Author: webrwanda

  • U Rwanda rwakiriye abarenga 400 batahutse bavuye muri RDC – #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda batahutse bakiriwe ku mupaka wa Grande barrière mu Karere ka Rubavu, barimo abagabo 33, abagore 97 n'abana 276 bo mu miryango 125, bahita berekezwa mu nkambi y'igihe gito ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi.

    Twubahane Phenias w'imyaka 43 uri muri aba Banyarwanda batahutse aturutse muri Masisi, akaba mu Rwanda akomoka muri Komini Gaseke, Perefegitura ya Gisenyi avuga ko impamvu amaze imyaka myinshi adataha ari ibinyoma babwirwaga ko mu Rwanda mutekano uhari ndetse uhageze wese yicwa.

    Akomeza avuga muri RDC yasizeyo umugore utwite n'abana babiri ndetse n'amara kubona ibyangombwa byose azamutumaho bakabana mu mahoro n'umutekano w'u Rwanda.

    Sekabuhoro Leonard wahungutse aturutse muri Teritwari ya Rutshuru, yavuze ko yahunze 1994 aturutse muri Komini Nkuri muri Perefegitura ya Ruhengeri, avuga ko mu byatumye amara iyo myaka yose mu mashyamba ya Congo ari ibinyoma bya FDLR.

    Ati 'FDLR yatubwiraga ko tuba turetse gutaha ko izafata igihugu ikadutyura, ndetse ko uhungutse ugeze mu Rwanda wese yicwa, natwe tugira ubwoba bituma tudataha.'

    Akomeza avuga ko hari umuturage bari baturanye umuryango we umushishikariza gutaha na we nyuma abasaba gutaha nabo bafata icyemezo.

    Avuga ko kubera imirire mibi atashye yararwaye gususumira ndetse yabyimbye ibirenge, kuko n'ibyo bahingaga basaruraga babigeza mu rugo abarwanyi ba FDLR bakajya kubisahura. Ariho ahera asanga ibyo FDLR yabasezeranyaga ari ibinyoma.

    Yahamije ko yageze mu Rwanda agasanga ari amahoro kuko yakiriwe neza ari naho ahera asaba bagenzi be basigaye mu mashyamba ya RDC gutaha.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko igihugu gihangayikishijwe n'Abanyarwanda bafashwe bugwate na FDLR, ku buryo abatashye kiba kitabifuriza gutangirira ubuzima ku busa, ariyo mpamvu bahabwa ibyangombwa byose.

    Ati 'Mwinjiye mu gihugu cyiza cy'isezerano ryanyu, mugire uruhare mu gucyura bagenzi banyu basigaye mu mashyamba ya Congo bazane abana bige. Iyo twumvise abaturage bacu bari mu buhunzi biratubabaza, ntabwo muzongera guhunga ukundi, kuko igihugu cyanyu mugifitemo uburenganzira.'

    'Turabashimira ko mwasobanuriwe mukamenya ukuri, mukabasha kwigobotora ingoyi yatumaga mudatahuka, muraza gukomeza gufashwa nk'abandi Banyarwanda bishingiye kuri politiki y'u Rwanda yo guhindura imibereho myiza y'abaturage. Hari gahunda zo gufasha abantu kwivana mu bukene nka Girinka n'andi mahirwe muzahuzwa nayo.'

    Aba Banyarwanda iyo bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe bavuye muri Transit Center, bahabwa ibirimo amafaranga y'ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho uwatahutse arengeje imyaka 18 ahabwa 188$, uri munsi yayo agahabwa 113$ ndetse buri wese agenerwa n'ibyo kurya by'ibanze bifite agaciro k'ibihumbi 45 Frw.

    Bakirwa n’inzego zirimo niz’Umutekano

    Hatashye abiganjemo abagore n’abana

    Bahasanze imodoka zibategereje ngo zibajyane i Nyarushishi

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko Igihugu gihangayikishijwe n'Abanyarwanda bafashwe bugwate na FDLR


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-abarenga-400-batahutse-bavuye-muri-rdc

  • Rusizi: Yafunzwe akekwaho gusambanya umwana we, yitwaza ko amutegurira kuba umugore – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'iki kibazo avuga ko uyu mwana wiga mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza ku Ishuri rya GS Kiyovu, yabwiye umwarimu we ko se yamusambanyije inshuro ebyiri, ndetse akamushukisha amafaranga.

