Author: webrwanda

  • Intego abanyeshuri biga mu yisumbuye batangiranye umwaka w'amashuri wa 2026/27 (Video) – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo ku wa 3 Nzeri 2026 abanyeshuri biga mu turere twa Ruhango, Gisagara, Musanze, Nyagatare, Ngororero na Gatsibo nibo batangiye kujya ku mashuri yabo.

    Aba banyeshuri bahuriye muri parikingi ya Kigali Pelé Stadium bafashwa kubona imidoka zibageza ku mashuri yabo n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA).

    Ni nyuma y'amezi abiri bari bamaze mu biruhuko bisoza umwaka w'amashuri bakimukira mu wundi.

    Nubwo hari abazindutse bakitabira gahunda yo kujya ku mashuri ariko ubwitabire ntiburi hejuru ugeraranyije abahageze n'abiga mu turere twagombaga kugenda kuri uyu wa Mbere.

    Bamwe mu banyeshuri baganiriye na IGIHE, bavuze ko ibiruhuko byagenze neza ndetse ko biteguye kuzitwara neza ku ishuri.

    Umunyeshuri wo muri College Immaculée Conception Save iherereye mu Karere ka Gisagara, Cyubahiro Ikaze Marchal, yavuze ko mu biruhuko yasuye inshuti n'abavandimwe.

    Yagaragaje ko asubiranye ku ishuri ingamba zirimo kwiga cyane, kumvira ndetse n'ibindi kugira ngo bizamufashe kugera ku ntego afite zo kuba uwa mbere mu ishuri.

    Ati 'Ingamba mfite ni ugukirikira mu ishuri, nkumvira abarimu nkaba uwa mbere mu ishuri kugira ngo intego zanjye nzazigereho zo kuba umuganga.'

    Sangwa Carine Kelia wiga mu mwaka wa gatanu Imibare, Ubugenge, Ubumenyi bw'Isi n'Ubukungu i Gisagara kuri Saint Francois D'Assise yagize ati 'Njyiye kwiga cyane ndetse no gukora cyane nibanda ku kubahiriza amategeko y'ikigo.'

    Umwari Mugisha Kethia wiga Maryhill Girls Rwanda iherereye muri Nyagatare yavuze ko agiye gukora cyane akazajya akurikira amasomo yose bigishwa.

    Ati 'Icya mbere ni ukwiyambaza Imana, ikindi ni ugukora cyane, udasuzugura isomo iryo aryo ryose. Kubaha ukicisha bugufi.'

    Uwamahoro Francine ufite umwana yari ajyanye ku ishuri yabwiye IGIHE ko imyiteguro yagenze neza kubera ko Leta iba yarabamenyesheje mbere igihe abanyeshuri bazatangirira ishuri.

    Ati 'Imyiteguro yagenze neza kuko gusubira ku ishuri ntabwo biba bidutunguye ni ibintu tuba twarateguye kandi icyo dusaba abana ni ukutarangara birinda ibyabarangaza igihe cyose bari ku ishuri.'

    Biteganyijwe ko ku wa 4 Nzeri hazagenda abo mu turere twa Nyanza, Kamonyi, Nyabihu, Rubavu, Burera, Rwamagana na Kayonza. Ku wa 5 Nzeri hazagenda abo muri Huye, Nyamagabe, Karongi, Rutsiro, Rulindo, Gakenke, Ngoma na Kirehe.

    Ku wa 6 Nzeri hazagenda abo mu turere twa Muhanga, Nyaruguru, Rusizi, Nyamasheke, Gicumbi, Bugesera, Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro.

    Ubwitabire bw’abanyeshuri ntiburi hejuru nk’uko bisanzwe

    Ingendo z’abanyeshuri zatangiye kuri uyu wa Kane zizamara iminsi ine

    Ibyishimo byari byose ku banyeshuri bongeye guhura na bagenzi babo nyuma y’igihe kirekire bari bamaze mu biruhuko

    Hari ababyeyi baherekeje abana gufata imodoka zibageza ku mashuri

    Bamwe mu babyeyi babanje guha impanuro abana babo bagiye ku ishuri babasaba kuzitwara neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intego-abanyeshuri-biga-mu-yisumbuye-batangiranye-umwaka-w-amashuri-wa-2026-27

  • Goodluck Jonathan wayoboye Nigeria yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – #rwanda #RwOT

    Goodluck Jonathan yageze mu Rwanda yitabiriye Inama ya 20 ya Africa Food Systems Forum – AFSF 2026, iri kubera i Kigali kuva ku wa 31 Kanama kugeza ku wa 5 Nzeri 2026.

