Mu byumweru bibiri bishize, mu Mujyi wa Kigali hafunzwe inganda 30 zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge, bituma abakozi 1.229 bazikoreragamo batakaza akazi. Hanafunzwe utubari 840 n'amaduka 10 acuruza inzoga (liquor store) atujuje ibisabwa.
Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yagaragaje ko nubwo ibyo bikorwa byafunzwe kubera kutubahiriza ibisabwa, uzirikana ko inyuma y'iyo mibare hari abantu bari batunzwe n'ako kazi ndetse n'imiryango yabo.
Ati 'Inyuma y'iyi mibare hari abantu. Hari ababuze umushahara. Hari abarimo kwibaza uko bazishyura ubukode bw'inzu. Hari ufite abana agomba gutunga byanze bikunze.'
Emma Claudine yakomeje avuga ko n'abandi bakora ubucuruzi bashobora kugirwaho ingaruka n'ifungwa ry'ibi bikorwa, kuko bamwe mu bafungiwe bari abakiliya babo.
Ati 'Rwose, iyo turimo guca akajagari, gufungira abatubahiriza ibisabwa, ntabwo twibagirwa gutekereza kuri abo bantu imibereho yabo ishobora kugirwaho ingaruka.'
Gusa yashimangiye ko kuba igikorwa runaka gitanga akazi bidakwiye gutuma gikomeza gukora mu gihe gishobora kugira ingaruka ku buzima n'umutekano by'abaturage cyangwa kinyuranyije n'amategeko.
Ati 'Ese uruganda rukora ibicuruzwa bishobora gushyira ubuzima bw'abantu mu kaga, ntirukwiye gufungwa kubera ko gusa rukoresha abantu 100? Ese akabari katujuje ibisabwa gakwiye gukomeza gukora kubera ko gusa hari abantu bagakoramo?'
Umujyi uvuga ko kwemera ibyo byaba ari ugushyiraho ihame ry'uko igikorwa cyose cyangiza ubuzima cyangwa kinyuranyije n'amategeko cyakwitwaza ko gitanga akazi kugira ngo gikomeze gukora.
Mu gusobanura uburyo Umujyi wa Kigali ugira uruhare mu guhanga imirimo, wagaragaje ko akenshi bitavuze ko ari wo uha abaturage akazi mu nzego zawo, ahubwo ko ushyiraho ibikorwaremezo n'uburyo butuma abikorera bashora imari, bakagura ibikorwa ndetse bagatanga akazi.
Hatanzwe urugero rwa GAMICO, ifite ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro biha akazi abantu barenga 1.500, ndetse na RAMBA Hills irimo kubakwa, aho abantu babarirwa mu magana bahabonye akazi.
Hari kandi imirimo yo gutunganya ibishanga bitanu byo muri Kigali, imaze guha amahirwe y'akazi abantu 12.124, barimo abagore 5.213 n'abagabo 6.911. Aba barimo abakora imirimo y'amaboko, abatekinisiye, abubatsi, abahanga mu nzego zitandukanye n'abatunganya ubusitani.
Umujyi wa Kigali uvuga ko ishoramari rimwe rishobora kubyara urundi ruhererekane rw'imirimo, kuko uwahawe akazi na we agura ibicuruzwa cyangwa serivisi ku bandi, amafaranga agakomeza kuzenguruka mu bukungu.
Wagaragaje ko guhanga imirimo bikorwa binyuze mu korohereza inganda, amahoteli, restaurant n'ibindi bikorwa by'ubucuruzi; kubaka imihanda n'amasoko; gushyigikira ba rwiyemezamirimo; guteza imbere ubukerarugendo no korohereza ubucuruzi bwemewe gukora no gutera imbere.
Ku rundi ruhande, Umujyi ushimangira ko guhanga imirimo bigomba kujyana no kugenzura ko ibikorwa biyihanga byubahiriza amategeko.
Uvuga ko Leta n'inzego z'ibanze zifite inshingano yo gushyiraho ibikenewe ngo ubucuruzi butere imbere, ariko zikagira n'iyo kurinda abaturage igihe ibikorwa by'ubukungu binyuranyije n'amategeko cyangwa bishobora kubangamira ubuzima bwabo.
Wavuze ko intego ari ukubaka ubukungu buhanga imirimo myinshi yemewe, irambye kandi iha abantu agaciro, ku buryo imirimo mishya ihangwa iba myinshi kurusha ishobora gutakara bitewe n'iyubahirizwa ry'amategeko cyangwa impinduka mu bukungu.

Leave a Reply