    Uyu mwana kandi yatangaje ko nyuma yo kubona se akomeza kumuhohotera, yamubwiraga ko ari kumwigisha uko azitwara mu gihe azaba afite umugabo.

    Karisa Mathiew, umuturanyi w'uyu muryango yavuze ko uyu mwana yahise amakuru ayageza kuri mwarimu we n'undi mubyeyi .

    Ati “Uyu mwana yahise abimenyesha mwarimu we witwa Sibomana Jean de Dieu usanzwe umwigisha ndetse n'undi mubyeyi witwa Umuhoza Domicienne n'abandi yivugira ko yabibwiye.”

    Uwimana Bonifirida yunzemo ati 'Ni byo koko twabyumvise maze tujya kureba dusanga inzego za Polisi na RIB zaje maze zirabatwara, ntabwo twari tubizi ko abimukorera kandi ntabwo iwabo hagaragaraga amakimbirane.”

    IGIHE yamenye ko ikibazo kimaze kumenyekana, inzego bireba zafatanyije kugikurikirana, uyu mugabo ashyikirizwa Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye kugira ngo akorweho iperereza, mu gihe umukobwa we yajyanywe ku bitaro bya Mibilizi, mu Ishami rya Isange One Stop Center, kugira ngo ahabwe ubufasha.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamari, yahamirije IGIHE aya makuru, avuga ko uyu mugabo yahise ashyikirizwa ubugenzacyaha.

    Ati 'Yego, ayo makuru twayamenye. Uriya mugabo ukekwaho gusambanya umwana we yahise ashyikirizwa ubugenzacyaha ngo akorweho iperereza, na ho umwana we yajyanywe kwa muganga mu Bitaro bya Mibilizi.'

    Gitifu avuga ko uru rugo rutari rusanzwe ruzwiho amakimbirane, ariko akagira inama abaturage kwirinda ibyabangamira abagize umuryango.

    Ati 'Uru rugo nta makimbirane yarasanzwe arubarizwamo, ariko turagira inama abaturage kujya birinda amakimbirane yo mu ngo kuko ushobora gusanga hari uburyo umugabo n'umugore batari basanzwe babana mu cyumba, wenda umugabo akifuza gushaka umufasha, agahitamo kujya ku mwana we. Nubwo wenda muri uru rugo atariko twabivuga, ariko ibyo ntawabura kubikeka.'

    Amategeko y'u Rwanda ahana umuntu wese ukorera umwana igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina.

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange rivuga ko gusambanya umwana ari icyaha, ugihamijwe n'urukiko agahanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka 20 na 25.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-yafunzwe-akekwaho-gusambanya-umwana-we-yitwaza-ko-amutegurira-kuba

  • Urujijo mu rubanza rwa perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice #rwanda #RwOT

    Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice yagaragaje ko Sheki zitazigamiwe ashinjwa gutanga hari ibindi byongewemo atari we ubikoze.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2026 nibwo Shema Ngoga Fabrice ukurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Shema yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 11 Kanama 2026.

    Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yatanze sheki 2 zitazigamiye, ibihumbi 400, ibihumbi 200 zombi z’amadorali zogombaga kubikuzwa tariki ya 5 Kanama 2025 aho zikomoka ku masezerano ya Africa Medical Supply icuruza ibikoresho by’ubuvuzi ya Shema Ngonga Fabrice yagiranye na ABZL General Trading LLC.

    Aya masezerano yari afite agaciro k’arenga miliyoni y’Amayero yasinywe ku wa 23 Mutarama 2024 agomba kwishyurwa mu minsi 60.

    Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko habayeho kutubahiriza amasezerano, Shema akajya abasiragiza, rimwe akajya abizeza kubishyura kugeza aho yabahaye sheki 2 zitazigamiye zavuzwe hejuru zo muri I&M Bank.

