Author: webrwanda

  • Amateka ya burende yarasiwe i Kagugu yateye urubyiruko imbaraga zo kurwanya abahakana Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 11 Nyakanga 2026, cyahuje urubyiruko rw'abakorerabushake 200 bahagarariye abandi baturutse mu Turere turimo Kicukiro,Nyarugenge, na Gasabo.

    Ku wa 11 Mata mu 1994 ni bwo Ingabo za RPA zari muri batayo ya Alpha Mobile Force zageze muri Kigali zigiye kunganira bagenzi babo 600 bari baroherejwe muri CND (ubu hakorera Inteko Ishinga Amategeko).

    Mu duce binjiriyemo harimo n'umusozi wa Kagugu kuko ku mugoroba wo ku wa 10 Mata Ingabo za RPA zari zamaze gufata aka gace, abahatuye no mu nkengero zaho bafite agahenge.

    Mu rucyerera rwo ku wa 11 Mata 1994 nibwo Ingabo zari iza Habyarimana zigabije aka gace zizanye burende eshatu n'imodoka zuzuye abasirikare.

    Umugambi mubisha wari uzizanye ntiwabashije kugerwaho kuko Inkotanyi zabarashe rugikubita. Uku kuraswaho byatumye burende yari imbere ishya abandi bakwira imishwaro bahunga basubira iyo bari bavuye.

    Umuhuzabikorwa w'urubyiruko rw'abakorerabushake mu Mujyi wa Kigali, Uwitonze Alexia, yavuze ko bahisemo kuza kwiga amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu by'umwihariko i Kagugu kugira ngo barusheho gusobanukirwa amateka yaho n'uko byakozwe.

    Ati 'Abapfobya Jenoside bavuga ko Inkotanyi zari ziri kurwanira ubutegetsi, ariko ntabwo ariko kuri kuko icyo twabonye ni uko intego yabo yari ukurokora Abatutsi bicwaga kugira ngo bashyireho leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda. Ndashishikariza bagenzi banjye gukomeza kwiga amateka kugira ngo bashobore guhangana n'abapfobya Jenoside.'

    Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Kinyinya, wanarokokeye muri aka gace, Uwamahoro Godelieve, yavuze ko gutoteza Abatutsi byatangiye mbere y'uko na Jenoside iba, agaragaza ko icyo gihe ubwo yigaga mu mashuri abanza ibyo yabibonaga ndetse na we yagiye abuzwa amahirwe yo kwiga kuko habagamo ivangura.

    Yavuze ko urubyiruko rufite amahirwe akomeye kuko rufite uburenganzira bwo kwiga rukaminuza ndetse rukabona akazi ariko kuri bo si uko byari bimeze.

    Ati 'Ubundi urubyiruko mwe mufite amahirwe mutazi, mbese ni ukuvuga ngo mufite zahabu mupfumbatiye mu biganza byanyu ariko ntimuzi agaciro kayo. Twe twaciye mu bihe bibi, kwiga byari ingorabahizi, aha muri aka gace haberaga imyigaragambo rimwe na rimwe igahitana abantu, kubona akazi nabwo bikaba uko kuko bitari byoroshye.

    Yasabye urubyiruko gukoresha amahirwe rufite, kwirinda kumva amabwire kuko aba yuzuyemo ibinyoma, ahubwo ko bagomba gusoma, icyo batumva bagasobanuza, kuko aribwo bizabafasha guhangana n'abapfobya Jenoside.

    Lt Col Semucyo Gaétan yasabye urubyiruko kurushaho gukunda igihugu no gusigasira ubumwe bw'abanyarwanda, ndetse no guhangana n'abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bifashisha imbuga nkoranyambaga.

    Ati 'Ubutwari bwaranze Inkotanyi nibwo bukwiye kubaranga kuko nabo bari urubyiruko. Nimurangwe n'indangagaciro zaranze bakuru banyu nko gukunda igihugu, kukitangira no gukomeza gusigasira amateka y'igihugu cyacu, kandi muyigishe barumuna banyu bayamenye ndetse muzayigishe n'abazabakomokaho.'

    Urubyiruko rw'abakorerabushake bo mu Mujyi wa Kigali rurenga ibihumbi 200. Batangiye ibikorwa byo kwiga no gusobanukirwa amateka binyuze mu gusura ahari ibimenyetso bibitse amateka mu 2013.

    Kugeza ubu abamaze guhugurwa ni abagera ku bihumbi 80, ndetse bakomeje gutegura gahunda zigamije gufasha n'abandi bo bice bitandukanye byo mu gihugu kugira ngo bige amateka.

    Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje guhangana n’abapfobya Jenoside

    Urubyiruko rw'abakorerabushake rwahawe umukoro wo guhangana n'abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

    Lt Col Semucyo Gaétan yasabye urubyiruko kurushaho gukunda igihugu no gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda

    Iyi burende iherereye mu Murenge wa Kinyinya,Akarere ka Gasabo

    Hejuru ya Burende hari ikibumbano cy'abasirikare babiri b'Inkotanyi bafite imbunda bagaragaza ko bari kuyirasaho

    Iki gikorwa kitabiriwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake 200 bo mu Turere dutatu two mu Mujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amateka-ya-burende-yarasiwe-i-kagugu-yateye-urubyiruko-imbaraga-zo-kurwanya

  • U Rwanda rwahawe imashini enye zihutisha gupima Ebola n'izindi ndwara z'ibyorezo – #rwanda #RwOT

    Izi mashini zatanzwe n'Ikigo bioMérieux cyo mu Bufaransa kizobereye mu gukora ibikoresho byo gupima indwara binyuze mu bufatanye gifitanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) n'Ikigo gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti n'ibikoresho byo kwa muganga mu Rwanda (RMS).

    Zirimo imashini enye zo mu bwoko bwa BioFire Torch n'ibice byazo hamwe n'ibikoresho byifashishwa mu gupima indwara, bishobora gutahura indwara zirimo Ebola, Marburg n'izindi zitandukanye zandura.

    Izi mashini zagenewe Ibitaro bya Gihundwe, ibya Rwamagana, ibya Gisenyi na Laboratwari Nkuru y'Igihugu ibarizwa muri RBC kugira ngo zifashe abaganga gupima abantu bakekwaho uburwayi mu buryo bwihuse, cyane cyane abaca ku mipaka no mu bindi bice bikekwaho ibyago byinshi byo guhura n'ibyorezo.

    Umuyobozi w'Ishami rya Serivisi z'Ubuzima muri RBC, Dr. Mukagatare Isabelle, yavuze ko nubwo u Rwanda rutaragaragaramo Ebola, gukomeza kwitegura ari ingenzi bitewe n'uko iki cyorezo cyagiye cyibasira abaturanyi.

    Ati 'Izi mashini enye za BioFire zizadufasha kurushaho kwitegura kuzahangana na Ebola. Kuba u Rwanda rutaragaragaramo Ebola ntabwo bivuze ko tutagomba kwitegura. Umuntu wese wagaragaza ibimenyetso biyishamikiyeho tugomba kuba twiteguye guhita dufata ibipimo bye no kubisuzuma.'

    Dr. Mukagatare yavuze ko u Rwanda rusanzwe rufite izindi mashini zakoreshejwe mu gupima icyorezo cya Marburg, ariko ko izi nshya zigiye kongera ubushobozi bwo gupima ndetse zishimangira icyizere abafatanyabikorwa bafitiye Igihugu.

    Ati 'Abafatanyabikorwa bacu babonye uburyo u Rwanda rwitwara mu guhangana n'ibyorezo n'uburyo dukoresha neza ibikoresho duhawe. Ni cyo cyatumye baduha izi mashini enye kugira ngo turusheho kongera ubushobozi bwo gusuzuma indwara.'

    Kimwe mu byihariye kuri izi mashini ni uko zigabanya cyane igihe cyo gutegereza ibisubizo.

    Ni mu gihe uburyo busanzwe bwo gupima bwafataga amasaha ari hagati y'ane n'atandatu ariko iza BioFire zishobora gutanga ibisubizo mu gihe kitarenze isaha imwe.

    Ibyo binajyana n'inzira zinyurwamo kugira ngo gupima bikorwe kuko imashini zisanzwe zisaba inzira nyinshi cyane, ariko iza BioFire zisaba intambwe nke kandi na zo zoroshye gukora.

    Icyakora izo mashini za BioFire hari igihe ibisubizo bimwe zitanga bishobora kubanza kongera kwemezwa hifashishijwe ubundi buryo bwa laboratwari.
    Umuyobozi Wungirije wa RMS, Diana Mutoni, yavuze ko iki gikorwa kigaragaza akamaro k'ubufatanye hagati ya Leta n'abikorera mu guteza imbere urwego rw'ubuzima.

    Ku ruhande rwa bioMérieux, Visi Perezida ushinzwe Afurika, Marc Haribou, yavuze ko icyo kigo gikomeje gukorana n'inzego z'ubuzima mu bihugu bya Afurika mu gukwirakwiza izi mashini n'ibikoresho byo gupima aho bikenewe cyane.

    Ibyo biri mu rwego rwo gufata ingamba zihuse zo guhagarika ikwirakwira ry'ibyorezo no gukumira ibizaza mu gihe kiri imbere.

    Izo mashini zije zikurikira izindi zirindwi u Rwanda ruherutse guhabwa binyuze muri ubwo bufatanye, zipima indwara zifata amaraso, zashyizwe mu bitaro bitandukanye mu rwego rwo kongera ubushobozi bwa za laboratwari zabyo.

    U Rwanda rwahawe imashini zihutisha gupima Ebola n'izindi ndwara z'ibyorezo

    Imashini u Rwanda rwakiriye zipima indwara zazanye n’ibindi bikoresho binyuranye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwahawe-imashini-enye-zihutisha-gupima-ebola-n-izindi-ndwara-z

  • Robert Cyubahiro McKenna wa RBA yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Robert Cyubahiro McKenna wa RBA yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Robert Cyubahiro McKenna yakoze ubukwe n’umukunzi we Louise Uwase.

    Ni nyuma y’uko basezeranye imbere y’amategeko wabereye mu Murenge wa Kinyinya ku wa 25 Kamena 2026.

    Basezeranye kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2026 mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Ubukwe bwabaye kuri uyu wa 11 Nyakanga 2026 bakoze ubukwe bwabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye kuri La Palisse i Gashora ni n’aho habereye umuhango wo kwakira abatumiwe.

    Muri Gashyantare 2026, Robert Cyubahiro yambitse impeta ya fiançailles Louise Uwase.

    Robert Cyubahiro McKenna akaba akora mu kiganiro Magic Drive gitambuka kuri Magic FM akaba yaranakoreye Royal FM.

    Cyubahiro McKenna yakoze ubukwe

    Source : http://isimbi.rw/robert-cyubahiro-mckenna-wa-rba-yakoze-ubukwe-amafoto.html

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar #rwanda #RwOT

    Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar #rwanda #RwOT

    Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC na Rayon Sports, yamaze kumenya ingengabihe y'imikino azakina mu matsinda nyuma y'uko CECAFA ishyize ahagaragara gahunda yose y'iri rushanwa riteganyijwe kubera mu Rwanda kuva ku wa 24 Nyakanga kugeza ku wa 7 Kanama 2026.

    APR FC iri mu Itsinda A hamwe na Gor Mahia FC yo muri Kenya, Vipers SC yo muri Uganda na Garde Républicaine yo muri Djibouti.

    Ikipe y'Ingabo z'Igihugu izatangira irushanwa ihura na Gor Mahia FC ku wa Gatanu, tariki ya 24 Nyakanga saa 19:00 kuri Sitade Amahoro.

    Nyuma y'uwo mukino, APR FC izacakirana na Garde Républicaine ku wa 27 Nyakanga kuri Kigali Pele Stadium mbere yo gusoza imikino y'amatsinda yakira Vipers SC ku wa 30 Nyakanga kuri Sitade Amahoro.

    Ku ruhande rwa Rayon Sports, iri mu Itsinda C hamwe na Al Hilal SC yo muri Sudani, Tusker FC yo muri Kenya na KVZ SC.

    Iyi kipe yambara ubururu n'umweru izafungura irushanwa ikina na KVZ SC ku wa 26 Nyakanga saa 18:00 kuri Sitade Amahoro, ikurikizeho Tusker FC ku wa 29 Nyakanga kuri Kigali Pele Stadium, mbere yo gusoza ihura na Al Hilal SC ku wa 1 Kanama kuri Sitade Amahoro.

    Itsinda B rigizwe na Simba SC yo muri Tanzania, Singida Black Stars FC, Mogadishu City Club yo muri Somalia na Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo.

    Nyuma y'imikino y'amatsinda, amakipe azaba yabaye aya mbere muri buri tsinda ndetse n'ikipe imwe yabaye iya kabiri irusha izindi umusaruro ni yo azakomeza muri 1/2.

    Imikino ya 1/2 iteganyijwe ku wa 4 Kanama kuri Kigali Pele Stadium, mu gihe umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu n'umukino wa nyuma bizakinirwa kuri Sitade Amahoro ku wa 7 Kanama.

