Author: webrwanda

  • Amazina y’imfura ya Chryso na Sharon bari mu mashimwe #rwanda #RwOT

    Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimabza Imana bakora nk’itsinda, Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete bafite amashimwe menshi, nyuma yo kwibaruka imfura yabo akaba ari umuhungu.

    Uyu mwana bibarutse ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026, akaba yazanye ibyishimo muri uyu muryango wiyeguriye gukorera Imana.

    Mu mashusho yabo yagiye hanze, Chryso Ndasingwa akaba yashimiye Imana ndetse ahita anahishura amazina y’uyu mwana w’umuhungu.

    Ati 'Turashima Imana yaduhaye umwana w’umuhungu, yitwa Ndasingwa Lael Ramya.'

    Bibarutse nyuma y’uko tariki ya 17 Ukwakira 2025 bakoze ubukwe nyuma y’imyaka icyenda baziranye mbere yo gukora ubukwe cyane ko bamenyanye mu 2015, berekanwa mu rusengero rwa Newlife Bible Church Kicukiro tariki 29 Kamena 2025, ni mu gihe Ku wa 4 Nzeri 2025 basezeranye imbere y’amategeko.

    Ku wa 25 Kamena 2025 ni bwo Ndasingwa yambitse impeta Getete Sharon bemeranya kurushinga umuhango wari ukurikiye uwo gusaba no gufata irembo wabaye ku wa 22 Kamena 2025.

    Cryso Ndasingwa na Sharon Gatete bibarutse imfura yabo

    Source : http://isimbi.rw/amazina-y-imfura-ya-chryso-na-sharon-bari-mu-mashimwe.html

  • Igisubizo cya Perezida Kagame kuri Kayumba Darina wamubwiye ko hari filime imuvugaho yakoze #rwanda #RwOT

    Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yabwiye Kayumba Darina ko yizeye ko umunsi umwe azabasha kureba filime yamukozeho.

    Hari mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’itangazamakuru, abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abandi ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026.

    Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2022, ni umwe mu bari bitabiriye iki kiganiro akaba yashimiye Perezida Kagame aho agejeje u Rwanda kuko ibikorwa byivugira.

    Ati 'Mbere ya byose ndashaka kuvuga ko ari ugushima gusa. Nkorera ku mbuga nkoranyambaga (Content Creator). Mu by’ukuri ndashima ubuyobozi bwawe n’impinduka u Rwanda rukomeje kugaragaza. Nkatwe tukiri bato dutewe ishema n’icyerekezo igihugu cyacu kirimo kuganamo kandi twishimira amahirwe duhabwa tugire uruhare mu kubaka igihugu, kuvuga inkuru zacu tukagira uruhare mu hazaza h’u Rwanda.'

    Yakomeje avuga ko hari na filime nto yakoze igaruka kuri Perezida Kagame kandi yizeye ko umunsi azayireba.

    Ati 'Nakoze na filime nto ikuvugaho, Imana nibishaka uzayireba. Imana nibishaka bizakunda.'

    Perezida Kagame yamusubije ati 'Ndizera ko umunsi umwe nzabasha kuyireba.'

    Perezida Paul Kagame yabasabye gukomeza gukora ibishoboka byose kandi uko bashoboye ko na leta icyo ishobora gukora izagikora kandi ko na we niba hari icyo yafasha azagikora.

    Darina yakoze filime ivuga kuri Perezida Kagame

    Perezida Kagame yavuze umunsi umwe bizakunda akayireba

    Source : http://isimbi.rw/igisubizo-cya-perezida-kagame-kuri-kayumba-darina-wamubwiye-ko-hari-filime.html

  • Oswakim yiseguye ku mvugo yakoresheje imbere ya Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald uzwi nka Oswakim, yiseguye ku mvugo yaraye akoresheje imbere ya Perezida Kagame avuga ko yacitswe.

    Hari mu kiganiro n’Itangazamakuru, abakoresha imbuga nkoranyambaga na Perezida Kagame cyagarukaga ku ngingo zitandukanye, cyabaye ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026.