    Bwakomeje buvuga ko Banki ya I&M yemeje ko izi sheki zitari zizigamiye aho kuva tariki ya 1 kugeza 10 Kanama 2025 konti ya Africa Medical Supplier yariho amadorali 1183.

    Ubwo Shema Ngoga Fabrice yabazwaga mu Bugenzacyaha ngo, yemeje ko koko hagati ya tariki ya 1 na 10 Kanama 2025 ayo mafaranga atari ariho.

    Shema yahakanye ibi byaha akurikiranyweho. Yemeye ko Afitanye amasezerano n’iyi Kompanyi ya ABZL General Trading LLC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu isanzwe itanga serivisi z’ubufasha mu by’imari (Trade Finance).

    Yakomeje avuga ko ibi bicuruzwa bamuhaga byajyaga muri Congo ariko anemeza ko hari andi masezerano bagiranye mbere kandi yagenze neza.

    Yavuze ko muri Gicurasi 2024 bishyuye igice cya mbere kingana n’ibihumbi 400 by’amadorali muri Konti ya ABZL iri Abu Djabi nk’uko byari biri mu masezerano.

    Mu Kuboza 2024 yongeye kwishyura andi bihumbi 400 by’amadorali kuri ya konti n’ubundi ariko amafaranga aramugarukira bamubwira ko iyo konti ifite ikibazo.

    Yarabibamenyesheje abasaba ko bahindura amasezerano bakamubwira indi konti bakwishyuraho amafaranga.

    Aha niho haje kuba ikibazo kuri aba banyamiganane aho buri umwe yashakaga ko aye bayashyira kuri konti ye.

    Yakomeje avuga ko mu gihe bari batarumvikana konti bishyuraho, yasinye sheki 2 ariko ntiyashyiraho amatariki.

    Yavuze ko umwe mu banyamigabane ari na we watanze ikirego yafashe izo sheki yiyongereraho amagambo ye ko igomba kwishyurwa muri konti yo muri Amerika yitwa US Bank yongeraho n’amatariki kandi nta burenganzira yabahaye.

    Ni mu gihe inyandiko ya Shema Ngonga Fabrice y’ubwishingizi ko azishyura iyi Kompanyi ya ABZL bamaze kumvikana yayibasinyiye tariki ya 8 Gicurasi 2025.

    Yagaragaje ko bitumvikana ko yakwandika sheki igomba kujya i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ngo nyuma yisange muri Amerika.

    Yavuze ko Ubushinjacyaha budashobora kugaragaza sheki iteyeho kashe ya banki igaragaza itazigamiye bakaba ari bwo bubyemeza.

    Yanagaragaje ko atari ku rutonde rwa ba bihemu kimwe na Kompanyi ye

    Ntabwo yemera ko yatanze sheki ebyiri zitazigamiye. Yasabye ko yafungurwa agakurikiranwa ari hanze kuko Sociyete ya Africa Medical Supply iri ku isoko ry’imari n’imigabane y’u Rwanda aho bafite abantu 28 babagiriye icyizere, ikindi akaba yaba CRB ye n’iya kompanyi nta kibazo ifite, kuba yaragiriwe icyizere cyo kuyobora FERWAFA akaba atatoroka ubutabera.

    Yanavuze habaye hari ikibazo cy’amafaranga yatanga ingwate y’imitungo ye ifite agaciro k’arenga miliyari 5 Frw.

    Yavuze ko banafite ubushake bwo kwishyura ndetse banatangiye kwicarana n’umunyamategeko wo ABZL General Trading yahaye uburenganzira bwo kubikurikirana aho yanemeje ko ubu amafaranga bayafite barebye kuri konti babibona ariko bakaba batemerewe kuba bayakuraho, RIB ibafashije kuko ari yo yafunze iyo konti bahita bishyura.

    Umwunganizi mu mategeko wa Fabrice, yavuze ko amategeko y’u Rwanda abiteganya nta muntu wemerewe gufungwa mu gihe atabashije kwishyura amasezerano y’ubucuruzi, kandi iki kibazo kikaba kiri hagati y’amasosiyete abiri y’ubucuruzi, Africa Medical Supply ABZ General Trading zagiranye ikibazo bishingiye ku masezerano bagiranye.

    Yakomeje asaba urukiko kuzasuzuma neza kuko izi sheki bavuga ko zitazigamiye kuko I&M Bank yazitesheje agaciro tariki ya 16 Nyakanga 2026 hari nyuma y’uko muri Kamena 2026 US Bank bari batwayemo iyi sheki nayo yari yazitesheje agaciro.

    Ikindi hatumva ni uburyo izi sheki zateshejwe agaciro muri Kamena na Nyakanga 2026, bavuga ko bavuga ko yazisinye tariki ya 5 Kanama 2025, ibintu bavuga ko bidashoboka.

    Ikindi kandi yavuze ko ubu kuri konti ya Africa Medical Supply ayo mafaranga ariho ndetse banashyize muri sisiteme uburyo bwo kwishyura ibyo bihumbi 600 by’amadorali bakaba basaba RIB ko yabafasha bakabasha gukura ayo mafaranga kuri konti bishyura.

    Umucamanza yavuze ko ikibazo kiri kuri sheki ebyiri zihuje nimero ariko iy’umwimerere (originale) ikaba idafite itariki, kopi yayo ikagira itariki zishobora kuba iya 8 Kanama 2025 cyangwa iya 5 Kanama 2025.

    Yasobanuye ko izi sheki ziri mu mabaruwa yashyizwe muri sisitemu y’urukiko kandi ko zashyizweho umukono na Shema.

    Umushinjacyaha yavuze ko ubwo RIB yandikiraga banki iyibaza niba icyo gihe sheki zari zizigamye, banki yasubije ko zitari zizigamiye kuko konti ya Africa Medical Supply yariho Amadolari asaga 1000.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko nk’uko amategeko abiteganya atari itegeko ko ingwate Urukiko ruyishingiraho rurekura umuntu by’agateganyo.

    Ikindi ngo kuba bari mu nzira zo kwishyura bo bareba ko yakoze icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye bityo ko bamusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Shema Fabrice asoza kwisobanura, yasabye ko Ubushinjacyaha bwanusobanurira ukuntu sheki yatanze mu kwezi kwa 8/2025 azateshejwe agaciro muri Kamena na Nyakanga 2025.

    Ati “Ubushinjacyaha budusobanurire uburyo watanga sheki mu kwa Munani, ikisanga yateshejwe agaciro na banki mu kwa 6 Gatandatu. Nta masezerano nari mfitanye na US Bank ku buryo nayishura. Ubushake bwo kwishyura burahari, mu isaha imwe byaba bikunze.'

    Yavuze ko atuye mu Rwanda afite umugore ukora n’abana biga rero atatoroka ngo asige umuryango we.

    Urukiko rwavuze ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa tariki ya 2 Nzeri 2026.

    Shema Fabrice yahakanye ibyaha aregwa

    Source : http://isimbi.rw/urujijo-ku-rubanza-rwa-perezida-wa-ferwafa-shema-ngoga-fabrice.html

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutigeze rwemerera u Burundi ko ruzabwoherereza abantu bagerageje gukura Pierre Nkurunziza ku butegetsi muri Gicurasi 2015, nk'uko Evariste Ndayishimiye aherutse kubivuga.

    Mu kiganiro Ndayishimiye yagiranye na BBC Gahuzamiryango muri Nyakanga 2026, yavuze ko u Burundi bugitegereje ibyo byumvikanye n'u Rwanda, abajijwe ibyo ari byo, asubiza ko ari ukohereza i Bujumbura aba bantu.

    Ati 'Nk'ubu n'iyo duhuye, ikibazo mbaza ni kimwe, mvuga nti 'N'ubu ndacyarindiriye ko mushyira mu bikorwa ibyo twumvikanye. Ko mutabishyira mu bikorwa rero? Ngira ngo mufite iyindi ntumbero'.'

    Kuri uyu wa 24 Kanama, ubwo Perezida Kagame yaganiraga n'abanyamakuru, yasobanuye ko u Rwanda rutigeze rwemerera u Burundi kubwoherereza aba bantu.

    Ati 'Reka bisobanuke, ni hehe ibyo byabereye kandi ni ryari byabaye?'

    Perezida Kagame yagaragaje ko ibyo Ndayishimiye yavuze bidasobanutse kuko atigeze avuga igihe u Rwanda rwemereye u Burundi kohereza aba bantu n'aho ibyo biganiro byabereye.

    Ati 'Sinzi uko nabisubiza kubera ko nta sezerano twatanze tutubahirije. Ntaryo twahaye Perezida w'u Burundi, nta n'undi twarihaye.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko hari ubwo Ndayishimiye yaba yararose mu ijoro rimwe, agatekereza ko ibyo yarose byabaye.

    Ati 'Ariko wasanga hari ijoro yabirose, agatekereza ko byabaye.'

    Perezida Kagame yavuze ko Ndayishimiye ari we wabeshye, mu gihe hari amakuru yavugaga ko u Burundi bukorana n'umutwe wa FDLR na FLN ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Yasobanuye ko mu 2023 ubwo u Burundi bwoherezaga ingabo mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, inzego z'iperereza z'u Rwanda zabimenye, ahamagara Ndayishimiye, amubajije iby'ayo makuru ayahakana yivuye inyuma.

    Perezida Kagame yabwiye Ndayishimiye ko yizeye amagambo ye kabone n'ubwo yari yahawe amakuru yizewe n'iperereza ariko ko nyuma y'iminsi mike ibimenyetso byatamaje Perezida w'u Burundi kuko abasirikare b'Abarundi batangiye gufatwa mpiri na AFC/M23.

     

    Perezida Kagame yatangaje ko nta gihe u Rwanda rwemereye u Burundi kubwoherereza abagerageje gukura Pierre Nkurunziza ku butegetsi

     

    Source : https://rushyashya.net/sebarundi-yabaye-semuhanuka-arota-atumaho-abashatse-guhirika-ubutegetsi-bwa-nkurunziza-pierre/

  • Volleyball: Mu mikino y'igikombe cy'Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'Abagore ya Volleyball y'u Rwanda ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona Nyafurika ya CAVB Women's Nations Championship 2026, nyuma yo kubona intsinzi ya kabiri yikurikiranya.

    URwanda rwatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) amaseti 3-0, mu mukino wabereye kuri Kasarani Complex Indoor Arena i Nairobi muri Kenya, kuri uyu wa 26 Kanama 2026.

    U Rwanda rwatangiye umukino rugaragaza imbaraga, rwegukana iseti ya mbere ku manota 25-17. Mu iseti ya kabiri, abakinnyi b'u Rwanda bakomeje kugenzura umukino, bayitsinda 25-15, mbere yo gusoza neza mu iseti ya gatatu batsinze 25-16.

    Iyi ntsinzi itumye u Rwanda rukomeza urugendo rwarwo muri iri rushanwa rutaratsindwa umukino n'umwe, ndetse rumaze gutsinda amaseti atandatu aho kugeza ubu nta seti n'imwe rurabura.

    Mu mukino wa mbere, u Rwanda nabwo rwari rwatsinze Algeria 3-0, bityo rukaba rumaze kugaragaza urwego rwiza ndetse n'imyiteguro myiza muri iki gikombe kiri kubera muri Afurika y'I Burasizuba.

    U Rwanda ruzongera kugaruka mu kibuga ku wa 27 Kanama 2026, aho ruzahura n'u Burundi mu mukino uteganyijwe gutangira saa 10:00 za mu gitondo, ku isaha y'i Kigali.

    Intsinzi kuri uwo mukino yatuma u Rwanda rukomeza kugera ku ntego yarwo yo kuzazana umwanya mwiza muri iri rushanwa, kuko ubwo ruheruka gukina muri Cameroon mu mwaka wa 2023, u Rwanda rwegukanye umwanya wa Kane.

    ImageImageImageImagePeut être une image de ‎volley-ball et ‎texte qui dit '‎CAVB می ይዐር 12 MAR R.D.C TAE 11 O AFRICANNATIONS 2026 2026CAVB CAVB WOMEN'S NATIONS VOLLEYBALL 23-August- 5e September‎'‎‎Peut être une image de volley-ball et texte qui dit 'CAVB EXIT S FLtoNs TONS SHIP = 2 2026CAV 2026 CAVE VOLLEYE CHAMPI 23 n"лиpи AupH: ላጂረ 6 CAVB WOMEN'S AVBWOMEN'S S AN ANN NATIONS RALL CONSHIP inptember 26 CAVB vo OSEYDAL ICAN CHAMPIONSI August apeB FIV3 2026 CAVB WOMEN'S AFRICAN RICANNATIONS 2026CAVBWOMEN'S AFRICANNATIONS NATIONS VOLLEYBALL CHAMPIONSHIP 23Augurt-PSeptember 234 August'Peut être une image de volley-ball et texte

    Source : https://rushyashya.net/volleyball-mu-mikino-yigikombe-cyafurika-mu-bagore-iri-kubera-muri-kenya-u-rwanda-rwandagaje-repubulika-iharanira-demokarasi-ya-congo-drc/

  • APR FC izacibwa miliyoni 10 Frw? #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gushyira hanze amabwiriza azagenga Super Cup 2026 aho ikipe izasezeramo binyuranyije n’amategeko igomba gucibwa amande ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ni nyuma y’uko APR FC yari mu makipe ane agomba gukina Super Cup ya 2026 ihanganye na Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC. Yaje kwikura muri iri rushanwa isimbuzwa Mukura VS.

    Nyuma yo kwikura mu irushanwa, abantu benshi bakomeje kugenda bibaza niba iyi kipe itazafatirwa ibihano kubera kwikura mu irushanwa ritegurwa na FERWAFA.

    Ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026, FERWAFA yasohoye amabwiriza azagenga Super Cup 2026 aho Ingingo ya 10 yerekeranye no gusezera muri iri rushanwa.

    Ivuga ko “Ikipe yifuza gusezera muri FERWAFA Super Cup igomba kubimenyesha FERWAFA. FERWAFA ifite ububasha bwo kugena uburyo irushanwa rigomba gukomeza.”

    “Ikipe izarenga ku biteganywa haruguru nyuma y’uko ishyikirijwe aya mabwiriza izacibwa izahabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni icumi (10,000,000 Frw) igomba kwishyura mbere yo kwitabira andi marushanwa ategurwa na FERWAFA, bitabujije ko ishobora no gufatirwa ibindi bihano na Komisiyo ishinzwe imyitwarire hakurikijwe ibiteganywa n’Amategeko n’Amabwiriza ya FERWAFA.”

    Iyo usomye iyi ngingo birumvikana neza ko APR FC itarebwa n’ibi bihano kuko icya mbere yamenyesheje FERWAFA ko itazitabirira iri rushanwa ari nayo mpamvu yahise iyisimbuza Mukura VS.

    Icya kabiri ni uko amabwiriza yasohotse ejo APR FC ntabwo yigeze iyashyikirizwa nk’ikipe izatabira kuko yasohotse yaramaze kuva mu irushanwa kandi itegeko rivuga ko “Ikipe izarenga ku biteganywa haruguru nyuma y’uko ishyikirijwe aya mabwiriza izacibwa izahabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni icumi (10,000,000 Frw)”

    APR FC ntabwo irebwa n’ibihano byo gusezerera muri Super Cup

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-izacibwa-miliyoni-10-frw.html

  • Urubanza rwa Shema Fabrice rwimuriwe amasaha #rwanda #RwOT

    Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) akaba n’umushoramari Shema Fabrice yavuze ko atiteguye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuko atabonye umwanya uhagije wo gukusanya ibimenyetso.

    Yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha tariki ya 11 Kanama 2026.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2026 nibwo Shema Fabrice yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku icyaha akurikiranyweho cyo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

    We n’umunyamategeko we bageze imbere y’Umucamanza amaze kumusomera imyirondoro we, yavuze ko batabonye umwanya uhagije wo gukusanya ibimenyetso bashingiraho mu gusaba ko afungurwa by’agateganyo.

    Umucamanza yabwiye umunyamategeko wa Shema ko bakabaye barakusanyije ibimenyetso mu gihe cyose amaze akurikiranwa.

    Shema n’umunyamategeko we basabye urukiko ko uru rubanza rwimurirwa tariki ya 28 Kanama, ariko umucamanza abasubiza ko ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo riburanwa ku wa Gatatu gusa.

    Umunyamategeko wa Shema yasobanuye ko impamvu bakeneye umwanya uhagije wo gukusanya ibimenyetso ari uko byabatwara igihe kuko hari ibyo bakeneye gusaba abantu barimo abari muri Amerika.

    Ubwo umucamanza yagaragazaga ko uru rubanza rwimurirwa mu masaha y’ikigoroba, Ubushinjacyaha bwasabye guhabwa isaha yo gusuzuma ibimenyetso bishya Shema araba yahaye urukiko.

    Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasabye Shema n’umunyamategeko we gutanga ibimenyetso bishya bagiye gukusanya saa munani z’amanywa, Ubushinjacyaha bukabisuzuma mu isaha imwe.

    Rwanzuye ko urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwa Shema rutangira saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Kanama 2026.

    Shema Fabrice araburana saa munani

    Source : http://isimbi.rw/urubanza-rwa-shema-fabrice-rwimuriwe-amasaha.html

  • Rayon Sports yasezerewe muri CECAFA mu muryango wa Champions League #rwanda #RwOT

    Nubwo Rayon Sports y’abagore yasezerewe muri CECAFA iri mu muryango winjira mu gukina imikino ya nyuma ya CAF Women’s Champions League kuko u Rwanda ari rwo rushobora kuzakira iri rushanwa.

    Kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, mu Rwanda harimo kubera CECAFA y’abagore y’amakipe aho ikipe izatwara iri rushanwa ari yo izabona itike yo guhagararira Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA) muri CAF Women’s Champions League 2026.

    U Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe na Rayon Sports WFC, ikaba yaravuyemo itarenze itsinda, gusa amahirwe kuri yo ntabwo ararangira.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe ifite amahirwe menshi yo kuzakina CAF Women’s Champions League kuko u Rwanda ari rwo ruzakira iri rushanwa rya 2026.

    Nta kintu FERWAFA yifuza kubivugaho ariko ISIMBI yamenye amakuru ko ibintu bisa n’ibyarangiye iri rushanwa rizaba mu Gushyingo 2026 rizabera mu Rwanda kandi igihugu cyakiriye, ikipe yacyo ihita ibona itike.

    Bivugwa ko Rayon Sports WFC yamaze kumenyeshwa ko igomba gukomeza kwitegura kuko izakina imikino ya nyuma ya CAF Women’s Champions League.

    Rayon Sports mu nzira zo gukina imikino ya nyuma ya CAF Women’s Champions League

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yasezerewe-muri-cecafa-mu-muryango-wa-champions-league.html

  • Taylor Swift yavuze amagambo akomeye nyuma y'urupfu rwa Dolly Parton #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Taylor Swift yagaragaje agahinda gakomeye nyuma y'urupfu rw'icyamamare muri muzika ya Country, Dolly Parton, wapfuye ku wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026, afite imyaka 80. Urupfu rwa Parton rwatumye ibyamamare bitandukanye ku isi byihutira kumwibuka no gushimira uruhare yagize muri muzika n'ubuzima bw'abantu benshi.

    Tylor Swift yashenguwe n'urupfu rwa Dolly Parton

    Swift, uri mu bahanzi bakomeye bo muri iki gihe kandi na we ufite inkomoko ikomeye muri muzika ya Country, yavuze ko kubona isi idafite Dolly Parton bisa n'ibintu bidashoboka. Mu butumwa yatanze nyuma y'urupfu rwe, Swift yagize ati: 'Isi idafite Dolly ntabwo yumvikana nk'ikintu gishoboka, nyakuri cyangwa gikwiye.'

