Author: webrwanda

  • Patrice Evra yageze ku isezerano yahaye Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Umufaransa wahoze akinira Manchester United, Patrice Evra yavuze ko mu myaka itandatu ishize yari yarasezeranyije Perezida Kagame ko azasura u Rwanda akaba yabigezeho.

    Evra akaba ari mu Rwanda aho yaje nk’umushyitsi w’umwihariko mu muhango wo Kwita Izina wabaye uyu munsi mu Kinigi aho yise Umwana w’Ingagi Muganura akaba ari umwana wo mu muryango wa Izuba.

    Yavuze ko yumva ameze neza nyuma yo kuza mu Rwanda kuko ari ibintu yari yarasezeranyije Perezida Kagame mu myaka itandatu ishize.

    Ati “Mu by’ukuri ndumva meze nk’uwahawe umugisha, ndashima kuba bwa nyuma naje mu Rwanda, mu myaka itandatu ishize nasazeranyije Perezida wanyu (Perezida Kagame) ko nzaza mu Rwanda.”

    “Nkigera mu Rwanda nasuye Urwibutso wari umunsi wihariye kuko ahantu hose njye mba nshaka kumva inkuru ya nyayo kuko rimwe na rimwe ubona ibintu kuri televiziyo kandi atari n’ukuri.”

    Yakomeje avuga ko nyuma y’ibyabaye atari azi ko ashobora guhura n’abantu bakomeye, barabashije kubirenga bakababarirana bakaba babanye neza.

    Agaruka ku muhango wamuzanye wo Kwita Izina, yavuze ko atari azi ko mu buzima bwe yari kuzigera abona Ingagi.

    Ati “Ntabwo nigeze ntekereza ko mu buzima bwanjye nari kuzigera mbona Ingagi, mu by’ukuri ni ibintu byiza. Kwita Izina umwana w’Ingagi ni ibintu byiza cyane. Ndimo ndishimira buri mwanya ndi hano mu Rwanda.”

    Amazina yiswe abana b’Ingagi n’abantu babise

    1. Shaikha Al Nuwais yise izina rya Ishakwe ingagi yo mu muryango wa Umuhoza
    2. Dominic Barton yise izina Umukondo ingagi yo mu muryango wa Izuba
    3. Paul Danforth yise izina Shikama ingagi yo mu muryango wa Susa
    4. Miguel Angel Gil Marin yise izina Inkera ingagi yo mu muryango wa Pablo
    5. Ahmed Sadek Elsewedy yise izina Rugamba ingagi yo mu muryango wa Hirwa
    6. Olivier na Quitterie Granet bise izina Umucyo ingagi yo mu muryango wa Ntambara
    7. Garreth na Nicola Wood bise izina Ngabonzima ingagi yo mu muryango Segasira
    8. James Chester yise izina Ndongozi, ingagi yo mu muryango Musilikare
    9. Jeannette Uwimbabazi yise izina Ndahiro umwana w’ingagi wo mu muryango Musilikare
    10. Francesco Calvo yise izina Ngoga umwana w’ingagi yo mu muryango Kwitonda
    11. David Lappartient yise izina Muhuza umwana w’ingagi yo mu muryango Muhoza
    12. Dominique Laura Plewes yise izina Komezutsinde umwana w’ingagi yo mu muryango Mutobo
    13. Mamadou Sakho yise izina Ntwarane umwana w’ingagi wo mu muryango wa Muhoza
    14. Mutaz Barshim yise izina Tarama umwana w’ingagi wo mu muryango Humura
    15. Alastair Fothergill yise izina Mpinga umwana w’ingagi wo mu muryango wa Pablo
    16. Israel Mbonyi yise izina Impeta umwana w’ingagi wo mu muryango Izuba
    17. Kelly O’Meara yise izina Igeno umwana w’ingagi wo mu muryango wa Musilikare
    18. Neil na Susan McDougall bise iizina Ruhembe ingagi yo mu muryango wa Izuba
    19. Patrice Evra yise izina Muganura umwana wo mu muryango wa Izuba
    20. Ameloot Kenza Johanna yise izina Nkwakuzi umwana wo muryango wa Umubano

      Patrice Evra yavuze ko yasoje isezerano yahaye Perezida Kagame

    Source : http://isimbi.rw/patrice-evra-yageze-ku-isezerano-yahaye-perezida-kagame.html

  • Umuhanzikazi Bwiza yavuze ku gihe ubukwe bwe buzabera #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Nyarwanda ukunzwe cyane, Bwiza Emerance yavuze ko ubukwe bwe buzaba mu minsi ya vuba.

    Bwiza yatangaje ibi ubwo yari avuye ku rubyiniro mu muhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi wabereye mu Karere ka Musanze mu Kinigi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026.

    Uyu muhanzikazi umaze iminsi avugwa mu rukundo n’umujyanama we, Uhujimfura Jean Claude, abajijwe igihe azakorera ubukwe mu magambo make yagize ati “Ni vuba.”

    Gusa nubwo yavuze ko ari vuba ntabwo yigeze yemeza ko uwo bazabukorana ari Uhujimfura kuko nubwo abantu babivuga ariko na none uko ari babiri nta n’umwe uremeza ko bari mu rukundo.

    Bwiza Emerance umaze kwigarurira imitima y’abantu benshi kubera ijwi n’ubutumwa buba buri mu ndirimbo ze, yateguje abakunzi be ko mu minsi iri imbere bitarenze ibyumweru bibiri azashyira album nshya hanze.

    Bwiza Emerance yavuze ko ubukwe bwe ari vuba

    Bivugwa ko ari mu rukundo na Uhujimfura usanzwe ari umujyanama we

    Source : http://isimbi.rw/umuhanzikazi-bwiza-yavuze-ku-gihe-ubukwe-bwe-buzabera.html

  • Impinduka muri 11 ba Rayon Sports bashobora kubanzamo ku mukino Panthère #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis ashobora gukora impinduka muri 11 bashobora kuza kubanzamo ku mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze wa CAF Confederation Cup na Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun.

    Ni umukino ugomba kubera muri Cameroun aho abakinnyi babiri Ibrahim Djingaley ufite ikibazo cy’uburwayi na Issa Djiguiba bashobora kuva muri 11 bari bamaze iminsi babanzamo.

    Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026 ku isaha ya saa 16h30′ za hano i Kigali mu Rwanda. Umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 12 Nzeri 2026.

    11 Rayon Sports ishobora kubanzamo

    Umunyezamu: Dande Junior

    Ba Myugariro: Nshimiyimana Emmanuel, Ganijuru Elie, Nshuti Didier na Charles Tchouplaou

    Abakina Hagati: Nisingizwe Christian, Muderi Akbar na Tambwe Ngongo Gloire

    Ba Rutahizamu: Atisso Kodjo, Ishimwe Elie Tatu na Kameni Junior

    Source : http://isimbi.rw/impinduka-muri-11-ba-rayon-sports-bashobora-kubanzamo-ku-mukino-panthere.html

  • IFAD na Equity Group byatangije ikigega cya miliyoni 200$ kizafasha abahinzi barimo abo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iki kigega cyiswe Africa Rural Climate Adaptation Finance Mechanism, ARCAFIM, cyatangirijwe i Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, mu Nama Nyafurika yiga ku bijyanye n'Urwego rw'Ibiribwa, Africa Food Systems Forum 2026.

    Iyi gahunda izamara imyaka 12 ikorerwa mu Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania. Biteganyijwe ko izagera ku bahinzi bato bagera ku bihumbi 260 n'ibigo 500 biciriritse n'ibito cyane cyane ibikorera mu cyaro.

    Nibura 50% by'abazagenerwa ubu bufasha bazaba ari abagore, naho 30% babe urubyiruko.

    Ikigega cyitezweho gufasha abantu bagera kuri miliyoni 1,2 mu bijyanye no kwihaza mu biribwa, mu gihe abazacyungukiramo mu buryo butaziguye n'ubuziguye bagera kuri miliyoni 1,5.

    Mu ngengo y'imari yacyo, miliyoni 180$ zizakoreshwa mu gutanga inguzanyo, naho hafi miliyoni 20$ zishyirwe mu bufasha bwa tekiniki.

    Bitewe n'uko amafaranga azatangwa mu nguzanyo azajya agaruka akongera kugurizwa mu byiciro bigera kuri bine, ateganyijwe kubyara inguzanyo zifite agaciro ka miliyoni 266$.

    Equity Group izatanga miliyoni 90$ zivuye mu mutungo wayo, zingana n'amafaranga azatangwa n'abafatanyabikorwa mu buryo bworohereza ishoramari.

    ARCAFIM yashyizweho ku bufatanye n'Ikigega Mpuzamahanga cy'Imihindagurikire y'Ibihe, Green Climate Fund, Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Finlande na Nordic Development Fund. Iterwa inkunga kandi na Leta ya Danemark n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi.

    Green Climate Fund yiyemeje gutanga miliyoni 55$, amafaranga yagize uruhare mu gutegura uburyo ikigega kizakoramo no gukurura ishoramari rya Equity Group.

    Amafaranga azatangwa azafasha abahinzi n'ibigo byo mu cyaro gushora imari mu mishinga yo kuhira no gufata amazi, guteza imbere ubworozi bw'inka n'andi matungo, kubika umusaruro nyuma yo gusarura, gukoresha ingufu zisubira no gutunganya umusaruro mu buryo burengera ibidukikije.

    Visi Perezida wa IFAD, Gérardine Mukeshimana, yavuze ko ARCAFIM igamije gufasha ibigo by'imari byo muri Afurika kubona ishoramari ryo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

    Ati 'Intego ya ARCAFIM ni uguhindura ishoramari rigamije gufasha abaturage bo mu cyaro rikabasha guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, rikaba serivisi izwi, ishoboka kandi irambye mu bigo by'imari byo muri Afurika.'

    Mukeshimana yavuze ko iki kigega kizashyiraho serivisi z'imari zijyanye n'ibikenewe n'abahinzi, kinafashe ibigo by'imari kugira ubumenyi, uburyo n'icyizere byo gukomeza kwagura inguzanyo zijyanye no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Group Holdings, Dr James Mwangi, yavuze ko abahinzi bato bo muri Afurika badakwiye gufatwa nk'abantu bategereje gutabarwa, ahubwo ko ari ba rwiyemezamirimo bakorera mu rwego rurimo ibyago byinshi.

    Ati 'Icyo babuze ni uburyo bw'imari bwubatse ku buryo bubashyigikira. ARCAFIM irahindura iyo mitekerereze. Mu gushyiramo amafaranga yacu hamwe n'imari, ntabwo turi gutera inkunga umushinga gusa, ahubwo turi kubaka isoko.'

    Mwangi yavuze ko intego ari uko gutanga inguzanyo zifasha guhangana n'imihindagurikire y'ibihe bihinduka ubucuruzi busanzwe bwa banki, aho kuba igikorwa cy'ubugiraneza.

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Kenya, Moses Nyabanda, yavuze ko banki izatera inkunga abahinzi n'abandi bakora mu buhinzi, haba mu buryo butaziguye cyangwa binyuze mu bigo by'imari iciriritse, SACCOs n'ibigo byo mu ruhererekane nyongeragaciro rw'ubuhinzi.

    Amasezerano yo gutangiza ARCAFIM yashyizweho umukono na Gérardine Mukeshimana ku ruhande rwa IFAD na Moses Nyabanda ku ruhande rwa Equity Bank Kenya. Umuhango wayobowe n'Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara.

    IFAD na Equity Group byatangaje ko Afurika y'Amajyepfo n'iy'Iburengerazuba ari byo bice bishobora gukurikiraho mu kwagurirwamo iyi gahunda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ifad-na-equity-group-byatangije-ikigega-cya-miliyoni-200-kizafasha-abahinzi

  • Karongi: Hari abanze kwifotoza ngo bazahbwe indangamuntu koranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Indangamuntu koranabuhanga ni sisiteme ihurizwamo amakuru ajyanye n'ibiranga umuntu, ikaba ububiko bwizewe bubarizwamo amakuru y'abantu bose batuye cyangwa baba mu Rwanda.

    Indangamuntu koranabuhanga izahabwa abantu bose kuva bakivuka baba Abanyarwanda bari mu gihugu no hanze yacyo.

    Ibikorwa byo gufotora abaturage ngo bazahabwe iyo ndangamuntu byatangiriye mu Mujyi wa Kigali bikomereza mu turere dutandukanye two mu Ntara.

    Mu turere icyo gikorwa cyagezemo harimo n'Akarere ka Karongi, abafotora bakaba baramaze kuhava bagakomereza mu tundi turere.

    Nubwo bahavuye ariko harimo abasigaye badafotowe barimo n'ababyanze ku bushake kubera imyemerere.

    Mukamazimpaka Clothilde yavuze ko impamvu yanze kwifotoza ari ukwanga gusubira mu byaha yihannye.

    Ati 'Impamvu ya mbere nanze kwifotoza ni uko ari ubuhanuzi buri gusohora kandi tuba twarabyize kera. Iby'umwuka kubibwira umuntu utari mu mwuka ntabwo yabyumva. Ntabwo wabona ubuhanuzi busohora ngo ugende ubwishoremo kuko no muri Bibiliya haranditse ngo umunyamakenga iyo abonye ikibi kije arakikinga, ariko umuswa aragenda akababazwa na byo'.

    Hakizimana Jean Paul wamaze kwifotoza ngo azahabwe indangamuntu y'ikoranabuhanga anenga abaturage banze kwifotoza akavuga ko ari imyumvire mibi bafite.

    Ati 'Ni imyumvire mibi bafite yo kubona ibintu nk'aho ari imikino. Ni ugusuzugura Leta kuko banze kwifotoza ngo abafotora baragenda bazongere bagaruke'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Umuhoza Pascasie yavuze ko aya makuru akarere katari kayazi, avuga ko bagiye kuganiriza aba baturage umuntu ku wundi.

    Ati 'Abantu bafite imyemerere nk'iyo urabasanga ukabigisha kandi ntubikore muri rusange bigasaba ko umuntu umwigisha ukwe n'undi ukwe. Iyo ubashyize hamwe batizanya umurindi.'

    'Ni ukubereka akamaro k'indangamuntu koranabuhanga none se ugira ngo ntibatunze telefoni. Akwiye kuba atekereza ati niba mfite telefoni ni gute ntakabaye ntunga indangamuntu koranabuhanga'.

    Umuhoza avuga ko ntawe bazafotora ku gahato, gusa ngo bazasobanurira abaturage kugeza bumvise akamaro k'ikoranabuhanga.

    Ati 'Barivuna. No kuri telefoni ni uko batangiye ariko bageze aho barahinduka'.

    Abaturage badakozwa ibyo guhabwa indangamuntu koranabuhanga bo mu Karere ka Karongi, bagiye kuganirizwa umwe ku wundi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-hari-abanze-kwifotoza-ngo-bazahbwe-indangamuntu-koranabuhanga

  • Nyaruguru: Hegitari zisaga 17 za Pariki y'Igihugu ya Nyungwe zibasiwe n'inkongi – #rwanda #RwOT

    Abaturage bavuga ko uyu muriro wadutse mu minsi ishize, ukaba umaze hafi icyumweru. Buri munsi, abaturage bagera kuri 200 bitabira ibikorwa byo kuwuzimya, ariko ukomeje kwiyongera.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE ko inkongi yatangiriye hagati mu ishyamba, nko mu bilometero birindwi uvuye ku nkengero za Pariki.

    Yavuze ko aho umuriro watangiriye hatuma hakekwa ko waba warakomotse ku bikorwa bya muntu bitemewe bikorerwa muri Pariki. Inzego zitandukanye zikomeje gufatanya mu kuwuzimya.

    Ati 'Ku bufatanye bw'abaturage, Ingabo, Polisi ndetse n'abakozi ba RDB, ibikorwa byo kuzimya birakomeje kandi hari icyizere cyo kuwuzimya.'

    CIP Kamanzi yavuze ko kuba umuriro waratangiriye mu bilometero birindwi imbere mu ishyamba bishimangira ko hakiri abantu bavogera Pariki ya Nyungwe bagakoreramo ibikorwa bitemewe, bishobora kuba intandaro y'inkongi nk'izi.

    Yatangaje ko iperereza ririmo gukorwa kugira ngo hamenyekane ababa baragize uruhare muri iki gikorwa, bashyikirizwe ubutabera.

    Ati 'Kubona hari umuntu ugihirahira akinjira mu ishyamba rya Nyungwe rizwi nk'ibihaha by'igihugu, ni ibintu bidakwiye kwihanganirwa. Abazamenyekana ko babigizemo uruhare bazahanwa n'amategeko.'

    Yibukije abaturage kwirinda ibikorwa byose bishobora guteza inkongi y'umuriro, kuko zigira ingaruka zirimo igihombo cy'umutungo, impfu no kwangirika kw'ibidukikije.

    Akarere ka Nyaruguru gakora ku gice cya Pariki y'Igihugu ya Nyungwe mu Mirenge ya Kivu, Muganza, Nyabimata na Ruheru. Iyi nkongi yagaragaye mu gice giherereye mu Murenge wa Muganza.

    Uyu muririo wahuje n’uko ari mu bihe by’izuba uhita ugira imbaraga cyane

    Umuriro umaze iminsi wibasiye ishyamba rya Nyungwe muri Nyaruguru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-hegitari-zisaga-17-za-pariki-y-igihugu-ya-nyungwe-zibasiwe-n-inkongi

  • Nyagatare: Ukeka ko yatwikiwe urutoki yasabye ko hakorwa iperereza – #rwanda #RwOT

    Kabera avuga ko urwo rutoki rwatwitswe n'abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 28 Kanama 2026. Muri rwo harimo ibiti by'ikawa n'ibindi by'imbuto. Umuriro watangiye ahagana saa Sita z'ijoro, utwika igice cyarwo.

    Umukozi we, Ndikubwimana Aloys, wari uryamye hafi y'urwo rutoki, ni we wabanje kubona ko rurimo gushya, ahita atangira kuzimya umuriro.

    Yagize ati 'Nari ndyamye numva urutoki rushya. Ngezeyo nsanga ni ko biri, umuriro urimo uraka. Nahise ntangira kuwuzimya, nyuma nsubira aho mba mbwira umugore ngo ajye kubwira 'boss' ko urutoki rwahiye.'

    Umugore wa Ndikubwimana yahise amenyesha Kabera ibyari bibaye. Na we yajyanye n'abaturanyi be gutabara no kuzimya umuriro.

    Kabera yagize ati 'Hari ahagana saa Sita z'ijoro ubwo umugore w'uyu mugabo yazaga kutubwira ko urutoki rwahiye. Twarahageze dusanga we n'abana be bari kuzimya, natwe twihutira kubafasha. Twatandukanyije isaso n'ahari gushya, ku bw'amahirwe umuriro urazima.'

    Kabera avuga ko iyi nkongi yamuhangayikishije cyane kuko atari ubwa mbere umutungo we wangizwa. Mu myaka yashize, abantu bataramenyekana ngo bigeze gutema igice cy'urutoki rwe. Ihene n'imbwa bye na byo byigeze kwicwa mu bihe bitandukanye.

    Nyuma y'inkongi, Kabera yahise amenyesha inzego z'ibanze.

    Yavuze ko yahamagaye Umuyobozi w'Umudugudu muri iryo joro, akagera aho byabereye. Yanashatse nimero y'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari, aramuhamagara, ariko kugeza igihe yatangaga amakuru yari ataramugeraho.

    Ku bijyanye n'uwaba ari inyuma y'iki gikorwa, Kabera yavuze ko nta muntu akeka.

    Ati 'Nk'umukozi w'Imana, gukeka ni icyaha. Nta muntu nkeka.'

