Author: webrwanda

  • Gen Mubarakh Muganga yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Botswana – #rwanda #RwOT

    Ibi biganiro byabereye ku Cyicaro Gikuru cy'Ingabo z'u Rwanda (RDF) ku Kimihurura, ubwo Gen Mpho Churchill Mophuting yari mu Rwanda aho yitabiriye inama y'itsinda ry'ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika rishinzwe kurwanya iyezandonke.

    Ingabo z'u Rwanda n'iza Botswana zagaragaje ko zifuza kurushaho guteza imbere imikoranire, cyane cyane mu bijyanye no guhugura abasirikare no guteza imbere ubumenyi bw'umwuga mu gisirikare.

    Gen Mubarakh yashimye intambwe imaze guterwa mu bufatanye bw'ingabo z'ibihugu byombi, by'umwihariko mu bijyanye no guhugura abasirikare mu nzego zitandukanye.

    Yavuze ko ubwo bufatanye bwafashije abasirikare b'impande zombi gusobanukirwa neza imikorere ya buri ruhande, gusangira ubunararibonye mu bikorwa ndetse no kurushaho kubaka umubano w'umwuga.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda kandi yakiriye neza ishyirwaho rya Kaminuza ya gisirikare y'u Rwanda (National Defence University Rwanda – NDU-R), harimo n'Ishuri Rikuru ry'Ingabo, ryatangiye gahunda zaryo muri uyu mwaka. Yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira abasirikare ba Botswana muri ibyo bigo mu rwego rwo kurushaho kwagura no kunoza ubufatanye mu mahugurwa ya gisirikare.

    Ubufatanye bw'u Rwanda na Botswana mu by'ingabo bukomeje kwibanda ku kongera ubushobozi bw'abasirikare, gusangira ubumenyi ndetse no gukomeza umubano hagati y'ibihugu byombi.

    Gen Mubarakh Muganga yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Botswana

    Gen Mpho Churchill Mophuting yahawe impano

    Gen Mubarakh Muganga hamwe na mugenzi we wa Botswana, Gen Mpho Churchill Mophuting


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-mubarakh-muganga-yagiranye-ibiganiro-na-mugenzi-we-wa-botswana

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi mu mupira w'amaguru wakiniye amakipe arimo Manchester United akaba n'umusesenguzi, Patrice Evra, ari mu Rwanda aho yamaze no gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali.

    Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Nzeri 2026, ni bwo uyu mukinnyi yanyujije ubutumwa ku mbugankoranyambaga ze, atangariza abamukurikira iby'umunsi we wa mbere mu Rwanda.

    Yagize ati 'Umunsi wa mbere mu Rwanda kandi ntabwo natunguwe habe na gato. Aho ngeze hose, numva neza akamaro ko kumenya amateka y'igihugu kandi nkumva abaturage. Mu rugendo rwanjye nasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu buryo bwose, imbaraga n'amarangamutima.'

    'Ndashaka kwihanganisha ku byabaye ku bavadimwe na bashiki banjye. Nta magambo yahindura ahahise, ariko kureba ibyo u Rwanda rumaze kubaka n'uko igihugu kiri kwiteza imbere ni ibyo kwigiraho.'

    Evra wanasuye ikibuga cya Golf cya Kigali, yavuze ko yigeze guhura na Perezida Kagame mu myaka yatambutse, noneho amaze kwibonera ibyo u Rwanda rwanyuzemo yasanze rukwiriye icyubahiro.

    Yongeyeho ko 'ahahise ntihakwiriye kwibagirana, kandi ahazaza hakwiriye kurindwa.'

    Uyu munyabigwi ni umwe mu bazitabira umuhango wo Kwita Izina uteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2026, akazaba ari kumwe n'abarimo Mamadou Sakho wakiniye Ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa, Paris Saint-Germain na Liverpool.

    Patrice Evra wakinaga mu bwugarizi bw'ibumoso, yakiniye amakipe atandukanye arimo Manchester United yo mu Bwongereza yabereye kapiteni, Marseille yo mu Bufaransa, Juventus yo mu Butaliyani, anakinira Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa na yo ayibera kapiteni.

    Yegukanye ibikombe bitanu bwa Shampiyona y'u Bwongereza, atwara UEFA Champions League mu 2008, anakinira igihugu cye imikino 81.

