Category: Uncategorized

  • Amajyepfo: Amakarito arenga 1.300 y'inzoga na litiro zisaga ibihumbi 30 z'igikwangari byangijwe – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa byakozwe na Polisi y'u Rwanda, ikorera mu Ntara y'Amajyepfo, ku bufatanye n'izindi nzego hirya no hino ku wa 5 Kanama 2026. Hamenywe kandi litiro 31.269 z'inzoga zengwa n'abaturage zizwi nk'igikwangari.

    Ibi byose byakozwe hagamijwe gukomeza kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kurengera ubuzima bw'abaturage no gukumira ibyaha bifitanye isano n'ikoreshwa ry'ibi binyobwa.

    Ibinyobwa byamenwe birimo amakarito 1.313 y'ibinyobwa by'ubwoko butandukanye, amacupa 3.179 ndetse na litiro 31.269 z'igikwangari.

    Mu Karere ka Huye ni hamwe mu hamenwe izi nzoga, aho iziganjemo ari izizwi ku izina ry'ibyuma, zizwiho guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw'abazinywa.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ari inshingano za buri wese, kuko usibye kuba byangiza ubuzima, binagira uruhare rutaziguye mu bwiyongere bw'ibyaha.

    Ati “Uruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kandi bidakoranye umwimerere ni ingenzi. Ibi binyobwa ni uburozi bwangiza ubuzima bw'abaturage, by'umwihariko urubyiruko ari na rwo Rwanda rw'ejo. Ababinywa bibangiriza imikorere y'ubwonko, bikabatera kutagira imitekerereze mizima, bikabashora mu byaha birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n'ibindi byaha bitandukanye.”

    CIP Kamanzi, yakomeje avuga ko izi nzoga zitangiza ubuzima bw'abazinywa gusa, ahubwo zinatera amakimbirane mu miryango, zigatuma habaho urugomo ndetse zikongera ibyaha bikorerwa mu baturage.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Kankesha Annonciata, yavuze ko ikibazo cy'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kidashobora gukemurwa n'inzego za Leta zonyine, ahubwo ko bisaba uruhare rufatika rw'abaturage, abasaba kubigira ibyabo.

    Ati “Turasaba abaturage gukomeza gufatanya n'inzego z'umutekano n'iz'ubuyobozi batanga amakuru ku bantu babikora cyangwa babicuruza, kugira ngo turinde ubuzima bw'abaturage kandi twubake umuryango utekanye.”

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye na bo bagaragaje ko basobanukiwe neza uruhare rw'ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge mu guhungabanya umutekano, berekana ko koko hari ingero nabo bajya bibonera z'ababinywa bagatakaza ubushobozi bwo kwifatira imyanzuro, abandi bakishora mu rugomo no mu bindi byaha.

    Uwimana Iréne uri muri aba baturage yavuze ko “Izi nzoga z'ibyuma zangije urubyiruko n'imiryango myinshi. Hari abasinda bagakubita abo mu ngo zabo, abandi bakishora mu bujura n'ibindi byaha. Kuba ziri kumenwa ni igikorwa twishimiye kuko kirengera ubuzima bwacu.”

    Umuganga mu Bitaro bya Kabutare, byo mu Karere ka Huye, Nsabimana François, yavuze ko inzoga z'inkorano zishobora kuba uburozi bukomeye bitewe n'ibinyabutabire bizirimo, zikangiza inyama zirimo umwijima, impyiko n'ubwonko, ndetse zikaba zanateza urupfu.

    Ibinyobwa birimo Fimbo na African Gin biri mu byakuwe ku isoko biranangizwa

    Inzego zitandukanye zikomeje ibikorwa byo gushakisha no kwangiza ibiyobyabwenge birimo n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

    Mu Ntara y'Amajyepfo, gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge irakomeje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-amakarito-arenga-1-300-y-inzoga-na-litiro-zisaga-ibihumbi-30-z

  • Zari Hassan yizihije isabukuru y’umukobwa we na Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

    Umunyamideli akaba n’umushoramarikazi, Zari Hassan, yizihije isabukuru y’imyaka 11 y’umukobwa we Latiffah, uzwi cyane nka Tiffah, yabyaranye n’umuhanzi w’Umunya-Tanzania Diamond Platnumz.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kanama 2026, Zari yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga yifuriza umukobwa we isabukuru nziza, agaragaza ko ari umugisha ukomeye mu buzima bwe.

    Yifashishije amafoto ya Tiffah yafashwe mu buryo bw’umwihariko, Zari yavuze ko umukobwa we afite umwanya wihariye mu mutima we.

    Ati: 'Imana yari izi ko nari nkeneye wowe.'

    Tiffah, amazina ye yose akaba ari Latiffah Dangote, ni umwe mu bana babiri Zari Hassan afitanye na Diamond Platnumz. Yavutse ku wa 6 Ugushyingo 2015, akaba ari umukobwa wa mbere wa Diamond.

    Nubwo Zari na Diamond batakiri mu rukundo, aba bombi bakomeje kugaragaza ko bashyira imbere kurera abana babo no kubashyigikira mu bihe by’ingenzi by’ubuzima bwabo.

    Urukundo rwa Zari na Diamond rwigeze kuba rumwe mu rukundo zavugwaga cyane muri Afurika y’Iburasirazuba. Batangiye gukundana nyuma y’uko Zari amwandikiye kuri Instagram amusaba kuzitabira ibirori bye ngarukamwaka bya White Party, nyuma bikaza kuvamo umubano w’urukundo.

    Aba bombi babyaranye abana babiri, ari bo Tiffah na Prince Nillan, ariko batandukanye mu 2018 nyuma y’umubano wari umaze igihe ugarukwaho cyane mu itangazamakuru nk’urimo ugana mu marembera.Diamond yigeze kwemera ko ubuhemu ari imwe mu mpamvu zatumye umubano wabo urangira, nyuma yo kuvugwaho kugirana umubano n’umunyamideli Hamisa Mobetto.

    Tiffah yagize isabukuru y’imyaka 11

    Source : http://isimbi.rw/zari-hassan-yizihije-isabukuru-y-umukobwa-we-na-diamond-platnumz.html

  • Polisi igiye guhana Muyango Claudine #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda yavuze ko igiye gufatira ibihano Muyango Claudine nyuma y’uko agaragaye atwaye imodoka atambaye umukandara (seat belt).

    Ni nyuma y’amashusho yashyizwe ku rubuga rwa X n’uwitwa Kate Bashabe agaragaza Muyango atwaye imodoka atambaye umukandara arimo kugenda arya aga ‘snack’.

    Aya mashusho yaherekejwe n’amagambo agira ati “Nyabuna mugerageze gutwara mwambaye seat belt (umukandara) kandi ntabwo byemewe gutwara muri kurya.”

    Yahise akorera ‘mention’ Polisi y’u Rwanda.

    Polisi yahise nayo iza ivuga kuri aya mashusho ko igiye kubikurikirana maze amakosa yakoze ayahanirwe.

    Ati “Muraho, ni byo rwose, ni byiza kwibutsanya inshingano. Ibyo yakoze ntibyemewe. Turabikurikirana kugira ngo afatirwe ibihano bikwiye.”

    Muyango Claudine ntabwo yaba abaye icyamamare cya mbere gihaniwe aya makosa kuko no muri Mutarama 2025 The Ben yarahanwe nyuma y’amashusho ye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga atwaye imodoka atambaye umukanadara, icyo gihe yaciwe ibihumbi 10 Frw by’amande.

    Muyango atwaye atambaye umukandara

    Polisi yavuze ko agomba guhanwa

    Muyango agiye gufatirwa ibihano

    Source : http://isimbi.rw/polisi-igiye-guhana-muyango-claudine.html

  • Kate Bashabe yatanze gasopo nyuma y’uwamwiyitiriye agashyirishamo Muyango Claudine #rwanda #RwOT

    Umunyamideli, Kate Bashabe yongeye kwibutsa abantu ko adakoresha urubuga rwa X, ndetse aniyambaza RIB kubera umuntu ukomeje kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga.

    Ibi yabitangaje nyuma y’uko umuntu washyize konti ye ya X mu mazina ya Kate Bashabe akomeje kuyikoresha binyuranye n’imyemerere ye.

    Hari na nyuma y’uko ashyizeho amashusho ya Muyango Claudine,atwaye atambaye umukandara maze atabaza polisi.

    Polisi nayo yahise ivuga ko igiye kubikurikirana maze Muyango Claudine agahanwa.

    Kate Bashabe abinyujije ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha 24 kuri Instagram, yavuze ko uyu muntu atari we kandi yabisobanuye inshuro nyinshi bityo ko igihe kigeze Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukagira icyo rubikoraho.

    Ati “Nababuriye inshuro zitabarika kuri iyi konti, reka nongere mbisubiremo, iyi konti si yo. Sinkoresha X (Twitter), uyu wanyiyitiriye akomeza gushyiraho ibintu bidafite umumaro yigize njye. Ni cyo gihe ngo RIB ibyinjiremo igire icyo ikora.”

    Kate Bashabe si we wenyine ujya uhura n’iki kibazo, ibyamamare byinshi bijya bihura n’abantu babyiyitirira ku mbuga nkoranyambaga maze izo konti zigakoreshwa mu nyungu zabo bwite.

    Yasabye RIB gukurikirana uyu muntu ukomeje kumwiyitirira

    Kate Bashabe yavuze ko adakoresha Twitter

    Source : http://isimbi.rw/kate-bashabe-yatanze-gasopo-nyuma-y-uwamwiyitiriye-agashyirishamo-muyango.html

  • Abayobozi 108 b'i Burasirazuba bahaniwe gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2026 mu nama mpuzabikorwa y'Intara, yahurije hamwe komite nyobozi na Njyanama z'uturere, abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge, abahagarariye ibyiciro byihariye n'abagize ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu iterambere.

    Muri iyi nama hagaragajwe ko litiro 719. 962 z'inzoga zitujuje ubuziranenge zimaze kumenwa, aho abantu 2.925 bafatiwe muri ibi bikorwa harimo abazikoraga n'abazicuruzaga.

    Guverineri Rubingisa yatangaje ko inzoga zitujuje ubuziranenge muri iki gihe ari icyorezo, zikaba uburozi ku baturage bitewe n'ibinyabutabire ziba zikoranwe zikaza kurangira bigiye mu nda y'abaturage kandi atariho byagakwiye kujya.

    Yavuze ko bamaze iminsi barabihagurukiye hakorwa operasiyo zitandukanye zanafatiwemo abayobozi mu nzego z'ibanze.

    Ati 'Hari abayobozi b'inzego zimwe nka ba Mudugudu, abayobozi b'Inama Njyanama mu Kagari, hari abarimu ubu tumaze kugeza abantu 108 bari mu nzego zitandukanye bagiye bagaragara babicuruza cyangwa batabikurikiranye bikarinda biteza abaturage ikibazo ku buzima bwabo, abo rero bari kubazwa inshingano kandi ni ibintu bigikomeza.''

    Guverineri Rubingisa yasabye abayobozi bo mu nzego z'ibanze kumenya aho bayobora neza, ahari ibyuho bivamo abantu bubaka inganda zidafite ibyangombwa zikora ibintu byangiza Abanyarwanda gukomeza kubikurikirana, bakitandukanya nazo.

    Yasabye abaturage gutanga amakuru no kwirinda izi nzoga kuko ziri kwangiza benshi.

    Umunyamanga w'Umurenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, Karahamuheto Claudios, yavuze ko kuri ubu bakomeje gushakisha ahari inzoga zitujuje ubuziranenge kugira ngo bazikure mu baturage.

    Yavuze ko abayobozi bagiye bafatirwa muri ibi bikowa harimo abakoze uburangare n'abandi bahisemo kugira uruhare mu kuzicuruza.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, aherutse kuvuga ko kuva uyu mwaka watangira abantu 500 bagiye kwivuza nyuma gato yo kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, harimo abagera kuri 50 bapfuye, abandi 100 bahumye burundu, mu gihe abantu ibihumbi 11 bagizwe imbata na zo.

