Category: Uncategorized

  • Imurora Japhet yaciwe miliyoni 6 ahagarikwa imyaka 5 mu bikorwa bya ruhago #rwanda #RwOT

    Komisiyo ishinzwe Imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yafashe umwanzuro wo guhanisha Umutoza Wungirije w’Amagaju FC, Imurora Hakizimana Japhet, guhagarikwa mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka itanu (5) no kwishyura miliyoni 6,2 Frw kubera kugena ibiva mu mukino.

    Ibi yabikoze mbere y’umukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025-26, hagiye hanze amajwi ye aganira n’umunyezamu wa Musanze FC, Habarurema Gahungu, amusaba kwitsindisha ku mukino wahuje amakipe yombi.

    Imurora rero nyuma y’amezi arenga atatu hakorwa iperereza hanasuzumwa iby’aya majwi, hafashwe umwanzuro wo guhagarikwa imyaka itanu mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru kuko atorohereje iyi komisiyo.

    Yanaciwe kandi ihazabu ya miliyoni 5 Frw, kongeraho amafaranga yatanzwe hapimishwa amajwi ye muri RFI, akaba miliyoni 6,28 Frw.

    Muri iri tangazo rya FERWAFA, yamenyesheje ko kujurira bikorwa mu minsi itatu y’akazi nyuma yo kubona iki cyemezo, yanihanangirije kandi Amagaju FC kubera kudakurikirana imyitwarire y’abakozi bayo.

    Imurora Japhet yahagaritswe imyaka 5

    Source : http://isimbi.rw/imurora-japhet-yaciwe-miliyoni-6-ahagarikwa-imyaka-5-mu-bikorwa-bya-ruhago.html

  • Uko Zamalek yabereye Karekezi Olivier ikiraro cy’amahirwe #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari kapiteni wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Olivier Karekezi yavuze ko umukino bakinnye na Zamalek bakayitsinda ari wo wamubereye ikiraro cyo kujya gukina ku mugabane w’u Burayi.

    Yabigarutseho nyuma ya tombola ya CAF Champions League yabereye i Cairo mu Misiri kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kanama 2026 yifashishijwemo.

    Agaruka ku rwibutso afite kuri iyi mikino Nyafurika, yavuze ko atazibagirwa ko umukino batsinzemo Zamalek 4-1 bya Jimmy Gatete, Mark Sirengo, Jimmy Mulisa na Hamuguni Makombe wamubereye urufunguzo rwo kujya gukina i Burayi muri Sweden.

    Ati “Ibihe byiza twagerageje gukora, twagerageje gutsinda imikino yo mu rugo. Kubera ko byari ugukinira mu rugo no hanze, iyo twatsindiraga mu rugo, twashaka uko twabona inota [tunganya] hanze. Byaradufashije, ubwo twakinaga na Zamalek SC ni bwo nabonye amahirwe yo kujya muri Suède.'

    Uyu mukino wabaye uw’amateka, wabaye muri 2004 umukino ubanza Zamalek yatsinze 3-2 maze umukino wo kwishyura wabereye i Kigali APR FC itsinda 4-1 iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 6-4.

    Olivier Karekezi wari watsinze ibitego bibiri APR FC yabonye mu mukino ubanza, umwaka wakurikiyeho wa 2005 yahise ajya muri Helsingborgs IF yo muri Sweden

    Nyuma y’imyaka 22, APR FC ishobora kongera guhurira na Zamalek mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League mu gihe APR FC yasezerera Les Aigles du Congo na Zamalek igasezerera AS Port yo muri Djibouti.

    Source : http://isimbi.rw/uko-zamalek-yabereye-karekezi-olivier-ikiraro-cy-amahirwe.html

  • U Rwanda n'u Butaliyani mu biganiro ku kwakira by'agateganyo abimukira bari mu kaga – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yavuze ko kugeza ubu nta masezerano arashyirwaho umukono, ashimangira ko impande zombi zikiri kuganira ku buryo iyo gahunda yakorwa.

