Category: Uncategorized

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y'Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC #rwanda #RwOT

    Byiringiro Lague ukina mu mpande asatira izamu ari mu biganiro bya nyuma na Durban City FC yo muri Afurika y'Epfo, kugira ngo ayerekezemo nyuma yo gutandukana na Police FC.

    Muri Kamena 2026, ni bwo Police FC yasezereye abakinnyi batandukanye yifashishaga mu mwaka ushize w'imikino wa 2025/26, icyo gihe hakaba harimo na Byiringiro wagaragazaga urwego rwiza mu kibuga ariko hanze y'ikibuga bikagorana.

    Nyuma y'igihe gito uyu mukinnyi yavuze ko Shampiyona y'u Rwanda yamunaniye kuko atari umukinnyi wo ku rwego rwayo, bityo ari gushaka indi kipe nziza azakinira hanze y'u Rwanda.

    Nyuma yo kuganira n'amakipe atandukanye, yemeranyije na Durban City FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Afurika y'Epfo, ko yayisinyira amasezerano y'imyaka ibiri azatangira gukurikizwa kuva mu mwaka w'imikino wa 2026/27.

    Durban City FC iheruka kwemeza umutoza mushya, Khalil Ben Youssef, yasinyishije n'abandi bakinnyi bashya umunani. Abo ni Gaston Sirino, Junior Papier, Kabelo Mofokeng, Lifa Makua, Siya Msomi, John Mokone, Tylo Sanger na Seth Green.

    Byiringiro Lague yamaze gukatishirizwa itike y'indege izamujyana muri Afurika y'Epfo, ndetse biteganyijwe ko azahaguruka mu Rwanda ku itariki ya 7 Kanama 2026.

    Uyu mukinnyi wanyuze muri Vision FC, Isonga FC na Intare FC mbere yo kuzamurwa mu ikipe nkuru ya APR FC, yakiniye andi makipe arimo Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède.

    ImageImage

    Source : https://rushyashya.net/rutahizamu-byiringiro-lague-agiye-kwerekeza-muri-afurika-yepfo-aho-yitegura-gutangira-akazi-mu-ikipe-ya-durban-city-fc/

  • Impeta ya Cristiano Ronaldo yongeye kurikoroza ubwo yari mu bukwe bwe na Georgina Rodriguez #rwanda #RwOT

    Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara yambaye impeta ya diyama ihenze cyane, isa n'iyo aherutse kwambika umukunzi we, Georgina Rodriguez.

    Amafoto ya Ronaldo yambaye iyo mpeta yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bituma benshi batangira kwibaza niba imyiteguro y'ubukwe bw'aba bombi igeze kure. Hari abasesenguzi bavuga ko kuba bombi bagaragara bambaye impeta zisa bishobora kuba ari ikimenyetso cy'uko bagiye gutera intambwe nshya mu mubano wabo, nubwo nta tangazo rasmi baratangaza.

    Raporo zitandukanye zigaragaza ko impeta Ronaldo yahaye Georgina iri mu zihenze cyane, kuko agaciro kayo kavugwa ko kari hagati ya miliyoni 2 na miliyoni 5 z'amadolari ya Amerika, amafaranga abarirwa muri miliyari zirenga 7 z'amafaranga y'u Rwanda, bitewe n'igiciro cya diyama n'imiterere yayo.

    Ibihuha by'ubukwe bw'aba bombi si ibya none. Mu kiganiro Ronaldo yigeze kugirana n'umunyamakuru Piers Morgan, yavuze ko yifuza kubana na Georgina mu buryo bwemewe n'amategeko igihe gikwiye nikigera. Icyo gihe amagambo ye yatumye benshi batekereza ko ubukwe bushobora kuba buri hafi.

    Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez bamaze imyaka myinshi babana kandi bafitanye umuryango ukomeye. Nubwo bakomeje guceceka ku bijyanye n'itariki y'ubukwe, gukomeza kugaragara kw'impeta z'agaciro ndetse n'uburyo bagaragaza urukundo rwabo bikomeje gutuma abakunzi babo bategereza amakuru mashya ashobora kwemeza niba koko ubukwe buri hafi.

    Impeta ya Cristiano Ronaldo yongeye kurikoroza ubwo yari mu bukwe bwe na Georgina Rodriguez

    Source : https://kasukumedia.com/impeta-ya-cristiano-ronaldo-yongeye-kurikoroza-ubwo-yari-mu-bukwe-bwe-na-georgina-rodriguez/

  • Apôtre Mutabazi yagiriye inama abagabo kuba ari bo bajya bahukana #rwanda #RwOT

    Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yagiriye inama abagabo kujya bemera kuva mu rugo [kwahukana] igihe habaye amakimbirane akomeye mu muryango, bagasiga abagore babo aho bari batuye mu gihe hagitegerejwe icyemezo cy’amategeko.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye na ISIMBI, aho yagaragaje ko iyi nama ije yiyongera ku butumwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumaze igihe rutanga bwo kwirinda kwihanira n’icyateze urugomo mu miryango itabanye neza.

    Yagize ati “Ibyo ngiramo inama abagabo ni uko, nk’uko RIB yababwiye ngo ntimukihanire, na byo ni byiza. Ariko inama yindi nabagira ni uko umugabo ari we ukwiye kujya yahukana, bitandukanye n’ibya kera. Umugabo ni byiza ko ari we wahukana, umugore agasigarana abana muri iyo nzu mwabanagamo, mwaba muyikodesha cyangwa ari iyanyu.”

    Mutabazi yavuze ko iyo umugore asigaranye abana, bibafasha gukomeza ubuzima bwabo nta guhungabana gukabije ugereranyije n’igihe bimukanye na nyina, cyane cyane ku bana baba basanzwe biga hafi y’aho batuye.

    Yasobanuye ati “Akenshi iyo umugore ari we usigaranye abana, ntabwo bazagira ibibahungabanya cyane kuko bafite amashuri bigamo, rimwe na rimwe aba yegeranye n’aho mutuye. Hanyuma umugabo akajya kwiyubaka ahereye kuri zero mu gihe hakomeje inzira zo gukurikiza icyo amategeko avuga.”

    Yakomeje agaragaza ko yifuza ko nta mugabo wakongera kwirukana umugore we mu rugo, ahubwo ikibazo cyose kigakurikiranwa mu buryo bwubahiriza amategeko.

    Mu rwego rwo kugaragaza ko ibyo avuga yabinyuzemo, yavuze ko na we ubwe yigeze gufata umwanzuro wo kuva mu rugo inshuro nyinshi aho gukomeza amakimbirane.

    Ati: “Nanjye rwose ni njye wagendaga. Nagiye kwaka gatanya maze kwahukana inshuro nk’eshanu, nkagenda nkamara nk’amezi atatu muri ghetto, nkongera nkagaruka tukareba uko ibintu bihagaze, ariko bikanga. Ibyo byamaze nk’imyaka itanu.”

    Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice aherutse gutangaza ko yitegura gukora ubukwe n’umukunzi we, Beatrice, bamaze hafi umwaka bakundana mu muhango uzitabirwa n’abantu 30 gusa, ari bo yise inshuti nyanshuti n’abagize umuryango.
    Ubukwe bwa Apôtre Mutabazi na Beatrice buteganyijwe kubera muri Kigali Marriott Hotel ku wa 1 Ukwakira 2026.

    Apôtre Mutabazi yavuze ko abagabo ari bo bakwiye kwahukana

    Source : http://isimbi.rw/apotre-mutabazi-yagiriye-inama-abagabo-kuba-ari-bo-bajya-bahukana.html

  • U Rwanda na Gabon mu biganiro bigamije kuruheshayo ubutaka bwo guhingaho – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026 ubwo Ambasaderi wa Gabon mu Rwanda, Dr. Sylver Aboubakar Minko-Mi-Nsemé yasuraga abashoramari bo mu Rwanda bari mu imurikabikorwa ry'ubuhinzi n'ubworozi ribera ku Mulindi, mu Mujyi wa Kigali.

    Ni abashoramari babarizwa mu ihuriro nyarwanda ryitwa KT Hub ribarizwamo ibigo umunani byashoye imari mu byiganjemo ubuhinzi n'ubworozi.

    Ni uruzinduko uyu mudipolomate yakoze rugamije kureba uko aba bashoramari bahagaze mu kubyaza umusaruro ibijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi.

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi, Dr. Uwituze Solange yatangaje ko u Rwanda na Gabon byatangiye imikoranire mu bijyanye n'ubworozi igamije kungura impande zombi.

    Ati 'Hariya bakora uburobyi bw'amafi kurusha ubworozi, ariko twe amafi dukunda kuyorora, rero dushaka kubigiraho kuko byombi bihurira ku kongerera agaciro amafi. Na twe tuzabigisha ibijyanye no gutera intanga amatungo. Hari abatekinisiye bacu bamaze kujyayo mu by'ubworozi bw'inkoko bagiye kubasura.'

    Yagaragaje ko muri Gabon na bo batangiye kohereza mu Rwanda abantu baje kwigira ku ikoranabuhanga mu buhinzi n'ibijyanye n'ubushingizi bw'amatungo n'ibihingwa, ariko ko n'u Rwanda rwatangiye ibiganiro na bo ngo ruhabwe ubutaka.

    Ati 'Icyo turacyari kukiganiraho na bo, ubu turi kubikoraho.'

    Umuyobozi Mukuru wa KT Hub, Kabahizi Théoneste, yavuze ko uretse imikorere yabo hano mu Rwanda bafite inyota yo kujya gushora imari muri Gabon kuko babona ari igihugu gikeneye kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi.

    Ati 'Gabon ivuga ko ibintu byinshi ibitumiza mu mahanga, kandi nk'abashoramari ayo ni amahirwe yo kubyaza umusaruro tukabafasha kubibona mu gihugu. Hari n'andi mahirwe yo guhingayo ibyo u Rwanda rudafite ariko rukeneye, ku buryo byakoreshwa mu nganda hano.'

    Kabahizi yagaragaje ko nka KT Hub bahawe hegitari ibihumbi 50 muri Gabon bumva bazibyaza umusaruro mu buryo bwo guhinga no korora, kandi ko ibyo byaha akazi urubyiruko rwinshi rw'Abanyarwanda rugera mu bihumbi 10 kuko kubonayo abakozi bigoye.

    Mu bijyanye no korora, yavuze ko bahabonye ubutaka bwabafasha korora ingurube, inkoko n'ihene bikanafasha gucuruza ibyo bicuruzwa muri Gabon.

    Ni mu gihe ku ruhande rw'u Rwanda, ishoramari babyaza umusaruro ari irijyanye n'ibicuruzwa rukenera birimo giuhinga 'cacao' ikorwamo 'chocolat' hakaba hashyirwa uruganda rwayo mu Rwanda, ndetse n'ibindi bihingwa bivamo amavuta yo guteka agatunganyirizwa mu Rwanda.

    Abashoramari bo muri KT Hub bahamya ko biteguye ku buryo igihe icyo ari cyo cyose ayo mahirwe yaboneka bahita bayabyaza umusaruro.

    Ambasaderi Dr. Sylver Aboubakar, yavuze ko ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza, by'umwihariko kuva muri Gicurasi 2026 ubwo ibihugu byombi byafunguraga ambasade, ndetse ko hari n'abashoramari b'Abanyarwanda basuye icyo gihugu.

    By'umwihariko yagaragaje ko imikoranire y'impande zombi ishobora gutera indi ntambwe igaragara cyane cyane mu kubyaza umusaruro ubutaka icyo gihugu gifite.

    Ati 'Dufite ubutaka buhagije kandi dukeneye abafatanyabikorwa bazadufasha guteza imbere ubuhinzi muri Gabon. Nta mbibi zashyizwe ku bunini bw'ubutaka umushoramari ashobora guhabwa; biterwa gusa n'umushinga afite n'ibyo akeneye.'

    Yongeyeho ati 'Intego yacu ni ugukurura ishoramari rizafasha kubyaza umusaruro ubutaka bunini Gabon ifite no guteza imbere urwego rw'ubuhinzi. Gabon ifite ubuso bungana na kilometerokare 267.667 kandi harimo ubutaka, Guverinoma yageneye ibice bizahabwa abashoramari bashaka gushora imari mu rwego rw'ubuhinzi.'

    Gabon ni Igihugu kiri mu Burengerazuba bwa Afurika yo Hagati hirya ya Repubulika ya Congo ndetse gikora ku Nyanja ya Atlantique. Kiri ku buso bukubye inshuro zirenga 10 ubw'u Rwanda ariko ubuhinzi bwacyo ntibuteye imbere kuko kigitumiza byinshi mu byo kurya mu mahanga.

    Gabon iri mu bihugu bibonekamo amahirwe ashingiye ku bucuruzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-gabon-mu-biganiro-bigamije-kuruheshayo-ubutaka-bwo-guhingaho

  • Nyanza: Impanuka ya Howo yahitanye umugore, ikomeretsa batanu – #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Kigoma, Akagari Gasoro, Umudugudu wa Nyakabungo, ku wa 30 Nyakanga 2026, mu masaha ya Saa Kumi n'Imwe z'umugoroba.

    Amakuru avuga ko iyi modoka yari ipakiye umucanga, ibyayongereye uburemere, maze igonga inzu yayobeyemo, iyisenyeraho abari bayirimo.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe, ikomeretsa abandi batanu barimo na shoferi wayo.

    Ati 'Mu bahise bitaba Imana harimo umugore, naho abandi batanu bakomeretse ndetse na shoferi wari uyitwaye. Ntituramenya neza umubare w'abagizweho ingaruka n'iyi mpanuka kuko hari n'umuntu kugeza ubu ugishakishwa bikekwa ko imodoka yaba yamuryamiye.'

    Meya Kajyambere, yakomeje avuga ko uwapfuye n'abakomeretse bose bihutanywe ku Bitaro bya Nyanza, anaboneraho kwihanganisha abagiriye ibyago muri iyi mpanuka bose.

    Yanavuze ko kugeza ubu atazi icyateye iyi mpanuka, bizasaba gutegereza ibizava mu iperereza rya Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

    Iyi kamyo ya Howo yinjiye mu nzu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-impanuka-ya-howo-yahitanye-umugore-ikomeretsa-batanu

  • Franco Baresi, umwe mu ba myugariro b'ibihe byose, yitabye Imana ku myaka 66 #rwanda #RwOT

    Isi y'umupira w'amaguru yabuze umwe mu bakinnyi bayo b'ibihe byose,  Franco Baresi, wabaye kapiteni w'ikirangirire wa AC Milan ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Butaliyani, witabye Imana afite imyaka 66.

    Inkuru y'urupfu rwe yatangajwe na AC Milan kuri uyu wa Gatanu, ivuga ko yabuze umuntu wagize uruhare rukomeye mu mateka yayo. Mu butumwa bwuzuye agahinda, iyi kipe yagize iti: 'Milan iri mu marira nyuma y'itabaruka rya Franco Baresi. Urugero rwe, ubunyangamugayo bwe n'indangagaciro yasize bizahora biri mu mutima w'iyi kipe, nk'uko nimero 6 ye izahora ari ikimenyetso cy'ubudahangarwa bwe.'

    Franco Baresi yavukiye mu Butaliyani ku wa 8 Gicurasi 1960. Yinjiye mu ishuri ry'abato rya AC Milan mu 1974, aza kuzamurwa mu ikipe nkuru mu 1977. Yamaze imyaka 20 yose akinira AC Milan gusa, ibintu byatumye aba umwe mu bakinnyi b'indahemuka babayeho mu mateka y'uyu mukino.

    Baresi yafashije AC Milan kwegukana Champions league

    Mu gihe yakiniraga AC Milan, yakinnye imikino 719, yegukana ibikombe bitandatu bya Serie A, ibikombe bitatu bya UEFA Champions League (cyahoze cyitwa European Cup), ibikombe bibiri bya Intercontinental Cup n'ibindi byinshi. Nyuma yo gusezera mu 1997, AC Milan yahise ifata icyemezo cyo kutazongera guha undi mukinnyi nimero 6 yambaraga, mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

    Yanafashije Ubutaliyani gutwara igikombe cy'Isi

    Ku rwego mpuzamahanga, Baresi yakiniye u Butaliyani imikino 81. Yari mu ikipe yegukanye Igikombe cy'Isi cya 1982, anagera ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi cya 1994 ari kapiteni. Yibukirwa cyane ku uburyo yagarutse gukina uwo mukino wa nyuma nyuma y'iminsi 25 gusa avuye kubagwa ivi, agaragaza ubutwari n'ubwitange byatumye afatwa nk'umwe muri ba myugariro beza kurusha abandi mu mateka y'umupira w'amaguru.

    Nubwo AC Milan itatangaje icyateye urupfu rwe, Baresi yari amaze igihe arwaye nyuma yo kubagwa indwara y'agahore (lung nodule) mu mwaka wa 2025, akomeza kuvurwa mu mezi yakurikiyeho.

    Urupfu rwa Franco Baresi rusize icyuho gikomeye muri AC Milan, mu mupira w'amaguru w'u Butaliyani no ku Isi yose. Azahora yibukwa nk'umwe mu bakinnyi bahinduye uburyo bwo gukina inyuma, kubera ubuhanga, ubuyobozi n'ubwitange byatumye yandika amateka atazibagirana.

    Source : https://flash.rw/2026/07/31/franco-baresi-umwe-mu-ba-myugariro-bibihe-byose-yitabye-imana-ku-myaka-66/

  • Hamas yemeye kurambika intwaro hasi, icyizere gishya ku iherezo ry'intambara yo muri Gaza #rwanda #RwOT

    Umutwe wa Hamas wemeye gahunda yo gushyira intwaro hasi no gusenya ubushobozi bwawo bwa gisirikare muri Gaza, mu cyemezo gifatwa nk'intambwe ikomeye ishobora gufungura inzira y'amahoro nyuma y'intambara imaze hafi imyaka itatu.

     

    Umuyobozi mukuru wa Hamas yabwiye BBC ko uyu mutwe wemeye gahunda yateguwe n'Akanama k'Amahoro, Board of Peace, gashyigikiwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. Hamas itegerejweho gusohora itangazo ryemeza ku mugaragaro iki cyemezo.

    Gahunda yemeranyijweho iteganya ko intwaro zikomeye Hamas isigaje zizabarurwa, zikabikwa ahantu hagenzurwa n'ubuyobozi bwa Palestine. Hanateganywa gufunga imihanda yo munsi y'ubutaka, ububiko bw'intwaro n'ahakorerwa ibikoresho bya gisirikare, ndetse abarwanyi bakava mu bikorwa bya gisirikare.

    Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa mu byiciro kandi igenzurwe na komisiyo yigenga, kuko impande zombi zidafitanye icyizere. Buri cyiciro cyo gushyira intwaro hasi kizajyana no kuvana ingabo za Israel muri Gaza buhoro buhoro.

    Trump yavuze ko iki ari igikorwa gikomeye kigana ku mahoro arambye, ashimangira ko Israel igomba kuva muri Gaza uko gahunda yo kwambura Hamas intwaro izagenda ishyirwa mu bikorwa.

    Israel yo ntiragira icyo itangaza ku mugaragaro, nubwo abayobozi ba Amerika bavuga ko bizeye ko izubahiriza amasezerano yari yarabanje kwemera.

    Amasezerano agezweho nyuma y'amezi y'ibiganiro bikomeye byahurijwemo na Qatar, Misiri na Turikiya. Nubwo afatwa nk'intambwe y'amateka, haracyari ibibazo ku buryo intwaro zizakusanywa, abazazibika n'uko ingabo za Israel zizava muri Gaza.

