Perezida Kagame yaganiriye na Dr. Gérardine Mukeshimana n'Umuyobozi wa AUDA-NEPAD ku iterambere ry'ubuhinzi – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibiganiro byabaye nyuma y'inama nama izwi nka 'AFS Forum 2026' yabereye i Kigali, igaruka ku kwihaza mu biribwa no kubaka uburyo bwafasha abantu kubigeraho.

Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro buvuga ko ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Visi Perezida wa IFAD, Dr. Gérardine Mukeshimana, n'Umuyobozi Mukuru wa AUDA-NEPAD, Nardos Bekele-Thomas, 'byibanze ku kongera ingufu mu bufatanye bugamije guteza imbere ubuhinzi muri Afurika no kwihaza mu biribwa.'

IFAD ni urwego rushamikiye ku Muryango Mpuzamahanga wita ku biribwa n'ubuhinzi ku Isi.

Ni ikigega cyita ku baturage bo mu bice by'icyaro binyuze mu kubongerera ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa, kuvugurura imirire mu miryango no kongera umusaruro.

Bafashwa kandi kwigira, kwagura ubucuruzi no guhangana n'imbogamizi z'iterambere ryabo.

Hamwe no kuba umubare w'abatuye Isi ukomeje kwiyongera bikaba biteganyijwe ko uzagera kuri miliyari icyenda mu 2050, icyuho hagati y'abakize n'abakennye kizarushaho kwaguka. Ni muri urwo rwego IFAD iseruka aho ubukene n'inzara byiganje cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Visi Perezida wa IFAD, Dr Mukeshimana Gerardine ku bufatanye bugamije iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika

Perezida Kagame n’Umuyobozi Mukuru wa AUDA-NEPAD baganiriye ku bufatanye bugamije iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-dr-gerardine-mukeshimana-n-umuyobozi-wa-auda

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *