Author: webrwanda

  • IZATWARA IGIKOMBE CY'ISI IZAHABWA ARUTA AYAHAWE ARGENTINE MURI 2022. INGaNO Y'IBIHEMBO YIKUBYE KABIRI #rwanda #RwOT

    Mu gihe Igikombe cy'Isi 2026 kigeze muri 1/2 gitangira kuri uyu wa Kabiri, amakipe 48 yose yakitabiriye  azagabana ibihembo bifite agaciro ka miliyoni 871 z'amadolari ya Amerika, angana n'arenga miliyari 1,200 Frw aho izacyegukana izahabwa miliyoni 50 z'Amadolari z'uwo mwanya gusa.

    ‎Ni ku nshuro ya mbere mu mateka y'iri rushanwa hatanzwe amafaranga menshi nk'aya, nyuma y'uko umubare w'amakipe yiyongereye ukava kuri 32 ukagera kuri 48. Ibi bivuze ko ikipe izegukana Igikombe cy'Isi cya 2026 izahembwa miliyoni 50 z'amadolari ya Amerika, aruta ayahawe Argentina yegukanye icya 2022, kuko yo yahawe miliyoni 42 z'amadolari.

    ‎Ntabwo ikipe izegukana igikombe ari yo yonyine izahabwa ibihembo kuko buri kipe yabashije kubona itike y'iri rushanwa yahawe nibura miliyoni 12.5 z'Amadolari. Muri ayo, harimo miliyoni 10 z'Amadolari yo kwitabira irushanwa, mu gihe miliyoni 2.5 ari izo gufasha amakipe mu myiteguro irimo aho gukorera y'imyitozo, ingendo n'ibindi bikorwa bibanziriza imikino.

    ‎Ibihembo by'uyu mwaka bikubye hafi kabiri ibyatanzwe mu 2022

    Ibihembo by'iri rushanwa ryakiriwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada ya Mexico bikubye hafi inshuro ebyiri ibyatanzwe mu Gikombe cy'Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, aho amakipe yose yari yagabanye miliyoni 440 z'amadolari aho kongera umubare w'amakipe n'imikino ari bimwe mu byatumye FIFA yongera amafaranga y'ibihembo.

    Igikombe cy'Isi cya 2026 kizakinwamo imikino 104, aho itandukanye na 64 yakinwe mu irushanwa riheruka ubwo hitabiraga amakipe 32.Ibi bisobantuye ko imikino yo kwerekanwa kuri za televiziyo n'izindi mbuga yabaye myinshi, amatike yo kugurishwa ariyongera ndetse n'inyungu zituruka ku baterankunga ziba nyinshi.

    ‎Mu rugendo rw'imyaka ine kugeze Igikombe cy'Isi cya 2026 gikinwe, FIFA yateganyaga kwinjiza miliyari 13 z'amadolari. Aya madolari batenganyaga ko azaturuka ahanini mu burenganzira bwo kwerekana imikino, kugurisha amatike, amasezerano y'ubuterankunga, uburenganzira bwo gukoresha ibirango ndetse n'andi yinjizwa n'amarushanwa ya FIFA arimo na FIFA Club World Cup.

    ‎Nubwo ibihembo byiyongereye ku buryo bugaragara ariko miliyoni 871 z'amadolari zizagabanywa amakipe zingana na 6.7% gusa by'amafaranga FIFA iteganya kwinjiza.

    ‎FIFA ivuga ko nk'umuryango udaharanira inyungu, nibura miliyari 11.7 z'Amadolari azongera gushorwa mu bikorwa byo guteza imbere umupira w'amaguru ku Isi yose, birimo kubaka ibikorwa remezo, gutera inkunga amashyirahamwe y'umupira w'amaguru no guteza imbere amarushanwa mu bihugu binyuranye.

    Uko amakipe abona amafaranga bitewe n'icyiciro yagezemo:

    Muri rusange, amakipe 16 asezererwa muri 1/16 yarerenze amatsinda ahabwa izindi miliyoni 12 z'Amadolari buri imwe ziyongera ku yo yahawe yo kwitegura ndetse no kwitabira ahabwa amakipe 48 yose.

    Amakipe umunani yageze muri 1/8 agasezererwa ataharenze ahabwa miliyoni 15 z'Amadolari mu gihe ane agera muri 1/4 agasezererwa ataharenze ahabwa miliyoni 19 z'Amadolari.

    Mu makipe ane agera muri 1/2, ikipe yabaye iya kane yatsindiwe ku mukino w'umwanya wa gatatu ikaba iya kane ihabwa miliyoni 27 z'Amadolari, iyabaye iya gatatu igabwa miliyoni 29 z'Amadolari mu gihe iyatsindiwe ku mukino wa nyuma ihabwa miliyoni 33 z'Amadolari.

    ‎Igikombe cy'Isi cya 2026 kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique kuva ku wa 11 Kamena kugeza ku wa 19 Nyakanga 2026, nicyo cya mbere kitabiriwe n'amakipe 48, aho hasigayemo ane gusa ari mu mikino ya 1/2 cy'irangiza.

    Iyi mikino iratangira kuri uyu wa Kabiri, Saa Tatu z'ijoro aho u Bufaransa bwasezereye Maroc muri 1/4 buzakina na Espagne yasezereye u Bubiligi mu gihe ku wa Gatatu w'iki cyumweru Argentine yasezereye u Busuwisi izakina n'u Ubwongereza bwasezereye Norvège, Saa Tatu z'ijoro.

    Source : https://flash.rw/2026/07/14/izatwara-igikombe-cyisi-izahabwa-aruta-ayahawe-argentine-muri-2022-ingano-yibihembo-yikubye-kabiri/

  • Kigali Convention Centre yasinye amasezerano yo gutera inkunga imiryango itatu itari iya Leta ikorera mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Gusinya ayo masezerano byabereye i Kigali ku itariki 13 Nyakanga 2026, ndetse ni kimwe mu bikorwa biri mu murongo wa Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre wo kwizihiza imyaka 10 imaze ikorera mu Rwanda.

    Ibyo bikorwa byabimburiwe no gutera ibiti 10 by'imbuto mu busitani bwaho bishushanya iyo myaka imaze mu kwera imbuto ndetse no gusinya ayo masezerano ariko bizamara iki cyumweru cyose hakorwa ibindi bitandukanye.

    Ayo masezerano yayagiranye n'imiryango Avega Agahozo, SOS Children's Village Rwanda hamwe na Hope Shines Rwanda. Kuri SOS ayo masezerano ajyanye no gutera inkunga uburezi binyuze mu kwishyurira abana irera ishuri no kubashyirira internet mu mashuri n'ibindi.

    Kuri Avega ibafasha kwita ku bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi harimo kubaha ubuvuzi no kubaremera amacumbi.

    Ni mu gihe kuri Hope Shines ho Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre iyifasha kubona imashini n'ibikoresho bikenewe mu mishinga yo kwita ku rubyiruko uwo muryango usanzwe ukora.

    Ayo masezerano ariko, asinywa buri mwaka bitewe n'ibikenewe kandi buri muryango watangajwe ko uzaterwa inkunga na Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre mu bihe bitandukanye gusa Avega Agahozo bo batangiranye mu 2016.

    Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre, Uwase Nice yavuze ko gutera inkunga iyo miryango biri mu murongo w'ibikorwa byo kwita ku muryango mugari basanzwe bakora no mu zindi ngeri zirimo uburezi no gusuzumisha abantu indwara zitandura no kwita ku rubyiruko.

    By'umwihariko mu burezi, Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre ifasha abanyeshuri biga iby'amahoteli n'ubukerarugendo kubaha imenyerezamwuga rigamije kuzamura urwego rwabo no kurwongerera ubushobozi nk'uko Leta ibyifuza.

    Ati 'Ni umwuga twifuza ko wakorwa mu buryo buhamye kuko biri no mu cyerekezo cy'Igihugu. Biteganyijwe ko amafaranga ava mu kwakira inama n'ibindi bikorwa (MICE) mu 2028 azaba ageze kuri miliyoni 224$ azajya ava muri ibyo bikorwa azaba yinjira mu musaruro mbumbe w'igihugu. Ibyo rero ntibidusaba gusa inyubako ahubwo biradusaba n'abantu babikora babyumva.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Avega Agahozo, Kalisa Etienne yabwiye IGIHE ko Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre yababereye inkingi mwikorezi mu gufasha abanyamuryango bayo hashingiwe ku bikenewe.

    Ati 'Icyiza ni uko badutega amatwi bakumva ibyo dukeneye ku buryo byafashije cyane abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi kubasha guhangana n'ingaruka zabyo. Si abaterankunga ahubwo ni abafatanyabikorwa. Ubu badufashije kubakira no gusanira abanyamuryango bacu hamwe no kwita ku babyeyi b'intwaza.'

    Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre mu myaka 10 imaze igaragaza ko buri mwaka igira gahunda y'ibikorwa byo kwita ku muryango mugari.

    Kugeza ubu imaze guha akazi abantu 10.000 muri iyo myaka bagiye bakorana ndetse n'abandi 2.000 bahakora mu buryo buhoraho.

    Amasezerano hagati ya Radisson Blu Hotel & Kigali Convetion Centre na SOS Children’s Village Rwanda asinywa buri mwaka

    Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre yasinye amasezerano yo gutera inkunga imiryango itatu itari iya Leta ikorera mu Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa Hope Shines Rwanda, Philippe Mulari ubwo yari amaze gusinya amasezerano na Radisson Blu Hotel & Kigali Convetion Centre.jpg

    Umuyobozi ushinzwe ubufatanye no guterwa inkunga muri SOS Children’s Village Rwanda, Alice Malaika Neumann ubwo yari amaze gusinya amaserano na Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Avega Agahozo, Kalisa Etienne ubwo yari amaze gusinya amasezerano na Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Avega Agahozo, Kalisa Etienne yavuze ko Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre yababereye inkingi mwikorezi

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Beranard yifatanyije na Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre kwizihiza imyaka 10

    Ubuyobozi bwa Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre n’ubw’imiryango itatu batera inkunga bishimiye imikoranire bafitanye

    Gutera ibiti biri mu bikorwa Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre iri gukora ku kwizihiza imyaka 10 imaze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-convention-centre-yasinye-amasezerano-yo-gutera-inkunga-imiryango-itatu

  • Rulindo: Abantu 17 bakurikiranyweho uruhare mu kwica abantu babiri – #rwanda #RwOT

    Tariki 12 Nyakanga 2026, ni bwo abaturage bahamagaye inzego z'ibanze n'iz'umutekano bavuga ko hari abagabo babiri bishwe n'itsinda ry'ibihazi bikora ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro.

