Nyagatare: Ukeka ko yatwikiwe urutoki yasabye ko hakorwa iperereza – #rwanda #RwOT

Written by

in

Kabera avuga ko urwo rutoki rwatwitswe n'abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 28 Kanama 2026. Muri rwo harimo ibiti by'ikawa n'ibindi by'imbuto. Umuriro watangiye ahagana saa Sita z'ijoro, utwika igice cyarwo.

Umukozi we, Ndikubwimana Aloys, wari uryamye hafi y'urwo rutoki, ni we wabanje kubona ko rurimo gushya, ahita atangira kuzimya umuriro.

Yagize ati 'Nari ndyamye numva urutoki rushya. Ngezeyo nsanga ni ko biri, umuriro urimo uraka. Nahise ntangira kuwuzimya, nyuma nsubira aho mba mbwira umugore ngo ajye kubwira 'boss' ko urutoki rwahiye.'

Umugore wa Ndikubwimana yahise amenyesha Kabera ibyari bibaye. Na we yajyanye n'abaturanyi be gutabara no kuzimya umuriro.

Kabera yagize ati 'Hari ahagana saa Sita z'ijoro ubwo umugore w'uyu mugabo yazaga kutubwira ko urutoki rwahiye. Twarahageze dusanga we n'abana be bari kuzimya, natwe twihutira kubafasha. Twatandukanyije isaso n'ahari gushya, ku bw'amahirwe umuriro urazima.'

Kabera avuga ko iyi nkongi yamuhangayikishije cyane kuko atari ubwa mbere umutungo we wangizwa. Mu myaka yashize, abantu bataramenyekana ngo bigeze gutema igice cy'urutoki rwe. Ihene n'imbwa bye na byo byigeze kwicwa mu bihe bitandukanye.

Nyuma y'inkongi, Kabera yahise amenyesha inzego z'ibanze.

Yavuze ko yahamagaye Umuyobozi w'Umudugudu muri iryo joro, akagera aho byabereye. Yanashatse nimero y'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari, aramuhamagara, ariko kugeza igihe yatangaga amakuru yari ataramugeraho.

Ku bijyanye n'uwaba ari inyuma y'iki gikorwa, Kabera yavuze ko nta muntu akeka.

Ati 'Nk'umukozi w'Imana, gukeka ni icyaha. Nta muntu nkeka.'

Abaturanyi be bavuga ko ibyabaye bikwiye gukurikiranwa kugira ngo hamenyekane icyateye inkongi n'ababa barayigizemo uruhare.

Mukabarisa Belancilla yavuze ko ikibazo gikomeye kuko atari ubwa mbere umutungo wa Kabera wangizwa.

Ati 'Ni ibintu bikomeye kuko atari ubwa mbere. Hari igihe abantu bigeze kuza nijoro bagatemagura urutoki. Nibaza icyo baba bamuziza.'

Karangwa Ildephonse yavuze ko Kabera asanzwe abanye neza n'abaturanyi, bityo ko hakwiye kumenyekana inkomoko y'ibikorwa byo kwangiza umutungo we.

Yagize ati 'Kabera asanzwe abanye neza n'abaturanyi. Turifuza ko hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane aho ibi bikorwa bituruka, ababikora n'impamvu babikora.'

Kayombya Damascene na we yavuze ko Kabera arenganywa, asaba ko ikibazo gikurikiranwa hakiri kare.

Ati 'Hakwiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri mbere y'uko haba ikindi gikomeye, kuko ejo twazumva ko we cyangwa umwana we hari ikibi cyababayeho.'

Aba baturanyi bavuga ko bakeka ko ibi bikorwa bishobora kuba bishingiye ku ishyari, ariko bakemeza ko nta bimenyetso bafite bibihamya. Basaba ko iperereza ari ryo ryagaragaza ukuri.

Bavuga kandi ko hari hashize hafi ibyumweru bibiri ubuhunikiro bw'undi muturage na bwo butwitswe, umuriro ukagira ingaruka ku matungo yari hafi aho.

Bahuriza ku kuvuga ko ibi bikorwa bibahangayikishije, bakifuza ko inzego zibishinzwe zibikurikirana.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yavuze ko ubuyobozi bwamenye iki kibazo kandi ko Umuyobozi w'Umudugudu yageze aho urutoki rwatwikiwe muri iryo joro.

Yasobanuye ko kumenya uwatwitse urutoki bishobora kugorana kuko Kabera nta muntu akeka.

Umuyobozi w'Umudugudu n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ngo bamubajije niba hari uwo akeka, abasubiza ko nta we.

Ati 'Iyo aba afite umuntu akeka, iperereza ryatangirira kuri uwo muntu, ariko kuba nta we akeka bituma kumenya uwakoze iki gikorwa bigorana.'

Kabera yavuze ko atifuza gushinja umuntu atabifitiye ibimenyetso, ahubwo ko asaba inzego zibishinzwe gukurikirana ibyabaye no gukora iperereza ryagaragaza ukuri.

Yashimangiye ko amaze igihe ahura n'ibikorwa bitandukanye byo kwangiza umutungo we, bityo ko yifuza ko ababigizemo uruhare bamenyekana kandi amategeko agakurikizwa.

Kugeza ubu, ababa baratwitse urutoki rwa Kabera n'impamvu yabibateye ntibaramenyekana. We n'abaturanyi be barasaba ko ikibazo gikurikiranwa kugira ngo ukuri kumenyekane kandi ubutabera butangwe.

Urutoki rwa Kabera rwarahiye rurakongoka

Kabera avuga ko urwo rutoki rwatwitswe n'abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku wa Gatanu


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-ukeka-ko-yatwikiwe-urutoki-yasabye-ko-hakorwa-iperereza

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *