Author: webrwanda

  • Uko kubabazwa mu rukundo byaviriyemo Ariel Wayz indirimbo yakunzwe bidasanzwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Ariel Wayz yavuze ko indirimbo ye yise ‘Your Love’ yayanditse ashingiye ku bihe bikomeye yanyuzemo ubwo yari mu rukundo rwamubabazaga ariko akumva atabasha kuruvamo.

    Uyu muhanzikazi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yasobanuye ko iyi ndirimbo yaturutse ku nkuru y’ubuzima bwe bwite, mu gihe yari ari mu rukundo rwa mbere rwari rwarafashe indi ntera ariko rukamubera umutwaro.

    Yavuze ko icyo gihe yari mu rukundo ruzwi nka ‘toxic relationship’, aho umuntu aba ari kumubabaza mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko agakomeza kumukunda kugeza aho yumva kumureka bidashoboka.

    Ariel Wayz yavuze ko umunsi umwe yisanze mu rugo arimo kurira kubera ibibazo byari bimaze kuba byinshi muri urwo rukundo, maze afata gitari atangira kwandika amagambo yashakaga kubwira uwo bari kumwe.

    Yagize ati ‘Ndabyibuka nari ndi mu rugo ndi kurira, hanyuma mfata guitar nshaka kwandika indirimbo yo kumubwiza ukuri, birangira niyandikiye za ‘ndagukunda, ndakwanga, nanga uburyo ngukunda, ku bw’urukundo rwawe nzakora buri kimwe cyose.”

    Ariel Wayz yavuze ko muri icyo gihe yumvaga yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo urwo rukundo rukomeze, nubwo rwari rumaze kumugiraho ingaruka zitari nziza.

    Icyakora, nyuma yaje gusobanukirwa ko akwiriye kubaho mu rukundo rumuha amahoro n’ibyishimo kurusha gukomeza kwihanganira ibimubabaza, ari na bwo bafashe umwanzuro wo gutandukana.

    Indirimbo Your Love yasohotse ku wa 10 Ukuboza 2021. Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane muri muzika ya Ariel Wayz, aho kugeza ubu imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 420 ku rubuga rwa YouTube.

    Ariel Wayz yavuze uko yababajwe n’urukundo

    Source : http://isimbi.rw/uko-kubabazwa-mu-rukundo-byaviriyemo-ariel-wayz-indirimbo-yakunzwe-bidasanzwe.html

  • I Huye hafunguwe sitasiyo y'iteganyagihe yatwaye miliyari 5 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni sitasiyo yatashywe ku wa 4 Kamena 2026, nyuma y’igihe imaze yubakwa mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Ngoma, mu Mudugudu wa Karubanda.

    Yubatswe binyuze muri gahunda yiswe SOFF (Systematic Observations Financing Facility) igamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kuzimenyera igihe, binyuze mu kunoza ikusanywa, itunganywa, no kuboneka kw’amakuru y’iteganyagihe no kuburira abaturage ibigiye kuba. Iyi gahunda ikorera mu bihugu 60 birimo n’u Rwanda.

    Umuyobozi ushinjwe ibikorwa byo gufata ibipimo, kubisesengura no kubibika mu buryo burambye mu Kigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe (Meteo Rwanda), Dr. Iyakaremye Védaste, yabwiye IGIHE ko iyi sitasiyo ije ari ubupimiro bufite ubushobozi bwo gufata ibipimo biri hejuru cyane mu bilometero 40 by’ubutumburuke, mu gihe sitasiyo zisanzwe zafataga kuri metero 10 gusa.

    Mu bipimo ifata harimo ubuhehere bw’umwuka, imiyaga, kwerekana ingano y’imvura iri mu bicu, ubushyuhe n’ibindi bitandukanye.

    Yagaragaje ko iyi sitasiyo izanye imikorere mishya, ndetse izajya inafata amakuru ku ntera ndende.

    Ati ”Iyi ije itandukanye na ziriya zindi twari dufite kuko zo zageraga kuri metero 10 z’ubutumburuke, mu gihe yo igera kuri kilometero 40 no ku murambararo wa kilometero 500 uvuye aho yubatse, ibizatuma yifashishwa n’ibihugu bitandukanye byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, ndetse no ku Isi muri rusange.”

    Dr. Iyakaremye, yagaragaje ko iyi sitasiyo izongera ubwizerwe bw’amakuru y’iteganyagihe yatangagwa kuko izafatanya n’izisanzwe mu gihugu, bikarushaho gutanga amakuru yizewe.

    Yagaragaje ko ibipimo izajya ifata kandi bizajya byifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo ibijyanye n’indege ku bakora ku kibuga cy’indege, kuko iyo sitasiyo ifite ubushobozi bwo gukusanya amakuru y’imimerere y’ikirere, kuko izamuka ikanarenga ikirere indege zigenderamo.

    Ibipimo byacyo bifatwa Saa Munani z’ijoro ndetse na Saa Munani z’amanywa. Bifatwa ku isaha imwe ku Isi hose, kugira ngo bihite bisaranganywa, noneho nibihuzwa, bihite bitanga isura y’ikirere ku Isi hose.

    Minisitiri w’Ibidukikikije Dr. Bernadette Arakwiye, yagaragaje ko iyi sitasiyo kuba iri mu Rwanda bikwiye gutanga umukoro wo kuyibungabunga kugira ngo ikomeze igirire umumaro abatuye aka karere iherereyemo ndetse na Afurika muri rusange.

    Ati ‘Iyi sitasiyo iri ku butaka bwacu, bityo dufite iyo nshingano yo kuyitaho tunakorera aka karere duturanye, ntabwo twirebaho gusa twe nk’u Rwanda, tugomba kuyitaho kugira ngo iduhe amakuru azifashishwa n’abatuye aka karere.’

    Kugeza ubu, iyi sitasiyo ibaye iya kabiri muri Afurika aho ije isanga indi yo muri Maroc.

    Byitezwe ko iyi sitasiyo izagira umumaro haba ku bashakashatsi, mu buhinzi no mu igenamigambi ry’igihe gito cyangwa ikirekire, ndetse mu gihe gito sitasiyo imaze ikora ikaba yaratangiye gutanga amakuru ku bihugu bituranye n’u Rwanada, kuko iyo ibipimo bifashwe bihita byohererezwa ibyo bihugu.

    Iyi sitasiyo yuzuye i Huye, ije kuba igisubizo mu bipimo cy’ikirere bifasha mu kunoza iteganyagihe

    Iyo ‘sensor’ izamuwe mu kirere igiye mu gipirizo ni uku izamuka

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadette, yasabye ko iyi sitasiyo ifatwa neza kugira ngo igere ku ntego yayo

    Umuyobozi muri Meteo Rwanda, Dr. Iyakaremye Védaste, yavuze ko iyi sitasiyo ije ari ubupimiro bufite ubushobozi bwo gufata ibipimo biri hejuru cyane mu bilometero 40 by’ubutumburuke

    Iyi sitasiyo yatashywe, ibaye iya mbere mu Rwanda ifite ubushobozi buhanitse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-huye-hafunguwe-sitasiyo-y-iteganyagihe-yatwaye-miliyari-5-frw

  • Kayonza: Miliyoni 730 Frw zashowe mu nkunga nyunganizi ku bahinzi n'aborozi – #rwanda #RwOT

    Ku ikubitiro, iyi gahunda yatangiriye ku bahinzi n’aborozi 77 barimo abahinzi ku giti cyabo, amakoperative na kompanyi. Ku wa Kane tariki ya 4 Kamena 2026, aba mbere basinyanye amasezerano y’inkunga nyunganizi na Kilimo Trust iri kunyuzwamo ayo mafaranga.

    Iyi nkunga nyunganizi izakoreshwa mu kugura imashini zumisha umusaruro, kubaka ubuhunikiro bw’imyaka, hangari zo kumisha ibigori, imashini zihungura ibigori, harimo kandi ibikoresho byagenewe aborozi nk’imashini zishya ubwatsi, shitingi zagenewe gufata amazi n’ibindi byinshi.

    Mukamana Liliane ubarizwa muri Koperative Twunge ubumwe Ryamanyoni iherereye mu Murenge wa Murundi, yavuze ko bari bafite ikibazo cy’ubwanikiro buto bwatumye mu gihembwe cya 2026 A hangiritse umusaruro ugera kuri toni enye nyuma yo kugira umusaruro mwinshi uruta ubwanikiro bari bafite.

    Yavuze ko bazishyura miliyoni 14.5 Frw bahabwe inkunga nyunganizi y’izindi miliyoni 14.5 Frw zizakoreshwa mu kububakira ubwanikiro bugari buzatuma ibyo beza byose bibona aho byanikwa.

    Bahati Wenslas uhagarariye Agriface isanzwe igura umusaruro ikawutunganya, yavuze ko bakunze kugura umusaruro wo mu Karere ka Kayonza ariko bakaba bahuraga n’ikibazo cyo kubura uburyo bumisha umusaruro.

    Yavuze ko bagiye kunganirwa ku mashini yumisha umusaruro ifite agaciro ka miliyoni 109 Frw.

