Ghana yemeje ivugurura ry'Itegeko Nshinga: Aho manda ya Perezida ishobora kuba imyaka itanu #rwanda #RwOT

Written by

in

Guverinoma ya Ghana yemeje bimwe mu byifuzo bigamije kuvugurura Itegeko Nshinga ryo mu 1992, birimo kongera igihe Perezida amara ku butegetsi kikava ku myaka ine kikagera kuri itanu, ndetse no kugabanya imyaka ntarengwa isabwa ushaka kwiyamamariza uwo mwanya ikava kuri 40 ikagera kuri 35.

Aya mavugurura yatangajwe na Minisitiri w'Ubutabera, Dominic Ayine, nyuma y'uko Guverinoma isuzumye raporo yakozwe na komisiyo yashyizweho na Perezida John Dramani Mahama mu mwaka ushize. Iyo komisiyo yari ifite inshingano zo gusuzuma uburyo Itegeko Nshinga ryavugururwa hagamijwe kunoza imiyoborere no guteza imbere imikorere y'inzego za Leta.

Nk'uko Minisitiri Ayine yabitangaje, kongera igihe cya manda ya Perezida bizafasha ubuyobozi kubona umwanya uhagije wo gushyira mu bikorwa gahunda zabwo, kuko igihe kinini cyatakiraga mu guhererekanya ubutegetsi no mu myiteguro y'amatora.

Muri iri vugurura kandi, Guverinoma yemeje ko manda y'Abadepite na yo izongerwa kugira ngo ijyane n'igihe gishya cya manda y'Umukuru w'Igihugu.

Nubwo komisiyo yari yasabye ko imyaka y'uwiyamamariza Perezida yagabanywa ikagera kuri 30, Guverinoma yafashe icyemezo cyo kuyigena kuri 35. Ibi bivuze ko abazaba bafite munsi y'iyo myaka batazemererwa guhatanira kuyobora igihugu.

Hanemejwe ko amatora ya Perezida azajya aba mu cyumweru cya mbere cy'Ugushyingo kugira ngo habeho igihe gihagije mbere y'irahira riteganywa ku wa 7 Mutarama.

Biteganyijwe ko indi komisiyo izategura imishinga y'amategeko ashyira mu bikorwa aya mavugurura mbere y'Ukwakira 2026, mu gihe impinduka zijyanye na manda ya Perezida zizabanza kwemezwa na kamarampaka iteganyijwe mu 2027.

Source : https://kasukumedia.com/ghana-yemeje-ivugurura-ryitegeko-nshinga-aho-manda-ya-perezida-ishobora-kuba-imyaka-itanu/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *