Author: webrwanda

  • Gen Mubarakh yibukije abakinnyi ba APR FC ko nta gutsindirwa i Lubumbashi #rwanda #RwOT

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’umuyobozi wungirije w’icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga yabukije abakinnyi b’iyi kipe ko batagomba gutsindirwa i Lubumbashi.

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026, APR FC yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukina umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze na Les Aigles du Congo.

    Mu ijoro ryakeye ikaba yari yasuwe na Gen Mubarakh Muganga, aho yayibukije ko bagomba gukotana bagatahukana intsinzi muri uyu mukino ubera Lubumbashi.

    Ati “Ni ugukotana, maze umuhigo mukawuhigurira hakurya. Mufite umukino ku munsi w’ejo, uwo mukino ni nk’uwa nyuma kuri twe kandi intsinzi igomba kubonekera hariya hakurya i Lubumbashi, ibindi tukazahurira ku kibuga cy’indege tuje kubakirana ubwuzu ku bwo guhesha ishema ikipe n’abakunzi bacu.'

    'Bibe byiza mwitwaye neza mu mukino ubanza, kuko ni rwo rufunguzo rwa byose. Uwo kwishyura tuzawukine twararangije ibyacu dufite n’umushyitsi mukuru.'

    Iyi kipe yahagurutse mu Rwanda ifite buri kimwe yaba ibyo kurya no kunywa, amakuru avuga ko batari bugire hoteli n’imwe bajyamo aho bageze ku kibuga cy’indege bafata urugendo rwerekeza kuri Stade cyane ko umukino uri bukinwe kuri iki Cyumweru saa 15h00′.

    Umukino urarangira bahita bagaruka mu Rwanda baza kwitegura umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 13 Nzeri 2026.

    Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC kudatsindirwa muri DR Congo

    Abakinnyi batuje bumva impanuro

    Source : http://isimbi.rw/gen-mubarakh-yibukije-abakinnyi-ba-apr-fc-ko-nta-gutsindirwa-i-lubumbashi.html

  • Love Family Choir yitegura kumurika album yasohoye indirimbo nshya #rwanda #RwOT

    Love Family Choir, ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nduba, Paruwasi ya Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Turirimbe', indirimbo ibimburira umuzingo wayo mushya w’indirimbo umunani witwa 'Amateka ya Yesu'.

    'Turirimbe' ni indirimbo irimo ubutumwa bwo guhimbaza Imana, kuyishimira imirimo yayo no guhamya ineza yayo mu buzima bw’abayizera.

    Muri iyi ndirimbo, Love Family Choir iraririmba iti: 'Ku bw’imirimo yawe udukorera, turi ubuhamya bugenda”. Ikubiyemo ubutumwa mvamutima wo gushimira Imana no kuyishimagiza ibyo yakoreye abayizera.”

    Iyi ndirimbo isohotse mu buryo bwa Live recording, ikaba ari yo yabimburiye urugendo rwo gusohora umuzingo 'Amateka ya Yesu', ugizwe n’indirimbo umunani ugamije gukomeza kwamamaza Yesu Kristo n’ubutumwa bw’agakiza.

    Love Family Choir yaherekeje ubu butumwa n’amagambo yo muri Zaburi 95:1agira ati 'Nimuze turirimbire Uwiteka, tuvugirize impundu igitare cy’agakiza kacu.'

    Kuri bo, 'Turirimbe' si indirimbo yo kwishimisha gusa, ahubwo ni ubutumwa bwo gutera abantu akanyabugabo mu guhimbaza Imana no kuba abahamya b’imirimo yayo.

    Korali yizeye ko indirimbo zigize 'Amateka ya Yesu' zizagera ku bantu benshi, zigahumuriza imitima, zigakomeza abizera kandi zikaba inzira yo kugeza ubutumwa bwa Yesu Kristo ku bataramumenya.

    'Turirimbe' yamaze kugera ku mbuga z’itumanaho, aho abakunzi b’umuziki wa Gospel bashobora kuyumva no kuyisangiza abandi, cyane cyane kuri YouTube Channel ya Love Family Choir Abanyamugisha, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

    Love Family Choir yasohoye indirimbo nshya

    Source : http://isimbi.rw/love-family-choir-yitegura-kumurika-album-yasohoye-indirimbo-nshya.html

  • Rotary Club of Kigali Virunga yahaye abana 5.000 imfashanyo yiganjemo ibiryamirwa – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyasorejwe mu Karere ka Kicukiro ku wa 5 Nzeri 2026, aho abana 1000 bahawe ibikoresho birimo matola, ibiringiti, amashuka n'inzitiramubu.

    Bahawe kandi amakayi, amakaramu, amabase, inkweto zifunguye, impuzankano n'imyambaro ya siporo.

    Iki gikorwa cyakorewe no mu tundi turere guhera ku wa 26 Kanama 2026. Cyatangiriye i Rulindo, gikomereza i Burera, i Rwamagana n'i Ngoma, aho abandi bana 4000 bahawe imfashanyo nk'iyi.

    Rotary Club of Kigali Virunga ikora iki gikorwa buri mwaka, iyi ikaba yari inshuro ya gatanu. Kigamije gufasha imiryango itishoboye kuzamura imibereho y'abana mu rugo, kugira ngo bige neza kandi batsinde.

    Perezida wa Rotary Club of Kigali Virunga, Ndibwami Alex, yavuze ko gutanga imfashanyo nk'iyi biri mu bikorwa Rotary ikorera no mu bindi bihugu, ifatanyije n'andi mashami yayo.

    Iyi gahunda yatangijwe n'Abanya-Canada, igamije gufasha abana bo mu miryango itishoboye kubona ibiryamirwa n'ibindi bikoresho by'ibanze. Abayitangije bashingira ku kuba iyo umuntu yasinziriye neza agira umunsi mwiza kandi agakora neza, bikaba akarusho ku bana biga kuko bibafasha kwiga neza.

    Ndibwami yongeyeho ati 'Uwatangije iyi gahunda yagize igitekerezo nyuma yo kubona umwana uryamye ku muhanda. Yibajije niba atahuriza abandi hamwe, bagakora uko bashoboye kugira ngo barinde abantu kubura amikoro ku buryo baryama ku mihanda.'

    Abana bahabwa imfashanyo bakomoka mu miryango itishoboye itoranywa n'inzego z'ibanze.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kicukiro, aho iki gikorwa cyasorejwe, bwagaragaje ko hari imiryango 3.500 iri muri gahunda y'imyaka ibiri yo gufashwa kwivana mu bukene. Abana 1000 bahawe imfashanyo batoranyijwe muri iyo miryango.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yasabye abaturage kutagurisha inkunga bahawe, kuko igamije kubafasha kuzamura imibereho myiza y'imiryango yabo, by'umwihariko iy'abana biga.

    Abahawe iyi nkunga ni abana bafite hagati y'imyaka itandatu na 12, biga mu mashuri abanza. Ababyeyi babo bagaragaje ko bahawe ubufasha bw'ingirakamaro, buzahindura imibereho yabo mu rugo.

    Mukasine Jeanette, utuye mu Murenge wa Gatenga kandi ufite abana babiri bahawe imfashanyo, yavuze ko yishimiye cyane matela bahawe, kuko abana be bari basanzwe baryama babyigana.

    Ati 'Mfite abana bane, ariko matela bararagaho ntizari zihagije, bakaryama babyigana. Ndishimye kuko mbonye ubufasha. Ubu bagiye kujya baryama neza, kandi bahawe n'ibikoresho by'ishuri bizabafasha kwiga neza no gutsinda.'

    Tuyizere Marie Chantal, na we utuye mu Murenge wa Gatenga, yavuze ko kuba Rotary Club of Kigali Virunga yahaye umwana we imfashanyo bigaragaza umutima mwiza w'abayigize, kandi ko bizamufasha kugira imibereho myiza no kwiga neza.

    Umurungi Diana, wo muri Rotaract Club of Kigali SFB, wari mu bakorerabushake batanze ibyo bikoresho, yavuze ko kwitabira ibikorwa bigirira abandi akamaro bimwubaka kandi bikamwibutsa ko kwitanga ari inshingano ya buri wese.

    Rotary Club of Kigali Virunga imaze imyaka 25 ikora ibikorwa bitandukanye by'ubugiraneza. Ni yo Club ya gatatu ya Rotary yashinzwe mu Rwanda, nyuma ya Rotary Club of Butare na Rotary Club of Kigali Doyen. Ubu mu gihugu hari Clubs 13.

