Dr Momar Dieng yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RICA – #rwanda #RwOT

Written by

in

Dr Dieng yasimbuye Dr Olusegun Yerokun, wari umaze umwaka urenga ari Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo. Dr Yerokun azaguma muri RICA nk'Umuyobozi Mukuru Wungirije, aho azakomeza kugenzura gahunda z'imyigishirize z'iki kigo.

Itangazo RICA yanyujije ku mbuga nkoranyambaga rivuga ko Dr Dieng ari umuyobozi ufite ubunararibonye mu mashuri makuru, umaze imyaka irenga 20 mu buyobozi bwa za kaminuza.

Riti 'Dr Dieng azanye ubunararibonye bw'imyaka irenga 20 bujyanye n'imiyoborere y'amashuri makuru, akagira umwihariko wo kuyobora amavugurura y'ikigo, kubaka ubufatanye burambye no gushaka imari igamije gushyira mu bikorwa inshingano z'ikigo.'

Dr. Dieng yari Umuyobozi muri African School of Governance (ASG) ushinzwe amasomo ahabwa abayobozi akaba n'umwarimu wigisha ibijyanye no gufata ibyemezo.

Mbere yo kujya muri ASG, Dr Dieng yari Umuyobozi w'Ishami ry'Ubucuruzi muri African Leadership University (ALU), aho yayoboye ivugururwa ry'uburyo amasomo yatangwagamo ndetse agatangiza gahunda ya MBA yibanda ku nzego zihariye.

Yanabaye Umuyobozi ushinzwe Ingamba n'Imikoranire muri African Institute for Mathematical Sciences (AIMS), Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki na Politiki wa Minisitiri w'Uburezi wa Sénégal, ndetse aba n'umujyanama wa Banki y'Isi muri gahunda z'uburezi no guhindura serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga muri Afurika y'Iburengerazuba n'iyo Hagati. Yigishije kandi uburyo bw'imibare bukoreshwa mu bushakashatsi muri Kaminuza ya Harvard mu gihe kirenga imyaka 15.

Dr Dieng afite Impamyabumenyi y'Ikirenga mu Mibare yakuye muri University of California, Davis, n'iy'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Burezi yakuye muri Harvard Graduate School of Education.

Yize kandi amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu miyoborere ya Leta muri Harvard Kennedy School, ndetse afite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Mibare n'Ubugenge yakuye muri Macalester College.

RICA yashinzwe mu 2019 binyuze mu bufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda na Howard G. Buffett Foundation. Ni ishuri ryibanda ku buhinzi bubungabunga ibidukikije, kwihangira imirimo no guhanga ibishya.

Iki kigo cyigisha abanyeshuri binyuze mu guhuza amasomo yo mu ishuri, imyitozo-ngiro n'ubushakashatsi bwa siyansi bushyirwa mu bikorwa, hagamijwe kongera umusaruro w'ubuhinzi no guteza imbere ubuhinzi burambye.

Dr Momar Dieng yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RICA


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-momar-dieng-yagizwe-umuyobozi-mukuru-wa-rica

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *