Author: webrwanda
-
Ikiyede; akazi kanzwe n'abatakazi gakomeje guteza imbere abakuye amaboko mu mifuka – #rwanda #RwOT
Hari igihe uganira n'umuntu wamubaza uko ahagaze mu mufuka cyangwa se niba afite akazi maze akagusubiza akuganyira ngo, “Ndakennye nabuze n'ak'ikiyede”.
Mu by'ukuri si uko aba ashatse kuvuga ko akazi k'ikiyede kabuze, ahubwo ni uko abenshi batekereza ko ari akazi gahemba make cyane ashoboka, kandi gasuzuguritse.
Gusa ku rundi ruhande hari n'abumva ko ako kazi ariko kavunanye cyane kurusha utundi ku buryo kugakora ari bimwe bya 'mbuze uko ngira'.
Gusa ukuri guhari kuratangaje kuko ako kazi gashobora kwinjiriza ugakora amafaranga menshi.
Muri iyi inkuru tugiye kuvuga kuri aka kazi, turebe ishusho yako ndetse n'ahazaza hako mu Rwanda ku buryo bamwe uko bagatekereza bushobora guhinduka.
Ubundi ijambo umuyede rikomoka ku ijambo ry'Igifaransa “aide-maçon”, bivuze; umuntu ufasha umwubatsi.
Muri iyi minsi iyo uzengurutse mu mijyi yo mu Rwanda cyane cyane muri Kigali usanga insisiro zitandukanye zirimo abantu bakora ako kazi kandi babanye n'abandi bantu aho baba bacumbitse.
Mu Mujyi wa Kigali ushobora kwinjira mu gipangu ugasanga gicumbitsemo abantu batandukanye; abakozi ba leta, abacuruzi, abamotari n'abandi, ariko nanone ugasanga harimo n'abakora akazi k'ikiyede.
Aha igitangaje si icyo ahubwo ni uko ushobora gusanga abo bayede bashobora gucumbika mu nzu inganya agaciro n'izindi nzu abo bandi bacumbitsemo, barya bimwe ku buryo no kwizigama usanga banaganya cyangwa bakanabarusha.
Umuyede w'i Kigali abayeho gute?
Umwe mu bakora aka kazi waganiriye na IGIHE, yavuze ko aka kazi kihishemo amafaranga abenshi bakora ibindi badashobora kwinjiza.
Yavuze ko ubuyede buri mu mirimo ushobora gukora ukaba wakemura ikibazo kikugwiririye dore ko akenshi abakora aka kazi baba bahembwa mu minsi 15 (une quinzaine). Ku rundi ruhande, hari n'abakora ku munsi amafaranga bayatahana.
Protais Habaruremana ukora mu mushinga w'inyubako za Savannah Greek ziri kubakwa i Nyarutarama yahishuye ko imishinga y'ubwubatsi iri mu itanga akazi cyane dore ko nko muri uwo mushinga usanga ushobora kumara igihe kirerekire ku buryo uwatangiranye na wo ashobora kuhavana igishoro cy'ubuzima.
Yagize ati 'Hano umuyede ahembwa 4000 Frw ku munsi, bivuze ko ashobora kwinjiza asaga ibihumbi 120 Frw ku kwezi. Ibi bivuze ko hari ibyiciro byinshi by'abakora indi mirimo itandukanye ashobora kurusha kwinjiza”.
Habaruremana yongeyeho ko amafaranga abayede babarirwa ku munsi agenda atandukana bitewe n'ubwoko bw'umushinga w'ubwubatsi ndetse n'igihe uba uzamara.
Ati 'Haraho umuyede ahembwa kuva ku 6000 Frw kugeza ku 7000 Frw. Iyo umushinga uzamara igihe gito.”
Undi waganiriye na IGIHE ukomoka mu Karere ka Ngororero yahamije ko mu myaka ibiri amaze i Kigali akora aka kazi amaze kwiteza imbere biciye mu gukora ikiyede.
Kuri ubu, iwabo ku ivuko amaze kugura amatungo menshi magufi aho ayaragiza abandi ku buryo n'iyo yahura n'ikibazo ari i Kigali atabura uko agikemura.
Arakomeza ati 'Amafaranga nkura muri aka kazi ndayizigama biciye mu bworozi kugira ngo akabazo kose nahura na ko ngakemure. Mfite gahunda y'uko amatungo yanjye niyororoka, nzaka ikibanza ababyeyi maze nubake ubundi ndongore”.