    Irushanwa rizakinirwa kuri Sitade Amahoro na Kigali Pele Stadium, rikaba rigarutse kubera mu Rwanda nyuma y'uko rwongeye guhabwa kwakira iri rushanwa rihuza amakipe akomeye yo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba n'iyo Hagati ryaherukaga kubera mu Rwanda muri 2019.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mikino-ya-cecafa-kagame-cup-2026-apr-fc-izatangira-ihura-na-gor-mahia-rayon-sports-izisobanura-na-kvz-sc-yo-muri-zanzibar/

  • Minisitiri w'Intebe yasabye ko urugomero rwa Muvumba rwadindiye rwihutishwa – #rwanda #RwOT

    Ni bimwe mu byaganiriweho ku wa 11 Nyakanga 2026, ubwo yasuraga ahari kubakawa uru rugomero mu Karere ka Nyagatare.

    Umushinga wa Muvumba Multipurpose Dam watangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2023 aho biteganyijwe ko uzarangira gushyirwa mu bikorwa muri Werurwe 2027.

    Kuri ubu ibikorwa byo kubaka uru rugomero bigeze kuri 61,5% ukaba waragize ubukererwe bwa 6,1%, ubuyobozi buvuga ko ubusanzwe iyubakwa ry'uru rugomero ryakabaye rigeze kuri 68,3%, bivuze ko ubukererwe buri kuri 6,8%.

    Ni urugomero rwitezweho gutanga amazi angana na metero kibe miliyoni 55, azakoreshwa mu bikorwa byo kuhira kuri hegitari 10.000, uzatanga amazi meza yo gukoresha meterokibe ibihumbi 50 ku munsi, n'amashanyarazi angana na Megawatt imwe.

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yabanje kwerekwa ibiri gukorwa muri uyu mushinga, anatemberezwa bimwe mu bikorwaremezo biri gukorwa.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWB, Richard Nyirishema, yavuze ko Minisitiri w'Intebe yabasabye kwihutisha ibikorwa by'uyu mushinga ndetse no kwigira ku Bashinwa bari kuwubaka.

    Ati ' Yadusabaga gukomeza kwihutisha aka kazi dusigaje, yabajije n'abashinzwe kubaka bamwemerera ko bazabikora vuba. Ikindi yatugiriyeho inama ni uko Abanyarwanda turimo gukoresha uru rugomero turi kwiga ku buryo mu myaka iri imbere tuzaba dufite ubushobozi bwo kubyikorera, dufite abakozi bari gukorana n'aba Bashinwa ku buryo twizeye ko bari kubakuraho ubumenyi bwose bushoboka.''

    Nyirishema yavuze Muvumba Multipurpose Dam izajya ifata amazi menshi ku buryo atongera guteza ibibazo birimo imyuzure.

    Yavuze ko bagize ubukererwe bwo kuwushyira mu bikorwa bungana na 6% bitewe n'imvura nyinshi yagiye idindiza ibikorwa byo kubaka, ariko ko kuri ubu bari gufatirana iyi mpeshyi mu kwihutisha ibikorwa.

    Ati ' Twongereye abakozi n'ibikoresho birimo amakamyo atunda ibitaka kugira ngo twihutishe akazi. Izindi ngamba dukeneye ko amazi agera ku baturage byihuse kuri hegitari 10.000 tuzakora ubu twabonye ubushobozi bwo gutangira igice cya mbere kizuhira kuri hegitari 3000, ubu amagfaranga yamaze kuboneka umushinga uratangira muri uyu mwaka, twiteze ko mu 2029 amazi ya mbere azatangira gukoreshwa mu kuhira.''

    Nyirishema yavuze ko kandi inyingo zo gutangira gukora inganda z'amazi no kuyageza ku baturage na zo zamaze gutangira ku buryo mu 2029 bazatangira kubona amazi meza aturuka kuri uyu mushinga wa Muvumba Multipurpose Dam.

    Biteganyijwe ko abaturage 5.505 ari bo bazimurwa kugira ngo uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa aho batuye kuri hegitari 797, kuri ubu hegitari 596 ni zo zimaze kwishyurwa zari zituyeho abaturage 2.673, ni mu gihe indi miryango irenga 2000 isigaye biteganyijwe ko na yo izishyurwa vuba bishoboka.

    Abayobozi bari kubaka uru rugomero bagaragaje ko imirimo yadindiyeho 6%

    Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yabanje gutemberezwa ahari kubakwa uru rugomero

    Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yasabye abari kubaka uru rugomero kwihutisha imirimo

    RWB ivuga ko mu gihe cy’izuba ari bwo bazubaka inyubako nyinshi kuko imvura ari yo yabadindije

    Imirimo yo kubaka urugomero rwa Muvumva ikorwa amanywa n’ijoro hagamijwe kwihutisha imirimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-yasabye-ko-urugomero-rwa-muvumba-rwadindiye-rwihutishwa

  • Indwara ya RVF n’ingaruka zayo: Impamvu inyama z’inka zabaye nke ku masoko yo muri Kigali

     

    Kigali – Mu minsi ishize, abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bagaragaje impungenge z’ibura cyangwa igabanuka ry’inyama z’inka mu macumbi acuruza inyama, mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa ingamba zikomeye zo gukumira ikwirakwira ry’indwara ya Rift Valley Fever (RVF) yibasira amatungo.