    Abaturage benshi ba Gaza bakiriye aya makuru bafite amakenga, nyuma y'amasezerano menshi yo guhagarika imirwano yagiye atagerwaho. Icyo bashyize imbere ni ukubona ibitero bihagarara, imfashanyo zikabageraho, impunzi zigasubira mu ngo no gutangira gusana ubuzima bwangijwe n'intambara.

    Source : https://flash.rw/2026/07/31/hamas-yemeye-kurambika-intwaro-hasi-icyizere-gishya-ku-iherezo-ryintambara-yo-muri-gaza/

  • Amerika igiye kwimurira serivisi za viza mu mijyi mike muri Afurika harimo na Kigali #rwanda #RwOT

    Guhera ku wa 1 Kanama 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizahagarika serivisi zisanzwe zo gutanga visa muri za ambasade na za konsila zirenga 25 zo muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, mu rwego rwo kuvugurura uburyo zitangwamo.

    `

    Iri vugurura ryatangajwe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Amerika (U.S. Department of State), rigamije guhuriza serivisi zo gutanga visa mu bigo 20 by'akarere (Regional Hubs) biri mu bihugu 19 bya Afurika, aho Afurika y'Epfo yo yahawe ibigo bibiri biri i Cape Town n'i Johannesburg.

    Muri izi mpinduka, Umujyi wa Kigali mu Rwanda uri mu hatoranyijwe kuzajya hakirwa no gutunganyirizwa ubusabe bwa visa z'abifuza kujya muri Amerika, hamwe n'indi mijyi irimo Nairobi (Kenya), Kampala (Uganda), Kinshasa (RDC), Addis Ababa (Ethiopia), Dakar (Senegal), Accra (Ghana), Lagos (Nigeria), Abidjan (Côte d'Ivoire) n'ahandi.

    Ku rundi ruhande, serivisi zo gutanga visa zizahagarikwa muri ambasade na konsila zo mu bihugu 25 birimo u Burundi, Mali, Zambia, Zimbabwe, Botswana, Namibia, Mozambique, Gabon, Tchad, Niger, Burkina Faso, Mauritania n'ibindi.

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Amerika yavuze ko abantu bari basanzwe bafite gahunda yo kubazwa (interview) muri ambasade zizahagarika gutanga visa bazoherezwa amabwiriza mashya binyuze kuri email, agaragaza aho gahunda zabo zizimurirwa n'ibindi bisobanuro bijyanye n'ubusabe bwabo.

    Yanaburiye abamaze kwishyura amafaranga asabwa mu gusaba visa (MRV) ko bagomba kuba bafashe itariki yo kubazwa bitarenze ku wa 31 Nyakanga 2026, mbere y'uko izi mpinduka zitangira kubahirizwa.

    Iri vugurura riri mu ngamba nini ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bwatangije zigamije kugabanya umubare wa za ambasade na za konsila za Amerika zitanga serivisi za visa ku isi. Bivugwa ko ari imwe mu mpinduka zikomeye kurusha izindi zabaye mu mateka ya dipolomasi ya Amerika mu myaka ya vuba.

    Nubwo serivisi zo gutanga visa zizahuzwa mu bigo bike, Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Amerika ivuga ko intego ari ugukomeza gutanga serivisi neza no gukoresha neza umutungo n'abakozi, nubwo bishobora gusaba bamwe mu basaba visa kujya bazikorera ingendo zijya mu bindi bihugu birimo n'u Rwanda.

    Source : https://flash.rw/2026/07/31/amerika-igiye-kwimurira-serivisi-za-viza-mu-mijyi-mike-muri-afurika-harimo-na-kigali/

  • Tyla yamaganiwe kure n'abaturage ba Nigeria #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi wo muri Afurika y'Epfo Tyla ari mu bihe bikomeye nyuma y'uko igitaramo ateganya gukorera mu mujyi wa Lagos muri Nigeria ku wa 22 Ukuboza 2026 gitangiye kwamaganwa n'Abanya-Nigeria benshi, bavuga ko kitagomba kuba mu gihe abaturage b'icyo gihugu bakomeje kuvuga ko bahohoterwa muri Afurika y'Epfo.

