Author: webrwanda

  • Mu Rwanda handitswe ishoramari rya miliyari 8$ kuva mu 2024 – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 9 Kamena 2026 ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma byo kongera ubushobozi bw'Igihugu mu kubungabunga ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage, hibandwa ku guhangana n'ibibazo bikomoka imbere mu gihugu n'ibituruka hanze yacyo.

    Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko ubukungu bw'u Rwanda bukomeje kugaragaza ubudahangarwa kuko mu gihembwe cya mbere cya 2026 bwazamutse ku rugero rwa 10%, aho ryatumye hahangwa imirimo irenga ibihumbi 240 kuva mu gihembwe cya mbere cya 2025.

    Yavuze ko izamuka ry'ubukungu rinajyana n'ishoramari ry'abikorera rigenda ryiyongera.

    Ati 'Kuva mu mwaka wa 2024 kugeza muri Kamena uyu mwaka handitswe imishinga y'ishoramari ry'abikorera rifite agaciro kagera kuri miliyari hafi 8$. Biteganyijwe ko iri shoramari rizahanga imirimo igera ku bihumbi 118.'

    U Rwanda rufite intego yo guhanga imirimo ibihumbi 250 buri mwaka, kuzageza mu 2029.

    Umusaruro mbumbe w'u Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2026 wageze kuri miliyari 6.346 Frw, uvuye kuri miliyari 5.276 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2025, bingana n'izamuka rya 10%.

    Serivisi zagize uruhare rwa 52% by'umusaruro mbumbe, ubuhinzi bugira uruhare rwa 19%, inganda zigira uruhare rwa 24%, ibindi bisigaye bigira uruhare rwa 5%.
    Umusaruro w'ubuhinzi wiyongereyeho 8%, uw'inganda wiyongeraho 13%, mu gihe umusaruro wa serivisi wiyongereyeho 7%.

    Ku rundi ruhande umusaruro w'ubucuruzi buranguza n'ubudandaza wiyongereyeho 11%, uw'ubwikorezi wiyongeraho 11% harimo uw'ubwikorezi bwo ku butaka wiyongeraho 10%. Umusaruro w'ubwikorezi bwo mu kirere wiyongeraho 7%.

    Mu Rwanda handitswe ishoramari rya miliyari 8$ kugeza muri Kamena 2026


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-handitswe-ishoramari-rya-miliyari-8-kuva-mu-2024

  • Urugomero rwa Nyabarongo II ruzashyirwaho 'panneaux solaires' zizatanga megawatt 200 – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 9 Kamena 2026 ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma byo kongera ubushobozi bw'Igihugu mu kubungabunga ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage.

    Yavuze ko hari imishinga inyuranye igamije kugeza amashanyarazi ahagije ku Banyarwanda.

    Ati 'Ntabwo nk'igihugu cyacu dushobora gutera imbere tudafite amashanyarazi. Kugeza ubu amashanyarazi dufite aracyafitemo ikibazo kuko hari aho dukishingikiriza ku bihugu duturanye ni cyo giyuma iriya mishinga nababwiye, nka Gaz Methane, Nyabarongo II n'iyindi.'

    Yakomeje avuga ko urugomero rwa Nyabarongo II izatanga megawatt 43,5 z'amashanyarazi. Ruzaba ruriho kandi ikiyaga kizakoreshwa mu kuhira, ubukererarugendo n'ibindi.

    Ati 'Kubera ko uriya mushinga ukomatanyijeho ibintu byinshi, urimo kuhira n'ibindi harimo n'uko kiriya kiyaga tuzakora kuva hariya uri [umushinga] kugera Vunga tuzashyiraho na panneaux solaires ku mazi. Ku buryo zizajya zitanga megawatt 200. Nk'uwo mushinga nurangira tukongeraho megawatt 43,5 z'urugomero, na megawatt 185 za Gaz Methane, urumva ko tuzaba tuzamuye amashanyarazi dukora ku rugero ruhagije.'

    Dr Nsengiyumva yavuze ko ubu ari bwo buryo bwatuma u Rwanda rwihaza ku mashanyarazi.

    Biteganyijwe urugomero rya Nyabarongo II, ruzuzura mu 2027, mu gihe Rusizi III izatanga megawatt 206, n'umushinga w'amashanyarazi akomoka kuri gaz yo mu Kivu uzatanga megawatt 185 guhera mu 2030.

