Category: Uncategorized

  • Si ngombwa ko umwana arereshwa telefone – Dr Munyemana ku babyeyi baha abana bato telefone – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje ku wa ku wa 5 Kanama 2026, mu mahugurwa yahurije hamwe urubyiruko rurenga 60 ruri hagati y'imyaka 11 na 18 yateguwe n'umuryango Hope for Young agamije guhugura urubyiruko ku buryo bwiza bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga.

    Munyambonera, yagaragaje ko imbuga nkoranyambaga ari ikibazo cyugarije urubyiruko kuko nta bumenyi buhagije bwo kumenya gukoresha izi mbuga rufite.

    Ati 'Ingaruka ni nyinshi icya mbere ni ikintu gitera ububata kubera ko imisemburo y'umubiri wacu inezezwa no kubona ikintu kikugwa neza bityo ugakomeza wumva watinda kuri iryo koranabuhanga. Abana rero biroroshye ko yatwarwa nabyo, ibindi bintu byose bigatakaza agaciro mu buzima bwe. Ugasanga wa mwana wakabaye atozwa kubana n'abandi nta mwanya wabyo afite, wa mwana wakabaye agira ibindi akora mu rugo akajya abona bidafite agaciro.'

    Akomeza ati 'Iyo ubitinzeho kandi n'amaso ubwayo ashobora kurwara, ubushakashatsi bwinshi bwagiye bubigaragaza ko gutinda kuri ibi bikoresho by'ikoranabuhanga bigira ingaruka ku bitsotsi ndetse no ku maso. Hari kandi n'izindi ndwara zihari aho umuntu ashobora kurwara nk'ijosi bitewe n'uko amara igihe kinini yunamye muri telefone cyangwa muri mudasobwa.'

    Agaragaza ko ababyeyi bakwiye kwigisha abana babo gukoresha neza telefone guhera ari abana kugeza bakuze bigenga kuri telefone zabo.

    Ati 'Hari amakosa ababyeyi bakora aho usanga umwana kugira ngo arye aba agomba kuba arangariye kuri telefone, kugira ngo aceceke ni uko umuha telefone, kugira ngo yitonde ni uko umurangariza kuri telefone n'ibindi, ariko uba urimo uramumenyereza ko hari igihembo azajya ahabwa kugira ngo yitware neza, ingaruka zirimo ni ko kumuyobora no kumugenga bizageraho bikakugora kuko wamumenyereje ko ari we ukugenga kurusha uko umugenga.'

    Akomeza ati 'Mbona atari ngombwa ko umwana arereshwa telefone kuko hari ubushakashatsi bwinshi bugaragaza ko ubwonko bwabo buba butarakura bihagije ku buryo bareba ayo mashusho mu buryo buhoraho. N'umwana utangiye gukoresha telefone agahera kuri telefone iciriritse itarimo ibintu byinshi.'

    Umuyobozi mukuru wa Hope for Young, Ruton Ndasheja Sonia, yagaragaje ko aya mahugurwa bayategura mu biruhuko kugira ngo bigishe urubyiruko kumenya gukoresha imbuga nkoranyambaga ku buryo bumva n'impamvu bakwiye kuzigabanya.

    Ati 'Nagiye mbibona kenshi mpereye n'iwanjye aho mbwira abana ko batagomba gukoresha telefone amasaha runaka ukabona ntabwo babyumva ukabona bisa no kubabangamira nyamara ataribyo ahubwo ari kumurinda kuba imbata y'imbuga nkoranyambaga.'

    Akomeza agaragaza ko aya mahugurwa ari mu mujyo wo kwigisha abana no kubaha imyumvire izatuma bumva impamvu hashobora kujyaho itegeko rikumira abana b'imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga.

    Ati 'Mwarabibonye mu bihugu bimwe na bimwe biteye imbere byatangiye gushyiraho ayo mategeko akumira abana gukoresha imbuga nkoranyambaga no mu Rwanda uwo mushinga uri gutegurwa. Rero tugomba kumenya neza ko iryo tegeko riramutse ritowe ryajya hanze abana bumva impamvu yaryo aho kubyumva nko kubabangamira, kandi n'ababyeyi bakabyumva kuko nibo bagura ibyo bikoresho, iyo internet n'ibindi.'

    Kabasha Isheja Parla w'imyaka 15 witabiriye aya mahugurwa yagaragaje ko yari asanzwe akoresha imbuga nkoranyambaga ariko atazi ingaruka zazo kuko yumvaga ari nziza nk'irindi koranabuhanga ariko ubu yamenye ibibi byazo.

    Ati 'Imbuga nkoranyambaga zibaho ibyiza ariko zibaho n'ibibi nko kwigereranya n'abandi bantu bahora berekana ko babayeho neza kandi ku mbuga nkoranyambaga umuntu akwereka ibyo ashaka. Ugasanga wowe uhora wumva ko wasigaye inyuma kandi atari byo. Rero twize ko kugura ngo wirinde ibyo byose ugomba kugabanya amasaha umara kuri telefone ahubwo ugashaka ibindi bintu ukora.'

    Kabasha Isheja Parla yagaragaje ko aya mahugurwa yamwigishije ko agomba kugabanya umwanya yamaraga ku mbuga nkoranyambaga

    Umuyobozi mukuru wa Hope for Young, Ruton Ndasheja Sonia yavuze ko abana bakwiye kumva impamvu ababyeyi bababuza guhora kuri telefone

    Urubyiruko rutandukanye rwigishijwe ububi bwo kuba imbata y’imbuga nkoranyambaga

    Urubyiruko rwagaragarijwe ibyago biri mu kumara amasaha menshi ku mbuga nkoranyambaga

    Umuganga w'Ubugororangingo mu bitaro byiriwe Umwami Faisal (KFH) Charles Munyambonera, yagaragaje ko kwigisha umwana gukoresha imbuga nkoranyambaga ari urugendo umubyeyi akwiye kugiramo uruhare

    Urubyiruko rwahawe umwanya wo kuganira ku cyo rwakora kugira ngo rutazaba imbata y’imbuga nkoranyambaga

    Umuryango Hope for Young wahuguye urubyiruko ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/si-ngombwa-ko-umwana-arereshwa-telefone-dr-munyemana-ku-bayeyi-baha-abana-bato

  • Kapiteni wa Rayon Sports yashimiye umugore we #rwanda #RwOT

    Nshimiyimana Emmanuel Kabange, akaba Kapiteni wa Rayon Sports yavuze ko kimwe mu byamufashije muri CECAFA Kagame Cup ari uko yamaze kugira umuryango agatuza akamenya ko hari byinshi umutegerejeho.

    Kabange aganira n’ikinyamakuru ISIMBI nyuma yo kwegukana CECAFA Kagame Cup, yavuze ko nyuma yo kugira umuryango yabaye umuntu mushya.

    Ati “Nshobozwa byose na Kristu umpa imbaraga ni cyo cya mbere. Icya kabiri buriya iyo umaze kugira umuryango uratuza, uba witeguye gukora byose ngo umuryango wawe utere imbere kuko uba uvuga ngo hari abazankomokaho, biri mu bintu byamfashije.”

    Yunzemo ati “Ndashimira umugore wanjye wamfashije, unsengera unantera imbaraga buri munsi.”

    Kabange wanatowe nk’umukinnyi w’irushanwa, yavuze ko ari umugisha kandi binamwereka ko ibyiza biri imbere.

    Ati “Ni umugisha, ni urufunguzo rw’umugisha runyereka ko ibyiza biri imbere kandi birampa imbaraga zo gukora cyane.”

    Yizeje kandi abakunzi ba Rayon Sports ko bagiye gukora ibishoboka byose uyu mwaka bakabasubiza mu matsinda.

    Kabange yashimiye Imana avuga ko umuryango we ari wo umufasha umunsi ku munsi

    Source : http://isimbi.rw/kapiteni-wa-rayon-sports-yashimiye-umugore-we.html

  • Uko abarimo ibyamamare, abo mu nzego za leta bashimishijwe na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Intsinzi ya Rayon Sports yo kwegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026 yishimiwe n’Abanyarwanda batandukanye, barimo abaminisitiri, ba ambasaderi, ibyamamare, abahanzi n’abandi aho bagaragaje amarangamutima yabo nyuma y’umukino wa nyuma.

    Rayon Sports yegukanye iki gikombe ku wa Gatanu tariki ya 7 Kanama 2026, itsinze Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro. Aya makipe yanganyije igitego 1-1 mu minota 90, maze umukino ujya mu minota 30 y’inyongera.

    Mu gihe benshi bari bamaze gutegereza uwari bugire ijambo rya nyuma, Muhoza Daniel yatsinze igitego cyahesheje Rayon Sports igikombe, ibyishimo bitangira kwiyongera muri Stade Amahoro no mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Umuhanzi Bruce Melodie, uzwiho gukunda Rayon Sports, yashimiye iyi kipe ayiherekeza n’amafoto y’abakinnyi bishimira igikombe.

    Ati 'Abatwaye igikombe! Ndabashimira, Rayon Sports. Igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026 kigumye mu rugo! Mbega urugendo rwiza, mbega akanya keza. Mwari mugikwiye, Gikundiro.'

    Nyuma y’uyu mukino abandi yacyubahiro batandukanye mu nzego bwite za Leta bafashe iya mbere mu kwerekana uko bashimishijwe n’iki gikombe Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, wari wanitabiriye umukino, yagiye ku rukuta rwe rwa X ashimira Rayon Sports ku ntsinzi, avuga ko ari igikombe iyi kipe yari ikwiye.

    Ati “Mwakoze cyane Gikundiro ku bwo gutwara Igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026, ni intsinzi mwaharaniye kandi mukwiye.'

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Dr. Diane Gashumba, na we yagaragaje ibyishimo bikomeye. Uyu wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima akaba n’umukunzi ukomeye wa Rayon Sports, yagize ati 'Oooh Rayoooo! Ni uko ni uko Gikundiro! Ni uko Saro ry’u Rwanda! Muratunejeje! Ishema ku gihugu cyacu!'

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, na we yavuze ko Rayon Sports yahesheje ishema u Rwanda, nyuma yo kugumisha igikombe mu gihugu.

    Ati: 'Oh Rayooon! Murakoze guha Abanyarwanda Umuganura, muduhesheje ishema twese mugumisha iki gikombe gifite izina twubaha hano iwacu.'

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yashimiye Rayon Sports avuga ko yateye ishema u Rwanda.

    Ati 'Mwakoze cyane, Rayon Sports! Mukomereze aho mwateye ishema u Rwanda.'

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg, Munyangaju Aurore Mimosa, na we yagize ati “Ubururu bwubahwe!! Mukomereze aho aba-Rayons. Umuganura mwiza.'

    Rayon Sports yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup mu 2013, ubwo yatsindwaga na Vital’o.

    🔵⚪️Congratulations Gikundiro kubwo gutwara igikombe cya #CECAFAKagameCup2026! 👏🏆 Ni intsinzi mwaharaniye kandi mukwiye @rayon_sports

    Turashimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku buyobozi bwe bwiza bureba kure , ku mahoro n’umutekano bituma buri… https://t.co/bA2vocBwnC

    — Nelly Mukazayire (@nmukazayire) August 7, 2026

    Oooh Rayoooo!
    Nuko nuko #Gikundiro! Nuko Saro ry’ u Rwanda!
    Muratunejeje! Ishema ku gihugu cyacu!
    Mbega kuba kure yanyu! Mu Majyaruguru y’Uburayi twari twafashe iry’iburyo none musohoje ubutumwa💙💙💙@rayon_sports #CECAFAKagameCup2026 pic.twitter.com/FGuw6PKPgb

    — Dr Diane GASHUMBA (@DianeGashumba) August 7, 2026

    Oh Rayooon! Murakoze guha Abanyarwanda #umuganura

    Muduhesheje ishema twese mugumisha iki gikombe gifite izina twubaha hano iwacu.

    Congratulations to @rayon_sports! 👏🏾🏆
    Champions of the #CECAFAKagameCup2026!

    Guca ibyuma bizanye n’intsinzi ikomeye. pic.twitter.com/37aaFnWjYj

    — Dominique H (@Dominiquehab) August 7, 2026

    Well done, @rayon_sports! 🇷🇼🏆

    Congratulations, CHAMPIONS!

    You made Rwanda proud. Gikundiro 💙🤍 #RayonSports #CECAFAKagameCup https://t.co/hK6NLTIuBw

    — Dr Sabin Nsanzimana (@nsanzimanasabin) August 7, 2026

    Ubururu Bwubahwe!! Congs Aba Rayon 💙🤍 #CECAFAKagameCup2026 Final. Umuganura mwiza! https://t.co/OiZzCyYwZi

    — Aurore Mimosa Munyangaju (@AuroreMimosa) August 7, 2026

    Source : http://isimbi.rw/uko-abarimo-ibyamamare-abo-mu-nzego-za-leta-bashimishijwe-na-rayon-sports.html

  • Ukraine yemeje ko muri Nyakanga yishe abasirikare 42.000 b'u Burusiya – #rwanda #RwOT

    Icyakora, nta ruhande na rumwe rwigenga rwemeje iyo mibare, kuko ibihugu byombi bikomeje gutangaza imibare itandukanye ku gihombo biri kugira mu ntambara imaze imyaka igera kuri itanu ibihanganishije.

    U Burusiya na bwo bwakomeje kumisha ibisasu bikomeye ku bice bitandukanye bya Ukraine.

    Minisiteri y'Ingabo ya Ukraine yavuze ko u Burusiya bwakoresheje ibisasu 8.300 bizwi nka 'glide bombs' mu kwezi kwa Nyakanga. Ni ibisasu indege irasira kure itaragera mu kirere cy'umwanzi bikijyana. Ni umubare munini w'ibisasu byarashwe mu kwezi kumwe kurusha ikindi gihe cyose.

    Ukraine ivuga ko ubushobozi bwayo bwo guhangana n'ingabo z'u Burusiya buri kwiyongera, bitegerejwe ko u Burusiya bushobora kuzahamagaza abasirikare b'inkeragutabara bagera kuri miliyoni Ukwakira.

    Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yavuze ko muri Nyakanga gusa, drones za Ukraine zagize uruhare mu gutuma abasirikare b'u Burusiya bagera ku 30.272 bagira ibibazo birimo gukomereka cyangwa kwicwa.

    Perezida Zelenskyy aherutse kubwira Fox News ko igihugu cye kimaze gutakaza abasirikare bagera ku 450.000, muri bo abagera ku 50.000 bakaba barapfuye.

    Ukraine yemeje ko muri Nyakanga yishe abasirikare 42.000 b'u Burusiya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ukraine-yemeje-ko-muri-nyakanga-yishe-abasirikare-42-000-b-u-burusiya

  • Ibyafasha urubyiruko gukabya inzozi mu mboni za Minisitiri Uwimana – #rwanda #RwOT

    Izi mpanuro Minisitiri Uwimana yazihaye abana 567 bitabiriye Inama Nkuru y'abana ya 18 yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

    Yabwiye aba bana ko ari bo mizero y'imiryango n'igihugu muri rusange ndetse ko nta muntu ukwiriye kuzajya abaca intege, ababwira ko batazigera bakabya inzozi zitandukanye bafite.

    Ati 'Muri icyizere cy'imiryango yanyu ariko n'icyizere cy'igihugu cyacu, ntimukigere na rimwe mwemera ko hari icyahungabanya inzozi zanyu.'

    Yabasabye kuzajya bashyira imbaraga mu masomo biga ndetse cyane cyane bibanda mu gukoresha ikoranabuhanga kuko ari cyo gihe Isi igezemo.

    Ati 'Mukwiriye kuzajya mushyira imbaraga mu byo mwiga ndetse munibanda mu gukoresha ikoranabuhanga mu gukomeza kwiyungura ubumenyi.'

    Yabibukije ko bakwiriye kuzajya birinda ibibarangaza ndetse banirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko bizabafasha kugera ku ntego bafite mu buzima.

    Ati 'Mwirinde ibibarangaza birimo ubusinzi, ibiyobyabwenge, inshuti mbi zibashuka, abababeshyeshya ibireshyabana kugira ngo babajyane mu ngeso mbi.'

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'abana ku Rwego rw'Igihugu, Isimbi Kelia, yashimiye ubuyobozi bw'igihugu buha abana ijambo ndetse abusaba gukomeza kurushaho gukumira ibibangamira abana birimo ibiyobyabwenge n'ibindi.

    Ati 'Turabasaba gukomeza gukumira ibibangamira uburenganzira bw'umwana harimo ibiyobyabwenge n'ihohoterwa rikorerwa abana, amakimbirane mu miryango n'ibindi byinshi bitandukanye.'

    Yakomeje asaba abana bagenzi be ko bakwiriye kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere u Rwanda ndetse banazirikana ko hari ibyo bakwiriye kubahiriza na bo ubwabo.

    Ati 'Dufite inshingano zo kubaha abantu bakuru, gukunda ishuri, kwirinda ingeso mbi zirimo izo kunywa inzoga n'ibiyobyabwenge ndetse tunarangwa n'indangagaciro nyarwanda.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), Assumpta Ingabire yavuze ko insanganyamatsiko 'Ejo ni Njye' ibibutsa ko bakwiriye kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

    Ati 'Iyi nsanganyamatsiko iributsa abana ko ari iby'agaciro kandi ko bagomba kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ryabo ry'ejo hazaza bityo bikabagirira akamaro bo ubwabo, imiryango yabo ndetse n'igihugu muri rusange.'

    Inama y'Igihugu y'Abana yatangiye mu 2004 ubwo abana basabaga Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kubaha urubuga rwo kungurana ibitekerezo no kuganira n'abafata ibyemezo n'abaterankunga.

    Inama Nkuru y'abana ya 18 yabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, yitabirwa n'abagera kuri 567

    Abana bitabiriye iyi nama baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu

    Byari ibyishimo ku bana ubwo Minisitiri Uwimana yifatanyaga na bo kubyina indirimbo zitandukanye

    Minisitiri Uwimana yifatanyije n’abana bo muri Moriox Kids kubyina

    UmuyIsimbi Kelia yasabye Leta kurushaho gukumira ibibangamira abana birimo ibiyobyabwenge

    Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Assumpta Ingabire, yasabye abana kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu

    Minisitiri Uwimana yabwiye aba bana ko ari bo mizero y'imiryango n'igihugu muri rusange


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyafasha-urubyiruko-gukabya-inzozi-mu-mboni-za-minisitiri-uwimana

  • Yinjiza miliyoni 15 Frw ku mwaka: Inkuru ya Kansangire wihebeye ubuhinzi n'ubworozi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore atuye mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Cyambwe mu Mudugudu wa Gicaca, afite abana batanu, akagira ubutaka bungana na hegitari zirenga icumi ahingaho akanakoreraho ibikorwa by'ubworozi. Ni umwe mu bamaze gutera imbere mu buryo bugaragara.

    Kugira ngo wumve ko yavuye mu cyiciro cy'abakennye, kuri ubu afite hegitari zirenga icumi, yaguze Fuso ya miliyoni 45 Frw itunda ibyo yejeje, afite imodoka agendamo, akaba yaraguze ubutaka bungana na hegitari 4.5, yoroye ingurube zirenga 500 akaba yaraguze n'inzu nziza byose abikesha ibikorwa byo kuhira.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kansangire yavuze ko mu myaka ishize mu Murenge wa Nasho bagushaga imvura rimwe mu myaka ibiri, ibi byatumaga batungwa no guhaha mu yindi mirenge kuko ho ubuhinzi butashobokaga.

    Hari kandi na bamwe mu baturage bagaburirwaga na Leta kuko ibyo babaga barahinze byicwaga n'izuba ryinshi.

    Kansangire avuga ko ubuzima bwa Nasho bwahindutse nyuma y'uko Umukuru w'Igihugu aboherereje umunyemari Howard G. Buffett, akajya gutangiza ibikorwa byo kuhirira imirima yabo. Ibi byatumye huhirwa hegitari zirenga 1.100 bituma abaturage barenga 2000 bahuza ubutaka batangira guhinga bareza.

    Kansangire yavuze ko mu 2019 ubwo ibikorwa byo kuhira byatangiraga muri uyu Murenge mu Cyanya cyuhirwa. Abaturage basabwe guhuza ubutaka benshi bakabyanga, ibi byaje gukorwa ku itegeko ry'ubuyobozi benshi banga kujya kuhahinga bumva ko ibizeramo bitazaba ibyabo.

    Ati ' Bigitangira twanze guhinga, tukumva si ibyacu kuko bari batubwiye guhuza ubutaka. Abenshi twumvaga ko ibizeramo Leta izabitwara. Nyuma rero haje abasirikare bavuye i Nasho baraduhingira baduterera ibigori n'ibishyimbo, abenshi twanga kubagara, abasirikare baragaruka barabibagara nyuma rero twagiyemo turasarura turabirya ibindi turabigurisha.''

    Kansangire yavuze ko kuva uwo munsi abaturage bahise babona ko bya bikorwa byose ari ibyaho batangira guhinga bifite intego. Yavuze ko bwa mbere yasaruye toni 2.5 kuri hegitari ariko uko yakomeje kubikora byatumye agera kuri toni icyenda kuri hegitari binatuma abasha gutera imbere byoroshye.

    Kansangire avuga ko yavuye ku butaka bwuhirwa bungana na hegitari ebyiri atangira kugura ubundi butaka ku buryo uyu munsi afite hegitari 5.5 ahingaho zose zuhirwa.

    Yavuze ko ahingamo urusenda, imboga, imbuto kongeraho ibigori, soya n'urutoki ashobora gusaruramo toni eshatu za buri kwezi.

    Nyuma yo kubona uburyo hari ibisigazwa by'imyaka bipfa ubusa, Kansangire yatangiye korora ingurube ebyiri akajya azigaburira ibisigazwa by'ibyo yabaga yahinze, agenda azamuka kugeza aho kuri ubu afite ingurube 500. Yoroye inkoko zirenga 600, inka ndetse n'ihene.

    Kansangire avuga ko Perezida Kagame ari umugisha ku baturage ba Kirehe by'umwihariko ba Nasho kuko iyo ataza kuboherereza Buffett benshi ngo baba bakiri mu cyiciro cy'abakene. Yavuze ko kuva aho ibikorwa byo kuhira bihagerejwe abaturage basigaye bakora ku ifaranga inshuro nyinshi kandi ko abenshi bikuye mu bukene mu buryo bugaragara.

    Kansangire yagiriye inama abandi bagore yo gutinyuka bagakora, kuko ngo inshuro ya mbere bishobora kutagenda neza nkuko babishaka ariko gukomeza ukagerageza, ukanakora ingendo shuri ku bandi aribyo byatuma bakoresha neza amahirwe bahawe n'Umukuru w'Igihugu.

    Kansangire avuga ko buri munsi akoresha abakozi barenga 100 barimo abagera kuri 80 baba bari mu mirima, 11 bahoraho bakora mu ngurube, abashumba bita ku nka, ihene n'inkoko n' abashoferi ndetse n'abandi.

    Kuri ubu Kansangire avuga ko afite intego zo guhinga ibigori akagera kuri toni 12 kuri hegitari, yifuza kandi gufasha urubyiruko mu kurwigisha gukora ubuhinzi bugezweho kugira ngo ruzasigasire ubuhinzi bakora.

    Kansangire Violette yorora ingurube mu buryo bw’umwuga

    Kansangire Violette afite hegitari zirenga icumi akoreraho ubuhinzi

    Kansangire Violette afite ingurube zirenga 500


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yinjiza-miliyoni-15-frw-ku-mwaka-inkuru-ya-kansangire-wihebeye-ubuhinzi-n

  • Rayon Sports yegukanye CECAFA Kagame Cup yaherukaga 1998 #rwanda #RwOT

    Muhoza Daniel yabaye umucunguzi wa Rayon Sports nyuma yo kuyitsindira igitego cyatumye yegukana CECAFA Kagame Cup 2026 batsinze Gor Mahia 2-1 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Kanama 2026.

    Ni igitego cyaje mu minota 30 y’inyongera nyuma y’uko bari banganyije 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro.

    Rayon Sports yaherukaga ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2013 itsindwa Vital’o, yashakaga uko itwara iki gikombe ku kabi n’akeza.

    Gor Mahia baherukaga gukina kuri Rayon Day bakayitsinda 2-0, yashakaga nayo uko yatwara iki gikombe yihoreye.

    Mu minota ya mbere y’umukino Gor Mahia yashyize igitutu kuri Rayon Sports bagenda barema amahirwe ariko kuyabyaza umusaruro biranga.

    Rayon nayo yanyuzagamo igasatira nka kufura ya Elie Tatu umunyezamu yakuyemo bigoranye ndetse n’ishoti rya Muderi Akbar naryo umunyezamu yafashe.

    Rayon Sports yaje gufungura amazamu ku munota wa 29 ku gitego cyatsinzwe Kameni Herman Junior ku mupira wari uhinduwe na Nshimiyimana Emmanuel Kabange. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Gor Mahia yagarukanye imbaraga mu gice cya kabiri maze ku munota wa 53, Shariff Sabuni Sirengo ayitsindira igitego cyo kwishyura.

    Rayon Sports iba yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 73 ku mupira wari utewe n’umutwe na Kameni Junior ariko umunyezamu Omondi awukuramo. Umukino warangiye ari 1-1 bahita bitabaza iminota 30 y’inyongera.

    Ku munota wa 96, Rayon Sports yaje kubona igitego cya kabiri gitsinzwe na Muhoza Daniel.

    Umukino warangiye ari 2-1 maze Rayon Sports yegukana CECAFA Kagame Cup 2026 yaberaga mu Rwanda kuva tariki ya 24 Nyakanga 2026.

    Wari umukino utoroshye

    Gor Mahia ntabwo yahiriwe

    Rayon Sports yegukanye igikombe cya CECAFA Kagame Cup

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yegukanye-cecafa-kagame-cup-yaherukaga-1998.html

  • Perezida Kagame yashimye ubwitange bwaranze Senateri Mukabalisa – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo kumusezera wabereye mu ngoro y'Inteko kuri uyu wa 7 Kanama, witabirwa n'abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu, umuryango we, abavandimwe n'inshuti.

    Depite Munyangeyo Théogène wahagarariye ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) yavuze ko uretse kuba Perezida w'iri shyaka, Mukabalisa yari umubyeyi wa benshi akaba n'umujyanama ndetse n'umurezi.

    Ati 'Muri PL, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille ntiyari Perezida gusa, yari umubyeyi wa benshi, umujyanama, umurezi n'umuyobozi wahoraga ashishikajwe no kubaka ishyaka rirangwa n'ubumwe, ubufatanye n'icyerekezo kirambye.'

    Munyangeyo yavuze ko Mukabalisa asigiye ishyaka PL imishinga n'icyerekezo kigari, bigamije gukomeza kubaka no guteza imbere u Rwanda.

    Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr. Kalinda François Xavier, yagaragaje ko Mukabalisa asigiye abagize Inteko umurage mwiza bazahora bamwibukiraho, amwifuriza kuruhukira mu mahoro.

    Ati 'Muvandimwe, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagenzi bawe, udusigiye umurage mwiza tuzahora tukwibukiraho, imirimo myiza wakoreye Igihugu, umuryango wawe n'abakugiriye ho umugisha bose, biguherekeze kandi uruhukire mu mahoro.'

    Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame busezera kuri Mukabalisa bwatanzwe n'Umunyamabanga Mukuru w'umuryango FPR Inkotanyi, Ambasaderi Christophe Bazivamo.

    Perezida Kagame yagaragaje ko Mukabalisa yarangwaga n'indangagaciro zabaye umusingi w'iterambere ry'u Rwanda zirimo ubunyangamugayo, kwicisha bugufi, kwihangana no guhora yubahiriza inshingano kandi mu bwitange.

    Ati 'Ibyo byaterwaga n'uko yumvaga neza ko gukorera igihugu ari inshingano iruta izindi kandi ifite agaciro gakomeye. Uwo mutima wo kwitangira abandi ni wo waranze ubuzima bwe bwose. Watumye yubahwa n'abo bakoranye, anagirirwa icyizere kenshi. Igihugu kimushimira ubwo bwitange.'

    Mukabalisa yavukiye i Nyamata mu Karere ka Bugesera muri Nyakanga 1960, aba umwarimu wigisha amategeko muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.

    Yakoreye mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS), akorera n'ishami ry'uyu muryango rishinzwe iterambere, UNDP, mu gihe cy'imyaka 16.

    Mu Ukwakira 2003, Mukabalisa yatorewe kuba Umudepite, aba muri uyu mwanya kugeza mu 2008. Kuva mu 2011 kugeza mu 2013, yabaye Umusenateri.

    Mu 2013, yasubiye mu mutwe w'Abadepite, awuyobora kugeza mu 2024, ubwo habaga amatora y'abawugize. Ntabwo yongeye kwiyamamaza kuko yamaze manda ebyiri muri uyu mutwe.

    Mukabalisa yabaye Senateri kuva mu 2024 kugeza ubwo yitabaga Imana.

    Umuhango wo gusezera mu cyubahiro kuri Senateri Mukabalisa wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko

    Witabiriwe n’abagize Inteko, abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu n’abo mu muryango wa Senateri Mukabalisa n’inshuti

    Senateri Mukabalisa yashimiwe ubwitange bwamuranze mu nshingano zitandukanye yakoze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimye-ubwitange-bwaranze-senateri-mukabalisa

  • Nta Muganura wabaho nta bumwe buhari- Minisitiri Nduhungirehe – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 7 Kanama 2026, mu birori byo kwizihiza Umuganura byabereye mu Karere ka Nyarugenge, ku rwego rw'Umujyi wa Kigali.

    Nduhungirehe yasobanuye icyo kwizihiza uyu munsi bivuze, agaragaza ko ari umuco w'Abanyarwanda kuva kera.

    Yavuze ko nta Muganura ushobora kubaho nta bumwe buhari ndetse ko ari yo mpamvu abakoloni babanje guhagarika Umuganura bakigera mu Rwanda.

    Ati 'Ubumwe nibwo shingiro ya byose mu byo dukora, iki gihugu cyasenywe no kutarangwa n'ubumwe kandi cyubakwa no kugira ubumwe. Nta Muganura wabaho nta bumwe buhari.'

    Yakomeje avuga ko uretse ubumwe, Umuganura ushingiye ku zindi ndangagaciro zirimo umurimo, gukunda igihugu, ubupfura no kwigira.

    Yagaragaje ko Umuganura ari umwanya mwiza wo kwishimira ibyagezweho ndetse no kureba uburyo ibitaragenze neza byakosorwa mu gihe kiri imbere.

    Ati 'Dufata umwanya tukishimira ibyagezweho, umusaruro wabonetse tukawushimira Imana ariko tukanareba ku bitaregezeho neza, tukaganira ku bikwiye kongerwamo imbaraga, gukosorwa kugira ngo umusaruro w'umwaka utaha uzagende neza.'

    Nduhungirehe yabwiye abitabiriye ibi birori ko kuba ku munsi w'Umuganura habamo umuco wo gusangira umusaruro n'inzoga, bitavuze ko ari ukuzinywera gusinda cyangwa kwiyangiza.

    Ati 'Kuri uyu munsi w'Umuganura, dusangira inzoga, ariko kuzisangira bivuze ko ari ikimenyetso cy'ubusabane hagati y'Abanyarwanda, ntabwo ari ukuzinywa kugira ngo tuzimare cyangwa ngo umuntu asinde.'

    Yabigarutseho nyuma y'uko Guverinoma y'u Rwanda itangije gahunda yo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko Umuganura ari umwanya mwiza wo kuganira ku bibazo byugarije abaturage cyane cyane urubyiruko birimo ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge n'ibindi.

    Yavuze ko kuba ibi bibazo bisigaye byariyongereye cyane ari ukubera ko ababyeyi basigaye batatira inshingano zabo zo kwita ku bana babo igihe bakiri bato.

    Ati 'Nko mu Mujyi wa Kigali hari ababyeyi duhamagara ubonye umwana we ku muhanda, akakubwira ngo uwo mwana mumujyane yarananiye, ibyo ntabwo ari iby'i Rwanda.'

    Yabibukije ko bafite inshingano zo kurindira umutekano abana babo ndetse no kubafasha kuzavamo abantu baziteza imbere ubwabo, imiryango yabo n'igihugu muri rusange mu gihe kizaza.

    Ibi birori byo kwizihiza umunsi w’Umuganura byitabiriwe cyane muri Kigali

    Ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier yari ageze ahabereye ibirori byo kwizihiza umunsi w’Umuganura, byabereye mu Murenge wa Kigali

    Ibirori by'Umuganura birangwa no gusangira imyaka yeze mu gihugu

    Ababyeyi bari babukereye muri ibi birori byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura, ukomeye mu mateka y’u Rwanda

    Umuvigizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claude Ntirenganya, yitabiriye ibi birori byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura

    Habaye ikiganiro cyagarutse ku bibi by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’uburyo Abanyarwanda bakwiriye kubyirinda

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko Umuganura ari umwanya mwiza wo kugira kuganira ku bibazo byugarije abaturage cyane cyane urubyiruko

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yagaragaje ko Umunsi w'Umuganura ari isoko y'ubumwe bw'Abanyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-muganura-wabaho-nta-bumwe-buhari-minisitiri-nduhungirehe

  • Ubuhinzi bwuhira; umuvuno wafasha u Rwanda kwihaza ku musaruro w'imbuto – #rwanda #RwOT

    Mu guhangana n'iki kibazo, Leta yatangiye gushyira imbaraga mu gushishikariza guhinga ibiti by'imbuto ziribwa, ariko si ubuhinzi bukorwa na benshi ku buryo bwatanga umusaruro uhagije, kandi imwe mu mpamvu zibitera ni ukugorwa n'uburyo bwo kuhira.

    Byatumye umushinga SAIP II ugamije kwimakaza ubuhinzi burambye no kwihaza mu biribwa ukorwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) mu turere 20 kuva mu 2024-2026, ushora miliyari 11 Frw mu kuhira byonyine.

    Ufasha abahinzi kuhira ku buso butarenze hegitari 10 ukabaha ibikoresho nkenerwa mu kuhira n'ubumenyi bukenewe ku buryo badakangwa n'ibihe by'izuba. Bigaragara ko wabaye igisubizo mu buhinzi bw'imbuto, by'umwihariko.

    Nzabahimana Charles ushinzwe ubuhinzi mu cyanya cy'ubuhinzi kiri mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana yavuze ko SAIP II ari yo yahaye umurongo ubuhinzi bwabo bwa avoka bakorera kuri hegitari enye.

    Yavuze ko basarura kabiri mu mwaka mu gihe iyo hatabayeho kuhira, zera rimwe gusa.

    Uyu mushinga wabaguriye imirasire y'izuba itanga ingufu zikurura amazi mu Kiyaga cya Muhazi akagera mu mirima, n'ibindi bikenerwa mu kuhira bifite agaciro ka miliyoni 72 Frw. Ibi byose byazamuye umusaruro wabo.

    Ati 'Twari twaratangiye guhinga kuri hegitari imwe ariko twiteze umusaruro muke wa rimwe mu mwaka. Tubonye inkunga turazongera ubu twahinze hegitari enye kandi iza mbere zimaze imyaka hafi itatu, duherutse gusaruraho ibiro 260 kuko iza mbere ziba ari nke cyane, ariko mu byumweru nka bibiri tuzasaruraho nka toni imwe.'

    Avoka bahinga zera ibiro biri hagati ya 20 na 30 inshuro imwe ariko uko zikura bigera ku biro 50 ku buryo mu mwaka zera ibiro 100. Bafite ibiti 1282 kandi babona isoko ryiza mu mahanga, ndetse ubu aho bahinga bateyemo n'ibinyomoro na byo biri gutangira kwera, byose bikomoka ku kuhira.

    Ntihabose Cléophas ushinzwe ubuhinzi muri Kaminuza Gatolika y'u Rwanda yavuze ko mu ishami ryayo rya Save mu Karere ka Gisagara hatangijwe icyanya cy'ubuhinzi bw'imbuto kuri hegitari 10 cyuhirwa ku nkunga y'umushinga SAIP II ingana na miliyoni 72 Frw.

    Ni icyanya cyuhirwa n'amazi aturuka ku Gishanga cya Rwasave, gihinzemo amatunda n'ibinyomoro, ndetse ubu cyahaye akazi abakozi 80 kandi umusaruro watangiye kuboneka, ndetse biteganyijwe ko abiga muri iyi kaminuza ibyo gutunganya ibiribwa bazajya bawifashisha.

    Ati 'Nta mwaka urashira dutangiye ubu buhinzi, ariko amatunda ya mbere yareze, twasaruyemo toni n'ibiro 200. Ibinyomoro ku mwaka duteganya kujya dusaruraho toni eshatu kuko izuba ritazongera kubikoma mu nkokora. Dufite isoko rinini muri Huye, ntidushobora kurihaza.'

    Umusaruro mwiza w'imbuto mu gihe zuhiwe kandi ugaragara mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu isambu y'umushoramari Kuyihura Claver.

    Ahinga avoka ku buso bwa hegitari zirindwi n'igice, buteyeho ibiti bya avoka 2006 kandi yahawe inkunga ya SAIP II irenga miliyoni 49 Frw. Yubatsemo uburyo bwo kuhira, aramira ibiti bye byari byaratangiye kuma. Ibiti 800 byatewe mbere byera toni enye ku mwaka kandi afite isoko i Kigali no mu mahanga.

    Amatunda mu cyanya cy’ubuhinzi cyuhirwa i Save yatangiye kwera muri iyi mpeshyi

    Ahahingwa imbuto zuhirwa hashobora no kongerwamo imboga

    Abagore bahawe akazi mu mishinga yo kuhira yatewe inkunga na SAIP II

    Ibi binyomoro bihiri mu cyanya cyuhirwa cya Kaminzua Gatolika y’u Rwanda i Save byitezweho umusaruro udakangwa n’izuba

    Iyi mirasire y’izuba yatanzwe na SAIP II itanga ingufu zikurura amazi yo kuhira

    Umushoramari Kayihura Claver w’i Nyanza yahinze avoka zuhirwa

    Niyitanga Drocelle wahawe akazi ko kuhira imbuto i Save, yavuze ko mu mezi abiri ashize amaze gukuramo ingurube ebyiri n’inkoko

    Ntihabose Cléophas ushinzwe ubuhinzi muri Kaminuza Gatolika y'u Rwanda yavuze ko icyanya cy'ubuhinzi bw'imbuto cy’ishami ryayo rya Save gifite ubuso bwa hegitari 10

    Nzabahimana Charles ushinzwe ubuhinzi mu cyanya cy'ubuhinzi kiri mu Murenge wa Musha yavuze ko SAIP II ari yo yahaye umurongo ubuhinzi bwabo bwa avoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhinzi-bwuhira-undi-muvuno-wafasha-u-rwanda-kwihaza-ku-musaruro-w-imbuto