    RVF ni indwara iterwa na virusi yibasira cyane cyane inka, ihene n’intama, ariko ishobora no kwanduza abantu binyuze mu guhura n’amaraso cyangwa ibice by’amatungo arwaye, ndetse no kurya inyama cyangwa kunywa amata bidatetse neza byaturutse ku matungo yanduye. Iyo ndwara kandi ishobora gukwirakwizwa n’imibu yanduye.

    Mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara, inzego zishinzwe ubuzima bw’amatungo zafashe ingamba zirimo kugenzura ingendo z’amatungo, gukaza ubuvuzi n’ikingira, ndetse no gusaba ko amatungo yose ajyanwa kubagwa abanza gupimwa kugira ngo harebwe niba nta bwandu bwa RVF afite.

    Izi ngamba, nubwo zigamije kurinda ubuzima bw’abaturage n’ubw’amatungo, zagize ingaruka ku itangwa ry’inka zibagwa buri munsi, bituma inyama z’inka zigabanuka ku masoko amwe n’amwe yo muri Kigali. Bamwe mu bacuruzi bavuga ko batakibona umubare w’inka bahoraga babona, mu gihe abakiliya na bo bavuga ko hari aho basubijwe kubera kubura inyama.

    Abahanga mu buvuzi bw’amatungo bavuga ko izi ngamba ari ngombwa kugira ngo hatagira inyama z’amatungo yanduye zigera ku isoko, ndetse no gukumira ko iyi ndwara yakwandurira abantu. Bashimangira ko inyama zose zemerewe kugurishwa ziba zarabanje kugenzurwa no kwemezwa n’abaganga b’amatungo.

    Leta y’u Rwanda ikomeje gukoresha uburyo bwa “One Health”, buhuza inzego z’ubuzima bw’abantu, ubuvuzi bw’amatungo n’ibidukikije, mu guhangana na RVF. Muri izo ngamba harimo gukingira amatungo, gukurikirana aho indwara yaba yagaragaye no gukangurira abaturage kwirinda gukoresha inyama cyangwa amata bikomoka ku matungo adasuzumwe.

    Abaturage basabwa gukomeza kugura inyama ahantu hagenzuwe n’inzego zibifitiye ububasha, kwirinda kubaga amatungo mu buryo butemewe no kwihutira gutanga amakuru igihe babonye itungo rigaragaza ibimenyetso by’uburwayi.

    Nubwo igabanuka ry’inyama ku isoko ryateye impungenge bamwe mu baturage, abashinzwe ubuzima bw’amatungo bavuga ko izi ngamba ari iz’igihe gito zigamije gukumira ikwirakwira ry’indwara no kurinda ubuzima bw’abaturarwanda.

  • RDF yashimye ba ofisiye bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ku murimo w'ubwitange bakoreye igihugu – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye ku nshuro ya 14 ubera ku Cyicaro Gikuru cy'Ingabo z'u Rwanda (RDF) kiri ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo ku wa 10 Nyakanga 2026.

    Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, wari uhagarariye Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda.

    Witabiriwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, abayobozi b'ingabo, abajenerali, abasirikare bakuru ndetse n'imiryango y'abasirikare basezerewe.

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango mu izina ry'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, Minisitiri Marizamunda yashimye abasirikare basezerewe kubera umurimo w'ubwitange bakoreye igihugu.

    Yashimye uruhare bagize mu rugamba rwo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kubaka u Rwanda.

    Minisitiri Marizamunda kandi yashimye uruhare rukomeye bagize mu guhindura Ingabo z'u Rwanda umutamenwa, zikora kinyamwuga, zubahwa ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi zitabira ndetse n'ubutumwa bw'ubufatanye hagati y'ibihugu zijyamo. Yavuze ko ibikorwa byabo bisize umurage udasaza.

    Minisitiri Marizamunda kandi yashimye abagore b'abasirikare basezerewe, kubera ubufasha budacogora bagiye batanga, azirikana ibitambo batanze mu gukomeza imiryango yabo mu gihe abo bashakanye babaga bari mu butumwa bw'akazi.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yashimye abasirikare basezerewe ku muco wo gukunda igihugu, ikinyabupfura n'ubunyamwuga bagaragaje mu gihe bamaze mu mwuga wabo.