    Patrice Evra: France's redeemer | Football News | Sky SportsEvra reveals it was Arsenal that made him want to play in England - Just  Arsenal NewsImage

    ImageImageImage

    Source : https://rushyashya.net/patrice-evra-wakiniye-manchester-united-nikipe-yigihugu-yu-bufaransa-uri-mu-rwanda-yashimye-intambwe-yu-rwanda-nyuma-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Umushoramari akaba n'umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko umushoramari akaba na Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, afungwa iminsi 30 y'agateganyo.

     

    Uyu mwanzuro wafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 2 Nzeri 2026, Umucamanza asobanura ko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwaho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya.

    Umucamanza kandi yagaragaje ko indi mpamvu Shema agomba gukurikiranwa afunzwe iminsi 30 y'agateganyo ari uko ibi byaha bihanishwa igifungo kiri hejuru y'imyaka ibiri.

    Mu iburanisha ryabaye mbere, ku wa 26 Kanama 2026, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Shema yakurikiranwa afunzwe iminsi 30 y'agateganyo, kubera ko hari impamvu zikomeye zigaragaza ko yakoze ibyaha akurikiranyweho, kandi ko abaye afunguwe ashobora gutoroka kandi iperereza rikomeje.

    Bwasobanuriye urukiko ko dosiye ya Shema ishingiye ku masezerano afite agaciro k'asaga miliyoni 1 y'Amayero sosiyete ye yitwa Africa Medical Supplier Plc icuruza ibikoresho by'ubuvuzi yagiranye na ABZL International General Trading LLC.

    Buvuga kandi ko aya masezerano yasinywe tariki ya 23 Mutarama 2024 ashingiye ku isoko ryatanzwe na Banki y'Isi ryo kohereza ibikoresho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, sosiyete ya Shema ikaba yaragombaga kwishyura ABZL aya mafaranga bitarenze iminsi 60.

    Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko sosiyete ya Shema itubahirije amasezerano, ahubwo ko yakomeje gusiragiza ABZL, yanga kwishyura, bigera aho yandikirwa 'email', abona gusezeranya ABZL ko azayishyura.

    Nk'uko bwakomeje kubisobanura, tariki ya 5 Kanama 2025, Shema yahaye sosiyete bagiranye amasezerano sheki itazigamiye y'ibihumbi 400 by'Amadolari n'indi y'ibihumbi 200 by'Amadolari.

    Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko banki yabwemereye ko sheki Shema yatanze zitazigamiye, kuko byagaragaye ko konti yanditseho itariho aya mafaranga tariki 1-10 Kanama 2025, aho yariho 1.183$.

    Shema yavuze ko atemera ibyaha ashinjwa, agaragaza ko yagiranye amasezerano n'iyi sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu isanzwe itanga serivisi z'ubufasha mu by'imari, kandi ko atari ubwa mbere bari bayagiranye.

    Uyu mushoramari yasobanuye ko andi masezerano Africa Medical Supplier Plc yagiranye na ABZL mu bihe byashize kuva impande zombi zatangira gukorana mu 2017 yagenze neza, buri ruhande rwubahiriza inshingano nk'uko rwabisabwaga.

    Shema yavuze ko kuri aya masezerano, muri Gicurasi 2024 sosiyete ye yishyuye igice cya mbere cy'ibihumbi 400 by'Amadolari kuri konti ya ABZL, mu Ukuboza 2024 yishyura ibindi bihumbi 400 by'Amadolari.

    Yasobanuye ko nubwo Africa Medical Supply yishyuye aya mafaranga ya kabiri, ABZL itayakiriye kuko banki yavuze ko konti yagombaga kwakira ifite ikibazo ku buryo yakwakira amafaranga.

    Shema yabwiye urukiko ko ingingo ya gatandatu y'amasezerano ivuga ko mu gihe habaye ikibazo kuri konti, ABZL yasabwaga gutanga indi yoherezwaho amafaranga.

    Yasobanuye ko habaye ikibazo ku banyamigabane ba ABZL, aho yasabwe gutanga indi konti, buri wese akurura yishyira.

    Shema yavuze ko umwe mu banyamigabane, ari na we watanze ikirego, yafashe iyo sheki, yongeraho amagambo ye, asaba ko yishyurwa kuri konti ya US Bank yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeraho tariki ya 5 Kanama 2025.

    Yagaragaje ko bitumvikana ko yakwandika sheki igomba kujya i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, ngo nyuma yisange muri Amerika.

    Shema yabwiye urukiko ko ari inyangamugayo, n'ikimenyimenyi ko mu mwaka ushize atari ku rutonde rwa ba bihemu, ibyo akabishingiraho avuga ko atatanze sheki itazigamiye.