    Imibare igaragaza ko abafite amashanyarazi mu Rwanda ari 85%.

    Ikiyaga cyo ku rugomero rwa Nyabarongo II kizashyirwaho panneaux solaires zizabyara megawatt 200


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugomero-rwa-nyabarongo-ii-ruzashyirwaho-panneaux-solaires-izatanga-megawatt

  • Abasirikare ba RDF basoje imyitozo yo gukarishya ubumenyi mu bya gisirikare #rwanda #RwOT

    Brigade ya 507 y'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka yasoje amahugurwa ya gisirikare yo ku rwego rwisumbuye yagenewe Ingabo zirwanira ku butaka.

    Aya mahugurwa yari amaze amezi atanu abera mu Kigo cy'Amahugurwa cya Gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

    Urubuga rw'ingabo z'igihugu, ruvuga ko aya mahugurwa yari agamije kongerera abasirikare ubumenyi, ubuhanga n'ubushobozi mu bikorwa bya gisirikare, kugira ngo barusheho kuzuza neza inshingano z'Ingabo z'u Rwanda.

    Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen MK Mubarakh, ahagarariye Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

    Gen MK Mubarakh yashimiye abarangije amahugurwa kubera ubwitange n'imyitwarire myiza bagaragaje mu gihe cyose bamaze muri iyi myitozo.

    Yabashishikarije gukomeza kurangwa n'ubunyamwuga, no guharanira kuba indashyikirwa mu gihe bazaba basohoza inshingano zabo.

    Bakarishya ubumenyi mu kurwanira ku butaka

    Yibukije abarangije amahugurwa ubutumwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, ahora ageza ku basirikare, agaragaza ko amahugurwa ya gisirikare ategura umusirikare kwihanganira ibihe bikomeye, no gukora inshingano zisaba imbaraga z'umubiri, iz'umutima n'ubunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru.

     

     

    Yakomeje ashimangira ko umusirikare agomba guhora aharanira kugera ku musaruro ushimishije, akuzuza neza inshingano yahawe binyuze ku myitwarire irangwa n'ikinyabupfura, guhanga udushya no gukoresha neza ibikoresho bihari.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo yashimiye kandi ubuyobozi bw'Ikigo cy'Amahugurwa ya gisirikare cya Gabiro, by'umwihariko abarimu batoza abasirikare, ku bwitange bwabo budahwema mu guteza imbere ubumenyi, ubuhanga n'ubushobozi bw'ingabo z'u Rwanda.

    Yagaragaje ko uwo muhate ukomeje gutanga abayobozi n'abasirikare bashoboye, biteguye neza gukorera Ingabo z'u Rwanda n'Igihugu muri rusange.

    Aha abayobora urugamba bararutegura ku ikarita
    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen MK Mubarakh asoza aya mahugurwa

     

    Source : https://flash.rw/2026/07/10/abasirikare-ba-rdf-basoje-imyitozo-yo-gukarishya-ubumenyi-mu-bya-gisirikare/

  • Ntabeshye ntabwo nari nzi u Rwanda, ni Kagarara watumye ndumenya – Ashton Hall akigera i Kigali #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugera mu Rwanda, umunyamerika Ashton Hall yavuze ko atari azi u Rwanda ahubwo ari Kagarara uzwi nka Ashton Small watumye arumenya.

    Mu gicuku cyo mu ijoro ryakeye ni bwo Kagarara ari kumwe na Ashton Hall wamenyekanye cyane mu gukora sports ku mbuga nkoranyambaga na Indian Ashton Hall bageze mu Rwanda.

    Ni nyuma y’uko bari bamaze iminsi bazenguruka ibihugu bya Afurika mu ruzinduko uyu Munyamerika yahisemo kugirira muri bimwe mu bihugu bigize uyu mugabane agahura n’abakunzi be, abigana ibyo akora n’abandi.

    Akigera i Kanombe, Ashton Hall yabwiye Abanyamakuru benshi bari bamutegereje ko atari azi u Rwanda ahubwo ari Ashton Small watumye arumenya.

    Ati “Mvugishije ukuri, mbere ntabwo nari nzi u Rwanda. Ni Ashton Small watumye ndumenya.”