    Ni urugomo rwatangiye saa mbili z'umugoroba tariki 11 Nyakanga, aho iryo tsinda ryagiye ahitwa ku Marembo mu Murenge wa Murambi rifata abaturage babiri ribashorera ribakubita, baza kuboneka mu murenge wa Cyinzuzi yapfuye.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Ngirabakungi Ignace, yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru Polisi y'u Rwanda yajyanyeyo n'inzego z'umutekano na RIB batangira iperereza.

    Ati “Ku ikubitiro habanje gukekwa abantu 8, ariko byaje kugararagara ko hari abaturage bamenye amakuru ntibatabara, bakurikiranyweho icyaha cyo kudatabara umuntu uri mu kaga. Abamaze gufatwa bose hamwe ni 17, bafungiye kuri sitasiyo ebyiri iya Murambi n'iya Bushoki”.

    CIP Ngirabakunzi yasabye abaturage gukora ibyemewe n'amategeko, kwirinda amakimbirane no kwihorera.

    Ibi byabaye mu gihe nta minsi ibiri irashira, itsinda ry'ibihazi rikora ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro rikubise abandi bantu babiri ariko bo ntabwo bapfuye. Iryo tsinda kandi hari n'inzu y'umuturage riherutse gusenya.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith yageze ahabereye ubu bugizi bwa nabi, aganiriza abaturage, abasaba gutangira amakuru ku gihe no kwirinda urugomo, anasaba uwaba afite amakuru yafasha mu iperereza ko yayageza ku buyobozi.

    Abantu 17 bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rw’abantu babiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-abantu-17-bakurikiranyweho-uruhare-mu-kwica-abantu-babiri

  • Umukobwa Diamond yerekanye nyuma yo gutandukana na Zuchu yavugishije benshi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz, yongeye gutuma abantu bacicikana ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira hanze ifoto y’umukobwa w’uburanga buhebuje witwa Kristine Boris, amasaha make nyuma y’uko Zuchu atangaje ko umubano wabo warangiye.

    Yifashishije ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond yaherekeje iyo foto amagambo y’indirimbo ye “Natulizana”, ijambo ryo mu Giswahili risobanura nko gutuza cyangwa kuba amahoro agarutse, anongeraho ikimenyetso cy’umuriro.

    Ibi byatumye benshi bakeka ko yashakaga gutanga ubutumwa bwihariye ku wahoze ari umukunzi we.

    Ibi byabaye nyuma y’uko Zuhura Othman Soud uzwi nka Zuchu, atangaje ku mbuga nkoranyambaga ko we na Diamond batakiri mu rukundo.

    Ubutumwa bwe bwatunguranye cyane kuko bwaje mu gihe hari hamaze iminsi hakwirakwira ibihuha bivuga ko ashobora kuba atwite inda ya Diamond.

    Abafana kandi bahise bibuka ko Zuchu atigeze agaragara mu birori byo kwizihiza imyaka 59 y’amavuko ya Mama Dangote, nyina wa Diamond, ibintu byari byaratumye benshi batangira gukeka ko umubano wabo utari ugihagaze neza.

    Mu gihe bamwe bari bategereje ko Diamond agira icyo atangaza ku itandukana ryabo, yahisemo gushyira hanze ifoto y’undi mukobwa aho kugira icyo abivugaho.

    Icyo gikorwa cyafashwe na benshi nk’ikigaragaza ko atashenguwe n’ibyabaye cyangwa ko ashaka kwerekana ko yamaze gukomeza ubuzima bwe.

    Diamond Platnumz, azwi cyane mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse no mu nkuru z’urukundo zagiye zimuvugwaho. Yigeze gukundana n’ibyamamare birimo Zari Hassan na Tanasha Donna bose banafitanye abana.

    Umukobwa Diamond Platnumz yerekanye

    Diamond Platnumz yavugishije benshi

    Source : http://isimbi.rw/umukobwa-diamond-yerekanye-nyuma-yo-gutandukana-na-zuchu-yavugishije-benshi.html

  • Girumugisha Jean Claude yahigitse abarimo Ouattara wa APR FC yegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Girumugisha Jean Claude yahigitse abarimo Ouattara wa APR FC yegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umurundi ukinira Al Hilal SC, Girumugisha Jean Claude ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2025-26 ahigitse abarimo Cheikh Djibril Ouattara na Byiringiro Gilbert ba APR FC.

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2026 ni bwo habaye umuhango wo guhemba abitwaye neza muri BK Pro League 2025-2026.

    Ni umuhango witabiriwe n’abanyamupira benshi, abakanyujijeho muri ruhago, abatoza, abayobozi b’amakipe n’abandi.

    Ndetse aba ni bo bagize uruhare mu guhemba abitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2025-26.

    Rutahizamu wakanyujijeho muri APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Sugira Ernest ni we washyikirije igihembo uwegukanye igitego cyiza cy’umwaka aho cyabaye icya Rutonesha Hesbone wa Gorilla FC yatsinze Al Merreikh SC.

    Yahigitse icya Ngono Guy Herve wa Gasogi United na Joseph Sackey wa Mukura VS.

    Umukinnyi ukiri muto, igihembo cyegukanywe na Emmanuel Flomo w’imyaka 18 ukinira Al Hilal SC, igihembo yagishyikirijwe na Rutanga Eric.

    Umunyezamu wahize abandi ni umunyezamu wa Kiyovu Sports, Desire Bienvenu James aho yahigitse Niyongira Patience wa Police FC na Dauda Bareli Ibrahima wa Bugesera FC. Ni igihembo yashyikirijwe na Ndayishimiye Eric Bakame.

    Rutahizamu wakiniye amakipe arimo Police FC, Rayon Sports, Gor Mahia, Simba SC; Meddie Kagere ni we wahaye igihembo Cheikh Djibril Ouattara wa APR FC watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona aho yatsinze 17.

    Igihembo nyamukuru cy’umukinnyi wahize abandi cyari gihataniwe na Cheikh Djibril Ouattara, Byiringiro Gilbert ba APR FC, Girumugisha Jean Claude, Medické Kane ba Al Hilal SC na Mbonyumwami Taiba wa Marines.

    Iki gihembo cyari imodoka ya KIA Sorento ya miliyoni 15 Frw, cyegukanywe na Girumugisha Jean Claude wa Al Hilal SC.

    Dore ikipe y’umwaka

    Umunyezamu: James Désiré Bienvenu (Kiyovu Sports)

    Ba myugariro: Jean Gilbert Byiringiro (APR FC),
    Ernest Luzolo (Al Hilal SC), Mustafa Muhamed (Al HilalSC), Daba Sogoba (Al Merrikh SC)

    Abakinnyi bo hagati: Joseph Sackey (Mukura VS), El Hadj Madick Kane (Al Hilal SC), Gilles Razafimaro (Al Merrikh SC)

    Ba rutahizamu: Girumugisha Jean Claude (Al Hilal SC), Cheick Djibril Ouattara (APR FC) na Mbonyumwami Taiba(Marines FC)

    Ikipe y’umwaka

    Girumugisha Jean Claude ni we wabaye umukinnyi w’umwaka

    Cheikh Djibril Ouattara yahembwe nk’uwatsinze ibitego byinshi

    Emmanuel Flomo ni we wabaye umukinnyi ukiri muto mwiza

    Umunyezamu wa Kiyovu Sports, Desire Bienvenu James ni we wahize abandi

    Igitego cya Rutonesha Hesbone ni cyo cyabaye icy’umwaka

    Source : http://isimbi.rw/girumugisha-jean-claude-yahigitse-abarimo-ouattara-wa-apr-fc-yegukana-imodoka.html

  • Harimo uw'imyaka 14 wikodeshereza: Akato gahabwa abangavu batewe inda katavugwa – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy'abangavu basambanywa bagaterwa inda kiri mu bikomeye u Rwanda rukomeje guhangana na byo.

    Mu mpera za Kamena 2026, Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko mu Rwanda abana b'abakobwa baterwa inda nibura buri mwaka barenga ibihumbi 23, bakaba abana 60 ku munsi.

    Mu Karere ka Rutsiro abangavu basambanyijwe bakanaterwa inda mu 2024 bari 533, umubare waje kugabanyuka mu 2025 bagera kuri 390, mu gihe kuva muri Mutarama 2026 kugeza uyu munsi abangavu 310 bamaze guterwa inda.

    Abangavu batewe inda imburagihe baganiriye na IGIHE bo mu Murenge wa Kivumu bavuze ko nyuma yo gusambanywa bakanaterwa inda imiryango yabo itaboroheye ndetse bamwe bakisanga mu nzu bikodeshereza.

    Umwe yavuze ko yatewe inda ubwo yigaga mu mwaka wa kane w'amashuri abanza, avuga ko umuryango wahise umuha akato ndetse kuri ubu yikodeshereza inzu 4000 Frw abona avuye guhingira abaturanyi cyangwa yayabura akayishyura imibyizi.

    Ati 'Iwacu batuye ahantu hari agashyamba nari ngiye ku muhanda umusore aramfata andyamisha hasi muri iryo shyamba aransambanya ndetse anantera inda mfite imyaka 14, nageze mu rugo ndabibabwira tujya gutanga ikirego kuri RIB baje ku mufata basanga yatorotse kugeza uyu munsi.'

    Uyu mwangavu agaragaza ko ababyeyi be kubyakira byabananiye, baramutererana agerageza no kwiyahura nyuma abitekerezaho arabireka, aho agaragaza ko abonye ubushobozi bwo kwiga imyuga, yabasha kwiteza imbere.

    Acumbitse mu nzu avuga ko akodesha ibihumbi 4 Frw ku kwezi, mu buzima bumugoye kuko atunzwe no kujya guhingira abaturanyi, ndetse uyu munsi akaba nta n'ubushobozi afite bwo kwiyishyurira no kwishyurira uwo yabyaye ubwisungane mu kwivuza, aho asabwa 10.000 Frw, kuko utwo aronse badusangira bakabona bukeye kabiri.

    Uretse uyu hari na mugenzi we utuye mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Nganzo yatewe inda afite imyaka 14 ari mu mwaka wa gatanu w'amashuri abanza, avuga ko ababyeyi be bamwirukanye mu rugo bakimara kumenya ko atwite.

    Ati 'Nagiye kwa muganga bambwira ko ntwite, ngeze mu rugo mbibwiye Papa anyirukaho, ndetse ahita anyirukana, Mama yahise ajya kunkodeshereza inzu mbanamo na musaza wanjye. Nkimara kubyara ntabwo nahise mbyakira, nagize ihungabana kuko umwana namaze iminsi irenga ibiri naranze ku mwonsa, bamutangiza amata y'ifu.'

    Uyu mukobwa ahamya ko umusore wamuteye inda bamenyaniye mu bukwe bw'abaturanyi, akajya amushukisha amafaranga 1000 Frw akamusambanya ndetse babikoze inshuro nyinshi kugeza amuteye inda.

    Avuga ko umusore wamusambanyije bari bahuriye mu gashyamba avuye kurangura ibisheke, amupfuka igitambaro ku munwa, ndetse ko nyuma bagerageje gutanga ikirego ariko akaba adafatwa ngo abifungirwe.

    Avuga ko we na musaza we batunzwe no kujya gushaka ubwatsi bwo gusasira ikawa kugira ngo babone ikibatunga, ndetse ko abonye igishoro cy'ibihumbi 50 Frw yabasha kurangura ibisheke byinshi bagacuruza bakiteza imbere.

    Akagahinda bagahuriyeho na mugenzi wabo utuye mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Kabere watewe inda afite imyaka 16 avuga ko inda yayitewe n'umumotari wamushukishije umunyenga, ubwo yari avuye ku ishuri, ndetse uyu munsi umwana we agize umwaka n'igice.

    Uwase wigaga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye ku ishuri ryo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Murunda yahuye n'umumotari ubwo yarimo ataha iwabo basoje igihembwe cya kabiri, amusaba ko yamutemberana, bajya mu i Santere ya Nkomero, amugurira ibyo kurya n'ibyo kunywa atazi ibyo bayishyizemo yisanga yamusambanyije, kuko banyweraga ku buriri.

    Avuga ko ababyeyi be bakimara kumenya ko atwite yatotejwe bikabije, ndetse ni uwamuteye inda yahise akuraho terefone, aho atunzwe no guca inshuro.

    Ahamya ko bakeneye abantu benshi bo kubaganiriza ku mateka y'ubuzima banyuzemo nk'uko Anita Ingabire wakuriye mu buzima bwo kwihakanwa n'umubyeyi we (se) bibongerera imbaraga, no kudacika intege bakongera kwigirira icyizere cy'ejo hazaza.

    Ingabire Anitha, washinze umuryango Anitha True Reflection of Humanity ufasha abangavu 100 babyaye imburagihe bo mu Murenge wa Kivumu asanga Leta ikwiriye gushyira imbaraga mu gukangurira ababyeyi kudatererana abana ngo ni uko batwite, no kurushaho kwita ku mibereho yabo.

    Ati 'Natangiranye abana 100 bo mu Murenge wa Kivumu mvukamo kandi ndifuza gukomeza nkagera kuri benshi kuko babayeho nabi, gusa aba bangavu bose bahuje ikibazo cyo kuba badafite akazi, bamwe bikaba byanatuma bashukwa, bakeneye kwigishwa imyuga bakabasha gukora bakiteza imbere.'

    Ingabire avuga ko ababyeyi bahohotera abana kubwo kunanirwa kwakira ko batwite, bikarangira abana n'abo batwite bibagizeho ingaruka zo kubaho mu buzima bubi, aho asanga hakenewe gushyirwa imbaraga mu bukangurambaga bwigisha ababyeyi no kurushaho kwita ku mibereho y'abangavu babyaye imburagihe.

    Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Bitenga, mu Karere ka Rutsiro, Dr. Iyakaremye Venant mu kiganiro na IGIHE yavuze hakiri urugendo rukomeye rwo kwigisha ababyeyi.

    Ati 'Guterwa inda bakiri bato birahangayikishije, bikagerekwaho gutereranwa n'ababyeyi kuko abenshi baba bavuga ko ari igisebo ku muryango, uzasanga ababyeyi bataganira ni abana ngo babasobanurire ubuzima bw'imyororokere.'

    Umuyobozi ushinzwe Gahunda mu Mpuzamiryango yita ku Burenganzira bwa Muntu CLADHO, Murwanashyaka Evariste avuga ko guha akato abana batewe inda imburagihe bidakwiriye.

    Ati 'Umubyeyi afite inshingano ku mwana 18 atitaye ku bibazo yahuye na byo byose, ndetse itegeko rirengera umwana riteganya ibihano birimo n'igifungo ku mubyeyi wese watereranye umwana, kuko hari ubwo bituma umwana agwa mu bindi bishuko.'

    Murwanashyaka avuga ko umwana wahuye n'ikibazo cyo guterwa inda akiri muto aba akeneye kwitabwaho by'umwihariko, kuko aba akeneye kurerwa kandi yabyaye undi na we ukeneye kurerwa, iyo ababyeyi bamutereranye aba akorewe ihohoterwa, ari na ho ahera avuga ko ababyeyi nk'aba iyo bamenyekanye bashyikirizwa ubutabera.

    Imibare igaragaza ko mu 2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 17.331, umubare urazamuka cyane mu myaka yakurikiyeho bagera ku 23.622 mu 2019, na ho mu 2020 bagera kuri 19.701, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23.534 na ho mu 2023 uba 19.406, mu 2024 baba 22.454.

    Ubushakashatsi bwa DHS 2025 bugaragaza ko abana b'abakobwa batarangije amashuri abanza bafite ibyago byo kubyara byikubye gatanu ugereranyije na bagenzi babo barangije amashuri yisumbuye.

    Abarangije amashuri yisumbuye ababyara muri bo ni 4% batwita bari munsi y'imyaka 19 mu gihe bagenzi babo ibyago byabo ari 21%.

    Ingabire Anitha, washinze umuryango Anitha True Reflection of Humanity asanga Leta ikwiriye gushyira imbaraga mu gukangurira ababyeyi kudatererana abana ngo ni uko batewe inda

    Umuyobozi mu Mpuzamiryango yita ku Burenganzira bwa Muntu, CLADHO, Murwanashyaka Evariste avuga ko guha akato abana batewe inda imburagihe bikwiriye gucika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/harimo-uw-imyaka-14-wikodeshereza-akato-gahabwa-abangavu-batewe-inda-katavugwa

  • Rulindo: Babiri bapfiriye mu rugomo rw'abakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro batemewe – #rwanda #RwOT

    Uru rugomo rwabereye mu Murenge wa Murambi n'uwa Cyinzuzi tariki 11 Nyakanga 2026.

    Sibomana Théogène wari aho uru rugombo rwatangiriye mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo yabwiye IGIHE ko Saa Mbiri z'ijoro, itsinda ry'abakora ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro bazwi ku izina ry'abapari bageze mu isantere y'ubucuruzi y'ahitwa ku Marembo ritwara umugabo witwa Munyakindi Vincent, n'undi bahimba Mudimba.

    Iryo tsinda ryerekeje mu gace ka Budakiranya, rijyana abo bantu mu Rugaragara, rigenda ribakubita inzira yose, bukeye umurambo w'umwe uboneka mu Mudugudu wa Rudogo, undi uboneka mu Rugaragara.

    Ati 'Dukeka ko babahoye ibyo baba barapfuye bari gucukura amabuye mu buryo butemewe. Icyo dusaba ni uko ababikoze bahanwa, hakanasenywa itsinda ry'ibihazi bikora ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro'.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Ngirabakunzi Ignace yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bajyanyeyo n'izindi nzego zirimo DASSO, Ingabo, ubuyobozi bw'Inzego z'ibanze na RIB.

    Ati 'Byabaye mu ijoro ryakeye ariko twabimenye mu gitondo. Abakekwa bose hamwe ni umunani, tumaze gufata umuntu umwe, abandi baracyashakishwa. Uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi, imirambo yajyanywe ku Bitaro bya Rutongo'.

    CIP Ngirabakunzi yasabye abaturage gukora ibyemewe n'amategeko, kwirinda amakimbirane no kwihorera.

    Ibi bibaye mu gihe nta minsi ibiri irashira, itsinda ry'ibihazi rikora ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro rikubise abandi bantu babiri ariko bo ntabwo bapfuye. Iryo tsinda kandi hari n'inzu y'umuturage riherutse gusenya.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith yageze ahabereye ubu bugizi bwa nabi, aganiriza abaturage, abasaba gutangira amakuru ku gihe no kwirinda urugomo, anasaba uwaba afite amakuru yafasha mu iperereza ko yayageza ku buyobozi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-babiri-bapfiriye-mu-rugomo-rw-abakora-ubucukuzi-bw-amabuye-y-agaciro

  • Rayon Sports yasinyishije rutahizamu mushya #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yasinyishije rutahizamu mushya #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Junior Kameni.

    Uyu rutahizamu w’inyaka 25 akaba yakiniraga ikipe ya Khor Fakkan FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yemeje ko uyu rutahizamu ari umukinnyi wayo uzayofasha mu mwaka w’imikino wa 2026-27.

    Junior Kameni yakiniye amakipe nka Union Touarga na FUS Rabat zo muri Maroc, Naestved BK yo muri Denmark, Sharjah FC na Khor Fakkan zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Junior Kameni aje muri Rayon Sports asanga abandi bakinnyi iheruka gusinyisha nka Muderi Akbar, Issa Djiguiba, Charles Tchouplaou, Nshuti Didier, Ndayishimiye Didier, Matumona Wakonda Kanda, Muhoza Daniel, Nkundimana Fabio, Nizeyimana Moubarak, Nisingizwe Christian Bebeto.

    Junior Kameni yasinyiye Rayon Sports

    Rayon Sports yatangaje rutahizamu mushya

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yasinyishije-rutahizamu-mushya-13501.html

  • Kamonyi: Abarerera mu ishuri'Legacy Academy' barishimira Uburezi n'Uburere bihabwa abana babo #rwanda #RwOT

    Kamonyi: Abarerera mu ishuri'Legacy Academy' barishimira Uburezi n'Uburere bihabwa abana babo #rwanda #RwOT

    Legacy Academy ni ikigo cy'ishuri ry'Itorero Armée du salut(The Salvation Army), kimaze umwaka gitanga Uburezi n'Uburere ku bana biga mu mashuri y'incuke ndetse n'abo mu kiciro cy'amashuri abanza kugera mu mwaka wa Kane. Ababyeyi bakirereramo ndetse n'ubuyobozi bahuriza ku kuba urugendo rw'umwaka basoje ari igihamya kigaragarira buri wese ko ari ikigo cy'icyerekezo, aho buri wese yakwifuza kurerera umwana we. Amasomo atangwa mu ndimi eshatu arizo; Ikinyarwanda, Igifaransa ndetse n'Icyongereza.

    Imanishimwe Alleluia Celestine, umubyeyi urerera muri iki Kigo aho afite umwana wiga mu mashuri y'Incuke ndetse n'undi mu mwaka wa Gatatu w'amashuri abanza, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com zimwe mu mpamvu zamukururiye kuza kuharerera.

    Ati' Uvanyeho ko nari maze kwimukira ino aha kubera impamvu z'akazi, mu by'ukuri hari ibigo byinshi ariko kubera inyubako zikomeye kandi nziza zijyanye n'icyerekezo zatumye nifuza kuza kurerera hano. Nasanze kandi Amafaranga yishyuzwa umwana ari hasi ugereranije n'ahandi. Hejuru y'ibyo, bigisha mu Gifaransa ndetse n'Icyongereza kandi dushingiye aho Iterambere ry'Igihugu ryerekeza, kugira ngo umwana abeho muri Sosiyeti ngari ni uko amenya indimi'.

    Akomeza avuga ko mu bindi yishimira ari uko iki ari ikigo gishingiye ku Itorero(Armée du salut), bityo ngo umwana akaba atahavoma gusa Ubumenyi bwo mu ishuri, ahubwo anahabonera n'Indangagaciro za Gikirisitu ndetse n'iza Kinyarwanda

    Abana basoza uyu mwaka w'Amashuri.

    Ashima kandi Ubuyobozi bw'Ikigo, ati' Ni ikigo gifite Ubuyobozi bwiza bwita ku banyeshuri kandi bugirana imishyikirano ya hafi na hafi n'ababyeyi. Ku ruhande rw'Ubuyobozi bw'ishuri ndetse no ku nyubako ibyabo barabyujuje. Nk'umubyeyi, guhitamo kurerera umwana wanjye hano mbona ariyo mahitamo meza nakwifuriza buri mu byeyi'. Akomeza avuga ko ashingiye ku mwaka umwe abana be bahamaze, asanga bihagije ngo ahamye ko ari ikigo gishoboye kandi gifite icyerekezo.

    Uwanyirijuru Vincent, Umubyeyi uhagarariye abandi barerera muri iki kigo cya Legacy Academy akaba afite abana babiri, aho umwe yiga muri Materineri ya mbere undi mu wa mbere ubanza, ashimangira ko ubwo umwana we wiga mu wa mbere w'amashuri abanza yari arangije Materineri ahandi, yashakishije ikigo cyiza yamujyanaho, ashakishije amakuru asanga ahashoboka kandi yabona ibyo akeneye ari muri Legacy Academy.

    Ati' Umwana wanjye arangije Materineri, nashakishije ikigo yakwigaho nk'umubyeyi ukeneye ko umwana we yagira ubumenyi bwisumbuye. Nashakishije rero ikigo cyiza nk'umubyeyi ushakira umwana we aheza, nza mu kigo hano mbaza amakuru, nganira n'abayobozi b'ikigo numva bafite intumbero nziza kubera ko nifuzaga ko umwana wanjye yaziga mu Gifaransa n'Icyongereza, nasanze biri muri gahunda y'Ikigo numva ndasubijwe biba impamvu ya mbere kuri njye. Nasanze kandi n'Ubuyobozi bw'ikigo ndetse n'Abarimu ari abantu bakora ibyo basobanukiwe kandi bize bafitemo uburambe, nsanga bafite inyubako nziza, ibyo byose bimpa kuharerera'.

    Umuyobozi w'ishuri ryigenga Legacy Academy, Umutoniwase Marie Aminata ashimangira ko Uburezi n'Uburere batanga ku bana butagerwaho hatari ubufatanye n'Ababyeyi. Ati' Ibyo tugeraho byose tubikesha imikoranire myiza n'ababyeyi batwizeye bakaduha abana babo. Dufite abarezi beza bize uburezi kandi bakunda umurimo bakora. Dufite kandi Ubuyobozi bwiza bw'Ishuri. Uko gushyira hamwe n'iyo mikoranire myiza nibyo bitubashisha guha abana ibyo tubagomba kuko nibyo baje bakurikiye kandi natwe duterwa ishema no gukora neza inshingano zacu mu gutanga Uburezi n'Uburere bikwiye'.

    Aminata, ahamya ko iyo mu kigo hari umwuka mwiza, hari Ubuyobozi bwiza n'abarezi beza kandi bahemberwa ku gihe, hakaba imikoranire myiza n'ababyeyi ngo nta nakimwe kitabasha kugerwaho. Ashimangira kandi ko Ubuyobozi bwa Legacy Academy bushyize imbere kuzamura ireme ry'uburezi ku bana barera.

    Mu gusoza uyu mwaka w'amashuri ari nawo mwaka wa mbere ku bana barererwa muri iki kigo, umwe mu bayobozi bakuru ba Armée du salut, Lt. Colonel Sipho Mbangwa witabiriye ibirori bisoza umwaka w'Amashuri muri iki kigo cy'Itorero Armée du salut, yashimye ubwitange bw'Abarimu ndetse n'ubufatanye bw'ubuyobozi bw'ishuri mu gutuma abana babona Uburezi n'Uburere bikwiye ari nabyo baje bakurikiye.

    Lt. Colonel Sipho mbangwa, umwe mu bayobozi bakuru ba Salvation Army/Armée du Salut.

    Avuga ko itorero Armée du salut(The Salvation Army), ariryo ryagize uruhare mu kubaka iri shuri, ariko ko ibyo bitari kugerwaho iyo Ubuyobozi bwite bwa Leta butabemerera ku ryubaka.

    Ati' Iyo tutagira Uburengenzira cyangwa se icyangombwa cyo kubaka iri shuri, ntabwo twagombaga kuryubaka. Rero, Itorero 'the Salvation Army' dufite ijambo ryo gushimira Ubuyobozi bw'Igihugu bwemeye ko twubaka iri shuri. Ni ukuri ni iby'icyubahiro kuri The Salvation Army'. Akomeza avuga ko The Salvation Army bazakomeza kugira uruhare mu burezi bafatanya n'ubuyobozi gutanga ireme ry'uburezi rikwiye ku bana b'u Rwanda n'abandi bose bazabagana.

    Ishuri 'Legacy Academy' ry'Itorero Armée du salut(The Salvation Army), ryubatse mu Murenge wa Runda, Akagari ka Kabagesera ho mu Karere ka Kamonyi. Mu mwaka rimaze, ryatangiranye abana 90 ariko umwana usojwe bafite abana basaga 200. Nyuma yo kubona ko hari ubusabe bwa benshi mu babyeyi bashaka kuhazana abana babo, bongereye ibyumba by'amashuri ku buryo itangira ry'amashuri ryo muri uku kwa cyenda bizeye kuzamura umubare w'abana dore ko haziyongera ho umwaka wa Gatanu n'uwa Gatandatu w'Amashuri abanza batari bafite.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi: Abarerera mu ishuri'Legacy Academy' barishimira Uburezi n'Uburere bihabwa abana babo first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi: Abarerera mu ishuri'Legacy Academy' barishimira Uburezi n'Uburere bihabwa abana babo appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/07/12/kamonyi-abarerera-mu-ishurilegacy-academy-barishimira-uburezi-nuburere-bihabwa-abana-babo/

  • Argentina yageze muri 1/2 cy'Igikombe cy'Isi 2026 isezereye u Busuwisi nyuma y'iminota 120; Embolo yerekwa ikarita itukura yavugishije benshi #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu ya Argentina yakomeje urugendo rwo gushaka kwisubiza Igikombe cy'Isi cya 2026, nyuma yo gutsinda u Busuwisi ibitego 3-1 nyuma y'iminota 120, mu mukino wa 1/4 wabereye i Kansas City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Intsinzi yayihesheje itike ya 1/2, aho izahura n'u Bwongereza.

    Argentina yatangiye umukino isatira cyane maze ku munota wa 10 ibona igitego cyatsinzwe na Alexis Mac Allister ku mupira wari utewe muri koruneri na Lionel Messi. Iki gitego cyatumye Messi agera ku mipira 10 yavuyemo ibitego mu mateka y'Igikombe cy'Isi.

    Nubwo Argentina yagenzuraga umukino, u Busuwisi ntibwacitse intege. Ku munota wa 67, Dan Ndoye yishyuriye Abasuwisi igitego, ibintu byasubije amakipe yombi ku ntsinzi inganya 1-1, bituma umukino urushaho gukomera.

    Icyakora, ibintu byahindutse ku munota wa 72 ubwo Breel Embolo yerekagwa ikarita ya kabiri y'umuhondo, ihita ihinduka umutuku nyuma yo gusuzumwa na VAR. Umusifuzi yari yabanje guha Leandro Paredes ikarita y'umuhondo, ariko amashusho agaragaza ko Embolo yari yigushije agamije gushuka umusifuzi. Hakoreshejwe itegeko rishya rya FIFA ryemerera VAR gukosora ikarita yahawe umukinnyi utari wo, Embolo ahita yirukanwa, asiga u Busuwisi rukina n'abakinnyi 10. Icyo cyemezo cyakuruye impaka zikomeye mu bakunzi ba ruhago no ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu minota 90 isanzwe nta kipe yongeye kubona igitego, bityo amakipe ajya mu minota 30 y'inyongera.

    Mu gice cya kabiri cy'iyo minota, ku munota wa 112, Julián Álvarez yatsinze igitego cyiza cyane cyahesheje Argentina kongera kuyobora umukino. Mu gihe Abasuwisi bashakaga kwishyura, Lautaro Martínez asoza akazi atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 120+1, ashyiraho iherezo ry'umukino.

    Nubwo Argentina yishimiye kugera muri 1/2, umukino wongeye kugaragaza ko iyi kipe ikomeje kugorwa no gutsinda amakipe ifatwa nk'ayoroheje. Muri iri rushanwa yabanje kubabazwa na Cap-Vert, iza gukomeza isezereye Misiri bigoranye, mbere yo kongera gukenera iminota y'inyongera ngo isezerere u Busuwisi.

    Nyuma yo gusezerera u Busuwisi, Argentina izacakirana n'u Bwongereza muri 1/2 cy'Igikombe cy'Isi, mu gihe undi mukino uzahuza u Bufaransa na Espagne.

    Source : https://flash.rw/2026/07/12/argentina-yageze-muri-1-2-cyigikombe-cyisi-2026-isezereye-u-busuwisi-nyuma-yiminota-120-embolo-aterwa-ikarita-itukura-yavugishije-benshi/