Ikiyede, umurimo Abanya-Kigali bagikerensa
Iyo uzengurutse mu bakora aka kazi usanga abenshi ari abakomoka mu ntara. Muri aba, usanga abenshi ari ababa baracikirije amashuri cyangwa abandi bagiye i Kigali ku bw'izindi mpamvu nyuma bagahitamo gukora aka kazi.
Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko mu mubare w'abimuka bava mu ntara bajya i Kigali gushaka akazi abenshi baba bagiye gukora ikiyede cyangwa bakisanga ubuzima ari ho buberekeje.
Imibare igaragaza ko abatagera ku 10% ari bo ushobora gusanga muri aka kazi baravukiye mu mujyi wa Kigali.
Raporo yakozwe n'ikigo gitanga amakuru ajyamye n'isoko ry'umurimo mu Rwanda, Rwanda Labour Market Information System (RLIS), yagaragaje ko Intara y'Amajyepfo iza imbere mu kugira abayikomokamo benshi bakora ikiyede i Kigali, mu gihe Akarere ka Gasabo ari ko gafite bacye bagakomokamo bakora aka kazi.
Mu gihe u Rwanda rukomeje gutera imbere, urwego rw'ubwubatsi ruri muziyoboye izindi mu kugaragaza iterambere ry'igihugu ndetse no guhindura imibereho y'abantu biciye mu gutanga akazi.
Muri kwezi kwa Mata 2025, Urwego ry'Igihugu rw' Iterambere, RD, rwasohoye raporo igaragaza ko urwego rw'ubwubatsi mu Rwanda ari rwo ruyoboye izindi mu gukurura ishoramari yaba iryo hanze ndetse n'iryo mu gihugu imbere.
Imibare igaragaza ko uru rwego rwakuruye ishoramari ribariwa muri milliyari 855$. Byitezwe ko kandi iri shoramari rizakomeza kwiyongera.
Imibare kandi igaragaza ko Umujyi wa Kigali ari wo wiganjemo ishoramari mu bwubatsi ugereranyije no mu bindi bice by'igihugu.
Ikiyede mu Rwanda ni akazi kanzwe n'abatakazi gakomeje guteza imbere abakuye amaboko mu mifuka -
Hamuritswe Astra, ikoranabuhanga rishya kandi rifite ubushobozi buhambaye rya OpenAI – #rwanda #RwOT
Kuri ubu, iri koranabuhanga riri gukoreshwa n'itsinda ry'ibigo biri muri porogaramu ya OpenAI y'umutekano wo kuri internet yitwa Daybreak, rikazagezwa no ku bandi bakiliya bishyura ifatabuguzi rya Pro, Plus, Enterprise na Business mu cyumweru gitaha.
Astra iteye imbere cyane mu byerekeye ikorwa rya za porogaramu za mudasobwa [software engineering] ndetse n'umutekano wo kuri internet [cybersecurity], kuko yagize amanota yo hejuru kurusha izindi porogaramu mu gushakisha amakosa muri porogaramu [finding bugs] no gutahura intege nke zitaramenyekana mu miyoboro ya mudasobwa [zero-day computer network weaknesses].
OpenAI yashimangiye ko Astra ari ryo koranabuhanga ryayo ryizewe kandi rifite umutekano kurusha irindi ryose yakoze kugeza ubu. Rije nk'igisubizo ku kibazo giherutse kuba ubwo ikoranabuhanga rya AI ryasohokaga mu gace ryakorerwagamo igeragezwa maze rikinjira mu buryo butemewe mu makuru y'ibigo bitandukanye.
Nubwo bimeze bityo ariko Astra ntiri kuvugwaho rumwe. Ikoresha uburyo bwo gutekereza bwitwa 'opaque recurrence' buhisha uburyo iri koranabuhanga rifatamo ibyemezo byaryo.
Ibi bifatwa nk'ikibazo gikomeye kuko bigora abashakashatsi gukurikirana imikorere y'iri koranabuhanga ndetse no kumva uburyo rikoresha ritekereza.
Abayobozi ba OpenAI bavuga ko ibi ari ikintu gisanzwe gituruka ku kuba ikoranabuhanga rya AI riri kugenda rirushaho gutera imbere, aho riba rikeneye intambwe nke mu gukemura ibibazo bikomeye kandi bigoranye.
Ikindi ni uko itangazwa ry'iri koranabuhanga ryabaye imbarutso y'ibiganiro ku byerekeye 'Artificial General Intelligence'; urwego ikoranabuhanga rya AI rishobora kugeraho rikagira ubushobozi burenze ubwa muntu.
