Author: webrwanda

  • Ireme ry'uburezi, abakopeye ibizamini bya Leta n'abarimu batsindwa Icyongereza….Minisitiri w'Uburezi twaganiriye – #rwanda #RwOT

    Uyu mwaka utangiye abarenga 81 barimo abarimu, abayobozi mu nzego z'ibanze bashinzwe uburezi mu turere tumwe bari mu maboko y'ubutabera kubera gukopeza abana ibizamini bya Leta.

    Iyi ngingo kimwe n'izindi zijyanye n'ireme ry'uburezi rishishikaje benshi, Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana yazigarutseho birambuye mu kiganiro yagiranye na IGIHE. Yashimangiye ko ururimi rw'Icyongereza ku barimu ari ngombwa ko barumenya kuko uwo ruzananira mu myaka ibiri bahawe ashobora kuzatakaza akazi.

    IGIHE: Mu ntego mwinjiranye muri MINEDUC, ni izihe mwabashije kugeraho?

    Minisiti Nsengimana Joseph: Ntangira aka akazi hari ibyari byaragezweho nko kugira ngo abana bashobore kwitabira amashuri ariko hari n'ibindi twagiye duhindura muri iyi myaka ibiri tumaze, ni ukugenda rero buri wese yubakira aho undi yari agejeje, turagenda twubaka.

    Iyo urebye urugendo rw'uburezi, hari iyo ntego yo kuvuga ngo umwana wese ashobore kugera mu ishuri, ariko njye nza muri aka kazi ndetse n'abari bambanjirije, twari ukugira ngo twubakire kuri iyo ntego yo kujya mu mashuri kugira ngo tuzamure ireme ry'uburezi. Ireme ry'uburezi ni cyo kintu njyewe niyemeje ko ntatangaho umusaruro ariko nanone si njye njyenyine, mba nkorana n'abandi.

    Aho hari ibintu byinshi bigomba guhinduka kugira ngo iryo reme ry'uburezi rigerwego. Icya mbere nko kugira ngo tujye tureba ibikorerwa mu mashuri, impinduka zijyanye n'ibintu bigaragara. Nko kureba ibyigishwa mu myaka ya mbere y'amashuri abanza, mu wa mbere, uwa kabiri n'uwa gatatu. Dutangiye mu myaka ibiri ishize wasangaga ibintu byigishwa bidahuye n'umwanya wo kwigisha, turabihindura kugira ngo bihure n'ayo masaha. Ibyo rero bigatuma bizamura ireme ry'uburezi muri icyo cyiciro.

    Icyo cyiciro ni cyo gikomeye kuko ni rwo rufatiro twubakiraho ibindi byose byo kwiga. Iyo tunarebye kubera gahunda nzamurabushobozi ubu abana basibira baragabanyutse aho twari turi kuri 30% mu mwaka wa mbere , uwa kabiri n'uwa gatatu ubu byamanutseho 10%.

    Icyo twifuza ni uko turushaho kunoza ibyigwa n'uburyo byigishwa kugira ngo n'abo 20% bagabanyuke. Ikindi hari combinations, ugasanga abana badafite umusingi bakubakiraho bagiye muri kaminuza. Ibyo na byo twarabihinduye dushyiraho 'Learning Pathways', ubu umunyeshuri azajya arangiza amashuri yisumbuye afite aho ahera kugira ngo yige kaminuza cyangwa se akomeze akazi….uyu ni umwaka wa kabiri, umwaga gatatu ni umwaka utaha ni bwo aba mbere bazaba barangije icyo gihe tuzabona umusaruro byatanze batangiye kujya muri kaminuza cyangwa batangiye akazi.

    Ikindi kwari ukugira ngo uburyo dutangaza amanota bibe ari ibintu bisobanutse, abantu bashobore kuyabona, bayumve bamenye niba batsinze, niba batsinzwe kandi tuzamure uburyo umwana abona 50% kugira ngo ashobore kuba yatsinze.

    Ikibazo cy'ubucucike mu mashuri muhangana na cyo mute ko kibangamira iterambere ry'ireme ry'uburezi?

    Iyo urebye ikibazo cy'abana benshi mu mashuri, igisubizo kuri ibyo ni ukubaka ibyumba by'amashuri. Hagati ya 2017 na 2024 Leta yubatse ibyumba by'amashuri 27500. Ibyo byarafashije kugira ngo bigabanye ubucucike bwari buhari ariko ntabwo bwashize. Uko ubushobozi bubonetse turongera tukubaka ibyuma by'amashuri. Nta kindi gisubizo ni ukubaka ibyumba by'amashuri kuko nta mwana w'Umunyarwanda tuzavuga ngo oya wowe genda imyanya yarashize kuko turashaka ko bose biga.

    Ibyo rero bikazatwara igihe kuko amikoro ni make ariko uko abonetse tugenda twubaka…ni cyo gisubizo. Kuko kugira abana benshi mu ishuri ku ruhande rumwe ni byiza kuko abana baba bagiye ku ishuri, ariko ahandi kugira abana benshi mu ishuri bituma batiga neza. Uko bishobotse ibyumba by'amashuri bindi bikaboneka, tugenda tugabanya…icyo tubikoraho ni ukongera abarimu. Hari nk'ahantu twagiye tubona hari abana barenze 60 mu cyumba cy'ishuri icyo gihe icyo twagiye dukora mu mashuri y'ibanze ya [uwa mbere, uwa kabiri n'uwa gatatu] tugashyiramo abarimu babiri. Hari ho twagiye dushyira abarimu babiri kuko nta cyumba kibonetse ariko kuko bakiri benshi tukavuga ngo reka dushyiremo abarimu babiri, afatanye na mugenzi we.

    Abarimu bumva ururimi rw'Icyongereza rwigishwamo ni bake. Ibi bizakemuka bite?

    Ni byo ururimi rw'Icyongereza ni rwo dukoresha mu kwigisha, rero bikaba ari ngombwa kugira ngo abarimu ubumenyi bwabo mu Cyongereza buzamuke. Guhera umwaka ushize twashyizeho gahunda yo kuzamura ubumenyi bwabo mu Cyongereza buzamuke kuko twasanze abarimu benshi batari ku rugero bagomba kuba bariho. Iyo gahunda rero ikaba ari iy'imyaka ibiri kugira ngo abarimu bagere kuri rwa rugero twifuza.

    Abarimu baratangiye ndetse hari abamaze gutera imbere, abayikomeje, ndetse mu mwaka w'amashuri uyu utangiye uzajya gusoza abarimu benshi bamaze kuzamura ubumenyi mu Cyongereza kugera kuri cya cyiciro twifuza, abandi cyane cyane abashya barangije za TTC rwa rugero twifuza bagomba kuba barufite mbere y'uko barangiza.

    Ariko hari abarimu basanzwe bigisha na bo tugomba kuzamurira urwo rugero rw'Icyongereza. Kwigisha bisaba kuba ufite ubumenyi bw'ibyo wigisha ariko n'ururimi ubyigishamo, ubwo rero byavuga ko buri mwarimu ahubwo yari akwiye kujya kwishakira iyo gahunda ariko yayishyizeho kandi irayishyura kugira ngo ifashe abarimu kugira ngo biyongerere ubumenyi. …Iki ni ikintu bagomba gukora, ni ukuvuga muri iyo myaka ibiri, nirangira turizera ko bose bazaba bamenye Icyongereza ariko abatakimenye bashobora gutakaza akazi kabo.

    Tubona abana batazi gusoma no kwandika Ikinyarwanda kandi cyigishwa mu mashuri. Bipfira he?

    Nubwo Ikinyarwanda ari ururimi kavukire, na cyo tugomba kucyigisha, bakacyiga neza bakamenya. Twakoze isuzuma dusanga abanyeshuri benshi no gusoma Ikinyarwanda, bashobora kugisoma ku rugero rwa 70% bagasoma amagambo neza, bagashobora kuyatondekanya neza ariko wareba niba bumvise ibikubiye mu byo basomye ugasanga ni 44%. Si no kubivuga gusa ahubwo no kumva haracyarimo urwo rujijo.

    Hari ugushyiramo imbaraga mu kwigisha abana Ikinyarwanda ariko si no muri iyo myaka ibanza gusa, no mu mashuri yisumbuye na bo biga Ikinyarwanda…

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko ubu bashyize imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri kuva mu mashuri abanza

    Imibare abanyeshuri barayitsindwa kenshi. Ni uko ikomera cyangwa yigishwa nabi?

    Umuntu yavuga ko ari uburyo bwo kuyigisha no kuyiga ntabwo ari ugukomera, ibintu byose birakomera ariko hari ibyo dukoramo neza, hari n'ibyo badakoramo neza. Ndetse urebye ikigero cy'abana bakoze ibizamini bya Leta, umwaka ushize imibare bayitsinze ari 23%, uyu mwaka bageze kuri 50% ariko ntabwo ari byiza kuko kuvuga ngo 50% ntabwo batsinze imibare ntabwo ari ibintu umuntu yakwishimira.

    Icyo dukora ni ukureba tukavuga tuti ni iki cyakozwe cyatumye iryo zamuka ribaho? Ni kuki ryazamutse gusa kuri 25% tukareba ni iki twakora kugira ngo dukaze uburyo babyigamo, ariko njyewe ntabwo nemera ko imibare ikomeye cyane…tugomba gukomeza tugashyiramo imbaraga kugira ngo tubinoze.

    U Rwanda rwiteze iki mu isuzumabumenyi rya PISA rwitabiriye bwa mbere mu 2025?

    Ni isuzuma mpuzamahanga, kandi ntabwo ribaza buri munyeshuri. Ryibanda ku bana bafite imyaka 15 bari mu mashuri yisumbuye, ritareba niba ari mu wa mbere, mu wa kabiri, mu wa gatatu, kandi ntabwo babaza abanyeshuri bose, ahubwo bafata impagararizi. Aha bafashe abantu basaga 7000 baba ari bo bakorerwa iryo suzuma.

    Bareba ubumenyi bw'uwo mwana n'uburyo abishyira mu buzima busanzwe. Icyo bitwereka ni ukugira ngo turebe ko abo bana bize bakamenya ibyo bize, atari byabindi byo gushyira mu mutwe gusa ahubwo banabyumva bakumva uko babikoresha mu buzima busanzwe. Wibuke ko intego yacu ari ukubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi icyo gihe kugira ngo tubikore neza ni uko abo bakozi baba bafite ubushishozi.

    Byari ngombwa ko dutangira kujya tugira amasuzuma nk'aya mpuzamahanga. Urebye ibihugu byose byagiye byitabira mu mwaka wa mbere bikora nabi cyane. Ntabwo nkeka ko natwe tuzakora neza kubera na byabindi twabonye muri LARS kandi banabibaza mu Cyongereza. Ntabwo turamenya urwego kuko bizatangazwa ku wa kabiri, tuzamenya ibivuyemo tubyigireho….

    Tuganiriye nyuma y'uko hamenyekanye ikibazo cy'abana bakopejewe ikizamini cya Leta, bagisubirishwamo. Ubundi kuki iki cyemezo cyafashwe?

    Hari impamvu nk'ebyiri navuga, icya mbere ni uko twasanze aba bana barakopejwe n'abantu bakuru abo bantu bakuru bakaba ari bo banabitangiye ntabwo abana babibasabye. Ni yo mpamvu ubona abantu bakuru barimo gukurikiranwa kuko bahemukiye aba bana.

    Icya kabiri ni umubare w'abana kuko ni abana benshi barenze 7000. Gufata aba bana barenze 7000 bakopejwe n'abantu bakuru bakagombye kubabera urugero, ari na bo bashinzwe kubaha ibizamini no kubirinda icyo gihe urasanga kubahana ngo basibire atari byo, ugashaka ubundi buryo bwatuma aba bana bongera kugira amahirwe ngo bakore ikizamini ariko na bo bigireho kuko n'iyo umuntu yaza akagukopeza ugomba kubyanga kandi ukabivuga kuko iyo utabivuze uba nawe ufite uruhare muri ibyo byakozwe. Rero abana bagomba kubyumva.

    Ariko ubu ni ubwa mbere n'ubwa nyuma bikozwe, abana na bo bagiye gukangurirwa kugira ngo bumve iki kibazo kugira ngo kitazongera kuba. Ntabwo umuntu yakwirara avuga ngo nibyongera kuba tuzongera dukore ikindi kizamini. Oya ni ubwa mbere n'ubwa nyuma bikozwe. Ubutaha biramutse bibaye ni ugukurikiza amabwiriza uko ari ariko njyewe ndakeka ko bitazongera kuba.

    Abana bose uko ari 7188 baritabiriye neza? Amanota y'abasubiyemo azasohoka ryari?

    Abenshi baritabiriye barenga 99%, usanga kwitabira birenze uburyo basanzwe bitabira. Ku byerekeye amanita, ikizamini cyasozwaga gihita kijyanwa gukosorwa kugira ngo byihute. Ubwo rero turateganya ko amanota azabageraho ku wa 11 Nzeri bagashobora kwitegura bagasanga bagenzi babo kuri 14, bivuze ko bazatakaza icyumweru ariko gutakaza icyumweru biruta gutakaza umwaka.

    Abazatsinda muri aba bazabasha kubona imyanya muri internat?

    Abantu ntabwo babyumva neza. Hari umuntu twahuye arambaza ngo kuki abahungu bafatirwa ku manota menshi abakobwa bagafatirwa kuri make yo kujya muri internat [amashuri biga babamo]? Ntabwo ari amanota afatirwaho kugira ngo umuntu ajye muri internat. Ahubwo uko bigenda, hari imibare mike cyane, abana 7% bonyine ni bo bashobora kujya muri internat. Uhera ku wa mbere ukavuga ngo yasabye hehe? Niba ari mu ba mbere akajyayo, rero ugeze hahandi imyanya irangiriye ni ho bavuga ngo ni amanota.

    Ni ho wari ugeze kuko ni imyanya si amanota. Kandi imyanya y'abahungu n'iy'abakobwa iratandukanye kuko hari amashuri y'abakobwa gusa. Ntawundi ushobora kuhajya Atari umukobwa. Iyo urebye imyanya mu mashuri biga bacumbikirwa usanga imyanya y'abakobwa ari myinshi kurusha iy'abahungu kuko hari amashuri y'abakobwa rero ugasanga uravuga ngo bafatiye bafatiye hano. Oya, ahubwo ni ho bagarukiye kuko imyanya yashize.

    Abakopeje abana bari bagamije kwesa imihigo yo gutsindisha neza. Mubivugaho iki?

    Bashyize imbaraga se mu kwigisha! Bashyize imbaraga mu gufasha abanyeshuri ngo bige, bashyize imbaraga mu gukangurira abana kujya muri gahunda nzahurabushobozi? Uko ni ko besa imihigo, ntabwo wesa imihigo wiba….guhagurukira kwesa imihigo ni byiza rwose ariko kuvuga ngo ngiye gukopeza abana ntabwo ari ukwesa imihigo, ahubwo ni ugukora ibidakwiye gukorwa. Baba bayibeshyeye.

    Impamvu ni uwo muntu nyine ntabwo ari ibyo dusaba ahubwo ni uko muntu ku giti cye. …naho rwose ibintu byo gukopeza abana ni ukubahemukira, ni no guhemukira igihugu.

    Turi mu bihe by'itangira ry'amashuri. Impinduka zakozwe mu burezi muri uyu mwaka zigamije iki?

    Impinduka iza hari ikibazo ije gukemura. Nk'ubu isuzuma rya LARS twavugaga kare, kubona abana biga cyangwa basoma ntibumve neza ibyo basoma, ku gice kimwe bituma twibaza tuti mbese ni iki cyahinduka? Ku gice kimwe hari amasomo n'ibyo bigishwa ariko hari n'abarimu babigisha tugasanga ibyo dukomeza gusaba abarimu twari dukwiriye no kubongerera imbaraga cyangwa n'ubumemyi.

    Ugasanga umwarimu urangije ku cyiciro cy'amashuri yisumbuye, A2 hari byinshi tumusaba na we adafite, kandi iyo ugereranyije n'ibindi bihugu ari n'ibyo duturanye usanga abarimu bacu bo mu mashuri abanza ari bo biga imyaka mike. Impinduka yagiyeho ni ukugira ngo tuzamure ubumenyi bw'abarimu bacu bo mu mashuri abanza kugira ngo bashobore kwigisha abana neza.

    Ni ukugira ngo abarimu bazave ku rugero rwa secondaire bajye ku rugero rwa kaminuza ariko bigakorwa mu bice bibiri kuko tudashobora kubikorera rimwe, twabura abarimu. Icyiciro cya mbere ni ukugira ngo tuve ku mashuri yisumbuye tujye kuri diploma, imyaka ibiri ya kaminuza ni yo mpamvu baziga imyaka itanu. Icyiciro cya kabiri bazava kuri A1 bagere kuri A0.

    Impinduka ya kabiri ni umunsi w'ishuri. Iyo urebye abana bagatangira ishuri mu gitondo kare bagatangira amasomo bicaye imbere ya mwarimu bakagera saa Kumi n'imwe, usanga umwana ataha ananiwe kandi ubushakashatsi bwerekana ko guhera saa Cyenda kwiga biratangira bikagabanyuka ukazagera saa Kumi n'Ebyiri nta kintu ukiga, abarimu bakananirwa n'abanyeshuri bakananirwa kandi nta musaruro bitanga. Ni cyo gituma twahinduye umunsi. Barakomeza bakiga ariko imyigire irahinduka bikaba ari ibintu ukora uri hanze wiruka uganira n'abandi atari bya bindi byo kwicara mu ishuri mwarimu ari imbere.

    Urugero natanga ugiye kwiga umuco nyarwanda, urasohotse uragiye urahamirije, urabyinnye, urivuze ibi ukabishyira mu bikorwa. Urimo kwiga atari mwarimu uri imbere abikubwira mu magambo. Ari Icyongereza hari ukwigisha [amategeko y'ururimi ] ikibonezamvugo n'ibindi byose ariko mu bikorwa byunganira integanyanyigisho mukajya mu biganiro-mpaka….

    Hari ibintu byinshi ibikorwa byunganira integanyanyigisho bidufashamo ariko ukabihuza n'ibyo ubushakashatsi bwerekana ko umwana yiga neza, bigatuma umwana yiga neza kandi agakunda ishuri.

    Ni ibiki abanyeshuri n'abayobozi b'amashuri bakwiye kwitwararikaho muri uyu mwaka?

    Ni ukubibutsa ko hari ibintu twashyizeho bijyanye n'imyitwarire kugira ngo babyumve. Ibintu byo kurwana cyangwa se hari abana bake ariko barahari bagiye bagaragara ko bazana inzoga, ibiyobyabwenge hamwe na hamwe ntabwo bizihanganirwa.

    Ni ngombwa ko ababyeyi banabibasobanurira, n'abana bakabyumva n'abarimu n'abandi bakozi bo ku mashuri kugira ngo tubihagurukire kuko tudashyizeho ikinyabupfura mu mashuri ntabwo haba ahantu ho kwiga ngo abantu bamenye. Ubwo rero abantu bose babihomberamo. Ntabwo twakwemera ko abantu bake baza guhombya ishuri ryose.

    Abana bite ku byo basabwa, bite ku kwiga, boye kujya mu bindi bibashuka. Ku byerekeye abarimu n'abayobozi b'amashuri bo ni ukumva ko ikigo cy'ishuri ari icyabo, bagishinzwe noneho bagakora ibishoboka byose kugira ngo ireme ry'uburezi kuri icyo kigo ritere imbere. Rwose ndabizi ko hari ibikoresho baba badafite ariko ntibibe urwitwazo. Tugomba kwishakamo ibisubizo, Atari ukuvuga ngo ntusabe ibidahari, bisabe rwose unabihagurukire ariko igihe bitaraza ukomeze kwita ku bana, ntuhweme kuvuga ngo ni iki nakora kugira ngo ireme ry'uburezi ritere imbere.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ireme-ry-uburezi-abakopeye-ibizamini-bya-leta-n-abarimu-batsindwa-icyongereza

  • Twaryaga neza, tugakora n'imirimo y'ingufu- Nyiraminani w'imyaka 106 ku mpamvu yaramye – #rwanda #RwOT

    Indangamuntu ye igaragaza ko yavutse mu 1920, bivuze ko afite imyaka 106.

    Uyu mubare ushingiye ku makuru ari ku ndangamuntu ye, kuko kumenya imyaka nyayo y'abantu bavutse mu bihe bya kera bishobora kugorana, gusa n'umukecuru w'imyaka 79 babana yashimangiye iyi myaka ye.

    Nubwo agaragaza intege nke z'umukecuru ugeze mu za bukuru, Nyiraminani aracyafite ubushobozi bwo kuganira no gutera urwenya.

    Mu kiganiro na IGIHE, Nyiraminani yavuze ko mu bantu bakomeye bo mu mateka y'u Rwanda yabashije kubona ari Umwami Yuhi V Musinga, wategetse u Rwanda kuva mu 1896 kugeza mu 1931.

    Avuga ko umunsi umwe Musinga yigeze kunyura ku irembo ry'iwabo, ahantu hazwi nko ku Murehe, mu gace ka Nyakarenzo.

    Ni imwe mu nkuru z'amateka uyu mukecuru akibuka kuva mu bwana bwe, akaba ayibwira abamusuye mu buryo bwuje urwenya n'amarangamutima.

    Nyiraminani avuga ko kuba abantu bo mu gihe cye barabashaga kuramba bifitanye isano n'imibereho yabo ya buri munsi, cyane cyane ibyo baryaga ndetse n'akazi bakoraga.

    Avuga ko kera abantu baryaga ibiryo bitandukanye kandi bikomoka ku byo babaga bahinze cyangwa boroye, akabona ko indyo yari ikize ku ntungamubiri kandi abantu bagakora imirimo isaba imbaraga.

    Ati 'Kera ubuzima bwari bushingiye cyane ku mirimo y'amaboko, kandi ibyo kurya byabonekaga bitandukanye bitewe n'ibyo umuryango wabaga ufite.'

    Uyu mukecuru yashimye cyane Paul Kagame, avuga ko yamufashije kubona amabati yasakaje inze ye abamo.

    Uyu mukecuru yakomeje gushimira Perezida Kagame, amwifuriza kuramba.

    Ati 'Urakaganza, uragahoraho. Imana izabigushimire. Ayiii, muhaye n'impundu. Ubu ndaryama ngasinzira, iyo tutamugira se ahubwo uragira ngo ntituba twarishwe n'inzara, dore n'igitenge mfite ni we ngikesha.”

    Nubwo afite imyaka myinshi, Nyiraminani aracyatekereza ku mibereho ye ya buri munsi.

    Avuga ko uwamufasha kubona inka imukamirwa byamugirira akamaro, cyane cyane mu kubona amata no kurushaho kugira imibereho myiza.

    Ati “Uwampa inka yamfasha kugira amata yo kunywa ndetse no kugira ubuzima bwiza”

    Amakuru y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, aturuka ku Ibarura Rusange rya Gatanu ry'Abaturage n'Imiturire ryakozwe mu 2022, agaragaza ko u Rwanda rwari rufite abantu 862.929 bafite imyaka 60 kuzamura, bangana na 6,5% by'abaturage bose.

    Abagore bari 506,462, mu gihe abagabo bari 356,467. Abenshi muri aba bageze mu zabukuru bari batuye mu byaro.

    Mu turere tw'u Rwanda, Akarere ka Rusizi kari gafite abantu 35.924 bafite imyaka 60 kuzamura, kaba akarere ka kabiri kari gafite umubare munini w'abageze mu zabukuru mu gihugu, nyuma ya Nyagatare yari ifite 36.592.

    Nyiraminani Madeleine ni umukecuru ugeze mu zabukuru utuye mu Mudugudu wa Gashagwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twaryaga-neza-tugakora-n-imirimo-y-ingufu-nyiraminani-w-imyaka-106-ku-mpamvu

  • Abari inyuma y'umugambi wa Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga: Kuva ku bapasiteri kugera ku byegera – #rwanda #RwOT

    Abaminisitiri, abanyapolitiki bo mu ihuriro riri ku butegetsi, impuguke mu by'amategeko, abashinzwe itumanaho n'abapasiteri b'amatorero y'ivugabutumwa, bari mu bari ku ruhembe rw'imbere basaba ko iri Tegeko Nshinga rihindurwa.

    Izi mpaka zifite uburemere bwihariye kuko guhindura Itegeko Nshinga bishobora no gufungura inzira yo kongera kureba ingingo zirebana na manda z'Umukuru w'Igihugu, mu gihe manda ya kabiri ya Perezida Félix Tshisekedi izarangira mu 2028.

    Tshisekedi nubwo ataratangaza ko ashaka manda ya gatatu, bamwe mu bamushyigikiye bamaze igihe bakora ibikorwa bigamije kwemeza abaturage ko Itegeko Nshinga rikwiye guhindurwa.

    Perezida ubwe, mu kiganiro n'abanyamakuru cyo ku wa 6 Gicurasi 2026, yavuze ko atigeze asaba manda ya gatatu, ariko yongeraho ko abaturage baramutse bayimusabye yayemera.

    Impaka zo guhindura Itegeko Nshinga si iza none. Mu 2024, ubwo Tshisekedi yari mu ruzinduko i Kisangani, Lubumbashi na Kalemie, yanenze Itegeko Nshinga ryo mu 2006 avuga ko ryanditswe n'abanyamahanga, anatangiza igitekerezo cy'uko abaturage bashobora kubazwa binyuze muri referandumu niba rikwiye guhindurwa.

    Didier Budimbu, umwe mu batangije ubukangurambaga bwa manda ya gatatu

    Mu bantu bari imbere cyane muri uru rugendo rwo gusabira Tshisekedi manda ya Gatatu harimo Minisitiri wa Siporo, Didier Budimbu, uzwiho kuba ari umwe mu bantu ba hafi ya Denise Nyakeru Tshisekedi, umugore wa Perezida.

    Ku wa 15 Werurwe 2026, mu gikorwa cyabereye i Kinshasa, Budimbu yasabye ku mugaragaro ko Itegeko Nshinga ryahindurwa, mu buryo bwatuma n'ikibazo cya manda y'Umukuru w'Igihugu gisubirwamo.

    Ni na we waje kuzamura intero igira iti 'Tout droit tii naa 3', igamije kumenyereza abaturage igitekerezo cy'uko Tshisekedi yakomeza kuyobora na nyuma ya manda ye ya kabiri.

    Grace Kutino n'ubukangurambaga bwa 'Oui, je le veux'

    Undi wagaragaye cyane ni Grace Kutino, Minisitiri w'Urubyiruko.

    Kutino, wanabaye umupasiteri mu Itorero Armée de Victoire ryashinzwe na se, Kutino Fernando, yatangije ubukangurambaga yise 'Oui, je le veux', bisobanuye ngo 'Yego, ndabishaka.'

    Iyo mvugo yubatswe mu buryo busa n'isezerano ryo gushyingirwa hagati y'umugore n'umugabo, ariko ubutumwa bwayo bukaba ari ugushishikariza abaturage gushyigikira ihindurwa ry'Itegeko Nshinga.

    Ku wa 12 Kanama, Kutino yayoboye urugendo rwitabiriwe n'abantu ibihumbi mu mihanda ya Kinshasa. Bukeye yakiriwe na Perezida Tshisekedi, amushyikiriza inyandiko yise 'cahier des charges de la jeunesse congolaise', ikubiyemo ibyifuzo by'urubyiruko, birimo ko rwahabwa umwanya munini mu Itegeko Nshinga rishya.

    Abandi baminisitiri bafite izindi mpamvu

    Abashyigikiye ivugururwa ry'Itegeko Nshinga ntibavuga gusa ku kibazo cya manda.

    Minisitiri w'Uburenganzira bwa Muntu, Samuel Mbemba, asaba ko havanwaho ingingo ya 217, ijyanye n'uburyo RDC ishobora kwemera gusangira cyangwa kwegurira igice cy'ububasha bwayo imiryango mpuzamahanga mu buryo buteganywa n'amasezerano.

    Minisitiri w'Ubucuruzi Mpuzamahanga, Julien Paluku, we ashyira imbere ko ba Guverineri b'intara bajya batorwa n'abaturage mu buryo butaziguye, ndetse intara zigahabwa ubwigenge bwagutse mu by'imari.

    Paluku, wabaye Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru, anavuga ko RDC ikwiye gufungura urupapuro rushya ikinjira muri Repubulika ya Kane.

    Minisitiri w'Uburenganzira bwa Muntu, Samuel Mbemba, asaba ko havanwaho ingingo ya 217

    Julien Paluku ashyize imbere ko ba Guverineri b'intara bajya batorwa n'abaturage mu buryo butaziguye

    Augustin Kabuya n'ishyaka rya Tshisekedi

    Uru rugendo runashyigikiwe n'abantu bakomeye bo mu ishyaka rya Tshisekedi, Union pour la démocratie et le progrès social (UDPS).

    Augustin Kabuya, Umunyamabanga Mukuru waryo, ni umwe mu barushyigikiye cyane. Mu kiganiro yahaye Jeune Afrique muri Mata, yavuze ko 'Bibiliya ari yo yonyine idashobora gukorwaho,' ashaka kuvuga ko Itegeko Nshinga atari inyandiko idashobora guhindurwa.

    Kabuya yanashinze ihuriro ryiswe Coalition des Congolais pour le changement de la Constitution (C4), rigamije guhuriza hamwe abashyigikiye impinduka.

    Hari kandi Christophe Mboso, Visi Perezida wa Kabiri w'Inteko Ishinga Amategeko akaba n'umwe mu bagize ubuyobozi bukuru bw'ihuriro Union sacrée de la nation, rishyigikiye Tshisekedi.

    Kuva mu 2024, Mboso yari yaratangiye kuvuga ko hakwiye gusubirwamo ingingo igena umubare ntarengwa wa manda Umukuru w'Igihugu ashobora kuyobora.

    Impuguke mu by'Itegeko Nshinga nazo zinjiye mu rugamba

    Uruhande rwa politiki ruherekejwe n'impuguke mu mategeko.

    André Mbata, Umunyamabanga Uhoraho wa Union sacrée, ku wa 18 Gashyantare 2026 yateguye inama mu Nteko Ishinga Amategeko yahurije hamwe impuguke kugira ngo ziganire ku myaka 20 y'Itegeko Nshinga ndetse zinasesengure intege nke zaryo.

    Ku wa 20 Gicurasi, Mbata yanatangije ibiganiro n'abaturage byagombaga kugeza ku wa 13 Kamena, umunsi w'amavuko wa Perezida Tshisekedi.

    Ibi byari bigamije kongera kubyutsa impaka zari zaracogoye mu ntangiriro za 2025, ubwo ikibazo cy'umutekano cyaterwaga n'ifatwa rya Goma na Bukavu na AFC/M23 cyari cyarahinduye ibyo ubutegetsi bushyira imbere.

    Paul-Gaspard Ngondankoy n'urufunguzo rwa referandumu

    Umuntu ufite uruhare rukomeye mu gushyiraho inzira y'amategeko ishobora kuganisha ku ihindurwa ry'Itegeko Nshinga ni Prof. Paul-Gaspard Ngondankoy, impuguke mu mategeko agenga Itegeko Nshinga.

    Ku wa 16 Ukuboza 2024, Ngondankoy yatanze umushinga w'itegeko rigena uburyo referandumu yategurwa. Iyo referandumu ni yo ifatwa nk'inzira y'ingenzi abaturage bashobora kunyuzwamo mu kwemeza cyangwa kwanga impinduka mu Itegeko Nshinga.

    Nyuma yo kuvugururwa muri komisiyo y'Inteko Ishinga Amategeko, uwo mushinga watowe n'Inteko, unemezwa n'Urukiko rw'Itegeko Nshinga. Gusa, hari ibyo urukiko rwagaragaje byatumye Perezida Tshisekedi asubiza inyandiko mu Nteko ngo yongere isuzumwe.

    Jeune Afrique ivuga ko kuba uyu mushinga waratanzwe na Ngondankoy, utabarizwa mu ishyaka rya Tshisekedi, byanashoboraga gutuma iki gikorwa kigaragara nk'ikitari giturutse gusa mu bantu bo ku butegetsi.

    Urukiko rw'Itegeko Nshinga narwo ruri mu ndorerwamo

    Urukiko rw'Itegeko Nshinga ruyobowe kuva mu 2022 na Dieudonné Kamuleta, ukomoka muri Kasaï-Oriental, ari na ho Tshisekedi akomoka, nubwo Kamuleta ahakana ko yaba afitanye umubano wa politiki n'Umukuru w'Igihugu.

    Uwahoze amubanjirije, Dieudonné Kaluba, na we ukomoka muri Kasaï-Oriental, ashyigikira igitekerezo cy'uko ingingo ya 220 y'Itegeko Nshinga ishobora kuvugururwa.

    Iyo ngingo ni ingenzi cyane muri izi mpaka kuko ari imwe mu zishyiraho igihe ntarengwa ku bijyanye na manda za Perezida, zirimo kuba atemerewe kurenza manda ebyiri.

    Deo Kasongo, umwe mu bashinzwe kubyumvisha abaturage

    Inyuma y'amagambo n'ibikorwa bya politiki hari n'abantu bashinzwe kugeza ubutumwa bugera ku baturage.

    Deo Kasongo, uyobora ikigo cy'itumanaho Divo, ni we wakoze ubukangurambaga 'Oui, je le veux' bwa Grace Kutino.

    Kasongo yavuze ko ibikorwa byo gushyigikira ihindurwa ry'Itegeko Nshinga bizakomeza kwaguka, harimo gutunganya indirimbo no kongera ibikorwa bya marketing.

    Hari n'ubundi bukangurambaga bwagaragaye ku byapa muri Kinshasa bwanditseho amagambo arimo 'Toza ba zoba te', bisobanuye ngo 'Ntabwo turi ibicucu', ndetse na 'Peuple nde aloba oui ou non', bisobanuye ngo 'Abaturage ni bo bagomba kuvuga yego cyangwa oya.'

    Abapasiteri na bo binjiye mu rugamba

    Ubutegetsi bwa Tshisekedi buri no kubona ubufasha mu matorero y'ivugabutumwa.

    Tshisekedi ntiyizera cyane Kiliziya Gatolika n'amatorero ya Giporotesitanti asanzwe, kuko abona ko amwe muri yo yegereye abatavuga rumwe n'ubutegetsi. Ku rundi ruhande, amatorero y'ivugabutumwa yarushijeho kugira ijambo rikomeye muri manda ze.

    Ku wa 29 Mata, Archevêque Évariste Ejiba Yamapia, uyobora Église du réveil au Congo (ERC), yahurije hamwe i Kinshasa abayobozi batandukanye b'amatorero y'ivugabutumwa.

    Muri bo harimo uwitwa 'Apôtre' Léopold Mutombo Kalombo, uyobora Ministère Amen. Abo bayobozi batangaje ku mugaragaro ko bashyigikiye ihindurwa ry'Itegeko Nshinga kandi bemera ko bazarikangurira abayoboke babo.

    Abapasiteri Paul Mukendi na Pascal Mukuna na bo bari mu bakomeje kugeza ubwo butumwa mu bayoboke babo.

    Hari kandi 'Prophète' Jules Mulindwa, washinze Église pentecôtiste Lumière du monde. Ku wa 16 Kanama, yakoresheje igikorwa cyuzuye Stade Tata Raphaël i Kinshasa, anatangaza ko ubutegetsi nibubikenera ashobora kubushakira imikono miliyoni imwe ishyigikira ihindurwa ry'Itegeko Nshinga.

    Archevêque Évariste Ejiba Yamapia, ayobora Église du réveil au Congo (ERC)

    Ku mugaragaro, bamwe mu bagize Guverinoma bavuga ko ibikorwa bya manda ya gatatu n'ihindurwa ry'Itegeko Nshinga ari ibitekerezo by'abantu ku giti cyabo kandi ko bidategekwa na Perezida.

    Ariko uko ibikorwa bigenda bikurikirana kuva ku baminisitiri, abayobozi ba UDPS na Union sacrée, impuguke mu by'amategeko, abahanga mu itumanaho, abantu bo mu biro bya Perezida kugeza ku bayobozi b'amatorero, bituma ikibazo cyo kumenya niba koko ibi byose ari ibikorwa byigenga gikomeza kwibazwa.

    Ikindi gituma icyo kibazo kirushaho gukomera ni amagambo Tshisekedi ubwe yavuze: nubwo avuga ko atigeze asaba manda ya gatatu, yemeje ko abaturage baramutse bayimusabye yayemera.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-bande-bari-inyuma-y-umugambi-wa-tshisekedi-wo-guhindura-itegeko-nshinga-kuva

  • Iburasirazuba: Abikorera bemerewe ubutaka bwo kubakaho ahazajya habera Expo – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, ubwo mu Karere ka Kayonza hasorezwaga Expo y'Intara y'Iburasirazuba yari imaze iminsi 19 ihabera.

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Benedata Laurien, yavuze ko iyi Expo yabagendekeye neza, aho ibigo 237 ari byo byamuritse ibikorwa byabyo. Yavuze ko mu minsi 19 yamaze, yitabiriwe n'abantu ibihumbi 80, bituma benshi bacuruza, ndetse hanaboneka abahanzi basusurutsaga abaturage.

    Benedata yavuze ko ikibazo bafite kugeza ubu ari ukubura ahantu hahoraho bashobora gukorera Expo igihe kirekire, nk'i Gikondo. Yavuze ko guhora bimuka buri mwaka bibateza igihombo, kuko umwaka umwe bakorera i Rwamagana, undi bakimukira i Kayonza.

    Ati 'Twatangiranye amafaranga arenga miliyoni 137 Frw ariko Expo yagiye kurangira tugeze muri miliyoni 150 Frw kandi ayo mafaranga tuyatakaza mu minsi 19, tubaye dufite ahantu hamwe tukahashyira inyubako byaduha umusaruro no kudatakaza ya mafaranga. Ikindi aho hajya habera Expo twanahashyira inyubako zacu dukoreramo, tukanahashyira ibindi bikorwa bibyara inyungu.''

    Ishimwe Carine, wavuze mu izina ry'abamuritse ibikorwa byabo, yashimiye ubuyobozi bwababaye hafi mu kumurika ibicuruzwa byabo, anabusaba kubafasha kubona ahantu hahoraho bajya bamurikira, kuko byagabanya amafaranga bakoresha buri mwaka bubaka ahabera Expo.

    Yanasabye ubuyobozi kujya bubafasha kubona ibyangombwa by'ubuziranenge mu buryo bworoshye.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Prudence Rubingisa, yavuze ko bumvise icyifuzo cy'abikorera kandi ko bari gushaka uburyo cyashyirwa mu bikorwa, kugira ngo haboneke ubutaka buhoraho bwakubakwaho ibikorwa byatuma Expo ihabera buri mwaka.

    Yagize ati 'Si icyifuzo cya PSF gusa, ndagira ngo mbabwire ko ari n'icyifuzo cy'ubuyobozi bw'Intara n'uturere tuyigize. Tuzafatanya kugira ngo dushake icyo gisubizo, hari ibisubizo bimwe na bimwe tumaze iminsi tuganira n'inzego z'uturere ku buryo mu minsi mike mu nama zikurikira tureba uko Expo yagenze tuzicara tubiganireho tubihe umurongo, dutangire tubishakire inzira twabinyuzamo.''

    Yakomeje agira ati 'Uturere turi gushaka ubutaka duhereye muri Kayonza kandi amakuru mfite hari ahabonetse, mureke dufatanye tuzese uwo muhigo wo kugira ngo tubone aho tuzakorera Expo ubutaha hasobanutse kandi tutazongera kwimuka bya hato na hato.''

    Bamwe mu baturage bitabiriye iyi Expo bishimiye ko bimwe mu bicuruzwa byari biyirimo byari bihendutse ugereranyije n'ibigurishwa hanze yayo, basaba ko ariko byajya bigenda buri mwaka.

    Umuyobozi wa PSF mu Ntara y'Iburasirazuba, Benedata Laurien, yavuze ko bahomba miliyoni zisaga 150 Frw buri mwaka bakoresha mu kubaka ahabera Expo

    Guverineri Rubingisa yavuze ko bagiye gufatanya gushaka ikibanza kizajya kiberamo Expo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abikorera-bemerewe-ubutaka-bwo-kubakaho-ahazajya-habera-expo

  • Kubona umusore agenda yerekana amakariso mu muhanda ntibimuhesha agaciro- Senateri Habineza – #rwanda #RwOT

    Yagaragaje ko nubwo buri wese afite uburenganzira bwo guhitamo uko yambara, imyambaro idakwiye gutesha umuntu agaciro cyangwa ngo inyuranye n'indangagaciro z'umuco nyarwanda.

    Ibi yabigarutseho ku wa 6 Nzeri 2026, mu nama yahuje abarwanashyaka ba DGPR-Green Party bo mu Mirenge ya Byumba na Nyankenke, mu Karere ka Gicumbi.

    Senateri Habineza yavuze ko bidakwiye kubona abantu bagaragara nk'abasobanutse, ndetse bamwe barize, ariko bagahitamo kwambara imyenda igaragaza ibice by'umubiri byakagombye gutwikirwa.

    Ati 'Kubona umusore agenda yerekana amakariso mu muhanda cyangwa umukobwa ugenda agaragaza imiterere ye, yerekana inda cyangwa amabere, ntabwo ari ibintu bihesha agaciro.'

    Yakomeje agira ati 'Ugasanga umuntu yarize, ariko agenda yambaye ubusa; ukabona umuntu agaragara nk'usobanutse, ariko yiyambitse ubusa. Ntibikwiye. Buri muntu niyambare ibintu bidatuma abantu bose bagenda bamuseka.'

    Senateri Habineza yashimangiye ko ubwisanzure mu myambarire budakwiye kwitiranywa no kwambara imyenda itesha umuntu icyubahiro.

    Yavuze ko buri muntu akwiye guhitamo imyambaro imuhesha agaciro, kuko imyambarire idakwiye nta muntu wagombye kuyishyigikira.

    Imyambarire yari imwe mu ngingo zaganiriweho muri iyi nama, hamwe n'izindi zirimo icyemezo cyo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

    Bamwe mu barwanashyaka baganiriye n'itangazamakuru bavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda imyambaro itabubahisha, kuko idahesha agaciro uyambaye.

    Uwimana Claudine wo mu Murenge wa Rwamiko yavuze ko abakobwa n'abagore bakwiye kwambara bakikwiza, bakirinda imyenda ishobora kurangaza abo bahura.

    Ati 'Abari n'abategarugori bakwiye kwambara bakikwiza, ntibagende barangaza abo bahuye na bo. Iyo wambaye imyenda migufi ukabangamira abo muhuye, uba utanihesheje agaciro.'

    Umuyobozi wa DGPR-Green Party mu Karere ka Gicumbi, Musabyimana Théoneste, yavuze ko hakwiye no gukumirwa imyenda igaragaza ubusa kugira ngo itagera ku isoko ry'u Rwanda.

    Yagize ati 'Icyemezo cyo guca imyenda idakwiye twacyakiriye neza. Iyaba n'inganda zikora imyenda irangaye zakumiriwe ku isoko ry'u Rwanda, kuko gukora imyenda igaragaza ubusa ntabwo tubishyigikiye.'

    Iyi nama yanaherekejwe no gutora abayobozi b'ishyaka muri iyo mirenge, muri gahunda yo kwegereza ibikorwa bya DGPR-Green Party abaturage no gukomeza kubaka inzego zaryo guhera ku rwego rw'ibanze.

    Gahunda yo kugeza inzego z'iri shyaka mu mirenge yatangiriye mu Karere ka Burera, ikomereza mu Karere ka Gicumbi.

    DGPR-Green Party ivuga ko ifite intego yo kugera mu mirenge yose 416 igize u Rwanda, mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa byayo no kubaka inzego zihamye zegereye abaturage.

    Senateri Habineza yavuze ko ari gahunda ishyaka rye rifitiye umuhate, kuko na Leta yashyizeho inzego z'ibanze zegereye abaturage, bityo na DGPR-Green Party ikaba idakwiye gusigara inyuma.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kubona-umusore-agenda-yerekana-amakariso-mu-muhanda-ntibimuhesha-agaciro

  • Intego Niyonshuti Ben yinjiranye mu Nteko – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora nyuma y'amatora yabaye ku wa 2 Nzeri 2026, aho Niyonshuti yagize amajwi 47, angana na 23,9% by'amajwi y'urubyiruko 198 rwatoye.

    Niyonshuti afite imyaka 27 y'amavuko, akaba yaravukiye kandi atuye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n'imiyoborere y'inzego za Leta n'iz'ibanze, yakuye muri Kaminuza ya Kigali mu 2023.

    Mu mashuri yisumbuye yize Ubugenge, Ubutabire n'Ibinyabuzima (PCB).

    Yatangiye ibikorwa by'ubukorerabushake mu 2017, ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye. Mu 2018, yahawe inshingano zo kuba umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko ku rwego rw'Umudugudu wa Ruliba, mu Murenge wa Kigali.

    Mu kiganiro na IGIHE, Niyonshuti yavuze ko kuva icyo gihe yakomeje kuzamuka mu nzego z'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko (NYC), abibangikanya n'inshingano mu rubyiruko rw'abakorerabushake ku rwego rw'akagari n'urw'umurenge.

    Yakomeje kuzamuka, maze mu 2022 atorwa kuba Umuyobozi wa Komisiyo y'Imibereho Myiza mu ihuriro ry'urubyiruko muri Nyarugenge. Mu Mujyi wa Kigali kandi akuriye agashami k'urubyiruko muri Komisiyo y'Ubukangurambaga mu Muryango FPR Inkotanyi.

    Ahamya ko urugendo rwe rw'igihe kirekire mu bukorerabushake rwamuhaye amahirwe yo kunguka ubunararibonye mu gukorana n'abandi. Mu gihe cya Covid-19, yayoboye urubyiruko rw'abakorerabushake rwafashaga abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Mu gihe cyo gukingira Covid-19, yayoboye kandi urubyiruko rwakurikiraga niba abantu bakingiwe, inshingano avuga ko zahembwaga.

    Niyonshuti ahamya ko gukora ubukorerabushake, ubusanzwe butari akazi gahemba, byagiye bimufungurira andi mahirwe yo kwinjiza amafaranga, bikanongera inyota yo gukomeza gukorera Igihugu.

    Ati 'Akenshi abantu bumva ibikorwa by'ubukorerabushake nk'ibintu bisanzwe, ariko njye nagiye mbikuramo inyungu. Ubumenyi nabikuyemo nagiye mbubyaza amafaranga. Hari ibiraka bito by'ubushakashatsi nagiye mbona, ndetse na bimwe byo mu gihe cya Covid-19 byari akazi, kuko nari mfite ikigo cyanjye cyakoreshaga urubyiruko rurenga 300.'

    Kuri ubu, uyu musore aracyakora ibiraka mu mishinga inyuranye y'imiryango itegamiye kuri Leta n'izindi nzego, akabibangikanya n'ubucuruzi.

    Niyonshuti yavuze ko ubunararibonye yungukiye mu gukorana n'urubyiruko ari bwo bwamuteye gukomeza kurukorera ku rwego rwisumbuye, yiyamamariza kuruhagararira mu Nteko Ishinga Amategeko, maze urugendo ruramuhira.

    Uretse kuba yishimiye icyizere yagiriwe n'urubyiruko rwamutoye, yasobanuye ko mu Nteko azahera ku kurufasha kumenya uko uru rwego rukora. Azajya kandi aruvugira ku bibazo rwamugejejeho, anarumenereshe ibisubizo byatanzwe.

    Ikindi azitaho ni ugufasha urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ahari ashingiye ku ikoranabuhanga u Rwanda rufite, by'umwihariko interineti, no kwita ku mirimo ishingiye ku buhinzi burengera ibidukikije.

    Ati 'Niba dufite internet nziza, kuki tutayikoresha tugakorera no mu buryo bw'ikoranabuhanga imirimo yo mu mahanga? Gusaba akazi ni byiza rwose, ariko twagashakira no hanze y'imipaka y'u Rwanda. Usanga iyo urubyiruko rushaka akazi rukabona ko gatangwa muri Gabon, Togo n'ahandi, ruhita rwumva ko atari akarwo. Nyamara hano iwacu abanyamahanga ni benshi kandi barahakorera.'

    Yashimangiye ko ibyo bijyana no kongera ubumenyi buzwi nka 'soft skills', bufasha umuntu usoje kwiga gusobanura no gukoresha neza ubumenyi afite, ku buryo aho abonye amahirwe hose ayabyaza umusaruro.

    Ati 'Usanga hari abatazi ko kuri LinkedIn umuntu ashobora kuhabonera akazi, kandi birirwa kuri interineti. Hari abasoza muri kaminuza zimwe bafite ubwo bumenyi, bagahita babona akazi keza. Nyamara hari izindi kaminuza zishyira ku isoko ry'umurimo abanyeshuri b'abahanga kurusha abo, ariko bakagira ikibazo cya 'soft skills'.'

    Niyonshuti yashimangiye ko kuba Leta yaraciye inzoga z'ibyuma ari icyemezo cy'ingenzi, kuko zari zangiza cyane cyane urubyiruko, bigatuma no gukora ngo rutere imbere biba ikibazo.

    Icyakora, asanga iki cyemezo gikwiye kujyana no gusuzuma niba hari ibikorwa urubyiruko ruhugiraho, byaba ibirwungura ubumenyi cyangwa ibyo kwidagadura, nk'inzu z'urubyiruko, ibibuga by'imikino n'ibindi. Ibyo byatuma n'urutarabona akazi rugira ibindi bikorwa birwubaka.

    Ku myambarire mu rubyiruko, yagize ati 'Igihugu ntabwo kirabitangaho umurongo uhamye, ariko ntekereza ko, mu bushishozi bwacyo, niba hari amabwiriza azashyirwaho, abantu bakwiye kuyamenya. Dufite abaturage n'urubyiruko bumva ko iyo ikintu cyatanzweho umurongo, bagomba kuwukurikiza.'

    Niyonshuti Ben watorewe guhagarira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko yagaragaje ibyo azibandaho mu kuruvugira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intego-niyonshuti-ben-yinjiranye-mu-nteko

  • Umugabo wa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umugabo wa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, witwa Hafidh Ameir Hassan, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, nyuma yo kurwara indwara y'umutima.

    Urupfu rwa Hafidh Ameir rwatangajwe na Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi, wavuze ko yapfiriye mu bitaro byo muri Zanzibar aho yari ari kuvurirwa. Yitabye Imana ahagana saa mbili za mu gitondo (8:00), nk'uko byatangajwe n'inzego za Leta.

    Hafidh Ameir yari ari kuvurwa indwara ijyanye n'umutima ubwo yitabaga Imana. Amakuru aturuka muri Tanzania avuga ko yari ari kuvurirwa ku bitaro bya Emilio Mzena Memorial Hospital muri Zanzibar.

    Visi Perezida Ndejembi yihanganishije Perezida Samia, umuryango we, inshuti n'abavandimwe ndetse n'Abanya-Tanzania bose muri rusange.

    Hafidh Ameir Hassan yari muntu ki?

    Hafidh Ameir Hassan yari umukozi w'umwuga mu bijyanye n'ubuhinzi ndetse n'umuntu wari uzwiho kugira ubuzima bwite butagaragara cyane mu ruhame.

    Yashakanye na Samia Suluhu Hassan mu mwaka wa 1978, mbere y'uko Samia atangira urugendo rurerure muri politiki. Bombi babyaranye abana bane, barimo abahungu batatu n'umukobwa umwe. Umukobwa wabo, Wanu Hafidh Ameir, na we afite uruhare muri politiki ya Zanzibar.

    Hafidh yari umuntu utajya agaragara cyane mu bikorwa bya Leta cyangwa ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byatumye ubuzima bwe bwite butamenyekana cyane ugereranyije n'ubw'umugore we, watangiye kuyobora Tanzania nk'Umukuru w'Igihugu mu 2021.

    Source : https://flash.rw/2026/09/07/umugabo-wa-perezida-wa-tanzania-samia-suluhu-hassan-yitabye-imana/

  • Eric Omondi yatawe muri yombi i Nairobi #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya akaba n'umwe mu bantu bakunze kugaragara mu bikorwa byo guharanira impinduka muri Kenya, Eric Omondi, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, ubwo yari mu gikorwa cyo gukusanya imikono mu mujyi wa Nairobi.

    Omondi yafatiwe mu gice cy'ubucuruzi cyo hagati mu mujyi wa Nairobi, kizwi nka Nairobi CBD, hafi y'inyubako ya Archives iri ku muhanda wa Moi Avenue. Yari amaze gutangiza igikorwa cyo gukusanya imikono ku Banyakenya bashyigikira gahunda ye izwi nka 'Punguza Mzigo'. igamije gusaba leta ya Kenya kugabanya umubare w'uturere

    Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Eric Omondi ari imbere y'abantu benshi, afashe ijambo mu gikorwa cyari cyateguwe kugira ngo abaturage batange imikono yabo.

    Mu buryo butunguranye, abagabo bari bambaye imyenda isanzwe batangiye kumukikiza, nyuma baramufata baramujyana. Kuba abamufashe batari bambaye imyambaro ya polisi byatumye amashusho y'ifatwa rye akwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Kugeza ubu, amakuru yatangajwe kuri iri fatwa ntiyagaragaje ku buryo burambuye niba Omondi yahise ashinjwa icyaha runaka cyangwa niba polisi ikimukoraho iperereza.

    Source : https://flash.rw/2026/09/07/eric-omondi-yatawe-muri-yombi-i-nairobi/

  • Joheirry Mola wambitswe ikamba rya Miss World 2026 ni muntu ki? #rwanda #RwOT

    Joheirry Mola Dominguez, umunyamideli n'umwarimu ukomoka muri Repubulika Dominikani, ni we wegukanye ikamba rya Miss World 2026, aba Umunya-Dominikani wa kabiri utsindiye iri rushanwa nyuma ya Mariasela Álvarez waryegukanye mu 1982.

    Mola yavutse ku wa 27 Nzeri 2001 i Santo Domingo muri Repubulika Dominikani. Yize muri Universidad Iberoamericana (UNIBE), aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n'imicungire n'ubuyobozi bw'ubucuruzi.

    Nubwo azwi cyane mu bijyanye n'imideli n'amarushanwa y'ubwiza, Joheirry Mola afite n'uruhare mu burezi, kuko akora nk'umwarimu. Yashinze kandi umushinga witwa Voices of Tomorrow, ugamije gufasha no guteza imbere abana n'urubyiruko.

    Mola afite ubunararibonye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, itangazamakuru, gutangaza amakuru kuri televiziyo, kumurika imideli ndetse n'ibikorwa byo guteza imbere imibereho y'abaturage.

    Uko yageze kuri Miss World

    Muri 2025, Joheirry Mola yahagarariye Distrito Nacional mu irushanwa rya Miss World Dominican Republic, aho yegukanye ikamba ry'igihugu ndetse ahita abona itike yo guhagararira Repubulika Dominikani muri Miss World 2026.

    Mu irushanwa rya Miss World 2026 ryabereye muri Vietnam, Mola yitwaye neza kuva mu byiciro bibanza. Mu marushanwa ya Top Model, yegukanye ikamba rihagarariye umugabane wa Americas & Caribbean, bituma agera mu bakobwa 40 bari basigaye bahatanira ikamba.

    Yakomeje gutsinda ibyiciro byakurikiyeho, kugeza ubwo yegukanye ikamba rikuru rya Miss World 2026.

    Intsinzi ye yabaye amateka kuri Repubulika Dominikani, kuko ari bwo bwa kabiri umugore ukomoka muri icyo gihugu atwaye ikamba rya Miss World. Uwa mbere ni Mariasela Álvarez, waryegukanye mu 1982.

    Uretse kuba Miss World 2026, Joheirry Mola azakomeza gukoresha ijwi n'izina rye mu bikorwa byo guteza imbere abana n'urubyiruko, cyane cyane binyuze mu mushinga we wa Voices of Tomorrow.

     

    Source : https://flash.rw/2026/09/07/joheirry-mola-wambitswe-ikamba-rya-miss-world-2026-ni-muntu-ki/

  • Mu magambo asize umunyu Micky yashimiye AG Promoter ku ruhare yagize mu buzima bwe #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Micky yashimiye byimazeyo umugabo we AG Promoter, agaragaza ko yagize uruhare rukomeye mu buzima bwe ndetse no mu rugendo rwe rwo kwiyubaka.

    Mu butumwa bwuzuyemo amarangamutima yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Micky yavuze ko ashimira Imana kuba yaramuzanye mu buzima bwe, kuko yabaye umugisha ukomeye kuri we no ku muryango we.

    Micky yavuze ko AG Promoter yamufashije kubona ibintu byinshi atabonaga kuri we.

    Ati “Nshimira Imana cyane ko yakuzanye mu buzima bwanjye, kuko wabaye umugisha ukomeye kuri njye no ku muryango wanjye. Wanyeretse inzira nziza, umpa urukundo, unyereka agaciro kanjye kandi unyereka uwo ndiwe.”

    “Nubwo hari igihe ntari nzi neza uwo ndiwe cyangwa ibyo nshoboye, wowe warabibonye, urabyizera kandi urabimfashamo. Wambereye umugabo, inshuti, umujyanama ndetse n’umuntu wanyeretse inzira nziza.”

    Micky kandi yashimiye AG Promoter ku bwitange yamugaragarije, avuga ko ibyiza yamukoreye we n’umuryango we ari byinshi ku buryo amagambo ataba ahagije kugira ngo abimushimire cyangwa abishyure.

    Mu butumwa bwe, Micky yongeye gushimangira ko atazigera afata nk’ibisanzwe ibyo AG Promoter yamukoreye. Yashimiye urukundo, ukwizera, ubwitange ndetse n’uburyo ahora amwifuriza gutera imbere.

    Micky yavuze kandi ko amwishimira cyane ndetse ko amukunda, agaragaza ko umubano wabo ushingiye ku rukundo, icyizere no gufashanya mu rugendo rw’ubuzima.

    AG Promoter na Micky bakoze ubukwe muri Mutarama uyu mwaka aho banitegura kwiburaka imfura yabo.

    Micky yashimiye bikomeye umugabo we AG Promoter

    Source : http://isimbi.rw/mu-magambo-asize-umunyu-micky-yashimiye-ag-promoter-ku-ruhare-yagize-mu-buzima.html