Author: webrwanda

  • Muhoza Daniel wa Rayon Sports arifuzwa n’ikipe ikomeye i Burayi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Rayon Sports, Muhoza Daniel arifuzwa bikomeye n’ikipe ya Rijeka ikina icyiciro cya mbere muri Croatia.

    Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande, ari ku mwaka we wa mbere muri Rayon Sports aho yayigezemo avuye muri Etoile del’Est.

    Muhoza Daniel ntabwo byamutwaye igihe kwigarurira imitima y’abakunzi b’iyi kipe kuko kugeza ubu ni umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Muhoza Daniel yamaze kubona ikipe yamubengutse ya Rijeka aho ikina mu cyiciro cya mbere muri Croatia.

    Yifuza ko yajya gukorayo igeragezwa yaritsinda maze bagahita bamugura amafaranga menshi, gusa kugeza ubu Rayon Sports ntabwo irabyumva, ivuga ko nta mukinnyi wayo ukora igeragezwa.

    Muhoza Daniel ni umwe mu bakinnyi babengutswe na Rayon Sports nyuma yo kugira umwaka mwiza w’imikino ushize na Etoile del’Est mu cyiciro cya kabiri aho yanayifashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

    Igihe gito amaze muri Rayon Sports, ni umukinnyi wemeje umutoza Haringingo Francis Christian aho abamwegereye bavuga ko yanatangiye gutekereza ukuntu Daniel yagenda amwinjiza muri 11 babanza mu kibuga cyane ko abona ko umusaruro atanga abikwiye.

    Muhoza Daniel arifuzwa na Rijeka

    Source : http://isimbi.rw/muhoza-daniel-wa-rayon-sports-arifuzwa-n-ikipe-ikomeye-i-burayi.html

  • Kidum yatabarije Abarundi n’Abanyarwanda baba muri Kenya #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’Umurundi, Kidum Kibido yatabarije Abanyarwanda n’Abarundi barimo guhohoterwa muri Kenya.

    Muri Kenya hamaze iminsi ibikorwa byafashwe nk’urugomo aho ibikorwa byinshi b’abanyamahanga muri iki gihugu bisenywa.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko Abarundi n’Abanyarwanda batamerewe neza muri Kenya.

    Ati “Ndi umurindi, kuri ubu ndi mu bitaramo bizenguruka Canada. Kenya ni mu rugo guhera mu 1995 kandi nahisemo kuba Umunya-Kenya n’umutima wanjye wose, umugore wanjye ni Umunya-Kenya kandi twasezeranye byemewe n’amategeko dufite abana ubu bari ku ishuri muri Kenya.”

    Yakomeje avuga ko amafoto arimo kwakira avuye Nairobi ata meze atazi icyo Abarundi n’Abanyarwanda bakoze.

    Ati “Amafoto ndimo nakira avuye Nairobi ntabwo ari ari meza. Ni iki Abarundi n’Abanyarwanda bakoze kugira ngo bafatwe uku? Amandazi, icyayi n’ikawa ni icyaha? Ambasade ikwiye guhagarara ku bantu bacu byibuza bakagera mu rugo amahoro n’icyubahiro?”

    Yakomeje avuga ko afite imodoka ijyamo abantu 11 yayitanga ikajya igeza abantu mu ngo zabo.

    Kidum kandi yasabye Imana gufasha Abarundi niba koko izi ko hari ikintu yigeze afasha abantu ku mushahara muke ahembwa.

    Yakomeje avuga ko abizi neza bishobora kumutwara ubuzima ariko ngo bibe.

    Ati “Ndabizi ko bishobora kuntwara ubuzima ariko ntacyo bibe. Abarundi mu Burundi ntimugire Umunya-Kenya mukoraho mu Burundi. Ntimwibeshye kuko abandi barimo kugukorera ibintu bibi. Abantu babiri bayobye ntibyahinduka ukuri.”

    Yasoje avuga ko ibintu biri Politike byakemurwa mu buryo bwa Politike bitavanzwemo abasivile.

    Kidum yatabarije Abanyarwanda n’Abarundi baba muri Kenya

    Source : http://isimbi.rw/kidum-yatabarije-abarundi-n-abanyarwanda-baba-muri-kenya.html

  • Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw'iminsi ibiri muri Oman – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere Perezida w'u Rwanda agiriye uruzinduko rwemewe muri Oman, rugamije kurushaho gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi no kwagura inzego z'ubufatanye.
    Uruzinduko rwatangijwe n'umuhango wo kwakira Perezida Kagame.

    Kagame na Sultan Haitham bin Tariq bagiranye ibiganiro, binakurikirwa n'ibiganiro bihuza intumwa z'ibihugu byombi. Ibyo biganiro birimo kwibanda ku gushimangira umubano usanzwe hagati y'u Rwanda na Oman no kurebera hamwe izindi nzego ibihugu byombi byakwaguriramo ubufatanye.

    Ku munsi wa kabiri w'uruzinduko, Perezida Kagame ateganyijwe gusura Museum of the Frankincense Land, iherereye muri Al Baleed Archaeological Park, ahantu hashyizwe ku rutonde rw'Umurage w'Isi rwa UNESCO.

    Iyo nzu ndangamurage igizwe n'ibice bibiri by'ingenzi. Heritage Hall yibanda ku mateka y'ibisigaratongo, umurage w'akarere ndetse n'uruhare ubucuruzi bwa frankincense bwagize ku mibereho n'ubukungu bw'akarere ka Dhofar. Maritime Hall yo igaragaza amateka ya Oman mu bijyanye n'ingendo n'ubucuruzi bwo mu nyanja.

    Perezida Kagame azanasura Razat Royal Farm, umurima wa cyami ufite ubuso burenga hegitari 404.686. Ni kimwe mu bigo by'ingenzi by'ubuhinzi muri Dhofar Governorate, kandi unifashishwa mu bukerarugendo bushingiye ku buhinzi no mu bikorwa by'uburezi.

    Sultan Haitham bin Tariq azakira Perezida Kagame n'intumwa ze mu musangiro.

    U Rwanda na Oman bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku mateka. Muri uru ruzinduko kandi hateganyijwe gusinywa amasezerano n'inyandiko z'ubwumvikane mu nzego zitandukanye, mu rwego rwo kurushaho kwagura ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatangiye-uruzinduko-rw-iminsi-ibiri-muri-oman

  • Abatarifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bahawe andi mahirwe – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yatangijewe na Leta y'u Rwanda igamije kuvugurura umutekano w'amakuru y'abaturajye, kwihutisha serivisi ndetse no gutuma umuturage agenzura akanemeza uwemerewe kubona amakuru ye bwite.

    Kuva iyi gahunda yatangizwa mu gihugu hose, hari bamwe mu baturage kugeza magingo aya bari baracikanywe no kwifotoza ngo bajye muri iyo .

    Mu Mujyi wa Kigali hashyizweho site imwe ya Gikondo aho abacikanwe bose bari i Kigali bashobora kugana kugira ngo bafashwe.

    Bamwe mu baturage basanzwe kuri iyo site ya Gikondo batangarije RBA ko bishimiye kuba NIDA yabahaye andi mahirwe yo kwifotoza nyuma yaho ubushize bari bacikanywe kubw'impamvu zitandukanye.

    Umwe yagize ati ” Birashimije kuba bongeye kuduha amahirwe yo kwifotoza. Ubu nari nziko bizansaba kujya mu ntara aho iyi gahunda itaragera ariko kuba babigaruye ni amahirwe kubari i Kigali'.

    Undi nawe yasobanuye ko ubwo baheruka gufotora i Kigali we yari yaragiye mu ntara aza gusubira i Kigali gahunda yararangiye.

    Yashishikarije n'abandi batarifotoza gufatirana aya mahirwe NIDA yongeye gutanga.

    Ati ” Ndashishikariza abantu kwifotoza kuko ni ingenzi kubera ko buri munyarwanda akwiriye kugira ikimuranga kandi ntakindi cyamuranga uretse indangamuntu”.

    Umukozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Indangamuntu, Umulisa Munyankindi Arcesta yakanguriye abandi bacikanwe kugana amasite azashyirwaho mu gihugu maze abakozi ba NIDA bakabafasha.

    Yakomeje avuga ko umuntu aho ari hose mu gihugu yemerewe kujya kuri site imwegereye agafashwa.

    Ati ” Aho waba utuye hose waba warahavukiye cyangwa utarahavukiye wemerewe kuhibaruriza. Hari n'abandi bavuga ko badafite nimero z'indangamuntu z'ababyeyi ariko ibyo si ikibazo kuko iyo ugeze kuri site abakozi ba NIDA bagufasha kuzibona”.

    Mu bipimo bifatwa harimo; ifoto y'isura, ibikumwe, imboni ndetse n'umukono gusa abana bari munsi y'imyaka itanu bo bafotorwa isura gusa, mugihe abafite itandatu kugeza kuri 15 nta mukono batanga.

    Gahunda yo kwifotoza mu mujyi wa Kigali yari yatangijwe kumugararo kuwa 7 Gashyantare 2026. Byari biteganyijwe ko izamara ibyumweru birindwi, bivuze ko yari gusozwa taliki 4 Mata 2024. Gusa byagaragaye ko hari abo iyi gahunda yasojwe batarifotoza.

    NIDA ivuga ko guhera taliki 8 Nzeri 2026 iyi gahunda izakomereza mu tundi turere twa Nyabihu, Nyamasheke, Nyamagabe na Nyaruguru, igakomereza mu karere ka Rusizi guhera taliki 14 Nzeri ikazasorezwa mu turere twa Musanze, Burera na Rubavu.

    Kugeza ubu NIDA itangaza ko abagera kuri miliyoni umunani n'ibihumbi 300 ari bo bamaze gutanga imyirondoro yabo kugeza mu mpera z'ukwezi kwa Kanama.

    Abatarifotoza i Kigali bahawe andi mahirwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatarifotoza-ku-ndangamuntu-koranabuhanga-bahawe-andi-mahirwe

  • Kayonza: Impanuka ya moto yapfiriyemo abantu babiri – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026 mu Mudugudu wa Murenge mu Kagari ka Cyabajwa mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SSP Hamduni Twizeyimana, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yaturutse ku munamba utari ufite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, wagifashe ari kurya umunyenga bikarangira agonze indi moto abantu babiri bagahita bapfa.

    Ati 'Iyi mpanuka yatewe n'umunamba [abantu boza imodoka na moto] wahawe moto ngo ajye kuyoza, aho kugira ngo ayoze ashyiraho undi muntu, ntabwo turamenya niba ari umugenzi cyangwa se niba baryaga umunyenga. Yakoresheje umuvuduko ukabije rero anyura mu muhanda ujya Rwinkwavu, ahuriramo n'indi moto baragongana. Uwo munamba ahita yitaba Imana n'uwo mu motari wundi.''

    SSP Twizeyimana yakebuye abatwara ibinyabiziga batanga imfunguzo z'imodoka ku banamba n'abandi bantu baba badafite impushya zo gutwara ibinyabiziga.

    Yavuze ko urufunguzo rukwiriye guhabwa uyobora ikinamba kugira ngo ingaruka ziri bube abe ari we uzirengera.

    Kuri ubu imirambo y'abapfiriye muri iyi mpanuka yajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu mu gihe ari naho harwariye abaturage babiri bakomerekeye muri iyi mpanuka.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-impanuka-ya-moto-yapfiriyemo-abantu-babiri

  • Kigali: Abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bibukijwe kwimuka mbere y'imvura y'Umuhindo – #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa bwatanzwe n'Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, abinyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026.

    Yasabye abakodesha kubanza kwisuzuma bakamenya niba inzu batuyemo zidashobora gushyira ubuzima bwabo n'ubw'imiryango yabo mu kaga mu gihe cy'imvura nyinshi.

    Ati 'Igihe cy'imvura kiregereje. Mbere y'uko imvura y'Umuhindo itangira kugwa, ibaze uti: 'Ese inzu nkodesha iratekanye? Nta bibazo izateza umuryango wanjye mu gihe cy'imvura?''