    Yashimye kandi uruhare bagize mu gutoza abasirikare bakiri bato, babatoza indangagaciro z'ingenzi za RDF, ibyateguriye ikiragano gishya kuzakomeza kurinda no kubungabunga ubusugire bw'igihugu.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda kandi yagaragaje ko RDF ndetse n'igihugu muri rusange bizakomeza kungukira ku bunararibonye, ubwenge n'inama by'abasirikare basezerewe.

    Mu izina ry'abasezerewe, Gen Maj (Rtd) Emmanuel Bayingana yavuze ko batewe ishema n'iterambere rikomeye RDF imaze kugeraho.

    Gen Maj (Rtd) Bayingana yashimye Perezida Kagame ku buyobozi bwe bufite icyerekezo bwagize uruhare mu kubaka umuryango wa RDF ukomeye ndetse wunze ubumwe.

    Yavuze ko nubwo bagiye kuva mu mirimo ya gisirikare itaziguye, bazakomeza kwimakaza indangagaciro za RDF zirimo gukunda igihugu, kugira ikinyabupfura no gukorera igihugu, ndetse anizeza ko bazakomeza kugira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda.

    Uyu muhango wasojwe no guha abasirikare basezerewe impamyabushobozi mu kuzirikana umurimo w'indashyikirwa n'ubwitange bagaragaje mu gukorera Ingabo z'u Rwanda.

    RDF yasezereye ba ofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abasoje amasezerano bagiranye na yo

    Abo mu miryango ya ba ofisiye basezerewe, bifatanyije mu birori byo kuzirikana umurimo ukomeye bakoreye igihugu

    Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ashyikiriza impamyabushobozi Gen Maj (Rtd) Emmanuel Bayingana wasezerewe muri RDF

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ashyikiriza impamyabushobozi abasezerewe muri RDF

    RDF yashimye umusanzu ba ofisiye basezerewe batanze mu kubaka igihugu

    Minisitiri Marizamunda yashimye uruhare ba ofisiye basezerewe muri RDF bagize mu rugamba rwo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kubaka u Rwanda

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yashimye abasirikare basezerewe ku muco wo gukunda igihugu, ikinyabupfura n'ubunyamwuga bagaragaje mu kazi

    Gen Maj (Rtd) Bayingana yashimye Perezida Kagame ku buyobozi bwe bufite icyerekezo bwagize uruhare mu kubaka umuryango wa RDF utajegajega


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yashimye-ba-ofisiye-bagiye-mu-kiruhuko-cy-izabukuru-ku-murimo-w-ubwitange

  • Ashton Hall yahaye Kagarara imodoka na miliyoni 7 Frw (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ibyo byabaye ubwo Ashton Hall, Indian Ashton Hall na Ashton Small uzwi nka Kagarara bazengurukaga ibice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali ku wa 10 Nyakanga 2026, mu bikorwa bya Ashton Hall byo kuzenguruka Afurika.

    Ni ibikorwa bakoze guhera mu gitondo cyo ku wa 10 Nyakanga 2026 aho uyu Munyamerika na Kagarara wahawe izina rya 'Ashton Small' na Indian Ashton basuye BK Arena bakinana n'abo bahasanze umukino wa Basketball.

    Aho kandi ni ho bahuriye na Iradukunda Wilson wamamaye nka Rutambi ku mbuga nkoranyambaga, watanze ikizamini cyo guhangana na we, bagakurura moto ebyiri ziri kugenda ibyo Ashton Hall yashoboye ariko Indian Ashton Hall biramunanira.

    Ni mu gihe Ashton Small (Kagarara) yatsinze Rutambi mu gukora 'pompage' yongera gushimangira ko ari umwami w'iyi siporo.

    Bavuye BK Arena bakomereza muri Stade Amahoro, bahava bajya muri Zaria Court, aho bahuriye na Mudahigwa Emmanuel uzwi ku izina rya 'Fils' kuri ubu wiyise 'Ashton Big'.

    Bahavuye berekeza muri Kigali Universe ari na ho batunguriye Kagarara bamuha imodoka na cheque ya 5000$.

    Ni ibintu byatunguye Ashton Small (Kagarara) cyane ndetse agaragaza amarangamutima.

    Ahantu hose Ashton Hall yagiye yajyanye na Ashton Hall (Kagarara) dore ko ubwo yageraga i Kigali yavuze ko Ashton Small ari we watume amenya u Rwanda.

    Ati 'Mvugishije ukuri, mbere ntabwo nari nzi u Rwanda. Ni Ashton Small watumye ndumenya.'

