Author: webrwanda

  • Kwibuka32: Abakozi ba Ameki Color basabwe gusigasira amateka no guhangana n'ababiba urwango – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 13 Kamena 2026, ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

    Aba bakozi ba Ameki Color basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, uko yateguwe, n’uburyo yashyizwe mu bikorwa, inzirakarengane zirenga miliyoni zikahasiga ubuzima mu minsi 100 gusa, nyuma basura ibice bitandukanye bigize urwibutso rwa Kigali.

    Nyuma yo gusobanurirwa amateka, abakozi ba Ameki Color, bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 250.

    Umuyobozi Mukuru wa Ameki Color, Rusirare Jacques yavuze ko kera, Abanyarwanda bari babanye mu mahoro ariko abazungu baje mu gihugu ibintu bitangira kuzamba kuko bari bafite intego yo kubategeka no kubabibamo amacakubiri bijyana n’urwango.

    Yagize ati ‘Rubyiruko muzirinde ikintu cyose cyabiba amacakubiri, umwiryane hagati yanyu, muhaguruke murwanye abakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ahanini bifashisha imbuga nkoranyambaga, rero kuko ari mwe muzikoresha cyane nimubasubize mubabwiza ukuri.’

    Yasabye urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga bahangana n’abashaka gusubiza iguhugu inyuma, arushishikariza gukomeza gusigasira amateka.

    Umukozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Ndayisaba Innocent yavuze ko Abanyarwanda bafite inshingano zikomeye zo kurinda amateka y’igihugu, agaragaza ko n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ribisobanura neza ko ‘Abanyarwanda bazakomeza kwibuka igihe cyose.’

    Yasabye abakozi ba Ameki Color kwirinda amacakubiri ayo ari yo yose yababibwamo, ahubwo abashishikariza gukora cyane kugira ngo biteze imbere.

    Aba bakozi ba Ameki Color basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, uko yateguwe, n’uburyo yashyizwe mu bikorwa

    Umukozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Ndayisaba Innocent yavuze ko Abanyarwanda bafite inshingano zikomeye zo kurinda amateka y’igihugu

    Umuyobozi mukuru wa Ameki Color, Rusirare Jacques, yasabye urubyiruko gukoresha imbugankoranyambaga bahangana n’abashaka gusubiza iguhugu inyuma

    Abakozi ba Ameki Color, bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 250 y’inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso.

    Abakozi barimo n’urubyiruko bakora muri Ameki Color basabwe gukomeza gusigasira amateka no guhangana n’ababiba urwango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka32-abakozi-ba-ameki-color-basabwe-gusigasira-amateka-no-guhangana-n

  • UTAB yateye inkunga imiryango yarokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye ku wa 12 Kamena 2026, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata, aho abayobozi n’abakozi b’iyi kaminuza bari bagiye kunamira inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata.

    Imiryango yafashijwe ni uwa Nzabandora Albert wagabiwe inka ihaka, ndetse uhabwa n’ibindi byose biyiherekeza birimo ubwishingzi bw’umwaka, ibikoreshwa mu kwahira n’indobo izamufasha mu kuhira.

    Undi muryango ni uwa Usanase Antoinette wahawe ibiryamirwa birimo matola, amashuka, ibiringiti n’ibiribwa bizamufasha mu mibereho ye ya buri munsi. Yahawe n’ubufasha bwo kwiga umwuga wo kudoda, aho azahabwa imashini idoda nyuma amaze kubimenya.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTAB, Padiri Dr. Munana Gilbert, yavuze ko iki gikorwa kigamije kwigisha abana kwirinda ibikorwa byose bishobora gutuma amateka yisubiramo n’ibitanya abantu.

    Yagize ati ‘iyo bamaze kumenya ububi bwa Jenoside, ikintu cy’ingenzi ni aho ishobora kugeza umuntu, aho yerekeje u Rwanda. Ni ukuyirinda ndetse n’ibiganisha kuri Jenoside, ibitanya abantu n’ibyica ubumwe.’

    Yakomeje avuga ko icyo bagamije ari ukurema Umunyarwanda mushya mu bana wujuje indangagaciro z’umuntu wa nyuma ya Jenoside.

    Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Bugesera, Bankundiye Chantal, yibukije abanyeshuri biga muri iyi kaminuza ko iyo bababonye urubyiruko bagira ibyiringiro ko Jenoside itazongera kubaho ukundi ndetse ko byongera kubomora ibikomere.

    Ati ‘ubwo turwana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, turwana n’abahakana bakanayipfobya bavuga ko nta Jenoside yigeze ibaho, ariko iyo dufite abana bato nka mwe tubona imbere yacu byongera komora imitima yacu, tukavuga ngo uko byagenda kose twararokotse ntabwo Jenoside izongera kubaho ukundi.’

    Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere twagize amateka akomeye, aho Jenoside yatangiye gutegurwa kuva mu 1959. Mu Rwibutso rwa Nyamata honyine hashyinguwe imibiri irenga ibihumbi 45 y’Abatutsi bari bagerageje guhungira mu bice bitandukanye.

    Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya UTAB beretswe amwe mu mateka ari mu Rwibutso rwa Nyamata

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTAB, Padiri Dr. Munana Gilbert, yunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Bugesera, Bankundiye Chantal, yashimiye uruhare rw’urubyiruko mu komora abarokotse Jenoside

    Nzabandora Albert yorojwe inka ihaka, ndetse ahabwa n’ibikoresho byifashishwa mu bworozi

    Usanase Antoinette yahawe inkunga irimo ibiryamirwa ndetse n’ibiribwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/utab-yateye-inkunga-imiryango-yarokotse-jenoside

  • Abakozi ba Umutanguha Finance Company Plc basuye Urwibutso rwa Ntarama, biyemeza gusigasira amateka – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 11 Kamena 2026. Abayobozi n’abakozi ba Umutanguha Finance Company PLC basobanuriwe amateka y’u Rwanda ndetse n’ayagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Hagarutswe no ku mateka yaranze Akarere ka Bugesera mbere ya Jenoside no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aka Karere kari kamwe mu duce twari twaratoranyirijwe gutoterezwamo Abatutsi aho bajyanwaga kugira ngo bazicwe n’inzara ndetse n’icyorezo cyaterwaga n’isazi ya Tsetse.

    Babwiwe kandi uburyo Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Ntarama bishwe urw’agashinyaguro, bikozwe n’Interahamwe.

    Visi Perezida w’Inama y’Ubutegetsi mu Kigo cy’Imari Umutanguha Finance Company PLC, Anastase Mbabajende yabwiye abakozi b’iki kigo ko kwibuka ari igikorwa cyo guha agaciro Abatutsi bishwe bazira uko bavutse.

    Yakomeje avuga ko bategura igikorwa cyo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubungabunga amateka.

    Ati ‘Ni igikorwa gituma tubungabunga amateka y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.’

    Yibukije abakora muri iki kigo biganjemo urubyiruko kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n’ibyo bikorwa bibi bigayitse.

    Ati ‘Ndasaba urubyiruko ndetse n’abandi bakozi bakora mu Umutanguha kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bakunze kuzifashisha.’

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Imari Umutanguha Finance Company Plc, Muhawenimana Noheli, yavuze ko iki kigo cyasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama kuko gifite abakozi barimo urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside.

    Ati ‘Dutegura iki gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo abakozi bacu biganjemo urubyiruko barusheho gusobanukirwa amateka yayo ndetse n’urugendo rw’iterambere n’ubwiyunge igihugu cyacu cyanyuzemo.’

    Yavuze ko bishimira ko mu gihe cy’imyaka 20 bamaze bakorera mu Rwanda, umutekano n’ubumwe birangwa mu Abanyarwanda bigira uruhare mu gutuma bakomeza gutanga serivisi nziza z’imari ku babagana.

    Ati ‘Mu kigo cyacu cya Umutanguha Finance Plc twemera ko gukwirakwiza serivisi z’imari n’iterambere ry’ubukungu bidashoboka hatabayeho ubumwe n’umutekano mu gihugu. Iki gikorwa cyabaye umwanya wo kongera kwiyemeza indangagaciro z’icyubahiro, impuhwe, ubunyangamugayo n’ubumwe ziyobora ikigo n’abaturage gikorera.’

    Urwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri isaga 5.000 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umubare munini ni uw’abiciwe muri Kiliziya ya Ntarama.

    Kagabo Antoine ukora muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu niwe wabasobanuriye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Visi Perezida w’Inama y’Ubutegetsi mu Kigo cy’Imari Umutanguha Finance Company PLC, Anastase Mbabajende yasabye abakora muri iki kigo kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Basuye Urwibutso rwa Jenoside bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

    Abakozi ba Umutanguha Finance Plc bashyira indabo ahashyinguye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994

    Abayobozi n’abakozi b’Ikigo cy’Imari, Umutanguha Finance Company PLC basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, biyemeza gusigasira amateka

    Visi Perezida w’Inama y’Ubutegetsi mu Kigo cy’Imari Umutanguha Finance Company PLC, Anastase Mbabajende ashyira indabo ku mva

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’imari Umutanguha Finance Company Plc, Muhawenimana Noheli yashyize indabo aharukiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Ntarama

    Umuyobozi Mukuru wa Umutanguha Finance Company Plc, Muhawenimana Noheli asinya mu gitabo cy’abashyitsi basura Urwibutso rwa Ntarama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-umutanguha-finance-company-plc-basuye-urwibutso-rwa-ntarama-biyemeza

  • Mutabazi Sabine witabiriye Miss Rwanda yambitswe impeta ya fiançailles (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mutabazi Isingizwe Sabine witabiriye Miss Rwanda mu 2022, yambitswe impeta ya fiançailles na Kevin Musemakweli bamaze igihe bakundana.

    Mutabazi Sabine yagaragaje amarangamutima ye nyuma yo gutera intambwe ikomeye mu buzima bwe kandi yiteguye kuzamarana igihe basigaje ku Isi.

    Ati ‘Nishimiye cyane imigisha yose Imana yasutse ku buzima bwanjye. Uri umuntu uryoheye umutima kurusha abandi. Nishimiye kuzamarana nawe ubuzima bwose mu murimo w’Imana, kubaka urugo rushingiye ku bwami bw’Imana ni cyo cyubahiro gikomeye kuruta ibindi nzagira. Imana idufashe guhora tuyiyeguriye byuzuye. Ndagukunda, kandi nkunda Umwami waduhuje.’

    Muri Miss Rwanda 2022, Mutabazi Sabine yaje muri batanu ba mbere ariko ntiyagira amahirwe yo kugera muri batatu ba nyuma, yari ahagarariye Umujyi wa Kigali, yinjiye mu irushanwa afite umushinga wo gukangurira urubyiruko kwihugura mu bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze. Yifuzaga ubufatanye na ‘Croix Rouge’.

    Miss Sabine yambitswe impeta ya fiançailles

    Source : http://isimbi.rw/mutabazi-sabine-witabiriye-miss-rwanda-yambitswe-impeta-ya-fiancailles-amafoto.html

  • Amajyepfo: Abagore bahawe miliyari 3 Frw yo kwiteza imbere – #rwanda #RwOT

    BRAC ni umuryango washinzwe mu 1972 muri Bangladesh, ugamije guteza imbere abari mu bibazo, ukaba warashinzwe n’Umunya-Bangladesh, Fazle Hasan Abed, nyuma ugera mu Rwanda mu 2019.

    Ni umuryango ufite igice cy’ikigo cy’imari iciriritse mu Rwanda gifite amashami 34 mu gihugu hose (BRAC Rwanda Microfinance Company PCL), ndetse n’ikindi cy’umuryango utari uwa Leta, cyatangiye ibikorwa mu 2023, ari nacyo kigaragara kenshi mu bikorwa byo kurengera umugore, kumuzamurira ubushobozi n’imibereho.

    BRAC igaragaza ko bimwe mu bikorwa bakoze birimo gufasha abana gusubira kwiga, aho mu 2025/2026, abarenga 5000 bafashijwe kwiga ndetse banafashwa gutangira imyuga iciriritse. Hafashijwe kandi abagore barenga ibihumbi 10 gutekereza byagutse kugira ngo bige umwuga batangira gukora wabafasha kwiteza imbere bikajyana n’amasomo ahabwa abashakanye agamije gukemura amakimbirane, mu muryango.

    Kugeza ubu BRAC imaze gusoza ibyiciro bitatu ndetse, kuri ubu yatangiye ikiciro cya kane mu ntangiriro za Kamena 2026 kikaba kigizwe n’abantu 8750 bazahugurwa ku kwiteza imbere no kurushaho gukemura amakimbirane mu muryango nyuma bagafashwa gukora imyuga ibateza imbere.

    kuva tariki ya 10-11 Kamena 2026, MIGEPROF n’abafatanyabikorwa bayo bakora ibikorwa bigamije guteza imbere uburinganire no kongerera abagore ubushobozi, GEWE (Gender & Women Empowerment Subcluster) basuye ibikorwa bya bamwe mu bakorera mu turere twa Nyanza na Huye birimo na BRAC, hagamijwe kwigiranaho no guhuza ibitekerezo n’imbaraga bigamije iterambere ry’abaturage.

    Umwe mu bafashijwe na BRAC, Nyampinga Claudine utuye mu Mudugudu wa Mugari mu Kagari ka Nyundo mu Murenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza, yashimiye BRAC kubw’uruhare yagize mu buzima bwe n’ubw’umuryango we, agaragaza ko kugeza ubu nta makimbirane akirangwa mu rugo rwe ndetse ko kuri ubu bafashanya mu kwiteza imbere.

    Ati ‘Nyewe n’umugabo wanjye twari twarabaye iciro ry’imigani ritewe n’amakimbirane adashira. Rero Ndashimira BRAC kuko yamfashije guhindura imyumvire, urugo rwanjye ruva mu makimbirane n’ubukene, ubu nkora ubucuruzi n’ubworozi, ndetse ntanga akazi ku baturanyi banjye.’

