscus ni cyo kibazo yagize

    Source : http://isimbi.rw/ni-we-munyezamu-wa-mbere-uburwayi-bwe-abaganga-barabubonye-talib-kuri-ernani.html

  • FPR Inkotanyi yihanganishije PL ku rupfu rwa Senateri Mukabalisa – #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa bugaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n'Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ambasaderi Christophe Bazivamo, kuri uyu 31 Nyakanga 2026.

    Iri tangazo rigira riti 'Umuryango FPR-Inkotanyi wifatanyije mu kababaro n'Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL kubera urupfu rwa Nyakubahwa Senateri Mukabalisa Donatille, wari Perezida w'iryo shyaka.'

    FPR Inkotanyi yatangaje ko Senateri Mukabalisa azibukirwa ku mirimo myiza yakoreye igihugu, ndetse no ku musanzu we mu rugendo rw'iterambere ry'u Rwanda.

    Iti 'Nyakubahwa Senateri Mukabalisa Donatille azahora yibukirwa ku mirimo myiza yakoreye igihugu, n'umusanzu we mu rugendo rw'iterambere cyane cyane ubwo yari Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, no mu gihe yari amaze ari Umusenateri.'

    FPR Inkotanyi yihanganishije umuryango wa Senateri Mukabalisa, inshuti n'abo bakoranye mu bihe bitandukanye, ibasaba gukomera muri ibi bihe bigoye.

    Senateri Mukabalisa yitabye Imana ku wa 30 Nyakanga 2026 azize uburwayi. Yabaye Perezida w'Umutwe w'Abadepite kuva mu 2013 kugeza mu 2024, mbere yo kujya muri Sena.

    Mu rugendo rwe rwa politiki, Senateri Mukabalisa yabaye umwe mu bagore bagize uruhare rukomeye mu miyoborere y'igihugu, abinyujije mu Mutwe w'Abadepite yayoboye imyaka 10.

    Senateri Mukabalisa Donatille yari Perezida w’ishyaka PL


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fpr-inkotanyi-yihanganishije-pl-ku-rupfu-rwa-senateri-mukabalisa

  • Twigishwaga kwica no gufata ku ngufu- Ubuhamya bwa Uwimana winjiye muri FDLR afite imyaka 14 – #rwanda #RwOT

    Uwimana kuri ubu ufite imyaka 17, uri mu bana 22 Komisiyo y'Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu Buzima busanzwe abahoze ari abasirikare yashyikirije imiryango bakomokamo kuri uyu wa Gatatu, tariki 29 Nyakanga 2026.

    Yabwiye IGIHE ko yafatiwe mu mashyamba muri Teritwari ya Masisi, mu gace ka Ironga aho umuryango we wari usanzwe utuye.

    Ati 'Nari ngiye gusura abantu bo mu muryango, abasirikari ba FDLR bari bagiye kwikorera amasasu ku Kibuga cy'Indege muri Pinga baramfata nanjye bajya kunyikoreza amasasu, twarayatwaye tugera mu kigo cyabo cya gisirikari banga ko dutaha, tuhamaze iminsi itatu batujyanye ku rugamba tubajyaniye amasasu.'

    Yavuze ko iyo babazaga impamvu batabarekura ngo batahe bababwiraga ko bazataha amasasu bagiye bikoreye nibayarasa agashira.

    Urugamba rugeze hagati babahaye imbunda, nabo babuze uko babigenza babafasha kurwana, ari nabwo yahise atandukana n'umuryango we wahungutse akaba yarawusanze mu Karere ka Nyabihu.

    Uwimana avuga ko atigeze agira amahirwe yo kwiga ngo arenge mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza kubera intambara, agahamya ko mu myaka itatu yamaze muri FDLR batozwaga ibikorwa by'ubugizi bwa nabi.

    Ati 'Twajyaga ku rugamba nk'abandi, twabafashaga kujya kwiba amateke n'iheze by'abaturage, kuko badutozaga guhohotera ababyeyi tugatimbura, gufata ku ngufu no kwica.'

    Uwimana avuga ko ubwo inzara yari ibageze habi, barangiwe aho bajya kwiba amatungo y'abaturage hafi y'umujyi wa Goma. Bahageze bagabweho igiter, bakwira imishwaro, yisanga muri pariki.