    Kimwe mu bitekerezo biri gusuzumwa ni ugushyiraho uburyo bwakora nka gahunda ya Emergency Transit Mechanism iri i Gashora mu Karere ka Bugesera, yakira by'agateganyo impunzi n'abimukira bakuwe muri Libya.

    Makolo yagize ati 'Nta masezerano arasinywa. Turacyari mu biganiro. Kimwe mu bitekerezo turi kuganiraho ni uburyo bwaba bumeze nka gahunda ya Emergency Transit Mechanism dufite i Gashora.'

    Abakirwa muri iyo gahunda bashobora guhabwa ubuvuzi, amahugurwa n'umwanya wo kuruhuka, mu gihe ubusabe bwabo bwo kubona ubuhungiro cyangwa kwemererwa gutura mu kindi gihugu bukirimo gusuzumwa.

    Makolo ati 'Baba bashobora kuza ahantu hatekanye, bagahabwa ubuvuzi, amahugurwa runaka ndetse bakaruhuka, mu gihe dosiye zabo z'ubuhungiro zikiri gutunganywa.'

    Nyuma yo gusuzuma dosiye zabo, abashaka ubuhungiro bashobora gusubira mu bihugu bakomokamo igihe byongeye kuba bitekanye kandi babyifuza, cyangwa bagafashwa kwimurirwa mu bindi bihugu byemeye kubakira.

    Yashimangiye ko ibyo byose bikiri mu rwego rw'ibiganiro, bityo ko nta mwanzuro wa nyuma urafatwa.

    Makolo yavuze ko ubushake bw'u Rwanda bwo kugira uruhare mu gukemura ibibazo by'abimukira n'impunzi bushingiye ku mateka yarwo.

    Mu bihe bitandukanye, Abanyarwanda benshi bahunze igihugu, abandi bimukira mu bihugu byo mu Karere. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, benshi muri bo baratahutse, batangira kongera kubaka igihugu.

    U Rwanda rusanzwe rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 130, ahanini zikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Burundi. Abenshi baba mu nkambi z'impunzi ziri mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Impunzi ziri mu Rwanda zemerewe gukora, zihabwa indangamuntu kandi zigahabwa serivisi z'ubuvuzi n'izindi serivisi z'ibanze.

    Makolo yavuze ko Leta ikorana n'imiryango mpuzamahanga n'indi miryango itandukanye kugira ngo abahunze ibihugu byabo bashobore kuba mu Rwanda batekanye, bakore kandi batangire ubuzima bushya mu gihe bategereje gusubira iwabo cyangwa kwimurirwa mu bindi bihugu.

    Ikinyamakuru cyo mu Butaliyani, Il Sole 24 Ore, cyatangaje ko ibiganiro n'u Rwanda biri mu mugambi mugari wa Guverinoma ya Minisitiri w'Intebe Giorgia Meloni wo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza mashya y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ajyanye no gusubiza abimukira mu bihugu bakomokamo.

    U Butaliyani bwifuza ko ibigo bya mbere byakwakira abimukira mu bihugu bitari mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi byatangira gukora mu 2027.

    Iyo gahunda yihutishijwe nyuma y'ikibazo cy'abimukira cyongeye kugaragara i Ceuta, agace ka Espagne gaherereye ku mugabane wa Afurika. U Butaliyani buvuga ko butifuza gukora bwonyine nk'uko bwabigenje mu masezerano bwagiranye na Albania, ahubwo bushaka gukorana na Denmark, Autriche n'u Buholandi.

    Ibyo biganiro byakurikiye ibaruwa y'ibihugu 22 yatangijwe na Meloni na Minisitiri w'Intebe wa Denmark, Mette Frederiksen, isaba ko u Burayi bukaza ingamba zo kugenzura imipaka, kurwanya abakora ubucuruzi bwo kwambutsa abimukira no kwihutisha gusubiza inyuma abadafite uburenganzira bwo kuguma ku mugabane.

    Amakuru ava mu Butaliyani agaragaza ko ibigo biri gutekerezwa byaba bisa n'ibyashyizwe i Shëngjin na Gjadër muri Albania hashingiwe ku masezerano icyo gihugu cyagiranye n'u Butaliyani.

    Itandukaniro ni uko ibishya byacungwa n'ibihugu bibiri cyangwa birenga byo mu Burayi, amafaranga yo kubikoresha agatangwa n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi.

    U Rwanda, Uganda na Ghana ni byo bihugu bya Afurika bivugwa ko ibiganiro by'ibanze byamaze gutangirana na byo.

    U Butaliyani burashaka ko gahunda ijyana n'amasezerano y'ubufatanye n'ishoramari mu bihugu abimukira bakomokamo cyangwa banyuramo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-n-u-butaliyani-mu-biganiro-ku-kwakira-by-agateganyo-abimukira-bari-mu

  • Dr Momar Dieng yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RICA – #rwanda #RwOT

    Dr Dieng yasimbuye Dr Olusegun Yerokun, wari umaze umwaka urenga ari Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo. Dr Yerokun azaguma muri RICA nk'Umuyobozi Mukuru Wungirije, aho azakomeza kugenzura gahunda z'imyigishirize z'iki kigo.

    Itangazo RICA yanyujije ku mbuga nkoranyambaga rivuga ko Dr Dieng ari umuyobozi ufite ubunararibonye mu mashuri makuru, umaze imyaka irenga 20 mu buyobozi bwa za kaminuza.

    Riti 'Dr Dieng azanye ubunararibonye bw'imyaka irenga 20 bujyanye n'imiyoborere y'amashuri makuru, akagira umwihariko wo kuyobora amavugurura y'ikigo, kubaka ubufatanye burambye no gushaka imari igamije gushyira mu bikorwa inshingano z'ikigo.'

    Dr. Dieng yari Umuyobozi muri African School of Governance (ASG) ushinzwe amasomo ahabwa abayobozi akaba n'umwarimu wigisha ibijyanye no gufata ibyemezo.

    Mbere yo kujya muri ASG, Dr Dieng yari Umuyobozi w'Ishami ry'Ubucuruzi muri African Leadership University (ALU), aho yayoboye ivugururwa ry'uburyo amasomo yatangwagamo ndetse agatangiza gahunda ya MBA yibanda ku nzego zihariye.

    Yanabaye Umuyobozi ushinzwe Ingamba n'Imikoranire muri African Institute for Mathematical Sciences (AIMS), Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki na Politiki wa Minisitiri w'Uburezi wa Sénégal, ndetse aba n'umujyanama wa Banki y'Isi muri gahunda z'uburezi no guhindura serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga muri Afurika y'Iburengerazuba n'iyo Hagati. Yigishije kandi uburyo bw'imibare bukoreshwa mu bushakashatsi muri Kaminuza ya Harvard mu gihe kirenga imyaka 15.

    Dr Dieng afite Impamyabumenyi y'Ikirenga mu Mibare yakuye muri University of California, Davis, n'iy'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Burezi yakuye muri Harvard Graduate School of Education.

    Yize kandi amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu miyoborere ya Leta muri Harvard Kennedy School, ndetse afite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Mibare n'Ubugenge yakuye muri Macalester College.

    RICA yashinzwe mu 2019 binyuze mu bufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda na Howard G. Buffett Foundation. Ni ishuri ryibanda ku buhinzi bubungabunga ibidukikije, kwihangira imirimo no guhanga ibishya.

    Iki kigo cyigisha abanyeshuri binyuze mu guhuza amasomo yo mu ishuri, imyitozo-ngiro n'ubushakashatsi bwa siyansi bushyirwa mu bikorwa, hagamijwe kongera umusaruro w'ubuhinzi no guteza imbere ubuhinzi burambye.

    Dr Momar Dieng yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RICA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-momar-dieng-yagizwe-umuyobozi-mukuru-wa-rica

  • Ubuhamya bw'Abanyarwanda FDLR yabeshye ko izabacyura yafashe u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kuva umwaka wa 2025 watangira u Rwanda rumaze kwakira Abanyarwanda bari barafaswe bugwate n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barenga 9.000.