    Yagize ati 'Ntabwo ari ukuvuga ya indwara izaza mu gihe kirekire, ahubwo ni umuntu unyoye iyo nzoga agahita arwara ako kanya cyangwa agapfa bitunguranye. Ni ibintu tutajyaga tubona mu myaka yashize. Byagiye bizamuka buhoro buhoro kuko watangiye kubona hatari gusa inzoga zisanzwe hagenda haza n'izindi zirimo alcohol ya 40% na 50% umuturage atari yarigeze abona ariko akazigotomera.'

    Mu bayobozi bafatiwe mu bikorwa byo gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge mu Ntara y'Iburasirazuba harimo abakuru b'imidugudu, DASO, ba gitifu b'utugari, abarimu n'abandi benshi.

    Guverineri Rubingisa yavuze ko abayobozi 108 bo mu nzego z'ibanze ari bo bafatiwe mu bikorwa byo gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge

    Abo mu nzego z'umutekano batanze ibitekerezo by’uburyo ikorwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge byahashywa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-108-b-i-burasirazuba-bahaniwe-gucuruza-inzoga-zitujuje-ubuziranenge

  • Abarenga 9.000 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye mu Rwanda kuva 2025 – #rwanda #RwOT

    Imibare ya Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko kuva mu 2025 u Rwanda rumaze kwakira Abanyarwanda 8.905 atabariwemo abaturage 285 batashye kuri uyu wa Gatatu, banyuze ku mupaka uhuza Rubavu na Goma wa La Corniche, mu gihe abandi barenga 300 bambutse banyuze ku mupaka uhuza Rusizi na Bukavu.

    Aba batashye uyu munsi basanze imodoka ku mipaka zibategereje ngo bagezwe mu nkambi ya Kijote mu Karere ka Nyabihu.

    Abanyuze ku mupaka wa Rubavu barimo abana 177, abagore 71 n'abagabo 37.

    Bizumuremyi François, wavuye mu Rwanda 1994, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko mu mpamvu zikomeye zatumye amara imyaka irenga 30 atarataha mu rwamubyaye ari ibinyoma babwirwaga.

    Ati 'Twakomezaga kubwirwa ngo dutegereze no mu Rwanda nta kigenda, ko bazaza tugatahukana, nyuma dusanga baratubeshye, nahisemo utaha iwacu i Gikongoro, kandi niteguye ufatanya n'abandi kubaka Igihugu.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, wakiriye aba baturage yabibukije ko bagomba kwimika ubunyarwanda, kugira ngo batazongera kwisanga mu buhunzi.

    Ati 'Mwari mu buhunzi mutabayeho neza, kandi si amahitamo yanyu, kandi mu mpamvu yatumye muhunga ni uko u Rwanda rwari mu macakubiri y'amoko, bamwe bahungaga batazi ibyo bahunga, mwiyumvemo ubunyarwanda kandi icyatumye muhunga muzakigendere kure, kuko kitabashyize ahantu heza.'

    Meya Mulindwa yijeje aba baturage batashye ko Igihugu kizakomeza kubitaho, ndetse ko nibajya gutaha bazahabwa inkunga ibafasha kongera gutangira ubuzima.

    Ibyo bazahabwa birimo amafaranga y'ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho uwatahutse arengeje imyaka 18 azahabwa 188$, uri munsi yayo ahabwe 113$ ndetse buri wese agenerwa n'ibyo kurya by'ibanze bifite agaciro k'ibihumbi 45 Frw.

    Abarenga ibihumbi 9.000 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye mu Rwanda kuva 2025

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, wakiriye aba baturage yabibukije ko bagomba kwimika ubunyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-9-000-bari-barafashwe-bugwate-na-fdlr-batashye-mu-rwanda-kuva

  • Twari twaratinze- Uganda Airlines ku nyungu yiteze mu ngendo z'i Kigali – #rwanda #RwOT

    Uganda Airlines yatangaje ko izi ngendo zizatangira ku wa 18 Ugushyingo 2026, aho indege zizajya ziva Entebbe zerekeza i Kigali buri munsi.