    Ubwo umunyamakuru Mutesi Scovia yajyaga kubaza, Perezida Kagame yabanje kumusaba kumusobanurira ikibazo yabonye yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahangu w’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier ko yabibonye ariko ntiyamenya ibyo ari byo.

    Yabivuzeho ntiyabyumva neza, Minisitiri Olivier Nduhungirehe na we abivugaho na Albert Rudatsindurwa abivugaho ni no muri uwo mujyo na Oswakim na we yavuze kuri iki kibazo.

    Oswakim yagize ati “Byose narabikurikiye, nagize icyo mbivugaho kuko navuze ko bakabaye barabiganiriye mu gikari ariko Minisitiri arambwira ngo byari bimaze kuba byinshi… Mpagurutse ngira ngo nkemure iki kibazo ni umuntu unyandikiye arambwira ngo ndabizi ko wabikurikiranye, saba ijambo ukemure ikibazo.”

    Iyi mvugo ntabwo yakiriwe neza n’abantu benshi aho bibajije ububasha afite ku buryo ajya gukemura ikibazo ahantu hari Umukuru w’igihugu.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, mu kiganiro akora cya Zinduka, Oswakim yiseguye avuga ko atari byo yashakaga kuvuga ahubwo yacitswe.

    Ati “Kuriya ni ugucikwa. ntabwo ari byo nashakaga kuvuga, nashakaga kuvuga ko nje gufasha mu gutuma umuti uboneka, ntabwo ari njye ukemura ikibazo, nari nje kuvuga ko navuga biganisha ku buryo haboneka umuti.”

    “Umuti watuma nta muntu useba, ni wo nari nzanye, n’umutima nama wanjye urabinyemerera, n’Imana yarambonaga, igihe kizagera nzabihemberwa kuko njye nta bintu by’inzika ngira njyewe.”

    Oswald Mutuyeyezu akaba yavuze ko yasabye umwanya nyuma y’uko hari umupadiri w’inshuti ye wari umwandikiye amusaba kugira icyo yabivugaho kuko yabikurikiranye abizi.

    Mu kiganiro na Perezida Kagame, Oswakim yakoresheje imvugo yanenzwe na benshi

    Oswakim yiseguye ku mvugo yakoresheje

    Source : http://isimbi.rw/oswakim-yiseguye-ku-mvugo-yakoresheje-imbere-ya-perezida-kagame.html

  • Perezida Kagame yakomoje ku cyatuma Afrika yihuta mu iterambere #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, akaba n'umwe mu batangije African School of Governance (ASG), yavuze ko Afurika itakiri Afurika yo mu myaka 50 ishize, bityo ko n'imitekerereze n'imyumvire by'Abanyafurika bigomba guhinduka kugira ngo Umugabane ukomeze gutera imbere.

    Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kanama 2026, ubwo i Kigali hatangiraga inama mpuzamahanga izamara iminsi ibiri yiswe Africa Mindset Reset Forum 2026, ihuriza hamwe abayobozi, abahoze bayobora ibihugu, abashakashatsi, abikorera n'abandi bafite uruhare mu iterambere rya Afurika.

    Iyi nama y'iminsi ibiri iri kubera muri Kigali Convention Centre, yateguwe na African School of Governance, ikaba igamije kuganira ku buryo Afurika yahindura imitekerereze, imiyoborere n'uburyo ishyira mu bikorwa gahunda zayo kugira ngo iterambere ry'Umugabane rirusheho kwihuta.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimangiye ko Afurika y'ubu itandukanye cyane n'iyo mu myaka 50 ishize, haba mu mitekerereze, imyumvire, ubushobozi ndetse n'iterambere. Ku bwe, impinduka zabayeho zigomba gutuma Abanyafurika bareba ejo hazaza bafite imyumvire mishya kandi bakagira ubushake bwo kwishakamo ibisubizo by'ibibazo by'Umugabane.

    Yagaragaje ko igihe kigeze ngo Afurika itava gusa mu gutegura gahunda n'imyanzuro, ahubwo ishyire imbaraga mu kubishyira mu bikorwa no kugera ku musaruro ugaragara.

    Iyi ngingo ni imwe mu z'ingenzi zaganiriweho muri iyi nama, aho abayitabiriye bashaka kureba uburyo Afurika yava ku byifuzo n'amagambo meza ikajya ku bikorwa bifatika. Inama kandi iribanda ku miyoborere myiza, kubaka inzego zikomeye, guteza imbere uburezi n'ubushobozi bw'abantu, kwishakira ibisubizo by'Afurika ndetse no gukomeza kwishyira hamwe kw'ibihugu by'Umugabane.

    Perezida Kagame yari kumwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Prof. Jane Naana Opoku-Agyemang, Visi Perezida wa Ghana; Thabo Mbeki, wabaye Perezida wa Afurika y'Epfo; na Hailemariam Desalegn, wabaye Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia akaba na Chairman akaba n'umwe mu batangije African School of Governance.

    African School of Governance, ari na yo yakiriye iyi nama, yatangijwe muri 2022 ivuye ku bitekerezo bya abarimo Perezida Kagame na Hailemariam Desalegn, hagamijwe kubaka urubyiruko n'abayobozi b'Afurika bafite ubumenyi, imitekerereze n'ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo by'iterambere ry'Umugabane.

    Insanganyamatsiko y'iyi nama yibanda ku mpinduka ziva kuri Pan-Africanism zigana kuri Meta-Africanism, aho Afurika ishaka kwibanda cyane ku kwifatira inshingano z'iterambere ryayo, kubaka inzego zikomeye, gukoresha neza umutungo wayo no gushyira mu bikorwa gahunda zayo.

     

    Source : https://flash.rw/2026/08/25/perezida-kagame-yakomoje-ku-cyatuma-afrika-yihuta-mu-iterambere/

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya #rwanda #RwOT

    APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Basketball ku nshuro ya Kane yikurikiranya nyuma yo gutsinda Patriots BBC amanota 114 -76.

    Ikipe y'Ingabo yabigezeho nyuma yo gutsinda umukino wa nyuma wa kane wa Play-offs, wakinwe ku wa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2026.

    Ni umukino watangiye wegeranye cyane icyakora uko iminota yicumaga, APR yongeraga ikinyuranyo ibifashijwemo na Craig Randall na Adonis Filer.

    Igice cya mbere cyarangiye APR BBC iyoboye umukino n'amanota 56 kuri 43 ya Patriots BBC.

    Mu gice cya kabiri, umukino wakomeje kugenda muri uwo mujyo, Patriots icika imbaraga, umukino wiharirwa cyane na APR yanahinduye abakinnyi igashyiramo abadakunze kubona umwanya wo gukina.

    Umukino warangiye APR BBC yatsinze Patriots amanota 114-76, yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya, inahembwa miliyoni 15 Frw.

    REG BBC yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda RSSB Tigers imikino 2-1.

    Umutoza mwiza w'umwaka yabaye Niyomugabo Munyandamutsa Sunny utoza Patriots BBC.

    Umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi yabaye Kwizera Sage Hubert. Myugariro mwiza yabaye Garba Chingka Kennedy wa Patriots.

    Umukinnyi watsinze amanota atatu menshi yabaye Eliott Cole wa REG BBC watsinze angana na 63. Umukinnyi watsinze amanota menshi kurusha abandi muri shampiyona ni Damaria Franklin wa Patriots watsinze angana na 504.

    Umukinnyi wahize abandi muri shampiyona isanzwe (Regular season) yabaye Garba Chingka Kennedy ukinira Patriots BBC.

    Ni mu gihe umukinnyi wahize abandi mu mikino ya kamarampaka yabaye Craig Randall wa APR BBC. Uyu mukinnyi yagize umwaka udasanzwe kuko yanabaye MVP wa BAL 2026.
    ImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImage

    Source : https://rushyashya.net/apr-bbc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-ku-nshuro-ya-kane-yikurikiranya/

  • Ayo bwinjije yikubye kane mu myaka itanu: Ubukerarugendo bwabaye inkingi mwikorezi ku iterambere ry'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Raporo y'ibikorwa by'umwaka wa 2025 y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB igaragaza ko muri rusange ubukerarugendo bw'u Rwanda bwinjije miliyoni 685$.

    Imibare igaragaza ko uyu musaruro wikubye hafi kane ugereranyije n'ayo uru rwego rwari rwinjije mu myaka itanu ishize.

    Mu 2021 ibikorwa by'ubukerarugendo byinjije miliyoni 164 z'amadolari ya Amerika, mu 2022 icyorezo cya Covid 19 kimaze gucogora ayo bwinjiza agera kuri miliyoni 455 z'Amadorali.

    Mu 2023, amafaranga yinjijwe n'ubukerarugendo yageze kuri miliyoni 620 z'Amadolari, nyuma aza kugera mbere yo kugera kuri miliyoni 647$ mu 2024 na miliyoni 685$ mu 2025.

    Mu 2025 honyine, umusaruro w'ubukerarugendo wiyongereyeho 6% ugereranyije n'umwaka wabanje, aho byatewe n'ubwiyongere bw'abagenzi ndetse n'ikorwa ry'ingendo z'indege. RDB ivuga ko amafaranga ava mu ngendo zo mu kirere yazamutseho 9% agera kuri miliyoni 594 z'Amadolari.
    Ubukerarugendo bushingiye ku gusura ingagi bwakomeje kuba isoko rikomeye ry'amafaranga, aho bwinjije miliyoni 248 z'Amadolari mu 2025, bwiyongeraho 7%.

    Nanone kandi, ingendo zo gusura inshuti n'abavandimwe (VFR) zazamutse cyane, zibyara miliyoni 180 z'Amadolari, nyuma yo kwiyongera ku kigero cya 19%.

    U Rwanda kandi rwakomeje kwagura ibice bigize ubukerarugendo, aho ingendo zishingiye ku burezi zinjije miliyoni 64 z'Amadolari nyuma yo kwiyongeraho 17%, mu gihe ubukerarugendo bw'ubucuruzi bwinjije miliyoni 112 z'Amadolari.
    Mu 2025, u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo miliyoni 1.49, bavuye kuri miliyoni 1,36 mu 2024, bingana n'ubwiyongere bwa 9%. Ubwiyongere bwagaragaye cyane mu bagenzi bakoresha indege, aho bazamutseho 23%, bigaragaza ko igihugu gikomeje gukurura abashyitsi mpuzamahanga.

    Kwita izina, igikorwa cy'ingenzi…

    Uyu mwaka wa 2026, umuhango wa Kwita Izina uzarangwa no kwita amazina abana b'ingagi 22, uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa 4 Nzeri.

    Kuva umuhango wo Kwita Izina watangira kuba igikorwa ngarukamwaka mu 2005, hamaze kwitwa amazina ingagi 438, ndetse wamaze kwaguka uba warahindutse urubuga ruhuza abashakashatsi, ababungabunga ibidukikije, abayobozi, bikorera n'abashyitsi mpuzamahanga mu kugaragaza uruhare rw'abaturage mu kurengera izi nyamaswa zidasanzwe.

    Ingagi zakomeje kwiyongera

    Imbaraga zimaze imyaka isaga ibiri mu kubungabunga ingagi zagize uruhare mu kongera umubare wazo. Ubu mu misozi y'Ibirunga ihuriweho n'u Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habarurwa ingagi zo mu misozi mirmire zisaga 1,100.

    Kwita Izina yatangiye muri iyo misozigi zigera kuri 430 gusa. Uru rugendo rwagezweho ku bufatanye bwa Leta, imiryango iharanira kubungabunga ibidukikije, abashakashatsi, abagaga b'amatungo abarinzi ba pariki ndetse n'abaturage batuye hafi y'ahantu hakorerwa ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima.

    Kwita ku ngagi byajyanye no guteza imbere ubukerarugendo bw'u Rwanda. Mu 2025 abasuye igihugu bageze kuri miliyoni 1,49, biyongereyeho 9%.

    Miliyari 23 zasaranganyijwe abaturiye pariki…

    U Rwanda rwashyizeho gahunda yo gusaranganya amafaranga ava mu bukerarugendo n'abaturage batuye hafi y'ahantu nyaburanga, aho bahabwa 10% by'ayo yinjije.

    Binyuze muri iyi gahunda, igice cy'amafaranga ava muri pariki gisubizwa mu mishinga iteza imbere abaturage binyuze mu bikorwaremezo nk'amashuri, amavuriro, ibikorwa by'amazi n'ibindi.

    RDB ivuga ko kuva iyi gahunda yatangira arenga miliyari zisaga 23 z'amafaranga y'u Rwanda amaze gushorwa mu mishinga y'abaturage hafi 1.300, bigaragaza ko kubungabunga ibidukikije bishobora kujyana no kuzamura imibereho y'abaturage.

    Kwita Izina ntibikiri umuhango wo kwita amazina ingagi gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy'urugendo rwo guhuza kubungabunga ibinyabuzima, ubukerarugendo n'iterambere rirambye.

    Kwagura Pariki y'Igihugu y'Ibirunga…

    U Rwanda ruri mu mushinga wo kwagura Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, ufite agaciro ka miliyoni 259 z'Amadolari ya Amerika uzamara imyaka icumi. Ugamije kongera ubuso bwa pariki kuri hegitari 3.740 no kongeraho hegitari 6.620 z'akarere k'ubuhumekero.

    Harimo kandi Smart Green Village, umudugudu wa miliyoni 30 z'Amadolari ya Amerika, uri mu mudugudu wa Rurembo. Ugenewe imiryango yimurwa mu gice cyagenewe kwagurirwamo Pariki. Urimo amazi n'amashanyarazi, amashuri, amavuriro, aho guhinga no kororera n'ibindi.

    Uyu mushinga uzazamura imibereho y'abarenga 17.000, harimo ingo 547 zizimukira muuri uyu mudugudu, ukazagabanya amakimbirane hagati y'abantu n'ibidukikije bisigaye ku rugero rwa 80%.

    Mu muhango wa Kwita Izina 2026, abana b'ingagi 22 bazahabwa amazina n'abantu batoranyijwe baturuka mu nzego zitandukanye zirimo ababungabunga ibidukikije, abucuruzi, siporo, imyidagaduro, ibikorwa by'ubugiraneza ndetse n'abo mu inzego za Leta.

    Hateganyijwe n'ibindi bikorwa birimo imurikagurisha rijyanye no kubungabunga ibidukikije mu Kinigi, ibikorwa byo gusura no kwiga ibyerekeye ingagi, gahunda zo kumenyekanisha ubukerarugendo ndetse n'igitaramo cyo Kwita Izina kizabera i Kigali.

    Ba mukerarugendo bagamije kureba ingagi ni bo binjije menshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ayo-ubukerarugendo-bwinjiza-yikubye-kane-mu-myaka-itanu-ishize

  • Burera: Polisi yakumiriye abarembetsi bageragezaga kwinjiza litiro 450 za kanyanga mu gihugu – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu rukerera rwo kuwa Kabiri, tariki 25 Kanama 2026, mu Murenge wa Cyanika, Akagari ka Kabyiniro ho mu Mudugudu wa Kabadari.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi yabwiye IGIHE ko aba baturage bazwi nk'abarembetsi binjiza kanyanga mu gihugu bakoresha amayeri menshi.

    Ati 'Ni byo koko, kanyanga ingana na litiro 450, yateshejwe itsinda ry'abarembetsi, kuko bikanze abapolisi bahita bakubita hasi [ibyo bari bafite], baratatana bariruka, kubera ko baza mu rukerera, bakanyura mu mashyamba, mu tuyira duto duto, turakomeza kubashakisha.'