    Nyampinga yavuze ko kugeza ubu mu mwuga w’ubucuruzi akora BRAC ariyo yamuhaye igishoro cy’ibihumbi 239 Frw ndetse kuri ubu yinjiza miliyoni 3 Frw mu gihe cy’imyaka ibiri ndetse abasha gufatanya n’umugabo mu gutezimbere umuryango.

    Hasuwe kandi abahinzi b’ikawa bibumbiye mu makoperative atandukanye afashwa n’umushinga wa Sustainable Growers mu Murenge wa Rusatira, Akarere ka Huye mu rwego rwo kugaragaza uruhare rw’umugore mu iterambere ry’umuryango n’igihugu.

    Umwe mu bagize koperative Abahuzamugambi, Mukanyandwi Yvette, ni umuhinzi w’ikawa, mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye. Avuga ko amaze imyaka 15 ayihinga, ndetse kugeza ubu akaba asarura toni ebyiri.

    Ati ‘Natangiye mpinga ikawa ibiti 200 ariko nyuma yo guhabwa amahugurwa n’umushinga wa ‘Sustainable Growers’ ngeze kuri 1200 kandi nsarura nibura toni ebyiri. Ubu rwose nanjye iterambere ryangezeho kandi sinshobora kubura miliyoni 1,2 Frw ku mwaka.

    Umuyobozi Mukuru muri MIGEPROF ushinzwe guteza imbere uburinganire no kongerera abagore ubushobozi, Ngayaboshya Silas, yasabye BRAC gukoresha ikoranabuhanga mu byo bakora kugira ngo bihutishe akazi no kurushaho gufatanya kugira ngo bagere ku ntego.

    MIGEPROF ishimangira ko izakomeza gushyigikira uburinganire n’iterambere ry’abagore, inashimira abafatanyabikorwa ba GEWE nkab’ingenzi mu guteza imbere gahunda z’igihugu no gufasha abagore n’abakobwa kugera ku bushobozi bwabo bwose.

    Nyampinga wafashijwe na BRAC yavuze ko ubu nta makimbirane akirangwa iwe kandi we n’umugabo we biteje imbere

    MIGEPROF igaragaza ko izakomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa mu gukomeza gushyigikira uburinganire n’iterambere ry’abagore

    Hasuwe kandi abahinzi b’ikawa bibumbiye mu makoperative atandukanye afashwa n’umushinga wa Sustainable Growers

    Mu myaka itatu, umuryango wa BRAC watanze agera miliyari 3 Frw yo gufasha abagore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-abagore-bahawe-miliyari-3-frw-yo-kwiteza-imbere

  • Perezida Kagame yahembye ba ofisiye bakuru bahize abandi mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabwiye abarangije amahugurwa ko icyizere Ingabo z’u Rwanda zigirirwa n’Abanyarwanda ndetse n’abafatanyabikorwa kitapfuye kwizana ahubwo cyubatswe imyaka myinshi binyuze mu gutanga serivisi z’ubwitange, ikinyabupfura n’ubunyamwuga. Yasabye abarangije amahugurwa, gukomeza kubyubakiraho.

    Perezida Kagame yabitangaje ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza amahugurwa y’ibyumweru 46 yahabwaga ba ofisiye bakuru 108 bo mu bihugu 20 bya Afurika Ishuri Rikuru rya Gisirikare [RDF Command and Staff College].

    Abahawe amahugurwa bakomoka mu bihugu birimo u Rwanda, Bénin, Botswana, Burkina Faso, , Ethiopia, Ghana, Guinée, Kenya, Malawi, Mali, Niger, Nigeria, Sénégal, Somalia, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda, Zambia na Jordanie.

    Abahembwe ni Umunya-Ghana, Umunya-Kenya na Lt Col Walter Kageruka wo mu Ngabo z’u Rwanda ari na we wahize abandi bose.

    Perezida Kagame yasabye aba basirikare kugira intego ari na yo ndangagaciro yafashije Ingabo z’u Rwanda kuba zizerwa n’abaturage kugeza ubu.

    Perezida Kagame yashimiye abofisiye basoje amahugurwa, agaragaza ko nubwo bageze muri iri shuri bafite ubumenyi nk’abanyamwuga ubu babonye ubumenyi bwisumbuyeho.

    Ati ‘Mwaje hano muri inzobere zifite inararibonye none mugiye kugenda mufite ubumenyi bwagutse […] n’inshingano zisumbuye.’

    Umukuru w’Igihugu yashimiye inshuti n’abo mu miryango y’abarangije amahugurwa, kuko basangiye umutwaro wo gutanga serivisi za gisirikare.

    Perezida Kagame kandi yashimiye ubuyobozi bwa RDF bwakomeje gukora iyo bwabaga kugira ngo iri shuri ribe rifite ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru birifasha gutanga amahugurwa y’icyitegererezo.

    Ati ‘Iyo ba ofisiye batorejwe hamwe bahurira mu bikorwa bitandukanye, mu biganiro by’Akarere cyangwa mu bihe by’amage, baba bafite imyumvire yimakaza ubufatanye.’

    Perezida Kagame yavuze ko aya mahugurwa yateguwe kugira ngo akarishye ubushobozi bw’abayitabiriye bwo guhangana n’ibibazo bikomeye rimwe na rimwe biba bifatwa nk’ibidashoboka.

    Yagagaragaje ko mu gihe inshingano z’abahawe amahugurwa ziyongera, bakwiriye kugira imyitwarire ifata ibyemezo byitondewe cyane ko uko inshingano ziyongera n’ingaruka z’ibyemezo bafata ziyongera.

    Ati ‘Uburyo bwiza bwo gufata ibyemezo bwubakwa binyuze mu bunararibonye, ubufatanye no kwicisha bugufi abantu bakigira ku makosa no kuyakosora.’

    Perezida Kagame kandi yasabye abarangije amahugurwa kugira intego, zituruka ku kumenya ibyo baharanira.

    Ati ‘Ku Rwanda, iyo ntego ishingiye ku kurinda abaturage bacu n’ubusugire ari na ko dukomeza kwihutisha iterambere ry’igihugu cyacu.’

    Umukuru w’Igihugu yavuze ikibazo aba bahuguwe basigaranye kitari ukuyobora ahubwo ari uburyo bayoboramo, ko iyi myitwarire ikwiriye kubaranga ndetse igatezwa imbere umunsi ku wundi.

    Ati ‘Aho RDF igeze ubu ntabwo byapfuye kwizana. Byubatswe mu myaka myinshi binyuze mu gutanga serivisi z’ubwitange, ikinyabupfura n’ubunyamwuga. Ibi ni byo byagejeje ku cyizere igirirwa n’abaturage bacu n’icy’abafatanyabikorwa bacu b’aho ingabo zacu zikorera. Izo nshingano na mwe zirabareba.’

    Perezida Kagame kandi yeretse abarangije amahugurwa ko inzego bakoreramo zizakomeza gutera imbere zijyana n’ikoranabuhanga rigezweho ariko n’imbogamizi ziyongera.

    Ati ‘Amahitamo mukora mufata ubu, azagira uruhare bitari mu bikorwa gusa, ahubwo mu muco, urwego ibintu bikorwaho n’imikorere inoze by’ibigo byabizeye.’

    Perezida Kagame yasabye aba banyeshuri gukomeza gukorana ubunyangamugayo, ndetse bagakomeza kwiga no gutera imbere.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Didas Kayihura Muganga, nyuma yo gutanga impamyabumenyi, yasabye abasirikare bakuru gukoresha amasomo bahawe
    kugira uruhare mu gukemura imbogamizi zishobora gukoma mu nkokora umutekano n’iterambere by’ibihugu baturukamo.

    Ati ‘Mu gihe mu giye gusubira mu bihugu byanyu, muzakoreshe ubumenyi mwahawe n’ubunyamwuga mwubakiye aha. Muzabikoreshe mu guteza imbere amahoro, umutekano n’imiyoborere myiza mu bihugu byanyu.’

    Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare [RDF Command and Staff College] Brig Gen Andrew Nyamvumba, yagaragaje ko amasomo abasirikare bakuru baherewe muri iri shuri azabafasha kuzuza inshingano zabo uko bikwiye.

    Yabibukije kuzahagaranira impinduka nziza mu miyoborere mu nshingano bazerekezamo, kubera bagenzi babo urugero rwiza no kubasangiza ubumenyi, guteza imbere umutekano n’amahoro mu bihugu byabo.
    Yanashimye kandi ubufatanye bw’ibihugu bitandukanye byohereza abasirikare bakuru kwiga mu Rwanda.