    Impaka zatangiye nyuma y'uko Tyla atangaje gahunda y'uruzinduko rwe rwa APOP World Tour, ruzamugeza mu bihugu bitandukanye byo ku migabane y'u Burayi, Amerika y'Amajyaruguru, Nigeria na Afurika y'Epfo, aho ruzasorezwa i Cape Town ku wa 4 Mutarama 2027 n'i Johannesburg ku wa 9 Mutarama 2027.

    Icyakora, igitaramo cye cyo muri Lagos ni cyo cyakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko bidakwiye kwakira umuhanzi wo muri Afurika y'Epfo mu gihe hakomeje kuvugwa ibikorwa bya xenophobia byibasira Abanya-Nigeria baba muri icyo gihugu, akaba ntacyo yabikozeho.

    Icyo bashinja Tyla

    Abamunenga bavuga ko ikibazo atari igihugu akomokamo gusa, ahubwo ko Tyla atigeze agaragaza ijwi rye yamagana ibitero byibasira Abanya-Nigeria cyangwa ngo yihanganishe imiryango y'ababa barahohotewe.

    Bavuga ko nk'umuhanzi ukunzwe ku rwego mpuzamahanga, yari akwiye kugira icyo avuga ku bibazo bikomeje kuvugwa hagati y'ibihugu byombi.

    Ibi byatumye bamwe batangiza ubukangurambaga bwo gusaba ko Abanya-Nigeria bazanga kugura amatike y'icyo gitaramo, mu rwego rwo kugaragaza ko batishimiye uko bagenzi babo bafatwa muri Afurika y'Epfo.

    Ibyamamare byo muri Nigeria byinjiye muri izi mpaka ku bwinshi

    Nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru Punch, mu bantu bazamuye iyi nkundura harimo umwanditsi akaba n'umujyanama mu bijyanye n'imibanire Solomon Buchi, umunyamakuru akaba na MC Do2dtun, ndetse n'umukinnyi wa filime Mama Pee, wasobanuye Afurika y'Epfo nk'igihugu gihiga abanyamahanga.

    Undi mukinnyi wa filime, Isa Bako, na we yateje impaka ubwo yasabaga abafana 'guhagarika' icyo gitaramo, amagambo bamwe basobanuye nk'ashobora gushishikariza ibikorwa by'urugomo.

    Hari n'abasabye ko Urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka muri Nigeria (Nigeria Immigration Service) rwakwanga guha Tyla n'itsinda rye visa, bavuga ko byaba ari ugusubiza Afurika y'Epfo iherutse kwima visa umuririmbyi wo muri Nigeria Ayra Starr, nubwo impamvu z'icyo cyemezo zakomeje kugibwaho impaka.

    Icyakora, si bose ariko bemeranya n'iki gitekerezo. Umunyapolitiki n'umunyamakuru Omoyele Sowore yavuze ko atari byo guhana umuhanzi kubera ibikorwa bikekwa gukorwa n'abaturage cyangwa ubutegetsi bw'igihugu akomokamo.

    Yavuze ko umuziki ugomba gutandukanywa na politiki, kandi ko Tyla adakwiye kubazwa ibyaha adafitemo uruhare. No ku rubuga rwa X, bamwe mu Banya-Nigeria bagaragaje ko gukunda Tyla bidafite aho bihuriye no gushyigikira xenophobia.

    Hari abavuze ko niba ikibazo ari politiki n'umutekano, gikwiye gukemurwa n'inzego za dipolomasi aho kugishyira ku bahanzi.

    Urupfu rw'Umunya-Nigeria rwakongeje ikibazo

    Izi mpaka zije mu gihe hakomeje kuvugwa amakuru y'urupfu rw'Umuryango-Nigeria witwa Chika Ibe, bivugwa ko yapfiriye muri Cape Town nyuma y'ibyabaye birimo uruhare rw'inzego z'umutekano, ibintu byongeye gukaza umwuka hagati y'abaturage b'ibihugu byombi ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu myaka yashize kandi, Afurika y'Epfo yakunze kuvugwamo ibikorwa bya xenophobia byibasira abanyamahanga, cyane cyane Abanya-Nigeria n'abava mu bindi bihugu bya Afurika, ibintu byagiye bituma habaho umwuka mubi hagati y'ibihugu byombi.

    Nubwo igitutu gikomeje kwiyongera, Tyla kugeza ubu ntaragira icyo atangaza ku busabe bwo guhagarika igitaramo cyangwa ku birego by'uko yacecetse ku bibazo bya xenophobia.

    Abategura APOP World Tour na bo ntibaratangaza impinduka kuri gahunda y'igitaramo cyo ku wa 22 Ukuboza 2026, bivuze ko kugeza ubu igitaramo kigihari nk'uko byari biteganyijwe, nubwo impaka zigikomeje ku mbuga nkoranyambaga.

    Source : https://flash.rw/2026/07/31/tyla-yamaganiwe-kure-nabaturage-ba-nigeria/

  • Uburezi bufite irene no guhanga udushya. Bimwe mu bigize ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n'ubuyobozi bwa Kaminuza y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu yakiriye mu biro bye biri muri Village Urugwiro  Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya Kaminuza y'u Rwanda, Pradeep K. Khosla, hamwe na Visi Perezida w'iyo Nama y'Ubutegetsi, Ivan Murenzi, bagirana ibiganiro byibanze ku cyerekezo cya Kaminuza y'u Rwanda ndetse n'ingamba zigamije kurushaho kuzamura ireme ry'uburezi, ubushakashatsi no guhanga udushya.

    Ni ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa X rw'ibiro by'umukuru w'igihugu Village Urugwira buvuga ko muri ibyo biganiro, hibanzwe ku buryo Kaminuza y'u Rwanda (UR) yakomeza kuba urwego rutanga uburezi bufite ireme, ikazamura ubushakashatsi bufasha gukemura ibibazo igihugu gihura na byo, ndetse ikarushaho guteza imbere udushya twafasha mu iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza y'Abanyarwanda.

    Abayobozi bombi baganiriye kandi ku buryo Kaminuza y'u Rwanda yakomeza gutegura abanyeshuri bafite ubumenyi n'ubushobozi bujyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo, haba mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga. Ibi bijyanye n'icyerekezo cy'u Rwanda cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ikoranabuhanga n'udushya.

    Mu nama yabereye mu Urugwiro Village, hanarebwe uburyo bwo gukomeza kunoza ireme ry'imyigishirize, kongera ubushobozi bw'abarimu n'abashakashatsi, no gushimangira ubufatanye bwa Kaminuza y'u Rwanda n'ibigo bikomeye byo ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo guteza imbere ubushakashatsi n'ivumburwa ry'ibisubizo bishya.

    Ubuyobozi bwa Kaminuza y'u Rwanda bwagaragaje ko buzakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije gutanga uburezi bujyanye n'igihe, guteza imbere ubushakashatsi bufite uruhare mu iterambere ry'igihugu, no kubaka urubyiruko rufite ubumenyi n'ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo by'ahazaza.

    Ibi biganiro bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbere ishoramari mu burezi, ubushakashatsi n'ikorwa ry'udushya nk'inkingi z'ingenzi zo kugera ku ntego z'iterambere rirambye no kubaka igihugu gifite ubukungu buhatana ku rwego mpuzamahanga. Perezida Kagame yakomeje kugaragaza ko kubaka abaturage bafite ubumenyi n'ubushobozi ari imwe mu nkingi z'ingenzi zizatuma u Rwanda rugera ku cyerekezo cyarwo cy'iterambere mu myaka iri imbere.

    Source : https://flash.rw/2026/07/31/uburezi-bufite-irene-no-guhanga-udushya-bimwe-mu-bigize-ibiganiro-perezida-kagame-yagiranye-nubuyobozi-bwa-kaminuza-yu-rwanda/