    CIP Ngirabakunzi avuga ko Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'izindi nzego bari maso, ndetse ko batazihanganira uwo ari we wese ugikomeza kwishora mu bikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda.

    Yanaboneyeho gusaba abaturage kwanga ibiyobyabwenge aho biva bikagera, kuko bibagiraho ingaruka mbi bidasize n'abo mu miryango yabo.

    Mu Rwanda, kanyanga ibarwa nk'ikiyobyabwenge cyoroheje cyangwa ikinyobwa kitemewe n'amategeko.

    Igikorwa cyo kuyinywa gihanwa n'igifungo cy'icyumweru kimwe kugeza kuri 2 cyangwa imirimo y'inyungu rusange, na ho kuyicuruza, kuyitwara, cyangwa kuyibika bikaba bihanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka 10 n'ihazabu ya miliyoni 5 Frw kugeza kuri miliyoni 10 Frw.

    Polisi yakumiriye abarembetsi bageragezaga kwinjiza litiro 450 za kanyanga mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-polisi-yakumiriye-abarembetsi-bageragezaga-kwinjiza-litiro-450-za

  • Ababyeyi bafite abana batarabona amanota basabye Leta kubakura mu gihirahiro – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 20 Kanama 2026 ni bwo amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n'ibisoza icyiciro rusange yatangajwe. Hari ababyeyi bamwe bakomeje kugerageza ngo barebe uko abana babo bitwaye, ntibikunde bakagira ngo ni uruhurirane rw'abantu benshi bari bari gukoresha urubuga rureberwaho amanota.

    Icyo kibazo cyarakomeje kugeza na n'ubu, aho bamwe bisanze ibigo abana babo bigagaho amanota atarasohotse. Ni ikibazo kiri kigaragara ku bigo by'amashuri byo mu Karere ka Kirehe, Rubavu n'ahandi hatandukanye.

    Habumugisha Vincent ufite umwana wigaga ku Kigo cyitwa Umubano I giherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, yabwiye IGIHE ko kuva amanota yasohoka bagerageje inshuro nyinshi kureba amanota y'umwana wabo ariko ko na n'ubu atari yaboneka. Yavuze ko ari ibintu bibahangayikishije cyane.

    Ati 'Ntabwo amanota agaragara, dushyiramo kode hakazamo ubusa ku buryo bigaragaza ko amanota y'umwana atari muri système. Ni ibintu biduhangayikishije cyane kuko niba twari twiteze ko umwana akomeza mu mashuri yisumbuye tukaba tutazi icyerekezo cye, ni ibintu bihangayikishije cyane.''

    Habumugisha yavuze ko ibibazo byaba byarabaye bumva byo gukopera nta ruhare babigizemo ku buryo abana babo bakomeza kubihanirwa, agasaba Minisiteri y'Uburezi kubafasha abana bagahabwa amanota cyangwa se ibindi bizami bituma bakomeza amashuri, aho gukomeza kuba mu gihirahiro.

    Undi mubyeyi wo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kirehe ariko utifuje ko amazina ye akoreshwa, yabwiye IGIHE ko mu Karere ka Kirehe hari ibigo byinshi amanota atari yabasha kuboneka. Iyo ngo bakurikiranye babwirwa ko amashuri bigishirizaho akekwaho gukopera ibizamini bya Leta ariko ko nta muyobozi bwite urabibabwira.

    Ati 'Turi aho turi mu gihirahiro, dufite abana b'abahanga twigishije mu mashuri yigenga twari dufitiye icyizere ko bazatsinda. Ndetse n'ibikoresho byose by'ishuri twari twarabiguze ariko ubu nta muntu uzi uko bizagenda. Turasaba Leta kudukura mu gihirahiro, abana bacu ni babahe amanota nabo bajye kwiga.''

