Ibi NEC yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2026 mu nama mpuzabikorwa y'Intara y'Iburasirazuba, yahurije hamwe komite nyobozi na njyanama z'uturere, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, abahagarariye ibyiciro byihariye n'abagize ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu iterambere.
Muri iyi nama, Umunyamabanga wa Komisiyo y'Igihugu y'amatora n'abandi bayobozi bahawe umwanya basobanurira abayobozi b'inzego z'ibanze uko amatora azakorwa n'igihe azabera.
Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa, yavuze ko amatora y'inzego z'ibanze ateganyijwe kuba mu Ugushyingo ndetse n'Ukuboza.
Yavuze ko muri aya matora hazatorwa abayobozi b'inzego z'ibanze kuva ku Mudugudu kugeza kuri komite nyobozi y'Akarere, Inama Njyanama kuva ku Mudugudu kugera ku Karere, abayobozi b'inama z'igihugu z'urubyiruko, abagore n'ibindi byiciro.
Gasinzigwa yavuze ko manda abayobozi bari gusoza yatangiye mu mpera z'umwaka wa 2021 ku buryo mu mpera z'uyu mwaka izaba igana ku musozo.
Yavuze ko bamaze kwitegura neza ku buryo ibyangombwa byose bisabwa kugira ngo amatora azagende neza babibonye.
Ati 'Tumaze gutegura ibisabwa by'ibanze ari nabyo twaje kubagezaho birimo ibijyanye n'amategeko, ibijyanye n'amateka ajyanye n'amatora uko akorwa, ibijyanye n'amabwiriza y'uko azakorwa ariko ikindi gikomeye ni uburere mboneragihugu bushingiye ku matora tugaragaza abazatorwa abo ari bo n'abazatora abo ari bo.''
Gasinzigwa yavuze ko bifuza ko Abanyarwanda bamenya neza imyanya bazatorera, abo bazatora banazi neza inshingano babatoreye kugira ngo bazazikore neza.
Ati 'Amatora azahera ku rwego rw'Umudugudu, tuzaba dufite komite nyobozi yo ku rwego rw'Umudugudu ihatorerwa n'abaturage bose, tukagira Njyanama ku rwego rw'Akagari, uzahagararira Akagari ku Murenge tuhafite na komite z'Inama z'Igihugu nk'iy'urubyiruko, iy'abagore n'Inama y'Igihugu y'abafite ubumuga.''
Abayobozi b'inzego z'ibanze basabwe gusobanurira abaturage neza uko amatora azakorwa, bakanabasaba kuzayitabira kugira ngo bitorere abayobozi bazabafasha kugera ku iterambere.



Leave a Reply