    Iyi sosiyete kandi yatangaje ko izatangiza ingendo zijya i Accra muri Ghana guhera ku wa 27 Ukwakira 2026, zikazajya zikorwa inshuro enye mu cyumweru.

    Umuyobozi Mukuru wayo, Ato Girma yagaragaje ko uru rugendo rwakabaye rwaratangiye kera kuko Kigali ari wo mujyi uri hafi ya Uganda.

    Ati 'Ku bwanjye urugendo rugana i Kigali rutangiye rutinze cyane. Umunsi wa mbere dutangiza Uganda Airlines twagombaga guhita dutangira kujya i Kigali, nk'umujyi wegereye cyane Uganda. Ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho.'

    Uganda Airlines izajya ijya i Accra inshuro enye mu cyumweru ikoresheje indege ya Boeing 737-800, mu gihe izajya ijya i Kigali buri munsi ari CRJ900.

    Ati 'Ku Rwanda, ndizera ko tuzagira indege igenda buri munsi, ku buryo abantu bashobora kujya mu Rwanda bakoresheje RwandAir, bakagaruka bakoresheje Uganda Airlines. Bashobora kugenda bakanagaruka ku munsi umwe. Atari n'ibyo gusa, Abanyarwanda bazishimira kuza hano mu mpera z'icyumweru. Bizabashimisha.'

    U Rwanda nda Uganda bisanganywe umubano mwiza mu bya Dipolomasi n'ubuhahirane mu by'ubucuruzi, umutekano n'izindi.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Col. Joseph Rutabana yavuze ko kuba Uganda Airlines itangiye urugendo rugana i Kigali ari intambwe ikomeye ku iterambere by'ubucuruzi, ubukerarugendo n'ishoramari hamwe n'ubufatanye bw'abaturage.

    Ati 'U Rwanda na Uganda ni ibihugu bituranyi n'abafatanyabikorwa ndetse tusangiye byinshi mu mateka, umuco n'ubukungu, bityo ingendo zo mu kirere ni imwe mu nkingi zikomeye kuri ubu bufatanye. Inzira Kigali-Entebbe yakomeje kugira abagenzi benshi bigaragaza ubwiyongere bw'abantu bakora ubucuruzi, ba mukerarugendo, abayobozi muri guverinoma n'abavandimwe bo mu bihugu byacu.'

    Yavuze ko iyi ntambwe ari amahirwe ku karere kuko buri ngendo zifunguwe zigira uruhare mu guhuza ikirere, bigashyigikira intego z'umugabane wa Afurika z'iterambere mu bukungu no gukorera hamwe.

    Biteganyijwe ko Uganda Airlines izagura indege enye za Boeing 737 MAX na Boeing 787 Dreamliners enye.

    Uganda Airlines ni sosiyete y'indege ya Leta ya Uganda yashinzwe mu rwego rwo gusubizaho ibikorwa by'ubwikorezi bwo mu kirere by'igihugu nyuma y'uko Uganda Airlines ya mbere yari yarahagaritse imirimo mu 2001.

    Iyi sosiyete nshya yatangiye ibikorwa mu 2019, igamije guhuza Uganda n'ibindi bihugu byo muri Afurika ndetse n'ahandi ku Isi, guteza imbere ubucuruzi, ubukerarugendo n'ingendo z'abantu.

    Kuva yasubukura ibikorwa, Uganda Airlines yakomeje kwagura aho igera, yongerera abagenzi amahitamo ndetse ishyira imbaraga mu kongera uruhare rwa Uganda mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere.

    Uganda Airlines igiye gutangira gukora ingendo Entebbe – Kigali, izajya igenda buri munsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twari-twaratinze-uganda-airlines-ku-nyungu-yiteze-mu-ngendo-z-i-kigali

  • Akarere ka Gasaba kamaze gufunga utubari 3400 – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa 5 Kanama 2026, mu gihe Guveniroma y'u Rwanda yiyemeje guhanshya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no gufunga inganda zibikora.

    Mudaheranwa ubwo yaganiraga na Radio/TV1, yavuze ko gufunga utubari, byatumye ibyaha bigabanukaho 65% nyuma y'uko hafashwe ingamba zo kurwanya ibibazo by'ubusinzi bukabije.

    Uyu muyobozi yavuze ko utubari twari twinshi cyane kurusha izindi serivisi z'ingenzi umuturage akenera. Yatanze urugero ku bijyanye n'ibigo by'uvuzi biri muri aka karere, yerekana uburyo ari bike kurusha aha hantu hacururizwa inzoga.

    Yavuze ko mu Karere ka Gasabo habarurwa ibigo nderabuzima 320 gusa, ibingana na kimwe cya cumi cy'utubari, ibigaragaza uburyo serivisi z'utubari zakoreshwaga cyane kurusha izindi z'ingenzi.

    Imibare yatangajwe n'Akarere ka Gasabo, igaragaza ko kuva muri Kamena 2026 umubare munini wa serivisi abantu bahabwaga zari iz'utubari, ari na yo ntandaro y'ubusinzi bukabije bwagiye bugaragara.

    Mudaheranwa ati '.'Nka Gasabo mu mwaka umwe tumaze gufunga utubari 3400 […]. Ariko nyuma y'aho dufashe ingamba zo kurwanya ibibazo by'ubusinzi ndahamya rwose ko ibyaha byagabanutseho 65%.'

    Guverinoma y'u Rwanda yiyemeje guhashya inzoga zitujuje ubuzirangenge aho ubu inganda 136 zikora ibinyobwa bisembuye zimaze gufungwa.

    Biri mu rwego rwo guhagarika ibinyobwa bitemewe bimaze igihe bigira ingaruka ku Banyarwanda aho mu mezi arindwi ashize byahitanye abantu bagera kuri 50 abandi 100 bikabagiraho ingaruka zirimo no guhuma.

    Ku rundi ruhande, Polisi y'u Rwanda yatangiye ibikorwa byo kureba niba hari abantu bakomeza gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse no kurenga ku masaha yabugenewe yo kuzicuruza bihikomeje.

    Akarere ka Gasaba kamaze gufunga utubari 3400


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-gasaba-kamaze-gufunga-utubari-3400

  • Depite Icyitegetse weguye agiye gusimbuzwa – #rwanda #RwOT

    Itangazo NEC yashyize ku mbuga nkoranyambaga rigaragaza ko hatangiye urugendo rwo gusimbuza Depite Icyitegetse.

    Iri tangazo rivuga ko 'Komisiyo y'lgihugu y'Amatora iramenyesha Abanyarwanda, byumwihariko urubyiruko ko hateganyijwe amatora yo gusimbura uwari umudepite wavuzwe utakiri mu mwanya.'

    Ushaka kuba umukandida kuri uwo mwanya agomba kuba ari Umunyarwanda ufite nibura imyaka 21 y'amavuko kandi atarengeje 30; ari inyangamugayo; adafite inzitizi zituma atandikwa ku ilisiti y'itora.

    Kandidatire iherekezwa n'inyandiko itanga kandidatire igaragaza amazina ye yose ahwanye n'ari ku ikarita ndangamuntu; umwirondoro ugaragaza umurimo akora, aho yavukiye, itariki y'amavuko n'aho aba; kopi y'ikarita ndangamuntu ye; icyemezo cy'amavuko gitangwa n'urwego rubifitiye ububasha; icyemezo cy'imyitwarire myiza gitangwa n'urwego rubifitiye ububasha; amafoto abiri magufi y'amabara.

    Mu bindi bisabwa harimo icyemezo kigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko kitarengeje igihe, gitangwa n'urwego rubifitiye ububasha; icyemezo cya muganga wemewe; inyandiko ye yashyizeho umukono cyangwa igikumwe yemeza ko inyandiko yasabwe kandi yatanze ari ukuri.

    Iri tangazo rigaragaza ko kwakira kandidatire bizatangira ku wa 10 Kanama bikazarangira ku wa 14 Kanama 2026 ku cyicaro cya Komisiyo y'lgihugu y'Amatora.

    Icyitegetse yeguye kubera imyitwarire itari myiza nubwo hatasobanuwe mu buryo burambuye ibyo yakoze.

