Author: webrwanda

  • Ngolo Kante byagenze gute? #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko u Bufaransa busezerewe mu Gikombe cy'Isi, byari bigoye kutibuka N'Golo Kanté.

    Mu byashobokaga kuba ari bwo Gikombe cy'Isi cye cya nyuma, yasoje irushanwa agaragaza isura yavugaga byinshi: agahinda, kwiheba no kumva atabonye amahirwe yo gufasha ikipe y'igihugu cye.

    Ntiyakinnye n'umunota n'umwe. Benshi bumva ko yahamagawe mu ikipe gusa kugira ngo huzuzwe inshingano, ariko ntiyahabwa umwanya n'uruhare yari akwiriye.

    Ku mukinnyi ukunzwe kubera kwicisha bugufi, kandi uzwi nka 'inseko y'umupira w'amaguru,' iri mu Gikombe cy'Isi ryamwambuye n'iyo nseko.

    Source : https://kasukumedia.com/ngolo-kante-byagenze-gute/

  • #rwanda #RwOT

    Marco Rubio ari kunengwa n'abatari bake bo mu muryango w'Abanyasomaliya, barimo n'Intumwa ya Rubanda Ilhan Omar, nyuma yo gutangaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihagaritse inkunga zose zagenerwaga Somaliya.

    Rubio yagize ati:
    'Imfashanyo z'amahanga si impano. Ni amafaranga y'abasoreshwa bo muri Amerika, kandi agomba gukoreshwa mu guteza imbere inyungu z'igihugu cya Amerika.'

    Iri tangazo ryateje impaka n'uburakari mu barinenga, bavuga ko guhagarika iyo nkunga bishobora kurushaho gukomerera abasivili bo muri Somaliya.

    Ku ruhande rwa Rubio, avuga ko amafaranga y'abasoreshwa bo muri Amerika akwiriye gukoreshwa gusa igihe ayo mafaranga ateza imbere mu buryo bugaragara inyungu n'umutekano bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Source : https://kasukumedia.com/14467-2/

  • Urwibutso ku munsi wa mbere wo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu 2017 – #rwanda #RwOT

    Abari hagati ya 40 na 50 ni bo bari bagiye kumutega amatwi biganjemo abatwara amagare. Yababwiye ko yifuza kuzamura ubukungu, akagira n'uruhare mu guhanga imirimo. Amaze kubagezaho imigabo n'imigambi ye, umuturage umwe yaramubajije ati ' ko [Kagame] yaduhaye inka tukanywa amata tukamererwa neza, wowe uzaduha iki?'

    Mpayimana yaramusubije ati 'Navuga ko ibyiza biri imbere'.

    Perezida Kagame yatangiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Majyepfo mu Karere ka Ruhango mu gihe Dr. Frank Habineza we yatangiriye i Rusizi mu Murenge wa Rugarama.

    Habineza yabwiye IGIHE ko uwo munsi ibikorwa byo kwiyamamaza byatinze gutangira ariko biza kurangira bigenze neza. Ati 'Byagenze neza tugaruka no mu Mujyi wa Kamembe naho turahiyamamariza bigenda neza. Ku munsi wakurikiyeho, twagiye i Nyamasheke na ho turahiyamamariza.'

    Ari mu Ruhango, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugomba kwihuta mu iterambere rukagera kure. Ati 'Turashaka kwihuta kandi tukagera kure. Ubwo ni ukuvuga ngo rero dufatanya ibintu bibiri. Bisaba umuntu umwe mu bikorwa bye gukora akihuta ariko kugira ngo tugere kure buri umwe ukora kandi yihuta turashaka ko ajyana n'undi. Turashaka kujyana twe. Turashaka kwihuta, turashaka kugera kure.'

    Habineza yasobanuye ko nubwo atatsinze amatora, iyo asubije amaso inyuma mu myaka icyenda ishize, asanga hari byinshi ishyaka rye ryaharaniye byagezweho.

    Ati 'Icyo gihe abantu bishyura mituweli bakamara ukwezi bativuza ndetse bamwe muri bo bakaba babura n'ubuzima, bakarwara cyane, ubwo twavugaga ko nibatugirira icyizere bakadutora umuntu azajya yishyura mituweli, yivuze uwo munsi, byabaga bimeze nk'inzozi ariko biza gukunda.'

    Yavuze ko mu bindi yifuzaga ko byahinduka, harimo ibijyanye n'imisoro y'ubutaka, ndetse n'ibyangombwa by'ubutaka ku buryo umuntu areka guhabwa icyangombwa kimara imyaka 20 ahubwo agahabwa icya burundu.

    Ati 'Nyuma leta iza gushyiraho itegeko ishyiramo n'ubutaka n'icyangombwa cya burundu igishyiramo n'imyaka irayongera iva kuri 20 igera kuri 99 yongerwa.'

    Kuva mu 2017, u Rwanda rwateye intambwe mu bikorwa remezo, ubukungu no kuzamura imibereho y'abaturage.

    Ingo zifite amashanyarazi zazamutse ziva kuri 34,4% mu 2017 zigera kuri 85,1% mu 2025. Ni mu gihe amashanyarazi yavuye kuri MW 208 agera kuri MW 467,142.

    Abanyarwanda bagerwaho n'amazi meza bageze kuri 90% mu 2024 bavuye kuri 87% mu 2017.

    Umusaruro mbumbe w'igihugu wazamutse uva kuri miliyari 7.597 Frw mu 2017 ugera kuri miliyari 23.387 Frw mu 2025. Umusaruro kuri buri muturage na wo wavuye ku Madolari 774 ugera ku madolari 1.123,7.

    Ingengo y'imari y'igihugu yazamutse iva kuri miliyari 2.094,9 Frw mu 2017 igera kuri miliyari 7.796,3 Frw mu 2026.

    Ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutse buva kuri 21,3% bugera kuri 14,7%. Imihanda ifite amatara yavuye kuri kilometero 663 igera kuri kilometero 2.160, naho umuyoboro wa fibre optique uva kuri kilometero 3.300 ugera kuri kilometero 15.700.

    Mu burezi, ibyumba by'amashuri byiyongereye biva ku bihumbi 46 bigera ku bihumbi 76. Umusaruro w'amata na wo wavuye kuri litiro ibihumbi 700 ugera kuri litiro zirenga miliyoni imwe.

    Mu buzima, impfu z'ababyeyi babyara zagabanutse ziva kuri 210 ku babyeyi ibihumbi 100 zigera ku bihumbi 149.

    Habineza ati 'Navuga ko iyo nsubije amaso inyuma za 2017 za 2018 kugeza uyu munsi mu 2026 twavuga ko politiki y'u Rwanda igenda iva ahantu hamwe hari hadashimishije ariko igenda ahashimishije noneho. Navuga ko twebwe tubona biri kugenda biba byiza binaduha n'imbaraga zo gukomeza gutera imbere.'

    Perezida Kagame ubwo yiyamamazaga mu 2017 yavuze ko kugira ngo u Rwanda rutere imbere Abanyarwanda bagomba gufatanya

    Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ntibahwemye kugaragariza umukandida wabo ko bamuri inyuma

    Ari kwiyamamariza mu Ruhango mu 2017 Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugomba kwihuta mu iterambere rukagera kure

    Mpayimana ubwo yiyamamazaga mu 2017 yavuze ko yifuza kuzamura ubukungu, akagira n'uruhare mu guhanga imirimo

    Mu 2017, Mpayimana yatangiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza i Nyamata ahari hateraniye abantu bake

    Dr. Frank Habineza mu 2017 mu kwiyamamaza yatangiriye i Rusizi mu Murenge wa Rugarama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwibutso-ku-munsi-wa-mbere-wo-kwiyamamariza-kuyobora-u-rwanda-mu-2017

  • Espagne yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi isezereye u Bufaransa #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu ya Espagne yerekeje ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda u Bufaransa ibitego 2-0 mu mukino wa ½ wabereye kuri Dallas Stadium i Arlington muri Leta ya Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika .

    Espagne yagaragaje umukino mwiza kuva utangiye, igenzura umupira ndetse ibuza u Bufaransa bukomeye mu busatirizi kubona uburyo bwinshi bwo gutsinda.

    Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 22 gitsinzwe na Mikel Oyarzabal kuri penaliti, nyuma y’uko myugariro Lucas Digne akoreye ikosa Lamine Yamal wari winjiye mu rubuga rw’amahina. Oyarzabal yinjije umupira neza mu izamu, atsinda igitego cye cya gatanu muri iri rushanwa.

    Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, u Bufaransa bwongeye kwisanga mu gihombo nyuma y’uko myugariro wabwo , William Saliba avunitse agasimburwa.

    Mu gice cya kabiri, Espagne yakomeje gukina neza, maze ku munota wa 58 Pedro Porro atsinda igitego cya kabiri nyuma yo guhererekanya neza umupira na Dani Olmo, asiga umunyezamu Mike Maignan ntacyo ashoboye gukora.

    Nubwo Kylian Mbappé yari yabanje mu kibuga ndetse yari afite amahirwe yo kongera ibitego bye mu rugamba rwo guhatanira inkweto ya zahabu, ntiyabashije kubona uburyo bufatika imbere y’ubwugarizi bwa Espagne bwakinnye umukino uri ku rwego rwo hejuru.

    Muri iri rushanwa, Espagne imaze gutsindwa igitego kimwe gusa, mu gihe u Bufaransa bwari bwinjijwe ibitego bibiri mbere y’uyu mukino.

    Intsinzi y’Abanya-Espagne yahagaritse inzozi z’u Bufaransa zo kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, nyuma yo kwegukana igikombe mu 2018 no gutsindirwa ku mukino wa nyuma na Argentine mu 2022.

    Uyu mukino wanabaye uwa nyuma wa Didier Deschamps muri ½ cy’Igikombe cy’Isi, kuko biteganyijwe ko azava ku mwanya w’umutoza w’u Bufaransa nyuma y’iri rushanwa, asoje imyaka 14 atoza iyi kipe.

    Espagne, yatwaye Igikombe cy’Isi rimwe gusa mu 2010, izahurira ku mukino wa nyuma n’izava hagati ya Argentine n’U Bwongereza, nabo bagomba guzakina umukino wa kabiri wa ½ ku munsi wejo. Abanya-Espagne bazaba bashaka kongera kwandika amateka begukana iki gikombe ku nshuro ya kabiri yo muri 2010 muri Afurika y’Epfo.

    Espagne yageze ku mukino wa nyuma

    U Bufaransa bwatashye amara masa

    Source : http://isimbi.rw/espagne-yageze-ku-mukino-wa-nyuma-w-igikombe-cy-isi-isezereye-u-bufaransa.html

  • FIFA WORLD CUP 2026:ESPAGNE YAGEZE KU MUKINO WA NYUMA ISEZEREYE UBUFARANSA BWAHABWAGA AMAHIRWE #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu ya Espagne yanditse amateka yongera kugera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda u Bufaransa ibitego 2-0 muri 1/2 cy'irangiza, ihita ikomeza urugendo rwo guhatanira igikombe.

    Uyu mukino wari utegerejwe na benshi kubera ko wahuje amakipe abiri akomeye ku mugabane w'u Burayi. U Bufaransa bwa Didier Deschamps bwinjiye mu kibuga bwizeye gukomeza kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, mu gihe Espagne yashakaga gukomeza umusaruro mwiza imaze imyaka igaragaza mu marushanwa akomeye.

    Espagne yatangiye umukino isatira cyane, maze ku munota wa 22 ibona penaliti nyuma y'uko Lamine Yamal akorewe ikosa mu rubuga rw'amahina maze Mikel Oyarzabal ayinjiza neza, biha Espagne igitego cya mbere ndetse n'icyizere cyo kugenzura umukino.

    Espagne yageze kuri final isezereye Ubufaransa

    Mu gice cya kabiri, Espagne yakomeje gukina umupira mwiza wo guhererekanya, maze Pedro Porro atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 58 nyuma yo gukorana neza na Dani Olmo.  Lamine Yamal nawe yaje gutsinda ikindi gitego, umusifuzi yemezako habayeho kurarira.

