Umufaransa wahoze akinira Manchester United, Patrice Evra yavuze ko mu myaka itandatu ishize yari yarasezeranyije Perezida Kagame ko azasura u Rwanda akaba yabigezeho.
Evra akaba ari mu Rwanda aho yaje nk’umushyitsi w’umwihariko mu muhango wo Kwita Izina wabaye uyu munsi mu Kinigi aho yise Umwana w’Ingagi Muganura akaba ari umwana wo mu muryango wa Izuba.
Yavuze ko yumva ameze neza nyuma yo kuza mu Rwanda kuko ari ibintu yari yarasezeranyije Perezida Kagame mu myaka itandatu ishize.
Ati “Mu by’ukuri ndumva meze nk’uwahawe umugisha, ndashima kuba bwa nyuma naje mu Rwanda, mu myaka itandatu ishize nasazeranyije Perezida wanyu (Perezida Kagame) ko nzaza mu Rwanda.”
“Nkigera mu Rwanda nasuye Urwibutso wari umunsi wihariye kuko ahantu hose njye mba nshaka kumva inkuru ya nyayo kuko rimwe na rimwe ubona ibintu kuri televiziyo kandi atari n’ukuri.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’ibyabaye atari azi ko ashobora guhura n’abantu bakomeye, barabashije kubirenga bakababarirana bakaba babanye neza.
Agaruka ku muhango wamuzanye wo Kwita Izina, yavuze ko atari azi ko mu buzima bwe yari kuzigera abona Ingagi.
Ati “Ntabwo nigeze ntekereza ko mu buzima bwanjye nari kuzigera mbona Ingagi, mu by’ukuri ni ibintu byiza. Kwita Izina umwana w’Ingagi ni ibintu byiza cyane. Ndimo ndishimira buri mwanya ndi hano mu Rwanda.”
Amazina yiswe abana b’Ingagi n’abantu babise
- Shaikha Al Nuwais yise izina rya Ishakwe ingagi yo mu muryango wa Umuhoza
- Dominic Barton yise izina Umukondo ingagi yo mu muryango wa Izuba
- Paul Danforth yise izina Shikama ingagi yo mu muryango wa Susa
- Miguel Angel Gil Marin yise izina Inkera ingagi yo mu muryango wa Pablo
- Ahmed Sadek Elsewedy yise izina Rugamba ingagi yo mu muryango wa Hirwa
- Olivier na Quitterie Granet bise izina Umucyo ingagi yo mu muryango wa Ntambara
- Garreth na Nicola Wood bise izina Ngabonzima ingagi yo mu muryango Segasira
- James Chester yise izina Ndongozi, ingagi yo mu muryango Musilikare
- Jeannette Uwimbabazi yise izina Ndahiro umwana w’ingagi wo mu muryango Musilikare
- Francesco Calvo yise izina Ngoga umwana w’ingagi yo mu muryango Kwitonda
- David Lappartient yise izina Muhuza umwana w’ingagi yo mu muryango Muhoza
- Dominique Laura Plewes yise izina Komezutsinde umwana w’ingagi yo mu muryango Mutobo
- Mamadou Sakho yise izina Ntwarane umwana w’ingagi wo mu muryango wa Muhoza
- Mutaz Barshim yise izina Tarama umwana w’ingagi wo mu muryango Humura
- Alastair Fothergill yise izina Mpinga umwana w’ingagi wo mu muryango wa Pablo
- Israel Mbonyi yise izina Impeta umwana w’ingagi wo mu muryango Izuba
- Kelly O’Meara yise izina Igeno umwana w’ingagi wo mu muryango wa Musilikare
- Neil na Susan McDougall bise iizina Ruhembe ingagi yo mu muryango wa Izuba
- Patrice Evra yise izina Muganura umwana wo mu muryango wa Izuba
- Ameloot Kenza Johanna yise izina Nkwakuzi umwana wo muryango wa Umubano
Patrice Evra yavuze ko yasoje isezerano yahaye Perezida Kagame
Source : http://isimbi.rw/patrice-evra-yageze-ku-isezerano-yahaye-perezida-kagame.html
Leave a Reply