Nubwo iki atari cyo gipimo cy'ibanze kigena iterambere ry'ubucuruzi bw'iki kigo, Perezida wa OpenAI, Greg Brockman, yatangaje ko ku giti cye yizera ko Astra isobanuye impinduka nini mu by'ikoranabuhanga, aho ikoranabuhanga rya AI rigira ubushobozi bwa muntu rikanaburenza ku rwego rwo hejuru cyane.
Hamuritswe Astra, ikoranabuhanga rishya kandi rifite ubushobozi buhambaye rya OpenAI -
Ibyo wamenya kuri Teta, Umunyarwandakazi ukora akazi ko gusogongera ikawa (Amafoto) – #rwanda #RwOT
Niba ukurikirana ibijyanye n'ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga, nta kabuza ko ujya ubona uburyo ikawa y'u Rwanda igurishwa amafaranga menshi mu gihe gito, igakundwa na henshi.
Ujya ubona kandi uburyo ikawa y'u Rwanda ikunze guhiga izindi ku rwego mpuzamahanga, ako kazi kose kuva ku muhinzi, inganda zayitunganyije n'ibindi haniyongeraho akazi k'umusogongezi uba wayitoranyije mu zindi akamenya inziza ikwiriye kujya guhatana iyo mu mahanga.
Ni akazi benshi tutazi ariko kagira uruhare mu kumenya no kumenyekanisha ikawa nziza ziba zaturutse hirya no hino mu gihugu.
Mu cyumweru gishize NAEB yahembye ikawa nziza yahize izindi mu Rwanda ikigo cya K Organic Company gikorera mu Karere ka Huye cyegukanye umwanya wa mbere ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Ayo marushanwa yitabiriwe n'ikawa zirenga 320 ubwo na we urumva kugira ngo abasogongezi batoranyemo imwe akazi baba bakoze.
Mu kiganiro Teta Jessica yagiranye na IGIHE, yavuze ko amaze imyaka itandatu ari umusogongezi wa kawa, aho yakuze akunda ikawa cyane aza no kubona akazi muri NAEB bituma atangira kwiga no kongera ubumenyi kuri yo.
Nyuma yaje no gutangira gufata amasomo ku bijyanye n'ubusogongezi bwa kawa agamije kuba umwe mu bafasha kumenya ikawa nziza yanagurishwa ku isoko mpuzamahanga ikinjiriza u Rwanda amafaranga menshi.
Teta yavuze ko mu Rwanda muri iki gihe hasigaye hari abasogongezi 20 basa nk'ababikora nk'akazi gahoraho.
Iyo basogongera ikawa bumva uburyohe, ubusharire n'uburyohe ifite, aho buri kawa iba ifite umwihariko wayo bitewe n'ubutaka yahinzwemo, umwihariko wa buri muhinzi n'uburyo yayitayeho.
Teta yavuze ko kandi kuba umusogongezi wa kawa ari akazi gashobora gutunga umuntu dore ko ubikora ashobora kwinjiza hagati y'ibihumbi 400 Frw kugeza kuri miliyoni 1.2 Frw bitewe n'aho akorera, ibyo akora n'uburambe afite.
Ati 'Kugira ngo nisange ndi umusogongezi, byaturutse ku gukunda ikawa, naje muri NAEB nisanga nkora muri laboratwari y'ikawa bituma nyikunda birushijeho nifuza no kumenya uko umuhinzi ayitaho, uko zigenda zirutanwa. Byatumye ntangira gushaka uko nakwiga ibijyanye no kuyisogongera nkaba umwe mu batuma ikawa nziza yinjiriza u Rwanda amafaranga.''
Teta avuga ko imbogamizi ziri mu gusogongera ikawa ari uko abantu batari bamenya agaciro k'akazi bakora nyamara ari bo batuma ikawa nziza yinjiriza igihugu amafaranga menshi.
Yavuze ko iyo basogongeye ikawa berekana inziza kurusha izindi akaba ari na yo ijya guhatana ku rwego mpuzamahanga.
Ati 'Abantu nibamenye ko gusogongera ikawa ari ibintu byiza kuko bifasha mu kugaragaza umwimerere, kubwira abahinzi ibyo bakongera kugira ngo ikawa yabo irusheho kuba nziza ndetse inahatane ku isoko mpuzamahanga.''
Yakomeje agira ati' Ikindi iyo umucuruzi ari kuganira n'umuguzi, umusogongezi agira uruhare mu kugaragaza umwihariko w'iyo kawa n'icyiciro iherereyemo. Niba uri umucuruzi ukaba utazi icyiciro kawa yawe iherereyemo bashobora kuguhera ku giciro cyo hasi, ariko iyo hari umusogongezi akubwira kawa ufite icyiciro irimo akanagufasha mu gutuma wayigurisha ku giciro kiri hejuru.''