    Yakomeje avuga ko yari afite mugenzi we watorotse igisirikari cya FDLR mbere yarageze mu kigo cya Mutobo bavuganaga kuri telefone, ari nawe waje kumugira inama yo kwitanga kugeza agejejwe ku mupaka munini wa La Corniche, ari naho yavanwe nawe akerekezwa mu kigo cya Mutobo yafatiyemo amasomo mu gihe cy'amezi atatu mbere y'uko ashyikirizwa umuryango we.

    Yavuze ko bakiri mu mashyamba FDLR yababwiraga ko ugeze mu Rwanda yicwa cyangwa agafungirwa ahantu atabasha kwikura.

    Ati 'Twahabwaga inyigisho mbi n'abantu badukuriye rimwe na rimwe tukumva ibyo bavuga ari ukuri, ariko natunguwe n'ukuntu nakiriwe mu Rwanda, aho baduhaye imyambaro, baratugaburiye ndetse banaduha inyigisho zidufasha kwisanga mu buzima busanzwe.'

    Yakomeje avuga ko yiteguye kujya ku Ishuri, kuko hari amahirwe menshi atagera ku bantu batazi gusoma no kwandika kandi yiteguye kwifatanya n'abandi asanze.

    Uyu mwana yasabye abo babanye mu mashyamba bakiriyo gukora amahitamo mazima bagataha, kuko byinshi babwirwa ari ibinyoma.

    Perezida wa Komisiyo y'Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu Buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, Nyirahabineza Valerie, avuga ko mu bana 24 basoje amasomo ahabwa abahoze ari abasirikare abahujwe n'imiryango yabo ari 22, mu gihe abandi babiri batarabasha kubonerwa imiryango bakomokamo.

    Muri aba bana 22 bahujwe n'imiryango ufite imyaka myinshi ni 18, mu gihe ufite mike ari 16.

    Kuva Komisiyo y'Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu Buzima busanzwe abahoze ari abasirikare yajyaho imaze gusubiza mu buzima busanzwe abana 1.029 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro.

    Uwimana David winjiye muri FDLR afite imyaka 14

    Perezida wa Komisiyo y'Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, Nyirahabineza Valerie, yavuze ko abana 24 basoje amasomo ahabwa abahoze ari abasirikare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twigishwaga-kwica-no-gufata-ku-ngufu-ubuhamya-bwa-uwimana-winjiye-muri-fdlr

  • RDF yungutse abasirikare bashya – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo gusoza aya mahugurwa cyayobowe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, cyitabirwa n'abajenerali ba RDF, ba ofisiye bakuru, abato n'abandi basirikare bo ku zindi nzego.

    Abasirikare binjiye muri RDF berekanye ubumenyi n'ubushobozi bungukiye mu mahugurwa, birimo gukoresha intwaro neza barasa bagahamya intego no gukora imyitozo itandukanye ya gisirikare.

    Bagaragaje ko biteguye gukora inshingano zabo zo kurinda no gukorera igihugu ku kiguzi cyose byasaba.

    Gen Mubarakh Muganga yashimiye aba basirikare ku kwihangana, ubwitange n'umurava bagaragaje mu gihe cyose cy'amahugurwa.

    Yabakiriye mu muryango mugari wa RDF, anabashishikariza gukoresha ubumenyi bungutse mu kurinda ubusugire bw'u Rwanda no kurinda umutekano w'abarutuye.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda yongeye kubibutsa inama zatanzwe na Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, ku rubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16, rwahuguriwe mu Kigo cy'Amahugurwa cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo.

    Yabasabye gukomeza guharanira kubungabunga Ikinyarwanda, umuco nyarwanda, imigenzo, amahame n'indangagaciro by'u Rwanda, no guhora biteguye guhangana n'icyahungabanya umutekano w'igihugu.

    Gen Mubarakh Muganga yanabakanguriye kwirinda ubunebwe, amacakubiri, imvugo zibiba urwango cyangwa zishyigikira amacakubiri, ndetse n'imyitwarire mibi irimo ubusinzi n'ubusambanyi.

    Yabibukije ko amahugurwa barangije ari intangiriro y'urugendo rwabo rwa gisirikare, ashimangira ko bazakomeza guhabwa andi mahugurwa agamije kongera ubumenyi n'ubushobozi bwabo hakurikijwe uko inshingano za RDF zigenda zihinduka.

    Gen Mubarakh Muganga yabasabye gushyira mu bikorwa ibyo bize, kubahiriza icyerekezo n'inshingano za RDF no kugira uruhare mu kubaka ingabo z'umwuga, zifite ubushobozi kandi zirangwa n'imyitwarire myiza.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda yashimangiye by'umwihariko akamaro ko kugira ikinyabupfura no gukurikiza indangagaciro z'ibanze za RDF, mu gihe bazaba binjira mu mitwe yabo ya gisirikare no gukorana na bagenzi babo.

    Gen Mubarakh Muganga yashimye kandi ubuyobozi bw'Ikigo cy'Amahugurwa ya Gisirikare cya Nasho, by'umwihariko abarimu, kubera ubwitange n'umuhate bagaragaje mu gutoza no guha ubumenyi abo basirikare bashya bikabategurira gutanga umusanzu unoze mu kurinda no kurengera u Rwanda.

    Abasirikare bashya ba RDF basoje amahugurwa y’amezi atandatu

    RDF yungutse abasirikare bashya

    Abasirikare ba RDF bagaragaje ubumenyi bungukiye mu mahugurwa

    Abasirikare ba RDF bigishijwe no kwishakamo ibisubizo mu gihe bageze mu bihe bigoye

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasabye abasirikare binjiye muri RDF kurangwa n’ubunyamwuga n’ikinyabupfura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yungutse-abasirikare-bashya

  • Umutoza wa Vipers SC yavuze umukinnyi wa APR FC yemeye #rwanda #RwOT

    Denis Jean, umutoza mukuru w’ikipe ya Vipers SC yavuze ko kapiteni wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara ari we mukinnyi wabatesheje umutwe kuko bigoye kumufata.

    Ni nyuma y’umukino usoza itsinda A rya CECAFA Kagame Cup, APR FC yatsinzemo Vipers SC 2-1 ndetse Cheikh Djibril Ouattara ni we watsinze igitego cya kabiri.

    Nyuma y’umukino aganira n’itangazamakuru, abajijwe uko yabonye APR FC n’umukinnyi waba yabagoye cyane, Denis Jean yavuze ko adakunda kureba cyane ku bakinnyi b’ikipe bahanganye.

    Gusa yakomeje avuga ko umukinnyi wari wambaye nimero 10 (Djibril Ouattara) bigoye kumenya aho aba ahagaze mu kibuga kandi ni umuhanga.

    Ati “Njye ndeba abakinnyi banjye gusa, ntabwo njya nita ku b’ikipe duhanganye ariko nimero 10 wa APR FC (Cheikh Djibril Ouattara) ubona ko ari umuhanga, yatugoye, uburyo ahagararamo mu kibuga bigora ba myugariro kuko ntumenya aho aba ahagaze.”

    Muri uyu mukino Cheikh Djibril Ouattara ni we watsinze igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri Memel Dao n’umupira wavuyemo igitego cya mbere cya Mamadou Traore ni we wari uvuyeho.

    Nubwo APR FC yatsinze Vipers SC ntabwo yabashije kugera muri 1/2 kuko yasoje ku mwanya wa gatatu muri tsinda ryayobowe na Gor Mahia.

    Cheikh Djibril Ouattara yagoye Vipers SC

    Umutoza wa Vipers SC yavuze ko Ouattara yabagoye

    Source : http://isimbi.rw/umutoza-wa-vipers-sc-yavuze-umukinnyi-wa-apr-fc-yemeye.html

  • RIB yafunze Hakizimana Innocent ukekwaho ibyaha bifitanye isano n'ihohotera rikoreshwa n'ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Hakizimana Innocent, wigeze kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda mu matora yabaye mu 2024. Akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, gukwirakwiza amakuru y'ibihuha no gukangisha gusebanya.

    Nk'uko RIB ibitangaza, iperereza ry'ibanze rigaragaza ko ibi bikorwa bikekwa ko byatangiye muri Nyakanga 2025. Bivugwa ko Hakizimana, wari usanzwe ari umwarimu mu Ishuri ry'Imyuga n'Ubumenyingiro rya Mulinga TSS ryo mu Karere ka Nyabihu, yakoresheje imbuga nkoranyambaga abuza amahwemo umwe mu barimu bagenzi be, anamukwirakwizaho amakuru y'ibinyoma.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko dosiye y'iperereza inagaragaza ko hari abandi bantu bavuga ko bahuye n'ibikorwa bisa n'ibyo bakekwaho. Yagaragaje ko abakobwa bagera kuri 11 bavuga ko bagiye bahohoterwa binyuze mu gukwirakwizwa kw'amafoto yabo no kuyaherekeza amagambo asebanya cyangwa adafite ishingiro.

    Amakuru kandi agaragaza ko Hakizimana yari yarakatiwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Mukamira ku wa 4 Mata 2025, nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gusenya inyubako. Icyo gihe yahawe igihano cy'igifungo cy'umwaka umwe n'amezi atandatu gisubitse mu gihe cy'imyaka ibiri, anacibwa ihazabu ya miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda.

    Kugeza ubu, Hakizimana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Jenda mu gihe iperereza rikomeje mbere y'uko dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

    Amategeko y'u Rwanda ateganya ko icyaha cyo kubuza amahwemo hakoreshejwe ikoranabuhanga gishobora guhanishwa igifungo kiri hagati y'amezi atandatu n'imyaka ibiri n'ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda. Gutangaza amakuru y'ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga bishobora guhanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka itatu n'itanu n'ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni eshatu. Naho gukangisha gusebanya bishobora guhanishwa igifungo kiri hagati y'umwaka umwe n'imyaka itatu, hamwe n'ihazabu iri hagati y'ibihumbi 100 na 300 by'amafaranga y'u Rwanda.

    Hakizimana akomeje gukurikiranwa n'inzego zibishinzwe, kandi nk'uko amategeko abiteganya, afatwa nk'umwere kugeza igihe urukiko ruzaba rumuhamije ibyaha akurikiranyweho.

    RIB yafunze Hakizimana Innocent ukekwaho ibyaha bifitanye isano n'ihohotera rikoreshwa n'ikoranabuhanga

    Source : https://kasukumedia.com/rib-yafunze-hakizimana-innocent-ukekwaho-ibyaha-bifitanye-isano-nihohotera-rikoreshwa-nikoranabuhanga/

  • Uli Hoeneß yavuze ko Real Madrid idashobora kumutwara Michael Olise #rwanda #RwOT

    Mu magambo akomeye agaragaza icyizere afitiye ikipe ye, Perezida w'icyubahiro wa Bayern Munich, Uli Hoeneß, yahakanye yivuye inyuma amakuru yavugaga ko Real Madrid ishaka kugura Michael Olise. Hoeneß yavuze ko ibyo byamusekeje cyane, ashimangira ko uyu mukinnyi adacuruzwa.

    Yagize ati: 'Nasekeye cyane. Olise agifite imyaka itatu ku masezerano ye, bityo ibya Real Madrid kuri we ntabwo ari ingingo twaganiraho na gato.'

    Hoeneß yakomeje agaragaza ko Bayern idateganya kugurisha n'umwe mu bakinnyi bayo b'imbere. Mu buryo bwo gukabya agamije gushimangira ubutumwa bwe, yavuze ati: 'N'Umwami w'u Bushinwa yazaza iwacu, ntitwakwemera kuganira ku igurishwa rya Olise. Ni na ko bimeze kuri Luis Díaz.'

    Yongeyeho ko Bayern Munich ifite ubusatirizi bukomeye kurusha ubundi ku Isi, bugizwe na Michael Olise, Luis Díaz na Harry Kane, bityo nta gahunda yo gutandukana n'umwe muri bo ihari.