    Perezida Kagame yasoje amahugurwa y’ibyumweru 46 yahawe ba ofisiye 108 bo mu bihugu 20 bya Afurika

    Perezida ubwo Perezida Kagame yari ageze ku Ishuri Rikuru rya Gisirikare [RDF Command and Staff College] riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze

    Ba ofisiye bakuru 108 basoje amahugurwa bari bamaze ibyumweru 46 bahererwa i Nyakinama

    Perezida Kagame akurikiye umuhango wo gusoza amahugurwa yahawe ba ofisiye bakuru

    Umuhango wo gusoza amahugurwa ya ba ofisiye 108 bo mu bihugu 20 bya Afurika witabiriwe n’abo mu bihugu bitandukanye

    Abasirikare ba RDF bari muri ba ofisiye bakuru basoje amahugurwa bari bamazemo ibyumweru bitandatu

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yitabiriye igikorwa cyo gusoza amahugurwa yahawe ba ofisiye 108 bo mu bihugu 20 bya Afurika

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugum Habimana Dominique bitabiriye igikorwa cyo gusoza amahugurwa yahawe ba ofisiye 108 bo mu bihugu 20 bya Afurika

    Abo mu miryango y’abasoje amahugurwa bari bagiye kubashyigikira

    Abahawe amahugurwa ni abo mu bihugu bitandukanye bya Afurika

    Abasirikare bo mu bihugu 20 basoje amahugurwa bahererwaga mu Rwanda

    Perezida Kagame yavuze ko icyizere abaturage bagirira Ingabo z’u Rwanda kitavuye kwizana ahubwo zagikoreye

    Perezida Kagame yagaragaje ko ubufatanye ari ingenzi mu guhangana n’ibibazo abaturage bahura na byo

    Perezida Kagame yasabye abasoje amahugurwa kurangwa no kugira intego

    Lt Col Walter Kageruka wo mu Ngabo z’u Rwanda wahize abandi bose ubwo yari agiye guhabwa ibihembo

    Lt Col Walter Kageruka wo mu Ngabo z’u Rwanda wahize abandi bose ubwo yashyikirizwaga ibihembo na Perezida Kagame

    Hahembwe abantu batatu bahize abandi mu mahugurwa y’ibyumweru 46 baherewe i Nyakinama

    Abofisiye 108 basoje amasomo bakomoka mu bihugu 20 bya Afurika

    Abofisiye 108 basoje amahugurwa bari bamaze ibyumweru bahererwa i Nyakinama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyizere-rdf-igirirwa-n-abaturage-nticyavuye-kwizana-perezidas-kagame

  • Nyagatare: Miliyoni 500 Frw zigiye guhabwa aborozi mu kongera umukamo – #rwanda #RwOT

    Ku wa 11 Kamena 2026 aba mbere basinye amasezerano azatuma bahabwa iyi nkunga nyunganizi bakazahabwa binyuze mu mushinga RDDP2 ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu Rwanda.

    Uyu mushinga wagizwemo uruhare na Leta ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (IFAD) binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

    Urubyiruko n’abagore bazahabwa inkunga ingana na 70% mu gihe abandi borozi bazajya bunganirwa nibura 60% ku mashini cyangwa amahema bazajya bagura.

    Birungi Theopista Mupende usanzwe ari umworozi, yashimiye Leta yabahaye iyi nkunga nyunganizi agaragaza ko we azahita aguramo ihema rifata amazi rikajya rimufasha kubika amazi menshi igihe kinini ku buryo n’iyo izuba ryava atazigera abura amazi.

    Ati ‘Mu gihe cy’izuba twajyaga tubura amazi y’inka bikatugora cyane, umukamo wasubiraga inyuma ariko ubu umukamo uziyongera.”

    Twahirwa Peter wororera mu Murenge wa Karangazi, yavuze ko we yasabye gufashwa kugura imashini isya ubwatsi, ko iba imeze nk’urwuri rwa kabiri kuko ibafasha gutunga inka zari kujya kurisha ariko ikabusya ikabunoza inka zikaburya neza zigatanga umusaruro.

    Ati ‘Twiteze kuzajya tubona inka zihaze. Nizibona n’amazi ahagije umukamo uziyongera cyane, turashimira Leta yaduteye inkunga kuko si buri wese wakwigondera iriya mashini.”

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ishami rya Nyagatare, Kayumba John, yasabye aborozi bahawe iyi nkunga nyunganizi kuyikoresha neza bongera umukamo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet we yavuze ko mu gihe cy’impeshyi aborozi benshi babura amazi y’inka zabo, bikanatuma umukamo ugabanuka.

    Ati ‘Tuzabona amata ahagije agera ku Ruganda rwa Inyange bitume rubona amata ahagije, icyo dusaba aborozi ni ukwita ku mahema afata amazi bazahabwa n’ibindi bikoresho.”

    Kuri ubu Akarere ka Nyagatare kabarizwamo inka zirenga ibihumbi 230 zitanga umukamo wa litiro zirenga ibihumbi 100 ku munsi, ubuyobozi buvuga ko bwifuza ko uyu mukamo wiyongera cyane nibura ukagera kuri litiro zirenga ibihumbi 500 ku munsi.