    Uyu mubyeyi yavuze ko abana babo abenshi babaye inkumi n'abasore kuko badindijwe na Covid-19 umwaka wose, bagasaba ko batakongera kudindizwa undi mwaka nyamara nta ruhare babigizemo. Yasabye ko ababigizemo uruhare babihanirwa ariko abana bagahabwa amanota bagakomeza kwiga.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho muri Minisiteri y'Uburezi, Hashakineza Jean Claude, yabwiye IGIHE ko hakiri gukorwa isuzuma n'iperereza ku mashuri amwe n'amwe akekwaho gukopera.

    Yagize ati 'Amanota y'amashuri yose yashyizwe hanze. Ukoresha code igisubizo ahabwa kikerekana ko hakekwa gukopera, haracyari isuzuma n'iperereza. Isuzuma n'iperereza nirirangira tuzababwira.''

    Bivugwa ko hari amashuri yakopeye ibizamini bya Leta ari na yo mpamvu amanota y'abanyeshuri bahigaga atari yashyirwa hanze. Akarere ka Kirehe kavugwamo ibigo byinshi byakopeye ni ko kabaye aka mbere mu bizamini bya Leta yaba mu mashuri abanza ndetse no mu cyiciro rusange.

    Ni ku nshuro ya kabiri kandi kabaye aka mbere kikurikiranya kuko n'umwaka ushize kari kabaye aka mbere ndetse kanikiriye utundi turere mu manota.

    Ministeri y'Uburezi itangaza ko abana bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza muri uyu mwaka ari 276.679 mu gihugu cyose, bakaba barigaga mu mashuri 3.895, aba banyeshuri batsinze ku kigereranyo cya 88.21%.

    Abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange mu gihugu cyose ni abanyeshuri 149.015 bakaba baratsinze ku kigereranyo cya 85.70%.

    Hari abanyeshuri bakoze ibizamini batarabona amanota


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyeyi-bafite-abana-batarabona-amanota-basabye-leta-kubakura-mu-gihirahiro

  • Muhanga: Imiryango y'abantu umunani imaze iminsi itatu irara hanze iratabaza – #rwanda #RwOT

    Aba basohowe mu nzu ku wa 21 Kanama 2026 ni abo mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Kanyinya mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga.

    Barimo abana, abakazana, abuzukuru ba Dusabemungu Céléstin ufungiye mu Igororero rya Muhanga kuva mu mwaka wa 2010.

    Dusabimungu Célèstin yaguze isambu na Nkeramihigo Théogène amafaranga ibihumbi 120 Frw mu mwaka wa 1995.

    Mu mwaka wa 1996 Nkeramihigo yareze Dusabemungu bari baraguze isambu maze hafatwa icyemezo ko Dusabemungu asubiza isambu Nkeramihigo na ho Nkeramihigo agusubiza amafaranga Dusabimungu akanashyiraho indishyi z'amafaranga ibihumbi 220 Frw.

    Umwe mu bagize umuryango wasohowe hanze uri no kuba hanze witwa Twagirimana Justin, avuga ko Nkeramihigo atigeze aha amafaranga se ari we Dusabemungu.

    Yagize ati “Mu 2015 twongeye kumva ko haje icyemezo cy'Akarere ka Muhanga kagiranye n'uwagurishije aho bumvikanye, uwaguze adahari tubibajije batubwira kubitambamira maze bemeza ko ku cyemezo cyafashwe hatewe kashi mpuruza kubitambamira bitashoboka maze turarega mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga binagendanye n'imitungo yacu yarimo, tukaba twari dufite inama ntegurarubanza 01/04/2027 kandi twaregeye imitungo yacu yashyizwe muri iyo sambu. Gusa twasobanuye ko ibintu bikiri mu manza ariko babirenzeho”

    Twagirimana akomeza avuga ko umuryango we nta bushobozi ufite bityo bamaze iminsi itatu baba hanze ndetse n'ibintu byabo biri kwangirika, bagasaba ko basubira mu nzu zabo maze hagategerezwa icyemezo cy'urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kizafatwa.