    Ati ‘Nkatwe dukora ibyo kurya bigaburirwa abana, bigomba gukorwa mu buryo bwumishijwe neza, ibyo kurya by’amatungo nabyo bikorwa cya gihe cy’imvura ku buryo kumisha imyaka byatubangamiraga cyane, twajyaga kuyumisha ahandi ugasanga biraduhenze cyane. Ubu tugiye kwitegura neza, tuzasarure twifitiye imashini yumisha izaba igisubizo kuri twe n’abahinzi benshi.”

    Umuyobozi wa Kilimo Trust Rwanda, Andrew Gashayija, yavuze ko bafatanya na Leta mu gushyira mu bikorwa inkunga nyunganizi iri gutangwa mu mishinga ya RDDP na KIIWP.

    Yavuze ko hashowemo miliyari 1.6 Frw aho abahinzi n’aborozi bazagira uruhare rwa miliyoni zirenga 800 Frw hanatangwe inkunga nyunganizi y’arenga miliyoni 730 Frw.

    Yavuze ko abazafata inkunga nyunganizi kuri gahunda yo kuhirira amatungo bazunganirwa kuri 60%, abagura imashini zisya ubwatsi bazunganirwa 50%, abagore n’urubyiruko bunganirwe ku kigero cya 70% mu gihe koperative zizunganirwa kuri 50%.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yavuze ko aya masezerano abahinzi n’aborozi basinye azabafasha mu gukemura ibibazo byari biri mu bihinzi n’ubworozi ku buryo bizatuma babasha kongera umukamo n’umusaruro.

    Ati ‘Ni amahirwe akomeye kandi aje kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi bari basanzwe bakora. Turakomeza kubafasha gushyira mu bikorwa iyi mishinga kugira ngo ibyo bakora birusheho kugenda neza, abacikanwe rero hari andi mahirwe agiye kuza, turasaba abahinzi n’aborozi kuyabyaza umusaruro kandi n’uruhare rwa Leta rurahari.”

    Akarere ka Kayonza ni kamwe mu dukunze guhura n’ikibazo cy’izuba ryinshi rikazengereza abahinzi n’aborozi, kuri ubu Leta yagashoyemo amafaranga menshi mu bikorwa bitandukanye bigamije gufasha aba bahinzi n’aborozi.

    Abahagarariye abahinzi n’aborozi 77 nibo basinye aya masezerano

    Abahinzi n’aborozi 77 nibo basinye aya masezerano y’inkunga nyunganizi

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yavuze ko iyi nkunga nyunganizi izabafasha gukemura byinshi mu bibazo byari biri mu bihinzi n’ubworozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-miliyoni-730-frw-zashowe-mu-nkunga-nyunganizi-ku-bahinzi-n-aborozi

  • Rayon Sports na APR FC mu ntambara yo kongerera amasezerano abakinnyi bayo b’inkingi za mwamba #rwanda #RwOT

    Nyumo y’uko umwaka w’imikino wa 2025-26 urangiye, ubu amakipe yo mu Rwanda arimo gushaka uko yiyubaka ariko ahereye ku bakinnyi bayo basoje amasezerano.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku makipe abiri akomeye yo mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC.

    Mu nkuru ziheruka twababwiye abakinnyi bashobora gutandukana n’aya makipe, batazaba bakomezanya nayo umwaka w’imikino utaha.

    Reka twinjire mu bakinnyi bifuza kongererwa amasezerano ariko turibanda ku bakinnyi batarafata umwanzuro wo kongera gukina mu Rwanda.

    Duhereye muri Rayon Sports, yifuza kongerera amasezerano abakinnyi nka Kwizera Olivier, Nshimiyimana Emmanuel Kabange, Ganijuru Elie, Tshimanga Ramazani, Emery Bayisenge, Ndayishimiye Richard na Youssou Diagne.

    Muri aba bakinnyi hari bamwe babwiye Rayon Sports ko bafite andi makipe abifuza bagomba kubanza kumenya icyo ababwira nka Kwizera Olivier kimwe na Youssou Diagne.

    Hari kandi Ndayishimiye Richard na we ufite andi makipe amushaka ariko we akaba yiteguye gukomezanya na Rayon Sports mu gihe yaba itanga ari hejuru y’andi makipe yahaguma.

    Tshimanga Ramazani we icyo arimo gupfa na Rayon Sports ni umushahara aho ashaka uri hejuru y’uwo Rayon Sports ibona yatanga. Abandi bo biteguye kongera amasezerano.

    Ku ruhande rwa APR FC, abakinnyi ntashidikanywaho yifuza kongera amasezerano barimo Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Ruboneka Bosco, Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert.

    Gusa muri aba bakinnyi, babiri barimo Niyigena Clement na Ruboneka Bosco basabye iyi kipe ko babaha umwanya bakabanza bakava mu ikipe y’igihugu Amavubi.

    Gusa ISIMBI yamenye amakuru ko uku kubitinza tinza bakirimo kureba iby’amakipe yo hanze abifuza bakaba bajya gukinayo.

    Niyigena Clement we biragoye ko yakongera amasezerano ni mu gihe na APR FC irimo gukora ibishoboka byose ngo imugumane.

    Kwizera Olivier afite amakipe amwifuza hanze y’u Rwanda

    Ndayishimiye Richard ategereje kumva icyo Rayon Sports imubwira akagereranya n’ibyo andi makipe amuha

    Youssou Diagne ntabwo aremera kongererwa amasezerano

    Niyigena Clement na Ruboneka Bosco bashobora kujya gukina hanze y’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-na-apr-fc-mu-ntambara-yo-kongerera-amasezerano-abakinnyi-bayo-b.html

  • Uko Tanzania na Uganda zanze gukina n’Amavubi i Kigali #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Stephen Constantine yavuze ko bagerageje kwegera ibihugu nka Tanzania na Uganda ngo bakinire i Kigali imikino ya gicuti bikanga.

    Ni nyuma y’uko Ubuyobozi bw’Umupira w’Amaguru muri Maroc bumenyesheje FERWAFA ko kubera impamvu z’umutekano imikino ibiri Amavubi yagombaga gukinira mu Mujyi wa Marrakech bakina na Comoros tariki ya 6 Kamena na Tanzania tariki ya 9 Kamena itakibaye.

    Aha u Rwanda rwahise rushaka ibisubizo ari nabwo rwasabaga Tanzania na Uganda nazo zari muri uyu Mujyi ko zaza bagakinira i Kigali ariko ntibyakunda nk’uko umutoza Stephen Constantine yabisobanuye.

    Ati “Twagerageje gutegura imikino i Kigali, twegereye Tanzania, Uganda tuzisaba kuza. Uganda yavuze ko hari ibibazo bafite, Tanzania igiye kurekura abakinnyi ngo basubire mu makipe yabo.”

    Yakomeje avuga ko basanze amahitamo ari ukaguruka kwitoreza i Kigali ariko asanga ntacyo byabafasha.

    Ati “Amahitamo kwari ugusubira i Kigali tukitoza twenyine ariko dusanga kujya mu Misiri kwitorezayo biruta kutagira icyo ukora, ari byiza kuruta uko twajya mu rugo ntitugire icyo dukora.”

    Impamvu bahisemo kujya mu Misiri, yavuze ko ari uko ari mu nzira igaruka i Kigali kandi banahafite ubufasha.

    Ati “Ntekereza ko i Cairo ari mu nzira isubira mu Rwanda kuri twe. Dufite amahitamo yo kwitoreza hariya kandi hariya dufite abadufasha. “

    Yizeye ko bazahabona umukino wa gicuti, ngo ubaye ari mpuzamahanga byaba ari byiza ariko na none ngo abaye ari ikipe isanzwe nabyo ntacyo bitwaye.

    Mu gitondo cyo kuri uyu Kane tariki ya 4 Kamena 2026 nibwo Amavubi yahagurutse Marrakech yerekeza mu Misiri gukorerayo umwiherero uzasozwa tariki ya 11 Kamena 2026.

    Amavubi agiye gukorera umwiherero mu Misiri

    Source : http://isimbi.rw/uko-tanzania-na-uganda-zanze-gukina-n-amavubi-i-kigali.html

  • Inama ya Mobile World Congress yagombaga kubera i Kigali yasubitswe – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yagombaga kubera mu Rwanda kuva ku wa 16-18 Kamena 2026.

    Itangazo riyisubika ryashyizwe hanze na GSMA mu ntangiriro z’iki cyumweru. Rivuga ko ‘itariki nshya izamenyekanishwa mu gihe gikwiriye.’

    GSMA ntiyigeze itangaza impamvu y’iki cyemezo cyo gusubika iyi nama.

    Ntabwo ari ubwa mbere GSMA ifata icyemezo nk’iki kuko no mu 2024 yasubitse inama nk’iyi yagombaga kubera i Kigali, gusa yaje gusubukurwa mu 2025.

    Iyi nama ngarukamwaka ihuriza hamwe abayobozi ba za Leta, abashoramari n’impuguke mu ikoranabuhanga ngo baganire ku iterambere ry’itumanaho n’ikoranabuhanga muri Afurika.

    Iyi nama ifite umwihariko wo kwibanda ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirimo ikoranabuhanga mu by’imari n’itumanaho n’uburyo bwo guhanga ibishya muri Afurika n’ibindi bikorwa by’ikoranabuhanga.

    Inama ya Mobile World Congress yagombaga kubera i Kigali yasubitswe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inama-ya-mobile-world-congress-yagombaga-kubera-i-kigali-yasubitswe

  • Uko Rugaba yatahanye indaya agahura na nyina, yagiye gusengera muri ADEPR yasinze #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime nyarwanda, Rugaba yatangaje ko urugendo rwe rwo gucana ukubiri no gufata ku gasembuye mu buzima bwe rwatangiye umunsi yisanze yagiye gusengera mu idini rya ADEPR yanasinze mu buryo bukomeye.

    Rugaba Emmanuel wamamaye nka Rugaba, umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane muri filime y’uruhererekane ya ‘Papa Sava’, yahishuye ko inkovu z’ingaruka zo kubatwa n’inzoga mu buzima bwe bwo kuva mu bwana kugeza ku kwisanga yabuze ibitotsi mu gihe atigeze afata ku icupa ry’inzoga ndetse ibi byajyanaga no gukuza indi myitwarire idakwiye muri sosiyete.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Rugaba yavuze ko umunsi yisanze mu rusengero yasinze ubwo yari yatumiwe n’inshuti ye yitwaga kuza kumubera umushyitsi ariko bigahurirana nuko n’ubundi yari yafashe ku nzoga akanga kwica gahunda akagenda yasinze, ari nawo munsi Imana yamuziye mu buzima ahita acika ku nzoga.

    Ati ‘Njyewe nta muntu wigeze umbwiriza ahubwo n’umukobwa w’inshuti yanjye witwa Nathalie wantumiye ngo tujyane gusenga njyenda nanasinze mu buryo bukomeye, tujya muri ADEPR tugezeyo nuko Imana yamfashe imbuza inzoga.’

    Uyu wakinnye muri filime zitandukanye zirimo ‘Inkomoko’, aho akinana n’abarimo Madederi, yakomeje kugaragaza ko nyuma yo gusoza iryo teraniro yahise atangira kumva ikintu kinjiye mu mubiri we cyatumaga yumva ko kongera kunywa inzoga bidakwiye nubwo mbere yari abyemerewe bijyanye n’imyimerere y’aho yakuriye.

    Ati ‘Kuva uwo munsi nahise numva muri njyewe ikintu cyinyinjiyemo noneho ntangira kumva nanze inzoga kandi mbere nari mbyemerewe ,mu idini ry’iwacu twanywaga inzoga mu birori bitandukanye twateguraga ,nkura ninywera kuri byeri ariko nyuma y’uwo munsi byarahindutse.’

    Uyu mugabo usanzwe unamenyerewe mu kuyobora ibirori by’ubukwe kandi aherutse guhishura ko ari gutegura iherezo ry’urugendo rwe muri sinema, ibintu bishobora gutungura benshi bamumenyereye muri uru ruganda.

    Rugaba yavuze uburyo yakijijwe

    Source : http://isimbi.rw/uko-rugaba-yatahanye-indaya-agahura-na-nyina-yagiye-gusengera-muri-adepr.html

  • Mitterrand yaba yamenye mbere abishe Habyarimana? – #rwanda #RwOT

    Indege yari itwaye Perezida Habyarimana na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi yahanuwe mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994, ubwo bari bakubutse i Arusha muri Tanzania.

    Indege ya Habyarimana yahanuwe mu gihe Leta y’u Rwanda yari imaze igihe iri mu mishyikirano n’Ingabo zahoze ari iza RPA ndetse zaramaze no kohereza muri CND abasirikare 600 bari bacungiye umutekano abanyapolitike ba FPR bagombaga kujya muri Guverinoma ihuriweho.

    Muri ibyo bihe icyatekerezwaga ni ugushyiraho guverinoma ihuriweho yari gusiga abo muri FPR Inkotanyi binjiye mu butegetsi bw’u Rwanda, haba nshingamategeko na nyubahirizategeko, hakabaho no kuvanga ingabo zari iz’u Rwanda [Ex-FAR] na RPA.

    Gusa urupfu rwa Habyarimana rwakurikiwe no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye by’igihugu, ihitana abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

    Inama y’Abaminisitiri y’u Bufaransa yateranye ku wa 22 Kamena 1994, yaganiriwemo ikibazo cy’u Rwanda igaragaza ko Mitterrand yumvaga ko Habyarimana ari we muntu rukumbi wageza u Rwanda kuri demokarasi. Ntiyifuzaga ko FPR yitaga iy’Abatutsi yagera ku butegetsi.

    Ati ‘Twahaye ubufasha guverinoma yemewe n’amategeko ariko tukabasaba kuganira n’inyeshyamba. Twagerageje guharanira ko habaho ubwumvikane hagati y’Abahutu n’Abatutsi binyuze mu biganiro bya Arusha. Amasezerano yagezweho yasaga n’ashimishije Abatutsi basaga n’abamaze kugera mu butegetsi, ariko ibikorwa byo kwica Perezida [Habyarimana] bishobora kuba byarakozwe n’intagondwa z’Abahutu.’

    Raporo y’ibanga y’Ikigo cy’Ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA), ivuga ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’abasirikare b’intagorwa z’Abahutu bari biganjemo abarindaga umukuru w’igihugu, ikanagaragaza ko bari bafite imbunda 35 zihanura indege hamwe na missile 15 zakorewe mu Bufaransa na zo zashoboraga kwifashishwa muri iyo ‘opération.’

    Mu gitabo ‘Stepp’d in Blood: Akazu and The Architects of the Rwandan Genocide Against The Tutsi’, cy’umwanditsi akaba n’umunyamakuru w’inkuru zicukumbuye, Andrew Wallis, agaragazamo ko Habyarimana yishwe n’abari bafite ubwoba ko azabafata ku nda akabavana muri guverinoma kuko yari yabiteguje ari muri Tanzania.

    Ku wa Mbere wa Pasika, ni ukuvuga ku wa 4 Mata 1994, Perezida Habyarimana yahamagaye Enoch Ruhigira wari ukuriye ‘Cabinet’, amubwira ko agomba gutegura umuhango wo kurahiza abantu bashya bazaba bagize guverinoma kandi ko bagomba kuzaba ari abantu b’ingeri zitandukanye aho kuba abagize Akazu gusa.

    Iyi nkuru ntiyakiriwe neza n’abari basanzwe bagize Akazu ku buryo Wallis agaragaza ko bahise batumiza inama y’igitaraganya ndetse na Bagosora wari i Gisenyi akavayo atarwiyambitse, aho we na baramu ba Habyarimana n’abandi bari bakomeye mu gisirikare; muri iyo nama nta kindi cyigwagaho uretse uburyo bwo guhanura indege ya Habyarimana mu gihe izaba ivuye muri Tanzania.

    Mitterand we yavuze ko ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda zitagombaga kwishyira mu byago, ahubwo zagombaga gutabara ubuzima bw’abantu gusa.

    Nyamara ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda muri icyo gihe zajyaga ku rugamba mu bice bitandukanye by’igihugu zifatanya na Ex- FAR kurwana no gutanga amabwiriza ku rugamba.

    Opération Turquoise yari igizwe n’ingabo z’u Bufaransa zibarirwa mu 2500, zashyizwe mu gice cy’Amajyepfo y’u Burengerazuba, zagize uruhare mu guha inzira abasirikare n’Interahamwe basize bakoze Jenoside bahungira muri Zaire [RDC y’ubu] kandi babarekera intwaro bari bafite.

    Perezida Mitteranda muri Kamena 1994 yabwiye Inama y’Abaminisitiri y’u Bufaransa ko Habyarimana yishwe n’abahezanguni b’Abahutu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mitterrand-yamenye-mbere-uwishe-habyarimana

  • World Vision Rwanda yatanze miliyari 5 Frw zizateza imbere impunzi n'abazakiriye – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku wa 02 Kamena 2026, mu Nkambi y’Impunzi ya Mugombwa, iherereye mu Karere ka Gisagara, binyuze mu mushinga wa Dukore Twigire ushyirwa mu bikorwa na World Vision Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), ugaterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

    Ni umushinga uzamara imyaka itatu, guhera muri Nyakanga 2025 kugeza muri Kamena 2028, ukazagera ku ngo 2.133 zo mu Nkambi z’Impunzi za Mugombwa na Nyabiheke, aho abagenerwabikorwa 70% bazaba ari impunzi na ho 30% bakaba abaturage bo mu miryango y’abakiriye.

    Kuva umushinga watangira muri Nyakanga 2025, imiryango 234 imaze kubona inkunga zo kwikura mu bukene muri Mugombwa, aho umuryango umwe uhabwa 1.092.000 Frw yo gukora imishinga y’iterambere itandukanye nyuma yo guhabwa amahugurwa ku mikoreshereze y’imari no kumenya kwizigama, ndetse n’ibihumbi 100 Frw ku ruhande atabarwa mu gishoro atangwa mbere yo kwikenura umuryango witegura gutangira gukora.

    Ababimburiye abandi kugezwaho inkunga n’uyu mushinga, bavuze ko inkunga n’amahugurwa bahawe byabahinduriye ubuzima kandi biyumvamo gutakaza mu iterambere.

    Nyiramutuzo Elisabeth, umugore w’impunzi w’abana batanu, uba mu nkambi ya Mugombwa, ni umwe muri benshi bagezweho n’iyi nkunga.

    Yabwiye IGIHE ko mbere yari yarabuze icyo yakora ngo yinjize amafaranga n’igihe abitangiriye akajya acuruza ibintu bitarengeje ibihumbi 50 Frw, none ubu yatangije butiki imaze kumuhindurira ubuzima.

    Ati ‘Kera nkiba muri RDC, sinari nzi ko n’umugore ashobora gukora ngo yiteze imbere. Numvaga najya mpora nteze amaboko ku mugabo, ariko ubu mfite butiki, nunguka hagati y’ibihumbi 10 na 15 Frw mu cyumweru, nkunganira umugabo mu rugo, mu gihe mbere twaburaga n’ibiryo tukiririrwa igikoma gusa.”

    Niyomutuzo, yavuze ko nyuma yo kongera igishoro bigaragara, afite intego yo kugira ibicuruzwa byinshi azajya aranguza abandi, ashimangira ko ubu yumva yiteguye gukomeza kubaho n’iyo inkunga ya PAM ahabwa yahagarara.

    Tuyishimire Faustin wo mu Kagari ka Kibu, Umurenge wa Mugombwa, ubarirwa mu bakiriye impunzi, yavuze ko yari amaze imyaka itatu ari umushomeri nyuma yo kurangiza amashuri, ariko aho aherewe inkunga y’asaga miliyoni 1 Frw, byamufashije gutangiza ubucuruzi, ubu icyizere cyo gukira ni cyose.

    Ni nako biri ku bandi bagenerwabikorwa bashyizeho amatsinda yo kwizigama no kugurizanya agamije kubafasha gukomeza kwiteza imbere, nyuma yo guhabwa ubumenyi binyuze muri uyu mushinga.

    Uwineza Alliance uyobora rimwe muri ayo matsinda rigizwe n’abanyamuryango 30 b’impunzi yavuze ko buri wese azigama nibura 500 Frw mu cyumweru, aho baba bafite intego y’uko buri munyamuryango asoza umwaka afite ihene ebyiri, ndetse amafaranga azigamwa agafasha abanyamuryango gutangiza cyangwa kwagura imishinga itandukanye nko kugura ifumbire yo guhingisha, kwagura ubucuruzi n’ibindi bahamya ko byamafashije kuzamura imibereho y’imiryango yabo.

    Umuyobozi wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu, yavuze ko bishimira umusaruro uri gutangwa n’uyu mushinga, bishingiye ku byo babonye mu bikorwa by’abaturage bamaze kugeraho, avuga ko bitanga icyizere ko kubafasha kwigira biri kugerwaho.

    Ati ‘Biteye ishema kubona imishinga y’abaturage batewe inkunga. Ibyo tubona n’ibyo twumva biratwereka ko aho mugana ari heza. Ibi birahuza neza n’imirongo migari ya Leta ndetse n’icyerekezo cy’isi cya SDGs, ibishamangira ko koko nta we uri gusigara inyuma.’

    Yashimye EU yashyigikiye uyu mushinga mu buryo bw’amafaranga, ashimangira ko bahisemo neza kuwushyigikira.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul, yashimye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare muri uyu mushinga, asaba abagenerwabikorwa gukoresha neza amahirwe bahawe no gukomeza gushyira imbere umuco wo kwizigama no kwihangira imirimo.

    Ati ‘Iyi gahunda ni inyunganizi mu rugamba rw’iterambere turimo rwo kwivana mu bukene. Ni na yo mpamvu ibi bibaha inshingano namwe yo gutera imbere nta rundi rwitwazo. Muhindure imyumvire nk’abigishijwe, kuko gukena no gukira ni mu mutwe.’

    Yasabye ababonye inkunga n’abayitegereje gushyiraho akabo na bo bakihuta mu iterambere, biha intego, ndetse banitabira gahunda za leta nko gutanga mituweli, gushyira abana mu mashuri n’ibindi byerekeza ku kwigira.

    Uretse mu Nkambi y’impunzi ya Mugombwa, uyu mushinga uzanagera mu nkambi za Kigeme muri Nyamagabe, Nyabiheke muri Gatsibo, ndetse n’iya Kiziba muri Karongi.