    Abaturanyi be bavuga ko ibyabaye bikwiye gukurikiranwa kugira ngo hamenyekane icyateye inkongi n'ababa barayigizemo uruhare.

    Mukabarisa Belancilla yavuze ko ikibazo gikomeye kuko atari ubwa mbere umutungo wa Kabera wangizwa.

    Ati 'Ni ibintu bikomeye kuko atari ubwa mbere. Hari igihe abantu bigeze kuza nijoro bagatemagura urutoki. Nibaza icyo baba bamuziza.'

    Karangwa Ildephonse yavuze ko Kabera asanzwe abanye neza n'abaturanyi, bityo ko hakwiye kumenyekana inkomoko y'ibikorwa byo kwangiza umutungo we.

    Yagize ati 'Kabera asanzwe abanye neza n'abaturanyi. Turifuza ko hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane aho ibi bikorwa bituruka, ababikora n'impamvu babikora.'

    Kayombya Damascene na we yavuze ko Kabera arenganywa, asaba ko ikibazo gikurikiranwa hakiri kare.

    Ati 'Hakwiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri mbere y'uko haba ikindi gikomeye, kuko ejo twazumva ko we cyangwa umwana we hari ikibi cyababayeho.'

    Aba baturanyi bavuga ko bakeka ko ibi bikorwa bishobora kuba bishingiye ku ishyari, ariko bakemeza ko nta bimenyetso bafite bibihamya. Basaba ko iperereza ari ryo ryagaragaza ukuri.

    Bavuga kandi ko hari hashize hafi ibyumweru bibiri ubuhunikiro bw'undi muturage na bwo butwitswe, umuriro ukagira ingaruka ku matungo yari hafi aho.

    Bahuriza ku kuvuga ko ibi bikorwa bibahangayikishije, bakifuza ko inzego zibishinzwe zibikurikirana.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yavuze ko ubuyobozi bwamenye iki kibazo kandi ko Umuyobozi w'Umudugudu yageze aho urutoki rwatwikiwe muri iryo joro.

    Yasobanuye ko kumenya uwatwitse urutoki bishobora kugorana kuko Kabera nta muntu akeka.

    Umuyobozi w'Umudugudu n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ngo bamubajije niba hari uwo akeka, abasubiza ko nta we.

    Ati 'Iyo aba afite umuntu akeka, iperereza ryatangirira kuri uwo muntu, ariko kuba nta we akeka bituma kumenya uwakoze iki gikorwa bigorana.'

    Kabera yavuze ko atifuza gushinja umuntu atabifitiye ibimenyetso, ahubwo ko asaba inzego zibishinzwe gukurikirana ibyabaye no gukora iperereza ryagaragaza ukuri.

    Yashimangiye ko amaze igihe ahura n'ibikorwa bitandukanye byo kwangiza umutungo we, bityo ko yifuza ko ababigizemo uruhare bamenyekana kandi amategeko agakurikizwa.

    Kugeza ubu, ababa baratwitse urutoki rwa Kabera n'impamvu yabibateye ntibaramenyekana. We n'abaturanyi be barasaba ko ikibazo gikurikiranwa kugira ngo ukuri kumenyekane kandi ubutabera butangwe.

    Urutoki rwa Kabera rwarahiye rurakongoka

    Kabera avuga ko urwo rutoki rwatwitswe n'abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku wa Gatanu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-ukeka-ko-yatwikiwe-urutoki-yasabye-ko-hakorwa-iperereza

  • Mufti yasabye Abasilamu kugira uruhare mu iterambere ry'imijyi ibumbatiye Amateka y'Abasilamu n'ubuyislamu #rwanda #RwOT

    Mufti wungirije Sheikh Mushumba Yunusu aributsa abayoboke b'Idini ya Islam bo mu Karere ka Muhanga ndetse no mu tundi turere kuba aba mbere mu gutuma imijyi ibumbatiye amateka y'Idini ya Islam asigasirwa biciye mu bikorwa by'iterambere bihindura imibereho y'abayituriye.

    Ibi yabigarutseho ubwo hatahagwa inyubako nshya igizwe n'ibyumba 2 mberabyombi ndetse n'ibindi byumba 5 byo gukoreramo. Mu gushimira Umuterangunga wafashije mu iyubakwa ry'iyi nyubako, yagize ati' Turashimira uyu muterankunga ukomoka  mu gihugu cya Oman kuri iki gikorwa yaduhaye gitashywe. Yabaye hano cyera ariko yazirikanye ko agomba kubaha inyubako nziza nk'iyi igeretse rimwe izajya ikoreshwa nk'ibyumba mberambyombi (Sale) n'ibiro by'Abasilamu bo mu Karere ka Muhanga kandi ikaba yanakoreshwa mu bindi bikorwa bitandukanye by'Umuryango'.

    Yakomeje asaba Abasilamu kugira uruhare mu iterambere ry'imijyi ibumbatiye amateka y'Abasilamu no gukomeza kubungabunga umurage wabo no kugira uruhare mu iterambere ry'iyi mijyi batuyemo.