    Aba batashye uyu munsi banyuze ku mupaka wa Rubavu barimo abana 177, abagore 71 n'abagabo 37, basanze imodoka ku mipaka zibategereje ngo bagezwe mu nkambi ya Kijote mu Karere ka Nyabihu.

    Uwimbabazi Murara avuga ko yavuye mu Rwanda, mu yahoze ari Komini Rwerere yo muri Perefegitura ya Gisenyi, aho yahungutse aturutse mu gace ka Ihura muri Gurupoma ya Kizimba, aho bari babayeho mu buzima bushaririye.

    Ati 'FDLR twahunganye yaducaga intege igatuma tudataha, kuko bavugaga ko nidutaha tuzaba tugiye kubagambanira, tukabitinya, tukemera kubaha ibyifuzo byabo, bakatubwira ngo tube twitonze igihe nikigera tuzataha bamaze gufata u Rwanda bigatuma duhera muri urwo rugabangabo.'

    'Twahingaga ariko ntidusarure kuko imitwe yitwaje intwaro yazaga kubyiba, bagahora batwirukaho ngo turi Abanyarwanda, abatahutse baduhaye amakuru ko ari amahoro natwe dufata icyemezo cyo gutaha.'

    Uwimbabazi avuga ko nyuma yo gupfusha abana bane n'umugore wishwe n'imitwe yitwaje intwaro yasanze ntacyo akiramira agahitamo gutaha mu gihugu cyamubyaye, kuko hari abo mu muryango we bamubwiraga ko mu Rwanda ari amahoro.

    Bizumuremyi François, wavuye mu Rwanda 1994, aturutse mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko mu mpamvu zikomeye zatumye amara imyaka irenga 30 atarataha mu rwamubyaye ari ibinyoma babwirwaga, bizezwa ko bazatahana n'ingabo za FDLR ubwo zizaba zimaze gufata u Rwanda.

    Ati 'Baratubwiraga ngo mube mutegereje turi hafi kuzaza, bakomeza badushuka ngo mu Rwanda nta kigenda, dukomeza kubarindira nyuma dusanga ari ukubeshya, nageze muri Congo mu 1994.'

    Bizumuremyi akomeza avuga ko babwirwaga ko ugeze mu Rwanda yicwa cyangwa agafungwa, ndetse ko gutaha kwe kwaturutse ku makuru yahawe n'abo mu muryango we bamubwiye ko ari amahoro bamusaba gutaha, na we abona gufata icyemezo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, wakiriye aba baturage batahutse yabibukije ko bagomba kwimika ubunyarwanda, kugira ngo batazongera kwisanga mu buhunzi.

    Meya Mulindwa yijeje aba baturage batashye ko Igihugu kizakomeza kubitaho, ndetse ko nibajya gutaha bazahabwa inkunga ibafasha kongera gutangira ubuzima.

    Ibyo bazahabwa birimo amafaranga y'ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho uwatahutse arengeje imyaka 18 azahabwa 188$, uri munsi yayo ahabwe 113$ ndetse buri wese agenerwa n'ibyo kurya by'ibanze bifite agaciro k'ibihumbi 45 Frw.

    Uwimbabazi Murara avuga ko bari babayeho mu buzima bushaririye

    Abatashye mu Rwanda bavuze ko basanze ari amahoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhamya-bw-abanyarwanda-fdlr-yabeshye-ko-izabacyura-yafashe-u-rwanda

  • APR FC mu nzira irimo Zamalek #rwanda #RwOT

    Tombola y’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League ryasize APR FC igomba guhura na Les Aigles du Congo yo muri DR Congo.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kanama 2026, nyuma ya tombola ya CAF Confederation Cup yasize Rayon Sports yerekeje muri Cameroun gukina na Panthere Sportive, hahise hakurikiraho tombola ya CAF Champions League.

    APR FC izahagararira u Rwanda muri iri rushanwa, muri tombola yakoreshejwe n’abarimo Karekezi Olivier wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi akanakinira APR FC, yatomboye Les Aigles du Congo yo muri DR Congo.

    Umukino ubanza ukaba uzabera muri DR Congo.

    Ikipe izakomeza hano mu ijonjora rikurikiyeho izahura n’izakomeza hagati ya AS Port yo muri Djibouti na Zamalek

    Iri jonjora ry’ibanze imikino ibanza izakinwa hagati ya tariki ya 4 na 6 Nzeri 2026 mu gihe imikino yo kwishyura izaba hagati ya tariki ya 11 na 13 Nzeri 2026.

    Umwaka ushize ntabwo APR FC yagize amahirwe yo kurenga iki cyiciro cy’ijonjora ry’ibanze kuko yasezerewe na Pyramids FC.

    APR FC izakina na Les Aigles du Congo

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-mu-nzira-irimo-zamalek.html

  • Kamena 2027 izasiga Ikibuga cy'Indege cya Bugesera kigeze kuri 75,4% – #rwanda #RwOT

    Imihigo ya Minisiteri y'Ibikorwaremezo igaragaza ko iki cyiciro cy'imirimo cyari kigeze kuri 14,48% ubwo umwaka watangiraga. Biteganyijwe ko kizagera kuri 34,14% mu gihembwe cya mbere, 45,39% mu cya kabiri, 67,36% mu cya gatatu, mbere yo kugera kuri 75,4% muri Kamena 2027.

    Kugira ngo iyi ntego igerweho, Bugesera Airport Company irateganya kongera umuvuduko w'imirimo, harimo gukoresha abakozi mu byiciro bibiri ku munsi no gukora nijoro.

    Hazakorwa kandi imyiteguro ijyanye no gutangira gukoresha ikibuga, irimo kubaka ubushobozi bw'abazagikoramo no guhuza inzego zitandukanye mu bikorwa bijyanye n'iki kibuga.

    Imihigo ya MININFRA ntigaragaza ingengo y'imari igenewe iki cyiciro cy'imirimo.

    Umuhanda uzafasha mu rujya n'uruza uzagera kuri 50%

    Mu gihe imirimo ku kibuga izaba ikomeje, umuhanda ukigeraho uteganyijwe kuva kuri 0% ukagera kuri 50% mu mwaka wa 2026/27.

    Uyu mushinga wagenewe arenga miliyari 3,26 Frw muri uyu mwaka. Ibikorwa biteganyijwe birimo kwishyura ingurane, gutangira imirimo y'ubwubatsi no kurangiza inyigo y'ibikorwa byo kwishyuza abakoresha uwo muhanda.

    Ibi bigaragaza ko umuhanda ushobora kuzashyirwaho uburyo bwo kwishyuza abawunyuramo, nubwo imihigo itagaragaza amafaranga bazajya bishyura cyangwa uburyo ubwo bwishyura buzashyirwaho.

    Umushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera ni umwe mu ihanzwe amaso ndetse iri gushyirwamo ingufu nyinshi

    Amashanyarazi yerekeza ku kibuga

    Muri iyi mihigo, harimo imishinga ibiri y'amashanyarazi ifite uruhare mu bikorwa remezo biri kubakwa mu Bugesera.

    Sitasiyo y'amashanyarazi ya Bugesera Industrial Park, ifite ubushobozi bwa 3x30MVA, 110/30kV, iteganyijwe kuva kuri 61.23% ikagera ku 100% muri uyu mwaka w'ingengo y'imari. Yagenewe arenga miliyari 3,55 Frw.

    Umuyoboro wa 110kV uzahuza Bugesera Industrial Park n'ikibuga cy'indege na wo uteganyijwe kuva kuri 53,42% ukagera ku 100%, ugenewe miliyari 4,55 Frw.

    Bivuze ko imishinga y'umuhanda ufasha abantu kwihuta, sitasiyo n'umuyoboro w'amashanyarazi biherekeza ikibuga yagenewe nibura miliyari 11,37 Frw muri uyu mwaka.