    Aya magambo aje mu gihe amakipe akomeye i Burayi akomeje gushaka abakinnyi bazayafasha muri shampiyona itaha, ariko Bayern Munich isa n'iyafunze burundu amarembo ku bashaka Olise na Luis Díaz. Hoeneß yagaragaje ko aba bakinnyi ari inkingi za mwamba z'umushinga w'iyi kipe, bityo kugurishwa kwabo bidashoboka muri iki gihe.

    Uli Hoeneß yavuze ko Real Madrid idashobora kumutwara Michael Olise

    Source : https://kasukumedia.com/uli-hoenes-yavuze-ko-real-madrid-idashobora-kumutwara-michael-olise/

  • Ghana yemeje ivugurura ry'Itegeko Nshinga: Aho manda ya Perezida ishobora kuba imyaka itanu #rwanda #RwOT

    Guverinoma ya Ghana yemeje bimwe mu byifuzo bigamije kuvugurura Itegeko Nshinga ryo mu 1992, birimo kongera igihe Perezida amara ku butegetsi kikava ku myaka ine kikagera kuri itanu, ndetse no kugabanya imyaka ntarengwa isabwa ushaka kwiyamamariza uwo mwanya ikava kuri 40 ikagera kuri 35.

    Aya mavugurura yatangajwe na Minisitiri w'Ubutabera, Dominic Ayine, nyuma y'uko Guverinoma isuzumye raporo yakozwe na komisiyo yashyizweho na Perezida John Dramani Mahama mu mwaka ushize. Iyo komisiyo yari ifite inshingano zo gusuzuma uburyo Itegeko Nshinga ryavugururwa hagamijwe kunoza imiyoborere no guteza imbere imikorere y'inzego za Leta.

    Nk'uko Minisitiri Ayine yabitangaje, kongera igihe cya manda ya Perezida bizafasha ubuyobozi kubona umwanya uhagije wo gushyira mu bikorwa gahunda zabwo, kuko igihe kinini cyatakiraga mu guhererekanya ubutegetsi no mu myiteguro y'amatora.

    Muri iri vugurura kandi, Guverinoma yemeje ko manda y'Abadepite na yo izongerwa kugira ngo ijyane n'igihe gishya cya manda y'Umukuru w'Igihugu.

    Nubwo komisiyo yari yasabye ko imyaka y'uwiyamamariza Perezida yagabanywa ikagera kuri 30, Guverinoma yafashe icyemezo cyo kuyigena kuri 35. Ibi bivuze ko abazaba bafite munsi y'iyo myaka batazemererwa guhatanira kuyobora igihugu.

    Hanemejwe ko amatora ya Perezida azajya aba mu cyumweru cya mbere cy'Ugushyingo kugira ngo habeho igihe gihagije mbere y'irahira riteganywa ku wa 7 Mutarama.

    Biteganyijwe ko indi komisiyo izategura imishinga y'amategeko ashyira mu bikorwa aya mavugurura mbere y'Ukwakira 2026, mu gihe impinduka zijyanye na manda ya Perezida zizabanza kwemezwa na kamarampaka iteganyijwe mu 2027.

    Source : https://kasukumedia.com/ghana-yemeje-ivugurura-ryitegeko-nshinga-aho-manda-ya-perezida-ishobora-kuba-imyaka-itanu/

  • Liberia yatwitse cocaine ihagaze akayabo ka miliyoni 336$ mu gukaza urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Leta ya Liberia yatangaje ko yatwitse toni 4.2 za cocaine zifite agaciro kagereranywa na miliyoni 336 z'amadolari ya Amerika, mu rwego rwo kugaragaza ko yiyemeje gukaza ingamba zo kurwanya ubucuruzi n'ikwirakwizwa ry'ibiyobyabwenge.

    Ibi byabaye nyuma y'iminsi mike inzego z'umutekano zigaragaje ko zari zafashe cocaine nyinshi kurusha izindi zose zari zarigeze zifatirwa muri iki gihugu.

    Mu gihe iperereza rigikomeje, hari abayobozi bamwe bo mu nzego za Polisi bakekwaho kugira uruhare mu korohereza abacuruza ibiyobyabwenge. Mu bari gukorwaho iperereza harimo ushinzwe umutekano wo mu muhanda, umuyobozi w'ishami rishinzwe iperereza ku byaha bikomeye, ndetse n'umuyobozi wungirije wa Polisi ukorera ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Roberts.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Liberia, Gregory O.W. Coleman, yavuze ko gutwika ibi biyobyabwenge ari ubutumwa bukomeye bugenewe amatsinda y'ababicuruza, ashimangira ko igihugu kitazihanganira ibikorwa bibangamira umutekano cyangwa kuba inzira inyuzwamo ibiyobyabwenge.

    Mu cyumweru gishize kandi, hafashwe hafi toni enye za cocaine zifite agaciro ka miliyoni 317 z'amadolari, hafatirwa abantu babiri b'abanyamahanga barimo umwe ukomoka muri Serbia n'undi ufite ubwenegihugu bwa Colombia na Espagne.

    Minisiteri y'Ubutabera yatangaje ko ibyo biyobyabwenge byafatiwe mu nyubako yo mu gace ka Duazon, hafi y'ibilometero 28 uvuye i Monrovia. Hanatwitswe ibiro 237 bya cocaine byari byafatiwe ku Kibuga cy'Indege cya Roberts muri Kamena, bifite agaciro karenga miliyoni 19 z'amadolari.

    Abasesenguzi bavuga ko Afurika y'Iburengerazuba ikomeje kuba inzira nyamukuru inyuzwamo cocaine iva muri Amerika y'Epfo yerekeza ku masoko y'u Burayi, aho imipaka idacunzwe neza n'intege nke z'inzego z'umutekano bikomeje korohereza ayo matsinda gukora ibikorwa byayo.

    Liberia yatwitse cocaine ihagaze akayabo ka miliyoni 336$ mu gukaza urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge

    Source : https://kasukumedia.com/liberia-yatwitse-cocaine-ihagaze-akayabo-ka-miliyoni-336-mu-gukaza-urugamba-rwo-kurwanya-ibiyobyabwenge/

  • AFC/M23 yasabye Loni gusuzuma bundi bushya ibihano byafatiwe abayobozi bayo #rwanda #RwOT

    Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryagejeje ubusabe kuri Komite y'Umuryango w'Abibumbye (Loni) ishinzwe ibihano, risaba ko hasubirwamo ibyemezo byafatiwe bamwe mu bayobozi baryo, barimo Perezida waryo, Corneille Nangaa.

    Nk'uko iri huriro ribitangaza, iyo baruwa yoherejwe ku wa 25 Nyakanga 2026 nyuma y'uko Loni ifashe icyemezo cyo gufatira ibihano abantu batandatu n'imitwe ibiri ishinjwa kugira uruhare mu bibazo by'umutekano bikomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Mu bagizweho ingaruka n'ibi bihano harimo Corneille Nangaa, uyoboye AFC/M23.

    AFC/M23 ivuga ko gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo bihano bishobora kugira ingaruka ku biganiro by'amahoro biri kubera hagati y'impande zirebwa n'iki kibazo. Iri huriro risobanura ko ryifuza ko Komite ya Loni yongera gusuzuma icyo cyemezo kugira ngo hafatwe ingamba zashyigikira inzira y'amahoro aho kuyigora.

    Ibi bibaye mu gihe ibiganiro hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 bikomeje ku bufasha bw'abahuza batandukanye, hagamijwe gushaka umuti urambye ku bibazo by'umutekano bimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Congo.

    Ku ruhande rwa Loni, ivuga ko ibihano byafatiwe abo bantu n'iyo mitwe bigamije gukumira ibikorwa bishobora gukomeza guteza umutekano muke, ihohoterwa n'intambara muri ako karere. Gusa AFC/M23 yo ishimangira ko isuzumwa rishya ry'ibi bihano ryafasha guteza imbere ibiganiro no kongera icyizere mu rugendo rugamije kugera ku mahoro arambye.

    AFC/M23 yasabye Loni gusuzuma bundi bushya ibihano byafatiwe abayobozi bayo

    Source : https://kasukumedia.com/afc-m23-yasabye-loni-gusuzuma-bundi-bushya-ibihano-byafatiwe-abayobozi-bayo/