    Yagize ati “Bavuga ko twanze amafaranga kandi ntayo baduhaye ibintu byacu birimo akarengane”

    Umuhesha w'inkiko w'umwuga ari we Me Udahemuka Ephrem yemera ko bagiye muri iyi miryango bikurikije amategeko kuko Dusabemungu yareze Nkeramihigo mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga maze Dusabemungu (Uhagarariye imiryango yasohowe mu nzu) aratsindwa maze akomereza mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza na ho baratsindwa.

    Me Udahemuka ati “Iyo miryango twarayegereye tubabwira ko bagomba gutanga ubutaka bw'abandi nabo bavuga ko babizi ko batsinzwe gusa banga kubuvamo ndetse twarabandikiye tubasaba kubuvamo tumenyesha akagari,umurenge, Akarere ka Muhanga na Polisi twarabahendahenze baranga kandi ibyo twakoze byo kubakura mu isambu bikurikije amategeko”

    Me Udahemuka akomeza avuga ko Nkeramihigo yagombaga guhabwa isambu na we agatanga amafaranga kandi amafaranga bayabahaye barayanga. Yavuze ko igihe cyose bazayashakira bayahabwa kandi kurangiza urubanza rwabaye itegeko ari uburyo bwo gutanga ubutabera kandi icyo bakoze ari ugutanga ubutaka buhabwa uwabutsindiye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mugabo Gilbert yabwiye IGIHE ko iki kibazo atarakizi ariko agiye kugikurikirana.

    Yagize ati “Kuba umutungo wabo watejwe cyamunara birashoboka ko atari wo wonyine bafite gusa niba ibyakozwe bikurikije amategeko ntacyo twarenzeho ariko niba nta bushobozi bafite turabafasha nk'uko twafasha abandi bose batishoboye”

    Imiryango y’abantu umunani y’i Muhanga imaze iminsi itatu irara hanze iratabaza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-imiryango-y-abantu-umunani-imaze-iminsi-itatu-irara-hanze-iratabaza

  • Ndimo kwiga uburyo nahinduka ikigoryi burundu – Gafaranga #rwanda #RwOT

    Bishop Gafaranga yavuze ko agiye gushaka uburyo yabaho nk’umuntu udafite ubwenge na buke kuko yasanze ari byo Isi ikeneye kandi binagaburira benshi.

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yagaragaje ko ikintu cyiza umuntu yakoze kitavugwa ariko ikibi kikaba ari cyo cyamamara.

    Ati “Simfite Murava Coffee Shop mu Bugesera, yahaye akazi abakozi 10? None ari ugufungwa kwanjye n’iyo Coffee Shop ni iki gifitiye abaturage akamaro? None se kuki BBC itayanditseho kandi mfungwa yarabyanditse?”

    Yakomeje avuga ko kuri ubu Isi idakeneye umunyabwenge ndetse na we arimo gusenga ngo ahinduke ikigoryi.

    Ati “Isi ikeneye umuntu uvuga ibihe bintu? Isi ikeneye umuntu ukora ibihe bintu? Turakurikira umuntu uvuga ibihe bintu? Muri aka kanya ndimo gusengera uburyo nahinduka ikigoryi burundu kuko biragabura.”

    Yakomeje avuga ko ngo igihe yabereye umunyabwenge nta kintu na kimwe byamugejejeho.

    Ati “Igihe mbereye umunyabwenge urabona bimariye iki? Nanjye ngiye kuba inkoma mashyi, nkubwire uburyo Imana ikiza kanseri, uburyo ihanagura amarira, ibibazo byanyu ko Imana ibibonye, ibahaye urubyaro, ibahaye abagabo batarakara.”

    Gafaranga yashimangiye ko kuri ubu buri wese aba arwana n’inyungu ze atitaye ku gihombo bishobora guteza mugenza we.

    Bishop Gafaranga yavuze ko agiye gushaka uko yabaho nk’ikigoryi

    Source : http://isimbi.rw/ndimo-kwiga-uburyo-nahinduka-ikigoryi-burundu-gafaranga.html