    Ku wa 16 Kamena 2026 ni bwo Ashton Small yasangije abamukurikira amashusho atumiramo Ashton Hall gusura u Rwanda no kwibonera impano zidasanzwe z'Abanyarwanda bafite ubumuga.

    Kuva icyo gihe, izina rya Ashton Small ryatangiye kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho kuri ubu abarirwa mu Banyarwanda bafite umubare munini w'abamukurikira kuri Instagram kuko barenze ibihumbi 300.

    Kwamamara kwe kwihuse bitewe ahanini n'urugendo amaze iminsi akorana na Ashton Hall, Umunyamerika wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho agaragaza imyitozo ikomeye akora, by'umwihariko iyo kwiruka.

    Ashton Hall aherutse gutangaza ko yiyemeje gufasha Ashton Small kugera nibura ku bamukurikira miliyoni kuri Instagram, ndetse no kumushyigikira mu bindi bikorwa bitandukanye.

    Mu rugendo rwabo ruzenguruka Afurika, u Rwanda rubaye igihugu gikurikiye Ghana, Cameroun, Nigeria na Bénin bagezemo.

    Kagarara yahawe imodoka yo mu bwoko bwa KIA

    Ashton Hall na Ashton Small bari kuzenguruka ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali

    Ashton Hall yashimye umuhati wa Kagarara wo guharanira kugera ku nzozi ze

    Abantu benshi bakiranye urugwiro Ashton Hall na Ashton Small (Kagarara)

    Ashton Hall yahaye Kagarara imodoka

    Kagarara yashimye Ashton Hall wamuhaye imodoka

    Ashton Hall na Ashton Small bari kuzengurukana ibihugu bya Afurika

    Ashton Hall yahuye na Fils wiyise Ashton Big

    Ashton Hall na Kagarara beretswe urukundo n’Abanyakigali

    Ashton Hall yakiriye Ashton Big baraganira

    Ashton Hall na Kagarara babaye inshuti zikomeye

    Ubwo Ashton Hall, Ashton Small na Indian Ashton Hall bageraga muri Stade Amahoro

    Ashton Hall yakuruye moto zigenda azirusha ingufu

    Ashton Hall yatunguwe n’uburyo Rutambi yubatse umubiri

    Kagarara yahize Rutambi mu gukora ‘pompage’

    Ashton Hall yaryohewe na Basketball muri BK Arena

    Ashton Hall yakiniye Basketball muri BK Arena

    Kagarara yakiriwe muri BK Arena agaragaza ubushobozi bwe

    Ashton Hall na Indian Ashton Hall bageze muri BK Arena

    Ashton Hall yahawe ikaze muri BK Arena

    Amafoto: Cyubahiro Key na Nzayisingiza Fidèle


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ashton-hall-yahaye-ashton-small-imodoka-na-miliyoni-7-frw-amafoto

  • Merino afashije Espagne gukatisha itike ya ½ cy’Igikombe cy’Isi #rwanda #RwOT

    Merino afashije Espagne gukatisha itike ya ½ cy’Igikombe cy’Isi #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu ya Espagne yakatishije itike ya ½ cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda u Bubiligi ibitego 2-1 mu mukino wa ¼ wabereye i Los Angeles, aho Mikel Merino yongeye gutsinda igitego cy’intsinzi mu minota ya nyuma.

    Espagne yatangiye umukino isatira cyane, maze ku munota wa 30 ifungura amazamu ibifashijwemo na Fabián Ruiz wari ukurikiye umupira wari umaze gukurwamo n’umuzamu Thibaut Courtois nyuma yo gukuramo ishoti rikomeye rya Dani Olmo.

    U Bubiligi ntibwacitse intege, kuko ku munota wa 41 w’igice cya mbere nubundi, Charles De Ketelaere yatsinze igitego cyo kwishyura n’umutwe ku mupira wahinduwe neza mu rubuga rw’amahina na Timothy Castagne. Icyo gitego ni na cyo cya mbere Espagne yari yinjijwe muri iri rushanwa.

    Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakomeje gusatirana, ariko umukino wahindutse cyane ku munota wa 71 ubwo Courtois yavaga mu kibuga kubera imvune, agasimburwa na Senne Lammens wa Manchester United.

    Ubwo byasaga n’aho amakipe agiye kujya mu minota y’inyongera, Mikel Merino yongeye kwerekana ubuhanga bwe. Ku munota wa 88, Lammens yananiwe gufata neza ishoti rikomeye rya Pau Cubarsí, umupira usanga Merino awushyira mu rushundura, atsinda igitego cyahesheje Espagne intsinzi ya 2-1.