    Ati' Twebwe nk'umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda twifuza ko imijyi isanzwe yitirirwa Abasilamu harimo aha turi i Nyabisindu ya Muhanga, Mugandamure ya Nyanza, Bugarama ya Rusizi, Buswahirini ya Rwamagana, mu cyarabu cya Huye ndetse n'ahandi hafatwa neza hagamijwe kugira uruhare mu kubumbatira uyu murage wahitiriwe kandi bigahuzwa n'ubushobozi twifitemo nk'abayisilamu'.

    Akomeza avuga ko nk'Ubuyobozi bw'Abayisilamu mu Rwanda batangiye ibiganiro n'inzego za Leta ndetse n'abafatanyabikorwa, mu rwego rwo gushaka ubundi bufasha bwafasha guteza imbere ibikorwa by'Abasilamu, cyane cyane ibikorwa bifasha abafite ubushobozi buke kandi hari icyizere ko bizagenda neza.

    Uwafashije kubaka iyi nyubako, Nassor Hilal Khalfan Al Khanjary ukomoka muri Oman ariko akaba yaravukiye mu cyahoze ari Perefegitura Gitarama mu bitaro bya Kabgayi yavuze ko yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda ariko cyane i Nyabisindu nyuma y'imyaka 58 ahavuye ari naho yavukiye.

    Yagize ati' Navuye mu Rwanda mu mwaka w'1968 bivuze ko maze imyaka 58 ntakandangira mu Rwanda ariko natekereje icyo nakorera abo ku ivuko ryanjye nsanga nkwiye kubaha iyi nyubako yazafasha abakuru ndetse n'abazabakomokaho'.

    Akomeza agira ati' Ndishimye cyane kuko nongeye kugaruka iwacu aho navukiye. Hashize imyaka 58 mvuye mu Rwanda ariko nkomeza kubatekerezaho kuko umubyeyi wambyaye yayoboye uyu musigiti bityo bituma ntekereza iki gikorwa cyafasha abakuru n'abato kandi kubaka iyi nyubako ni igikorwa gifite igisobanuro cyihariye kuri njyewe  n'umuryango wanjye, ariko kandi u Rwanda na Oman dufitanye umubano ushingiye ku buvandimwe'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yashimiye umuterankunga n'Abasilamu bo muri aka Karere ku ruhare bagira mu iterambere ryako, yemeza ko icyerekezo cy'uyu mujyi gishingiye ku iterambere ridaheza, ahubwo rikomatanya abafite ubushobozi bucye n'abafite bwinshi bityo iterambere rigasangirwa mu nguni zose.

    Ati' Ntabwo dukwiye kugira umujyi usiga abaturage inyuma. Abafite amikoro macye nabo batekerezwaho kugira ngo hatagira usigara inyuma mu iterambere ry'imibereho myiza'.

    Meya Kayitare, yijeje Abasilamu ko ubuyobozi bw'Akarere buzakomeza gukorana na bo mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza ndetse n'iterambere. Yabasabye gukomeza kugira uruhare muri gahunda z'iterambere ry'Igihugu ziba zarateganyijwe hagendewe Ku byifuzo by'abaturage.

    Ismaël na Mubarak ni bamwe mu basilamu bavuga ko bishimiye iki gikorwa kizafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi kandi kizazamura ubukungu by'abasanzwe bakenera ubufasha.

    Ismaël ati' Rwose turishimye ko duhawe iyi nyubako izafasha mu bikorwa byacu bya  buri munsi. Hano habera ubukwe n'ibirori bya bantu baringaniye kandi bizanoroshya urugendo tujya gushaka aho twakorera inama'.

    Mubarak yagize ati' Aha hantu abana bacu bahigira amasomo y'idini, haberamo Inama z'ubukwe kandi n'ubukwe bw'abantu batari benshi bwahabera ariko buriya ubuyobozi bwacu buzabitekerezaho burebe icyazamura inyungu z'abasilamu muri rusange'.

    Iyi nyubako, izafasha Abasilamu bo mu Karere ka Muhanga kubona ahantu hakwiye ho gukorera, inabe kandi umusingi wo gukomeza kubaka ubufatanye n'iterambere ry'umuryango w'Abasilamu n'abaturage muri rusange. Ni inyubako igeretse rimwe ifite ibyumba 2 by'Inama byagutse n'ibindi byumba 5 byo gukoreramo.

    Akimana Jean de Dieu

    The post Mufti yasabye Abasilamu kugira uruhare mu iterambere ry'imijyi ibumbatiye Amateka y'Abasilamu n'ubuyislamu first appeared on Intyoza.

    The post Mufti yasabye Abasilamu kugira uruhare mu iterambere ry'imijyi ibumbatiye Amateka y'Abasilamu n'ubuyislamu appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/09/04/mufti-yasabye-abasilamu-kugira-uruhare-mu-iterambere-ryimijyi-ibumbatiye-amateka-yabasilamu-nubuyislamu/

  • Perezida Kagame yaganiriye na Dr. Gérardine Mukeshimana n'Umuyobozi wa AUDA-NEPAD ku iterambere ry'ubuhinzi – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro byabaye nyuma y'inama nama izwi nka 'AFS Forum 2026' yabereye i Kigali, igaruka ku kwihaza mu biribwa no kubaka uburyo bwafasha abantu kubigeraho.

    Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro buvuga ko ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Visi Perezida wa IFAD, Dr. Gérardine Mukeshimana, n'Umuyobozi Mukuru wa AUDA-NEPAD, Nardos Bekele-Thomas, 'byibanze ku kongera ingufu mu bufatanye bugamije guteza imbere ubuhinzi muri Afurika no kwihaza mu biribwa.'

    IFAD ni urwego rushamikiye ku Muryango Mpuzamahanga wita ku biribwa n'ubuhinzi ku Isi.

    Ni ikigega cyita ku baturage bo mu bice by'icyaro binyuze mu kubongerera ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa, kuvugurura imirire mu miryango no kongera umusaruro.

    Bafashwa kandi kwigira, kwagura ubucuruzi no guhangana n'imbogamizi z'iterambere ryabo.

    Hamwe no kuba umubare w'abatuye Isi ukomeje kwiyongera bikaba biteganyijwe ko uzagera kuri miliyari icyenda mu 2050, icyuho hagati y'abakize n'abakennye kizarushaho kwaguka. Ni muri urwo rwego IFAD iseruka aho ubukene n'inzara byiganje cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Visi Perezida wa IFAD, Dr Mukeshimana Gerardine ku bufatanye bugamije iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika

    Perezida Kagame n’Umuyobozi Mukuru wa AUDA-NEPAD baganiriye ku bufatanye bugamije iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-dr-gerardine-mukeshimana-n-umuyobozi-wa-auda

  • Perezida Kagame yagaragaje inenge iri muri serivisi z'imari muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 3 Nzeri 2026, mu kiganiro yahuriyemo n'urubyiruko rwamubazaga ibibazo bitandukanye mu nama izwi nka 'AFS Forum 2026', igaruka ku kwihaza mu biribwa no kubaka uburyo bwafasha abantu kubigeraho.

    Perezida Kagame yavuze ko kubona ibiribwa birenze uburenganzira bwa muntu, ko ari ubuzima kuko umuntu atabaho nta byo kurya afite.

    Yibukije ko kugira ngo Isi yihaze mu biribwa hari uruhererekane binyuramo kuva ku kubitunganya kugeza bigeze ku isoko cyangwa ku muguzi wa nyuma.

    Ati 'Kubitegura bigomba kubaho. Abantu twese tugomba gushaka uburyo twatanga umusaruro ariko haba hari imbogamizi mu ruhererekane nyongeragaciro.'

    Perezida Kagame yagaragaje ko hari urubyiruko ruri kugerageza gukora ibintu bitandukanye kugira ngo ibiribwa biboneke, nubwo hari ibirukoma mu nkokora.

    Mu buryo bwo gukemura imbogamizi ruhura na zo, Umukuru w'Igihugu yashimangiye ko guverinoma ifite inshingano nyinshi, zirimo gufasha abari muri uru rwego kugira ngo bagere ku ntego.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko mu gihe Leta idashatse uburyo bwo gufasha aba bantu kugira ngo bagere ku byo bashaka kubona, ibibazo bizahoraho.

    Ati 'Abayobozi …. bashobora kwibuka ko gufata ukuboko abo bashaka kugira icyo bakora kandi bashoboye ariko babura utuntu duto… leta ikwiye gushaka uburyo bwo gukuraho imbogamizi ku bintu byinshi. Hari uburyo bwashyirwaho kugira ngo abantu bafashwe bakore ibyo bashobora gukora.'

    Perezida Kagame yavuze ko mu gihe ibi bizakorwa neza, leta izabona ko bitanga umusaruro ndetse n'abafashijwe bishyure ibyo bahawe mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Yakomeje ati 'N'izo mbaraga cyangwa izo nguzanyo wahaye abantu ngo zibafashe ukabona ko zitazagaruka Leta izashaka uburyo yazigaruza ariko urubyiruko rufite ubushobozi bwo gukora ibintu runaka rukomeza.'

    Perezida Kagame yagaragarijwe ikibazo kijyanye n'urubyiruko rushoboye ariko rutabasha kugera ku mari mu buryo bukwiye ngo rube rwabona igishoro, abazwa icyakorwa.

    Perezida Kagame yagaragaje ko 'uburyo bw'imari muri Afurika bwubakitse mu buryo buha imari abayifite' ko abantu bakwiriye gushaka uburyo za leta zashyiramo imbaraga mu gukuraho imbogamizi abadafite amahirwe yo kubona imari bakayibona mu buryo bukwiye.

    Ati 'Ibi birashoboka. Twe twashyizeho Urwego rw'u Rwanda Rushinzwe Iterambere (RDB), aho leta ndetse n'abafatanyabikorwa bamwe bashyiramo amafaranga ariko hagamijwe gushaka uburyo icyo cyiciro kinagizwe na benshi barimo urubyiruko rushaka gukora ariko rutabona igishoro, kukibona.'

    Perezida Kagame yavuze ko RDB na guverinoma muri rusange bajya hagati, urubyiruko rwihangiye imirimo rukabasha kubona igishoro rugakora ibyo rwifuza ariko leta ishyizemo ingufu.

    Perezida Kagame yavuze ko iyo Leta ibigenje uko na yo ikuramo inyungu, arakomeza ati 'Kuko abo bantu bafashijwe babona inyungu bakazamuka bagakora ibintu bibungura bikanungura igihugu n'ubukungu bwacyo muri rusange.'

    Rwiyemezamirimo wo muri Zambia witwa Imungana Malikana ufasha abantu kugera ku mari no kugeza ibicuruzwa byabo ku isoko, yabajije Perezida Kagame.

    Ashingiye ku buryo Afurika ifite ubutaka bwera ndetse ikaba ifite urubyiruko rwinshi kurusha ahandi, uyu musore w'imyaka 28 yabajije Perezida Kagame aho yari kubona amahirwe y'imikorere mu rwego rwo kwihaza mu biribwa, iyo aramuka ari rwiyemezamirimo w'imyaka 25.

    Perezida Kagame yagize ati 'Hari uruhererekane rw'ibintu watekerezaho. Iyo ngira amahirwe icyo gihe nka rwiyemezamirimo nari kureba kuva ku murima… ukagenda ukagera ku muguzi wa nyuma cyangwa ku isoko. Hari ibyuho byinshi bikeneye kuzibwa, hari ibyo gushyira mu murima, ibikoresho, ikoranabuhanga, kuhira, ububiko n'ibindi.'

    Perezida Kagame yavuze ko nubwo byaba ari ugushingira ku muhamagaro cyangwa ubumenyi urubyiruko rufite, ariko amahirwe yose umuntu yabona muri urwo ruhererekane, ari ho ushaka kubikora yibandaho.

    Yagaragaje ko uruhererekane rugeza ku kwihaza mu biribwa rurenze umuntu, umuryango, abaturage, n'igihugu, ahubwo bigera no ku rwego mpuzamahanga bijyanye n'amasomo.

    Ati 'Ariko aho guhera … uburyo utangiramo, waba watangiranye n'abandi bantu, uburyo bwo gushaka inguzanyo z'ibyo udafite ngo utangire, ni bwo ubasha kugera ku bundi buryo nka gahunda zashyizweho n'ubuyobozi bugufasha gukora ibyo.'

    Murekatete Lydia washinze Ikigo cya All Greens, gihinga imboga muri greenhouses, yabajije Perezida Kagame isomo rikomeye yakuye mu rugendo rw'iterambere ry'u Rwanda, abayobozi na ba rwiyemezamirimo bakomeza kwisunga mu rugendo rwabo.

    Perezida Kagame yamusubije ko bitoroshye kuko ari byinshi ariko icy'ingenzi ari uko mu rwego urwo ari rwo rwose umuntu arimo, aba agomba gukora icyo ashinzwe.

    Ati 'Isomo nizera ko ryadufasha nabonye ko ibi byose biri muri buri wese muri twe. Buri wese afite ubushobozi, ashobora kuba umuyobozi ashaka kuba.'

    Perezida Kagame yavuze ko buri wese akwiye kwibaza icyo akora mu gusubiza ibibazo abantu bahura na byo.

    Ati 'Uruhare rwawe ni uruhe? Abayobozi babereyeho gukemura ibibazo mu gihe babibona. Bishobora kuba ibibazo byabo ku giti cyabo, kuko kenshi bitangirira kuri twe ubwacu. Ntanga inama ko mbere yo kwiyemeza kujya gukemura ibibazo biri hariya, banza wisuzume ubwawe.'

    Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko ibyo avuga hano atari ukuba nyamwigendaho, ahubwo ari uburyo bwo kubona amasomo, umuntu akibwiza ukuri, akareba ibibazo yahura na byo, nyuma akabona kujya gufasha abandi.

    Ati 'Gutahura ibibazo biroroha, ndetse no kubishyira mu byiciro no kumenya ibikwiriye gukemurwa mbere bikoroha.'

    Yavuze ko ubu bushobozi bwose bwo kureba kuri ibi, bufitwe na buri wese, nubwo hari ubwo hari abahitamo kubwicarana ntibakore ibyo bakwiriye gukora.

    Perezida Kagame yavuze ko nta muntu wihariye ubushobozi nk'ubwo ahubwo buri wese abufite, ariko agaragaza ko abantu bakwiriye gutekereza batya bakiri bato, umuntu agakurira muri uyu mujyo, ibizamufasha no gukemura ibibazo bikomeye kurushaho.

    Perezida Kagame yagaragaje inenge iri muri serivisi z'imari muri Afurika

    Perezida Kagame yavuze ko buri wese akwiye kwibaza icyo akora mu gusubiza ibibazo abantu bahura na byo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-inenge-iri-muri-serivisi-z-imari-muri-afurika