    Inkuru ifitanye isano:

    Iyo umudepite yeguye mu Rwanda hakurikiraho iki?

    Hagiye gutorwa umudepite uzasimbura Icyitegetse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/depite-icyitegetse-weguye-agiye-gusimbuzwa

  • Umuturage w'i Nyamasheke yisabiye kuzamurirwa umusanzu wa mituweli, agatanga ibihumbi 20 Frw – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro za 2026, Leta yazamuye umusanzu wa mituweli ushyirwa hagati ya 4.000 Frw na 20.000 Frw mu gihe mbere uwishyura menshi yatangaga 7.000 Frw. Iri zamuka ryatewe n'uko serivisi zishyurirwa kuri mituweli zongerewe. Gusa byatumye hari abajurira umusanzu basabwe kwishyura.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho, Mukankusi Athanasie yavuze ko mu barenga 15.000 bajuririye harimo umwe wasabye kuzamurirwa umusanzu.

    Ati 'Ni umuturage wo mu Murenge wa Nyabitekeri watubwiye ko yashyizwe kuri 8.000Frw yisabira kujya mu cyiciro gikwiranye nawe cy'ibihumbi 20 Frw.'

    Indemarugamba Théophile wo mu Murenge wa Nyabitekeri, ufite umuryango w'abantu batandatu yabwiye IGIHE ko icyatumye asaba kuzamurirwa umusanzu wa mituweli ari uko ubu bwisungane bwatabaye ubuzima bwe.

    Ati 'Bari banshyize mu cyiciro cya kane gitanga 8.000 Frw. Impamvu najuriye nsaba gushyirwa mu cyiciro gitanga 20.000 Frw ni umumaro mituweli yangiriye. Hari abandi bantu badafite uko bagira, nasanze ngomba kubafasha nkabatera inkunga bituma njurira'.

    Uyu mugabo utunzwe n'ubuhinzi n'ubworozi, akorera mu isambu aherutse kugura avuga ko mu myaka itandatu ishize yari umukene, mu bo Leta itangira ubwisungane mu kwivuza.

    Muri iyo myaka yarwaye imitsi ahera mu nzu, ariko kubera ko Leta yari yaramutangiye mituweli, yagiye ku Kigo Nderabuzima cya Mukoma, bamwohereza, ku Bitaro bya Bushenge, bimwohereza ku Bitaro bya Kibogora nabyo bimwohereza ku Bitaro bya Butare, nabyo bimwohereza ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, asubira mu rugo kuko ubushobozi bwari bumaze kumushirana.

    Ati 'Muri icyo gihe hari abazungu baje kuvurira ku Bitaro bya Kibogora, njyayo baramvura ubu narakize. Kubera mituweli nishyuye ibihumbi 20 Frw ariko nkurikije serivisi bampaye nabonaga ngombwa kwishyura nk'ibihumbi 500 Frw bituma ndushaho kubona akamaro ka mituweli'.

    Icyo gihe nibwo yafashe umwazo wo gushaka umuntu umuragiza inka bagirana amasezerano ko iya mbere izabyara izaba iye, iya kabiri ikaba iya nyirinka.

    Indemyarugamba wari ufite agasambu gato avuga ko yagize amahirwe bwa mbere abyaza inyana, imaze gukura amenya ko hari isambu ya miliyoni 1,3 Frw iri ku isoko agurisha iyo nyana bamuha ibihumbi 900Frw, ajya no mu itsinda bamuguriza ibihumbi 400 Frw agura iyo sambu, ari nayo yamukuye mu bukene ku buryo yumva akwiye kwishyurira umuryango we mituweli ya 120.000 kugira ngo agire abatishoboye avuza.

    Kugeza ubu 73,1% by'abaturage b'i Nyamasheke bamaze kwishyura umusanzu wa mutuweli y'umwaka wa 2026/27. Ibi bishyira aka karere ku mwanya wa gatandatu ku rwego rw'igihugu no ku mwanya wa mbere ku rwego rw'Intara.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuturage-w-i-nyamasheke-yisabiye-kuzamurirwa-umusanzu-wa-mituweli-agatanga