Iyi sosiyete y'itumanaho yatangaje ko iri zamuka ryatewe ahanini no kwiyongera kw'abakoresha serivisi zayo zirimo guhamagara, internet na Mobile Money.
Abafatabuguzi ba MTN Rwanda biyongereyeho 11,4% bagera kuri miliyoni 8,7, mu gihe abakoresha internet bayo buri gihe biyongereyeho 14,5% bagera kuri miliyoni 2,7. Abakoresha Mobile Money na bo biyongereyeho 14,9% bagera kuri miliyoni 6,4.
Amafaranga MTN Rwanda yinjije muri serivisi za internet yazamutseho 14,3% agera kuri miliyari 26,7 Frw. Imikoreshereze ya internet yayo na yo yazamutseho 63,6%, bitewe n'uko abakiliya benshi bayobotse gukoresha telefone zigezweho ndetse na poromosiyo z'amapaki ya internet ahendutse.
Amafaranga avuye muri serivisi zo guhamagara yiyongereyeho 7,1%, ahanini bitewe n'izamuka ry'abafatabuguzi ndetse n'isubiraho ry'ibiciro byo guhuza imiyoboro y'itumanaho byatangiye gukurikizwa muri Kanama 2025.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali, yavuze ko nubwo bishimiye umusaruro bagezeho, icy'ingenzi ari uruhare izi serivisi zigira mu mibereho y'Abanyarwanda.
Yagize ati 'Buri telefone igezweho ihuzwa n'umuyoboro, buri rwiyemezamirimo uhembwa binyuze muri Mobile Money na buri muryango ugerwaho n'umuyoboro wacu, ni indi ntambwe igana ku Rwanda ruhujwe kurushaho, rudaheza kandi rwifashisha ikoranabuhanga.'
Ikigo cya Mobile Money Rwanda Ltd gishamikiye kuri MTN Rwanda, na cyo cyakomeje kugira uruhare rukomeye mu musaruro w'iyi sosiyete. Amafaranga yinjije yiyongereyeho 31,3% agera kuri miliyari 90,1 Frw, bingana na 53,8% by'amafaranga yose MTN Rwanda yinjije muri serivisi zayo, avuye kuri 49,9% mu mezi atandatu ya mbere ya 2025.
Abacuruzi bakoresha MoMo biyongereyeho 19,2% bagera ku bihumbi 682, mu gihe serivisi zirimo kohereza amafaranga no gutanga inguzanyo zazamutseho 28,1%, zigera kuri 28,4% by'amafaranga yose yinjijwe na MoMo.
Mu rwego rwo kuzamura imibereho y'Abanyarwanda, MTN Rwanda yakomeje ibikorwa byayo bya '21 Days of Y'ello Care', aho muri Kamena 2026 yibanze ku kwagura serivisi z'ubuzima zigera kuri bose.
Muri iyi gahunda, abakozi ba MTN Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo bagize uruhare mu kuvugurura inyubako itangirwamo serivisi zo kwita ku babyeyi no kwagura laboratwari y'Ikigo Nderabuzima cya Kigese giherereye mu Murenge wa Rugarika, mu Karere ka Kamonyi. Iki kigo gitanga serivisi ku baturage bagera ku bihumbi 61, kikakira kandi ababyeyi bari hagati ya 50 na 60 babyara buri kwezi.
MTN Rwanda yatangaje ko mu gice cya kabiri cya 2026 izakomeza gushora imari mu kwagura no kunoza umuyoboro wayo, guteza imbere serivisi za MoMo no gushyigikira gahunda y'u Rwanda yo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.


Leave a Reply