    Imashini zisya ubwatsi ziri mu byo Leta iri gutangira nkunganire ku borozi

    Amahema afata amazi ari mu byo Leta igiye gufasha aborozi kubona

    Aborozi basinye amasezerano atuma babasha guhabwa inkunga nyunganizi

    Aborozi 253 bo mu Karere ka Nyagatare ni bo basinye aya masezerano yo kubaha amafaranga abafasha kongera umukamo

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet yasabye aborozi gukoresha neza iyi nkunga nyunganizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-miliyoni-500-frw-zigiye-guhabwa-aborozi-mu-kongera-umukamo

  • Richard Nick Ngendahayo agiye kongera gutaramira mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo, ari mu myiteguro y’igitaramo cye cya kabiri azakorera mu Rwanda nyuma y’umwaka ahakoreye ikindi.

    Tariki ya 29 Ugushyingo 2025 ni bwo Richard Nick Ngendahayo yakoreye igitaramo mu Rwanda muri Kigali Arena yise “Niwe Healing Concert”, ni kimwe mu bitaramo byakunzwe cyane, abanyarwanda bamwereka urukundo rwinshi.

    Nyuma yo kubona ko igitaramo cye cya mbere cyagenze neza, ubu yahisemo kongera kugaruka gutaramira Abanyarwanda aho igitaramo kizaba tariki ya 28 Ugushyingo 2026.

    Ni igitaramo yise ‘Ni We Healing Concert Igice cya Kabiri’ ( Ni We Healing Concert – Edition 2) nacyo kikaba kizabera muri Kigali Arena.

    Richard Nick Ngendahayo ni umuhanzi w’umunyarwanda umaze imyaka 18 yimukiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Richard Nick Ngendahayo agiye kongera gutaramira mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/richard-nick-ngendahayo-agiye-kongera-gutaramira-mu-rwanda.html

  • Ni gute Rayon Sports yisanze byibuze mu mezi 12 atambutse yarasinyishije abakinnyi 29 #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ishobora kuba ari yo kipe yakoze amateka yo gusinyisha abakinnyi benshi mu gihe gito aho mu mezi 12 gusa, iyi kipe imaze gusinyisha abakinnyi 29.

    Mu rugamba rwo kwiyibuka itegura ikipe yayiha umusaruro, ni ho iyi kipe ifite abafana benshi yisanze yasinyishije abakinnyi benshi mu gihe gito kandi ntibayihe umusaruro ari nayo mpamvu bamwe birangira bagiye.

    Uku kutadinda mu ikipe, abakinnyi basinyishijwe bagahita basezererwa bijyana n’impamvu zitandukanye, ihindagurika ry’ubuyobozi, abatoza, kutihangana no gushaka umusaruro w’ako kanya.

    Nk’ubu Rayon Sports yisanze yasinyishije abakinnyi 29 mu mezi 12 atari uko yabishakaga, wabivuga mu buryo butandukanye harimo n’icyo wakita agahimano.

    Yatangiye umwaka w’imikino wa 2025-26 ubuyobozi buyobowe na Twagirayezu Thaddée umutoza ari Afhamia Lotfi, ni nabo baguze abakinnyi batangiye umwaka w’imikino, gusa mu kubagura hari bamwe mubo bafatanyaga kuyobora batabemeraga ahubwo babona hari abakabaye baza, babagira inama ntibabyumva.

    Byaje kurangira ubuyobozi bwa Thaddée busimburwa n’ubwa Murenzi Abdallah wari mu gice kitemeraga imikorere ya Thaddée n’abakinnyi baguzwe.

    Icyabaye ni uko umutoza Lotfi bahise bamwirukana bazana Bruno Ferry, n’abo muri Mutarama 2026 bagiye ku isoko bagura abakinnyi 9, ni nyuma yo gusanga abo ikipe ifite batari ku rwego rwabo, benshi barirukanywe.

    Bidateye kabiri n’umutoza Bruno Ferry yaje kwirukanwa asimbuzwa Haringingo Francis na we wahageze asanga hari abakinnyi benshi adakeneye, ubu na we ari ku isoko amaze gusinyisha abakinnyi 8, bivuze ko hari benshi bazarekurwa.

    Aka kajagari mu biyoborere n’imitoreze, biragoye ko wabona ko umukinnyi wazanye ari mwiza kuko nta mwanya ahabwa wo kugira ngo yigaragaze.

    Hari abakinnyi bagurwa bakaba bakeneye kubanza kwisanga aho agiye, akabanza kumenyera akabona gutanga umusaruro, biba bigoye kuko Rayon yo iba ikeneye umukinnyi uhita utanga umusaruro.

    Hari n’ikindi kintu kiba mu makipe yacu, aho buri muyobozi ugiye ku buyobozi wese ajyaho intego ari ugusenya ibyo uwo asimbuye yubatse aho kubikomerezaho mu rwego rwo kwerekana ko ntacyo yari ashoboye cyangwa ntacyo yakoze.

    Muri uru rutonde rw’abakinnyi 29 basinyiye Rayon Sports mu mezi 12 atambutse, ISIMBI ntabwo yashyizemo abakinnyi babiri rutahizamu Mugisha Didier wavuye muri Police FC kuko yari intizanyo na Chadrack Bingi Belo wasinyiye iyi kipe ariko batandukana nta mukino n’umwe arayikinira.

    Muri Rusange ijya gutangira umwaka w’imikino wa 2025-26 yasinyishije abakinnyi 14, muri Mutarama 2026 yongeramo 8 ni mu gihe ubu imaze gusinyisha 7.

    Rayon Sports imaze kugura abakinnyi 29 mu mezi 12 atambutse

    Source : http://isimbi.rw/ni-gute-rayon-sports-yisanze-byibuze-mu-mezi-12-atambutse-yarasinyishije.html

  • Urubyiruko rweretswe Isoko ry'Imari n'Imigabane nk'amahirwe yo kwiteza imbere – #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa bwatangiwe mu Ihuriro ry’Urubyiruko ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, ubukangurambaga bwitabiriwe n’abarenga 1.100, bukaba bwarageze ku banyeshuri barenga 6.000 binyuze mu bukangurambaga bwakorewe mu ntara zose z’igihugu.

    Iri huriro ryateguwe n’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane, Ikigega RNIT Iterambere, Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, ndetse n’ikigo cyo muri Luxembourg gishinzwe Ubutwererane mu Iterambere. Iri huriro ryari rigamije gufasha urubyiruko gusobanukirwa amahirwe rwabona binyuze mu kwizigama bagura imigabane, impapuro mpeshamwenda ndetse no gushora mu bigega by’ishoramari by’abishyize hamwe.

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane, Romeo Ngarambe yavuze ko isoko ry’imari n’imigabane ridakwiye gufatwa nk’ahantu hagenewe ibigo binini cyangwa ibigo by’imari gusa.

    Ati ‘Binyuze muri iyi gahunda, tugamije gufasha urubyiruko kubaka umuco wo kwizigama no gushora imari. Turifuza ko urubyiruko rusobanukirwa ko isoko ry’imari n’imigabane ritagenewe gusa ibigo bike by’abashoramari.’

    Ku rubyiruko, isoko ry’imari n’imigabane ritanga inzira zifatika zo gutangira ishoramari. Binyuze mu migabane, bashobora kugira uruhare mu bigo byanditswe ku isoko ry’imari n’imigabane. Binyuze mu mpapuro mpeshamwenda, bashobora kuguriza Leta cyangwa ibigo, bakabona inyungu. Binyuze muri gahunda z’ishoramari rusange, bashobora guhuriza hamwe amafaranga make n’abandi bashoramari, bakungukira ku micungire y’ababigize umwuga.

    Alodie Iradukunda, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, yasabye urubyiruko kurenga ku kwizigama gusa, rugashyira amafaranga yarwo mu bikorwa bibyara inyungu.

    Ati ‘Kwizigama gusa ntibigihagije, ahubwo mukwiye gushora imari aho mwunguka.’

    Irushanwa rya Capital Markets University Challenge, ryabaye muri iri huriro ry’Urubyiruko ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, ryasojwe hamenyekanye abatsinze batanu mu barushanwa 1.100. Aba batsinze bahawe ibihembo mu migabane no mu mpapuro mpeshamwenda mu rwego rwo kubaha amahirwe yo kumenyera by’umwihariko ibicuruzwa byo ku isoko ry’imari n’imigabane n’ishoramari ry’igihe kirekire.

    Christian Ishimwe Senga yabaye uwa mbere, ahabwa ibihembo bifite agaciro ka miliyoni 1.5. Iza Key Hirwa yabaye uwa kabiri ahabwa ibihembo bifite agaciro ka miliyoni 1.2, mu gihe Protegene Maniragaba yabaye uwa gatatu ahabwa miliyoni 1. Jean Baptiste Byiringiro yabaye uwa kane ahabwa 800.000, naho Marthe Nshimyimana aba uwa gatanu ahabwa 500.000.

    Iri huriro ry’urubyiruko ryateguwe n’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane, Ikigega RNIT Iterambere, Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, ndetse n’ikigo cyo muri Luxembourg gishinzwe Ubutwererane mu Iterambere

    Umuyobozi w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, Rwabukumba Pierre Celestin

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane, Romeo Ngarambe yavuze ko isoko ry’imari n’imigabane ridakwiye gufatwa nk’ahantu hagenewe ibigo binini cyangwa ibigo by’imari gusa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rweretswe-isoko-ry-imari-n-imigabane-nk-amahirwe-yo-kwiteza-imbere