    Abana bahawe ibikoresho bageze kuri 1000

    Rotary Club of Kigali Virunga yatanze imfashanyo yiganjemo ibiryamirwa ku bana 5000

    Ibikoresho byatanzwe birimo ibyo mu rugo no ku ishuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-club-of-kigali-virunga-yahaye-abana-5-000-imfashanyo-yiganjemo

  • Nyagatare: Bamwe mu baturage basigaye basengera mu nzuri – #rwanda #RwOT

    Aba baturage basengera mu rwuri runini ruri mu Mudugudu wa Busana, mu Murenge wa Nyagatare. Abahurira muri uru rwuri baba bari mu matsinda atandukanye, buri tsinda rigashingira ku gace abarigize baturukamo.

    Bamwe mu bahasengera bavuga ko bahisemo kuhajya kubera ko insengero bari basanzwe basengeramo zafunzwe, bityo bakumva ko bagomba gushaka ahandi bakomereza amasengesho.

    Umwe mu baturage baganiriye na IGIHE, utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko yaturutse i Bugaraga mu Murenge wa Rwimiyaga.

    Yagize ati 'Insengero zarafunzwe kandi dukeneye gusenga. Ni yo mpamvu twaje hano, kuko dushaka gukomeza gusenga. Tuza hano kuko ari ho ibyifuzo byacu bisubizwa.'

    Undi muturage uturuka i Bugaraga na we yavuze ko 'Twaje hano kuko dukeneye gusenga. Nubwo insengero zarafunzwe, natwe dukeneye aho dukorera amasengesho yacu, tukageza ku Mana ibibazo n'ibyifuzo byacu.'

    Undi muturage uturuka i Kabare mu Murenge wa Musheri, yavuze ko bakomeza gusengera muri urwo rwuri kuko bumva ko ari ho babonera umugisha, ibyifuzo byabo bikahasubirizwa.

    Yagize ati 'Impamvu tuza hano ni uko ari ho tubonera imigisha kandi ibyifuzo byacu bigasubizwa. Ni yo mpamvu dukomeza kuza kuhasengera.'

    Nubwo abajya gusengera muri urwo rwuri bavuga ko bafite impamvu zibatera kubikora, hari abandi baturage banenga iyo myitwarire, bavuga ko hari abata imirimo yabo bakirirwa mu masengesho.

    Aba baturage, IGIHE yasanze bakora mu muhanda, bavuze ko gusenga ari ingenzi, ariko ko bitagakwiye gutuma umuntu yirengagiza inshingano ze cyangwa imirimo imutunze. Bongeyeho ko batumva impamvu hari abahitamo gukora ibikorwa bibujijwe.

    Bavuze ko hari abantu bamara igihe kinini mu masengesho, bakibagirwa gukora imirimo y'ubuhinzi, ubworozi cyangwa indi ibafasha kubona ibitunga imiryango yabo.

    Bemeza ko iyo myitwarire ishobora kugira ingaruka ku mibereho y'umuryango, kuko umuntu ashobora kwisanga mu bukene cyangwa agahanirwa kutubahiriza amabwiriza yashyizweho.

    Umwe mu baturage banenga iyo myitwarire yavuze ko gusenga no gukora bikwiye kujyana.

    Yagize ati 'Gusenga ni byiza, ariko umuntu agomba no gukora. Ntibikwiye ko ahora ajya gusenga, akibagirwa imirimo imutunze n'inshingano ze.'

    Yakomeje ati 'Njye ntuye mu Mudugudu wa Mugari. Hari umuturanyi uhora ajya gusengera hariya. Twumva bavuga ngo 'Haleluya, Haleluya', ariko njye sinajyayo kuko bibujijwe.'

    Bamwe mu baturage bagaragaza kandi ko aho abo bantu basengera muri urwo rwuri hari ikimenyetso cyerekana ko kuhakorera ibyo bikorwa bitemewe.

    Bavuga ko hari abagerageje gusiba icyo kimenyetso, ariko ko kugisiba bidakuraho amabwiriza yashyizweho cyangwa ngo bitume ibyo bikorwa byemerwa.

    Aba baturage bavuga ko gukomeza gusengera ahantu hatemewe bishobora guteza ibibazo, cyane cyane mu gihe ubuyobozi bukomeje kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza agenga ahakorerwa ibikorwa byo gusenga.