    Ku ruhande rw'u Bufaransa, Kylian Mbappé na bagenzi be bagerageje gushaka uko bagaruka mu mukino, ariko basanga ubwugarizi bwa Espagne buhagaze neza ndetse n'umunyezamu Unai Simón akora akazi ke neza. U Bufaransa bwananiwe kubona igitego cyo kwishyura cyangwa kugabanya ikinyuranyo.

    Ubufaransa bwasezereye na Espagne ku bitego 2-0

    Iyi ntsinzi isobanuye ko Espagne igeze ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi bwa mbere nyuma yo kucyegukana igikombe muri 2010. Izahura n'izatsinda hagati ya Argentine n'u Bwongereza muri 1/2 cya kabiri, mu gihe u Bufaransa buzakina umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu bukazahura nizaba yatsinzwe hagati ya Abongereza na Argentina.

    Source : https://flash.rw/2026/07/14/fifa-world-cup-2026espagne-yageze-ku-mukino-wa-nyuma-isezereye-ubufaransa-bwahabwaga-amahirwe/

  • Cheikh Djibril Ouattara yagizwe kapiteni wa APR FC #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Cheikh Djibril Ouattara yagizwe kapiteni wa APR FC asimbuye Niyomugabo Claude watandukanye n’iyi kipe.

    Niyomugabo Claude wari kapiteni wa APR FC, mu minsi ishize nibwo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yatangaje ko batazakomezanya.

    Hibazwaga uzasigarana izi nshingano zo kuyobora bagenzi muri APR FC aho amahirwe menshi yahabwaga Nshimiyimana Yunusu uheruka kongera amasezerano.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Nyakanga 2026 APR FC yemeje ko rutahizamu ukomoka muri Burkina Faso, Cheikh Djibril Ouattara ari we kapiteni mushya wayo.

    Cheikh Djibril Ouattara wabaye rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya 2025-26, akaba azungirizwa na Nshimiyimana Yunusu.

    Cheikh Djibril Ouattara yagizwe kapiteni wa APR FC

    Nshimiyimana Yunusu azungiriza Cheikh Djibril Ouattara

    Source : http://isimbi.rw/cheikh-djibril-ouattara-yagizwe-kapiteni-wa-apr-fc.html

  • Visit Rwanda yasinye amasezerano y'ubufatanye na Aston Villa – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano azatuma Visit Rwanda iba umuterankunga mukuru (Principal Partner), umufatanyabikorwa mu bukerarugendo (Official Tourism Partner) ndetse n'utanga ikawa yemewe n'iyi kipe (Official Coffee Provider).

    Muri aya masezerano, ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragara imbere ku mipira y'amakipe yose ya Aston Villa arimo iy'abagabo, abagore ndetse n'amakipe y'abakiri bato n'ahandi hantu h'ingenzi.

    Uretse guteza imbere ubukerarugendo, ubu bufatanye buzibanda no ku kumenyekanisha u Rwanda nk'igihugu gifite amahirwe mu ishoramari, kwakira ibikorwa mpuzamahanga ndetse n'inama zitandukanye n'imikino.

    Impande zombi zizafatanya mu bikorwa bigamije guteza imbere umupira w'amaguru n'amahugurwa y'abatoza, ibikorwa by'ubugiraneza, guteza imbere imiyoborere ndetse no gutanga amahirwe yo kongera ubumenyi mu myuga itandukanye.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi muri Aston Villa, Francesco Calvo, yavuze ko ubu bufatanye ari ikimenyetso cy'iterambere ry'ikipe mu kwagura ibikorwa byayo ku masoko mpuzamahanga.