    Swift yakomeje ashimangira ko nubwo Parton atakiriho, umurage we utazigera usibangana. Yavuze ko uburyo Parton yakoresheje ubuzima bwe agirira neza abandi ndetse n'abantu benshi yahinduriye ubuzima, bizatuma ibyo yasize bikomeza kubaho igihe kirekire.

    Mu kumwibuka, Swift yamwise umuntu wari ufite ubumuntu nyakuri n'imbaraga nyakuri, agaragaza ko Dolly yari umuntu washoboraga kugira umutima woroshye ariko akaba afite ubushobozi bukomeye bwo guhangana n'ibigeragezo no kugera ku byo yiyemeje.

    Dolly Parton yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwa Taylor Swift

    Umubano w'icyubahiro hagati ya Taylor Swift na Dolly Parton wari umaze imyaka myinshi. Parton yari umwe mu bahanzi bakuru bagize uruhare mu guharurira inzira abahanzi b'abagore bakiri bato , cyane cyane mu bijyanye no kwigirira icyizere, kwandika indirimbo zabo no kubaka amazina yabo.

    Swift na we yabonaga Parton nk'umwe mu bantu b'ingenzi bagize uruhare mu gutuma abakobwa n'abagore bato bemera gukurikira inzozi zabo. Mu butumwa bwe bwo kumusezeraho, yashimangiye ko Dolly atari umuhanzi ukomeye gusa, ahubwo yari n'umuntu wagiraga abandi inama kandi akabatera imbaraga.

    Urupfu rwa Dolly rwababaje isi ya muzika

    Dolly Parton yapfiriye i Nashville muri Leta ya Tennessee, afite imyaka 80. Abamuhagarariye bavuze ko yari amaze igihe gito ahanganye na kanseri, ndetse yapfiriye hafi y'abo mu muryango we.

    Urupfu rwe rwakurikiwe n'ubutumwa bwinshi bw'abahanzi n'ibyamamare barimo Taylor Swift, Beyoncé, Paul McCartney, Jane Fonda, Reba McEntire, Kacey Musgraves n'abandi benshi.

     

    Source : https://flash.rw/2026/08/26/taylor-swift-yavuze-amagambo-akomeye-nyuma-yurupfu-rwa-dolly-parton/

  • Ababarirwa mu magana baburiwe irengero, barimo ba mukerarugendo 291 #rwanda #RwOT

    Abantu babarirwa mu magana baburiwe irengero nyuma y'imyuzure y'akanya gato ariko ikomeye cyane yibasiye agace ko mu majyaruguru ya Nepal gaherereye ku mupaka w'iki gihugu na Tibet, ku wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2026.

    Imyuzure yatewe n'amazi menshi yatembye mu ruzi rwa Bhote Koshi, isenya amazu, imihanda, ibiraro ndetse n'ibikorwaremezo by'amashanyarazi.  Abayobozi bavuga ko kugeza ubu nibura abantu umunani bapfuye, mu gihe umubare w'ababuze ukomeje kwiyongera.

    Ikibazo gikomeye cyagaragaye muri iyi mpanuka ni abantu benshi bari mu rugendo batazwi irengero. Ikigo gishinzwe ubukerarugendo muri Nepal, Nepal Tourism Board, cyatangaje ko abantu 384 bari mu byiciro by'abagenzi na ba mukerarugendo batakibonetse, barimo 291 b'abanyamahanga na 93 b'Abanya-Nepal.

    Muri abo banyamahanga harimo nibura Abahinde 105, mu gihe abandi bakomoka mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Malaysia, Australia, Afurika y'Epfo n'u Buholandi. Amakuru yatanzwe n'ubuyobozi bwa Nepal avuga ko aba bantu bari bafitanye ingendo n'ibigo by'ubukerarugendo bitandukanye.

    Iyi mibare ni iy'abantu batari babashije kongera kuboneka cyangwa kuvugana n'ababashinzwe, bityo ishobora guhinduka uko ibikorwa byo gushakisha no gutabara bikomeza.

     

    Source : https://flash.rw/2026/08/26/ababarirwa-mu-magana-baburiwe-irengero-barimo-ba-mukerarugendo-291/