    Iyi nama yahuje abayobozi bakuru baturutse muri Afurika no ku Isi, abashoramari, abahanga muri siyansi, abikorera ndetse n'urubyiruko rufite udushya, aho baganiriye ku buryo Afurika yakwihutisha impinduka mu buhinzi, kongera imirimo no gukurura ishoramari mu rwego rw'ibiribwa.

    Mu ruzinduko yagiriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Goodluck Jonathan yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse asura ibice bitandukanye bigize uru rwibutso.

    Goodluck Jonathan yabaye Perezida wa Nigeria kuva mu 2010 kugeza mu 2015.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ni rumwe mu nzibutso nini u Rwanda rufite kuko rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y'inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Goodluck Jonathan yeretswe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Goodluck Jonathan wayoboye Nigeria yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/goodluck-jonathan-wayoboye-nigeria-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali

  • Agaciro n'umutekano by'Abanyarwandakazi ntibigibwaho impaka- Dr Picard Uwicyeza wa RGB – #rwanda #RwOT

    Hashize hafi icyumweru inkuru zivugwa ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda ari iz'abakobwa basubijwe inyuma mu gitaramo cya Diamond Platnumz kuri BK Arena bazizwa ko bambaye imyambaro migufi, cyangwa udusengeri tugaragaza amabere cyangwa umugongo.

    Nyuma hakurikiyeho uwafatiwe i Rubavu ashyirwa mu modoka ya polisi na we azizwa ko yambaye ikanzu ngufi. Hari n'amashusho bigaragara ko yafatiwe mu karere ka Rubavu birukankana umukobwa ahanini bamuhora ko yambaye agakabutura kagufi.

    Iyi ngingo itavugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro by'abantu, benshi bahuriza ku kuba bikomeje gutya byazatuma abagore muri rusange bahohoterwa birenze imyambarire.

    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Picard Uwicyeza abinyujije kuri Konti ye ya X yavuze ko itangazo ryasohorwa na Leta nta gisubizo cy'ikibazo ryatanga kuko Guverinoma itakemura ikibazo yonyine ahubwo hakenewe ubufatanye bw'umuryango mugari.

    Ati 'Ntihagire amakosa mukora, aho itegego ryishwe bazabiryozwa. Agaciro n'umutekano w'Abanyarwandakazi ntibigibwaho impaka. Umugore ntakwiye kwitwararika ngo abone guhabwa agaciro kubera umuntu wumva ko imyambarire ye idahwitse.'

    Dr Uwicyeza yavuze ko igikenewe ari uko abantu bafatanya kugera ku rwego umugore cyangwa umukobwa yumva atekanye kandi ahabwa agaciro.

    Mu butumwa Inteko y'umuco yacishije ku mbuga nkoranyambaga ku wa 1 Nzeri 2026 yashyizeho amashusho y'ikiganiro cya Ambasaderi Robert Masozera, ivuga ko 'Hashize imyaka itatu iki kiganiro gitanzwe n'Intebe y'Inteko Amb. Masozera, ariko ubutumwa yatanze icyo gihe buracyafite agaciro kugeza n'ubu.'

    Ni ubutumwa Masozera yatanze mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu 2022 ubwo imyambarire y'abitabiriye igitaramo cy'umuhanzi w'Umufaransa ukomoka muri Cameroun, Tayc, yakoreye mu Mujyi wa Kigali yatezaga impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga.

    Icyo gihe Masozera yavuze ko kutavuga rumwe ku myambarire ari ibintu bisanzwe kuko atari ibintu abantu babona kimwe. Hari abumva ko ari uburenganzira bw'umuntu kwambara uko ashatse, abandi bakumva bigomba kujyana n'umuco, gusa agaragaza ko hari ibyo bakwiye guhuriraho.

    Ati 'Twumva ko hari ibyo bakwiriye kuvugaho rumwe cyane cyane ku ndangagaciro zigaragarira mu myambarire. Mu myambarire hagaragaramo indangagaciro yo kwiyubaha, kwiha agaciro, kwitwararika, kutiyandarika, kwanga umugayo. Izo ndangagaciro nubwo abantu batavuga rumwe mu myambarire yindi ariko icyo cyo twemera ko twagihuriraho.'

    Yakomeje avuga ko 'Imyambarire ibangamira umuco w'u Rwanda ni myinshi ariko navuga nk'ibintu nka bitatu cyangwa bine. Icya mbere ni ya myambarire iteza cyangwa ishobora guteza uyambaye ikinegu. Icya kabiri ni ya myambarire igaragaza ubwambure bw'uyambaye ikaba yamwambika ubusa kuko mu muco w'u Rwanda, nta muntu wambara ubusa. Icya gatatu ni imyambarire idahesha nyirayo icyubahiro n'agaciro.'

    Inkuru bifitanye isano:

    Inteko y'Umuco yashimangiye aho ihagaze ku kibazo cy'imyambarire gikurura impaka

    Imiryango, amadini n'amashuri byatengushye leta; muhame hamwe rero ibakorere inshingano

    Dr Doris Picard Uwicyeza yavuze ko umutekano n’agaciro k’Abanyarwandakazi bitagibwaho impaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agaciro-n-umutekano-by-abanyarwandakazi-ntibigibwaho-impaka-dr-picard-uwicyeza

  • Zaria Court Hotel yeretse abanyeshuri ba GS Kabusunzu amahirwe ari mu bukerarugendo – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 2 Nzeri 2026, aho iri shuri riherereye mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Kabusunzu.

    Uretse kubaganiriza, babageneye n'ibikoresho by'ishuri.

    Mu bikoresho byatanzwe harimo amakayi azahabwa abanyeshuri, impapuro zikorerwaho ibizamini, amakaramu, calculatrice ndetse na table périodique, mu rwego rwo gufasha abanyeshuri gukurikirana amasomo yabo.

    Umuyobozi Mukuru wa Zaria Court Hotel, Walid Choubana, yabwiye abanyeshuri ko kugeza ubu mu bukerarugendo n'amahoteli ari ho hasigaye amahirwe y'akazi kurusha ahandi, aho umuntu ashobora gutangirira ku kazi gato, akagenda azamuka.

    Ati 'Hari amahirwe, hari imirimo, ndetse hari n'ahantu umuntu ashobora gushora imari ye n'iyo yaba nto cyangwa agatangira buhoro buhoro. Hari ahazaza heza mu Rwanda muri uru rwego.'

    Yavuze ko umuntu ashobora gutangirira ku mirimo irimo gutanga serivisi ku bakiliya, gukora mu bijyanye n'icungamutungo, iyamamazabikorwa, gucunga bakozi cyangwa mu gikoni, nyuma akagenda azamuka akaba n'umuyobozi mukuru.

    Walid yavuze ko bahisemo gusura abanyeshuri mu gihe amashuri yari yongeye gutangira kugira ngo babafashe kubona ibikoresho bakeneye, ariko banabaganirize ku mwuga bashobora kuzahitamo.

    Umuyobozi wa GS Kabusunzu, Benimana Grace, yashimiye by'umwihariko Zaria Court Hotel aho yashimangiye ko kubazirikana bisobanuye ikintu kinini ku kigo ndetse ko ari n'ibintu bifasha abanyeshuri gukurikirana amasomo nta nkomyi.

    Ati 'Iki gikorwa cya Zaria Court kuba yaradutekerejeho tubiha agaciro gakomeye kuko iki kigo ni ikigo gifite abana benshi baturuka mu miryango itandukanye. Icyo gihe rero iyo habonetse umufatanyabikorwa akadufasha mu buryo bufasha abana kwiga bagakurikirana amasomo neza biradufasha.'

    Umwarimu wigisha ibijyanye n'ikoranabuhanga muri GS Kabusunzu, Elisa Bikorimana, yavuze ko bishimiye bikomeye inkunga yatanzwe, avuga ko ishuri rifite abanyeshuri barenga 3.000, bamwe muri bo bakaba bafite ubushobozi buke.

    Yagize ati 'Iki kigo kigizwe n'abanyeshuri 3.000, kubafasha kubona ibikoresho n'amafaranga yunganira mu mirire bibafasha kwiga neza, ndetse bikorohera n'abarimu mu kazi kabo ka buri munsi.'

    Zaria Court Hotel yavuze ko yifuza ko uru ruzinduko rwatuma abanyeshuri batangira kubona ubukerarugendo n'amahoteli nk'urwego bashobora kubonamo umwuga wo gukora, ndetse bakagira uruhare mu iterambere ryarwo mu gihe kiri imbere.

    Umuyobozi wa GS Kabusunzu, Benimana Grace, yavuze ko inkunga bageneye abanyeshuri izabafasha mu myigire

    Umwarimu wigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga muri GS Kabusunzu, Elisa Bikorimana, yavuze ko iyi nkunga izorohereza abarimu mu kazi kabo

    Umuyobozi Mukuru wa Zaria Court Hotel, Walid Choubana, yagaragaje amahirwe ari mu bukerarugendo n’amahoteli

    Zaria Court Hotel yageneye GS Kabusunzu amafaranga azifashishwa mu kunganira mu mirire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zaria-court-hotel-yeretse-abanyeshuri-ba-gs-kabusunzu-amahirwe-ari-mu

  • Polisi yafashe batanu bacuruzaga urumogi barukuye muri RDC – #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa 1-03 Nzeri 2026, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu mujyi wa Kigali ryafashe abantu 5 bacuruza urumogi, bafatanwe urumogi udupfunyika 2952 bakaba bafatiwe mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali.

    Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda, ku wa 1 Nzeri 2026, hafatiwe umwe afite udupfunyika 200 tw'urumogi agiye kurugurisha abakiliya be, akimara gufatwa avuga ko afite ububiko mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda.

    Abapolisi bihutiye kugera mu nzu yakodeshaga ari naho arubika basanga afite udupfunyika 1000 ndetse n'umukozi yakoreshaga mu kurutunda w'imyaka 36 nawe arafatwa.

    Ku wa 2 Nzeri 2026, mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata mu Kagali ka Nyamabuye ku makuru yatanzwe n'umuturage ko hari igipangu baturanye gicururizwamo urumogi Abapolisi bakigezemo bafata umugabo w'imyaka 37, afite udupfunyika 28 amaze kuturangura. Abapolisi basatse iyo nzu basangamo udupfunyika 1702, na ho nyiratwo abonye Abapolisi ahita yurira igipangu ariruka ndetse n'ubu akaba agishakishwa ngo afatwe.

    Muri uyu murenge wa Gatsata kandi hafatiwe umugore n'undi mugabo bacuruza urumogi bafatanywe udupfunyika 16.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye IGIHE ko abafashwe bavuze ko bakuraga urumogi muri RDC.

    Ati 'Aba bose batubwiye ko uru rumogi barukura muri Congo. Iperereza rirakomeje.'

    CIP Gahonzire yashimiye abaturage batanze amakuru aba bantu bagafatwa ndetse n'urumogi bafite rugafatwa rutarakwirakwizwa mu baturage.

    Ati 'Kuba urumogi rungana gutya rufatwa ni ikimenyetso cy'uko hakiri abaturage bacuruza urumogi kandi ko hari n'abarunywa, abaturage rero baributswa gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge batangira amakuru ku gihe kubo bazi ko babicuruza, ababinywa barashishikarizwa kubireka kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo.'

    Yasabye abishora mu bukorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka bagashaka ibindi bakora kuko 'bahugurukiwe kandi amayeri yose bakoresha yamaze kumenyekana.'

    Abavuye mu mashyamba ya RDC by'umwihariko abo muri FDLR bemeza ko mu byo ikuramo amafaranga harimo n'urumogi

    Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy'ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n'urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.