Teta yasabye urubyiruko by'umwihariko abana b'abakobwa gutinyuka bagakora umwuga biyumvamo. Yavuze ko mu Rwanda hari amashuri menshi afasha abashaka kuba abasogongezi ba kawa, agaragaza ko ari akazi keza gafasha mu gutuma igihugu kinjiza agatubutse.
Kuri ubu uyu mukobwa afite intego zo gukomeza gufasha u Rwanda mu gusogongera ikawa zaturutse mu bice bitandukanye by'igihugu akamenya inziza zijyanwa ku isoko mpuzamahanga zikabasha kwinjiza agatubutse.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ubuso bungana na hegitari ibihumbi 42 buhinzeho ikawa. Mu myaka itanu ishize (guhera mu 2020 kugeza 2025), ikawa yinjirije igihugu arenga miliyoni 527$.
Teta Jesca ni umusogongezi w’ikawa wabigize umwuga
Jesca Teta amaze imyaka myinshi asogongera ikawa
Teta avuga ko nta gishimisha kurusha kubona ikawa yasogongeye yaraguzwe amafaranga menshi
Teta yandika amanota ya buri kawa yasogongeye na buri kintu cyose yumvise kitagenda neza
Ikawa ni igihingwa gikomeye kuri Teta ku muhinzi no ku gihugu muri rusange
Teta yihumuriza ikawa kugira ngo amenye amanota ayigenera
Gusogongera ikawa biba mu byiciro, aho habanza kuyihumuriza

-
Hit wari ugaragiwe n’abarimo Faustinho yasabye anakwa Ida (AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Umunyamakuru w’imikino, Hitimana Jean Claude uzwi nka Hit yasabye anakwa umukunzi we Ishimwe Muhayimpundu Adelaide Ida bahoze bakorana kuri Radio10.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026 nibwo Hit yari agaragiwe n’abarimo Kayishema Tity Thierry, Mugenzi Faustin [Faustinho Simbigarukago], Nasri, Ngabo Roben n’abandi nibwo bagiye gusaba Ida.
Mu muhango wari ubereye ijisho wabereye Kicukiro muri Ubwiza Garden.
Nyuma y’uyu muhango wo gusaba no gukwa barajya gusezerana imbere y’Imana muri Chapel Saint Paul ni mu gihe abatumiwe baza kwiyakirira muri Ubwiza Garden.
Bakoze ubukwe nyuma y’uko u wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026 basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura.
Hitimana Jean Claude yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Flash FM, Royal FM na Radio10 akorera kugeza uyu munsi.
Adelaide Ishimwe wamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ahagarariye Intara y’Amajyaruguru, mu mpera z’icyumweru gishize yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi (Bridal Shower).
Yinjiye mu itangazamakuru mu Kwakira 2022 ubwo yajyaga kuri Radio10, nyuma y’imyaka ine yaje gusezera kuri iki gitangazamakuru ariko nta handi yahise yerekeza.
Hit yasabye anakwa Ida
Hitimana Jean Claude ku munsi we
Kayishema Tity Thierry ni we Parrain
Yari yambariwe n’abarimo Faustinho SimbigarukagoSource : http://isimbi.rw/hit-wari-ugaragiwe-n-abarimo-faustinho-yasabye-anakwa-ida-amafoto.html
-
U Rwanda mu bihugu bigize Loni byatoye umwanzuro wo gukoresha ikarita y'Isi idapfobya Afurika – #rwanda #RwOT
Togo na Afurika Yunze Ubumwe bifuzaga ko hakoreshwa 'Equal Earth map projection' ikarita igaragaza neza ubuso bwa nyakuri bw'ibihugu.
Uyu mwanzuro watowe ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo gukosora uburyo Isi imaze imyaka myinshi igaragazwa hakoreshejwe ikarita izwi nka Mercator projection, yakozwe mu kinyejana cya 16 cyane cyane hagamijwe gufasha abakoraga ingendo zo mu nyanja.
Mu myaka myinshi ishize, ikarita ya Mercator yakunze kunengwa kubera ko igaragaza nabi ubunini bw'ibihugu n'imigabane, cyane cyane ibiri kure y'umurongo ugabanya Isi mo kabiri.
Kuri iyi karita, Greenland igaragara nk'aho ingana na Afurika, nyamara mu by'ukuri Afurika iruta Greenland inshuro zigera kuri 14 mu buso.
Abashyigikiye uyu mwanzuro bavuga ko amakarita atari uburyo bwo kwerekana gusa aho igice cyangwa igihugu giherereye, ahubwo anagira uruhare mu buryo abantu bumva ubunini, agaciro n'uruhare rw'uturere dutandukanye ku Isi.
Uyu mwanzuro watowe n'ibihugu 164 birimo n'u Rwanda, mu gihe bitandatu byifashe naho Amerika rukumbi ni yo yanze uyu mwanzuro.
Afurika ifite ubuso buruta ubwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, Uburayi bw'Uburengerazuba n'u Buhinde byose byishyize hamwe ariko ku ikarita isanzwe ikoreshwa bigaragara ko ari yo nto.
Ubutumwa bwashyizwe kuri X ya AU bugaragaza ko impinduka bavuga ko gukoresha amakarita agaragaza ubuso nyabwo bizatuma amashuri, ibitangazamakuru n'inzego mpuzamahanga bitangira gukoresha ikarita igaragaza ishusho nyayo y'ubunini bwa Afurika n'uruhare rwayo mu bikorwa by'Isi.
Bisobanurwa ko ikarita igaragaza ukuri ku bunini bw'imigabane izafasha kugaragaza ishusho itaryamira uruhare rwa Afurika n'utundi turere mu miterere y'Isi.
Uyu mwanzuro wari wemejwe n'Inteko Rusange y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Gashyantare 2026, mbere y'uko ushyikirizwa Inteko Rusange ya Loni.
Ubuso bwa Afurika ni bunini cyane ku buryo u Burusiya, u Buhinde ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byose byakwirwamo.
Afurika ifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 30,37, mu gihe u Burusiya; igihugu kinini kurusha ibindi ku Isi bufite ubwa kilometero kare miliyoni 17,1.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigira kilometero kare miliyoni 9,867, u Buhinde bukagira kilometero kare miliyoni 3,287.
Afurika ni umugabane wa kabiri munini ku Isi, nyuma ya Aziya ifite kilometero kare miliyoni 44,58.
Kuki iyi karita igaragaza Afurika nabi?
Ikarita ya Mercator yatangiye gukoreshwa mu 1569, yakozwe na Gerardus Mercator, wari umuhanga mu bumenyi bw'Isi no mu gushushanya amakarita wavukiye mu gace kuri ubu kahindutse akagize u Bubiligi.
Ikarita ya Mercator ikunze kwitwa 'cylindrical projection' kubera ko ikoze mu ishusho y'umwiburungushure. Ni nk'uko wafata urupapuro ukaruzengurutsa ku mubumbe w'Isi, hanyuma ukarurambura hasi rukagira ishusho y'urukiramende.
Ku ikarita ya Mercator, hari imirongo mbariro yitwa 'longitudes' iba ihagaze. Buri murongo uva ku gasongero kamwe ukamanuka ujya ku kandi ugororotse kandi hari intera ingana hagati yawo n'undi uwukurikira.
Hari kandi imirongo miganda yitwa 'latitudes' iba itambitse, izenguruka Isi uhereye kuri koma yayo 'Equator'.
Aha ho uko umurongo uva hafi ya koma y'Isi ugana kure yayo, intera hagati yawo n'uwukurikira igenda yiyongera, ibi bigaterwa n'imiterere y'Umubumbe w'Isi.
Ibi bituma imirongo miganda iri hafi y'udusongero tw'Isi yaguka, bigatuma uduce tuba hafi aho tugaragara nk'utunini kandi mu busanzwe ari duto.
Reka dufate urugero rwa Greenland ku ikarita ya Mercator. Igaragara nk'aho ari nini hafi kunganya ubuso na Afurika igaragara kuri iyi karita, kandi ubuso bwayo nyakuri ari buto cyane.
Ni cyo gituma kuri iyi karita ikoreshwa cyane uyu munsi, hari ibihugu bigaragara bitandukanye n'ubuso bwabyo bwa nyabwo.
Ibice biri hafi y'udusongero biba binini kurusha uko bisanzwe bingana, mu gihe ibiri hafi ya koma y'Isi bigaragara mu bunini bwabyo. Ni byo bituma Afurika igaragara nk'aho ari nto kandi ari nini.
Nubwo iyi karita ifite amakosa, kubera imiterere iremwa na ya mirongo mbariro n'imirongo miganda, ifatwa nk'ingenzi iyo abatwara ubwato cyangwa indege bategura ingendo zabo kuko ibafasha kubaha amerekezo nyakuri bakurikiza n'ubwo impinduka zishobora kuba mu ntera iyi karita igaragaza.
Equal Earth map projection' igaragaza ibihugu byose mu ngano yabyo -
Nyaruguru : Inkongi y'umuriro yibasiye Pariki y'Igihugu ya Nyungwe yazimijwe yangije hegitari 29 – #rwanda #RwOT
Ni igikorwa cyagezweho kuri iki gicamunsi cyo ku wa 4 Nzeri 2026, ku bufatanye bw'inzego zitandukanye zirimo abaturage, Ingabo, Polisi ndetse n'abakozi ba RDB bareberera pariki.
Abaturage bavuga ko uyu muriro wadutse mu cyumweru gishize, ndetse abaturage n'inzego z'umutekano bagerageza kuhazimya, nyuma y'iminsi umuriro wongera kwaduka, aho ku wa Mbere w'iki cyumweru ari bwo warushijeho gukara.
Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko hari n'abari bamaze iminsi itatu mu ishyamba mu gikorwa cyo kuzimya, bakaba bishimira ko ubu umuriro wazimye.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko mu bufatanye bw'inzego zitandukanye umuriro wamaze kuzimywa, ashima inzego zose zagize uruhare muri icyo gikorwa.
Ati ''Turashima abagize uruhare bose mu butabazi bwo kuzimya uyu muriro mu byiciro byose, baba Ingabo, Polisi, abakozi ba RBD ndetse n'uruhare ry'abaturage. Byatweretse ko basobanukiwe neza n'akamaro ka Pariki ya Nyungwe ndetse n'agaciro ko kurengera ibidukikije.''
CIP Kamanzi yakomeje avuga ko nyuma yo kuzimya umuriro, hakurikiyeho iperereza riyimbitse ryo gufata abagize uruhare mu guteza iyi inkongi, kuko bahemukiye igihugu.
Yagize ati 'Twabanje kuzimya umuriro kuko ari byo byihutirwaga cyane, ariko ubu dukurikijeho gahunda yo gushakisha abakekwaho bose kugira uruhare mu guteza iyi nkongi kandi tuzabafata. Kubona hagitari 29 zose zishya, urumva urusobe rw'ibinyabuzima biba byangiritse. Turi gushyiramo imbaraga nyinshi mu kubashakisha, vuba aha tuzababereka, bagezwe imbere y'amategeko.'
Imirimo ikunze gushyirwa mu majwi cyane mu guteza inkongi z'umuriro havugwamo ubuvumvu butemewe, ubuhigi, rimwe na rimwe n'ubuhinzi.
Inkuru bifitanye isano:
Nyaruguru: Hegitari zisaga 17 za Pariki y'Igihugu ya Nyungwe zibasiwe n'inkongi
Bivugwa ko uyu muriro wari umaze icyumweru kirenga wibasiye ishyamba rya Nyungwe, mu gice cya Nyaruguru
Hegitari 29 zose zakongowe n’umuriro umaze iminsi muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ahangirikiye ibinyabuzima byinshi -
Rayon Sports yanganyije na Panthère Sportive #rwanda #RwOT
Rayon Sports yanganyije na Panthère Sportive du Ndé 1-1 mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup imibare y’umukino wo kwishyura yorohamo.
Rayon Sports yasabwaga kwirinda gutsindwa muri uyu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup wabereye kuri Ahmadou Ahidjo Stadium iherereye mu mujyi wa Yaounde muri Cameroun.
Igice cya mbere cy’umukino Rayon Sports wabonaga irimo irushwa cyane ko Panthère Sportive yarimo iyishyiraho igitutu.
Ku mu monota wa 13, Beo Batto yaje gutsindira Panthère Sportive igitego cya mbere. Iba yanabonye n’ibindi ariko Dande Junior abyitwaramo neza.
Amahirwe Rayon Sports yabonye akomeye muri iki gice cya mbere ni ayo ku munota wa nyuma aho Elie Tatu yateye kufura ikomeye maze umunyezamu awukuramo bahita bawushyira muri koruneri bayiteye maze ufatawa na Panthère ihita iwutakaza bawuha Kameni na we atera mu izamu umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Bagiye kuruhuka ari 1-0.
Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Nisingizwe Christian aha umwanya Ibrahim Djingarey.
Yaje kongera gukora impinduka 2, Muhoza Daniel na Nizeyimana Mubarak binjiyemo havamo Atisso Kodjo na Elie Tatu.
Rayon Sports yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 76 gitsinzwe na Kameni Junior ku ishoti ryari ritewe na Muhoza Daniel umunyezamu akananirwa kuwufata ngo awukomeze.
Boris Gbenou yaje kwinjira mu kibuga na we asimbura Tambwe Ngongo Gloire.
Umukino warangiye ari 1-1. Umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 12 Nzeri 2026 muri Stade Amahoro. Rayon Sports ikaba isabwa kunganya ubusa ku busa igahita ikomeza mu cyindi cyiciro.
Rayon Sports yishimira igitego cya KameniSource : http://isimbi.rw/rayon-sports-yanganyije-na-panthere-sportive.html
-
BK Group PLC yungutse miliyari 56,4 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2026 – #rwanda #RwOT
BK Group PLC yatangaje ko inyungu yayo yageze kuri miliyari 56,4 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2026 yarangiye muri Kamena 2026 bigaragaza izamuka rya 8,6% ugereranyije n'igihe nk'icyo cya 2026.
Iyi mibare yatangajwe ku wa 2 Nzeri 2026, igaragaza ko mu mezi atandatu ya 2026 iki kigo cyungutse miliyari 56,4 Frw.
Umutungo rusange wa BK Group PLC mu mezi atandatu ya mbere ya 2026 wageze kuri miliyari 2.984,5 Frw, mu gihe wari miliyari 2900,5 Frw mu gihe nk'iki cya 2025.
Amafaranga abakiliya babitsa yiyongereyeho 11,7% agera kuri miliyari 2.105,4 Frw mu gihe amezi nk'aya ya 2025 ayo babitsa yari 1.884,4 Frw
Ni mu gihe inguzanyo zitangwa zagabanyutseho 1,3%, zigera kuri 1.660,1 Frw.
Umuyobozi Mukuru wa BK Group PLC, Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko muri rusange kuba ubukungu bw'u Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2026, bwarakomeje kuzamuka ku rugero rwa 10% by'umusaruro mbumbe w'igihugu, by'umwihariko serivisi zikazamuka kuri 7% byafashije iki kigo gukomeza kunguka.
Ati 'Iyo ubukungu buzamuka abakenera serivisi zacu bariyongera, ubushobozi bwo kubitsa, ubushobozi bwo kuguza, ubushobozi bw'ishoramari buba bwiyongereye, akaba ari amahirwe kuri twe rero.'
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali Dr. Diane Karusisi yavuze ko inguzanyo zitishyurwa neza mu gihembwe cya mbere cya 2026 zari zageze kuri 6% bitewe n'ikigo kimwe cyo mu rwego rw'inganda cyari cyagize ikibazo cyo kwishyura ariko ubu byabonewe umuti ku buryo inguzanyo zitishyurwa neza zizagera munsi ya 5% mu gihembwe cya gatatu cya 2026.
Yavuze ko ubu ibigo byatumye inguzanyo zitishyurwa neza zikomeza kuba muri 6% ari ibyo mu rwego rw'ubwubatsi nubwo ari bike cyane.
Ati 'Ni ibigo bike mu rwego rw'ubwubatsi…kandi twizeye ko mu mpera z'umwaka tuzaba twakemuye iki kibazo. Mu gihembwe cya mbere twagize ikigo gikora ibijyanye n'inganda cyari mu gitabo cy'inguzanyo zitishyurwa neza, ariko twashoboye kubikemura.'
Ubufatanye na Rayon Sports na BK Pro League…
Dr. Karusisi yavuze ko nyuma yo gutangira imikoranire n'urwego rutegura shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda, no gukorana na Rayon Sports biri mu byatumye abakiliya biyongera ku rugero rwa 10,5% muri uyu mwaka bagera kuri 846.701 kugeza ku wa 30 Kamena 2026.
Ati 'Dusanga umupira w'amaguru ukunzwe cyane, Abanyarwanda bose biyumva mu ikipe, ubu dufite abakinnyi bose muri shampiyona, fan clubs, nanjye naratunguwe ukuntu zimaze kwishyira ku murongo, ni ibintu tubonamo amahirwe yo kugeza serivisi za banki ku bantu benshi bashoboka kuko twabonye uko umupira w'amaguru ugera kuri miliyoni nyinshi z'Abanyarwanda kandi bo mu byiciro byose.'
Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko BK Group PLC izakomeza gushyira imbaraga mu kuzamura umusaruro, kwagura serivisi z'ikoranabuhanga zigezwa ku baturage no gucunga neza uburyo imari ikoreshwa.
Umuyobozi Mukuru wa BK Group PLC, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko bazakomeza kwagura serivisi zihabwa abaturage kugira ngo n’inyungu irusheho kwiyongera
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi yavuze ko ubufatanye bwa banki na shampiyona byatume abakiliya biyongera
BK Group PLC yungutse miliyari 56,4 Frw mu mezi atandatu -
U Rwanda rwatangiye gusazura ibiti bya kawa bishaje birenga miliyoni 26 – #rwanda #RwOT
Ku ikubitiro, hazibandwa ku gusimbuza ibiti bya kawa bimaze imyaka irenga 30, haterwe ingemwe nshya zitanga umusaruro mwinshi.
Iyi gahunda yatangiriye mu turere dutandatu twa Ruhango, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke na Karongi.
Umuyobozi Mukuru w'Umushinga PSAC ushyirwa mu bikorwa na NAEB, Eric Kabayiza, yabwiye IGIHE ko gusazura ibiti bya kawa bizakorwa mu buryo bubiri.
Uburyo bwa mbere ni ukurandura ibiti bimaze nibura imyaka 30 bigasimbuzwa ibishya. Ubwa kabiri ni ugukata ibiti bimaze imyaka irenga irindwi, kugira ngo bishibuke bundi bushya kandi byongere gutanga umusaruro ushimishije.
Yagize ati 'Mu biti birenga miliyoni 26 biri mu gihugu bikeneye gusazurwa, tuzasimbuza ibiti miliyoni icyenda ku buso bwa hegitari 3.050. Tuzanasazura ubundi buso bwa hegitari 1.082, aho tuzakata ibiti bishaje kugira ngo bishibuke. Ibi bizakorerwa ku biti bimaze imyaka irenga irindwi bisarurwa.'
Yakomeje avuga ko abahinzi bazigishwa uburyo bwo kwita kuri kawa, ibikorwa byose bikazatwara miliyoni 37 z'amadolari ya Amerika.
Kabayiza yasabye abahinzi bafite ibiti bya kawa bishaje kwiyandikisha kugira ngo bafashwe kubisazura, kumvira inama bahabwa n'abashinzwe ubuhinzi no gukoresha ingemwe nshya zera vuba kandi zigatanga umusaruro mwiza.
Yavuze ko u Rwanda rwahisemo gukoresha ubwoko bushya bwa kawa bwitwa RAB C15.
Nyirababirigi Viviane wo mu Kagari ka Shanga, mu Murenge wa Maraba, yavuze ko yari afite ibiti bya kawa 1.000 bimaze imyaka 70, byatewe n'ababyeyi be. Nubwo byatangaga umusaruro mwinshi mu myaka yashize, byari bisigaye byera ibiro bitarenze 20 bya kawa.
Yagize ati 'Byadutezaga igihombo kubera kubura umusaruro, tugahorana ubukene kandi abandi beza neza. Ndashimira Leta yadutekerejeho, ikadufasha gusazura ibiti bya kawa ndetse ikanaduha ingemwe nshya ku buntu. Twizeye ko kawa turi gutera izaduha umusaruro mwinshi.'
Habyarimana André wo mu Kagari ka Kanyinya, mu Murenge wa Maraba, yavuze ko yasazuye ibiti 250. Mbere yabikuragamo ibilo 500 bya kawa mu gihembwe, ariko umusaruro wari waragabanutse ugera ku biro 100 gusa.
Ati 'Gutunga ibiti bya kawa bishaje byadutezaga igihombo, haba kuri twe no kuri Leta, kuko umusaruro twakuragamo utari ugihwanye n'ibyo twashoraga. Turishimira ko dufashwa gusimbuza ibyo biti byose, kandi ingemwe nshya tukazihabwa ku buntu.'
Mukamusonera Domitilla uhagarariye itsinda Abizerwa Maraba, ryifashishwa mu gutubura ingemwe za kawa, yavuze ko bamaze imyaka itatu bakorana na Leta muri iki gikorwa. Cyabafashije kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo.
Yavuze ko kuba abahinzi basanzwe bongererwa ubushobozi bwo gutubura ingemwe bituma bazikorera neza kandi bagatanga ingemwe nziza, zera vuba.
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye, aherutse gutangaza ko u Rwanda rwifuza kongera umusaruro wa kawa ku kigero cya 50%.
Ibi bizafasha kongera ingano yoherezwa mu mahanga, hanaboneke ihagije ku masoko y'imbere mu gihugu, mu rwego rwo guteza imbere umuco wo kunywa kawa.
Kuri ubu, mu Rwanda hari hegitari ibihumbi 42 zihinzeho kawa. Mu myaka itanu, kuva mu 2020 kugeza mu 2025, kawa yinjirije igihugu miliyari 773 Frw, ni ukuvuga miliyoni 527 z'amadolari ya Amerika.

Ibiti biri gusimbuzwa ni ibirengeje hejuru y'imyaka 30
Nyirababirigi yishimiye ko ibiti bya kawa yari afite bimaze imyaka 70 byasimbujwe
Habyarimana Andre avuga ko ibiti yari afite byari byaratangiye gusaza cyane ku buryo nta musaruro yabonaga