    Aganira na IGIHE, Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yavuze ko ubuyobozi bwamenye ikibazo cy'abaturage basengera mu nzuri kandi ko ibyo bikorwa bitemewe. Yahamije ko hamaze gufatwa abantu 58, bakigishwa ko bakwiye gusengera mu nsengero zemewe.

    Yavuze ko abaturage bagomba kubahiriza amabwiriza kandi bakirinda ibikorwa bitemewe.

    Ati 'Iki ni ikibazo twamenye kandi ntabwo byemewe. Abaturage bagomba kwirinda ibikorwa bitemewe. Hari insengero zemewe basengeramo; bagomba kubahiriza icyemezo cyafashwe aho gushaka ahandi hatemewe gukorera ibikorwa byo gusenga.'

    Ubuyobozi busaba kandi abaturage kwirinda ko ibikorwa byo gusenga bibatera kwirengagiza inshingano zabo za buri munsi. Bushimangira ko umuturage akwiye kugira gahunda imufasha gusenga, ariko akanakora imirimo imutunze n'itunga umuryango we.

    Kakooza yavuze kandi ko gusengera ahatemewe bishobora guteza ingaruka nyinshi, zirimo kuba abantu bahagirira ibyago ntibimenyekane.

    Ati 'Bagomba gusengera ahantu hemewe, kuko bashobora kugira ibyago ntitubimenye. Si rimwe cyangwa kabiri humvikanye abantu baguye ahantu hatandukanye. Basengere ahantu hemewe, kuko ku gasozi bashobora kuhagirira ibyago.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-bamwe-mu-baturage-basigaye-basengera-mu-nzuri

  • Ababyeyi bigishe abahungu babo kubaha abagore n'imibiri yabo- Nduhungirehe – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa 6 Nzeri 2026, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko abagabo bo mu Rwanda bakwiye kurangwa n'imyumvire myiza y'ubugabo, ishingiye ku kubaha abagore n'uburenganzira bwabo.

    Ati 'Imyumvire myiza y'ubugabo irakenewe mu bagabo bose b'Abanyarwanda. Ndibutsa ko guhoza abagore ku nkeke bishingiye ku gitsina, haba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa imbonankubone, ari icyaha gikomeye mu Rwanda.'

    Yakomeje avuga ko nta mugabo ufite uburenganzira ku mubiri w'umugore kandi ko nta myambarire ikwiye gukoreshwa nk'urwitwazo rwo kumutesha agaciro, kumukorera ihohotera cyangwa kumukorakora.

    Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko inzego zishinzwe kubahiriza amategeko zitazihanganira ibyo bikorwa kandi ko ababikora bazabiryozwa.

    Ati 'Nubwo nk'umuryango mugari dushobora kuganira ku bijyanye n'imyambarire n'imyitwarire iboneye mu ruhame, abagore bakwiye guhora bumva batekanye mu bikorwa byabo bya buri munsi. Ababyeyi na bo bakwiye kwigisha abahungu babo kubaha abagore n'imibiri yabo.'

    Ubu butumwa bwatanzwe nyuma y'uko Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, na we yari yaburiye abasore n'abagabo bumva ko bemerewe guhohotera abagore n'abakobwa bitwaje imyambarire yabo.

    Dr Murangira yavuze ko imyambarire umuntu yahisemo idashobora kuba impamvu yo gucunaguzwa, gukomerwa cyangwa gukorerwa irindi hohoterwa iryo ari ryo ryose.

    Ati 'Nta myambarire y'umuntu ishobora gutuma cyangwa kuba impamvu yo kuba yahohoterwa. Uko waba wambaye kose ntabwo ugomba guhohoterwa.'

    Yavuze ko RIB imaze iminsi ibona ubutumwa bw'abasore bo ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko abakobwa bambara imyenda migufi babatera irari, bakumva ko ibyo bibaha uburenganzira bwo kubahohotera.

    Dr Murangira yaburiye abafite iyo myumvire ko inzego zigiye kubakurikirana, kuko nta myambarire ishobora guha umuntu uburenganzira bwo gukora icyaha.
    RIB ariko yibukije ko kurwanya ihohoterwa bidaha abantu uburenganzira bwo gukora ibikorwa by'urukozasoni mu ruhame, kuko na byo bihanwa n'amategeko.

    Positive masculinity is indeed required from all Rwandan men. Let me recall that sexual harassment of women, whether online or physical, is a serious crime in Rwanda. No man has any right on a woman’s body and no dress can serve as a pretext for men to disparage, harass or touch… https://t.co/6JHi2djJd9

    — Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) September 5, 2026

    Nduhungirehe yakebuye abagabo n'abasore bumva ko imyambarire y'umugore cyangwa umukobwa ishobora kubaha urwaho rwo kumutesha agaciro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyeyi-bigishe-abahungu-babo-kubaha-abagore-n-imibiri-yabo-nduhungirehe

  • Karongi: Abivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kirinda babangamiwe n'ubuto bw'inzu y'ababyeyi – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganga baganiriye na IGIHE, bavuze ko kuko iyo bakiriye ababyeyi babiri baje kubyara biteza umubyigano mu cyumba, barenga babiri bigasaba ko hari abategereza kandi igihe cyo kubyara cyari cyageze.

    Bavuga ko bishobora kubagangamira gahunda ya Leta yo kugabanya umubare w'abana bapfa bavuka n'uw'abagore bapfa babyara, kuko iyo umwana atinze mu matako ashobora gutakaza ubuzima cyangwa nyina akabutakaza.

    Mukamusonera Beatha wo Murenge wa Murambi umaze kubyarira kuri iki Kigo Nderabuzima inshuro 5, yavuze ko uko imyaka ishira ariko umubare w'ababyarira kuri iki kigo wiyongera.

    Ati 'Hari igihe tuza kubyara turi benshi bano baganga guhagarara muri iki cyumba bikabayobera kubera ko ari hatoya. Uricara ugategereza, inda iri kukurya bakabanza bakakira uwinjiye mbere'.

    Uwihoreye Beatha umaze kuhabyarira kabiri, yavuze ko ubuto bw'icyumba cyo kubyariramo butuma ababyeyi bacuranwa umwuka gusunika umwana bikagorana.

    Ati 'Tubona bishobora guteza ingaruka kuko umwana ashobora gupfira mu matako cyangwa akavuka ananiwe'.

    Mukambanda Cecile umaze imyaka 17 ari umubyaza kuri iki kigo, yavuze ko hari igihe ababyeyi bakeneye kubyara baba benshi cyane bakabura uko babafashiriza rimwe kubera ko icyumba ari gito.

    Ati 'Ntabwo dushobora gushyiramo ibitanda birenze bibiri. Umuti waba uwo kwagura icyumba cy'ababyeyi.'

    Uretse ubuto bw'icyumba cyo kubyarizamo banafite umubare muto w'abaforomo, ibituma iminsi myinshi umuforomo akora kuva mu gitondo kugera nimugoroba ataruhutse kuko aba yanga gusiga abarwayi imbere y'urugi bamutegereje.

    Ikigo Nderabuzima cya Kirinda giherereye mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi. Giha serivisi abaturage barenga ibihumbi 25 bo mu turere twa Karongi, Ruhango na Nyamagabe. Mu baforomo 10 iki kigo nderabuzima gikeneye gifite abaforomo 6.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald mu kiganiro na IGIHE yavuze ko bafite ibikorwaremezo nk'amashuri n'amavuriro bikeneye ishoramari bari kuganiraho n'inzego nkuru z'igihugu.

    Ati 'Ahabonetse ubushobozi bakaba batera inkunga mu kwagura. Nk'ubu twagize amahirwe twari dufite ikibazo kiruta icyo mu Kigo Nderabuzima cya Gatare mu Murenge wa Twumba. Twabonye miliyoni 900Frw zo kwagura no gusana icyo Kigo Nderabuzima. Kubera ko byose bitabonekera icyarimwe bigenda bikurikiza ahari uburemere kurusha ahandi'.

    Intego ya Guverinoma y'u Rwanda ni ukurushaho kugabanya umubare w'abagore bapfa babyara ukagera kuri 60 ku bagore 100.000 bavuye kuri 105 ku bagore 100.000 mu 2024. U Rwanda kandi rushaka kugabanya umubare w'abana bapfa batarageza ku myaka 5 bakagera ku bana 5 kuri 1000 bavuye ku bana 30 ku 1000 bapfaga mu 2024.

    Iki cyumba gifite ubushobozi bwo kubyariramo abagore babiri gusa icyarimwe kandi hari ubwo abakeneye iyo serivisi barenga uwo mubare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abivuriza-ku-kigo-nderabuzima-cya-kirinda-babangamiwe-n-ubuto-bw-inzu-y

  • Jules Kalisa wabaye SG wa FERWAFA yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Jules César Kalisa wabaye umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, yitabye Imana azize uburwayi.

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026 nibwo inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye aho amakuru avuga ko yaguye mu Buhinde.

    ISIMBI yemenye amakuru ko mu Kuboza 2025 nibwo yarembye biba ngombwa ko ajya kwivuriza hanze y’u Rwanda.

    Jules Kalisa akaba yari murumuna wa Kalisa Adolphe Camarade na we wabaye umunyamabanga wa FERWAFA.

    Jules Kalisa akaba yaguye mu Buhinde aho yagiye kwivuza, yabaye umunyamabanga wa FERWAFA muri 1999-2011, uretse umupira akaba yari azwi no mu bikorwa by’ubucuruzi.

    Jules Kalisa yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/jules-kalisa-wabaye-sg-wa-ferwafa-yitabye-imana.html

  • Perezida Kagame yaganiriye na Miguel wa Atlético de Madrid, Ahmed Sadek Elsewedy, n'abandi bari mu bise ingagi amazina – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro byabaye ku 5 Nzeri 2026, mu Biro by'Umukuru w'Igihugu Village Urugwiro.

    Ubutumwa bwashyizwe kuri X bugaragaza ko Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa Elsewedy Electric, Ahmed Sadek Elsewedy n'umugore we Anita Dravec, Umuyobozi Mukuru akaba n'umunyamigabane mukuru wa Atlético de Madrid, Miguel Ángel Gil Marín, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi muri Aston Villa, Francesco Calvo, umwe mu bayobozi bakuru ba Kasada Capital, Olivier Granet n'umugore we Quitterie Granet, bari mu bise abana b'ingagi amazina ku nshuro ya 21.

    Umuhango wo Kwita izina wabaye ku wa 4 Nzeri 2026. Ahmed Sadek Elsewedy yise izina Rugamba ingagi yo mu muryango wa Hirwa.

    Miguel Angel Gil Marin yise izina Inkera ingagi yo mu muryango wa Pablo, Francesco Calvo yise izina Ngoga umwana w'ingagi yo mu muryango Kwitonda, Olivier na Quitterie Granet bise izina Umucyo ingagi yo mu muryango wa Ntambara.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru akaba n'umunyamigabane mukuru wa Atlético de Madrid, Miguel Ángel Gil Marín

    Perezida Kagame yaganiriye na Francesco Calvo wo muri Aston Villa imaze igihe gito itangiye ubufatanye na Visit Rwanda

    Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa Elsewedy Electric, Ahmed Sadek Elsewedy n'umugore we Anita Dravec

    Perezida Kagame yaganiriye n’mwe mu bayobozi bakuru ba Kasada Capital akaba n’umushoramari, Olivier Granet n'umugore we Quitterie Granet


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-miguel-wa-atletico-de-madrid-ahmed-sadek-elsewedy

  • RIB yerekanye ba Visi Meya babiri mu bantu 39 bakopeje abanyeshuri mu bizamini bya Leta – #rwanda #RwOT

    Kwerekana abo 39 byabereye ku cyicaro gikuru cy'uru rwego mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 5 Nzeri 2026. Aberekanwe barimo ab'igitsinagabo 27 n'ab'igitsinagore 12 aho ibyaha bose bacyekwaho byakorewe kuri site 254 hirya no hino mu gihugu.

    Abafashwe bari mu byiciro bitandatu, barimo abayobozi babiri b'uturere bungirije ndetse n'abashinzwe uburezi mu turere twa Kirehe, Ngoma, Kayonza, Nyamasheke na Rubavu.

    Abo bayobozi babiri ni Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Mukanyandwi Janvière n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré.

    Mu bantu 21 bafashwe mu Karere ka Kirehe, herekanywe 11, muri barindwi bafashwe mu Karere ka Ngoma herekanwa batanu, batatu bafashwe muri Kayonza berekanwa bose mu gihe muri Nyamasheke hafashwe 15 herekanwe 10 naho Rubavu hafashwe abantu 35 herekanwe 10.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yahishuye amwe mu mayeri yakoreshejwe n'abakopeje ibizamini n'imvugo zizimije zoroshyaga icyaha bakabyita nko gufasha abana.