    Abafatanywe urumogi bavuze ko barukura muri RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yafashe-batanu-bacuruzaga-urumogi-barukuye-muri-rdc

  • Ibyifuzo by'urubyiruko ku Mudepite mushya ugiye kuruhagararira mu Nteko – #rwanda #RwOT

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yagaragaje ko ibyavuye mu matora by'agateganyo byerekana ko Niyonshuti yatowe ku majwi 47 abanaga 23,9% by'abantu 198 batoye.

    Nyuma y'aya matora, urubyiruko rwabwiye IGIHE ibyo rusanga umudepite mushya agiye kuruhagararira yazafatanya na mugenzi we gushyiramo imbaraga mu gihe cy'imyaka itatu manda y'Abadepite isigaje.

    Kwizera Elie yavuze ko urubyiruko rw'u Rwanda rukeneye ubuvugizi bugamije kugabanya inyungu ku nguzanyo ruhabwa n'amabanki kuko zikiri hejuru.

    Ati 'Muri banki iyo baduhaye inguzanyo tuyishyura ku nyungu iri hejuru muri za 15% na 19%. Ku bantu bakishakisha badafite indi mitungo biba bigoye, twumva hagiyeho amategeko agena ko amabanki yajya agena inyungu nto byaduha uburyo bwo gushyira mu bikorwa ya mishinga tuba twaragaragaje ariko itaratangira.'

    Kwizera yavuze ko ikindi gikwiye kongerwa ari ibigo by'urubyiruko kuko hari uturere dufite nka kimwe mu murenge kandi urubyiruko rudashobora guhuriramo rwose.

    Urubyiruko runyuranye kandi rwagaragaje ko ibikorwa byinshi rukorana na Leta mu nzego zitandukanye nk'abakorerabushake usanga bifite ingengo y'imari ntoya cyane, cyangwa ahubwo ntayo bigatuma rubikora ariko ntaho rwikora, bakumva yakongerwa kuko biba bifite akamaro.

    Nanone rwagaragaje ko udukiriro, cyane cyane mu ntara tudahagije, ugasanga hari urubyiruko rusoje kwiga imyuga inyuranye ariko rudafite igishoro gihagije cyo gutangira kwikorera, ku buryo twongerewe tukagera henshi byaba ari andi mahirwe.

    Byiringiro Olivier utuye mu Karere ka Karongi yavuze ko ingingo asanga ikwiye kwitabwaho ku badepite babahagarariye ari ugushyira ingufu mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko n'ubundi buzerezi.

    Yongeyeho ati 'Ikindi cyuho mbona mu mategeko ni uko urubyiruko rugihagarariwe n'abantu bake kuko ni babiri gusa kandi ni twe tugize igice kinini cy'Abanyarwanda. Dusanga twongerewe imyanya mu Nteko byaba byiza kurushaho.'

    Uwiduhaye Jehovah Jireh wo mu Karere ka Burera yavuze ko asanga ubushomeri bwugarije urubyiruko abaruhagarariye mu Nteko bakwiye kubwitaho kandi bakagera no mu mirenge kuko usanga uruhari cyane cyane ururi mu bakorerabushake hari ibikorwa ruba rwiyemeje ariko rukabura amikoro.

    Jibu Olivier wo mu Karere ka Bugesera umaze imyaka 10 akorana n'urubyiruko mu ngeri zinyuranye yavuze ko asanga rufite imbaraga n'ubushobozi, icyakora ko ikibazo cy'uburara mu rubyiruko gikwiye guhabwa umurongo ushingiye ku kwigira ku bakuru.

    Ati 'Nifuza ko hajyaho uburyo bwo kwigisha urubyiruko indangagaciro zaranze Inkotanyi. Zabashije kubohora Igihugu kandi ntizigeze zitwara mu buryo twe turi kwitwara uyu munsi bituma tunengwa. Ni byo byatuma habaho umurongo wo kumenya ibyo tutahita twishoramo uko bije byose.'

    Uwimana Eurelie wo mu Karere Kirehe yavuze ko nubwo urubyiruko rushishikarizwa guhanga imirimo hakiri ikibazo cyo koroherezwa kuri serivisi z'imari n'ibindi byo guheraho, ku buryo nko mu gukora ubuhinzi rwajya rutizwa ubutaka bwa Leta budakorerwamo ibindi.

    Ikindi yagarutseho ni ikijyanye no gukora imenyerezamwuga kuko ibigo biriha urubyiruko birugenera amafaranga make cyane cyangwa se hamwe akaba ntayo, bigatuma rugorwa no kwigira ku murimo runabihuza n'imibereho bityo ko na byo abaruhagarariye mu Nteko bakwiye kubikoraho ubuvugizi.

    Niyonshuti Ben watorewe kuba umudepite uhagaririye urubyiruko yahawe umukoro wo kwita ku bibazo birwugarije

    Umukoro urubyiruko rwahaye umudepite mushya watowe ugiye kuruhagararira mu Nteko Ishinga Amategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyifuzo-by-urubyiruko-ku-mudepite-mushya-ugiye-kuruhagararira-mu-nteko

  • Ntabwo nzacika intege – Sam Zuby nyuma yo kutabasha kujya mu Badepite #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Muco Samson uzwi nka Samu Zuby, yavuze ko kuba atarabashije kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ahagarariye Urubyiruko, atazigera acika intege.

    Ni nyuma yo kuba uwa gatatu mu bantu 54 bari bahanganye, ibintu avuga ko ari byiza ahubwo bimwongerera imbaraga.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sam Zuby yagize ati “Ndashimira buri wese wampamagaye cyangwa wanyoherereje ubutumwa. Murakoze ku nkunga n’imbaraga mwampaye. Ntabwo nabashije kugera mu Nteko Ishinga Amategeko, ariko kuba narabaye uwa gatatu mu bakandida 54 ni intsinzi ndetse n’imbaraga zo gukomeza. Ndashimira Imana, ndakomeye kandi mfite icyemezo gikomeye cyo gukomeza. Sinzigera ncika intege. Urugendo rurakomeza.”

    Samu Zuby yabonye amajwi atandatu mu bantu 196 batoye, angana na 3%. Ibi byatumye aba uwa gatatu mu majwi, mu gihe Niyonshuti Ben ari we waje ku isonga aba ari we ujya mu Badepite ahagarariye Urubyiruko.

    Niyonshuti Ben yabonye amajwi 47 mu bantu 198 batoye, angana na 23,9%. Umukandida wamukurikiye yagize 10,2%.

    Sam Zuby yashimiye abamuteye imbaraga

    Source : http://isimbi.rw/ntabwo-nzacika-intege-sam-zuby-nyuma-yo-kutabasha-kujya-mu-badepite.html

  • Samuel Gueulette yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Samuel Gueulette, yatandukanye na RAAL La Louvière yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi, yerekeza mu cyiciro cya Mbere muri Romania muri UTA Arad.

    Ejo hashize tariki ya 2 Nzeri 2026, ni bwo RAAL La Louvière yifurije amahirwe masa uyu mukinnyi wari no mu bakapiteni bayo, bavuga ko agiye gukomereza akazi muri Romania.

    UTA Arad na yo yahise imutangaza nk’umukinnyi wayo mushya bagiye gufatanya guhatanira igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Romania.

    Samuel Gueulette wakiniye iyi kipe kuva mu cyiciro cya gatatu ayizamura mu cya kabiri ndetse n’icya mbere, yari umukinnyi iyi kipe yifashisha cyane ndetse n’umwaka ushize yari yongereye amasezerano y’imyaka 4, akaba yari asigaje itatu.

    Yakiniye amakipe atandukanye arimo Tubize na Roeselare zombi zo mu Bubiligi. Yakiniye Amavubi guhera 2018 mu batarengeje imyaka 20 ubu ku myaka 26 akaba akinira ikipe y’igihugu nkuru aho yitezwe no mu bakinnyi bazakina na Liberia na Cape Verde muri uku kwezi mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

    Samuel Gueulette yerekeje muri Romania

    Source : http://isimbi.rw/samuel-gueulette-yabonye-ikipe-nshya.html

  • Ambasade ya Israel yatanze inkunga ku barokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 2 Nzeri 2026, ubwo Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yasuraga aho iyi koperative ikorera.

    Koperative Ineza yatangijwe n'umuryango ufasha ababyeyi bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, We Act. Ubafasha mu bijyanye n'imibereho ndetse n'ubuzima bwo mu mutwe, ku bufatanye n'umuryango wubakira ubushobozi aba babyeyi witwa Hands of Mothers Rwanda.

    Iyi koperative igizwe n'ababyeyi bagizweho ingaruka na Jenoside bahurijwe hamwe bigishwa ubudozi ndetse batangira no kubukora.

    Icyakora n'ubwo bakoraga ibijyanye no kudoda wasangaga bagorwa no gukora imyenda yahangana ku isoko ry'umurimo nk'uko Mukarugwiza Francine yabigaragaje.

    Ati 'Twatangiye tudoda ibikapu kandi byanatwinjirije amafaranga ariko twashakaga no kudoda imyenda abantu bambara. Twarabikoze ariko tugira ikibazo cyo kuyinoza nko gukora 'surfilage' byasabaga ko imyenda tuyijyana Kimironko, urumva harimo urugendo ndetse n'amafaranga yo kubikoresha.'

    Mu rwego rwo kubafasha gukomeza kunoza ibyo bakora, Ambasade ya Israel mu Rwanda yaguriye imashini zirimo ikora 'surfilage', imashini ikata ibintu byinshi icyarimwe kandi vuba, n'imashini itera indumane.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yagaragaje ko iyi koperative ari urugero rwiza rw'uko umuntu ashobora kuva habi hashoboka akagera kure heza.

    Ati 'Kubasha kurenga ibyabaye ukabasha kubaho ubuzima bwawe utishingikirije ku bandi ni ibintu bikomeye. Ubwo namenyaga ibyo bakora bwa mbere nahise mvuga ngo tugomba kugira icyo dukora kugira ngo tubashyigikire. Kuko kuri njye ntabwo ari uko ndi ambasaderi gusa, ahubwo ni isomo ry'ubuzima, isomo nanjye nkwiye kwiga.'

    Umuyobozi wa We Act, Chantal Benekigeri, yagaragaje ko nk'abantu bamaze igihe kinini bakorana n'iyi koperative bishimira kubona igiye kuva ku rwego rumwe ikagera ku rundi.

    Ati 'We Act yatangiye 2006, dufasha ababyeyi bagizweho ingaruka na Jenoside tubafasha mu buzima bwo mu mutwe, tubafasha kongera kugira icyizere cy'ubuzima batangira kongera gushakisha imibereho. Iki gikorwa rero kitugaragariza ko ibikorwa byacu hari icyo byamaze.'

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Hands of Mothers Rwanda, Zuena Umumararungu, yagaragaje ko ibi bikoresho iyi koperative yahawe bigiye kubafasha kurushaho kubona amasoko.

    Ati 'Intego yacu ni uko iyi koperative yasigara ari koperative idafashwa n'umuryango uwo ari wose ahubwo igatangira guha imirimo abandi babyeyi n'abakobwa bagakomeza gufashanya gutezanya imbere.'

    Koperative Ineza igizwe n'abagore 23 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ababyeyi bari muri Koperative Ineza bagaragaje ko yabafashije kuva mu bwigunge ndetse no kwiteza imbere

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yahawe impano ya bimwe mu bicuruzwa bya Koperative Ineza

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yagaragaje ko bitangaje kubona uburyo ababyeyi bagize koperative Ineza biyubatse

    Ababyeyi bagize koperative Ineza bahawe imashini zizabafasha kunoza ibyo bakora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasade-ya-israel-yatanze-inkunga-ku-barokotse-jenoside

  • Rusizi: Akarere gahanze amaso meterokibe 1.400 mu gukemura ikibazo cy'amazi – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nkanka bavuga ko ikibazo cy'amazi kibaremereye, nubwo hari ibikorwaremezo by'amazi birimo amavomo rusange yashyizweho.

    Nambaje Vincent wo mu Kagari ka Gitwa avuga ko ayo mavomo bayahawe hashize imyaka ibiri, ariko amazi bakaba barayabonye mu gihe gito gusa.

    Ati 'Hano murabona ko hari umuyoboro wazanye robine ndetse n'utuzu tw'amazi ariko twayabonye nk'ibyumweru bibiri gusa. Ibindi byose turabifite ariko mutubabariye mukaduha amazi byose byagenda neza.'

    Nyirabizimana Valentine na we avuga ko kubura amazi bibahatira gukora ingendo ndende bajya kuyavoma, rimwe na rimwe bakamara amasaha menshi bategereje ko ibivomesho byabo byuzura.

    Ati 'Aya mavomo mubona ni ko natwe tuyabona, nta mazi arimo. Bidusaba isaha yose tujya kuvoma Mukanyombya no muri Rugeme, ni amazi asa nabi. Urumva kuyanywa byagutera indwara, bisaba kuyateka. Ikindi kandi iyo ushyizeho ijerekani yuzura hashize amasaha abiri n'iminota makumyabiri, biraturushya cyane.'

    Abaturage bavuga ko iki kibazo kitagira ingaruka ku kubona amazi yo kunywa gusa, ahubwo ko binabangamira isuku yo mu ngo.

    Shirimpumu Samuel avuga ko koga no gufura imyenda bigorana kubera kubura amazi.

    Ati 'Koga no gufura imyenda biragorana cyane. Urabona bazanye uyu muyoboro n'izi robine ndetse n'utuzu batwizeza ko bizakemuka ariko twayabonye ibyumweru bibiri gusa. Ubuyobozi budufashe twongere tubone amazi tuvome.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, avuga ko ikibazo ahanini giterwa n'uko ibikorwaremezo by'amazi byubatswe ariko ingano y'amazi iboneka ikaba ikiri nke.

    Ati: 'Ibikorwaremezo turabyubaka ariko turacyafite amazi make. Icyo turi gukora rero ni ukongera ingano y'amazi. Aho mubona Nkanka no mu Mujyi wa Rusizi hari umushinga wo gufata amazi ava Munyagatare, uzaduha meterokibe 1.400.'

    Meya Sindayiheba yavuze ko ayo mazi azongerwa ku yari asanzwe aboneka, bikazafasha abaturage bataragerwaho n'amazi meza ndetse n'ababona amazi make.

    Ati 'Ayo yose azaza yiyongere ku mazi twari dusangwe, ni urugendo rero n'abatayafite bazayabona mu gihe kitarambiranye.'

    Niyishimwa Fidele uhagarariye WASAC ishami rya Rusizi, avuga ko uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa, aho rwiyemezamirimo yamaze kugeza ibikoresho ku kazi ndetse n'imirimo y'ibanze ikaba yaratangiye.

    Yavuze ko uyu mushinga uteganyijwe kurangira muri Mata 2027, ukazagera mu Mirenge itanu y'Akarere ka Rusizi.

    Ati 'Uriya mushinga waratangiye, rwiyemezamirimo hari n'ibikoresho yamaze kuzana, hari imirimo y'ibanze yatangiye gukora. Uzafata mu Mirenge itanu y'Akarere kose, ukazarangira muri Mata 2027.'

    Kugeza ubu, abaturage b'Akarere ka Rusizi bagerwaho n'amazi meza bangana na 86%. Ubuyobozi buvuga ko uyu mushinga nurangira, iki kigero giteganyijwe kuzamuka kikagera kuri 93%.

    Ku rwego rw'igihugu, ubushakashatsi bwamuritswe muri Mata 2025 bwagaragaje ko Abanyarwanda bagerwaho n'amazi meza bageze kuri 90%, bavuye kuri 87% mu 2017. Intego y'igihugu ni uko kugeza mu 2029 Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n'amazi meza.

    Akarere ka Rusizi gahanze amaso meterokibe 1.400 mu gukemura ikibazo cy'amazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-akarere-gahanze-amaso-meterokibe-1-400-mu-gukemura-ikibazo-cy-amazi