    Ikibuga cy'Indege cya Bugesera giteganyijwe kugira umuhanda w'indege wa metero 4.200. Mu cyiciro cya mbere, giteganyijwe kwakira abagenzi miliyoni zirindwi ku mwaka no gutwara toni ibihumbi 150 z'imizigo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamena-2027-izasiga-ikibuga-cy-indege-cya-bugesera-kigeze-kuri-75-4

  • NEC yemeje ko nta gisibya mu matora y'abayobozi b'inzego z'ibanze – #rwanda #RwOT

    Ibi NEC yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2026 mu nama mpuzabikorwa y'Intara y'Iburasirazuba, yahurije hamwe komite nyobozi na njyanama z'uturere, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, abahagarariye ibyiciro byihariye n'abagize ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu iterambere.

    Muri iyi nama, Umunyamabanga wa Komisiyo y'Igihugu y'amatora n'abandi bayobozi bahawe umwanya basobanurira abayobozi b'inzego z'ibanze uko amatora azakorwa n'igihe azabera.

    Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa, yavuze ko amatora y'inzego z'ibanze ateganyijwe kuba mu Ugushyingo ndetse n'Ukuboza.

    Yavuze ko muri aya matora hazatorwa abayobozi b'inzego z'ibanze kuva ku Mudugudu kugeza kuri komite nyobozi y'Akarere, Inama Njyanama kuva ku Mudugudu kugera ku Karere, abayobozi b'inama z'igihugu z'urubyiruko, abagore n'ibindi byiciro.

    Gasinzigwa yavuze ko manda abayobozi bari gusoza yatangiye mu mpera z'umwaka wa 2021 ku buryo mu mpera z'uyu mwaka izaba igana ku musozo.

    Yavuze ko bamaze kwitegura neza ku buryo ibyangombwa byose bisabwa kugira ngo amatora azagende neza babibonye.

    Ati 'Tumaze gutegura ibisabwa by'ibanze ari nabyo twaje kubagezaho birimo ibijyanye n'amategeko, ibijyanye n'amateka ajyanye n'amatora uko akorwa, ibijyanye n'amabwiriza y'uko azakorwa ariko ikindi gikomeye ni uburere mboneragihugu bushingiye ku matora tugaragaza abazatorwa abo ari bo n'abazatora abo ari bo.''

    Gasinzigwa yavuze ko bifuza ko Abanyarwanda bamenya neza imyanya bazatorera, abo bazatora banazi neza inshingano babatoreye kugira ngo bazazikore neza.

    Ati 'Amatora azahera ku rwego rw'Umudugudu, tuzaba dufite komite nyobozi yo ku rwego rw'Umudugudu ihatorerwa n'abaturage bose, tukagira Njyanama ku rwego rw'Akagari, uzahagararira Akagari ku Murenge tuhafite na komite z'Inama z'Igihugu nk'iy'urubyiruko, iy'abagore n'Inama y'Igihugu y'abafite ubumuga.''

    Abayobozi b'inzego z'ibanze basabwe gusobanurira abaturage neza uko amatora azakorwa, bakanabasaba kuzayitabira kugira ngo bitorere abayobozi bazabafasha kugera ku iterambere.

    Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yavuze ko amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe kuba mu Ugushyingo ndetse n’Ukuboza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nec-yemeje-ko-nta-gisibya-mu-matora-y-abayobozi-b-inzego-z-ibanze

  • U Rwanda rugiye kohereza itsinda ry'abikorera muri Brésil gushaka amahirwe y'ishoramari – #rwanda #RwOT

    Ni itsinda rizamarayo iminsi itanu uhereye ku wa 17 Kanama 2026 kugeza ku wa 21 Kanama 2026 nk'uko byatangajwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB).

    Muri icyo gihe hazabaho ibiganiro bihuza inzego za Leta z'ibihugu byombi bigamije guteza imbere imikoranire mu by'ubukungu hagati y'u Rwanda na Brésil. Hazabaho kandi ibiganiro hagati y'abikorera bo mu Rwanda n'abikorera bo muri Brésil.

    Ni ibiganiro bizabera mu mijyi igiye itandukanye yo muri Brésil irimo umurwa mukuru w'iki gihugu, Brasília, umujyi w'ubucuruzi, São Paulo, ndetse no muri Santa Catarina.