    Ati “Uburyo rero bakoze ibi byaha, bitangira babyita ngo 'ni ugufasha abana.' Bakihisha mu mutaka w'icyo bita ngo 'ni ugufasha abana', ariko muri make ni ugukopeza abana […] Abandi bakabyita ngo 'ni ugutekinika', abandi bakabyita ngo 'ni ugukora umuti.'”

    Bimwe mu byagaragaye mu iperereza ry'ibanze ni uko mu gukosora ibizamini bya Leta wasangaga nk'abanyeshuri bose babaga babikoreye ku kigo runaka, barahuje ibisubizo yaba mu buryo bw'imibare, amagambo byanditsemo asa, uko bikurikirana, ku buryo n'uwabaga yaranditse igisubizo kitari cyo bataratangira gukopezwa, bamaraga kubwirwa ibisubizo agasiba ibyo yanditse mbere akandika nk'iby'abandi.

    Nko mu Karere ka Nyamasheke ho, havumbuwe ikigo cy'amashuri aho umwarimu wabaga ashinzwe kureberera uko abanyeshuri bakora ibizamini, yamaraga kubihabwa, mbere yo kubikwirakwiza mu banyeshuri agahita afotora ibibazo akoresheje telefoni, akabyoherereza ushinzwe isomero akifashisha imashini yo mu isomero akifashisha Ikoranabuhanga ry'Ubwenge Buhangano (AI) akaribaza ibisubizo.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, abisobanura yagize ati “Agahita akoresha AI igahita izana ibisubizo, agahita 'a-printinga' impapuro zingana n'ibyumba, ubwo bateguye undi mukozi.”

    N'abanyeshuri bifashishijwe mu iperereza

    Umuvugizi wa RIB yavuze ko mu gukora iperereza kugira ngo aberekanwe bafatwe, hanifashishijwe n'ubuhamya bw'abanyeshuri bakopejwe mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

    Ati “Noneho mu buhamya bw'abana bamwe bagiye babazwa, baratubwiraga bati 'Rwose muraturenganya! Na 'stress' umuntu aba afite, baza bakakubwira igisubizo wowe ukanga kugishyiraho?'”

    Kugira ngo uwo mugambi wo gukopezwa ugerweho kandi, hamwe wacurwaga kuva ku rwego rw'uturere, abayobozi b'ibigo na bo bagahitamo abarimu bizeye ko batazabavamo ngo bamene ibanga ry'ibyo bikorwa.

    Ubundi mu mabwiriza y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA, ntibyemewe ko umwarimu wigisha mu mwaka wa gatandatu w'Amashuri Abanza, aba umwe mu bagenzura uko abanyeshuri bakora ibizamini.

    Gusa mu bigo byafatiwemo abarimu bishoye muri ibi bikorwa, usanga hagaragaramo abarimu bigisha muri uwo mwaka bahinduye imyirondoro yabo bakabeshya ko bigisha mu yindi myaka nko mu wa kane no mu wa gatanu, amalisiti akorehezwa muri NESA ariho imyorondoro yabo itari yo.

    Minisiteri y'Uburezi iherutse gutangaza ko abana 7.188 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza bagaragayeho gukopera, ndetse ko bagomba gusubiramo ibizamini bya Leta.

    Abafashwe mu bafashije aba banyeshuri gukopera bakurikiranweho ibyaha bitatu birimo kuba umuntu yarakoresheje ububasha ahabwa n'itegeko akabukoresha mu nyungu ze bwite, iki cyaha kikaba kiri mu byiciro by'ibyaha bya ruswa.

    Ucyekwaho kugikora aramutse agihamijwe n'inkiko ahanishwa ingingo ya 15 y'itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, igihano kikaba guhabwa igifungo kiri hagati y'imyaka irindwi na 10, hakiyongeraho n'ihazabu y'amafaranga ari hagati ya miliyoni 5 Frw na miliyoni 10 Frw.

    Hari kandi icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, iki cyaha kikaba gihanwa n'ingingo ya 276 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Ugihamijwe ahanishwa igihano k'igifungo kiri hagati y'imyaka itanu n'imyaka irindwi, hakiyongeraho n'ihazabu y'amafaranga ari hagati ya miliyoni 3 Frw na miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibi bihano.

    Harimo kandi abakurikiranweho icyaha cyo kumena ibanga ry'akazi, iki cyaha kikaba giteganywa n'ingingo ya 150 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ugihamijwe n'inkiko agahanishwa igihano cy'igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

    RIB yatangaje ko umugambi w'uturere twagaragayemo gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta ari ukugira ngo tuzabe utwa mbere mu mihigo ku gutsindisha ku manota yo hejuru, ariko ko bigayitse ko akarere kagaragara nk'agatsindisha abanyeshuri ku manota meza ariko batibitseho ubumenyi.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko bibabaje ko hatangiye kugaragara ibyaha byateguwe mu rwego rw'uburezi kuko bidindiza abanyeshuri

    Abenshi mu bamaze gufatwa ni abayobozi bafite inshingano mu bigo by'amashuri byo mu Karere ka Rubavu

    Mu berekanwe harimo abayobozi bafite inshingano mu turere twa Nyamasheke na Kirehe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yerekanye-ba-visi-meya-babiri-mu-bantu-39-bakopeje-abanyeshuri-mu-bizamini

  • Urukiko rwo muri Canada rwateye utwatsi ubusabe bwa Mugesera – #rwanda #RwOT

    Mu cyemezo cyafashwe ku wa 25 Kanama, urwo rukiko rwanze ikirego Mugesera yari yaratanze mu 2020, asaba ko hasuzumwa uburyo Canada yakomeje kwitwara nyuma yo kumwohereza mu Rwanda mu 2012.

    Mugesera wahoze atuye muri Québec, yoherejwe mu Rwanda nyuma y'imyaka myinshi y'imanza zari zigamije kubuza ko asubizwa mu gihugu cye.

    Ku wa 15 Mata 2016, Urukiko Rukuru rwasomye urubanza Dr Mugesera wari umaze igihe kirekire aburana ku byaha ashinjwa bya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu.

    Mu byaha bitanu yaregwaga n'ubushinjacyaha, bitatu muri byo ni byo byamuhamye, maze akatirwa igihano gikuru kurusha ibindi hagendewe ku mategeko agenga iburanisha ry'imfungwa zoherejwe n'Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

    Dr Mugesera yahamwe n'ibyaha birimo gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi, gutoteza nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu no kubiba urwango rushingiye ku moko n'inkomoko.

    Ni ibyaha ubushinjacyaha bwagiye bugaragariza urukiko ko bigomba guhama Dr Mugesera hagendewe ku butumwa bukubiye mu ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992 buvuga ko ryuje ingengabitekerezo n'amagambo atoteza,asebanya byose bigamije umugambi wa Jenoside.

    Nyuma yo gukatirwa, yagannye inkiko zo muri Canada. Mu kirego cye, Mugesera yavugaga ko amasezerano n'ubwishingizi mu bya dipolomasi Canada yari yarahawe n'u Rwanda mbere yo kumwohereza, byagombaga gutuma ikomeza gukurikirana niba ibyo yasezeranyijwe byubahirizwa.

    Mbere yo koherezwa mu Rwanda, Canada yari yarahawe icyizere ko uburenganzira bw'ibanze bwa Mugesera buzubahirizwa, ko atazakorerwa iyicarubozo kandi ko azahabwa ubutabera ruboneye. Abamwunganira mu mategeko bavugaga ko ibyo byari bikwiye gutuma Canada igira inshingano zo gukomeza gukurikirana ikibazo cye na nyuma yo kugera mu Rwanda.

    Umucamanza Denis Gascon ntiyemeranyije n'iyo ngingo. Yavuze ko ubwishingizi butangwa mu nzira za dipolomasi ahanini ari ikibazo cya politiki, kandi ko budahita bubyara inshingano zishingiye ku mategeko. Yagaragaje ko Canada ishobora, ku bushake bwayo bwa politiki cyangwa dipolomasi, kugira icyo ikora ku kibazo cya Mugesera, ariko ko nta tegeko ryagaragajwe riyihatira kubikora.

    Urukiko rwo muri Canada rwatesheje agaciro ubusabe bwa Léon Mugesera, rwemeza ko nta nshingano zishingiye ku mategeko iki gihugu gifite zo gukomeza gukurikirana imibereho ye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwo-muri-canada-rwateye-utwatsi-ubusabe-bwa-mugesera