    Uyu mukinnyi wa Arsenal yari aherutse no gutsindira Espagne igitego cyo ku munota wa 91 mu mukino wa ⅛ cy’irangiza bahuyemo na Portugal, bituma yongera kuba umukinnyi w’ingenzi mu rugendo rw’iyi kipe.

    Nyuma yo gukuramo u Bubiligi, Espagne izahura n’u Bufaransa muri ½ cy’irangiza, mu mukino uteganyijwe ku wa 14 Nyakanga 2026 i Dallas, aho amakipe yombi azaharanira itike y’umukino wa nyuma.

    Wari umukino utoroshye

    Merino yaheje intsinzi Spain

    Spain yageze muri 1/2

    Source : http://isimbi.rw/merino-afashije-espagne-gukatisha-itike-ya-%C2%BD-cy-igikombe-cy-isi.html

  • Ashton Hall yahaye imodoka nziza Kagarara #rwanda #RwOT

    Ashton Hall yahaye imodoka nziza Kagarara #rwanda #RwOT

    Ashton Hall, Umunyamerika Ashton Hall wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera gukora siporo zidasanze by’umwihariko kwiruka, yahaye imodoka yo mu bwoko bwa KIA Sorento Kagarara (Ashton Small) ndetse n’igishoro cy’ibihumbi 5$ (arenga miliyoni 7,5 Frw).

    Ibyo byabaye ubwo Ashton Hall, Indian Ashton Hall na Ashton Small uzwi nka Kagarara bazengurukaga ibice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali ku wa 10 Nyakanga 2026, mu bikorwa bya Ashton Hall byo kuzenguruka Afurika.

    Ni ibikorwa bakoze guhera mu gitondo cyo ku wa 10 Nyakanga 2026 aho uyu Munyamerika na Kagarara wahawe izina rya 'Ashton Small’ na Indian Ashton basuye BK Arena bakinana n’abo bahasanze umukino wa Basketball.

    Aho kandi ni ho bahuriye na Iradukunda Wilson wamamaye nka Rutambi ku mbuga nkoranyambaga, watanze ikizamini cyo guhangana na we, bagakurura moto ebyiri ziri kugenda ibyo Ashton Hall yashoboye ariko Indian Ashton Hall biramunanira.

    Ni mu gihe Ashton Small (Kagarara) yatsinze Rutambi mu gukora ‘pompage’ yongera gushimangira ko ari umwami w’iyi siporo.

    Bavuye BK Arena bakomereza muri Stade Amahoro, bahava bajya muri Zaria Court, aho bahuriye na Mudahigwa Emmanuel uzwi ku izina rya 'Fils’ kuri ubu wiyise 'Ashton Big’.

    Bahavuye berekeza muri Kigali Universe ari na ho batunguriye Kagarara bamuha imodoka na cheque ya 5000$.

    Ni ibintu byatunguye Ashton Small (Kagarara) cyane ndetse agaragaza amarangamutima.

    Ahantu hose Ashton Hall yagiye yajyanye na Ashton Hall (Kagarara) dore ko ubwo yageraga i Kigali yavuze ko Ashton Small ari we watume amenya u Rwanda.

    Ati 'Mvugishije ukuri, mbere ntabwo nari nzi u Rwanda. Ni Ashton Small watumye ndumenya.'

    Ku wa 16 Kamena 2026 ni bwo Ashton Small yasangije abamukurikira amashusho atumiramo Ashton Hall gusura u Rwanda no kwibonera impano zidasanzwe z’Abanyarwanda bafite ubumuga.

    Kuva icyo gihe, izina rya Ashton Small ryatangiye kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho kuri ubu abarirwa mu Banyarwanda bafite umubare munini w’abamukurikira kuri Instagram kuko barenze ibihumbi 300.

    Kwamamara kwe kwihuse bitewe ahanini n’urugendo amaze iminsi akorana na Ashton Hall, Umunyamerika wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho agaragaza imyitozo ikomeye akora, by’umwihariko iyo kwiruka.

    Ashton Hall aherutse gutangaza ko yiyemeje gufasha Ashton Small kugera nibura ku bamukurikira miliyoni kuri Instagram, ndetse no kumushyigikira mu bindi bikorwa bitandukanye.

    Mu rugendo rwabo ruzenguruka Afurika, u Rwanda rubaye igihugu gikurikiye Ghana, Cameroun, Nigeria na Bénin bagezemo.

    Imodoka yahawe Kagarara

    Source : http://isimbi.rw/ashton-hall-yahaye-imodoka-nziza-kagarara.html