    Ntirenganya yagaragaje ko hari abaturage bashobora kuba batuye ahantu harengewe n'amazi mu gihe cy'imvura giheruka, bikaba byaratumye amazi yinjira mu ngo, bamwe bakimuka ariko bakazigarukamo imvura imaze guhita.

    Yabasabye kwibaza icyatuma ibyo bibazo bitongera kuba, cyane cyane niba nta cyahinduwe ku nzu cyangwa ku bindi bintu byateje icyo kibazo.

    Ati 'Niba nta kindi cyakozwe, ni iki kizatuma ibyo bitongera kuba imvura nitangira kugwa?'

    Yavuze ko hari n'abashobora kuba batuye mu nzu zatangiye kwisatura, ariko ba nyirazo bakagerageza guhisha ibyo bisate babisiga irangi cyangwa bagashyiraho igishahuro, aho kubisana mu buryo burambye.

    Yibukije ko nubwo irangi rishya rishobora guhisha ibisate, ridashobora gutuma inzu ifite ikibazo gikemuka.

    Abaturage batuye munsi y'inkuta zifata ubutaka zidakomeye cyangwa hafi ya za ruhurura na bo basabwe kutirengagiza amakuru bahabwa n'abaturanyi ku byago bishobora kubageraho.

    Ntirenganya yavuze ko inzu ishobora kugaragara neza kandi itekanye mu gihe cy'impeshyi, ariko ikaba yashyira ubuzima bw'abayituye mu kaga mu gihe cy'imvura nyinshi.

    Yasabye ba nyir'inzu bazi ko inyubako bakodesha zishobora gushyira ubuzima bw'abazituye mu kaga kugira icyo bakora hakiri kare.

    Ati 'Wihisha kwiyasa kw'inkuta ngo ubone umukiriya, cyangwa ngo ukomeze gushyira abakodesha mu nzu uzi ko yuzura amazi mu mvura. Amafaranga y'ubukode ntakwiye kurutishwa ubuzima bw'abantu.'

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali yemeye ko atari buri wese ufite ubushobozi bwo guhita yimuka, ariko asaba ababufite guhitamo inzu ziri ahantu hatekanye no kwimuka mbere y'uko imvura nyinshi itangira kugwa.

    Ati 'Bikore hakiri kare, wimuke mbere y'uko ibiza ari byo bizagutegeka kwimuka huti huti.'

    Yibukije abaturage ko inzu ihendutse idashobora kugira icyo imarira uyikodesha mu gihe imushyira mu kaga, agira ati 'Amagara ntaguranwa amagana.'

    Mu gusubiza uwari umubajije igihe imvura iteganyijwe gutangirira, Ntirenganya yavuze ko amakuru y'iteganyagihe agaragaza ko ishobora gutangira kugwa mu mpera za Nzeri cyangwa mu ntangiriro z'Ukwakira.

    Umujyi wa Kigali wibukije abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kwimuka mbere y'imvura y'Umuhindo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abatuye-ahashyira-ubuzima-bwabo-mu-kaga-bibukijwe-kwimuka-mbere-y-imvura

  • Perezida Kagame yageze muri Oman mu ruzinduko rw'iminsi ibiri #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Salalah muri Oman, aho yatangiye uruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri rugamije kurushaho gushimangira umubano n'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Oman.

    Sultan wa Oman, Haitham bin Tariq

    Perezida Kagame yakiriwe na Sultan wa Oman, Haitham bin Tariq, mu muhango wo kumwakira watangije uru ruzinduko, akaba ari na rwo rwa mbere Perezida w'u Rwanda agiriye muri Oman mu buryo bw'uruzinduko rwemewe.

    Nyuma y'umuhango wo kwakira Perezida Kagame, yagiranye ibiganiro na Sultan Haitham bin Tariq, mbere y'uko hakurikira ibiganiro byahuje intumwa z'ibihugu byombi.

    Ibiganiro byibanze ku kurebera hamwe uburyo u Rwanda na Oman byarushaho guteza imbere umubano usanzwe hagati yabyo, ndetse no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye kubw'inyungu z'ibihugu byombi.

    Muri uru ruzinduko kandi hateganyijwe gusinywa amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye, mu rwego rwo gushyiraho uburyo bushya bwo guteza imbere ubufatanye hagati y'u Rwanda na Oman.

    Ku munsi wa kabiri w'uru ruzinduko, Perezida Kagame ateganyijwe gusura inzu ndangamurage ya  Frankincense Land, iherereye muri Al Baleed Archaeological Park, ahantu ndangamateka hashyizwe ku rutonde rw'Umurage w'Isi rwa UNESCO.

    Perezida Kagame azanasura Razat Royal Farm, umurima wa cyami ufite ubuso burenga hegitari 404.686. Uyu murima uri mu bigo by'ingenzi by'ubuhinzi mu Ntara ya Dhofar, ndetse ukaba unifashishwa mu bikorwa by'ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi no mu burezi.

    Mu rwego rwo kwakira Perezida Kagame n'intumwa ayoboye, Sultan Haitham bin Tariq azabakira mu musangiro.

    U Rwanda na Oman bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku mateka, aho ibihugu byombi bikomeje gushaka amahirwe mashya yo guteza imbere imikoranire.

    Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rutegerejwemo umusaruro mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu bijyanye n'ubufatanye bw'ubukungu, ubucuruzi, ishoramari n'izindi nzego z'inyungu rusange.

     

    Source : https://flash.rw/2026/09/07/perezida-kagame-yageze-muri-oman-mu-ruzinduko-rwiminsi-ibiri/

  • Tanzania izakira Miss World 2027 #rwanda #RwOT

    Tanzania izakira irushanwa mpuzamahanga rya Miss World ku nshuro ya 74, rizaba muri Gicurasi 2027, mu gikorwa kizaba ari amateka kuri icyo gihugu ndetse no ku mugabane wa Afurika.

    Abategura irushanwa rya Miss World batangaje ko Tanzania yahawe uburenganzira bwo kwakira Miss World Festival 2027, izitabirwa n'abakobwa bahagarariye ibihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi.

    Amasezerano yo kwakira iri rushanwa yashyizweho umukono mu muhango wabereye muri Hyatt Regency i Dar es Salaam, aho uhagarariye Miss World, Julia Morley CBE, yari ahari hamwe na Miss World 2025, Opal Suchata wo muri Thailand, ndetse na Miss World Africa, Hasset Dereje.

    Tanzania izaba igihugu cya kane muri Afurika cyakiriye Miss World, nyuma ya Afurika y'Epfo, Seychelles na Nigeria. Ni na cyo gihugu cya mbere cyo muri Afurika y'Iburasirazuba n'Afurika yo hagati kizakira iri rushanwa.

    Miss World yatangaje ko ibikorwa by'irushanwa bizamara hafi ukwezi, aho abazitabira bazahabwa umwanya wo gusura no kumenyekanisha ibyiza bya Tanzania, mu gihe banitabira amarushanwa n'ibindi bikorwa biteganyijwe.

    Muri gahunda harimo ibirori byo kwakira abitabiriye irushanwa, ibikorwa byo guteza imbere umuco, amarushanwa y'ibyiciro bitandukanye, ibikorwa by'ubugiraneza, imideli ndetse n'umuhango wo gutanga ikamba ku mukobwa uzegukana Miss World 2027.

    Abategura irushanwa bavuga ko biteganyijwe ko abarenga 20,000 baturutse mu bindi bihugu bashobora gusura Tanzania muri icyo gihe, mu gihe ibiganiro n'ibikorwa byaryo bishobora kugera ku bantu barenga miliyari ebyiri binyuze kuri televiziyo n'imbuga nkoranyambaga.

     

    Source : https://flash.rw/2026/09/07/tanzania-izakira-miss-world-2027/

  • Tanzania igiye kwakira Miss World #rwanda #RwOT

    Bwa mbere mu mateka, irushanwa ry’ubwiza rya Miss World rigiye kubera muri Afurika y’Iburasirazuba, ni nyuma y’uko Tanzania izakira irya 2027.

    Miss World igiye kuba ku nshuro ya 74 aho ari irushanwa rihuza abakobwa beza kandi bafite imishinga igamije guhindura imibereho y’abantu.

    Iriheruka ryari ryakiriwe na Vietnam ikaba yamaze gushyikiriza Tanzania ibendera ry’iri rushanwa nk’igihugu kizakira irushanwa rikurikiyeho.

    Bariherewe mu muhango wo gusoza Miss World 2026 wabereye i Nha Trang muri Vietnam, ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026 aho yari ihagarariwe n’Umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’Itangazamakuru, Umuco, Ubuhanzi na Siporo, Hamis Mwinjuma, ndetse na Ambasaderi wa Tanzania mu Bushinwa, Suleiman Haji Suleiman.

    Tanzania yanditse aya mateka, biteganyijwe ko izakira iri rushanwa muri Gicurasi 2027 ni mu gihe irya 2026 ryegukanywe na Joheirry Mola wo muri Dominican Republic.

    Elisabeth Reynés wo muri Espagne yabaye igisonga cya Mbere, ni mu gihe Taanusiya Chetty wo muri Malaysia yabaye igisonga cya Kabiri ni mu gihe Latricia Sawe wari uhagarariye Tanzania yabashije kugera mu bakobwa 40 ba mbere muri 111 bitabiriye.

    Tanzania izaba ibaye igihugu cya kane cyakiriye iri rushanwa nyuma ya Afurika y’Epfo, Seychelles na Nigeria.

    Tanzania igiye kwakira Miss World

    Source : http://isimbi.rw/tanzania-igiye-kwakira-miss-world.html

  • Ouattara arajya kwa muganga – Umutoza wa APR FC wumijwe n’ibyo yabonye #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib yavuze ko yatangira gutoza imikino Nyafurika ari ubwa mbere yahura n’ibyo yahuye nabyo aho yifatiye ku gahanga abasifuzi bamusifuriye.

    Hari mu mukino ubanza wa CAF Champions League APR FC yari yasuyemo Les Aigles du Congo maze ibatsinda 1-0.

    Aganira n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino wabaye ejo hashize ku Cyumweru, Abderrahim Talib yavuze ko bakoze ibyo bashoboye byose ariko abasifuzi baritambika.

    Yavuze ko yitwa we ari ubwa mbere yabona bafashwe nk’uko baraye bafashwe mu gihe cyose amaze gutoza imikino ya CAF Champions League.

    Ati 'Natoje imikino myinshi ya Champions League kandi ndi kumwe n’abakinnyi bakomeye, ariko sinigeze mbona dufatwa nabi nk’uko byagenze uyu munsi. Twimwe penaliti ebyiri, gusifura amakosa adasobanutse n’amakarita atari akenewe ku bakinnyi.'

    Uyu mutoza wa APR FC akaba atamera ikarita itukura yahawe Ronald Ssekiganda aho yavuze ko umusifuzi yamukurikiranye umukino warangiye bimeze nko kumugendaho.

    Aha ni naho yavuze ko kapiteni “Ouattara yakiniwe nabi none agomba kujya kwa muganga, ibyo umusifuzi yabyihoreye, ntiyasifura.”

    Talib yavuze ko icyamutunguye atari ugutsindwa ahubwo yatunguwe n’imyitwarire y’abasifuzi bagaragaje kuri uyu mukino.

    Ati 'Twagerageje kubahagarika tugerageza amahirwe mu gihe dufashe umupira, gusa natunguwe bitari ugutsindwa, ahubwo ku myitwarire y’umusifuzi. Ntabwo umupira w’amaguru watera imbere ugifite abasifuzi nk’aba. Mumbabarire kubivuga.'

    Yakomeje avuga ko Aigles du Congo ari ikipe nziza ifite abakinnyi beza ku giti cyabo kandi bari bagerageje kubiga bityo kuba bitakunze hakiri iminota 90.

    APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026 ikina na Les Aigles du Congo umukino wo kwishyura aho isabwa gutsinda kugira ngo ikomeze mu cyiciro gikurikiyeho.

    Talib yaraye yumijwe n’ibyo yaraye abonye

    Source : http://isimbi.rw/ouattara-arajya-kwa-muganga-umutoza-wa-apr-fc-wumijwe-n-ibyo-yabonye.html