    Intego nyamukuru y'uru rugendo ni ugushaka uburyo bwo kongera ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Brésil, gukurura ishoramari ndetse no gushishikariza ibigo byo muri ibi bihugu byombi gukorana mu mishinga itandukanye iteza imbere ubukungu n'ishoramari.

    Inzego zizibandwaho muri ubu bufatanye zirimo ubuhinzi bugezweho, ubucuruzi bushingiye ku buhinzi, imiti, ubuvuzi, inganda, serivisi z'imari, uburezi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya.

    Iri tsinda kandi riziga imikorere y'amasoko yo muri Brésil, inganda n'ibindi byose rizabona nk'amahirwe Abanyarwanda babyaza umusaruro.

    Ibi bibaye mu gihe muri Gashyantare 2026, u Rwanda na Brésil byasinye amasezerano atanga umurongo ku mikoranire y'ibihugu byombi mu guteza imbere ubucuruzi, korohereza ishoramari ndetse n'ubufatanye mu nzego zitandukanye.

    Iri tsinda ry’Abanyarwanda rizasura imijyi itandukanye Brésil


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kohereza-itsinda-ry-abikorera-muri-bresil-gushaka-amahirwe-y

  • Iburasirazuba: Abantu 43 batawe muri yombi bazira guhisha inzoga zitujuje ubuziranenge – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi itatu Rwanda FDA ikuye ku isoko inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk'ibyuma zangizaga ubuzima bw'abaturage. Abazicuruza basabwe kuzikura ku isoko ndetse no kureka kuzikwirakwiza.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamdun, yabwiye IGIHE ko inzoga zakuwe ku isoko zicaga abantu ndetse zikanateza imyitwarire mibi mu rubyiruko. Yavuze ko hari abakomeje kuzihisha munsi y'ibitanda bakanga kuzitanga.

    Ati 'Muri iyi minsi itatu rero hatangiye ibikorwa kugira ngo dukize abaturage ikibi ibyo bintu byose bibateza harimo amakimbirane, umutekano muke, impfu za hato na hato. Muri iyi minsi itatu tumaze gufata ibinyobwa bitandukanye birimo Ingwe, Lucky Gin, Kiwingu n'izindi, tumaze gufata amakarito arenga 6.000 ndetse na litiro 14.752, hafashwe abantu 43 babaga bakibifite, babihishahisha mu ngo zabo bashaka gukomeza kuzicuruza.''

    SSP Twizeyimana yavuze ko abo bantu 43 batawe muri yombi bashyikirijwe inzego bireba kugira ngo bakurikiranwe.

    Yavuze ko ibikorwa byo gushakisha no gufata ibyo binyobwa byakuwe ku isoko bigikomeje.

    Ati 'Ubutumwa duha abaturage ni uko bakwiye kwanga kunywa ibinyobwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga, bibateza umutekano muke cyane cyane urubyiruko. Ababicuruza bakwiriye kumva ko byakuwe ku isoko bakabishyikiriza inzego zibishinzwe aho kubihisha munsi y'igitanda. Abaturage turabasaba kwanga kubika mu ngo zabo ibi binyobwa bababeshyeshya amafaranga, uzabikora azaba abaye umufatanyacyaha abihanirwe.''

    SSP Twizeyimana yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe ku hantu babonye izo nzoga zitujuje ubuziranenge zigiye kuhabikwa, gutanga amakuru ku bakizicuruza rwihishwa ndetse no kwanga kubigura kuko biri gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, aherutse kuvuga ko kuva uyu mwaka watangira abantu 500 bagiye kwivuza nyuma gato yo kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, harimo abagera kuri 50 bapfuye, abandi 100 bahumye burundu, kandi abo ntihabarirwemo abahuye n'ingaruka z'igihe kirekire.

    Kugeza ubu izi nzoga ziri gukusanyirizwa aho uturere twagiye dushyiraho mu gihe hategerejwe uburyo hagitegurwamo ibikorwa byo kuzimena no kuzangiza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abantu-43-batawe-muri-yombi-bazira-guhisha-inzoga-zitujuje