    Yagize ati 'Ubu ni ubufatanye bushimishije cyane kuri Aston Villa kandi bugaragaza uburyo ikipe ikomeje kwaguka no kugera ku masoko mashya ku rwego mpuzamahanga. Hari amahirwe menshi y'ubufatanye, kwiga, guhanga ibishya ndetse dushishikajwe no gukorana na Visit Rwanda, mu buryo buzagira impinduka nziza, binyuze mu bukerarugendo, ishoramari n'iterambere rya siporo.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB, Janet Karemera, yavuze ko ubu bufatanye ari uburyo bukomeye bwo kumenyekanisha u Rwanda ku Isi binyuze mu mikino ikunzwe na benshi.

    Ati 'Aya masezerano agaragaza ubushake bw'u Rwanda bwo kugera ku bantu benshi ku Isi binyuze ku mbuga zikomeye ku Isi, no kwerekana igihugu cyacu nk'ahantu ho gusura, gushoramo imari no gukorera ubucuruzi.'

    Yakomeje avuga ko aya masezerano aje akurikira imyaka umunani u Rwanda rumaze rukorana ibikorwa byo kwamamaza igihugu mu Bwongereza, kimwe mu bihugu by'ingenzi bikomokamo ba mukerarugendo basura u Rwanda.

    Ati 'Dushishikajwe no gukorana na Aston Villa mu kugera ku bantu benshi bashya mu Bwongereza, mu Burayi no hirya no hino. Binyuze muri ubu bufatanye, intego yacu ni ugushimangira umubano n'abantu basanzwe batekereza gusura u Rwanda, haba ku bw'ubukerarugendo, gushora imari cyangwa kwitabira ibikorwa by'ubucuruzi, ari na ko tugira uruhare mu iterambere rirambye no guteza imbere urwego rwa ruhago mu Rwanda.'

    Aston Villa yatangaje ko abafana bamaze kugura umwambaro mushya w'ikipe wa shampiyona ya 2026/27 mbere y'uko ubu bufatanye butangazwa, bazawujyanayo kugira ngo bashyirweho ikirango cya Visit Rwanda ku buntu.

    Visit Rwanda izasimbura Betano, ikigo cy'imikino y'amahirwe cyari gisanzwe cyamamaza imbere ku mwambaro wa Aston Villa.

    Iyi kipe yari ikeneye umuterankunga mushya kubera icyemezo cya Premier League cyo guhagarika kwamamaza ibigo by'imikino y'amahirwe imbere ku myambaro y'abakinnyi, guhera mu mwaka w'imikino wa 2026/2027.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi muri Aston Villa, Francesco Calvo, ni we wari warahawe inshingano zo gushakira ikipe abaterankunga bashya no kongera amafaranga yinjiza.

    Amakuru ava mu bantu bazi iby'aya masezerano avuga ko ashobora kuba ari yo afite agaciro kanini kurusha andi yose Aston Villa yagiranye n'umuterankunga mu mateka yayo.

    Aston Villa ibaye indi kipe ikomeye yo ku Mugabane w'u Burayi igiye gukorana na Visit Rwanda, gahunda y'igihugu igamije kumenyekanisha u Rwanda nk'ahantu ho gusura no gushora imari.

    Visit Rwanda isanzwe ifitanye amasezerano na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Atlético de Madrid yo muri Espagne.

    Yari imaze imyaka umunani ikorana na Arsenal yo mu Bwongereza, aho ikirango cya Visit Rwanda cyashyirwaga ku kuboko kw'imyambaro y'abakinnyi.

    Gushyira ikirango cya Visit Rwanda imbere ku mwambaro wa Aston Villa bizatuma kigaragara cyane mu mikino ya Premier League, mu marushanwa yo ku Mugabane w'u Burayi, mu bikorwa byo kwamamaza ndetse no ku bicuruzwa by'iyi kipe.

    Aston Villa ni imwe mu makipe afite amateka akomeye mu Bwongereza. Yegukanye Champions League mu 1982, ndetse mu 2026 yegukanye UEFA Europa League. Mu myaka ya vuba yongeye kugaragara mu makipe ahatanira imyanya ya mbere muri Premier League.

    Aston Villa igiye kujya yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/visit-rwanda-yasinye-amasezerano-y-ubufatanye-na-aston-villa

  • Gatsibo: Abana barenga 360 binangiye gusubira mu ishuri – #rwanda #RwOT

    Imibare itangwa n'ishami ry'uburezi mu Karere ka Gatsibo igaragaza ko muri Nzeri 2025 ubwo umwaka w'amashuri watangiraga aka Karere kari gafite abana 1.712 bataye ishuri. Ubuyobozi bwakoze ubukangurambaga abana 1.224 basubira mu ishuri.

    Abana 488 bari basigaye habonetsemo 126 byagaragaye ko bakuze ku buryo gusubira mu ishuri batabyemera bafashirizwa mu masomero y'abakuze. Abana 362 bo binangiye ku gusubira mu ishuri hakaba hateganyijwe ubukangurambaga bwo kubagarura mu ishuri.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukamana Marcelline, avuga ko ibibazo byinshi bigaragara mu bana yaba abagaragara mu mirire mibi, abata amashuri byose bituruka ku makimbirane aba ari hagati y'abashakanye.

    Yagize ati ' Kuba tugifite abana bake tukibona bata ishuri akenshi bituruka muri bya bibazo by'imiryango yabo hari umufatanyabikorwa turi gufatanya mu mushinga ugamije kuba nta mwana uri hanze y'ishuri. Dufite abakangurambaga kuri buri Kagari badufasha kureba abana biga nabi n'abana bava mu ishuri kugira ngo barigarukemo.''

    Yakomeje agira ati ' Ubu imbaraga tuzishyira mu kumenya icyatumye umwana ava mu ishuri nibyo biduha umusaruro nyawo kuko akenshi bituruka mu miryango yabo. Umugabo n'umugore ntibumvikana, barara batongana n'ibindi bibazo byinshi bituma umwana adatekana mu muryango. Ibyo rero ni byo turi guheraho dukemura kugira ngo tubashe gutuma wa mwana yiga neza.''

    Visi Meya Mukamana yavuze ko hari n'ibibazo bike bituruka ku bukene aho usanga biba inzitizi ku bana, yanagarutse ku bana baba kwa nyirakuru batishoboye, ababa mu miryango aho bagenda babashakira abafatanyabikorwa babafasha kugira ngo bige banahabwe ibyangombwa by'ibanze.

    Mugorewera Costance utuye mu Murenge wa Kageyo, yabwiye IGIHE ko hakwiye ubukangurambaga mu babyeyi kuko hari abo usanga babuze abana kwiga ku bushake ngo kuko amashuri atariyo atuma abana babaho neza.

    Yakomeje agira ati ' Hari n'abafite ubukene badafite ubushobozi ku buryo nko kubona imyenda y'ishuri n'ibindi bikoresho bibagora. Iyo rero amashuri atangiye wa mubyeyi akabura amafaranga yo kugura bya bikoresho abuza umwana kujya kwiga bikarangira umwana arivuyemo gutyo.''

    Semana Augustin we yavuze ko ubuyobozi bubashije gukemura ikibazo cy'amakimbirane yo mu miryango abana bose babasha kwiga neza kuko abava mu ishuri akenshi ari ukubera iki kibazo.

    Akarere ka Gatsibo kabarurwamo ibigo by'amashuri 203, umwaka w'amashuri wa 2025/2026 warangiye byigamo abanyeshuri ibihumbi 196 bigaga mu mashuri y'inshuke, abanza ndetse n'ayisumbuye.

    Abanyeshuri bamwe basubiye ku ishuri abandi barinangira

    Visi Meya Mukamana yavuze ko hari n'ibibazo bike bituruka ku bukene


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abana-barenga-360-binangiye-gusubira-mu-ishuri

  • Aston Villa yasinyanye amasezerano na Visit Rwanda #rwanda #RwOT

    Visit Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Aston Villa ikina mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza aho izajya iyambara mu gatuza.

    Ni nyuma y’uko amasezerano Visit Rwanda yari ifitanye na Arsenal yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2025-26. Yari amaze imyaka 8.

    Ni muri urwo rwego Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), mu rwego rwo gukomeza kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda basinyanye aya masezerano na Aston Villa.