    Yavuze ko ari umushoramari akaba n'umuyobozi ufitiwe icyizere, watorewe kuba Perezida wa FERWAFA mu mwaka ushize, agaragaza ko abaye afunguwe by'agateganyo, atatoroka ubutabera.

    Yasobanuriye urukiko ko afite umutungo ufite agaciro k'asaga miliyari 5 Frw ashobora gutangamo ingwate kugira ngo afungurwe by'agateganyo.

    Umunyamategeko wa Shema, Me Sangano Yves, yavuze ko kuba sheki zarateshejwe agaciro na banki abereye umukiliya tariki ya 16 Nyakanga 2025, bikitwa ko yakoze icyaha tariki ya 5 Kanama 2025, byumvikana ko harimo ikibazo.

    Yasobanuye ko sheki yahinduriwe aho yagombaga kwishyurirwa (muri UAE), ishyirwa muri US Bank tariki ya 25 Kamena 2025, ari na bwo yageze muri banki.

    Ati 'Dusanga imwe mu mpamvu zatumye I&M izitesha agaciro harimo guhindura konti bitemewe n'amategeko.'

    Me Sangano yasabye ko Shema yafungurwa kuko ikibazo ari amasezerano y'ubucuruzi, aho kuba ikibazo bwite cy'Umuyobozi wa Africa Medical Supplier.

    Yasobanuye ko bashyize muri sisitemu y'urukiko icyemezo cy'ubwishyu bw'ibihumbi 600 by'Amadolari muri BK, n'inyandiko isaba RIB gutanga ubufasha kugira ngo ayo mafaranga agere kuri konti yoherejweho.

    Umucamanza yavuze ko ikibazo kiri kuri sheki ebyiri zihuje nimero ariko iy'umwimerere (originale) ikaba idafite itariki, kopi yayo ikagira itariki zishobora kuba iya 8 Kanama 2025 cyangwa iya 5 Kanama 2025.

    Mu mwanzuro wo kuri uyu wa 2 Nzeri, Umucamanza yavuze ko niba koko Shema yarabonaga ari ikibazo, yagombaga kurega kugira ngo uwakoze uburiganya akurikiranwe n'ubutabera.

    Umushinjacyaha yavuze ko ubwo RIB yandikiraga banki iyibaza niba icyo gihe sheki zari zizigamye, banki yasubije ko zitari zizigamiye kuko konti ya Africa Medical Supply yariho Amadolari 1183.

    IGIHE.COM

    Source : https://rushyashya.net/umushoramari-akaba-numuyobozi-wa-ferwafa-shema-fabrice-urukiko-rwategetse-ko-afungwa-iminsi-30-yagateganyo/

  • Amajyepfo: Polisi yasabye abamotari kugira uruhare mu gukumira ibyaha #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo yasabye abatwara abantu n'ibintu kuri moto, bazwi nk'abamotari, kurangwa n'indangagaciro, kugira isuku no kwirinda ibikorwa byose bishobora kubashora mu byaha cyangwa gutuma bafasha ababikora.

    Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga bugamije gukumira, kurwanya no kwirinda ibyaha, bwabereye mu Karere ka Huye, aho abamotari bibukijwe ko akazi kabo kabaha umwanya wo guhura n'abantu batandukanye bityo bakaba bashobora kugira uruhare rukomeye mu gukumira ibyaha bikorerwa mu muhanda no muri sosiyete muri rusange.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko abamotari basabwa kubahiriza ibisabwa mu kazi kabo, ariko bakanarushaho kwitwararika ku byaha bishobora gukorerwa mu muhanda.

    Yagize ati: 'Twongeye kubibutsa ibyo basabwa kugira ngo birinde ibyaha mu kazi kabo ka buri munsi. Twabasabye ko bagomba gutwara moto bafite ibyangombwa byuzuye kandi bakirinda ibyaha byose bishobora gukorerwa mu muhanda, ndetse no kurangwa n'indangagaciro z'umuco nyarwanda, bakagira isuku, bakirinda ibiyobyabwenge ndetse n'inzoga zitujuje ubuziranenge kandi bakirinda ibinyuranyije n'amategeko.'

    Yabibukije ko umwuga wo gutwara abantu n'ibintu udakwiye kugarukira ku gutwara abagenzi gusa, ahubwo ko ukwiye kujyana n'imyitwarire myiza no kugira uruhare mu mutekano rusange.

    Ngendabanga Emmanuel, umwe mu bamotari yavuze ko inyigisho bahabwa zibafasha kunoza akazi no gukosora amakosa ashobora kugaragara mu mwuga wabo. Ati' Polisi turayishimira iyo itwigishije inyigisho nk'izi zituma turushaho kunoza akazi kacu. Usanga hari bamwe muri bagenzi bacu baba batwara badafite isuku, bityo izi nyigisho zikadufasha kurushaho kuyinoza'.

    Uwimana Cécile, atwara moto, yavuze ko ubukangurambaga nk'ubu bubafasha kumenya uko bakwiye kwitwara igihe batwaye abagenzi, by'umwihariko mu gihe bagize amakenga ku byo abagenzi babo baba batwaye.

    Yagize ati' Ubukangurambaga nk'ubu bwa Polisi butuma tuvumbura amakosa ashobora gukorwa n'abagenzi dutwaye, baba batwaye nk'ibiyobyabwenge cyangwa bafite ibitemewe. Tubasha kubitahura tukamenyesha inzego aho gutwara abanyabyaha ntitubivumbure'.

    Umuyobozi w'abamotari mu Karere ka Huye, Remera François, yavuze ko kuba abamotari benshi ari urubyiruko bituma hakenerwa ubukangurambaga buhoraho bubibutsa inshingano bafite mu gukumira ibyaha.

    Ati' Benshi ni urubyiruko, aho usanga abenshi bakoreshwa ahanini mu bigize ibyaha, batwara ibitemewe. Ubukangurambaga nk'ubu bwibutsa abatwara kwirinda no kugira uruhare mu gufatanya na Polisi n'izindi nzego mu gukumira ibyaha bikorerwa hirya no hino''.

    Umukozi mu kigo cy'igihugu gishinzwe imisoro n'amahoro (RRA) mu karere ka Huye Rutoneshya Danny yasabye abamotari gukora ihererekanya rya moto ''mutation' ku gihe mu gihe habayeho kugura cyangwa kugurisha moto.

    Ati' Ku muntu uguze moto cyangwa uyigurishije, ni ngombwa ko akora mutation mu gihe giteganywa n'amategeko, kugira ngo amakuru ya moto abe ahuye n'ibiri muri sisitemu kuko kutabikora bibashyira mu kaga'.

    CIP Noel Pierre Celestin, ushinzwe umutekano wo mu muhanda mu Karere ka Huye, yibukije abamotari ko bagomba kurangwa n'imyitwarire myiza igihe bari mu kazi, bubahiriza amategeko n'amabwiriza agenga imikoreshereze y'umuhanda, ndetse bakaba abafatanyabikorwa ba Polisi mu gutanga amakuru ku gihe.

    Ati' Umumotari ntabwo akwiye kurebera gusa amakosa akorerwa mu muhanda. Aho abonye ikibazo cyangwa ibikorwa bishobora guteza umutekano muke, akwiye gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe kugira ngo bikumirwe hakiri kare'.

    Umuhuzabikorwa wa Polisi n'abaturage mu karere ka Huye SP Mujawamariya Leonille yibukije abamotari kugira uruhare rufatika mu kwirinda, Gukumira no Kurwanya ibyaha dore ko hari abifashisha abamotari.Yabasabye kujya babanza gushishoza bakamenya neza abo batwaye, babona bafite ibitemewe n'amategeko bakamenyesha Polisi cyangwa n'izindi nzego bagafatwa bagahanwa.

    Ubu bukangurambaga bukomeje mu rwego rwo gushishikariza abamotari n'abaturage muri rusange kugira uruhare mu gukumira ibyaha, batanga amakuru ku gihe kandi bakirinda ibikorwa bishobora kubashyira mu bibazo by'amategeko.
    Théogène Munyaneza

    The post Amajyepfo: Polisi yasabye abamotari kugira uruhare mu gukumira ibyaha first appeared on Intyoza.

    The post Amajyepfo: Polisi yasabye abamotari kugira uruhare mu gukumira ibyaha appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/09/02/amajyepfo-polisi-yasabye-abamotari-kugira-uruhare-mu-gukumira-ibyaha/

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'abagize Inama y'Ubutegetsi ya RDB – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yabereye ku cyicaro cya RDB kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Nzeri 2026. Yibanze ku kurebera hamwe ibikorwa by'uru rwego mu gukurura no korohereza ishoramari, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ubukerarugendo ndetse no kongera ubushobozi bw'u Rwanda mu guhangana ku rwego mpuzamahanga.

    Mu biganiro byabaye, Perezida Kagame yashimangiye ko hakenewe gukomeza kwita ku ishyirwa mu bikorwa ry'ibikorwa bigamije kuzamura ubukungu bw'igihugu, asaba ko habaho gukorera ku ntego, kubazwa inshingano no gukomeza kunoza imikorere hagamijwe kohereza ibikorwa by'ubucuruzi n'abashoramari.

    Inama y'Ubutegetsi ya RDB iyobowe na Itzhak Fisher, uri ku mwanya wa Perezida wayo.

    Igizwe kandi na Evelyn Kamagaju, uri ku mwanya wa Visi Perezida.

    Abandi bayigize barimo Alice Nkulikiyinka, umuyobozi mukuru wa Business Professionals Network (BPN) Rwanda; Ivan Kagame, usanzwe ukora ibijyanye n'ishoramari n'imari; Liban Soleman Abdi; Dr Diane Karusisi, Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali; Eric Kacou na Kassahun Kebede.

    RDB ni urwego rushinzwe ibikorwa birimo guteza imbere ishoramari, ubukerarugendo, ibyoherezwa mu mahanga no gufasha abashoramari kubona serivisi zituma bashora imari mu Rwanda.

    Ni inama yitabiriwe kandi n'Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean Guy Afrika ndetse na Juliana Kangeli Muganza umwungirije.

    Perezida Kagame ubwo yari ageze aho RDB ikorera mu Mujyi wa Kigali

    Iyi nama yibanze ku kurebera hamwe ibikorwa bya RDB mu gukurura no korohereza ishoramari

    Iyi nama yabereye ku cyicaro cya RDB kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Nzeri 2026

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'abagize Inama y'Ubutegetsi ya RDB


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-n-abagize-inama-y-ubutegetsi-ya-rdb

  • Abakoresha ikibuga cy'Indege cya Kigali basabwe kurushaho kuzinduka – #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibibuga by'Indege (Rwanda Airports Company – RAC) cyatangaje ko imirimo y'ubwubatsi iri gukorwa ku muhanda uhuza Prince House na Cyamitsingi ishobora kugira ingaruka ku buryo abantu bagera ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali.

    RAC yavuze ko iyi mirimo yatangiye ku wa 31 Kanama 2026 kandi ko ikomeje, aho igice kimwe cy'umuhanda cyafunzwe kugira ngo imirimo ikorwe. Ibi bishobora gutuma habaho ubwinshi bw'ibinyabiziga ku muhanda ukoreshwa cyane ugana ku kibuga, cyane cyane mu masaha y'umuvundo.

    Mu itangazo ryayo, RAC yasabye abakoresha ikibuga cy'indege kuzinduka bakajya ku rugendo kare kugira ngo bagire umwanya uhagije wo kugera ku kibuga, gukora igenzura ry'ibyangombwa, umutekano no kwinjira mu ndege nta gihunga.

    Abagenzi kandi basabwe gukoresha indi mihanda ibashobokeye mu gihe bagana ku kibuga, kongera igihe bagenera urugendo rwo kujyana cyangwa kwakira abagenzi, ndetse no gukurikiza amabwiriza atangwa n'abashinzwe kuyobora urujya n'uruza rw'ibinyabiziga aho imirimo iri gukorerwa.

    Iyi gahunda ijyanye n'imirimo yo kwagura no kuvugurura umuhanda wa Prince House-Giporoso-Masaka, yatangiye ku wa 30 Kanama 2026, ikaba iteganyijwe kumara amezi 30.

    Uyu muhanda uzavugururwa hakorwa ibikorwa birimo kubaka ibiraro binyura hejuru y'indi mihanda, inzira zinyura munsi y'imihanda, kuvugurura amasangano, gushyiramo kaburimbo, kubaka imiyoboro y'amazi no gushyiraho amatara yo ku muhanda.

    Umuhanda wa Prince House-Giporoso-Masaka ufite uburebure bwa kilometero 10,3, ukazahabwa ibice bine by'ibinyabiziga, ndetse hakazongerwamo igice cyo hejuru gifite uburebure bwa kilometero 1,3 mu rwego rwo kugabanya umuvundo ukunze kuwugaragaraho.

    Mu rwego rwo kugabanya ingaruka z'iyi mirimo ku bagenzi, inzego zirimo Umujyi wa Kigali, RTDA na Polisi y'u Rwanda zateganyije imihanda y'ingoboka ishobora gukoreshwa inyura cyangwa ihuza uduce nka Giporoso, Sonatube, Kimironko, Zindiro, Ndera, Gasogi, Kabuga, Kicukiro na Busanza.

    RAC yasabye abakoresha ikibuga cy'indege gukomeza gukurikira amabwiriza azajya atangwa mu gihe imirimo ikomeje, kuko uburyo bwo kuyobora ibinyabiziga bushobora guhinduka bitewe n'aho ibikorwa by'ubwubatsi bigeze.

    Abakoresha ikibuga cy'Indege cya Kigali basabwe kurushaho kuzinduka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakoresha-ikibuga-cy-indege-cya-kigali-basabwe-kurushaho-kuzinduka

  • Imbamubutima z'abana batangiye gusubiramo ikizamini cya Leta nyuma gukekwaho gukopera – #rwanda #RwOT

    Ni ikizamini cyatangiye gusubirwamo kuri uyu wa 2-4 Nzeri 2026 nyuma y'umwanzuro wa Minisiteri y'Uburezi watangajwe ku wa 30 Kanama 2026 hamaze gukorwa iperereza ku banyeshuri bakoreye ikizamini mu byumba 254.

    Ni iperereza ryagaragaje ko abanyeshuri 7.188 bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza cy'umwaka wa 2025/26 bagomba kugisubiramo nyuma yo gukekwaho gukopera ibizamini.

    Abana baganiriye na RBA bavuze ko gusubiramo iki kizamini babifata nk'amahirwe yatanzwe aho kugira ngo basibizwe.

    Umwe yagize ati 'Kuba bagaruye ikizamini kugira ngo batadusibiza ni bwo bwa mbere njye nari mbyumvise bibayeho. Twabyakiriye neza umuntu wabiteguje turamushimira kuko atadusibije. Njye nta bwoba mbifite kuko nsanzwe ndi umuhanga nabaga uwa mbere.'

    Undi ati 'Ubu nabanje kwiga Imibare n'Ikinyarwanda kuko ari byo duheraho. Niteguye neza kuko nari nabanje kureba ibindi bizamini uburyo biba biteye, ndumva nta kibazo mfite. Ndashimira Minisiteri y'Uburezi ko itadusibije.'

    Ababyeyi b'aba bana na bo bagaragaje ko basanga icyemezo cyafashwe ari cyo cyari gikwiriye.

    Iyamuremye Jean Bosco ati 'Tumaze kumva ko bahawe amahirwe njye nk'umubyeyi nabishimiye Imana kandi nshimira na Leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda yahaye aba bana amahirwe kugira ngo badacikanwa. Ababakopeje rwose bakwiye ibihano kuko bari barimo bahemukira abana.'

    Inzobere mu burezi, Dr. Sebaganwa Alphonse, yavuze ko gukopera ikizamini bigira ingaruka ku hazaza mu burezi bw'umwana ku buryo bikwiye kurwanywa mu buryo bugaragara.

    Ati 'Bamwe mu bantu bakuru bafashije abana gukopera bituma babatakariza icyizere kuko baba babonye ko bashobora kubashyira mu kaga. Umwana ubwe na we ntiyigirira icyizere cy'uko hari icyo ashoboye gukora.'

    'Ashobora kandi kujya atinya ibizamini kuko niba yafashwe akopera ikizamini ubu, icy'ubutaha kizaza umutima ugahagarare agikore nabi, avuga ko ibyabamubayeho ubushize bishobora kongera kumubaho.'

    Uretse abana batangiye gusubiramo ikizamini bya Leta nk'igihano, Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko abarimu n'abandi babigize uruhare mu kubakopeza na bo bagomba guhanwa hakurikijwe amategeko abigenga ndetse hari abatangiye gukurikiranwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamubutima-z-abana-batangiye-gusubiramo-ikizamini-cya-leta-nyuma-gukekwaho

  • Inteko y'Umuco yashimangiye aho ihagaze ku kibazo cy'imyambarire gikurura impaka – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Inteko y'umuco yacishije ku mbuga nkoranyambaga ku wa 1 Nzeri 2026 yashyizeho amashusho y'ikiganiro cya Ambasaderi Robert Masozera, ivuga ko 'Hashize imyaka itatu iki kiganiro gitanzwe n'Intebe y'Inteko Amb. Masozera, ariko ubutumwa yatanze icyo gihe buracyafite agaciro kugeza n'ubu.'

    Ni ubutumwa Masozera yatanze mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu 2022 ubwo imyambarire y'abitabiriye igitaramo cy'umuhanzi w'Umufaransa ukomoka muri Cameroun, Tayc, yakoreye mu Mujyi wa Kigali yatezaga impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga.

    Icyo gihe Masozera yavuze ko kutavuga rumwe ku myambarire ari ibintu bisanzwe kuko atari ibintu abantu babona kimwe. Hari abumva ko ari uburenganzira bw'umuntu kwambara uko ashatse, abandi bakumva bigomba kujyana n'umuco, gusa agaragaza ko hari ibyo bakwiye guhuriraho.

    Ati 'Twumva ko hari ibyo bakwiriye kuvugaho rumwe cyane cyane ku ndangagaciro zigaragarira mu myambarire. Mu myambarire hagaragaramo indangagaciro yo kwiyubaha, kwiha agaciro, kwitwararika, kutiyandarika, kwanga umugayo. Izo ndangagaciro nubwo abantu batavuga rumwe mu myambarire yindi ariko icyo cyo twemera ko twagihuriraho.'

    Yakomeje avuga ko 'Imyambarire ibangamira umuco w'u Rwanda ni myinshi ariko navuga nk'ibintu nka bitatu cyangwa bine. Icya mbere ni ya myambarire iteza cyangwa ishobora guteza uyambaye ikinegu. Icya kabiri ni ya myambarire igaragaza ubwambure bw'uyambaye ikaba yamwambika ubusa kuko mu muco w'u Rwanda, nta muntu wambara ubusa. Icya gatatu ni imyambarire idahesha nyirayo icyubahiro n'agaciro.'

    Agaragaza ko abavuga ko mu muco mbere abantu basaga n'abambaye ubusa bitari ubushake ahubwo cyari ikibazo cy'amikoro.

    Ati 'Buriya nubwo bigaragara ko abantu bo hambere basaga n'abambaye ubusa ariko buriya mu buryo bari bafite, mu mikoro bari bafite ntako batabaga bagize kugira ngo bikingire cya kinegu, birinde ubwambure, biheshe icyubahiro.'

    'Amateka agaragaza ko hari igihe abantu babayeho bambara ubusa buriburi, nyuma bagenda bishakira ibisubizo baza kugera aho bashyiraho imyambaro bashingiye ku bimera no ku mpu. Ubwo bari bamaze kubona iyo myambaro bigoranye, ikintu cya mbere bihutiye ni uguhisha ubwambure, ahantu ha ngombwa cyane cyane igice cyo hepfo kubera bwa bushobozi bari bafite icyo gihe.'

    Akomeza ati 'Aho imyambaro y'imyenda iziye, Abanyarwanda bari mu bantu bayobotse byihuse batangira kwambara bikwije. Abantu ntabwo bakwiriye kwitiranya umuco n'amateka. Ya myambarire bavuga ngo umuntu ntabwo yabaga yambaye hejuru cyangwa hasi, buriya kiriya gihe mu bushobozi bwariho, mu ngorane zari ziriho ngo umuntu abone icyo yambara, ikintu cya mbere bihutiraga kwari uguhisha ubwambure. Iyo babishobora bari no kwikwiza bakambara'

    Ibi bitangajwe nyuma y'uko havutse impaka ku mbuga nkoranyambaga zaturutse ku isubizwa inyuma rya bamwe mu bakobwa bitabiriye igitaramo cy'umuhanzi Diamond Platnumz, bivugwa ko batambaye ngo bikwize.

    Ambasaderi Masozera yavuze ko imyambarire ikwiye kugendana n’indangagaciro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inteko-y-umuco-yashimangiye-aho-ihagaze-ku-kibazo-cy-imyambarire-gikurura

  • Twumvane indirimbo 10 z’ibihe byose za Jay Polly umaze imyaka 5 apfuye akaba akiri umwami wa Hip Hop #rwanda #RwOT

    Imyaka itanu irashize, umuraperi, umunyabigwi mu muziki Nyarwanda, umwami wa Hip Hop nk’uko yakundaga kwiyita ‘Kabaka’, Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly yitabye Imana.

    Uyu muraperi wari ufashe ibendera rya rap nyarwanda yapfuye ku wa 2 Nzeri 2021, afite imyaka 33, asiga amateka akomeye mu muziki cyane cyane mu njyana ya Hip-Hop.

    Ijwi rye, ubutumwa buri mu ndirimbo ze, ni byo byatumye yigarurira imitima ya benshi mu Rwanda kugera no hanze aho umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Davido yaje mu Rwanda avuga ko umuhanzi yemera ari Jay Polly.

    Ubutumwa bwiganje mu ndirimbo ze, iyo uzumvishe bwakundaga kugaruka ku guhumuriza abari mu bihe bitoroshye ababwira ko uyu munsi nubwo bitameze neza ariko ejo byakunda, yakundaga kuririmba yisanisha n’abari mu buzima bugoye nk’abana bo ku muhanda n’abandi.

    Yamenyekanye cyane mu itsinda Tuff Gang yari ahuriyemo na begenzi be bari bahuje umurongo wo gutanga ubutumwa bumwe binyuze mu ndirimbo barimo Green P, Bull Dogg, Fireman na P Fla.

    Yakoze indirimbo nyinshi ku giti cye zakunzwe cyane zirimo Ndacyariho, Ibyo Ubona, Umupfumu n’izindi zamufashije kuba igishyitsi muri rap nyarwanda.

    Kuba yari akunzwe ntabwo byagarukiye mu magambo gusa kuko yanabiherewe ibihembo aho mu 2014, Jay Polly yegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryabaga ku nshuro ya kane, intsinzi yamuzamuriye izina cyane mu muziki Nyarwanda. Yari umwe mu bahanzi bari bafite abafana benshi kandi bakurikirwaga cyane mu bitaramo.

    Urupfu rwe rwashenguye cyane abakunzi b’umuziki n’abahanzi bagenzi be. Yitabye Imana nyuma yo kujyanwa mu bitaro bya Muhima ubwo yari afunzwe. Raporo y’ubuvuzi yaje kuvuga ko yapfuye azize methanol intoxication.

    Imyaka itanu nyuma y’urupfu rwe, indirimbo n’amateka ya Jay Polly biracyibukwa n’abakunzi ba Hip-Hop Nyarwanda.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2026, umuryango we urangajwe imbere n’abarimo mukuru we akaba n’umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice, bazindukiye i Rusororo aho ashyinguye, bagiye kumwunamira no gushyira indabo ku mva ye.

    Jay Polly yasize umurage mu muziki Nyarwanda utagarukira ku ndirimbo ze gusa, ahubwo no ku ruhare yagize mu gukomeza kuzamura Hip-Hop Nyarwanda no kuyigira imwe mu njyana zikomeye mu gihugu.

    Uyu munsi, imyaka itanu irashize, ariko izina Jay Polly riracyumvikana mu mateka ya Hip-Hop Nyarwanda kandi aracyakunzwe n’abakunda Hip Hop. Yasize abana babiri b’abakobwa.

    ISIMBI yaguteguriye indirimbo 10 z’ibihe byose za Jay Polly, tuzumvane tunazirebane

    Source : http://isimbi.rw/twumvane-indirimbo-10-z-ibihe-byose-za-jay-polly-umaze-imyaka-5-apfuye-akaba.html

  • APR FC ishobora kuba yafashe icyemezo gikomeye #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko APR FC yafashe umwanzuro wo kuzajya gukina na Aigles du Congo ku munsi w’umukino ndetse ikanagenda n’indege yihariye.

    Mu itangazo iyi kipe iheruka gushyira hanze, yavuze ko amakuru avuga ko izagenda muri DR Congo n’indege yihariye atari yo ndetse ko bategereje amakuru azava aho bazakinira.

    Hari nyuma y’uko umunyamabanga wa APR FC akaba na Chairman w’agateganyo yemereye ISIMBI ko bazajya gukina Lubumbashi ariko ibyo kugenda n’indege yihariye atari byo.

    Kuri ubu amakuru ISIMBI yamenye ni uko APR FC yafashe umwanzuro wo kuzagenda n’indege yayo yihariye ndetse ukagenda ku Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026 ari nawo munsi uyu mukino uzaberaho.

    Amakuru avuga ko APR FC izahaguruka mu Rwanda mu gitondo cyo ku Cyumweru, igere Lubumbashi ihita yerekeza ku kibuga, ikine umukino n’urangira ihite ifata indege igaruke mu Rwanda.

    Izaba yitwaje ibyo ikenera byose yaba ibyo kurya no kunywa. APR FC yasabye ko uyu mukino utabera muri iki gihugu kubera ikibazo cya Ebola ndetse n’ikibazo cy’umutekano muke uri muri iki gihugu hakiyongeraho n’umubano utari mwiza hagati ya DR Congo n’u Rwanda ariko CAF irabyanga.

    Umukino wo kwishyura bikaba biteganyijwe ko uzabera mu Rwanda tariki ya 11 Nzeri 2026.

    APR FC izajya muri DR Congo n’indege yihariye

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-ishobora-kuba-yafashe-icyemezo-gikomeye.html