    Ashton Hall wishimiye kugera mu Rwanda, yabasabye kwima amatwi ababaca intege bitewe n’inzozi bifuza kugeraho.

    Ati “Ntimukumve ababaca intege cyangwa ababita abasazi kubera ibyo mwifuza kugeraho.”

    Ashton Hall yasabye abanyarwanda gukomeza gushyigikira Kagarara, banamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze.

    Ni nyuma yo kwiyemeza gufasha Kagarara kugera ku mubare w’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram bagera kuri miliyoni.

    Ku wa 16 Kamena 2026 ni bwo Ashton Small yasangije abamukurikira amashusho atumiramo Ashton Hall gusura u Rwanda no kwibonera impano zidasanzwe z’Abanyarwanda.

    Ashton Hall kuva icyo gihe yabaye inshuti na Kagarara ari bwo yamwitaga Ashton Small, batangira kuvugana kugeza ubwo yamutumiraga muri Ghana batangirana urugendo ruzenguruka Afurika, amusezeranya kuzasura u Rwanda nubwo rutari mu bihugu yateganyije.

    Mu minsi azamara mu Rwanda bazasura ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali, banasure urugo rwa Kagarara ndetse banitabire ibikorwa bitandukanye byateguwe muri uru ruzinduko.

    Baje mu Rwanda nyuma yo kuba muri Ghana, Cameroun, Nigeria na Bénin.

    Bageze i Kigali basanga abantu benshi babategereje baje kubakira

    Source : http://isimbi.rw/ntabeshye-ntabwo-nari-nzi-u-rwanda-ni-kagarara-watumye-ndumenya-ashton-hall.html

  • Rayon Sports yasabye ibisobanuro Faustin Likau Kitoko #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasabye umukinnyi wabwo, Faustin Likau Kitoko ibisobanuro nyuma yo kudatangirana n’abandi imyitozo akaba ataranagera mu Rwanda.

    Tariki ya 29 Kamena 2026 ni bwo Rayon Sports yatangiye umwiherero yitegura umwaka w’imikino wa 2026-27 aho banafite Rayon Day tariki ya 18 Nyakanga 2026 bakazanakina na Gor Mahia kuri uwo munsi, nyuma bakine CECAFA Kagame Cup.

    Yatangiranye n’abakinnyi bari imbere mu gihugu abandi by’umwihariko abanyamahanga bagenda babasanga bitewe n’igihe bavugiye ko bazaza.

    Gusa kugeza ubu ntabwo umukinnyi ukomoka muri DR Congo, Faustin Likau Kitoko aragera mu bandi aho amakuru avuga ko yategereje itike y’indege akayibura ntibayimwoherereze.

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier yabwiye ISIMBI ko Faustin Likau Kitoko yatinze kubera impamvu ze bwite ndetse bamusabye ibisobanuro.

    Ati “Likau yakererewe kuza mu kazi kubera impamvu ze bwite. Ni amakosa. Twamusabye ibisobanuro.”

    Mu gihe ibisobanuro yatanga bitakumvikana, uyu mukinnyi ashobora gufatirwa ibihano na Rayon Sports.

    Gusa hari andi makuru avuga ko uyu mukinnyi winjiye muri Rayon Sports mu mpera z’Ukuboza 2025, Rayon Sports yaba irimo ishaka uburyo itandukana na we kuko itishimiye umusaruro we.

    Faustin Likau Kitoko Pizzalo yasabwe ibisobanuro na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yasabye-ibisobanuro-faustin-likau-kitoko.html

  • Ingabo z’u Bufaransa zaba ziri inyuma ya M23 muri RDC: Ubuyobozi bwa Sud-Kivu busobanura

     

    Ubuyobozi bw’intara ya Sud-Kivu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwatanze ibisobanuro ku makuru yakwirakwijwe avuga ko ingabo z’u Bufaransa zaba ziri ku ruhande rw’umutwe wa M23 mu mirwano ikomeje mu burasirazuba bw’igihugu.

    Aya makuru yari amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu biganiro bya politiki, aho bamwe bavugaga ko u Bufaransa bushobora kuba bufasha M23 mu bikorwa byayo byo kwigarurira ibice bitandukanye bya Sud-Kivu.

    Gusa ubuyobozi bwa Sud-Kivu bwavuze ko nta kimenyetso gifatika gihari kigaragaza ko ingabo z’u Bufaransa ziri muri ibyo bikorwa cyangwa ko ziri gufatanya na M23.

    Abayobozi b’intara basabye abaturage kwirinda amakuru adafite gihamya, bavuga ko ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa RDC bisaba amakuru yizewe kandi ashingiye ku kuri.

    Bimwe mu bivugwa ku ruhare rw’ibihugu by’amahanga mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC bimaze igihe bitera impaka. Guverinoma ya Kinshasa yakunze gushinja u Rwanda gushyigikira M23, ibintu Kigali yahakanye kenshi ivuga ko ikibazo nyamukuru ari umutekano w’abaturage bavuga Ikinyarwanda n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC.

    Ku rundi ruhande, ibihugu bitandukanye ndetse n’imiryango mpuzamahanga byagiye bisaba impande zose gushakira umuti ikibazo binyuze mu biganiro no kubahiriza amasezerano y’amahoro.

    Ubuyobozi bwa Sud-Kivu bwongeye gushimangira ko abaturage bakwiye kwirinda gukwirakwiza amakuru ashobora kongera umwuka w’ubwoba n’amakimbirane muri iki gihe igihugu gihanganye n’ikibazo cy’umutekano muke.

  • Jeanne la Folle: Umwamikazi Amateka Ashobora Kuba Yarenganyije

     

    Iyo wumvise izina Jeanne la Folle cyangwa Juana la Loca mu rurimi rw’Icyesipanyoli, benshi bahita batekereza umugore wafungiwe mu gihome, wasaze azize urukundo rw’umugabo we wapfuye. Mu bitabo byinshi by’amateka, yagaragajwe nk’umwamikazi watakaje ubwenge.

    Ariko se koko ni ko byari bimeze?

    Iyo usesenguye amateka ya Jeanne I wa Castile, usanga inkuru ye irenze kure izina yiswe. Hari benshi mu bahanga bemeza ko ashobora kuba atari yarasaze nk’uko amateka yakomeje kubivuga, ahubwo ko yabaye igitambo cya politiki n’intambara zo gushaka ubutegetsi.

    Umwamikazi wari ufite ubushobozi budasanzwe

    Jeanne yavutse mu mwaka wa 1479. Yari yarize neza, azi indimi nyinshi kandi yari afite ubumenyi mu bya dipolomasi n’imiyoborere. Yari yitezweho kuyobora ubwami bwa Castile, bumwe mu bwari bukomeye cyane ku mugabane w’u Burayi muri icyo gihe.

    Nyamara, kuva akiri muto, yatangiye kuvugwaho ko afite imyitwarire idasanzwe. Ibyo byaturukaga ahanini ku kuba yari umuntu ugaragaza amarangamutima ye nta kwihishanya, ibintu bitari bisanzwe ku bagore bo mu muryango w’abami muri icyo gihe.

    Urukundo rwahinduye amateka

    Jeanne yashakanye na Philip le Beau (Philip the Handsome), wari uzwiho guca inyuma umugore we kenshi. Nubwo yababazwaga n’iyo myitwarire, yakomeje kumukunda no kumubera indahemuka.

    Mu mwaka wa 1506, Philip yapfuye mu buryo butunguranye. Jeanne yagize agahinda gakomeye cyane. Inkuru zakwirakwijwe zivuga ko yanze gutandukanywa n’umurambo w’umugabo we, ibintu byatumye benshi batangira kuvuga ko yasaze.

    Ariko se, kugira agahinda gakabije nyuma yo kubura uwo wakundaga byaba bihagije kugira ngo umuntu yitwe umusazi?

    Abasesenguzi bamwe bavuga ko amarangamutima ya Jeanne yakoreshejwe nk’urwitwazo rwo kumwambura ububasha.

    Politiki ishobora kuba yaramurenganyije

    Se wa Jeanne, Ferdinand wa Aragon, ndetse nyuma n’umuhungu we Charles V, bombi bungukiye ku kuba Jeanne yarafatwaga nk’udafite ubushobozi bwo gutegeka.

    Mu gihe abantu bakomezaga kumwita “umusazi”, ni bo bakomeje kuyobora ubwami mu izina rye.

    Nubwo bamwe bavugaga ko yagiraga ihindagurika ry’amarangamutima, nta bimenyetso bifatika byerekana ko yaba yarakoze ibyaha, yateguye umugambi wo guhirika ubutegetsi cyangwa ngo ateze igihugu umutekano muke. Icyakora yafungiwe imyaka myinshi, atandukanywa n’ubuzima bwa politiki.

    Ese Jeanne yari umusazi cyangwa yarahohotewe n’amateka?

    Uyu munsi, amateka akomeje gusubirwamo n’abashakashatsi benshi. Hari abemeza ko Jeanne ashobora kuba yarabaye igitambo cy’amarushanwa y’ubutegetsi kurusha uko yari umurwayi wo mu mutwe.

    Inkuru ye itwibutsa ko amateka akunze kwandikwa n’abatsinze, kandi ko rimwe na rimwe amazina abantu bahabwa ashobora kudahuza n’ukuri kw’ibyababayeho.

    Nubwo amateka yamwise “Jeanne la Folle” cyangwa “Jeanne Umusazi”, hari impamvu zituma benshi batekereza ko yari umugore wakunze byimazeyo, akababara bikomeye, hanyuma politiki ikamuhindura uwo atari we.

    Inkuru ya Jeanne ikomeza kwibutsa ko rimwe na rimwe ukuri kwihishe inyuma y’ibivugwa n’amateka kurushaho gushimisha kandi kukababaza kurusha imigani yamwamamaje.

  • Kinshasa Igiye Gukoresha Ubuyobozi Bwayo bw’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano mu Gusaba Amategeko Mpuzamahanga Arengera Umutungo Kamere

    Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko igiye gukoresha umwanya ifite wo kuyobora Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano (UN Security Council) muri uku kwezi kwa Nyakanga 2026, mu gusaba ko hashyirwaho amategeko mpuzamahanga akomeye arengera umutungo kamere w’ibihugu.

    Kinshasa ivuga ko aya mategeko azafasha guhangana n’ikorwa ry’ubucukuzi n’icuruzwa ry’umutungo kamere bivugwa ko bikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu bice byugarijwe n’intambara, cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo.

    Iyi gahunda ije mu gihe u Rwanda rukomeje gushinjwa na Leta ya Congo gufata no kunyereza umutungo kamere ukomoka mu burasirazuba bwa RDC. Kigali yakomeje kwamagana ibyo birego, ivuga ko nta bimenyetso bifatika bibishyigikira kandi ko ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo bifite imizi mu bibazo by’umutekano n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako gace.

    Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru Julian Pecquet ukorera i Washington, Congo yifuza ko Akanama ka Loni gashyigikira ishyirwaho ry’urwego rw’amategeko mpuzamahanga rwafasha gukurikirana no guhana abashinjwa gusahura umutungo kamere w’ibihugu biri mu ntambara cyangwa mu bibazo by’umutekano.

    Iki cyifuzo gitegerejweho impaka zikomeye mu Kanama ka Loni, kuko ikibazo cy’umutungo kamere n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye by’ububanyi n’amahanga. 

  • DJ Sonia yigaramye ibyo gusambanira mu bwiherero

    Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, DJ Sonia ni umwe mu bakomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, aho bivugwa ko yasambaniye mu musarani wo mu kabari yariho avangiramo imiziki, ibintu yamaganye yivuye inyuma.

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakazwa amakuru y’uko mu mpera z’icyumweru gishize, uyu muhanga mu kuvanga imiziki yasambaniye mu bwiherero bw’akabari gaherereye mu Karere ka Kicukiro.

    Mu majwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, byavugwaga ko DJ Sonia yasambanye n’umwe mu bagabo b’abakire wategetse umwe mu bashinzwe umutekano (bouncer) we kurinda ubwiherero bw’abakobwa, aba bombi ngo biheragamo akabyizi mu gihe kingana n’iminota irenga 40.

    Aya majwi yavugaga ko muri icyo gihe nta mukobwa wari wemerewe gukoresha ubwo bwiherero bwarimo uwo mugabo na DJ Sonia.

    Nyuma y’ibyavugwaga byose, DJ Sonia yasangije abamukurikira amajwi y’umusore umuburira kwirinda abantu bashobora kuzamugirira nabi amubwira ko hari abantu biteguye kumbikora.

    Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, DJ Sonia wari wababajwe bikomeye n’ibyamuvuzweho yagize ati “Yoo! Mbese ibintu bigeze kuri uru rwego koko? Biratangaje! Kumparabika ntibyabahagije, none murashaka no kungirira nabi? Mwamaze igihe kinini munsebya no kwangiza izina ryanjye, nkabirebera nkicecekera kuko numvaga bidakwiye kuntesha umwanya. Ariko ibyo murimo gukora ubu, ntabwo nzabirebera. Birahagije rwose!”

    DJ Sonia ni umwe mu bakobwa bake batinyutse kwinjira mu mwuga wo kuvanga imiziki ubusanzwe wari warihariwe n’abagabo gusa.

    Uyu mukobwa yatangiye urugendo rwe rwo kuvanga imiziki afite inyota yo kuzamura izina rye ndetse no kurushaho gutanga ibyishimo mu bakunzi b’umuziki ndetse biranamuhira.

    Ubuhanga bwe mu guhuza indirimbo z’ingeri zitandukanye no gusoma icyo abafana bifuza, bwatumye agenda yigarurira imitima ya benshi, nyuma aza no kongeraho ubuhanga bwo kubyina afite; ibituma asusurutsa abakunzi be bigakundwa n’abatari bake.

    DJ Sonia yavuze ko atazihanganira abakomeje kumuharabika ku mbuga nkoranyambaga

    Kwamamaza
  • Ni inde munyamahanga uzajya ku bafana? 11 APR FC ishobora kuzajya ibanza mu kibuga #rwanda #RwOT

    APR FC imeze nk’iyasoje isoko ry’abakinnyi yitegura umwaka w’imikino wa 2026-27 aho tugiye kugaruka kuri 11 ishobora kuzajya ibanzamo.

    Muri rusange APR FC yasinyishije abakinnyi bane b’abanyamahanga barimo umunyezamu Ernani Alberto Siluane ukomoka muri Mozambique, Amani Michel ukomoka muri Côte d’Ivoire, Mamadou Traore ukomoka muri Mali na Madou Zon ukomoka muri Burkina Faso.

    Yasinyishije abanyarwanda Ishimwe Christian, Rubuguza Jean Pierre na Byishimo Valua. Iyi kipe kandi yazamuye abakinnyi bane bavuye mu bato bayo.

    Gusa yatakaje abarimo Niyomugabo Claude wari kapiteni, Niyigena Clement, Ruboneka Bosco babanzaga mu kibuga. Hari kandi Mamadou Sy, Lamine Bah, Aliou Suane, Mugisha Gilbert, Niyibizi Ramadhan n’abandi.

    Ubu yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino 2026-27 aho igomba guhera kuri CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda kuva tariki ya 24 Nyakanga.

    Nyuma izakurikizaho Shampiyona izatangira muri Nzeri ndetse inakine imikino Nyafurika ya CAF Champions League.

    Muri iyi nkuru ISIMBI tugiye kureberera hamwe abakinnyi 11 iyi kipe ishobora kuzajya ibanzamo.

    Kugeza ubu APR FC ifite abanyamahanga 11 bivuze ko muri Shampiyona hari abakinnyi batatu bagomba kuzajya baba bari mu bafana kuko itegeko rivuga ko abanyamahanga batagomba kurenga 8 ku rupapuro rw’umukino.

    Abanyamahanga bashobora kuzajya bisanga mu bafana inshuro nyinshi ni Hakim Kiwanuka, Denis Omedi na Memel Dao.

    11 APR FC ishobora kuzajya ibanzamo

    Umunyezamu: Ernan Alberto Siluane

    Ba Myugariro: Byiringiro Gilbert, Ishimwe Christian, Nshimiyimana Yunusu na Madou Zon

    Abakina Hagati: Ssekiganda Ronald, Seidu Yussif Dauda na Mamadou Traore

    Ba Rutahizamu: Amani Michel, Cheikh Djibril Ouattara na William Togui Mel

    11 bashobora kuzajya babanza mu kibuga muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/ni-inde-munyamahanga-uzajya-ku-bafana-11-apr-fc-ishobora-kuzajya-ibanza-mu.html