    Ku mwambaro wa Aston Villa, Visit Rwanda ikaba izasimbura ikigo cy’imikino y’amahirwe cya Betano yari isanzwe yambara mu gatuza, ni nyuma y’uko Premier League yanzuye ko guhera ku mwaka w’imikino wa 2026-27 nta kipe izajya yamamaza imikino y’amahirwe imbere ku myambaro y’abakinnyi.

    Aston Villa kwambara Visit Rwanda mu gatuza bivuze ko iki kirango kizagaragara cyane mu mikino izakina yaba Shampiyona ndetse n’imikino ya Champions League nayo izitabira.

    Iyi kipe ikaba yiyongereye ku makipe Paris Saint-Germain yo ku Bufaransa na Atletico Madrid yo muri Espagne asanzwe akorana n’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda.

    Aston Villa yasinyanye amasezerano na Visit Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/aston-villa-yasinyanye-amasezerano-na-visit-rwanda.html

  • Imirwano i Mwenga: Kiseke yaguye mu maboko ya Twirwaneho na AFC/M23 #rwanda #RwOT

    Agace ka Kiseke, gaherereye muri teritwari ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kamaze kujya mu maboko y'abarwanyi ba Twirwaneho, bafatanyije n'ihuriro AFC/M23, nk'uko amakuru aturuka mu bice by'imirwano abyemeza.

    Amakuru atangwa n'abaturage bo muri ako gace ndetse n'andi masoko akurikirana ibibera mu burasirazuba bwa RDC avuga ko abarwanyi ba Twirwaneho na AFC/M23 binjiye muri Kiseke nyuma y'imirwano ikaze yo kuri uyu wa 13 Nyakanga 2026 yamaze amasaha menshi ihanganishije izi mpande n'ingabo za Leta ya RDC (FARDC), zifatanyije n'imitwe yitwaje intwaro ikorana na yo, irimo Wazalendo, FDLR n'ingabo z'u Burundi.

    Ifatwa rya Kiseke rije rikurikira imirwano imaze igihe ikomeje mu misozi miremire ya Kivu y'Amajyepfo, cyane cyane muri teritwari za Mwenga, Fizi na Uvira. Ni agace gafite akamaro mu ngendo no mu bikorwa bya gisirikare, kuko gahuza ibice bitandukanye byo mu misozi miremire y'iyo ntara.

    Mu mezi ashize, Twirwaneho na AFC/M23 bakomeje kwagura ibice bagenzura muri Kivu y'Amajyepfo. Mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Nyakanga kandi batangaje ko bafashe utundi duce two muri Mwenga nyuma y'imirwano ikomeye, ibintu byakomeje guhindura isura y'intambara muri iyo ntara.

    Kugenzura Kiseke bishobora korohereza Twirwaneho na AFC/M23 gukomeza ibikorwa bya gisirikare mu bindi bice bya Mwenga, ndetse bikabaha uburyo bworoshye bwo kugenzura inzira z'ingenzi zihuza uduce two mu misozi miremire.

    Imirwano ikomeje muri Kivu y'Amajyepfo yakomeje guteza umutekano muke, aho abaturage benshi bamaze kuva mu byabo bahunga, mu gihe imiryango itabara imbabare ikomeje kugaragaza impungenge z'uko umubare w'abakeneye ubutabazi ugenda wiyongera.

    Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro ku makuru avuga ko Kiseke yafashwe na Twirwaneho ifatanyije na AFC/M23. Gusa amakuru aturuka mu bice by'imirwano agaragaza ko ibikorwa bya gisirikare bikomeje, ndetse ko hashobora kuba hakiri imirwano mu duce twegeranye na Kiseke.

    Intambara ikomeje mu burasirazuba bwa RDC iri mu zikomeje gukurikirwa n'umuryango mpuzamahanga, mu gihe hakomeje gushakwa inzira za dipolomasi zagabanya ubushyamirane no kugarura amahoro muri aka karere.

    Source : https://flash.rw/2026/07/14/imirwano-i-mwenga-kiseke-yaguye-mu-maboko-ya-twirwaneho-na-afc-m23/