    Impunzi n’abazakiriye bakora imishinga itandukanye irimo n’ubukorikori

    Bamwe mu bafatanyabikorwa b’Umushinga Dukore Twigire bareba uko abagenerwabikorwa bakataje mu kwiteza imbere

    Abahawe inkunga biteguye kuyibyaza umusaruro bikura mu bukene

    Impunzi n’abazakiriye bari kwiteza imbere binyuze mu mishinga irimo n’ubworozi

    Nyiramuzo Elisabeth ashima umushinga Dukore Twigire wamukuye ku gishoro cy’ibihumbi 50 Frw acururiza hasi none ubu ageze kuri butiki ya miliyoni 1,5 Frw

    Tuyishimire Faustin utuye hanze y’inkambi uri mu babonye inkunga y’asaga 1 Frw, yavuze ko icyizere cy’ubuzima ari cyose nyuma yo kubona iyo nkunga

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa yavuze ko umurenge ayoboye wavuye ku baturage bihumbi 29 ugera ku bihumbi bisaga 40 nyuma yo kwakira impunzi, ubu bakaba babanye neza

    Umushinga Dukore Twigire wazamuriye abagenerwabikorwa ubushobozi mu buryo bwose

    Umushinga Dore Twigire ugamije iterambere ry’impunzi n’abazakiriye hirya no hino mu gihugu washowemo miliyari 5 Frw

    Umuyobozi muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Mugabe Innocent, yasabye impunzi n’abazakiriye gukomeza kubana neza banashyira imbaraga mu bikorwa bibateza imbere

    Umuyobozi wa HCR mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, Dr. Olivier Lompo, yashimye abafatanyabikorwa bose bafasha mu mibereho myiza y’impunzi

    Umuyobozi w’Umushinga Dukore Twigire muri World Vision Rwanda, Mubangizi Fred, yavuze ko biteze impinduka zigaragara mu bagenerwabikorwa ba wo

    Uwari ahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Vincent Laporte, na we yashimye u Rwanda rwakiriye impunzi rukanazishakira uko zibaho

    Visi Meya Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yasabye abahawe inkunga gukora banahindura imyumvire, kugira ngo bakomeze iterambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/world-vision-rwanda-yatanze-miliyari-5-frw-zizateza-imbere-impunzi-n

  • Bahavu agiye gukorana na Zacu TV #rwanda #RwOT

    Kampani ya Bahafrica Entertainment Ltd, yashinzwe n’umukinnyi wa filime akaba n’umuvugabutumwa Usanase Bahavu Jeanette afatanyije n’umugabo we Fleury Legend, yinjiye mu bufatanye bushya na Zacu TV buzafasha bamwe mu bakunzi ba sinema nyarwanda kongera gukurikira ibikorwa byayo kuri televiziyo.

    Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 2 Kamena 2026 hagati ya Bahafrica Entertainment Ltd na Zacu Entertainment, ishinzwe ibikorwa bya Zacu TV. Fleury Legend ni we wayashyizeho umukono ahagarariye Bahafrica Entertainment, mu gihe ku ruhande rwa Zacu Entertainment hasinye Nsengumuremyi Valens.

    Amakuru yatangajwe na Zacu Entertainment agaragaza ko iyi televiziyo yishimiye kwakira ibikorwa bya Bahafrica Entertainment, imwe muri sosiyete zimaze kubaka izina rikomeye muri sinema nyarwanda. Ubuyobozi bwayo bwavuze ko ubufatanye nk’ubu bufite uruhare mu kuzamura urwego rw’imyidagaduro no guteza imbere ibihangano bikorerwa mu Rwanda.

    Fleury Legend yavuze ko amasezerano yasinywe azamara imyaka itatu, ariko ko atareba filime nshya bari gutunganya muri iki gihe. Yasobanuye ko yibanze ku bikorwa byamaze gukorwa kandi bikaba byaramaze gutambuka ku rubuga rwa YouTube rw’iyi sosiyete.

    Yagize ati ‘Izi ni filime twakoze mbere kandi zaramaze kugera ku bakunzi bacu banyuze kuri YouTube. Ni zo zizajya zitambuka kuri Zacu TV muri iyi myaka itatu.’

    Bahafrica Entertainment imaze imyaka igira uruhare rugaragara mu iterambere rya sinema nyarwanda. Mu bihangano byayo byakunzwe harimo Bad Choice, Impanga Series na Urukundo rw’Inzitane, byakurikiwe n’abatari bake ku mbuga zitandukanye.

    Bahavu Jeanette agiye gukorana na Zacu TV

    Source : http://isimbi.rw/bahavu-agiye-gukorana-na-zacu-tv.html